Uko Bruce Melodie na Coach Gael bahombejewe bidasanzwe n’umwuka mubi hagati y’u Rwanda na DRC #rwanda #RwOT

Written by

in

Coach Gael, ureberera inyungu z’umuhanzi Bruce Melodie, yahishuye uko intambara hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’umubano mubi hagati ya Kigali na Kinshasa byababateje igihombo gikomeye.

Karomba Gael wamamaye nka Coach Gael mu kiganiro na Igihe Sports yavuze ko iki gihombo gishingiye ku ndirimbo umuhanzi yarebereraga inyungu yakoranye na Innos B wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwa 'A l’aise’, aho kuyitunganya byabasabye igihe kinini ndetse n’amafaranga menshi kurusha uko bari babiteganyije.

Yavuze ko kuba bari gukorera mu gihugu cy’amahanga byatumye ibikorwa bimwe bitinda, ku buryo indirimbo yamaze hafi icyumweru ikorwa kandi bari biteze ko yari gukorwa mu minsi ibiri.

Ati: 'Buriya muri Congo twarahahombyeye cyane, buriya niba hari ikintu cya mbere twicuza twembi na Bruce ni indirmbo twakoranye na Innos B; Innos B twakoranye indirimbo tuyikorera muri Congo iranaduhenda cyane kubera ko abakongomani ni abanebwe, bemera ibintu ntibabikore ndetse iyo ndirimbo twayikoze iminsi nk’irindwi yagombaga kuba umunsi cyangwa ibiri ndetse tunayishyura hafi inshuro eshatu '

Gael yavuze ko nubwo indirimbo yarangiye kandi igasohoka, ibintu byahise bihinduka nyuma y’uko imirwano hagati ya M23 na FARDC ikomeje, bikagira ingaruka ku mibanire y’u Rwanda na DRC.

Yasobanuye ko Innos B, wari ufite uruhare rukomeye mu kumenyekanisha iyo ndirimbo muri Congo, atashoboye kuyishyigikira uko byari biteganyijwe kuko yari asanzwe akorera ibikorwa bye i Kinshasa.

Gael yagaragaje ko Innos B yababwiye ko n’ubwo yari yiteguye gushyigikira indirimbo, umutekano utari wifashe neza ku buryo na we yari afite impungenge zikomeye ku buzima bwe.

Ati “Ariko Innos B aratubwira ati 'umva nkubwize ukuri, nibeshye iyi ndirimbo nkanayishyira ku mbuga nkoranyambaga zanjye, n’inzu yanjye bayitwika.’'

Uyu muyobozi wa 1:55 AM yanavuze ko kuba iyo ndirimbo yarakozweho n’imbaraga nyinshi ariko ikaza gusohoka mu gihe ibintu byari bihindutse muri DRC, byatumye Bruce Melodie na Gael batabona umusaruro bari bayitezeho.

Iyi ndirimbo yabaye imwe mu mishinga Bruce Melodie yakoranye n’abahanzi bo mu karere, mu gihe yari afite gahunda yo kurushaho kwagura ibikorwa bye ku isoko ry’umuziki wo muri Afurika.

Coach Gael yavuze uburyo bahombejwe n’umubano mubi uri hagati y’u Rwanda na DR Congo

Source : http://isimbi.rw/uko-bruce-melodie-na-coach-gael-bahombejewe-bidasanzwe-n-umwuka-mubi-hagati-y-u.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *