Author: webrwanda

  • Yolande Makolo yanenze RDC yakoresheje ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu kwibasira u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Makolo yabitangaje ku Cyumweru, tariki ya 16 Kanama 2026, asubiza Minisitiri w'Itumanaho n'Itangazamakuru akaba n'Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, utigeze yifatanya n'Abanyamulenge mu kwibuka ababo bishwe, ahubwo akibasira u Rwanda, avuga ko rukoresha ubu bwicanyi nk'igikoresho cya politike.

    Muyaya yavuze ko Abanyamulenge 'atari Abanyarwanda bo muri Congo' ahubwo ko ari Abanye-Congo kimwe n'andi moko yose agize icyo gihugu. Yanashinje u Rwanda kugira uruhare mu bibazo by'umutekano biri mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu rumaze igihe ruhakana.

    Mu butumwa yashyize kuri X, Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko ibyo Muyaya yakoze ari uguhindura umunsi wagenewe kwibuka abazize ubwicanyi bwo mu Gatumba, akawugira uburyo bwo gukomeza kurwanya u Rwanda.

    Ati 'Muyaya akomeje guhindura umunsi wo kwibuka abazize ubwicanyi bwo mu Gatumba urubuga rw'imvugo zibasira u Rwanda. Abanyamulenge bishwe mu 2004 n'Abarundi b'inshuti za RDC, bari Abanye-Congo.'

    Yanenze kandi RDC kuba, ku ruhande rumwe, ivuga ku mutekano w'Abanyamulenge, nyamara ku rundi ruhande ikorana na FDLR, umutwe urimo bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Makolo yavuze ko FDLR n'indi mitwe ifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukorera ku butaka bwa RDC nta nkomyi, avuga ko ibyo binyuranyije n'ibikubiye mu masezerano y'amahoro yasinyiwe i Washington.

    Ati 'Kwibuka kwabo ntabwo ari igikoresho cya politiki cya Kinshasa, kandi ntibikwiye kuba urwitwazo rwo kugira uburakari bugamije kuyobya uburari, mu gihe FDLR iterwa inkunga na Kinshasa n'indi mitwe ifite ingengabitekerezo ya Jenoside ikomeje gukorera ku butaka bwa RDC nta nkomyi.'

    Makolo yavuze ko gukomeza kuyobya ibiganiro hagamijwe kutavuga ku cyo u Rwanda rufata nk'intandaro nyakuri y'umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ari byo ubwabyo bikwiye kwitwa gukoresha ikibazo mu nyungu za politiki.

    Ubwicanyi bwa Gatumba bwabaye mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 mu nkambi y'impunzi ya Gatumba, hafi y'umupaka w'u Burundi na RDC.

    Ni ubwicanyi bwakozwe n'abarwanyi benshi bo mu mutwe wa FNL wo mu Burundi, aho bagabye igitero kuri iyo nkambi, bica nibura impunzi zirenga 150 z'Abanye-Congo, abandi barenga 100 barakomereka. Abenshi mu bishwe bari Abanyamulenge, bakunze gushyirwa mu cyiciro cy'Abatutsi b'Abanye-Congo.

    FNL yari umutwe wiganjemo Abahutu wo mu Burundi. Abagabye igitero barashe kandi batwika Abanyamulenge, mu gihe impunzi zo mu yandi moko zari muri iyo nkambi ahanini zitibasiwe.

    FNL yahise yemera ko ari yo yagabye icyo gitero, nubwo nyuma umwe mu bari abayobozi bayo yahakanye ko iryo tangazo ryigeze ritangwa.

    Uruhare rw'u Burundi muri iki kibazo ntirugarukira gusa ku kuba ubwicanyi bwarakorewe ku butaka bwabwo. Inyigo zagaragaje ko abasirikare n'abapolisi b'u Burundi batatabaye impunzi, nubwo ubwicanyi bwaberaga muri metero nke gusa uvuye mu bigo byabo bya gisirikare.

    Ku ruhande rwa RDC, mu gihe cyakurikiye ubwicanyi havuzwe ibirego by'uko bamwe mu barwanyi ba Mai-Mai b'Abanye-Congo bashobora kuba baragize uruhare muri icyo gitero. Kinshasa yasabwe gukora iperereza ryimbitse ku ruhare rw'abaturage bayo muri iki gitero, by'umwihariko abashobora kuba bari mu ngabo z'igihugu.

