Author: webrwanda

  • Ibyo Abanyarwanda bahishiwe mu 2050 – #rwanda #RwOT

    Icyerekezo cy'u Rwanda giteganya ko ruzaba rufite ubukungu buciriritse mu 2035 aho Umunyarwanda azaba yinjiza $4.036, mu gihe ruzaba ruri mu bihugu bikize mu 2050 aho yazaba yinjiza $12.476 ku mwaka.

    Kugera kuri iyo ntego, cyangwa gukomeza urugendo rwo kuyigeraho, bijyana n'ibibazo bikomeye byo kumenya uko iterambere ryubakwa, uko rigera kuri bose n'uko risigasirwa.

    Imyaka icumi izakurikiraho ishobora kuzagaragaza ubushobozi bw'igihugu bwo kubeshaho abaturage benshi, guhangana n'imihindagurikire y'ibihe no gukomeza kugira inzego zikomeye uko ibisekuru bizasimburana.

    Kugaragaza izo mbogamizi ntibivuze ko intego zitazagerwaho, ahubwo ni ukureba ibishobora kuzaba inzitizi, kugira ngo ibyemezo bifatwa uyu munsi bifashe kubikumira cyangwa kubigabanya.

    Inyinshi muri gahunda za Leta ziteganya uko ibintu bizaba bimeze bigarukira mu 2050 cyangwa mu 2052. Zigaragaza iteganyamibare ry'ibishobora kuzaba mu 2060 n'ibishobora kuzaba imbogamizi.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare kigaragaza ko Abanyarwanda bashobora kuzagera kuri miliyoni 23,8 mu 2052, bavuye kuri miliyoni 13,2 mu 2022. Ubwiyongere nk'ubwo bushobora kongera abakozi n'isoko ry'imbere mu gihugu, ariko bukanatanga ihurizo ku butaka bashobora gutuzwaho cyangwa guhinga.

    Kubaka amacumbi, guhinga, gushinga inganda no kurengera ibidukikije bizakenera guhurizwa ku butaka budashobora kwiyongera. Kongera umusaruro uva ku buso buto no guhanga imirimo itari iy'ubuhinzi bizaba ingenzi cyane.

    Umunyarwanda yinjira ku isoko ry'umurimo agize imyaka 16. Ubwiyongere bw'abaturage bashoboye gukora bugirira igihugu akamaro iyo babona imirimo itanga umusaruro n'amafaranga ahagije abafasha kubaho neza. Amahirwe nk'ayo aramutse atabonetse ku rugero rukenewe, u Rwanda rushobora kugira urubyiruko rwize kurushaho ariko rukomeza kubaho mu bukene.

    Banki y'Isi isanzwe igaragaza ko guhanga imirimo ihagije n'umusaruro muke w'abakozi biri mu mbogamizi ubukungu bw'u Rwanda buhura na bwo. Kubikemura bizasaba ibigo by'ubucuruzi bishoboye guhangana ku isoko, kwagura ibikorwa, kohereza ibicuruzwa na serivisi mu mahanga no gutanga akazi hirya no hino mu gihugu.

    Abana bari kuvuka muri iyi minsi ni bo bazaba bari ku isoko ry’umurimo mu 2050 (Ifoto yakoreshejwe AI)

    Uburezi, inkingi y'ibanze mu iterambere…

    Uburezi na bwo bugomba kujyana n'impinduka z'ubukungu. U Rwanda rusanganywe icyerekezo cyo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi ariko ikibazo kikaba uko hari abarangiza amashuri bafite ubumenyi budahuye neza n'ibikenewe ku isoko ry'umurimo.

    Mu myaka izakurikira 2050, impinduka z'ikoranabuhanga zishobora gutuma icyo kibazo kirushaho kugira ingaruka.

    Ubwenge buhangano bwahinduye uko imirimo imwe n'imwe yo mu biro, iyo gukora porogaramu za mudasobwa, iyo mu by'imari no mu itangazamakuru ikorwa. Icyakora kuba umurimo ushobora guhindurwa n'ikoranabuhanga ntibivuga ko uzavaho byanze bikunze.

    U Rwanda ruzakenera gutegura abantu bashobora gukorana n'ikoranabuhanga rihinduka, binyuze mu burezi bw'ibanze bufite ireme, ubumenyingiro no guhora bongera ubumenyi mu buzima bwabo bw'akazi.

    Imihindagurikire y'ibihe ishobora kuzongera ingorane mu mibereho y'abaturage kuko ubushyuhe bwiyongera n'imvura igwa mu buryo budasanzwe ibangamira umusaruro w'ubuhinzi, bikanongera ibyago by'ibiza. Isesengura rya Banki y'Isi ku Rwanda rigaragaza ko izo ngaruka zishobora kugabanya ku buryo bugaragara umusaruro w'ubukungu igihugu cyari gitegereje kugeraho.

    Mu mibereho isanzwe bihita bihura n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa bihindagurika, imyaka yangirika n'amafaranga akoreshwa kenshi mu gusana ibyangijwe n'ibiza.

    Kuhira, kurinda ubutaka, kubika neza umusaruro no kubaka ibikorwaremezo byihanganira ibihe biteganyijwe mu myaka iri imbere bizafasha kurinda ibyagezweho.

    Kwiyongera kw'abatuye mu mijyi na byo bizasaba imyiteguro ihambaye. U Rwanda rufite intego y'uko mu 2050, abatuye mu mijyi bazaba bageze kuri 70%. Kugira ngo ibyo bijyane n'imibereho myiza, amacumbi ahendutse, ubwikorezi, ibikorwa by'isuku n'imirimo bizakenera kwiyongera icyarimwe.

