Author: webrwanda

  • Yari amaranye ikibyimba imyaka 15: Uko abaganga ba CHUK bakibaze gipima ibilo 15 (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Bayiringire Eric, w'imyaka 31, ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yavutse ameze neza nk'abandi bana. Ageze ku myaka 15, mu mugongo we hatangiye kumera akabyimba gato, kagenda gakomeza gukura kugeza ubwo kahinduye imiterere y'umubiri we mu buryo bugaragara.

    Mbere yo kugera kuri CHUK, Bayiringire yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, bimwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, na byo nyuma bimwohereza muri CHUK, ari na ho yabagiwe.

    Prof. Ntirenganya Faustin, umwe mu baganga bamubaze, yabwiye IGIHE ko Bayiringire yari afite indwara yo mu bwoko bwa peripheral nerve tumor, ifata imyakura igatuma aho yafashe habyimba mu buryo budasanzwe.

    Uyu muganga, usanzwe ari inzobere mu kubaga ndetse unakuriye agashami ko kubaga muri CHUK, yavuze ko iyi ndwara idakunze kuboneka, kuko ishobora kugaragara ku muntu umwe mu bantu bagera ku 3.000.

    Yasobanuye ko ishobora no guhererekanywa mu miryango kandi umuntu akaba yaravukanye imiterere iyitera, nubwo ibimenyetso bishobora kugaragara nyuma y'imyaka runaka.

    Yavuze ko hari ubwoko bw'iyo ndwara bushobora kurangwa n'utudomo cyangwa amabara adasanzwe ku ruhu, hamwe n'utubyimba dushobora kugenda dukura. Iyo tutarakura cyane, hari ubwo umuntu abaho atazi ko afite icyo kibazo.

    Ubundi bwoko bwo bushobora kutagira ibimenyetso bigaragara inyuma ku mubiri, ahubwo ibibyimba bikamera mu bwonko cyangwa hafi y'imyakura y'amatwi, bikaba byagira ingaruka ku kumva.

    Yabanje gutegurwa mbere yo kubagwa

    Mbere yo kubagwa, Bayiringire yabanje gutegurwa kugira ngo umubiri we ubashe kwihanganira ubuvuzi bukomeye bwari bumutegereje.

    Prof. Ntirenganya yavuze ko yabanje gufashwa kongera intungamubiri no kuzamura ibipimo bitandukanye by'umubiri, harimo iby'amaraso, kugira ngo azabashe kubagwa afite ubushobozi bwo kwihanganira gutakaza amaraso ashobora kuva muri operation.

    Ati 'Bisaba kubanza kumuzamurira ibivumbikisho kugira ngo ashobore kwihanganira 'operation' ikomeye nk'iriya, aba akeneye ibiryo byiza kugira ngo abone ibitunga umubiri. Binazamura ibipimo by'impyiko, umwijima, amaraso n'ibindi kugira ngo azabagwe ameze neza.'

    Yasobanuye ko iyo ikibazo nk'iki kimenyekanye hakiri kare, hari imiti ishobora gufasha gukumira ko ibibyimba bikomeza gukura. Iyo kimaze kuba kinini nk'uko byari bimeze kuri Bayiringire, kubagwa ni bwo buryo buba busigaye.

    Prof. Ntirenganya yavuze ko iyi ndwara nta buryo bwihariye bwo kuyirinda, kuko ifitanye isano n'imiterere y'imyakura umuntu aba yaravukanye. Icy'ingenzi, yavuze ko umuntu abonye akabyimba kadasanzwe ku mubiri akwiriye kwihutira kugana muganga mbere y'uko gakomeza gukura.

    Kumubaga byamaze amasaha atandatu

    Bayiringire yabazwe n'itsinda ry'abaganga b'Abanyarwanda ryari riyobowe na Prof. Ntirenganya, ririmo abaganga bashinzwe kubaga, abatera ikinya n'abanyeshuri bimenyerereza umwuga w'ubuvuzi.

    Byamaze amasaha atandatu kandi, nk'uko Prof. Ntirenganya abivuga, byagenze neza.

    Ati 'Twari twanateguye uko byagenda aramutse atakaje amaraso menshi ariko byagenze neza ntiyatakaza menshi.'

    Biteganyijwe ko Bayiringire asezererwa mu bitaro ku wa 9 Ukwakira 2026.

    Icyakora, azakomeza gukurikiranwa n'abaganga kubera utundi tubyimba duto afite, kugira ngo harebwe niba hakenewe indi miti yatuma tutongera gukura.

    Azanahabwa ubundi buvuzi bugamije kugorora uruti rw'umugongo, kuko rwari rwaramaze guhinduka bitewe n'uburemere n'ubunini bw'ikibyimba yari amaranye imyaka myinshi.

    Prof. Ntirenganya yasabye Abanyarwanda kutajijinganya kugana ibitaro byo mu gihugu igihe bafite ibibazo nk'ibi, avuga ko ubushobozi bwo kuvura indwara zikomeye bukomeje kwiyongera.

    Yavuze ko mu myaka itatu ishize, CHUK imaze kubaga abarwayi 11 bari bafite ibibazo bisa n'icya Bayiringire, bose bavuwe n'abaganga b'Abanyarwanda. Yongeyeho ko ubu buvuzi bumaze imyaka igera ku 10 butangwa muri CHUK kandi bukomeza kwagurwa.

    'Ntabwo nari nzi ko bizashoboka'

    Nyuma y'icyumweru kimwe abazwe, Bayiringire yavuze ko yishimiye kuba yarabonye ubuvuzi yari amaze igihe kirekire ashaka.

    Ati 'Ntabwo nari nzi ko bizashoboka ariko byarashobotse. Ikibazo nakigize mu myaka 15, hakajya hagenda habyimba kugeza kibaye kinini kuriya. Twagannye ibitaro byinshi dusanga ubu burwayi butaratangira kubuvurira kuri Mituweli amafaranga arabura turabyihorera. Nishimiye ko igihe kigeze ubuvuzi nkaba nabuhawe kandi kuri Mituweli.'

    Bayiringire yavuze ko nubwo yari asanzwe akora imirimo itandukanye afite iki kibyimba, kuba cyakuwemo byamwongereye icyizere n'imbaraga.

    Bayiringire Eric yabazwe ikibyimba yari amaranye imyaka 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-amaranye-ikibyimba-imyaka-15-uko-abaganga-ba-chuk-bakibaze-gipima-ibiro-15

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 9,9$ mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    Muri icyo gihe, u Rwanda rwohereje hanze toni 9.656 z'ibicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi mu bicuruzwa byihariye byoherejwe hanze, aho toni 609 zinjije 1.664.822$. Icyayi cyinjije 1.105.038$ kivuye kuri toni 400.

    Imboga zoherejwe hanze zingana na toni 489, zinjiza 508.124$, mu gihe imbuto zingana na toni 718 zinjije 674.055$.

    Indabo na zo zoherejwe ku isoko mpuzamahanga zingana na toni 18, zinjiriza igihugu 86.857$.
    Ibikomoka ku matungo byoherejwe hanze byari toni 285, byinjiza 558.518$.

    Raporo igaragaza kandi ko icyiciro cy'ibicuruzwa bitandukanye ari cyo cyoherejwe ku bwinshi, aho toni 7.137 zinjije 5.343.017$, ni na cyo cyagize uruhare runini mu gaciro k'ibyoherejwe byose.

    Amasoko yakiriye ibicuruzwa by'u Rwanda arimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bubiligi, Afurika y'Epfo, u Buhinde ndetse n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyoni-9-9-mu-minsi-itanu

  • Rusizi: Umwana w'imyaka 3 yapfuye bikekwa ko yanyweshijwe inzoga ya Kata-moto – #rwanda #RwOT

    Kata-moto ni inzoga ituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo uyu mwana yahuraga n'umugabo witwa Tuyishime Jean Claude, abaturage bavuga ko yamuhaye iyo nzoga. Nyuma yo kuyinywa, umwana yahise atangira kuruka bikabije.

    Mukantwali Deocela, wahise ajyana uyu mwana kwa muganga, yavuze ko yamugezeho aruka kandi anuka inzoga.

    Ati 'Umwana akimara kuruka ni njye wahise mujyana kwa muganga. Nagiye muhetse, agenda aruka ukumva binuka nk'inzoga. Tugeze kwa muganga bansabye kumukura mu mugongo, abaganga bambwira ko yamaze gushiramo umwuka.'

    Se w'uyu mwana, Imaniriho Emmanuel, yavuze ko yamenye ibyabaye ubwo yari ku kazi, nyuma yo guhamagarwa n'umugore we.

    Ati 'Mpageze tubona ari kuruka, acisha mu kanwa no mu mazuru. Mbajije bambwira ko hari umugabo witwa Tuyishime Jean Claude wamuhaye inzoga, ni uko umwana wanjye aba arapfuye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko nyuma yo gutabazwa n'ikigo nderabuzima, inzego zitandukanye zahise zikurikirana iki kibazo, Tuyishime arafatwa ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati 'Ni byo koko, ahagana saa munani n'igice, twatabajwe n'ikigo nderabuzima batubwira ko hari umwana wazanywe kuri iki kigo nderabuzima, ahita yitaba Imana, ariko bikaba bivugwa ko hari umuntu wamuhaye ibintu yanyoye aho batubwiraga ko bakeka ko ari inzoga, akaza kuruka. Twahise dukorana n'izindi nzego, uwo mugabo arafatwa ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB).'

    Umurambo w'uyu mwana wajyanywe mu kigo gikora isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwana-w-imyaka-3-yapfuye-bikekwa-ko-yanyweshijwe-inzoga-ya-kata-moto

  • Amavubi yazamutseho imyanya 9 ku rutonde rwa FIFA yandika amateka akomeye #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yazamutseho imyanya 9 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, ruba igihugu cyazamutseho imyanya myinshi.

    Urutonde rwaherukaga gusohoka, u Rwanda rwari ku mwanya w’128, urwasohotse uyu munsi tariki ya 7 Ukwakira 2026 u Rwanda ruri ku mwanya w’119.

    U Rwanda ruheruka gutsinda Liberia na Cape Verde mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.

    U Rwanda na Dominican Republic ni byo bihugu byazamutseho imyanya myinshi aho byazamutseho 9 ni mu gihe Sierra Leone ari cyo gihugu cyamanutseho imyanya myinshi, 8.

    Uru rutonde ruyobowe na Spain, Argentine, France, u Bwongereza, Portugal, Brazil, Maroc ni iya karindwi akaba ari cyo gihugu cya Afurika kiri imbere. Hakurikiraho Belgium, U Buholandi na Mexco ya cumi.

    Muri Afurika igihugu kiri hafi ni Maroc iri ku mwanya wa 7 ku Isi, icya kabiri ni Senegal ya 18, Misiri ya 25, Algeria 28 na Côte d’Ivoire ya 29

    Muri aka karere k’Afurika y’Iburasirazuba Uganda ni yo iyoboye aho iri ku mwanya wa 87 ku Isi na 18 muri Afurika, Kenya 114 na 29 muri Afurika, Tanzania 115 ku Isi na 30 muri Afurika, Rwanda 119 na 31 muri Afurika, Burundi 140 na 39 muri Afurika, Ethiopia 147 na 43 muri Afurika, Sudani y’Epfo 170 na 46 muri Afurika.

    Amavubi yazamutseho imyanya 9 ku rutonde rwa FIFA

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-yazamutseho-imyanya-9-ku-rutonde-rwa-fifa-yandika-amateka.html

  • Ikibuga cy'Indege cy'i Bugesera kigiye kujya cyubakwa amanywa n'ijoro – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi w'u Rwanda, Yusuf Murangwa, yatangaje ko imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cy'i Bugesera ikomeje uko biteganyijwe, kikazuzura mu mpera za 2027 cyangwa mu ntangiriro za 2028 kuko Guverinoma ikomeje gushyira imbaraga mu kwihutisha imirimo yacyo.

    Murangwa yabigarutseho ku wa 6 Ukwakira 2026, mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru nyuma y'uko u Rwanda n'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF) ubwo hasozwaga isuzuma rya mbere rya gahunda y'inguzanyo izwi nka Extended Credit Facility.

    Murangwa yagize ati 'Umushinga ukomeje uko biteganyijwe,' yongeraho ko itsinda rya IMF ryasuye ahubakwa iki kibuga mu ruzinduko riherutse kugirira mu Rwanda.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka izihuta cyane mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2026/27.

    Imihigo ya Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko umwaka w'ingengo y'imari watangiye imirimo igeze kuri 14,48%, bikaba hateganyijwe ko izagera kuri 75,4% bitarenze Kamena 2027.

    Abayobozi baratangaje gahunda yo kongera umuvuduko mu mirimo yo kucyubaka, hashyirwaho ibyiciro bibiri by'abakozi basimburana amanywa n'ijoro kugira ngo iyo ntego igerweho.

    Ikibuga kirimo kubakwa gifite umuhanda indege zihagurukiraho zikanawugwaho ufite uburebure bwa metero 4200. Mu cyiciro cya mbere, cyateganyijwe kwakira abagenzi bagera kuri miliyoni zirindwi n'imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka.

    Icyiciro cya kabiri giteganyijwe kurangira mu 2032, kizongera ubushobozi bwo kwakira abagenzi ku mwaka bugere kuri miliyoni 14.

    Iki kibuga kirimo kubakwa nk'umushinga ukomeye wo kwagura ibikorwaremezo by'u Rwanda mu bwikorezi bwo mu kirere.

    Biteganyijwe ko kizongera ubushobozi bw'igihugu bwo kwakira abagenzi n'imizigo, mu gihe Guverinoma igamije gushimangira intego yo kugira u Rwanda igicumbi cy'ubwikorezi n'ubucuruzi mu karere.

    Umushinga uteganyijwe gutwara hafi miliyari ebyiri z'Amadolari ya Amerika, Qatar Airways ikaba ifite imigabane ingana na 60% muri uwo mushinga w'ikibuga cy'indege.

    Ubwubatsi bw'ikibuga burajyana kandi n'imirimo yo kubaka umuhanda uzagihuza n'indi mihanda.

