Gisagara: Umusore akurikiranyweho kwica umukobwa bakundanaga – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byabaye mu gicuku cyo kuri uyu wa 13 Kanama 2026 mudugudu wa Kavumu mu kagari ka Gitoki mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara.

Nyakwigendera yari mu kigero cy'imyaka 26 naho umusore ari mu kigero cy'imyaka 27.

Umukobwa yari asanzwe acururiza inzoga zivanze na butike mu gace ibikorwa byabereyemo, bigakekwa ko bakundanaga byanatumye uyu musore yandura indwara idakira.

Umurambo w'umukobwa wasanzwe mu nzu yacururizagamo ari na ho bikekwa ko yiciwemo atewe icyuma.

Abaturage babonye umurambo bavuze ko wari waciwe ijosi ndetse watewe ibyuma ku mubiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Save, Murenzi Augustin yabwiye IGIHE ko bigaragara ko umukobwa yakundanaga n'umusore ndetse bari basangiriye mu cyumba.

Yagize ati”Umukobwa yavukaga mu karere ka Karongi naho umusore avuka i Save kandi icyo twabonye barimo basangira gusa hari abavuga ko bapfuye ko umwe yanduje undi indwara idakira gusa iperereza ryatangiye kandi rirakomeje”

Umusore wari usanzwe akora amagare yahise acika gusa yaje gufatwa n'inzego z'umutekano afatiwe mu murenge wa Mbazi mu karere ka Huye naho umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kibirizi mu karere ka Gisagara ngo ukorerwe isuzuma.

Murenzi yasabye abaturage kwirinda icyaha cy'ubwicanyi kuko kigira ingaruka kandi ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igihano kiremereye.

Umusore yishe umukobwa bakundanaga


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-umusore-akurikiranyweho-kwica-umukobwa-bakundanaga

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *