Umuturage utuye mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika, yatangaje ko inkongi yatangiriye hagati muri iki kirunga mu masaa kumi n'ebyiri, yaguka izamuka ku buryo kuyizimya biri gusaba urugendo rurerure rw'amaguru.
Yagize ati 'Ishyamba tubonye ryafashwe ubu mu gitondo saa kumi n'ebyiri, tugerageza kureba niba hari abantu bari kuzimya, tubona ntabo, rikomeza gushya. Ubu rero tuvugana turi mu kirunga, turi kugerageza kuzimya.'
Abatuye muri Nyagahinga bagaragaje ko nta mpungenge bafite z'uko iyi nkongi yakwangiza imitungo yabo kuko iri kure y'aho batuye kuko hagati yabo n'ikirunga hari intera y'ibilometero bibiri.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangarije IGIHE ko abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye gukurikirana ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi kandi ko afite icyizere ko hatangirika byinshi.
Yagize ati 'Ni byo kandi twese ni ho turi, twagiye kuzimya. Ndizera ko biza gukemuka hatangiritse byinshi.'
Abaturage bavuga ko kugeza mu masaa tatu, umuriro wari watangiye kugabanyuka ku Kirunga cya Muhabura, hakaba hari icyizere ko barashobora kuyizimya.
Kugeza ubu ntiharamenyekana ubuso bwose bwangiritse kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga umuriro wari ugikomeje kwaka, abaturage bakagerageza kuzimya.
Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi.
Abaturage bavuga ko uko hari bamwe muri bo bashobora kuba bajya muri Pariki y'Ibirunga guhakura ubuki kandi kugira ngo bishoboke bisaba gucana ifumba [yo kuka inzuki], abo bakaba bakekwaho kuba ari bo bateye iyi nkongi.
Inkongi y'umuriro yaherukaga kwibasira iki kirunga mu 2009.
Ikirunga cya Muhabura gifite uburebure bwa metero 4127, kikaba icya kabiri kirekire muri bitanu u Rwanda rufite.
Mu gihe cy'Impeshyi, ibyatsi byo mu ishyamba rya Pariki zitandukanye zirimo iy'Ibirunga Muhabura iherereyemo biruma. Haba hari ibyago byinshi ko byafatwa n'inkongi haramutse hageze umuriro.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-muhabura-cyafashwe-n-inkongi-y-umuriro
Leave a Reply