Author: webrwanda

  • Gahunda yo gufotora abashaka 'e-Indangamuntu' yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Ukwakira 2026.

    NIDA yatangaje ko gahunda nshya y'aho ibikorwa byo gufotora bizabera mu mirenge itandukanye izamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere.

    Iki kigo cyasabye abaturage bakeneye gukosora amakuru ari mu irangamimerere ryabo kubikora hakiri kare, mbere y'uko ibikorwa byo gufotora bisubukurwa.

    Amakuru ashobora gukosorwa arimo amazina, amazina y'ababyeyi, aho umuntu yavukiye, imyaka n'andi makuru y'irangamimerere. Abakeneye izi serivisi basabwe kwegera abashinzwe irangamimerere mu mirenge batuyemo.

    NIDA yashimangiye ko nubwo ibikorwa byo gufotora byasubitswe, gahunda yo gutanga no kwemeza amakuru (pre-enrollment) ikomeje.

    Abaturage bashobora gukomeza gukora iyo gahunda bifashishije urubuga Irembo, mu rwego rwo kwitegura guhabwa e-Ndangamuntu igihe ibikorwa byo gufotora bizaba byongeye gusubukurwa.

    NIDA ntiyatangaje igihe nyacyo ibikorwa byo gufotora bizasubukurirwa, gusa yavuze ko amakuru ajyanye n'ahazabera ibi bikorwa azamenyeshwa abaturage mu minsi iri imbere.

    Muri Kanama 2026, NIDA yari yatangaje ko hamaze gufotorwa abantu barenga miliyoni zirindwi bazakorerwa Indangamuntu Koranabuhanga (e-indangamuntu).

    Gahunda yo gufotora abashaka ‘e-Indangamuntu’ yasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gahunda-yo-gufotora-abashaka-e-indangamuntu-yasubitswe

  • U Rwanda na Sénégal bigiye kubyaza umusaruro amahirwe y'ubucuruzi bifite – #rwanda #RwOT

    Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Julianna Muganza, hamwe n'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ishoramari muri Sénégal, Moustapha Cisse.

    Yabanjirijwe n'ibiganiro byahuje intumwa za Leta n'abashoramari bo mu bihugu byombi, hagamijwe kubahuza, kubafasha kumenyana no kumurikirwa amahirwe y'ishoramari aboneka muri buri gihugu.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego z'abikorera zo mu bihugu byombi.

    Yagaragaje ko u Rwanda na Sénégal bisangiye intego yo guteza imbere ubushobozi bw'ibihugu bya Afurika mu gushora imari hagati yabyo no guteza imbere udushya.

    Yagize ati “Hari amahirwe mu ikoranabuhanga, guhanga udushya no mu buhinzi. Hari kandi mu nganda zitunganya umusaruro w'ubuhinzi, muri serivisi z'imari, ubukerarugendo, ingufu, ibikorwaremezo n'ibindi. Ubu ni twe dufite inshingano zo guhindura ayo mahirwe akavamo ubufatanye bufatika”.

    Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugaragariza Abanya-Sénégal amahirwe y'ishoramari ari mu gihugu no gushyiraho uburyo bwose bukenewe kugira ngo ubufatanye bw'ibihugu byombi burusheho gukomera.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Sénégal, akaba anashinzwe Abanya-Sénégal baba hanze y'igihugu, Cheikh Niang, yavuze ko intego y'aya masezerano ari ugufasha ibigo n'abacuruzi bo mu bihugu byombi kurenga ku rwego rwo kumenyana gusa, ahubwo bakamenya amahirwe y'ubucuruzi n'ishoramari bashobora kubyaza umusaruro, bagakomeza kubaka umubano urambye.

    Yagarutse ku ruzinduko Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yagiriye mu Rwanda ku butumire bwa Perezida Paul Kagame, avuga ko rwashimangiye umubano mwiza usanzwe uri hagati y'ibihugu byombi, by'umwihariko mu bya politiki.

    Ati 'Nitwe dufite inshingano zo kuba abahuza no gutuma iyi nzira yatangijwe n'abakuru b'ibihugu byacu igera musaruro ufatika. Inzego za Leta tuzashyira uburyo bwiza bwo koroheza ibikorwa by'ubucuruzi, koroshya urujya n'uruza rw'ibivuruzwa na serivisi no kwegeranya abafite uruhare muri ibyo bikorwa”.