    Biteganyijwe ko uwo muhanda ugera ku kibuga uzaba ugeze kuri 50% mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2026/27, aho wagenewe amafaranga arenga miliyari 3,26 Frw muri iyi ngengo y'imari.

    Ayo mafaranga azakoreshwa mu bikorwa birimo kwishyura ingurane, imirimo yo kubaka n'inyigo z'uburyo buteganyijwe bwo kwishyuza abakoresha umuhanda.

    Murangwa yavuze ko icyo kibuga kiri mu mishinga y'ishoramari izatanga inyungu mu bukungu, zishobora gufasha u Rwanda kwishyura inguzanyo rwafashe zo guteza imbere igihugu.

    Yavuze ko uburyo u Rwanda rukoresha mu gufata inguzanyo bushingiye ku gushora imari mu mishinga no mu nzego zishobora kongera umusaruro w'ubukungu, zikanatanga amafaranga ahagije yo kwishyura imyenda mu gihe kizaza.

    Murangwa ati 'Ku nguzanyo zitangwa mu buryo buhendutse, twubaka ibikorwaremezo, bigatanga umusaruro, kandi amafaranga byinjiza akarenga ikiguzi cyo kwishyura inguzanyo.'

    Yongeyeho ko Guverinoma itazashingira cyane cyane ku kongera imisoro kugira ngo yishyure inguzanyo zayo, ahubwo izashingira ku bukungu burushaho gutanga umusaruro, bushobora kubyara amafaranga akenewe igihe cyo kwishyura nikigera.

    IMF yasabye ko hakongerwa imbaraga mu gukusanya amafaranga yinjira mu gihugu, kandi hakarushaho gushishoza mu gushyira ku murongo ibyihutirwa mu ishoramari ry'ibikorwaremezo riterwa inkunga n'amafaranga aturuka hanze, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubushobozi bw'u Rwanda bwo gucunga imari ya Leta mu buryo burambye.

    Yasabye kandi gukomeza kugabanya icyuho hagati y'amafaranga Leta yinjiza n'ayo ikoresha, ariko hakabungabungwa amafaranga agenewe imibereho myiza n'ibindi bikorwa by'ingenzi.

    Murangwa yashimangiye ko kugabanya icyo cyuho bidasobanura guhagarika imishinga ikomeye y'iterambere, ahubwo ko umuvuduko w'ishoramari uzahuzwa n'amafaranga ahari n'inyungu ziteganyijwe.

    Abajijwe niba u Rwanda rushobora kugabanya umuvuduko w'imishinga kubera ko kubona amafaranga yo hanze birushaho kugorana, yagize ati 'Ni ikibazo cyo guhuza umuvuduko n'ubushobozi buhari, si uguhagarika.'

    U Rwanda n'itsinda ry'abakozi ba IMF byageze ku bwumvikane ku isuzuma rya mbere rya gahunda y'inguzanyo izwi nka Extended Credit Facility, nyuma y'uko Guverinoma igeze ku ntego zose z'iyo gahunda zishobora gusuzumwa zari ziteganyijwe kugerwaho mu mpera za Kamena 2026.

    Nyuma y'uko Inama y'Ubutegetsi ya IMF ibyemeje, bikaba biteganyijwe mu Ukuboza, u Rwanda ruzahabwa hafi miliyoni 35,7 z'Amadolari ya Amerika muri iyo gahunda.

    Ubukungu bw'u Rwanda bwazamutseho 9,7% mu gihembwe cya mbere cya 2026, mu gihe izamuka ry'ibiciro ryakomeje kuzamuka kuko ryageze kuri 15,7% muri Kanama.

    IMF iteganya ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamukaho 7,8% mu 2026 na 7,2% mu 2027, hatabariwemo ingaruka z'izamuka ry'ibiciro.

    Ikibuga cy’indege gishya cya Kigali biteganyijwe ko kizuzura mu mpera za 2027 cyangwa mu ntangiriro za 2028


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-murangwa-yavuze-ku-mirimo-yo-kubaka-ikibuga-cy-indege-cya-bugesera-n

  • Babikora kugira ngo bandireho: Minisitiri Bizimana ku bakunze kumwibasira – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 5 Ukwakira 2026, ubwo yatangizaga Itorero ry'Igihugu ry'Abashumba b'Itorero ADEPR, riri kubera mu Kigo cy'Ubutore cya Nkumba mu Karere ka Burera, rikazageza ku wa 10 Ukwakira 2026.

    Iri torero ryitabiriwe n'abashumba bakuru ndetse n'abandi bari mu nzego z'ubuyobozi bwa ADEPR, hagamijwe kubafasha kurushaho kumenya no gusobanukirwa amateka y'u Rwanda.

