Author: webrwanda

  • Ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko izi nzoga z'ibyuma ntabwo bizahagarara-ACP Boniface Rutikanga #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Biniface Rutikanga aratanga ubutumwa kuri buri wese waba wibwira ko ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko inzoga zizwi nk'ibyuma n'izindi zitujuje ubuziranenge, ko bizagera aho bigahagaraga ko uwo yibeshya. Ati' Ntabwo twenda gusinzira, ntabwo twenda gufunga amaso'. Asaba ukibibitse kubitanga inzira zikigendwa kuko uzabifatanwa azirengera ingaruka.

    ACP Boniface Rutikanga, avuga ko hari bamwe mu bari bafite ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge babonye hatangiye igikorwa cyo kubifata ngo bimenwe bagahitamo kujya ku bihisha mu ngo n'ahandi. Ahamya ko abo batazahirwa kuko amaherezo yabo bazafatwa, ko kandi ingaruka kuri bo zizaba mbi.

    Avuga ko n'ubundi abagiye kubihisha, bazatangwa n'uwo bazajya babiha kuko azajya amara kubinywa ubwe yivugire aho yabikuye, bityo uwakimuhaye afatwe akurikiranwe, ashyikirizwe Ubugenzacyaha/RIB nabwo bumukorere Dosiye ashyikirizwe Amategeko.

    ACP Boniface, avuga ko Polisi ndetse n'izindi nzego batiteguye guhagarika ibikorwa byose byo gushaka izi nzoga z'ibyuma n'ibindi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, hamwe n'ababifite, ababihishe.

    Ati' Nk'uko ibikorwa by'iperereza bikomeje, n'ibikorwa byo gukurikirana izi nzoga n'abazifite ntabwo bihagarara, nti byenda no guhagarara kuko uretse n'izi ng'izi zikorwa mu Rwanda, turabizi neza ko n'izaguzwe zikorerwa hanze zishobora kwinjira mu gihugu mu buryo bwa magendu. Ntabwo twenda gusinzira, ntabwo twenda gufunga amaso ngo tuvuge ngo birarangiye, turabizi ko ibyo byose bizashira kandi ibihano bikwiye bizatangwa'.

    Akomeza aburira uwo ariwe wese waba yarabihishe yibwira ko azakomeza kubigurisha buhoro buhoro, ko uwo yibeshya cyane kuko nadafatwa na Polisi cyangwa izindi nzego, ntabwo bitazamara kabiri atarafatwa, cyane ko n'ubinyoye ubwe ngo ariwe uzaba uwa mbere mu kumutanga igihe azaba ahaze icyuma anezerewe yibwira ko arimo gushimira cyangwa kuratira abandi uwakimuhaye.

    Ati' Ntushobora guhisha umwotsi w'inzu yahiye. Uwabinyoye, iyo amaze guhaga arabivuga aho yabikuye. Ko bimugaragaraho se!, urumva azagira imbaraga zo guhisha aho yabiguze cyangwa yabikuye. Gutanga kiriya cyo kunywa, birarangira bakuvuze nyine. Icyo nzi cyo Namara kukinywa agasoma akanezerwa arakwigamba anakubone nk'umugabo agushimire, agutake ko uri umuntu w'Umugabo, ubwo natwe tube turagucakiye'.

    Mu bikorwa bigamije gukura ku isoko ibi binyobwa bitujuje Ubuziranenge, hirya no hino mu gihugu hamaze gufatwa byinshi ndetse biramenwa, ibindi nabyo biracyamenwa ariko kandi hanamaze gufatwa abasaga ijana barimo ba nyiri Inganda, abakozi bazo, abakozi ba Leta barimo abayobozi bakuru muri Rwanda FDA na RSB, aho Polisi na RIB bavuga ko nta muntu n'umwe ubifitemo ukuboko uzabacika, mpaka bafashwe kuko ngo ntawe ukwiye gukina no gukirira ku buzima bw'Umunyarwanda, abwangiza.

    Théogène Munyaneza

    The post Ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko izi nzoga z'ibyuma ntabwo bizahagarara-ACP Boniface Rutikanga first appeared on Intyoza.

    The post Ibikorwa byo gushaka no gukura ku isoko izi nzoga z'ibyuma ntabwo bizahagarara-ACP Boniface Rutikanga appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/15/ibikorwa-byo-gushaka-no-gukura-ku-isoko-izi-nzoga-zibyuma-ntabwo-bizahagarara-acp-boniface-rutikanga/

  • Hari abamaze icyumweru mu nzira bajya i Kibeho; Assomption i Kigali n'i Nyaruguru – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho kuri uyu wa 15 Kanama 2026 ubwo Kiliziya Gatolika yizihizaga Umunsi Mukuru wa Assomption ushushanya Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya.

    Mu Rwanda hari abahitamo kujya kuwizihiriza i Kibeho ku Butaka Butagatifu habereye amabonekerwa ya Bikira Mariya mu 1981, ariko abandi bawizihiriza aho basanzwe basengera.

    Mu Mujyi wa Kigali, abakirisitu Gatolika bari benshi kuko saa moya za mu gitondo muri Paruwasi Regina Pacis i Remera misa ya mbere yari itangiye.

    Ni mu gihe ahandi nko muri Paruwasi Saint Michel iri mu Mujyi Rwagati na yo yakubise iruzura no hanze haruzura bitewe n'uko uyu munsi mukuru wanahuriranye no kwizihiza Yubile y'imyaka 50 Arikidiyosezi ya Kigali imaze ishinzwe.

    Arikiyepiskopi wa Arikidiyosezi ya Kigali, Antoine Cardinal Kambanda wasomeye misa muri Saint Michel, yabwiye abakirisitu ko Assomption ibibutsa ko nibigana imigirire ya Bikira Mariya na bo bazajya mu Ijuru.

    Yagarutse kandi ku ishingiro ryo kwizihiza uyu munsi, agaragaza ko ari kimwe mu bitangaza kandi byemejwe na Kiliziya.

    Ni mu gihe hari bamwe bajya bajya impaka ku kuba Bikira Mariya yaba yarajyanywe mu Ijuru koko cyangwa hari ukundi byagenze nk'umuntu wari usanzwe amaze nk'abandi nubwo yari amaze kubyara umwana w'Imana.

