Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026 ubwo Abanyamulenge baba mu Rwanda bakoraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge 166 bari mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004.
Abo banyamulenge bari impunzi mu Burundi bagabweho igitero n'imitwe yijwaje intwaro irimo FNL-PARIPEHUTU mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, bikavugwa ko harimo n'abandi basirikare barimo n'abo muri RDC.
Batunze agatoki Leta y'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko kugeza ubu bagenda biguruntege mu gutanga ubutabera ndetse bigaragara ahubwo urwango ku Banyamuryango bakirukomeje.
Rutaremara yihanganishije Abanyamulenge ndetse ababwira ko agahinda bafite ko kudahabwa ubutabera bagasangiye n'u Rwanda na rwo rwabusabye mu myaka irenga 30 ariko u Burundi bwakomeje kwinangira.
Yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 hari Abarundi bagize uruhare mu kuyikora mu bice binyuranye birimo Akarere ka Gatsibo, Bugesera, Huye n'i Kigali barangije basubira iwabo, na n'ubu batarahanwa.
Ati 'Natwe turacyategereje ubutabera nta Murundi n'umwe turazana.'
Yagaragaje ko impamvu nyamukuru u Burundi bwanga ko hatangwa ubutabera ku baturage babwo bakoze Jenoside mu Rwanda ari uko harimo abasubiyeyo baba abayobozi bamwe bagera no mu nzego zo hejuru.
Ati 'Uwabyanze ni Gen Bunyoni. Yaravuze ati 'Abanyarwanda mubemereye ko bajya basaba abantu ko bazatumara hano abari mu Burundi twese.''
Impamvu Gen Bunyoni wahoze ari Ministiri w'Intebe w'u Burundi yabyanze ni uko iyo mikoranire iyo itangira gushyirwa mu bikorwa u Rwanda rwari gusaba u Burundi kohereza abakoze Jenoside rudatinye ko harimo n'abakomeye mu buyobozi.
Ati 'Twari kubasaba duhereye no ku bo hejuru kuko barimo benshi bakoze Jenoside hano mu Rwanda.'
Gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuyemera muri rusange ku rwego mpuzamahanga no gutanga ubutabera, Rutaremara yavuze ko bishingiye ku kuba FPR Inkotanyi yaratsinze urugamba igafata Igihugu, kuko Abatutsi bari barishwe mbere nta wari warigeze abifata nka Jenoside.
Yaboneyeho kubwira Abanyamulenge ko Leta ari yo ifata iya mbere mu gutanga ubutabera cyangwa kubwimana.
Ati 'Ubutabera bw'i Burundi ntabwo muzabona kuko natwe turabutegereje kuva mbere yanyu. Hariyo abantu benshi bishe hano mu Rwanda amazina yabo n'intonde zirahari.'
Nk'urugero ku Mayaga, Jenoside muri aka gace yakoranywe ubukana n'ubugome bukabije, igirwamo uruhare n'Interahamwe zo muri ako gace zitijwe umurindi n'Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye ahitwa Ngoma mu Murenge wa Muyira.
Kubera umujinya n'urwango bari bavanye i Burundi nyuma y'urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, ngo Abahutu b'i Burundi bahunganye umujinya, maze bica urubozo Abatutsi bo ku Mayaga mu gihe cya Jenoside, babakwena ko bashaka kureba niba bava amaraso cyangwa amata.
Impunzi z'Abarundi zari muri Komine Ntongwe na Muganza muri Butare nazo zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bo bavugwaho ubugome bukabije kuko baryaga imitima y'Abatutsi bamaze kwica.
Rutaremara yongeyeho ko kugeza ubu bigoye ko hagira undi uhangwa amaso kuri iki kibazo kuko Umuryango Mpuzamahanga bisa n'aho nta cyo ushaka kubikoraho kandi n'ababikoze ntibabyumva.

Leave a Reply