    Mu 2024, abarokotse n'imiryango y'abishwe bongeye gutangira urugendo rushya rwo gushaka ubutabera, batanga ibirego ku bantu bakekwaho uruhare muri ubu bwicanyi. Amakuru ajyanye n'ibyo birego yanagejejwe ku Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC.

    Yolande Makolo yanenze RDC yakoresheje ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge mu kwibasira u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yolande-makolo-yanenze-rdc-yakoresheje-ubwicanyi-bwakorewe-abanyamulenge-mu

  • Rubavu: Miliyoni 200 Frw zigiye kwifashishwa mu kubakira abatuye mu manegeka – #rwanda #RwOT

    Ni imbaraga zikomeje gushyirwa muri gahunda yo kubakira imiryango 899 ituye ahashyira ubuzima mu kaga itarubakirwa, mu gihe hakibarurwa indi igera ku 1.996 na yo ituye mu nzu zangiritse zikeneye gusanwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yabwiye IGIHE ko hakiri gushakwa ubushobozi, kugira ngo iyi miryango yose izatuzwe heza.

    Ati 'Mu mwaka w'imihigo dusoje wa 2025/26 twari dufite umuhigo wo kubakira imiryango 907, twabashije kubakiramo imiryango umunani hasigaye 899. Ni mu gihe kandi twahize gusana inzu z'imiryango 2.055, ariko tumaze gusana inzu z'imiryango 59, aho dukomeje gushaka ubushobozi bwo kugura amabati, kugira ngo izisigaye na zo zubakwe.'

    Perezida w'Inama njyanama y'Akarere ka Rubavu, Dr. Ignace Kabano mu kiganiro na IGIHE yagaragaje ko muri aka karere abaturage bamaze gusobanukirwa na gahunda yo kwishakamo ibisubizo mu gufasha bagenzi babo.

    Ati 'Tunezezwa n'uburyo imyumvire y'abaturage igenda ihinduka, ku buryo mu kwishakamo ibisubizo, ku buryo muri buri murenge, abajyanama guhera ku mudugudu bagiye bishakamo ibisubizo bakubakira utishoboye mu kugabanya imibare dufite y'abagituye mu manegeka, ndetse har'imirenge nka Rubavu bubakiye abaturage batatu.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe manda y'inama njyanama iri kugana ku musozo bifuza ko abaturage bahumuka, bagakomeza kugendana na Leta mu byemezo biganisha ku iterambere rirambye.

    Iyi miryango ibarurwa ituye mu manegeka itandukanye n'iyasenyewe n'ibiza byibasiriye Rubavu muri Gicurasi 2023, kuko imirimo yo kubakira imiryango 870 muri yo yagizweho ingaruka n'ibi biza imirimo yarangiye, ndetse bamwe inzu bamaze kuzituzwamo.

    U Rwanda rugaragaza ko rukeneye inzu nibura miliyoni 5,5 kugeza mu 2050, mu gihe abaturage barwo bazaba bamaze kugera kuri miliyoni 22.1.

    Miliyoni 200 Frw zigiye kwifashishwa mu kubakira abatuye mu manegeka i Rubavu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-miliyoni-200-frw-zigiye-kwifashishwa-mu-kubakira-abatuye-mu-manegeka

  • Amakipe ya AS Kigali mu Bagabo n'Abagore yahinduriwe izina yitwa Kigali FC na Kigali WFC  #rwanda #RwOT

    Inteko rusange idasanzwe y'umuryango wa AS Kigali yateranye kuri ikicyumweru tariki ya 16 Kanama 2026 yafashe imyanzuro irimo guhindura izina ry'ikipe y'abagabo n'iry'ikipe y'abagore, ndetse igena ubuyobozi bushya bw'umuryango.

    Muri iyi Nteko Rusange, hemejwe ko ikipe y'abagabo y'umupira w'amaguru yahinduriwe izina, yitwa Kigali Football Club, mu gihe ikipe y'abagore ya AS Kigali nayo yahinduriwe izina yitwa Kigali Women Football Club.

    Ni impinduka zije mu rwego rwo kuvugurura imikorere n'imiterere y'umuryango wari usanzwe uzwi nka AS Kigali, ukaba umaze imyaka myinshi uhagarariye Umujyi wa Kigali mu marushanwa y'umupira w'amaguru.