    Cardinal Kambanda ati 'Kuba Bikira Mariya yarabaye umubyeyi w'Imana afite icyubahiro gikomeye ku buryo atari gushungukira mu mva kandi umubiri we uzira icyaha. Ni uko kuva cyera abakirisitu bemeraga ko yagiye mu Ijuru n'umubiri we na roho ye. Papa Pie XII na we yabishyizeho nk'ihame ry'ukwemera kwa Kiliziya kutabigwaho impaka kuko ari ukuri kw'ibitangaza by'Imana birenze ubwenge n'imyumvire ya muntu.'

    Uyu munsi watangiye kwizihizwa mu kinyejana cya gatandatu n'abakirisitu Gatolika bamwe na bamwe ariko mu 1950 wemezwa nk'ihame ku bayoboke bayo bose.
    Kambanda kandi, yagaragaje ko bashimira ko Assomption y'uyu mwaka isanze Cathedrale Saint Michel yashinzwe mu 1976, ubwo muri Kigali hari Paruwasi 17, none ubu zikaba ari 44.

    Ishingwa kandi mu Rwanda hose hari abapadiri 22, ariko muri Arikidiyosezi ya Kigali honyine hari 168, mu gihe abakirisitu bari ibihumbi 235 muri Kigali gusa, none ubu bari mu bihumbi 830.

    Padiri Nshimirimana Janvier wo muri Paruwasi Regina Pacis wahasomye Misa yavuze ko uyu munsi wa Assomption hari umukoro usigira umuryango wo kwita ku burere

    Assomption si Umunsi w'ibirori gusa

    Padiri Nshimirimana Janvier wo muri Paruwasi Regina Pacis wahasomye misa yavuze ko uyu munsi wa Assomption hari umukoro usigira umuryango.

    Ati 'Bikira Mariya na we yabaye mu muryango nk'uko natwe tuwubamo bisanzwe. Ubutumwa rero buhabwa abakiristu ni ukwita ku burere bw'abana nk'uko Bikira Mariya na Yozefu bitaga kuri Yezu bakamuha ibikenewe byose. Ikindi bigomba kwigisha ni kureka ubwigenge burenze ubukenewe abantu benshi bihaye kugira ngo babashe gusohoza ubutumwa bwabo ku Isi.'

    Abakirisitu b'i Kigali babwiye IGIHE ko uyu munsi ubigisha kwigana imigirire ya Bikira Mariya, bikabafasha kwitoza mu nzira igana Ijuru kuko bizera ko na we ari cyo cyamugejejeyo.

    Nizeyimana Edouard yagize ati 'Uyu munsi utwibutsa ko Bikira Mariya ari umubyeyi w'Imana n'uwacu kandi turi mu rugendo rugana ku Mana. Tumwigiraho guca bugufi kandi iyo twizihije uyu munsi turonka inema zituma turushaho gusenga mu mibereho yacu ya buri munsi.'

    Kanzirisa Caritas we yagaragaje ko kwizihiza Assomption, bimufasha mu mibereho myiza mu muryango.

    Ati 'Bituma iyo tugeze mu rugo abana tubatoza inzira nziza yo kwigana imigirire ya Bikira Mariya kuko ari we imyizerere yacu ishingiyeho. Nko guca bugufi kwe bituma tubereka ko ari kimwe mu bintu byiza bikomoka ku kuba umukiristu kandi bikaba inkomoko yo kwiyubaha kose kubaho.'

    I Kibeho bagiye bizeye ibisubizo

    Abakirisitu bateraniye i Kibeho barenga 80.000 mu Karere ka Nyaruguru kwizihiriza Assomption, baturutse mu Rwanda no hanze yarwo bagiye kwizihiza umunsi mukuru wa Assomption bizeye gusubizwa ibibazo bavuga ko bafite.

    Akankwasa Annet waturutse i Mbarara muri Uganda yavuze ko yaraye i Kibeho ku Ngoro ya Bikira Mariya, avuga ko afite ikibazo cy'amaso cyane iyo bigeze ku mugoroba atabona, ariko byose yaje kubitura umubyeyi Bikira Mariya.

    Ati 'Ubwo ndi hano i Kibeho ku butaka butagatifu hamwe no kwizera mfite icyizere ko nzasubira iwacu amaso narayakize.'

    Nsengiyumva Samuel waturutse i Kigali yavuze ko yahisemo gukora urugendo icyumweru ajya i Kibeho, yaba ari mu nzira akananyuzamo akavuga ishapule, yavuze ko yaje gusengera umuryango we kugira ngo Imana ikomeze iwurinde.

    Ni mu gihe Nikomeze Judith yavuye mu Karere ka Gisagara agenda n'amaguru. Yavuze ko afite ubukwe mu Ugushyingo 2026, bityo yaje gusaba umubyeyi Bikira Mariya ngo azamufashe buzagende neza.

    Kuri Sainte Famille hari abakirisitu Gatolika b’ingeri zose

    N’abafite ubumuga bari baje kwizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

    Kuri Regina Pacis i Remera hari abakaraza

    Kuri Paruwasi Saint Michael hari hakubise huzuye

    Chorale de Kigali yasusurukije abitabiye misaa ya Asssomption muri Saint Michael

    Abihayimana mu Kiliziya ya Saint Michael biitabiriye Assomption ku bwinshi

    Arikiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Cardinal Kambanda yashimangiye ko ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya ari kimwe mu bitangaza bya Kiliziya byemejwe

    Ab’ingeri zinyuranye bitabiriye Assomption

    Abararimbyi bari babukereye baririmba indirimbo zijyanye na Bikira Mariya

    Abakiristu Gatolika bishimiye kwizihiza Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya

    Ababyeyi bagiye bazana n’abana

    Ababikira bitabiriye Assomption mu bwinshi

    Abagiye i Kibeho batuye Bikira Mariya ibibazo byabo

    Hari abavuye i Gisagara n’amaguru bagiye i Kibeho

    I Kibeho haturiwe igitambo cya Misa cyarimo abantu barenga ibihumbi 80

    Abanyamahanga bari i Kibeho bafataga ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abamaze-icyumweru-mu-nzira-bajya-i-kibeho-assomption-i-kigali-n-i

  • Umubare muto w'abavura indwara z'abagore mu bikibangamiye abakenera izo serivisi – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama ngarukamwaka y'abakora ubuvuzi bw'indwara z'abagore itegurwa n'ihuriro ry'inzobere mu kuvura indwara z'abagore, Rwanda Society of Obstetricians and Gynecologists).