    Yatanze kiganiro gifite insanganyamatsiko igira iti “Irondamoko: Intwaro y'isenyuka ry'Ubunyarwanda. Uruhare rw'amadini n'amatorero mu kubaka u Rwanda.'

    Muri iki kiganiro yabasobanuriye amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza inyandiko zitandukanye ndetse n'uburyo nyuma yaho hari abakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo yayo kugira ngo izongere kuba.

    Yagaragaje ko imwe mu ntwaro bakunda gukoresha muri iki gihe ari ukugoreka ibyavuzwe n'abantu batanze inyigisho cyangwa ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yavuze ko akenshi bakunze kumwibasira aho buririra ku byo yavuze bakaba bayobya abantu babakurikira gusa avuga ko akenshi ibyo ababikora ari abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi cyangwa bakomoka ku bagize uruhare muri yo.

    Ati 'Harimo abuzukuru ba Mbonyumutwa n'abandi bajya ku mbuga nkoranyambaga ugasanga bavuze ngo ndimo ndavuga ibinyoma adashobora gufungura ngo ajye mu nyandiko n'ububiko abisome.'

    Yatanze urugero rw'uwitwa Musabyimana Gaspard usigaye utuye i Bruxelles mu Bubiligi aho yashinze Radiyo yitwa Inkingi yifashishwa mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n'icengezamatwara rya FDRL ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko uwo mugabo abantu badakwiriye kumva ibyo avuga kuko yari akuriye ibiganiro kuri RTLM yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Ibyo mvuga ni ibimenyetso ntahimba kuko mbivana mu nyandiko. Uwo Musabyimana Gaspard ni umwicanyi, ni we wayoboraga ibiganiro bya radiyo RTLM, ni umwe mu bari bakuriye Kantano.'

    Yagaragaje ko ibyo babikora kugira ngo bamurireho babone 'views' aho bifashisha ibyo yavuze bakabeshya Abanyarwanda cyangwa bagahindura imvugo yabyo.

    Ati 'Njyewe nkunda kubivuga kuko babikora kugira ngo bandireho kuko iyo nigishije, bituma barya kuko aho bicaye ntakibatunga bafite, nta kandi kazi bafite. Bashakisha uduce tw'ibyo navuze akaba ari byo baheraho baroga abantu, ibyo bakabikora binyuze muri 'views' babona kuri internet.'

    Minisitiri Dr. Bizimana yasubije abakunze kumwibasira agaragaza ko babikora kugira ngo baramuke


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/babikora-kugira-ngo-bandireho-minisitiri-bizimana-ku-bakunze-kumwibasira

  • Equity Bank Rwanda Plc yiyemeje gushyira ibitekerezo by'abakiliya ku isonga mu kunoza serivisi ibaha – #rwanda #RwOT

    Ni icyumweru cyatangiye ku wa 5 Ukwakira 2026, aho iyi banki yifatanyije n'abakiliya bayo bose mu kwizihiza icyumweru cyahariwe abakiliya.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda Plc, Eric Rutabana, yagaragaje ko abakiliya bafatwa nk'abanyamuryango ba banki kandi umunyamuryango wese agomba kunogerwa n'ibyo ahabwa.

    Ati 'Ubusanzwe ntabwo twe tubita abakiliya ahubwo ni abanyamuryango kandi nk'uko tubizi abanyamuryango ni abantu b'ingenzi cyane bagomba kwitabwaho neza.'

    Akomeza agaragaza ko iyo bitabaye kubwabo banki iba idahagaze uko ihagaze ubu.

    Ati 'Iyi banki buriya ntabwo imaze imyaka myinshi mu Rwanda, imaze imyaka 15 gusa ariko iterambere ryayo kugeza uyu munsi ntiwamenya ko ari iryo muri iyo myaka gusa kandi byose tubikesha abanyamuryango bacu n'icyizere batugirira kuko bagenda bagakora ibyo babonye bakaza bakabidusangiza natwe tukabibabikira cyangwa tugafatanya kubyongera.'

    Umuyobozi Ushinzwe Serivisi muri Equity Bank Rwanda Plc, Nyinawinkindi Liliose, yagaragaje ko muri iyi banki umukiliya ahora ku isonga ari yo mpamvu mu rwego rwo kurushaho kubitaho bashyizeho ukwezi kwahariwe kwita ku bakiliya aho kuba icyumweru kimwe.

    Ati 'Twashyizeho ukwezi ko kwita ku bakiliya kwatangiye ku ya 1 Ukwakira uyu mwaka kugira ngo turusheho kumva ibitekerezo by'abakiliya bacu kuko ni bo dukorera. Twashyizeho uburyo butandukanye bwo kwakira ibyo bitekerezo yaba ku mashami yacu yose mu gihugu, ku mbuga nkoranyambaga hose twiteguye kwakira ibitekerezo byabo yaba ari kudushima cyangwa aho batunenga kugira ngo turusheho kunoza serivisi tubaha.'