    Niang yavuze kandi ko Sénégal ibona u Rwanda nk'irembo riyihuza n'Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, mu gihe na yo yifuza kubera u Rwanda irembo rirwinjiza muri Afurika y'Iburengerazuba.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDB, Julianna Muganza, yavuze ko icyizere abashoramari bagirira u Rwanda gikomeje kwiyongera. Yagaragaje ko mu 2025, u Rwanda rwakiriye ishoramari rifite agaciro ka miliyari 2,62$.

    Yavuze ko iri shoramari ryagiye mu mishinga 800, biteganyijwe ko izatanga imirimo igera ku 4.000.

    Yagize ati ” Ibi byose bishimangira imbaraga dushyira mu gutuma u Rwanda ruba igihugu giteganyiriza abashoramari umutekano n'ituze mu bucuruzi kandi kigahangana neza ku isoko”.

    Iyi nama yitabiriwe n’abikorera bo mu bihugu byombi

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko aya masezerano ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubufatanye hagati y'inzego z'abikorera zo mu bihugu byombi

    Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB), Julianna Muganza, hamwe n'Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe guteza imbere Ishoramari muri Sénégal, Moustapha Cisse

    U Rwanda na Sénégal bigiye kubyaza umusaruro amahirwe y'ubucuruzi bifite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-senegal-bigiye-kubyaza-umusaruro-amahirwe-y-ubucuruzi-bifite

  • ILPD yahuguye abashinjacyaha ku kurwanya icuruzwa ry'abantu – #rwanda #RwOT

    Icuruzwa ry'abantu rikorwa mu buryo butandukanye, burimo kureshya umuntu bamwizeza akazi cyangwa imibereho myiza, hifashishijwe ikoranabuhanga mu itumanaho, inshuti cyangwa abo bafitanye isano.

    Rishobora kandi gukorwa umuntu afashwa kubona ibyangombwa by'urugendo birimo Pasiporo, Viza n'itike, akavanwa aho yari atuye akajyanwa aho abagizi ba nabi bashaka kumucururiza cyangwa kumushakiramo inyungu.

    Hari n'uburyo uwahohotewe ashobora gukurikiranwa no gucungirwa hafi kugeza ageze aho yagenewe, akahakirwa cyangwa akagirwa ingwate kugira ngo adacika abamushakiramo inyungu.

    Mu buhamya bwatanzwe ku wa 30 Nzeri 2026 mu Rugereko Rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka, rufite icyicaro i Nyanza, uwari umuganga mu Rwanda yavuze ko uwo biganye mu mashuri yisumbuye yamushutse amwizeza akazi keza muri Laos, ariko aza kwisanga mu buzima butandukanye n'ubwo yari yemerewe.

    Uyu muganga yavuze ko yari asanzwe ari inshuti n'uwo arega kuko biganye mu mashuri yisumbuye. Uregwa ngo yamubwiye ko asigaye afasha abantu kujya gukorera hanze y'u Rwanda ndetse akabashakira akazi gahemba neza.

    Yamusabye miliyoni 3 Frw kugira ngo amufashe kujya muri Laos, aho yari yamubwiye ko azakora akazi ko kwakira abakiriya kamuhemba amafaranga menshi, ariko akabanza kunyura mu Bushinwa. Agezeyo yasanze ibyo yabwirwaga atari ukuri, ahubwo wari umugambi wo kumucuruza.

    Mu rwego rwo kongera ubumenyi ku gukurikirana ibyaha nk'ibi, ILPD yateguye amahugurwa y'iminsi itanu yagenewe abashinjacyaha, yibanda ku cyaha cy'icuruzwa ry'abantu.

    Umushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rusizi, Nshimiyimana Michel, yavuze ko ubumenyi bahawe bagiye kubushyira mu bikorwa no kubusangiza bagenzi babo.

    Ati “Turashimira ILPD yaduhuguye ubu tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twize no gusangiza abo dukorana ubumenyi twungutse”

    Umuyobozi Wungirije ushinzwe Amasomo muri ILPD, Dr Yves Sezirahiga, yavuze ko aya mahugurwa yateguwe mu rwego rwo kongerera ubushobozi abakora mu nzego z'ubutabera, by'umwihariko abashinjacyaha.

    Ati “Icuruzwa ry'abantu rikomeje kuba mu byaha bihangayikishije sosiyete hiryo no hino ku Isi dukwiye kurirwanya tunafasha abashinjacyaha mu kubahugura kandi nabo bakaba bafasha Abandi.'