    Muri iyi nama hagaragajwe uruhare abaganga bavura indwara z'abagore bagize mu kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara, indwara zibasira abagore, ndetse no kwigisha ibijyanye no kuboneza urubyaro.

    Umuyobozi mukuru wa RSOG, Dr Victor Mivumbi, yagaragaje ko urwego rw'ubuvuzi bw'indwara z'abagore rugenda rutera imbere kandi uruhare rw'iri huriro rya RSOG rugaragara.

    Ati 'Nk'ihuriro ntabwo dukora ibijyanye n'ubuvuzi gusa ahubwo turanigisha, dukora ubushakashatsi, dukora ubukangurambaga n'ubuvugizi. Nk'ubu turabizi ko hari ikibazo guhangayikishije cy'abana b'abangavu baterwa inda, ni ikibazo natwe kiduhangayikije ndetse turi gukorana na Minisante kugira ngo kibonerwe igisubizo.'

    Icyakora n'ubwo bimeze bityo abakenera izi serivisi bo bagaragaza ko hari byinshi byo kwishimira ariko umubare w'abaganga bakora ubu buvuzi ukiri hasi cyane nk'uko Uwiringiyimana Parfaite yabivuze.

    Ati 'Hari aho tumaze kugera kuko ubu abenshi tubyarira kwa muganga, ndetse baradukurikirana guhera utwite kugeza ubyaye ndetse na nyuma yaho ariko iyo ugiye kwa muganga ubona ko umubare w'abaganga bavura indwara z'abagore ukuri muto ku buryo bisaba kujyayo kare, ukirirwa ku mirongo n'ibindi. Turasaba ko bakongerwa kugira ngo ibyo byose bigabanuke.'

    Ruyange Tharcisse ukora mu bitaro bya La Croix du Sud, yagaragaje ko ubuke bw'abaganga bavura indwara z'abagore ari ikibazo gikomeye kuko nabo nk'abaganga bituma bavunika.

    Ati 'Ni ikibazo kuko hari igihe usanga nk'umuganga umwe ashobora kuvura abarwayi ibihumbi 50, ni umubare munini cyane ku buryo rimwe na rimwe hari abahitamo kujya kwikorera cyangwa gukora muri mavuriro yigenga no mu bindi.'

    Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abaganga bavura indwara z'abagore barenga 130.

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko icyo ari ikibazo kizwi ndetse cyatangiye gushakirwa ibisubizo.

    Ati 'Hari gukorwa byinshi kugira ngo umubare w'abaganga bakanewe mu buvuzi bw'indwara z'abagore uboneke, twavuga nka gahunda ya Minisante ya 4×4 yo gukuba kane umubare w'abakora kwa muganga bose abo barimo n'abavura izi ndwara.'

    Akomeza ati 'Hari n'uburyo kandi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Telemedicine aho umuganga uri i Kigali ashobora gukorana n'umuforomo uri i Nyamashake bagasuzuma umurwayi, agahabwa imiti, kandi bidasabye ko uwo muntu ahaguruka akaza i Kigali cyangwa ngo umuganga ageyo. Ni uburyo tukiri kunoza, nko mu minsi iri imbere bushobora gutangira gukoreshwa hose.'

    Muri gahunda ya 4×4 hashyizwe imbaraga mu kongera umubare w'abanyeshuri biga kuvura indwara z'abagore, ababyaza n'abaforomo. Mbere y'iyi gahunda hasohokaga abanyeshuri bari hasi ya batanu mu mwaka ariko ubu nibura mu mwaka hagomba gusohoka abanyeshuri 40 barangije ayo masomo.

    Ubushakashatsi bwa karindwi kumibereho n'ubuzima mu Rwanda (DHS) bwasohotse mu 2025, bwagaragaje ko ababyeyi bapfa babyara babarirwa ku 149 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye, bavuye kuri 203 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye bariho mu 2020.

    U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 byibuze izo mpfu z'ababyeyi bapfa babyara zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera no 70 uretse ko zeru byaba akarusho.

    Umuyobozi mukuru wa RSOG, Dr Victor Mivumbi, yagaragaje ko ibibazo by’abangavu baterwa inda nacyo kiri mu byo iri huriro riri gushakira umuti

    Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko ikibazo cy’ubuke bw’abavura indwara z’abagore kiri gushakirwa umuti

    Iyi nama yitabiriwe n’inzobere zitandukanye mu kuvura indwara z’abagore ziva mu bihugu bitandukanye

    ihuriro ry'inzobere mu kuvura indwara z'abagore ryiyemeje gukorera hamwe mu gushakira umuti ibibazo bikibasira ubuzima bw’abagore

    ihuriro ry'inzobere mu kuvura indwara z'abagore, ryagaragaje ko hakenewe kongerwa ikoranabuhanga mu kuvura abagore


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umubare-muto-w-abavura-indwara-z-abagore-mu-bikibangamiye-abakenera-izo

  • Kuki RDC n'u Burundi bigikingiye ikibaba abishe Abanyamulenge mu Gatumba – #rwanda #RwOT

    Ibi ni byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026, ubwo Abanyamulenge baba mu Rwanda bakoraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge 166 bari mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004.

    Abo Banyamulenge bari impunzi mu Burundi bagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 bicamo 166 ariko abandi babasha kurokoka.

    Kubibuka ku nshuro ya 22 mu Rwanda byabereye i Kigali, byitabirwa n'Abanyamulenge n'abandi bagiye kwifatanya na bo.