    Iyi Nteko Rusange kandi yakiriye ubwegure bwa Visi Perezida w'umuryango, Madame Anne-Lise Alida Kankindi, wari umaze igihe kuri uyu mwanya. Mu mwanya we, hatowe Madame Clarisse Uwimana nka Visi Perezida mushya wa AS Kigali, uyu akaba asanzwe ari umunyamakuru w'imikino kuri BB FM.

    Ku rundi ruhande, Inteko Rusange yemeye abagize Urwego Rukuru (Supreme Organ) rw'umuryango AS Kigali. Aba ni Alffred Nduwayezu, Gertrude Urujeni na Patrice Murekatete.

    Izi mpinduka zose zatangajwe nyuma y'Inteko Rusange idasanzwe yateraniye mu cyumba cy'inama cy'umujyi wa Kigali, aho abanyamuryango bagize amahirwe yo gufata imyanzuro ku miyoborere n'imiterere y'umuryango.

    Kuva ubu, ikipe y'abagabo izakomeza ibikorwa byayo yitwa Kigali Football Club, mu gihe ikipe y'abagore izajya ikina nka Kigali Women Football Club.

    ImageImageImageImageImage

    Image

    Source : https://rushyashya.net/amakipe-ya-as-kigali-mu-bagabo-nabagore-yahinduriwe-izina-yitwa-kigali-fc-na-kigali-wfc/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w'imyaka 21 y'amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 16 Kanama 2026 ahagana ku i saa moya, mu Mudugudu wa Buye, Akagari ka Kabashumba, Umurenge wa Nyamiyaga hasanzwe umusore witwa Audace Ndayizera w'imyaka 21 amanitse mu mugozi mu giti cya Avoka, bikekwa ko yiyahuye.

    Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko uyu musore basanzwe bamuzi ari umucuruzi w'Ihene, ariko ko batazi icyaba cyateye urupfu rwe. Bavuga ko batazi niba ariwe waba wimanitse cyangwa se niba hari abamwishe bakaba aribo bamushyira mu mugozi bakamumanika mu giti cya Avoka. Bavuga ko asanzwe aba mu Mudugudu wa Ruvugizo, ko rero gusangwa yapfuye, amanitse muri Buye ntawe uzi uko yageze yo.

    Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamiyaga yabwiye intyoza.com ko amakuru y'Urupfu rwa Audace Ndayizera ari ukuri, ko nk'ubuyobozi bayamenye ariko ko umurambo wa nyakwigendera wamaze kugezwa ku bitaro bya Remera Rukoma gukorerwa isuzumwa.

    Amakuru yandi intyoza.com yabashije kumenya ni uko nyakwigendera, Audace Ndayizera aho yabaga mu Mudugudu wa Ruvugizo yahabanaga n'Umugore bari bamaranye amezi agera kuri abiri cyangwa arenga ho, babanaga batarasezeranye.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w'imyaka 21 y'amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Nyamiyaga: Umusore w'imyaka 21 y'amavuko yasanzwe amanitse mu giti cya Avoka appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/16/kamonyi-nyamiyaga-umusore-wimyaka-21-yamavuko-yasanzwe-amanitse-mu-giti-cya-avoka/

  • U Rwanda na Armenia mu biganiro byo kwagura ubufatanye mu bya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabaye nyuma y'uko ku wa 11 Kanama 2026, Ambasaderi Gen Maj Joseph Nzabamwita ashyikirije Perezida wa Armenia, Vahagn Khachaturyan, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

    Ibi biganiro byitabiriwe kandi na Colonel Anthony B. Mpagaze ushinzwe ibikorwa by'ingabo (Defence Attaché) muri Ambasade y'u Rwanda muri iki gihugu.

    Lt Gen Edvard Asryan yabanje gushimira Ambasaderi Gen Maj Nzabamwita ku kuba agiye guhagarira u Rwanda muri Armenia ndetse amwifuriza kuzagira akazi keza.

    Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro bigamije gushimangira ubufatanye mu nzego za gisirikare z'ibihugu byombi.

    U Rwanda na Armenia ni ibihugu bifite byinshi bihuriyeho. Ni ibihugu bito mu buso, bifite umutungo kamere muke kandi byose byagize amateka mabi ya Jenoside.

    Armenia ifite ibyo kwigira k'u Rwanda mu rwego rw'imiyoborere myiza, aho rufatwa nk'igihugu cy'icyitegererezo ku bihugu byinshi.