    Ibiciro nibizamuka kurusha amafaranga abaturage binjiza, benshi bashobora kuzaremerezwa n'ubukode buhenze n'ingendo ndende bajya ku kazi cyangwa gushaka serivisi. Imijyi yunganira Kigali izakenera kugira ibikorwa by'ubukungu bikomeye byayo, kugira ngo amahirwe agere mu bice bitandukanye by'igihugu kandi umuvuduko w'abagana Kigali ugabanyuke.

    Abaturage benshi n'ubukungu bwiyongereye bizatuma amazi n'amashanyarazi bikenerwa mu ngo, mu nganda, mu buhinzi no muri serivisi rusange birushaho kwiyongera.

    Isesengura ku mihindagurikire y'ibihe mu Rwanda riteganya ko amazi akenerwa mu nzego zitandukanye aziyongera cyane. Ikibazo kizaba ari ukuyageza ku bayakeneye ku buryo bwizewe kandi ku giciro bashoboye, ari na ko amasoko yayo arindwa n'ibikorwaremezo byitabwaho. Gusimbuza ibikoresho n'imiyoboro bishaje na byo bizarushaho gusaba amafaranga menshi.

    Kubona amafaranga yo gukora ibyo byose bizasaba gucunga neza imari, guhuza ishoramari mu bikorwaremezo, serivisi zigenewe abaturage no guhangana n'imihindagurikire y'ibihe, ari na ko igihugu gikomeza kwishyura imyenda. Isesengura ry'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari rigaragaza akamaro ko gushora amafaranga mu bikorwa bitanga umusaruro ufatika, kunoza imikoreshereze y'imari no kongera ibicuruzwa na serivisi byoherezwa mu mahanga.

    Mu gihe kirambye igihugu kizakenera imishinga ibyara inyungu nyinshi, ibigo byinjiza amadovize n'amafaranga yinjira mu gihugu akiyongera, hatabayeho kubera umutwaro imiryango n'abikorera.

    Umubano n'ibihugu byo mu karere…

    U Rwanda nk'igihugu kidakora ku nyanja bikigora kugera ku masoko no kwinjiza ibicuruzwa by'ingenzi, bigasaba gukoresha Inzira z'ubwikorezi zinyura mu bihugu bituranyi.

    Uko politiki yo mu Karere k'Ibiyaga Bigari izaba imeze mu 2050 ntibishobora kumenyekana neza uyu munsi, icyakora intambara cyangwa kurebana nabi, imbogamizi zo ku mipaka cyangwa ibibazo mu mubano w'ibihugu bishobora kubangamira ishoramari n'ubucuruzi.

    Ubufatanye burambye hagati y'impande zinyuranye bwaha u Rwanda amahirwe yagutse yo kugera ku ntego zarwo z'ubukungu.

    Imbere mu gihugu, ihererekanya ry'ibisekuru mu buyobozi rizagaragaza imbaraga z'inzego. Uko igihe gihita, abayobozi mu nzego za politiki, abakozi bakuru ba Leta n'abashinze ibigo by'ubucuruzi bazagenda basimburwa.

    Gukomeza gushingira ku bushobozi, kubazwa inshingano no kudateshuka ku murongo wa politiki z'iterambere bizasaba inzego zikora mu buryo busobanutse kandi zitegura abazasimbura abagejeje igihe, kandi zumva ibibazo by'abaturage.

    Icyerekezo 2050 ubwacyo kigaragaza inzego zibazwa inshingano, iyubahirizwa ry'amategeko n'uruhare rw'abaturage nk'inkingi z'iterambere rirambye.

    Ubumwe mu baturage buzanashingira ku rugero buri wese yumvaho inyungu z'iterambere. Ubukungu bushobora gukura, ariko hari imiryango ikigorwa no kubona iby'ibanze nk'icumbi, kwivuza cyangwa kwishyurira abana amashuri. Ubusumbane mu kubona amahirwe bushobora kugabanya icyizere, cyane cyane mu rubyiruko rwiteze imibereho irushijeho kuba myiza.

    Mu 2050 hazaba hashize imyaka 56 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagaritswe. Uko abazaba barabayeho mu gihe yakorewe bazagenda baba bake, kubungabunga amateka yayo no kurwanya ingengabitekerezo yayo bizakomeza gusaba inyigisho zihoraho n'inyandiko n'ubuhamya bibitswe neza kandi buri wese ashobora kugeraho.

    Hagati aho, ubwiyongere bw'abageze mu zabukuru buzatuma ibikenewe muri pansiyo, ubuvuzi n'ubufasha bahabwa n'imiryango birushaho kwiyongera. Iteganyamibare ry'u Rwanda rigaragaza ko umubare w'abageze mu zabukuru uzaba wariyongereye cyane mu 2052.

    Kwitegura izo mpinduka bizasaba kongera ubwizigame bw'izabukuru no gukora ku buryo ubuvuzi bw'indwara zidakira buhendukira ababukeneye, ari na ko igihugu gikomeza kwita ku mubare munini w'abana n'urubyiruko.

    Umwana uvutse uyu munsi cyangwa umaze umwaka azaragwa umusaruro cyangwa ingaruka z'ibyemezo biri gufatwa ubu, aho imijyi yagurwa igana, ibyo amashuri yigisha, ibigo by'ubucuruzi bikura n'uko inzego zigirirwa icyizere.

    Uwavuga ko u Rwanda rugifite igihe cyo kwitegura ibyo ruzasabwa hagati ya 2050 na 2060 ntiyaba yibeshye. Gukoresha icyo gihe neza bishobora guha abo mu bihe bizaza amahirwe menshi yo kwiyubakira ubuzima bwiza, butekanye kandi bufite icyerekezo.