    Umujyanama mu Muryango uhuza Abanyamulenge bose witwa Coordination des Mutualités Banyamulenge, Sebahizi Makuza Jules, yavuze ko Umuryango Uharanira Mpuzamahanga wagaragaje ko ubwicanyi bwo mu Gatumba bwakozwe n'Abanye-Congo bafatanyije n'Ababurundi.

    Yahamije ko asanga icyabaye ari Jenoside kuko bwakozwe n'ihuriro ryarimo abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abo mu mitwe nka Mai-Mai n'abasikare bo mu Burundi.

    Ikibabaje ariko ni uburyo baje bakica abo bantu ariko nta butabera bwatanzwe na n'ubu, ahubwo Abanyamulenge bakomeje kwicwa.

    Ati 'Ibibera mu misozi ya za Minembwe murabizi Abanyamulenge bazira uko baremwe. Si ikibazo cya politiki cyangwa ikindi kintu gikomeye cy'ubukangu kiri hairya hantu cyatuma Leta y'u Burundi n'iya Congo zijya kuharashisha drones n'imbunda zidasanzwe.'

    'Dusanga ari umwambi ukomeza kandi udashobora kureberwa ku kantu gato. Turasaba ko ubutabera butangwa kandi n'abari bahagarariye Loni mu 2004 basabye ko hagira igikorwa kihuse, ariko imyaka ibaye 22.'

    Urwango ku Banyamulenge rwashinze imizi

    Umuyobozi w'ikigo cya UR cyigisha gukumira Jenoside n'Amakimbirane, Prof. Aggée Shyaka Mugabe, yavuze ko uretse kwirengagiza ukuri, Leta ya RDC na yo ibizi neza ko Abanyamulenge ari abaturage bayo.

    Impamvu ni uko ibice babamo byatangiye guturwa RDC nk'Igihugu kitarabaho, kandi ibyo byari ibisanzwe ko mateka abantu bakunze kugenda bashakisha imibereho ku buryo bihugu byagiye bishingwa ahari bantu badahuje inkomoko kandi bakaba abenegihugu.

    Ibi ariko RDC yakunze kubyirengagiza ikabita Abanyarwanda, ndetse ikabagaragariza urwango ari cyo cyari cyaratumye n'icyo gihe bahungira mu Gatumba mu 2004 ubwo bagabwagaho igitero none aho gahabwa ubutabera ahubwo abasigaye na bo RDC yabagize icibwa.

    Ati 'Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y'Epfo bicirwa mu ya Ruguru n'abo mu ya Ruguru bicirwa mu y'Epfo kuko ntiharebwa inkomoko, harebwa isura gusa. Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge nsanga atari uko ari Abanyamulenge ahubwo bazizwa ko ari Abatutsi.'

    Prof. Mugabe yagaragaje ko urwango RDC ikorera Abanyamulenge nta ho rutaniye n'inzira zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi zishyigikiwe n'Ubuyobozi.

    Ati 'Umuvugizi w'Ingabo za RDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yasubiyemo neza neza nk'ibyavugwaga na Kangura mu 1993-94 yibasira abagore b'Abatutsikazi. Yagereranyaga ko kubana na bo nta ho bitandukaniye no kugira umucengezi mu rugo. Byaragaragaraga byateguwe kuko yarabisomaga; bivuze ko byemejwe n'abantu barenze umwe.'

    Yasobanuye ko ibyo bisa neza n'uko Kangura yabasiraga abagore b'Abatutsikazi, ariko ko muri rusange Abanyamulenge bakorerwa n'ubwicanyi bumeze nk'ubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Hari uwitwaga Major Kaminzobe Joseph wishwe mu 2021 yiciwe i Lweba bamukuye mu modoka baramwica baramurya. No muri Jenoside yakorewe Abatutsi habagamo kurya imitima y'abantu. Ni na ko byagenze kuri Captain Kabongo wiciwe i Goma kandi icyo barebye gusa ni isura. No mu Rwanda isura yonyine yabaga ihagije kugira ngo wa muntu yicwe.'

    Ubutabera buri kure nk'ukwezi

    Inararibonye muri Politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste, yasobanuye ko ikibabaje kurusha ibindi ari uburyo bigaragara ko ubutabera ku Batutsi biciwe mu Gatumba buri kure nk'ukwezi, kuko kubutanga bisa n'aho uregwa ari na we uregerwa.

    Ati 'Abantu bakiriwe na Loni bashyirwa mu nkambi y'impunzi aho bagombaga kurindwa, aho hantu baza kuhicirwa. Igihugu cyari cyarabacumbikiye n'icyo bahunze kitigeze kibemera nk'abaturage bacyo ni bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Nta bwo rero wakwizera ko umuntu wakiciye n'umuntu ari na we uzakoresha imbaraga kugira ngo atange ubutabera.'

    Yagaragaje ko ubutabera budashobora gutangwa izi Leta zombi zitabishaka, kuko ku Isi hose nta rwego rwigenga cyangwa abantu ku giti cyabo bashobora gutanga ubutabera.

    No ku nkiko mpuzamahanga, yavuze ko usanga zarashyizweho ari nk'ibikoresho ibihugu bikomeye bikoresha bishaka gupfukamisha ibikiri mu nzira y'amajyambere ku buryo n'ubundi bigoye ko Leta itabishaka hari uwatanga bwa butabera.

    Museveni Eric ukiri urubyiruko, yavuze ko we na bagenzi be harimo abiga ibijyanye n'amategeko n'ibindi bizatuma babona imbaraga zo gukomeza gushakisha ubutabera bwa benewabo biciwe mu Gatumba kugeza igihe ijwi ryabo rizumvikanira.

    Urubyiruko rwitabiriye kwibuka ku nshuro ya 22 Abanyamulenge biciwe mu Gutumba miu Burundi

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'Igihugu, Tito Rutaremara ni umwe mu bifatanyije n’Abanyamulenge kwibuka abiciwe mu Gatumba

    Hasomwe amazina y’Abanyamulenge biciwe mu Gatumba mu 2004

    Abanyamulenge barasaba ubutabera bamaze imyaka 22 bategereje

    Abarokokeye mu Gatumba bakomeje gusaba ubutabera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-rdc-n-u-burundi-bigikingiye-ikibaba-abishe-abanyamulenge-mu-gatumba

  • The Ben yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Inshallah’ #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise 'Inshallah', nyuma y’umunsi umwe gusa ashyize hanze amajwi yayo.