    Armenia ni igihugu gito kiri ku buso bungana na kirometero 26.743, aho giherereye mu gace k'imisozi izwi nka Caucasus itandukanya u Burayi na Aziya.

    Iki gihugu gituwe na miliyoni 3,1, kikabarirwa mu bihugu biri mu Burayi, nubwo igice cyacyo kinini kiri muri Aziya, ndetse kikaba gikikijwe n'ibihugu birimo Turukiya, Iran, Azerbaijan na Georgia.

    Iki gihugu kizwi cyane kubera amateka yacyo y'igihe kirekire, abarwa kuva mbere y'ivuka rya Yesu. Ni igihugu kibarirwa mu bifite ubukungu buringaniye, aho umusaruro mbumbe wacyo ugera miliyari 31,8$.

    U Rwanda na Armenia mu biganiro byo kwagura ubufatanye mu bya gisirikare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-armenia-mu-biganiro-byo-kwagura-ubufatanye-mu-bya-gisirikare

  • Impamyabumenyi ku banyeshuri 200 n'imashini nshya: Ibikorwa bya Gamico Ltd mu myaka itanu – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byizihirijwe kuri uru ruganda ku wa 13 Kanama 2026, byitabirwa n'abayobozi batandukanye bo mu nzego za Leta, ibigo by'abikorera, abashoramari n'abakozi b'uru ruganda.

    Umuyobozi Mukuru wa Gamico Ltd, Imena Evode, yavuze ko ibikorwa byagezweho mu myaka itanu birimo kuba bafite uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku isaha.

    Imena yavuze ko batangiye bakora bagenda babona umusaruro hifashishijwe imashini zigezweho zibafasha gucukura amabuye y'igiciro mu gihe gito.

    Ati “Ubundi tugitangira twacukuraga toni 60 mu mwaka kandi dukoresha ibirimo inyundo, amapiki n'ibindi bikoresho bya gakondo ariko kuri ubu tugeze ku kigero cyo gucukura toni 350 ku mwaka dukoresheje imashini zigezweho, ndetse n'indi twifashisha yo kubitunda ibivana indani.”

    Yakomeje ati “Aho hubatswemo umuhanda umeze nk'uwa gariyamoshi wifashishwa n'iyo mashini. Urumva rero icyo twifuza ni ugukuba kabiri uwo musaruro mu minsi iri imbere kubera ibikoresho bigezweho turi gushyiramo.'

    Uwiringiyimana William wahawe impamyabumenyi yavuze ko mu mezi atatu yamaze ahugurwa yahawe ubumenyi buzamufasha mu mirimo asanzwe akorera muri iyi sosiyete.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yashimiye Gamico Ltd ku bikorwa yagezeho mu myaka itanu, agaragaza no kuba bagifite gahunda yo gukomeza kwagura imirimo no gufasha abakozi kurushaho kwiyungura ubumenyi na byo bigaragaza intego nziza zo kurushaho gutera imbere.

    Kugeza ubu Gamico Ltd imaze gushora arenga miliyoni 12,5$ mu kirombe cya Bashyamba ndetse hari imashini zifashishwa mu gutwara amabuye y'agaciro yamaze gucukurwa. Hifashishwa ibikoresho bigezweho.

    Gamico Ltd ifite abakozi 1500 barimo 80% b'urubyiruko na 15% b'abagore. Bakora mu byiciro bibiri basimburana.

    Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu myaka 35 iri imbere, Gamico Ltd izajya icukura ku ntera y'ibilometero 80 bivuye kuri 28.

    Gamico Ltd yubatse imihanda ya kilometero 9,5, igeza ku baturage bo mu midugudu icyenda amazi meza, igira uruhare mu gutuma bamwe mu bakozi bayo bashyingirwa byemewe n'amategeko, isana inzu icyenda z'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse ishyiraho n'ikipe y'amaguru na Handball.

    Haguzwe imashini zigezweho, yifashishwa mu gutunganya ibyamaze gucukurwa ibivana indani

    Hubatswemo umuhanda umeze nk'uwa gariyamoshi wifashishwa n'imashini

    Abanyeshuri 200 bahawe impamyabumenyi mu masomo bahuguwe ku bigezweho mu bucukuzi bw’amabuye muri Gamico Mining Academy

    Umuyobozi Mukuru wa Gamico Ltd, Imena Evode, yavuze ko mu bikorwa byagezweho mu myaka itanu harimo kuba bafite uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 15 ku isaha

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yashimiye Gamico Ltd ibyo yagezeho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamyabumenyi-ku-banyeshuri-200-n-imashini-nshya-ibikorwa-bya-gamico-ltd-mu

  • Rusizi: Abaturage bari mu gihirahiro nyuma yo gusabwa kwimuka ntaho bafite ho kwerekeza – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bwabasabye kuva muri aka gace mbere y'uko imvura nyinshi itangira kugwa muri Nzeri, nyuma y'uko isuzuma ryakozwe kuri uyu musozi rigaragaje ko harimo amazi menshi ashobora gutuma umusozi ushenguka.