    Bizasaba kuvugurura ubuhinzi n’ibikorwaremezo kugira ngo abazaba bariho icyo gihe bashobore kwihaza (Ifoto: AI)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-nyuma-ya-2050-ni-iki-abavutse-uyu-munsi-bazaragwa

  • Nduhungirehe yaganiriye na Kenyatta ku mutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Amb. Olivier Nduhungirehe hamwe mwe n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma, yakiriye Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya, baganira ku bikorwa byo kwimakaza inzira y'amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kenyatta ni umwe mu bagize Itsinda ry'Abahuza ry'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, rifite inshingano zo gufasha mu nzira y'amahoro mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri X ya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga bugaragaza ko ibiganiro byabaye ku wa 6 Ukwakira 2026, byibanze ku mirimo y'iryo tsinda no ku bikorwa bikomeje gukorwa mu rwego rwo guteza imbere inzira y'amahoro iyobowe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

    Ni nyuma y'uko ku wa 5 Ukwakira 2026, Uhuru Kenyatta na Sahle-Work Zewde na Mokgweetsi Masisi bagiye i Goma kuganira n'abayobozi bakuru ba AFC/M23 ku kibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC n'intambwe zimaze guterwa mu gushakira amahoro akarere.

    Uhuru Kenyatta asanzwe asobanukiwe neza ikibazo cy'umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, kuko yayoboye ibiganiro bya Nairobi byari bigamije guhuza Leta ya Congo n'imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw'iki gihugu nubwo byarangiye bidatanze umusaruro kubera amananiza yashyizweho n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Uhuru Kenyatta yaganiriye na Minisitiri Nduhungirehe ku ku nzira y’amahoro muri RDC

    Kenyatta yari avuye i Goma kuganira na AFC/M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yaganiriye-na-uhuru-kenyatta-ku-mahoro-mu-burasirazuba

  • Hamuritswe umushinga w'Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo wihariye mu myubakire – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo abagize urugaga rw'abahanga mu guhanga inyubako mu Rwanda no muri Afurika bahuriraga mu ishuri ry'ubuhanga mu guhanga inyubako riri muri Koleji y'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga ya Kaminuza y'u Rwanda.

    Turahirwa Beni yasobanuye ko ubwo yahangaga iyi nyubako, yifuzaga ko abantu bazajya bumva ko bafite aho bahuriye mu buryo bwa hafi n'ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, binyuze mu bishushanyo bizashyirwa mu mazi ndetse n'inzira bazajya banyuramo.

    Yagize ati 'Ikigamijwe ni ukugira ngo ba bantu baba barajugunywe muri Nyabarongo bagire na bo uburyo bwo kwibukwa mu buryo buhoraho, habeho no kuba abaje kwibuka bumva ko bahuje cyane n'ababo mu buryo bw'amajwi y'amazi n'ibishushanyo bihagararira wa muntu wajugunywe mu mazi.'

    Yakomeje avuga ko ikindi cyatumye atekereza kuri uyu mushinga ari ukugira ngo abantu bajyayo bakumva bageze muri ibyo bihe kubera uburyo haba hubatsemo.

    Uru rwibutso kandi aho gukoresha indabo mu kunanira cyangwa kwibuka yatekereje ko hajya hakoreshwa amabuye kuko atajya asaza.

    Beni yasobanuye ko yatangiye guhanga uyu mushinga kuva mu Ukwakira 2025 kugeza mu Nyakanga 2026, ubwo ni ukuvuga amezi agera ku icumi.

    Muri iyi nama kandi harebwe ku bibazo bitandukanye byugarije ubuhanga mu guhanga inyubako mu Rwanda no hanze, aho ikibazo cy'inyubako zitajyanye n'imiterere y'igihugu ikomeje kuba imwe mu nzitizi abaturage bahura nazo.

    Umuyobozi w'Agashami k'Uburezi muri Rwanda Institute of Architects, Arch. Marie Emely Ntigurirwa, yavuze ko mbere wasangaga ibishusho by'inyubako bitabaga byakozwe n'abahanga muri byo gusa bitanga icyizere ubu kuko imyumvire itangiye kugenda ihinduka.

    Yagize ati 'Inyubako nyinshi tubona, nubwo ubu ibintu bigenda bihinduka, mbere ntizakorwaga n'abahanga mu guhanga inyubako. Ibyo byatumaga bigorana kumenya uwabigizemo uruhare n'inshingano za buri wese, aho wasangaga inyubako ihagaze gusa idahura n'ibyo nyirayo yifuza.'

    Yakomeje avuga ko mu myaka yo hambere akenshi wasangaga hari inyubako zimwe zamaze igihe zidakoreshwa kuko zitabaga zijyanye n'imiterere y'aho zubatswe.

    Gusa agaragaza ko ubu abantu batangiye kujijuka aho bakoresha ibikoresho byo mu gihugu ndetse bakumva n'imiterere y'ikirere n'ibidukikije.

    Yagize ati 'Mu myaka ya 1980 na 1990 wasangaga hari inyubako zari zimaze igihe nta muntu wazikoreragamo, kuko zitajyanaga n'imiterere y'aho zubatswe. [..]Nibura ubu tugerageza gukoresha ibikoresho by'iwacu, tukumva neza ibidukikije n'imiterere y'ikirere, ndetse tugashushanya inyubako tuzirikana uko umwuka winjira n'uko izuba rihagaze.'

    Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi y'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA), Nishimwe Luce Gloria, avuga ko mu mboni ye abahanga mu guhanga inyubako ari igisubizo mu muteko w'Abanyafurika.