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira nibwo yashyize aya mashusho y’iyi ndirimbo kuri shene ya youtube , muri aya mashusho agaragaramo ababyinnyi benshi ndetse n’ibindi byamamare nka Made Beats na Keza Trisky .

    Ni indirimbo igaruka ku rukundo umusore agirira umukobwa yakunze bitari iby’agahararo akaba anamaze igihe amufitiye urukumbuzi rudasanzwe ,akamwizeza kuzamwumvisha umunyenga w’urukundo kugeza kumwambika impeta yo kubana ubuziraherezo.

    Indirimbo 'Inshallah' yatunganyijwe na MadeBeat mu buryo bw’amajwi, mu gihe amashusho yayo yayobowe na Julien Bmjizzo afatanyije na Bright Ngabo.

    Gushyira hanze aya mashusho bibaye nyuma y’uko The Ben yari amaze igihe gito atangaje amajwi y’iyi ndirimbo ku rubuga rwa Audiomack.

    The Ben kandi aherutse gutangaza ko afite gahunda yo gukomeza gusohora izindi ndirimbo nyinshi muri aya mezi ari imbere, nyuma yo gusoza ibitaramo bitandukanye bya NU-Year Groove, yakoranye na Bruce Melodie bikabera mu bice bitandukanye by’igihugu.

    Uyu muhanzi waherukaga igihangano mu mezi arindwi ashize ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Indabo Zanjye’,yanateguje indi mishinga mishya izakomeza kwagura ibikorwa bye bya muzika.

    The Ben yashyize hanze indirimbo Inshallah

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yashyize-hanze-indirimbo-ye-nshya-inshallah.html

  • Liliane yarize! Murindahabi Irene yamusabye aranamukwa #rwanda #RwOT

    Ubwo yari amaze guhohera umugabo we Murindahabi Irene, Nirere Liliane, kwihangana byanze ararira maze uyu munyamakuru ahita amuhoza.

    Ni mu muhango wo gusaba no gukwa w’umunyamakuru Murindahabi Irene na Nirere Liliane.

    Wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Kanama 2026 ubera muri Intare Conference Arena ku Gisozi.

    Murindahabi Irene akaba yari yambariwe na benshi mu byamamare nka Phil Peter, Rocky Kimomo, Rugaju Regan Ndayishimiye, Mahoro Nasri, MC Nario, Kimenyi Tito, Rumaga Jr, Sam Zuby Comedy n’abandi.

    Ni umuhango witabiriwe kandi n’abarimo Inkindi Aisha, Jojo, Anita Pendo n’abandi benshi.

    Bamporoki Edouard yari mu itsinda ry’abasaza bagiye gusabira Murindahabi Irene umugeni.

    Cyusa Ibrahim ni we muhanzi wasohoye Nirere Liliane amuzaniye ababyeyi ngo bamushyikirize uwo yakunze, Irene Murindahabi.

    Byari byiza, ibyishimo byari byose muri uyu muhango, aho bahoberanye maze Liliane ahita atangira kwihanagura mu maso kubera amarira y’ibyishimo.

    Nk’umugabo, Irene yahise ashaka uko amuhoza maze amwongorera akajambo ahita aseka.

    Biteganyijwe ko nyuma y’uyu muhango wo gusaba no gukwa, haba n’indi mihango irimo gusezerana imbere y’Imana no kwakira abatumiwe.

    Bakoze ubukwe nyuma y’uko ku wa Kabiri w’iki cyumweru bari basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Bamporoki Edouard yari mu basaza basaba

    Murindahabi Irene na Parrain batengereje umugeni

    Bahoberanye n’ubwuzu bwinshi

    Nirere Liliane yahise arira atangira kwihanagura amarira

    Yahise amwongorera undi ahita aseka

    Umunsi w’amateka kuri Murindahabi Irene na Liliane Nirere

    Source : http://isimbi.rw/liliane-yarize-murindahabi-irene-yamusabye-aranamukwa.html

  • Yashinjwe kwica Malcolm X, afungwa imyaka 20 arengana, ahitamo u Rwanda: Amateka atangaje ya Aziz – #rwanda #RwOT

    Aziz w'imyaka 88, yavukiye mu gace ka Bronx muri New York. Yamaze imyaka 20 muri gereza nyuma yo guhamwa n'icyaha cyo kugira uruhare mu iyicwa rya Malcolm X, icyaha yahakanye kuva yatabwa muri yombi. Byatwaye imyaka irenga 50 kugira ngo icyemezo cy'urukiko cyari cyaramuhamije icyo cyaha giteshwe agaciro.

    Uyu munsi atuye mu Rwanda n'umugore we, aho barimo kwiga Ikinyarwanda, gushora imari mu mitungo itimukanwa no gufasha abana kubona uburezi.

    Imyaka 20 y'ubuzima yatakariye muri gereza

    Muhammad Aziz yavukiye muri Bronx ku wa 27 Kamena 1938, akurira mu buzima bugoye. Akiri muto yakundaga gusoma ibitabo, umuco avuga ko yatangiye nyuma y'uko se wamureraga yatahanaga mu rugo ibitabo birimo inkoranyamagambo n'ibitabo by'ubumenyi rusange.

    Afite imyaka 17, amaze no kuba umubyeyi, yinjiye mu Ngabo zirwanira mu mazi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Avuga ko icyo gihe yashakaga kuva mu buzima bugoye yari yarakuriyemo.

    Ati 'Nashakaga kuva muri ghetto. Icyo gihe, kuri benshi, ni bwo buryo bwari buhari.'

    Mu ntangiriro z'imyaka ya 1960, Aziz yinjiye mu Idini rya Islam, atangira kujya ajya gusengera mu Musigiti wo muri New York, Malcolm X yari abereye umuyobozi.

    Nubwo bajyaga bahurira hamwe, Aziz avuga ko batari inshuti za hafi.

    Ati 'Nabaga ndi hafi ye, ariko ntabwo twari tuziranye.'