    Amategeko ateganya ko uhamijwe n'urukiko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 10 na 15 n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 10 Frw na miliyoni 15 Frw.

    Iyo icyaha cyakozwe mu buryo bwambukiranya imipaka, ugihamijwe ashobora guhanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na 25, n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 20 Frw na miliyoni 25 Frw.

    ILPD yahuguye abashinjacyaha ku kurwanya icuruzwa ry'abantu

    Abashinjacyaha bishimiye amahugurwa bahawe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yahuguye-abashinjacyaha-ku-kurwanya-icuruzwa-ry-abantu

  • Kigali: Igihe cyo gutegereza uruhushya rwo kubaka kigiye kugabanuka – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko uruhushya rwo kubaka ruzajya rutangwa mu gihe kiri hagati y'iminsi 10 na 14, mu gihe gusubizwa ku byakosorwa bizajya bifata hagati y'iminsi irindwi n'icumi.

    Ibi byatangajwe ku wa 6 Ukwakira 2026, ubwo ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubutaka bagiranaga ibiganiro n'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda, Rwanda Institute of Architects (RIA).

    Ibyo biganiro byabaye nyuma y'uko abanyamuryango ba RIA bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo, zirimo kuba kubona impushya zo kubaka cyangwa gusubizwa ku byakosorwa bigifata igihe kirekire, bikabangamira imikorere yabo.

    Umuyobozi Wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ibikorwaremezo n'Iterambere ry'Imijyi, Dusabimana Fulgence, yavuze ko nubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunoza uburyo izi mpushya zitangwamo, hakiri ibyo kuvugurura, birimo no kugabanya igihe bifata kugira ngo zitangwe.

    Yagize ati “Dufite intego yo kuzivana ku minsi 21 ikaba hagati y'irindwi na 14”.

    Ubusanzwe, kubona uruhushya rwo kubaka mu Mujyi wa Kigali bifata iminsi 21, mu gihe mu ntara bishobora gufata iminsi igera kuri 30.

    Dusabimana yavuze ko imwe mu mpamvu zituma izi mpushya zitinda ari uko abakozi bashinzwe kugenzura niba abazisaba bujuje ibisabwa mu ngeri zitandukanye ari bake ugereranyije n'umubare munini w'abazisaba.

    Ati “Turi kureba uburyo zimwe muri serivisi twazishakira abandi badufasha kujya bazitanga. Tuzareba nka kompanyi zibifitiye ubushobozi zishobora gukoresha abahanga mu guhanga inyubako bakajya badufasha mu kugenzura ibisabwa ku baba basabye impushya”.

    Umujyi wa Kigali kandi watangaje ko watangiye kwifashisha ikoranabuhanga ry'Ubwenge Buhangano (AI), mu rwego rwo kwihutisha zimwe muri serivisi zajyaga zisaba ko zikorerwa n'abantu.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko hari imishinga minini ihabwa umwihariko mu kwihutisha impushya, ku buryo hari iyazibonye mu gihe kiri hagati y'iminsi itanu n'icumi.

    Ati “Hari imishinga nk'uw'ibitaro bya Masaka, aho yo n'indi mishinga minini tugerageza kuyikosorera no kuyimenyesha ibyakosorwa no kuyiha impushya mu gihe gito. Ni ukubera ko iba ari imishinga iba ifite n'uruhare runini mu gutanga akazi ku baturage benshi”.

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Institute of Architects, Gloria Nishimwe, yavuze ko kugabanya igihe cyo kubona impushya zo kubaka no gusubizwa ku byakosorwa bizafasha abanyamuryango b'uru rugaga kurushaho kunoza no kwihutisha akazi kabo ka buri munsi.

    Yagaragaje ko ibiganiro bagiranye n'abayobozi b'inzego za Leta byabaye umwanya wo kugaragaza imbogamizi bahura na zo, gutanga ibyifuzo no kungurana ibitekerezo ku buryo umwuga wabo warushaho gutera imbere.

    Yagize ati ” Ibiganiro nk'ibi bifite intego yo kurebera hamwe uruhare rw'abahanga mu guhanga inyubako mu iterambere rirambye ry'Igihugu”.