    Yagize ati 'Abahanga mu guhanga inyubako bo mu Rwanda no muri Afurika ni ibisubizo ku bibazo byugarije Afurika. Icya mbere ni ibisubizo ku mutekano w'abantu muri Afurika kuko duhangana n'ibintu bitandukanye kandi birimo guhangana n'ibiza by'amazi, ubukomere bw'inzu, ubushyuhe, iby'ibanze mu mutekano w'umuntu.'

    Iyi nama iteganyijwe gukomeza kugeza ku wa 9 Ukwakira 2026 mu gihe hizihizwa icyumweru cyahariwe ubuhanga mu guhanga inyubako mu Rwanda, aho bafite insanganyamatsiko igira iti ' Uruhare rw'ubuhanga mu guhanga inyubako mu iterambere rirambye: Akarere Kamwe, Umwuga umwe, Icyerekezo kimwe'.

    Yahanze umushinga w’Urwibutso rwa Nyabarongo rwaba rufite inyubako zitangaje

    Arch. Marie Emely Ntigurirwa, yagaragaje ko akamaro k’umuhanga mu guhanga inyubako kagenda gahabwa agaciro mu Rwanda

    Turahirwa Beni yasobanuriye abanyeshuri bagenzi be byinshi ku mushinga yahanze w’Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyabarongo

    Iyi nama yitabiriwe n’abanyeshuri bo muri UR, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga biga iby’ubuhanga mu guhanga inyubako

    Umuyobozi w'Inama y'Ubuyobozi y'Urugaga rw'Abahanga mu guhanga inyubako, Nishimwe Luce Gloria, avuga ko abahanga mu guhanga inyubako ari igisubizo mu iterambere rya Afurika


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-umushinga-w-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-nyabarongo-wihariye-mu

  • Abaperezida batibonaga nk'abahagarariye Abanyarwanda mu byazahaje u Rwanda mu mboni za Dr. Bizimana – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 6 Ukwakira 2026 mu biganiro by'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa.

    Ni ibiganiro biri mu murongo w'Ukwezi k'Ubumwe n'Ubudaheranwa 2026 gufite insanganyamatsiko igira iti 'Twigire ku mateka, twimakaze ubumwe bwacu.'.

    Abitabiriye iri huriro ni abo mu ngeri zinyuranye bo mu Mujyi wa Kigali n'Akarere ka Bugesera barimo abahoze mu nzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano, abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye abagore n'urubyiruko, abikorera, abo mu miryango itegamiye kuri Leta n'abandi.

    Dr. Bizimana yagaragaje uburyo politiki y'ivangura n'urwango yahereye ibukuru igana mu baturage, kuva mu mashyaka, gahunda za Leta, iravugwa mu ijambo ry'abayobozi, ishyirwa mu mashuri igenda ishinga imizi.

    Yatanze urugero kuri gahunda shingiro za Kayibanda Grégoire mu Ishyaka PARMEHUTU zari zishamikiye ku ivangura ndetse na Habyarimana Juvénal wamusimbuye aje, na we biba uko akomerezaho, ahubwo yongeraho n'indi mirongo migari igomba gukurikizwa mu nzego zinyuranye mu gutonesha Abahutu.

    Ati 'Habyarimana yatangaje porogaramu ya politiki ye muri Kanama 1973, amaze ukwezi kumwe gusa ageze mu butegetsi. Agace k'uburezi ni ko nshaka kwibandaho kuko ni bwo shingiro rya byose. Buriya iyo umuntu akuburije umwana kwiga aba akwishe nubwo aba atagutemye ariko aba akwishe.'

    Yasobanuye ko muri iyo porogaramu, Habyarimana yihandagaje akagena ko kwemererwa kwinjira mu mashuri yisumbuye bizajya bishingira ku bwoko n'uturere, ku buryo kuba umwana ari umuhanga nta kintu na kimwe byari bivuze.

    Iyo gahunda yayishinze Minisitiri Bagaragaza Thadée, hagenwa ko Abatutsi bajya mu mashuri yisumbuye batagomba kurenga 9%, Abahutu bakaba 89%, naho Abatwa bakaba 1%, ndetse na Minisitiri Col. Nsekalije Aloys na we aje akomereza muri uyu murongo.

    Habyarimana kandi ntiyatinye kubivuga mu mbwirwaruhame ze nko ku munsi w'Ubwigenge ku nshuro ya 20 aho yashimangiye ko iyo politiki igamije kujijura rubanda nyamwinshi, ashaka kuvuga Abahutu, aho kuba Abanyarwanda bose.

    Dr. Bizimana ati 'Ibyago bikomeye u Rwanda rwagize ni ukugira abakuru b'igihugu batibonaga nk'abakuru b'Abanyarwanda bose. Yaba Kayibanda yaba Habyarimana bari kimwe kuko abo nka Habyarimana yitaga rubanda nyamwinshi ni Abahutu, ntibari Abanyarwanda bose. Aha rero murumva ukuntu u Rwanda rwagiye rupfa rukarangira.'

    Dr. Bizimana yavuze ko ubwo iyo politiki yari yaratangiye gukurikizwa, Habyarimana yigeze kumara ukwezi n'igice asura abaturage hirya no hino mu gihugu, bimwe mu byo bamubajije bigaragazamo ko gukomeza kwimika imiyoborere ivangura bizagura ingaruka ku bumwe bw'Abanyarwanda ariko ntiyabyumva,

    Hamwe yarasubije ati 'Abo Batutsi bashotora Abahutu ntibazi ko imvururu zigarutse ari bo byakoraho. Na none Abahutu ni bo benshi, ubutegetsi ni ubwabo.'