    Ku wa 21 Gashyantare 1965, Malcolm X yiciwe muri Audubon Ballroom i Manhattan ubwo yari agiye kugeza ijambo ku bantu bari bateraniye aho. Nyuma y'iperereza, Aziz yari mu bagabo batatu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi.

    Aziz avuga ko ubwo Polisi yamufataga, yinjiye iwe ku ngufu, ikamukubita ku buryo atashoboraga kugenda. Yakomeje kandi kuvuga ko yari afite ibimenyetso byagaragazaga ko igihe Malcolm X yicwaga yari ahandi, ariko ko bititaweho.

    Mu rubanza, Talmadge Hayer, umwe mu bagabo batatu bashinjwaga, yemeye ko yagize uruhare mu iyicwa rya Malcolm X ariko ahamya ko Aziz na Khalil Islam, undi bari bafunganywe, nta ruhare bagize muri icyo gikorwa.

    Nubwo yavuze ibyo, ntibyabujije urukiko kubahamya icyaha.

    Mu 1966, Aziz wari uzwi icyo gihe nka Norman 3X Butler, yahamijwe icyaha cy'ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere, akatirwa gufungwa burundu. Yari afite imyaka 27.

    Yamaze imyaka 20 muri gereza, ariko ntiyigeze areka gusoma no kwiyungura ubumenyi. Yaje no kuba Umuyobozi wa mbere wa Komite yari ishinzwe kwakira no gukurikirana ibibazo by'imfungwa.

    Icyakora, imyaka yamaze afunze yagize ingaruka zikomeye ku muryango we. Abana be bakuze adahari, ndetse avuga ko igihe yafungurwaga byari bigoye kongera kubaka umubano bari bafitanye.

    Ati 'Byasenye umuryango wanjye. […] Nari narabaye nk'umuntu batazi.'

    Muhammad Aziz (iburyo) yahanaguweho icyaha cyo kwica Malcom X ahita ajya kwiturira mu Rwanda

    Uyu muryango watangiye kwiga Ikinyarwanda ngo azashobore gusabana n’abarutuye

    Nyuma y'imyaka irenga 50, yagizwe umwere

    Aziz yafunguwe by'agateganyo mu 1985, ariko imyaka yakurikiyeho yakomeje kubaho ari umuntu uzwi nk'uwahamijwe uruhare mu iyicwa rya Malcolm X.

    Mu 2020, filime mbarankuru ya Netflix yiswe Who Killed Malcolm X? yongeye kubyutsa impaka ku iyicwa rya Malcolm X no ku manza za Aziz na Khalil Islam.

    Ubushinjacyaha bwa Manhattan bwongeye gufungura dosiye, busuzuma amapaji ibihumbi y'inyandiko zirimo izaturutse muri FBI, Polisi ya New York n'izindi nzego. Iperereza ryagaragaje ko hari ibimenyetso bitari byarigeze bihabwa abunganiraga abaregwa mu rubanza rwa mbere.

    Mu Ugushyingo 2021, umucamanza yatesheje agaciro ibyemezo byari byarahamije Aziz na Islam ibyaha. Islam yari yarapfuye mu 2009, bityo ntiyagira amahirwe yo kubona izina rye rihanagurwaho icyaha akiriho.

    Nyuma yaho, Aziz yahawe indishyi na Leta ya New York ndetse n'Umujyi wa New York.

    Abajijwe niba amafaranga y'indishyi abarirwa muri miliyoni z'amadolari yumva ari ubutabera, yavuze ko icyo ashyize imbere ari ubwisanzure yabonye.

    Ati 'Ntabwo mbitekereza nk'ubutabera. Icyo ntekereza ni ubwisanzure bwo gukora icyo nshaka gukora ubu.'

    Muhammad Aziz yavuze nubwo yagizwe umwere agahabwa amafaranga ariko icyo aha agaciro ari ubwisanzure ubu afite

    Yahisemo gutura mu Rwanda

    Aziz avuga ko yari amaze igihe kinini ashaka kuva muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko akabura ubushobozi bwo kubikora.

    Nyuma y'uko ibirego byari bimuriho biteshejwe agaciro ndetse akabona amafaranga, yatangiye gushakisha igihugu ashobora guturamo no gutangiriramo ubuzima bushya.

    Yatekereje ku bihugu byo muri Amerika y'Epfo, Amerika yo Hagati, Caraibes ndetse no muri Afurika, ariko aza guhitamo u Rwanda.

    Aziz avuga ko mbere yo kwimukira mu Rwanda yamaze igihe arwiga, by'umwihariko akururwa n'imiyoborere ya Perezida Paul Kagame.

    Umugore we we yabanje kugira impungenge.

    Ati 'Muhammad ambwiye ati 'Tugiye mu Rwanda,' naravuze nti 'Ni sawa.' Ariko icyo nari nzi gusa ku Rwanda ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.'

    Yatangiye gukora ubushakashatsi ku Rwanda rw'ubu, ndetse abifashwamo n'abavandimwe be.

    Ati 'Bose baragarutse bambwira ko ari ahantu heza ho kujya.'

    Aziz n'umugore we bageze i Kigali mu 2023, batagamije gusa kuhatura mu zabukuru, ahubwo bashaka no kuhakorera ibikorwa by'iterambere.

    Bashoye miliyoni 7,5$ mu Rwanda

    Ubuzima bushya bwa Aziz mu Rwanda bwajyanye no gushora imari.

    We n'umugore we bamaze gushora amafaranga agera kuri miliyoni 7,5$ mu mitungo itimukanwa, arimo inyubako z'amacumbi, iz'ubucuruzi ndetse n'imitungo iri ku nkengero z'ibiyaga.

    Mu mishinga yabo harimo Seed Apartments, inyubako y'amacumbi 18 ku Kimihurura icungwa na Misteph Real Estate, ndetse n'indi nyubako bise 'White House', iri hafi ya Kigali Convention Centre.

    Aziz avuga ko ibyo bikorwa bimaze kugirira akamaro abantu babarirwa mu magana, kandi yifuza ko uwo mubare wakomeza kwiyongera.

    Icyakora, ibyo bashaka gukora mu Rwanda ntibigarukira ku ishoramari mu nyubako.