    Esdras Nsengimana yagaragaje ko atamaze igihe kinini akorana n'iyi banki ariko muri icyo gihe gito bakoranye neza.

    Ati 'Maze imyaka itanu nkorana na Equity Bank kandi muri iyo myaka itanu maze gufatamo amafaranga inshuro eshatu kandi nkishyura neza nk'uko na bo baba bampaye serivisi nziza.'

    Kubwimana we yagaragaje ko kuva yagera muri Equity Bank Rwanda Plc yanogewe na serivisi ahabwa ndetse kugeza ubu nta yindi banki bakorana kuko ibyo ashaka byose abibona muri Equity Bank.

    Ati 'Mbere na mbere ni kubashimira ukuntu muduha serivisi nziza, kuko iyo muba mudakora neza ntabwo tuba turi hano kuko nk'uko mwabivuze iyi banki imaze imyaka mike hari izindi twakoranaga na zo mbere ariko twaje hano mutwakira neza muduha na serivisi nziza twishimira kuhaguma.'

    Kugeza ubu Equity Bank Rwanda ifite amashami 36, Aba-Agents hafi 6.000, abacuruzi barenga 5.000 bakorana na yo mu kwakira ubwishyu, ibyuma 54 bibikuzwaho amafaranga (ATM) n'abakiliya barenga miliyoni 1,7. Iyi miyoboro iyifasha gushyigikira iterambere ry'ubucuruzi no kongerera abaturage ubushobozi.

    Abakiliya bari ku mashami ya Equity Bank Rwanda Plc bagenewe impano

    Equity Bank Rwanda Plc yasangiye n’abakiliya bayo mu rwego rwo kwizihiza Icyumweru cyabahariwe

    Umuyobozi ushinzwe serivisi muri Equity Bank Rwanda Plc, Nyinawinkindi Liliose, yagaragaje ko umukiliya ahora ku isonga muri iyi banki

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Equity Bank Rwanda PLC, Eric Rutabana, yashimiye abakiliya bakomeza gukorana n’iyi banki

    Abakozi ba Equity Bank Rwanda biyemeje gukomeza guha serivisi nziza ababagana

    Equity Bank Rwanda Plc yatangiye Icyumweru cyahariwe Abakiliya yiyemeza gukoresha ibiterezo byabo kunoza serivisi bahabwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/equity-bank-rwanda-plc-yiyemeje-gushyira-ibitekerezo-by-abakiliya-ku-isonga-mu

  • ASA International (Rwanda) Plc yashimangiye ko serivisi nziza ku bakiliya ari inshingano za buri munsi – #rwanda #RwOT

    Iki cyumweru cyatangijwe ku wa 5 Ukwakira 2026, cyatangirijwe ku ishami rya ASA International (Rwanda) Plc rya Kimironko.

    Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Salifou Christian, yavuze ko abakiliya ari bo shingiro ry'ibikorwa by'ikigo, kandi ko serivisi nziza itagomba kugarukira gusa ku kuzuza ibyo umukiliya asaba.

    Ati 'Abakiliya bacu ni bo shingiro rya buri kintu cyose dukora. Serivisi nziza ku bakiliya si ukuzuza gusa ibyo batwitezeho, ahubwo ni ukubaha icyizere batugirira buri munsi no guhora tunoza uburyo tubakorera.'

    Yakomeje avuga ko kwita kuri serivisi nziza ku bakiliya bifitanye isano ya hafi n'intego y'iki kigo yo guteza imbere serivisi z'imari zigera kuri bose no gufasha abantu kuzamura imibereho yabo.

    Salifou Christian yavuze ko gutanga serivisi z'imari ziboneye kandi zorohereza abazikeneye bidafasha gusa umukiliya wenyine ahubwo bifasha ba rwiyemezamirimo, imiryango ndetse n'iterambere ry'abaturage n'ubukungu muri rusange.

    ASA International (Rwanda) Plc igaragaza ko Icyumweru cya Serivisi cyahariwe Abakiliya ari umwanya wo kubumva, kumenya uko babona serivisi bahabwa no gushimira uruhare bagira mu kunoza imikorere y'ikigo.

    Marie Claire Muhawenimana, umwe mu bakiliya bitabiriye itangizwa ry'iki cyumweru, yavuze ko abakiliya bishimira guhabwa agaciro no gutegwa amatwi.

    Ati 'Twishimira ko duhabwa agaciro kandi tugategwa amatwi nk'abakiliya. Serivisi nziza iduha icyizere kandi ikatwereka ko umubano dufitanye na ASA International (Rwanda) Plc urenze serivisi z'imari gusa, ahubwo ko n'ibitekerezo n'ubunararibonye bwacu bifite agaciro.'