    Col. (Rtd) Nizeyimana Wenceslas wahoze mu ngabo ndetse wize mu ishuri rya gisirikare ryitwaga ESM, yavuze ko yakuze abona ikibazo cy'ivangura hagati y'amoko, aho by'umwihariko ku ishuri bababwiraga Umututsi mu miterere yabo, ariko mu bantu yari azi ntabone umuntu uteye atyo.

    Yavuze ko ubwo yajyaga kwiga i Nyanza yari yarahawe amakuru ko hari mu ho baba cyane, ariko agezeyo na bwo abura umuntu w'imiterere nk'iyavugwaga, atangira kubona ko byari ibinyoma.

    Ati 'Nagiye mu Kiliziya ariko ibyo bigishaga sinabyumvaga, nari nkishaka Umututsi ariko sinamubona. Naje no kubaza umwana twiganaga niba hari Abatutsi bahari, arambwira ngo barimo, ariko nshingiye kuko bari barabavuze mbona ko byari ukubeshya.'

    Yagaragaje ko no mu gisirikare ivanguramoko ryari rikabije ku buryo cyasanga nk'aho ari icya Habyarimana kurusha uko cyari icy'Igihugu.

    Ati 'Icyo nabonyemo ni ingengabitekerezo ishingiye ku moko no ku turere kuko igisirikare cyacu cyari igisirikare cya Habyarimana, nticyari Igisirikare cy'Igihugu. Abantu binjiragamo bari abo mu Majyaruguru na bwo mu makomini amwe, kuko hari ikizamini twakoze muri ESM turenga 1200 ariko hatsinda 142.'

    'Muri abo Harimo barenga 90 bo muri Komini za Nkuri, Giciye na Karago kuko muri izo komini imwe habaga harimo abantu 20 na 30, ariko na komini yacu ya Ruhondo twari bane gusa ariko hari izataravuyemo n'umwe.'

    Iruhande rw'iryo vangura rishingiye ku turere kandi n'ubwoko ntibyasiganaga, kuko nko mu biganye na Col. (Rtd) Nizeyimana muri ESM Umututsi yari ikizira kuko yabonagamo abaterenze babiri akeka ko bari Abatutsi bonyine.

    Iyi migirire yaranze ubutegetsi bwa Repubulika ya Mbere n'iya Kabiri, abitabiriye Ihuriro ry'Ubumwe n'Ibidaheranwa cyane cyane urubyiruko rwagaragarijwe uburyo ari byo byagejeje ku mahano ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko ari isomo ryo kubakiraho ubumwe n'ubudaheranwa bya none.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaperezida-batibonaga-nk-abahagarariye-abanyarwanda-mu-byazahaje-u-rwanda-mu

  • Ubusinzi mu byugarije bamwe mu Banyarwanda bageze mu za bukuru bakabakaba miliyoni – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo mu Murenge wa Rutunga mu Karere ka Gasabo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w'Abageze mu Zabukuru, usanzwe wizihizwa ku wa 1 Ukwakira.

    Uyu munsi wahujwe n'ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi, abageze mu zabukuru bahabwa umwanya wo kugaragaza ibibazo bahura na byo n'ibyo bifuza ko byakwitabwaho mu igenamigambi n'ingengo y'imari.

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yavuze ko mu Rwanda hari abageze mu zabukuru basaga ibihumbi 927, bangana na 6,4% by'abaturage bose.

    Abageze mu zabukuru ni abantu bose bafite hejuru y'imyaka 65 kuzamura.

    Imibare y'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire ryo mu 2022 igaragaza ko icyo gihe Abanyarwanda bafite imyaka 60 kuzamura bari 862.929, bangana na 6,5% by'abaturage, mu gihe abafite imyaka 65 kuzamura bari 551.928 cyangwa 4,2%.

    Iyo raporo inagaragaza ko u Rwanda rugifite abaturage benshi bakiri bato, impuzandengo y'imyaka y'Abanyarwanda yari 24,6, naho imyaka yo hagati (median age) ikaba 20.

    Nubwo iyi raporo idatanga icyerekezo cyihariye cy'umubare w'abazaba bageze mu zabukuru mu myaka iri imbere, imiterere y'imyaka igaragaza ko uwo mubare ushobora gukomeza kwiyongera.

    Mu 2022, abafite imyaka 50–54 bari 393.738, na ho abafite 55–59 bakaba 316.729. Ibi bivuze ko hari abarenga ibihumbi 700 bari hafi kugera mu cyiciro cy'imyaka 60 kuzamura mu myaka iri imbere, nubwo umubare nyawo uzaterwa n'ibindi birimo impfu.

    Ubusinzi mu basaza n'abakecuru

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza, Urujeni Martine, yavuze ko kimwe mu bibazo bigaragara mu bageze mu zabukuru ari uko bamwe basaza batarigeze bizigamira, mu gihe abandi baba barabaswe n'inzoga ku buryo bigira ingaruka ku mibereho yabo.

    Yasabye abakiri bato kwitabira gahunda zo kuzigamira amasaziro zirimo Ejo Heza, kugira ngo ibibazo nk'ibi bitazakomera mu myaka iri imbere.

    Yagize ati 'Dukeneye ko abageze mu zabukuru bayobora, bakanacyebura abakiri bato kureka ibibangiriza ubuzima. Iyo urubyiruko bishoye mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ntabwo bashobora kugera mu zabukuru zabo'.

    Abageze mu zabukuru bo muri Rutunga banagaragaje ikibazo cy'abana bashinga ingo ariko bagakomeza kubana n'ababyeyi babo kubera kutabona aho bubaka.