    Bafata uburezi nk'imwe mu nzira zikomeye zo kurwanya ubukene. Batangiye bishyurira amafaranga y'ishuri abana, bahera kuri 30 mu mwaka wa mbere, bakurikizaho 100 mu mwaka wakurikiyeho, kandi umubare ukomeza kwiyongera.

    Banatangije ubucuruzi bwo gukora imikino y'ubumenyi irimo puzzles n'amakarita bifasha abana b'Abanyarwanda kumenya byinshi kuri Afurika. Uwo mushinga bawukorana n'urubyiruko rw'Abanyarwanda batatu, kandi igice cy'amafaranga awuvamo kigakoreshwa mu bikorwa bifasha abaturage.

    Aziz ati 'Abana biga neza cyane iyo bari gukina.'

    We n'umuryango we banitabiriye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda, birimo gushyigikira Kwita Izina, umuhango ngarukamwaka wo guha amazina abana b'ingagi.

    Umugore we yavuze ko batangajwe n'imbaraga u Rwanda rushyira mu kubungabunga ibidukikije.

    Bashaka ubwenegihugu

    Aziz n'umuryango we batangiye kwiga Ikinyarwanda inshuro eshatu mu cyumweru.

    Umugore we avuga ko uko agenda arushaho kumenya u Rwanda mu buzima bwa buri munsi, ari na ko arushaho kurufata nk'iwabo.

    Yishimira ituze ry'i Kigali, urugwiro rw'Abanyarwanda ndetse avuga ko ubuzima bwo mu Rwanda butandukanye n'umwuka w'amakimbirane yari amenyereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ati 'Aha ni ahantu hari amahoro. Abantu iyo bahuye barahoberana.'

    Kugeza ubu basabye ubwenegihugu bw'u Rwanda, bafite icyizere ko umunsi umwe bazaba abaturage b'igihugu basigaye bafata nk'iwabo.

    Kuri Aziz, nta gushidikanya afite ku ho ashaka gukomeza kuba.

    Ati 'Ndi hano. Nta ho nzajya.'

    Bafite ibikorwaremezo byahinduriye ubuzima benshi

    Bahisemo gutura mu Rwanda kuko hari amahoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwashinjwaga-kwica-malcom-x-yahindutse-umushoramari-ukomeye-mu-rwanda-amateka

  • Abanyarwanda ibihumbi 300 bigishijwe 'Coding' mu myaka ibiri ishize – #rwanda #RwOT

    Abantu bagera ku bihumbi 300 bo mu Rwanda bamaze guhabwa ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa, binyuze muri Gahunda ya 'On Million Rwanda Coders' mu myaka ibiri ishize.

    Iyi gahunda yatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda mu 2024 mu rwego kwihutisha iterambere mu cyiciro cya kabiri (NST2), harimo n'iy'uko mu myaka itanu iri imbere abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y'ikoranabuhanga ajyanye na coding.

    Iyi gahunda yatangijwe kubera ko urubyiruko ruri kuzamuka ku muvuduko uri hejuru, aho imibare y'ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 yerekana ko umubare w'urubyiruko rufite imyaka 30 ugera kuri 65,3% mu Rwanda.

    1MRC ikurikiranwa n'Inama igamije ikoranabuhanga ridaheza (Digital Inclusion Council: DIC) ku bufatanye na Minisiteri y'Ikoranabuhanga.

    Bamwe mu bagize amahirwe yo kwitabira guhabwa ubu bumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa binyuze muri iyi gahunda baganiriye na RBA bavuze ko bungukiyemo byinshi.

    Umuhoza Evodie yagize ati 'Nahawe ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa, iyo porogaramu ishobora gufasha Abanyarwanda mu buryo busanzwe.'

    Umuhire Aimée Cynthia we yavuze ko nyuma yo guhabwa ubu bumenyi yakuyemo akazi ndetse ko bigishijwe ibishobora kugira ingaruka nziza mu Rwanda ndetse no mu mahanga muri rusange.

    Ati 'Batwigisha gukora ku isoko ry'umurimo ritari iryo mu Rwanda gusa ahubwo no ku Isi hose kuko n'imishinga baduha yo kwigiraho iba ari imishinga itekereza ngo abantu bo hanze bazikoresha gute cyangwa abantu bo mu kindi gihugu bazazibona gute?'

    Yavuze ko iyo atagira amahirwe yo guhabwa ubumenyi binyuze muri gahunda ya 1MRC ntabwo yari kuba ari gukora ku mishinga mpuzamahanga asigaye akoraho ubu.

    Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya 1MRC mu Nama igamije ikoranabuhanga ridaheza, Ernest Mpundu, yavuze ko iyi gahunda itagamije gusa guha ubumenyi bwo gukora porogaramu za mudasobwa gusa ahubwo igamije no kubaha ubumenyi rusange bwo gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Ntabwo ari ukubaha ubumenyi gusa bwo gukora porogaramu za mudasobwa ahubwo no kubaha ubumenyi rusange bwo gukoresha ikoranabuhanga. Kuko muri iki gihe ikoranabuhanga ryabaye igice cy'ubuzima bwa buri munsi, nidukora muri ubwo buryo dufite icyizere ko intego twihaye tuzayigeraho.'

    Rwanda: Abarenga ibihumbi 300 bigishijwe ‘Coding’ mu myaka ibiri ishize


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-abarenga-ibihumbi-300-bigishijwe-coding-mu-myaka-ibiri-ishize

  • Ibintu bine byafasha urubyiruko gutera imbere mu mboni za Minisitiri Utumatwishima – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ubwo mu Karere ka Gatsibo hizihirizwaga umunsi Mpuzamahanga w'urubyiruko.

    Minisitiri Utumatwishima yavuze ko hari ibintu bine by'ingenzi byafasha urubyiruko kwigirira akamaro, bakakagirira imiryango yabo ndetse n'igihugu. Yavuze ko umuntu wakurikije ibi bintu bine atera imbere mu buryo bugaragara kandi ko aba adashobora gutatira inshingano yahawe cyangwa ngo agambanire igihugu.