    Ibikorwa by'iki cyumweru cyahariwe abakiliya biri kubera ku mashami yose ya ASA International (Rwanda) Plc no ku cyicaro gikuru, aho abakozi basabwa kurushaho kwegera abakiliya no kugaragaza ubunyamwuga, kubafasha no gutanga serivisi zinoze.

    Iki kigo cyashimangiye ko nubwo hari icyumweru cyihariye cyo kwizihiza abakiliya, kubashyira ku isonga atari igikorwa cy'umunsi umwe cyangwa cy'icyumweru kimwe gusa ahubwo ari umuco muri iki kigo.

    ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo gitanga serivisi z'imari zirimo konti zisanzwe, konti zo kuzigama, inguzanyo nto, inguzanyo zigenewe ubucuruzi buto n'ubuciriritse n'izigenewe moto zikoresha amashanyarazi.

    Iki kigo cyibanda ku gutanga serivisi z'imari zigera kuri benshi, by'umwihariko abagore n'abaturage bafite amikoro make cyangwa batagerwaho neza na serivisi z'imari.

    Abagore bangana na 70% by'abakiliya bacyo, mu gihe muri rusange gikorera abakiliya bagera ku 22.000 binyuze mu mashami 37 hirya no hino mu Rwanda.

    ASA International (Rwanda) Plc kandi ni ishami rya ASA International, kimwe mu bigo bikomeye ku Isi mu by'imari, gikorera mu bihugu 13 byo muri Afurika na Aziya.

    ASA International (Rwanda) Plc yazihije icyumweru cyahariwe umukiliya

    ASA International (Rwanda) Plc yagaragaje ko gutanga serivisi nziza biri ku isonga

    Abakiliya ba ASA International (Rwanda) Plc bagenewe impano

    ASA International (Rwanda) Plc yatangiye icyumweru cyahariwe umukiliya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asa-international-rwanda-plc-yashimangiye-ko-serivisi-nziza-ku-bakiliya-ari

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry'Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'ibigarasha ryibeshyera ryihamya ko rirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda ryigize nyoni nyinshi bya Nyirarureshwa rivuga ko rishaka ko hakorwa iperereza ku irengero ry'umuhanzi Ben Rutabana wari umunyamuryango waryo.

    Rutabana yahoze ari Komiseri wa RNC ushinzwe amahugurwa. Tariki ya 4 Nzeri 2019 yavuye i Burayi, agera muri Uganda ku munsi wakurikiyeho ariko kuva yagerayo mu ntangiriro z'uko kwezi ntiyongeye kuboneka.

    Umugore wa Rutabana, Diane Rutabana, yavuze ko umugabo we akimara kubura, yabajije abo muri RNC, bamuha amakuru anyuranye, bamwe bamubwira ko aho ari bahazi kandi ko ameze neza.

    Umunyamabanga Mukuru wa RNC, Gervais Condo, yavuze ko hari amakuru yaherukaga avuga ko hari uwabonye Rutabana tariki ya 2 Ukwakira, ashaka kwerekana ko igihe byavugiwe ko yaburiwe irengero yari akiriho.

    Umugore wa Rutabana yavuze ko yahawe andi makuru muri RNC avuga ko byari byavugiwe muri iri huriro ko umugabo we nagera muri Uganda azafungwa, kandi ko mbere y'uko agenda yari yamubwiye ko afitanye ibibazo na muramu wa Kayumba Nyamwasa, Frank Ntwari.

    Ibi ni byo Diane Rutabana yashingiyeho agaragaza ko RNC izi irengero ry'umugabo we, nubwo Kayumba yamutumye ku muntu ngo amuhamagare, amuhumurize.

    Ibura rya Rutabana ryaciye RNC mo ibice, aho bamwe bahamya ko isigariye ku izina gusa, kuko bemeza ko iri huriro ryasenyutse burundu bitewe n'umwiryane watewe n'iki kibazo.

    Tariki ya 20 Nzeri 2026, Jean Paul Turayishimye n'abandi barwanya Leta y'u Rwanda baba mu mahanga bakoze ikiganiro cyiswe icyo gutaramira Ben Rutabana nyuma y'imyaka irindwi aburiwe irengero.

    Iki kiganiro cyatumiwemo mushiki wa Rutabana, Adeline Rwigara, kugira ngo avuge ku mateka yaranze musaza we. Ibyo uyu mugore yavugiyemo byakorogoshoye cyane RNC.

    Adeline yahawe ijambo kugira ngo asenge, ahishura uburyo Rutabana yari yaramukundishije RNC na Kayumba Nyamwasa, ariko atungurwa n'uko bamugambaniye, akaburirwa irengero.

    Yagize ati 'Akundwa na benshi usibye inyangabirama zibarirwa ku ntoki z'abagambanyi, na zo ndahamya ko niba zigira ubwenge uyu mwanya zicuza. Zamugambaniye, zamara kumugambanira zikamusebya, zigakora inama, zigakwizakwiza ibihuha ariko byose bikabagarukira ndetse zigasenyuka zisenyutse burundu.'