    Disi Dismas w'imyaka 82 yagize ati 'Dufite ikibazo cy'abasore bashakira mu nzu z'ababyeyi babo ugasanga umusaza n'umukecuru bari kubyiganira mu nzu imwe n'abazukuru babo'.

    Yabwiye IGIHE ko ikibazo ahanini giterwa n'uko hari ahantu hatashyizwe muri site z'imiturire, bigatuma urubyiruko rutabona ibyangombwa byo kubaka.

    Ati 'Abashaka kubaka ntibahabwa ibyangombwa kubera ubwo butaka buba butarashyizwe mu myubakire. Ubu icyangombwa gitangwa ni icyo gusana inzu ariko kubaka ntibyemewe'.

    Undi musaza yavuze ko hari n'abageze mu zabukuru baba bonyine, bagakomeza gukora imirimo ivunanye kandi bafite intege nke cyangwa indwara ziterwa n'izabukuru.

    Ati 'Usanga hari imirimo ivunanye yo mu rugo tugomba kuyikorera kandi abenshi tuba nta ntege zihagije dufite, kandi bamwe tuba dufite zimwe mu ndwara zo mu zabukuru'.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Gasabo, Bayasese Bertrand, yavuze ko akarere gafite abageze mu zabukuru 17.600 bafite imyaka 65 kuzamura, bangana na 2% by'abaturage bako.

    Minisitiri Uwimana yasabye inzego z'ibanze kurushaho gukemura ibibazo by'abageze mu zabukuru no kubaha uruhare mu byemezo bibafatirwa.

    Yagize ati 'Tuzagira umwanya wo kwicara mu midugudu yacu turebere hamwe ibyagezweho, dutange ibitekerezo by'ibyashyirwa mu igenamigambi ndetse abageze mu zabukuru bazagira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ryabyo'.

    Hafi miliyoni y’abanyarwanda bafite hejuru y’imyaka 65

    Mu bibazo bikibangamiye abageze mu zabukuru, harimo ko baba batarizigamiye ngo bazabashe kugira amasaziro mazima

    Leta ifite intego yo gushyiraho ingamba zigamije kwita ku mibereho y’abantu bageze mu zabukuru

    Umusaza witwa Disi Dismas yagaragaje ikibazo cy’abasore bashakira mu nzu z’ababyeyi nk’ikibangamiye imibereho y’abageze mu zabukuru

    Umusaza witwa Disi Dismas yagaragaje ikibazo cy’abasore bashakira mu nzu z’ababyeyi nk’ikibangamiye imibereho y’abageze mu zabukuru

    Umuyobozi Shingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’abasore bashakira mu nzu z’ababyeyi

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abasaza kuzibukira ubusinzi no kugira inama abakiri bato bakirinda inzoga

    Minisitiri w’Umuryango n’Iterambere ry’Umugore yavuze ko abageze mu zabukuru bagiye kwicarana n’ubuyobozi bagatanga ibitekerezo by’ibyashirwa mu igenamigambi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafi-miliyoni-y-abanyarwanda-bari-mu-zabukuru-bamwe-babaswe-n-ubusinzi-bukabije

  • Umusaruro w'inganda wiyongereyeho 6,8% muri Kanama 2026 – #rwanda #RwOT

    Raporo ngarukakwezi y'umusaruro w'inganda (IIP) yasohotse ku wa 4 Ukwakira 2026, igaragaza ko umusaruro w'urwego rw'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro wiyongereyeho 26%.

    Urwego rwo gutunganya ibintu mu nganda umusaruro wabyo wazamutseho 4,8%, amashanyarazi azamukaho 17,6% na ho umusaruro waturutse ku bijyanye n'amazi no gutunganya imyanda uzamuka ku kigero cya 10,5% ugereranyije n'umwaka ushize.

    Ubwiyongere bw'uwo musaruro w'ibikomoka ku nganda, bwagizwemo uruhare n'ibijyanye no gutunganya ibiribwa wiyongereyeho 7,0%, gutunganya ibikoresho birimo iby'ubwubatsi bidakozwe mu byuma birimo nk'ibirahuri, sima, amakaro n'ibindi wiyongeraho 10,4% naho ibikozwe mu byuma birimo nk'imashini n'ibindi bikoresho byiyongera ku kigero cya 10,8%.

    NISR kandi yagaragaje ko umusaruro w'ibinyobwa n'itabi wagabanyutseho ku kigero cya 3.2%, ni mu gihe umusaruro w'ibikomoka ku mbaho, impapuro n'icapiro wo wazamutseho 7,3%.

    U Rwanda rwakomeje guteza imbere inganda, ndetse mu 2006 rwatangije gahunda y'ibyanya by'inganda hagamijwe kwihaza mu bikorerwa mu gihugu, habanje icya Kigali mu gihe icya Rwamagana ari cyo cyashyizweho nyuma mu 2017.

    Mu minsi ishize Ministiri w'Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, aherutse gutaha ku mugaragaro uruganda ruzajya rukora ibikoresho bikoze mu byuma byiganjemo ibikoreshwa mu bwubatsi i Musanze.

    Ni uruganda ruzajya rukora toni 250.000 ku mwaka, ibizatuma umusaruro w'ibikomoka ku nganda ukomeza kwiyongera cyane mu gihugu.

    Muri Kamena 2026 Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w'u Rwanda mu gihembwe cya mbere cya 2026 wageze kuri miliyari 6.346 Frw, uvuye kuri miliyari 5.276 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, bingana n'izamuka rya 10%.