    Nishimwe yavuze ko ibiganiro bigamije kurebera hamwe iterambere ry'umwuga wo guhanga inyubako bizakomeza, anatangaza ko kuva ku wa 7 kugeza ku wa 8 Ukwakira 2026, u Rwanda ruzakira inama y'abahanga mu guhanga inyubako bo muri Afurika y'Iburasirazuba, East Africa Institute of Architects (EAIA) Congress.

    Kugeza ubu, Rwanda Institute of Architects ifite abanyamuryango b'abanyamwuga banditse bagera kuri 240.

    Abanyamuryango b’uru rugaga bagaragaje bimwe mu bibazo bahura na byo mu murimo wo guhanga inyubako

    Umujyi wa Kigali watangaje ko watangiye gukoresha AI mu gutanga impushya zo kubaka

    Umuyobozi mukuru wa Rwanda Institute of Architects, Gloria Nishimwe, yagaragaje ko kubona impushya zo kubaka no gukosorerwa mu gihe cya vuba bigiye gufasha abanyamuryango b’uru rugaga

    Umuyobozi Wungirije w’Umujyi wa Kigali Ushinzwe Ibikorwaremezo n’Iterambere ry’Imijyi, Dusabimana Fulgence, yatangaje ko bafite intego yo kugabanya iminsi yo gutegereza impushya zo kubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-igihe-cyo-gutegereza-uruhushya-rwo-kubaka-kigiye-kugabanuka

  • Yari amaranye ikibyimba imyaka 15: Uko abaganga ba CHUK bakibaze gipima ibilo 15 (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Bayiringire Eric, w'imyaka 31, ukomoka mu Karere ka Ruhango, avuga ko yavutse ameze neza nk'abandi bana. Ageze ku myaka 15, mu mugongo we hatangiye kumera akabyimba gato, kagenda gakomeza gukura kugeza ubwo kahinduye imiterere y'umubiri we mu buryo bugaragara.

    Mbere yo kugera kuri CHUK, Bayiringire yabanje kujyanwa mu Bitaro bya Gitwe mu Karere ka Ruhango, bimwohereza mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB, na byo nyuma bimwohereza muri CHUK, ari na ho yabagiwe.

    Prof. Ntirenganya Faustin, umwe mu baganga bamubaze, yabwiye IGIHE ko Bayiringire yari afite indwara yo mu bwoko bwa peripheral nerve tumor, ifata imyakura igatuma aho yafashe habyimba mu buryo budasanzwe.

    Uyu muganga, usanzwe ari inzobere mu kubaga ndetse unakuriye agashami ko kubaga muri CHUK, yavuze ko iyi ndwara idakunze kuboneka, kuko ishobora kugaragara ku muntu umwe mu bantu bagera ku 3.000.

    Yasobanuye ko ishobora no guhererekanywa mu miryango kandi umuntu akaba yaravukanye imiterere iyitera, nubwo ibimenyetso bishobora kugaragara nyuma y'imyaka runaka.

    Yavuze ko hari ubwoko bw'iyo ndwara bushobora kurangwa n'utudomo cyangwa amabara adasanzwe ku ruhu, hamwe n'utubyimba dushobora kugenda dukura. Iyo tutarakura cyane, hari ubwo umuntu abaho atazi ko afite icyo kibazo.

    Ubundi bwoko bwo bushobora kutagira ibimenyetso bigaragara inyuma ku mubiri, ahubwo ibibyimba bikamera mu bwonko cyangwa hafi y'imyakura y'amatwi, bikaba byagira ingaruka ku kumva.

    Yabanje gutegurwa mbere yo kubagwa

    Mbere yo kubagwa, Bayiringire yabanje gutegurwa kugira ngo umubiri we ubashe kwihanganira ubuvuzi bukomeye bwari bumutegereje.

    Prof. Ntirenganya yavuze ko yabanje gufashwa kongera intungamubiri no kuzamura ibipimo bitandukanye by'umubiri, harimo iby'amaraso, kugira ngo azabashe kubagwa afite ubushobozi bwo kwihanganira gutakaza amaraso ashobora kuva muri operation.

    Ati 'Bisaba kubanza kumuzamurira ibivumbikisho kugira ngo ashobore kwihanganira 'operation' ikomeye nk'iriya, aba akeneye ibiryo byiza kugira ngo abone ibitunga umubiri. Binazamura ibipimo by'impyiko, umwijima, amaraso n'ibindi kugira ngo azabagwe ameze neza.'