    Ati ' Icya mbere ni ugucunga ubuzima bwabo, bakagira ubuzima bwiza, umubiri wabo ari amahoro, nta kwiheba, agahinda gakabije ndetse bakananga ko ibiyobyabwenge byinjira mu mubiri wabo. Icya kabiri ni ubumenyi aho kuva ku myaka 16 kuzamura abenshi baba bakiri mu mashuri yisumbuye bakora amakosa, rero iyo ugize ubumenyi bugufasha gutera imbere.''

    Minisitiri Utumatwishima yakomeje avuga ko icya gatatu ari ugutozwa ati ' Nta muntu watejwe imbere gusa nuko yize, ahubwo agomba kuba afite umuco, ikinyabupfura, utavuga nabi, udashyanuka ku buryo baguhagaritse hariya kubera imyitwarire yawe wanatojwe watanga umusaruro. Abayobozi bakubwira ngo ufite uruhare imbere hazaza h'igihugu ukwiriye kubimenya.''

    Minisitiri Utumatwishima yakomeje avuga ko icya kane ari uko urubyiruko rugomba kuba ruri mu nzego ari nayo mpamvu Leta yafashe iya mbere ikarushyira mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo kuva mu nama Njyanama zose no mu buyobozi bwose. Yavuze ko iyo umuntu umwe ukiri muto yujuje ibi bintu bine aba ashobora kwiteza imbere kandi akanateza imbere igihugu.

    Ruhorimbere Valens uri mu rubyiruko rwabashije guca muri ibi bintu byose uko ari bine, kuri ubu yashinze uruganda rukora amandazi, imigati, keke n'ibindi bitandukanye mu gihaza. Kuri ubu afite abakozi 17 bahoraho. Yavuze ko byose yabigezeho kubera gutozwa neza.

    Twajamahoro Jean de Dieu uvuka mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ni undi musore ukora inweto mu mpu. Yavuze ko gutozwa neza byamufashije gukora inkweto nziza ashobora no gutangira kugurisha ku isoko mpuzamahanga.

    Yavuze ko kuri ubu yifuza ko uyu mwuga utangira no gufasha urundi rubyiruko rwinshi rudafite akazi aho azajya abigisha uko bakora inkweto.

    Imibare itangwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare muri uyu mwaka wa 2026, igaragaza ko urubyiruko rw'u Rwanda ruri hagati y'imyaka 16-30 bangana na miliyoni enye bingana na 27,7% by'abaturage bose.

    Ubushakashatsi bwo mu kwezi kwa Gatanu bwakozwe na NISR ku bakora n'abashomeri muri uyu mwaka bwerekana ko urubyiruko rufite akazi rungana na 49,6% by'abagejeje igihe cyo gukora.

    Minisitiri Dr Utumatwishima yagaragaje ibintu bine byatuma urubyiruko rwigirira akamaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-bine-byafasha-urubyiruko-gutera-imbere-mu-mboni-za-minisitiri

  • Guca inzoga zitemewe: Intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima, umutekano n'imibereho y'Abanyakigali – #rwanda #RwOT

    Muri uru rugamba rwo guhangana n'iki kibazo, Umujyi wa Kigali ukomeje gushyira imbere ingamba zo kurinda abawutuye n'abawugenda ibinyobwa bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

    Mu butumwa Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yagejeje ku bitabiriye Umuganura 2026 ku rwego rw'Umujyi wa Kigali, yasabye abaturage kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, ibiyobyabwenge, kunywa birenze urugero no kudatwara ibinyabiziga basinze.

    Ati 'Igihugu gikeneye abaturage bafite ubuzima bwiza, bakora kandi bafite indangagaciro.'

    Yakomeje ashimangira ko kunywa inzoga hagamijwe gusinda bidakwiye gufatwa nk'umuco w'Abanyakigali, kuko ubusinzi bushobora kugira ingaruka ku buzima, imiryango, uburezi n'imikorere ku kazi. Yasabye kandi buri wese kugira uruhare mu gukumira iki kibazo, atanga amakuru ku gihe.

    Abafite izi nzoga zitemewe basabwa kuzigeza ku nzego zibishinzwe kugira ngo zimenwe mu buryo butangiza ubuzima. Nk'uko byagarutsweho n'Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, ati 'Kwanga kugeza ku nzego zibishinzwe, izi nzoga zitemewe, ni ukwigomeka ku buyobozi kandi bihanwa n'amategeko.'

    Ntirenganya yakomeje asobanura imibare y'inzoga zafashwe.

    Ati 'Mu Mujyi wa Kigali hose hakusanyijwe amakarito 164.792 n'amacupa 146.362 by'inzoga zitemewe zakuwe ku isoko ry'u Rwanda.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA) cyafunze inganda zirenga 140 zakoraga ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zo kubikora. Iki kigo kandi cyahagaritse by'agateganyo ubwoko 52 bw'inzoga zituruka mu mahanga.

    Kuva muri Mutarama 2026, Leta y'u Rwanda igaragaza ko abantu 50 bapfuye bazize kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, mu gihe abasaga 100 bahumye, na ho abarenga 11.000 bagizwe imbata n'izi nzoga.

    Umujyi wa Kigali ukomeza kwibutsa abaturage kumenya ubwoko bw'ikinyobwa bagiye kunywa, aho cyakorewe, uwagikoze, bakanamenya niba cyujuje ubuziranenge. Umuntu ntakwiye kureba gusa igiciro cy'ikinyobwa cyangwa uburyo gisa gusa.

    Kugira ngo uru rugamba rugere ku ntego, bisaba uruhare rwa buri wese: inzego z'ubuyobozi, inzego z'umutekano, abakora n'abacuruza ibinyobwa, urubyiruko ndetse n'abaturage muri rusange. Gutanga amakuru ku gihe, kwirinda kunywa ibinyobwa bitazwi inkomoko no kubahiriza amabwiriza ni zimwe mu nzira zo gukomeza kurinda ubuzima bw'abaturage.

    Guca inzoga zitemewe ni intambwe ikomeye mu kurinda ubuzima, umutekano n'imibereho y'Abanyakigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guca-inzoga-zitemewe-intambwe-ikomeye-mu-kurinda-ubuzima-umutekano-n-imibereho