    Urwego rw'inganda rwabigizemo uruhare rwa 24%, ibyagaragazaga ko rwazamutseho uw'inganda wiyongeraho 13%.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-inganda-wiyongereyeho-6-8-muri-kanama-2026

  • Hapag-Lloyd yo mu Budage ikora ubwikorezi bwo mu mazi yafunguye ishami mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni ishami ryatangiye gukora ku 1 Ukwakira 2026 nk'uko byatangajwe na Hapag-Lloyd.

    Ryashinzwe mu rwego rwo kwagura ibikorwa by'iyi sosiyete muri Afurika cyane cyane hitabwa ku bihugu bidakora ku Nyanja.

    Umuyobozi mukuru wa Hapag-Lloyd muri Afurika, Jesper Kanstrup, yavuze ko gushimangira ibikorwa byabo mu Rwanda n'u Burundi ari intambwe ikomeye mu gukomeza kwagura Hapag-Lloyd muri Afurika.

    Ati 'Afurika ni umugabane ugizwe n'amasoko atandukanye kandi kugira ngo tubashe guha abakiliya bacu serivisi nziza, bisaba gusobanukirwa neza umwihariko wa buri soko bakoreramo. Mu gushimangira ibikorwa byacu, duhuza ubumenyi bw'isoko ry'aho dukorera no kwegera abakiliya, n'imbaraga z'umuyoboro mpuzamahanga wa Hapag-Lloyd.'

    Hapag-Lloyd ni sosiyete ikora ibijyanye n'ubwikorezi bwo mu mazi ikorera mu bihugu 140 ndetse igahuza ibyambu bigera kuri 600.

    Abatumiza mu Rwanda no mu Burundi bakoresha icyambu cya Dar es Salaam, bikazanywa mu Rwanda cyangwa mu Burundi. Icyakora kubera kutagira ibiro mu Rwanda abakeneye izo serivisi byasabaga ko bakoresha andi mashami ari muri Kenya cyangwa Uganda.

    Ibyo byatumaga rimwe na rimwe badahabwa serivisi cyangwa ubufasha neza. Gufungura ibiro mu Rwanda byitezweho koroshya ubucuruzi no kwihutisha serivisi zijyanye no kohereza no gutumiza ibintu mu mahanga.

    Hapag-Lloyd ifite ubwato bugezweho 300 butwara kontineri, abakozi 15.200 mu ishami ry'ubwikorezi bwo mu mazi ndetse n'ibiro 400 mu bihugu 140.

    Iyi sosiyete kandi ifite serivisi 129 z'ubwikorezi bwo mu mazi zihuza ibyambu 600 byo ku migabane yose y'Isi.

    Sosiyete Hapag-Lloyd yo mu Budage ikora ubwikorezi bwo mu mazi yafunguye ishami mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hapag-lloyd-yo-mu-budage-ikora-ubwikorezi-bwo-mu-mazi-yafunguye-ishami-mu

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye #rwanda #RwOT

    Callixte Mbarushimana, wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru b'umutwe wa FDLR, yapfiriye mu Bufaransa mu gihe iperereza ku birego by'uruhare yakekwagaho kugira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ryari ritararangira.

    Amakuru y'urupfu rwa Mbarushimana yatangiye gukwirakwira ku mugoroba wo ku wa 5 Ukwakira 2026, mbere y'uko yemezwa mu bitangazamakuru ko yapfiriye mu Bufaransa, igihugu yari amaze imyaka myinshi atuyemo.

    Mbarushimana, wavukiye i Ndusu mu cyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri (Musanze y'ubu) ku wa 24 Nyakanga 1963, yari yarize ibijyanye n'ikoranabuhanga n'itumanaho. Ahagana mu 1992, yatangiye gukorera Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) i Kigali.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, izina rye ryaje kugaruka mu iperereza ku byaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abatangabuhamya bamushinjaga kugira uruhare mu bikorwa byibasiye Abatutsi n'abandi bantu bari muri UNDP.

    Mu myaka yakurikiyeho, Mbarushimana yaje no kugira uruhare rukomeye muri FDLR, umutwe witwaje intwaro wiganjemo abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wari washinze ibirindiro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Mbarushimana yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FDLR mu 2007, umwanya wamushyize mu bayobozi bakomeye b'uyu mutwe. Yari atuye mu Bufaransa, aho yakoreraga ibikorwa by'ubukangurambaga n'itumanaho bya FDLR.

    Umuryango w'Abibumbye wari warashyize Mbarushimana ku rutonde rw'abantu bafatiwe ibihano kubera uruhare yakekwagaho mu buyobozi bwa FDLR no mu bikorwa byo kubangamira gahunda zo gushyira intwaro hasi no gutahuka kw'abarwanyi b'uyu mutwe.

    Ku wa 28 Nzeri 2010, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwasohoye impapuro zo guta muri yombi Mbarushimana, nyuma y'uko Ubushinjacyaha bumushinje kugira uruhare mu byaha byakozwe n'abarwanyi ba FDLR mu ntara za Kivu y'Amajyaruguru n'iy'Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu 2009. Yafatiwe i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010, aza koherezwa i La Haye muri Mutarama 2011.

    Ubushinjacyaha bwa ICC bwari bumushinje ibyaha bitanu byibasiye inyoko muntu, birimo ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu, ibikorwa by'ubugome n'itoteza. Yari kandi akurikiranyweho ibyaha by'intambara birimo kwibasira abasivili, ubwicanyi, gufata ku ngufu, iyicarubozo, gusahura no gusenya imitungo.

    Ariko ku wa 16 Ukuboza 2011, Urugereko ruburanisha imanza zibanziriza urubanza rwa ICC rwanze kwemeza ibyo birego, ruvuga ko nta bimenyetso bihagije byari bihari byerekana ko Mbarushimana yagombaga kuryozwa mu buryo bw'amategeko ibyo byaha. Yarekuwe ku wa 23 Ukuboza 2011. ICC ivuga ko urubanza rwe rwafunzwe kandi ko ibirego bitigeze byemezwa.

    Uretse dosiye ya ICC, Mbarushimana yari yaranakorewe iperereza mu Bufaransa ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

    Mu 2024, yashinjwe kugira uruhare mu iyicwa rya Florence Ngirumpatse, wari umukozi wa UNDP. Ni ibirego byavuzwe kandi mu nkuru zakozwe n'ibitangazamakuru mpuzamahanga.

    Apfuye dosiye ye yo mu Bufaransa itageze ku mwanzuro wa nyuma kuko urukiko rwari rwarategetse ko iperereza rikomeza nyuma y'uko ubujurire bw'abarega bwemejwe mu 2025.

    Yari amaze imyaka irenga icumi kuva yarekurwa na ICC, ariko izina rye ryakomeje kugaruka mu iperereza ry'Abafaransa ku birego bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butaragera ku mwanzuro wa nyuma.

     

    Source : https://rushyashya.net/umwambari-wa-fdlr-mbarushimana-urupfu-rwe-rusize-icyuho-ku-butabera-butageze-ku-mwanzuro-ukwiye/

  • Minisitire Nduhungirahe yagiranye ibiganiro na H.E Kenyata uri mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane  w'u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, kuri uyu wa kabiri tariki 06 Ukwakira, ari kumwe n'abandi bayobozi bakuru muri Guverinoma, yakiriye H.E. Uhuru Kenyatta, wahoze ari Perezida wa Repubulika ya Kenya, akaba n'umwe mu bagize akanama k'umuryango w'ubumwe bw'Africa gashinzwe gufasha mu nzira y'amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

    Uru ruzinduko rwabaye mu gihe hakomeje ibikorwa bigamije gushakira umuti w'amahoro amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bwa RDC, aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ukomeje kugira uruhare mu guteza imbere ibiganiro no guhuza impande bireba.

    Mu biganiro byahuje Uhuru Kenyatta n'abayobozi b'u Rwanda, hibanzwe ku bikorwa bya aknama ko gushakira amahoro ibibazo biri mu burasirazuba bwa Kongo, uburyo gakomeje gusohoza inshingano zako, ndetse n'ingamba zo gukomeza guteza imbere inzira y'amahoro iyobowe na AU.

    Abitabiriye ibiganiro baganiriye kandi ku kamaro ko gukomeza ibiganiro bya politiki, kubaka icyizere hagati y'impande zirebwa n'amakimbirane, no gushaka ibisubizo birambye ku bibazo by'umutekano n'amahoro mu karere.

    Ako kanama ka AU gafite inshingano zo gufasha mu nzira y'ibiganiro no gushyigikira imbaraga z'Afurika mu gushaka umuti w'amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC. Uruhare rw'abahoze ari abayobozi bakuru b'Afurika muri iyi gahunda rugamije gukoresha ubunararibonye bwabo mu gukomeza ibiganiro no gushimangira inzira za dipolomasi.

    Kuba Uhuru Kenyatta ari mu Rwanda bifatwa nk'igice cy'imbaraga zikomeje gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo guteza imbere ibiganiro by'amahoro no gushaka uburyo bwo kurangiza amakimbirane mu buryo burambye.

    U Rwanda rukomeje gushimangira ko umuti w'ibibazo by'umutekano mu karere ukwiye gushakirwa cyane cyane binyuze mu biganiro bya politiki, mu kubahiriza amasezerano n'inzira zashyizweho n'imiryango y'Afurika.

    Ibiganiro byahuje Uhuru Kenyatta n'abayobozi b'u Rwanda rero byibanze ku kureba aho ibikorwa by'amahoro bigeze, ibikenewe gukorwa kugira ngo inzira iyobowe na AU irusheho gutanga umusaruro, ndetse no gukomeza gushaka amahirwe yo kugarura amahoro n'umutekano mu burasirazuba bwa RDC no mu karere k'Ibiyaga Bigari muri rusange.

    Source : https://flash.rw/2026/10/07/minisitire-nduhungirahe-yagiranye-ibiganiro-na-h-e-kenyata-uri-mu-rwanda/

  • Ibisabwa umukunzi wa Rayon Sports wifuza kuyiherekeza Mozambique #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gushyira hanze ibisabwa kugira ngo umukunzi w’iyi kipe wifuza kuyiherekeza muri Mozambique gukina na Black Bulls.

    Rayon Sports izakina na Black Bulls mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup aho umukino ubanza uzabera i Kigali tariki ya 17 Ukwakira 2026.

    Umukino wo kwishyura uzabera muri Mozambique tariki ya 24 Ukwakira 2026, akaba ari ho yasabye abakunzi bayo kuzayiherekeza.

    Bamenyeshejwe ko bazagenda na RwandAir aho bazahaguruka tariki ya 21 Ukwakira 2026, umukino ube tariki ya 24/10/2026 ni mu gihe bazagaruka tariki ya 25 Ukwakira 2026.

    Basabye ko abifuza guherekeza ikipe bakora ‘Booking’ y’urugendo kugira ngo gahunda zabo zihuzwe n’iz’ikipe ya Rayon Sports bazagendere hamwe.

    Abakunzi ba Rayon Sports bifuza kuyiherekeza babwiwe ibisabwa

    Source : http://isimbi.rw/ibisabwa-umukunzi-wa-rayon-sports-wifuza-kuyiherekeza-mozambique.html