    Yasobanuye ko iyo ikibazo nk'iki kimenyekanye hakiri kare, hari imiti ishobora gufasha gukumira ko ibibyimba bikomeza gukura. Iyo kimaze kuba kinini nk'uko byari bimeze kuri Bayiringire, kubagwa ni bwo buryo buba busigaye.

    Prof. Ntirenganya yavuze ko iyi ndwara nta buryo bwihariye bwo kuyirinda, kuko ifitanye isano n'imiterere y'imyakura umuntu aba yaravukanye. Icy'ingenzi, yavuze ko umuntu abonye akabyimba kadasanzwe ku mubiri akwiriye kwihutira kugana muganga mbere y'uko gakomeza gukura.

    Kumubaga byamaze amasaha atandatu

    Bayiringire yabazwe n'itsinda ry'abaganga b'Abanyarwanda ryari riyobowe na Prof. Ntirenganya, ririmo abaganga bashinzwe kubaga, abatera ikinya n'abanyeshuri bimenyerereza umwuga w'ubuvuzi.

    Byamaze amasaha atandatu kandi, nk'uko Prof. Ntirenganya abivuga, byagenze neza.

    Ati 'Twari twanateguye uko byagenda aramutse atakaje amaraso menshi ariko byagenze neza ntiyatakaza menshi.'

    Biteganyijwe ko Bayiringire asezererwa mu bitaro ku wa 9 Ukwakira 2026.

    Icyakora, azakomeza gukurikiranwa n'abaganga kubera utundi tubyimba duto afite, kugira ngo harebwe niba hakenewe indi miti yatuma tutongera gukura.

    Azanahabwa ubundi buvuzi bugamije kugorora uruti rw'umugongo, kuko rwari rwaramaze guhinduka bitewe n'uburemere n'ubunini bw'ikibyimba yari amaranye imyaka myinshi.

    Prof. Ntirenganya yasabye Abanyarwanda kutajijinganya kugana ibitaro byo mu gihugu igihe bafite ibibazo nk'ibi, avuga ko ubushobozi bwo kuvura indwara zikomeye bukomeje kwiyongera.

    Yavuze ko mu myaka itatu ishize, CHUK imaze kubaga abarwayi 11 bari bafite ibibazo bisa n'icya Bayiringire, bose bavuwe n'abaganga b'Abanyarwanda. Yongeyeho ko ubu buvuzi bumaze imyaka igera ku 10 butangwa muri CHUK kandi bukomeza kwagurwa.

    'Ntabwo nari nzi ko bizashoboka'

    Nyuma y'icyumweru kimwe abazwe, Bayiringire yavuze ko yishimiye kuba yarabonye ubuvuzi yari amaze igihe kirekire ashaka.

    Ati 'Ntabwo nari nzi ko bizashoboka ariko byarashobotse. Ikibazo nakigize mu myaka 15, hakajya hagenda habyimba kugeza kibaye kinini kuriya. Twagannye ibitaro byinshi dusanga ubu burwayi butaratangira kubuvurira kuri Mituweli amafaranga arabura turabyihorera. Nishimiye ko igihe kigeze ubuvuzi nkaba nabuhawe kandi kuri Mituweli.'

    Bayiringire yavuze ko nubwo yari asanzwe akora imirimo itandukanye afite iki kibyimba, kuba cyakuwemo byamwongereye icyizere n'imbaraga.

    Bayiringire Eric yabazwe ikibyimba yari amaranye imyaka 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yari-amaranye-ikibyimba-imyaka-15-uko-abaganga-ba-chuk-bakibaze-gipima-ibilo-15

  • Rusizi: Umwana w'imyaka 3 yapfuye bikekwa ko yanyweshejwe inzoga ya Kata-moto – #rwanda #RwOT

    Kata-moto ni inzoga ituruka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Ibi byabaye ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo uyu mwana yahuraga n'umugabo witwa Tuyishime Jean Claude, abaturage bavuga ko yamuhaye iyo nzoga. Nyuma yo kuyinywa, umwana yahise atangira kuruka bikabije.

    Mukantwali Deocela, wahise ajyana uyu mwana kwa muganga, yavuze ko yamugezeho aruka kandi anuka inzoga.

    Ati 'Umwana akimara kuruka ni njye wahise mujyana kwa muganga. Nagiye muhetse, agenda aruka ukumva binuka nk'inzoga. Tugeze kwa muganga bansabye kumukura mu mugongo, abaganga bambwira ko yamaze gushiramo umwuka.'