    Nta guca ku ruhande, Adeline yavuze ko RNC yubakiye ku kinyoma, ishuka abantu bose, bamwe barayirwanirira batayizi, arwanirira Kayumba bigera n'aho arara ijoro amusengera.

    Adeline yavuze ko Kayumba na Ntwari babaye aba mbere mu kwigira nyoni nyinshi kandi baragambaniye musaza we, ashimira Imana ko RNC yasenyutse kuko yari yubakiye ku kinyoma.

    Yagize ati 'Nabonye RNC isenyuka. Ndagushima kuko yari yubakiye ku kinyoma, ku bugome, ku bugambanyi no mu guhagurukira abana bawe batandukanye na yo kubera Benja, babasebya babandagaza. Ryari ishyaka ridafite aho rigana ahubwo rishinzwe kugambanira abaryo.'

    Na none ati 'Ntabwo akagambane kakorewe Benja kari kugenda ubusa. Yemwe bantu ba RNC, yemwe bantu b'ishyaka ry'abagome, mwihishe inyuma y'ubwenge butagira ubwenge, si ubwenge ahubwo ni ubugoryi. Mugira ngo Imana ntireba. Ubu rero yarabatamaje.'

    Isengesho rya Adeline ryababaje Umuvugizi wa RNC, Ignace Rusagara, agaragaza ko uyu mugore atari akwiye gusenga atuka iri huriro; ibyatumye Turayishimye amwita umusazi mu kiganiro cyakurikiyeho.

    Turayishimiye wabaye Umuvugizi wa RNC mbere yo gutandukana na yo nyuma y'ibura rya Rutabana, ati 'Nigeze kubona Rusagara ameze nk'uwari wakamejeje, yacanganyikiwe. Yari yabaye nk'umusazi, kandi niba hari umuntu wari ukwiye gufunga umutwe ni Rusagara. Rusagara iriya dosiye nta yo azi na gato.'

    Nyuma yo kwibasirwa na Adeline, tariki ya 4 Ukwakira RNC yashyize ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko irengero rya Ben Rutabana ritazwi nyuma y'imyaka irindwi.

    Muri ubu butumwa bugaragaza kwigira nyoni nyinshi, RNC yagize iti 'Imyaka irindwi irashize ariko ibyabaye kuri Ben Rutabana ntibizwi. Umuryango we ukeneye ibisubizo, abavandimwe be bakeneye ukuri. Abatangabuhamya bakwiye kumva kandi Ben akwiye ubutabera.'

    RNC ivuga ko hakozwe indirimbo kugira ngo izina rye ritazibagirana, iti 'No gusaba ko hakorwa iperereza ryizewe ku byose bijyanye no kuburirwa irengero rye.'

    Umwe mu bakurikira RNC yayibukije ko mu myaka irindwi ishize, umuryango wa Rutabana wasabye ko hakorwa iperereza ariko iri huriro ribitera utwatsi, rinamwambura ubunyamuryango ibye bitarasobanuka.

    Iri huriro ryibukijwe ko nta kintu rikwiye kuvuga ku ibura rya Ben Rutabana mu gihe bizwi ko abayobozi baryo barimo Kayumba na muramu we barigizemo uruhare rukomeye bitewe n'amakimbirane bari bafitanye.

     

     

    Source : https://rushyashya.net/bya-nyirarureshwa-ibigarasha-bikuru-ngo-birashaka-ko-hakorwa-iperereza-ku-irengero-ryumuhanzi-kifua-wazi-ben-rutabana/

  • Ruboneka Bosco yabonye ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gutandukana na APR FC, Ruboneka Jean Bosco yamaze kwerekeza mu ikipe Al Tahaddi Sporting Club Benghazi ikina mu cyiciro cya mbere muri Libya.

    Uyu mukinnyi uheruka gusoza amasezerano muri APR FC akaba atari afite ikipe guhera Kamena 2026.

    Ntabwo yigeze yumvikana na APR FC kuba yayongerera amasezerano aho amakuru avuga ko ibyo yifuzaga n’ibyo bamuhaga atabyishimiye maze impande zombi zihitamo kudakomezanya.

    Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati wari umaze imyaka 6 muri APR FC, yamaze kuba yumvikana na Al Tahaddi Sporting Club Benghazi yo mu cyiciro cya mbere muri Libya.

    Ruboneka w’imyaka 27, yageze muri APR FC muri 2020 avuye muri AS Muhanga aho yageze afata umwanya ubanza mu kibuga ndetse atangira guhamagarwa mu ikipe y’igihugu.

    Ruboneka Bosco yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/ruboneka-bosco-yabonye-ikipe-nshya.html