    Se w'uyu mwana, Imaniriho Emmanuel, yavuze ko yamenye ibyabaye ubwo yari ku kazi, nyuma yo guhamagarwa n'umugore we.

    Ati 'Mpageze tubona ari kuruka, acisha mu kanwa no mu mazuru. Mbajije bambwira ko hari umugabo witwa Tuyishime Jean Claude wamuhaye inzoga, ni uko umwana wanjye aba arapfuye.'

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mururu, Ntawizera Jean Pierre, yavuze ko nyuma yo gutabazwa n'ikigo nderabuzima, inzego zitandukanye zahise zikurikirana iki kibazo, Tuyishime arafatwa ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha, RIB.

    Ati 'Ni byo koko, ahagana saa munani n'igice, twatabajwe n'ikigo nderabuzima batubwira ko hari umwana wazanywe kuri iki kigo nderabuzima, ahita yitaba Imana, ariko bikaba bivugwa ko hari umuntu wamuhaye ibintu yanyoye aho batubwiraga ko bakeka ko ari inzoga, akaza kuruka. Twahise dukorana n'izindi nzego, uwo mugabo arafatwa ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB).'

    Umurambo w'uyu mwana wajyanywe mu kigo gikora isuzuma ry'ibimenyetso bya gihanga, kugira ngo hamenyekane icyamwishe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-umwana-w-imyaka-3-yapfuye-bikekwa-ko-yanyweshejwe-inzoga-ya-kata-moto

  • Linda yasabye Christian kumurwanirira nk’umugabo wa Nyambo #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Uwankusi Nkusi Linda wamamaye nka Lynda Priya yasabye umugabo we kumurwanirira nk’uko umugabo wa Nyambo arwanirira umugore we.

    Ku wa Kabiri w’iki cyumweru, umugabo wa Nyambo, Uwiragiye Richard, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yasabye abantu bakomeza kuvuga ku mugore we, bamuzana mu matiku yabo, bamutega iminsi ko azicuza babihagarika kuko atari ku rwego rwabo yabarenze.

    Mu kiganiro bagiranye na ISIMBI, Linda akaba yasabye umugabo we Irenge Christian kumurwanirira akihaniza abantu bamutuka nk’uko umugabo wa Nyambo yabikoze.

    Ati “Ndwanirira, nanjye erega barantuka. Ongera ubabwire. Fata umwanya wihariye wongere ubabwire.”

    Christian yahise agira ati “umugore wanjye namusanze kuri camera, muzirinde kwataka urugo rwanjye ni mumwataka ku giti cye ni ibyanyu, ariko nimwinjirira urugo rwanjye ntabwo ruba ku mbuga nkoranyambaga, nzaza mbabwire ibyabaye ariko by’aka kanya mube mumuhaye akanya.”

    Linda yasabye Christian kumurwanirira

    Source : http://isimbi.rw/linda-yasabye-christian-kumurwanirira-nk-umugabo-wa-nyambo.html

  • Cassa Mbungo yaruciye ararumira abajijwe impamvu atahamagaye Kaboyi #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore, Cassa Mbungo Andre, yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe impamvu atahamagaye rutahizamu wa Wuhan Jiangda yo mu Bushinwa, Mukandayisenga Jeannine uzwi nka Kaboyi.

    Yabigarutseho nyuma y’umukino She-Amavubi yaraye itsinzwemo na Ethiopia igitego 1-0 mu ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028.

    Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, ryamubajije ku bakinnyi atahamagaye barimo Mutuyimana Sandrine wa Yanga Princess yo muri Tanzania yavuze ko yamuhamagaye mu batarengeje imyaka 20 amuzi, ubu bagomba kumuha umwanya akabanza akitegura neza muri Yanga.

    Abajijwe kuri Kaboyi yagize ati “Ku kibazo cya Kaboyi, mureke tuzicare tuganire ku bibazo biri mu mupira w’amaguru w’abagore noneho dusubize ibibazo abantu bibaza.”

    Kuri rutahizamu wa Indahangarwa WFC, Umutoniwase Magnifique, yavuze ko ashobora kuba yarahinduye umukino yarashyize imbaraga cyane mu gusiganwa ku maguru.

    Umukino wo kwishyura uzabera i Addis Ababa muri Ethiopia ku wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026. Ikipe izakomeza izahura n’izaba yakomeje hagati ya Tanzania na Botswana, mu ijonjora rya gatatu rizaba hagati ya Gashyantare na Werurwe 2027.

    Benshi bibajije impamvu Kaboyi atahamagawe

    Cassa Mbungo Andre yaruciye ararumira ubwo yari abajijwe impamvu atahamagaye Kaboyi

    Source : http://isimbi.rw/cassa-mbungo-yaruciye-ararumira-abajijwe-impamvu-atahamagaye-kaboyi.html

  • Indwara y'agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ntabwo Ally Youssouf Mugenzi yigeze ahisha urwango afitiye u Rwanda ruyobowe na FPR Inkotanyi akabivanga no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, none kubera iterambere ry;u Rwanda yagize agahinda gakabije (depression) bamugira inama yo kuva ku kazi akanya mu baganga. Ibi yabitangarije ku muzindaro wa Etienne Gatanazi nawe wiyemeje kuba umuvugizi wabarwanya u Rwanda n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Muri icyo kiganiro Mugenzi yigambye ko yagishaga impaka abavuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bakoresha imvugo nyayo aahaka ko bakoresha inyito yemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri. Kuba Mugenzi atarageze kucyo yashakaga byamuteye depression ariko cyane cyane nyuma yuko BBC Gahuza bayifunga mu Rwanda kuko yemeje ko byabateye icyuho gikomeye.

    Mugenzi, Ex FAR yaranzwe n'urwango rwanga abatutsi kuva kera dore ko no muri secondaire yigisha muri ETM yangaga abanyeshuri b'abatutsi nkuko yagarutsweho n'umudepite yigishije. Mugenzi kandi yagiye aba icyambu cy'abajenosideri dore ko hari nabo yacumbikiye iwe.

    Ubwo Guverinoma y;abajenosideri yari mu buhungiro, yakoze inama yemeza ko abanayamakuru babo bkorera ibitangazamakuru bitandukanye mu bihugu bikomeye bagomba kuba ijwi ryabo, nibwo Mugenzi yahindutse umuzindaro w'abajenosideri muri BBC naho Etienne Karekezi ababera umuzindaro muri VOA Ijwi ry'Amerika.

    Gusa ikigaragara Mugenzi azapfa yishwe n'agahinda nubwo yavuze ko ari koroherwa kuko u Rwanda rutera imbere umunsi ku munsi

     

    Source : https://rushyashya.net/indwara-yagahinda-gakabije-kakuye-ally-youssouf-mugenzi-kukazi-kubera-iterambere-ryu-rwanda/

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya #rwanda #RwOT

    Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC, yerekeje mu Ikipe ya Al-Tahaddi SC Benghazi ikina muri Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere muri Libya.

    Uyu mukinnyi wo mu kibuga hagati, ni umwe mu bo APR FC yatandukanye na bo mu mpeshyi iheruka, kuko yari yarasoje amasezerano ye ariko impande zombi ntizumvikane ku ngingo zo kuyongera.

    Ibi byamuhaye amahirwe yo gushaka ahandi yakwerekeza, ku ikubitiro havugwa ikipe ya Rayon Sports, ariko na yo ntiyavugana na yo mu buryo bugragara, aha agaciro gushakira mu makipe yo hanze y'u Rwanda.

    Ikipe yamugiriye icyizere ni Al-Tahaddi SC Benghazi, ho yemeranyije na yo gushyira umukono ku masezerano y'umwaka.

    Iyi kipe yagiyemo yashinzwe mu 1954, ifite ibikombe bitatu bya shampiyona, gusa icya nyuma igiheruka mu 1997.

    Ruboneka Jean Bosco anakinira Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' ariko ntabwo ari mu bitabajwe mu mikino iheruka yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika u Rwanda rwatsindiyemo Liberia na Cap-Vert.

    Yageze muri APR FC muri 2020 avuye muri AS Muhanga, yo akaba yari yarayigezemo muri 2016.

    Muri Libya asanzeyo abandi bakinnyi b'Abanyarwanda nka Nshuti Innocent ukinira Al Wefaq Ajdabiya na Nsabimana Aimable wa Assabah SC.ImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/ruboneka-jean-bosco-uheruka-gutandukana-na-apr-fc-yerekeje-muri-al-tahaddi-sc-benghazi-yo-muri-libya/