    Icyakora aba baturage bavuga ko kwimuka atari ikibazo, ahubwo ko bahangayikishijwe no kuba batabwiwe aho bazerekeza n'uburyo bazabona aho kubaka.

    Nirere Jean Bosco atuye muri aka gace n'umugore we ndetse n'abana 10. Yabwiye IGIHE ko yari amaze kuvugurura inzu ye, bityo kwimuka bitamworoheye.

    Ati 'Mfite umugore n'abana 10, nari maze kuvugurura iwanjye. Ni byo koko uyu musozi warasadutse, ariko imyaka itatu irarangiye kandi ubu hatangiye kumeraho ibiti n'ibyatsi hari n'abatangiye kuwuhingaho. Abari bawuturiye barimuwe bacumbikishwa amezi atatu bishyurirwa n'Umurenge, ariko ubu bari kwiyishyurira.'

    Yakomeje avuga ko abaturage basabwa kwimuka ariko bakaba batagira amakuru ahagije ku hantu bazatura.

    Ati 'Baratubwiye ngo tuzimuka, ariko ntibatubwira aho tuzimukira. Leta ifite ubutaka, niduhabwe aho twubaka, n'iyo yaba ari icyumba kimwe. Ariko kuva aha ntahandi dufite ho kujya.'

    Mugereza undi muturage wo muri aka gace, avuga ko atumva impamvu abaturage batigeze baburirwa hakiri kare ko uwo musozi ushobora guteza ikibazo.

    Ati 'Kuva uyu musozi wariduka nta muyobozi wigeze aza ngo atubwire ko harimo ikibazo kugira ngo tube twahava. Twe tubona hari ikindi kigamijwe batari kutubwira. Njye rero sinzava aha.'

    Uyu muturage avuga ko kutamenya aho bazajya gutura ari byo bibatera impungenge kurushaho.

    Ati 'Baratubwira ngo dusohoke tugende tutazi aho tujya. Niba bashaka ko tujya gutura mu biti ntitubizi.'

    Mukabahizi Zaina, umaze imyaka itandatu atuye mu Mudugudu wa Muko, na we avuga ko abaturage bakeneye kubanza gusobanurirwa gahunda yo kwimurwa.

    Yagize ati 'Abari batuye kuri uyu musozi barimuwe baracumbikirwa, ariko nyuma yo kutishyurirwa amafaranga y'ubukode bamwe bagarutse mu nzu zabo. Abandi umusozi wasenyeye kugeza ubu ntibarabona aho batura.'

    Yongeraho ko abaturage batumva neza impamvu yo kwimurwa igitaraganya, cyane cyane ko hakomeje ibikorwa remezo hafi y'uyu musozi.

    Ati 'Niba koko ari ikibazo cy'uyu musozi, ntabwo baba bari kubaka umuhanda munsi yawo. Ntabwo tuzimuka batatweretse aho tugomba kujya cyangwa ngo baduhe amafaranga y'ingurane.'

    Abaturage bavuga ko batangiye gusaba ko mbere yo kwimurwa bahabwa ibisobanuro birambuye, bakerekanwa aho bazatura ndetse hakagaragazwa uburyo bwo kubafasha kubona amacumbi.

    Mbarushimana Anastase utuye mu Mudugudu wa Muko, yagize ati 'Leta ni yo itureberera, ntabwo tubananiza. Nimutwimure ariko mugire aho mutwerekeza.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi Sindayiheba Phanuel avuga ko gusaba abaturage kwimuka bidafite aho bihuriye n'ubucuruzi cyangwa gushaka ubutaka bwabo, ahubwo ko ari ingamba zo kurengera ubuzima bwabo.

    Avuga ko inzobere zasuzumye imiterere y'uyu musozi, zikagaragaza ko imvura nyinshi ishobora kwinjira mu butaka inyuze mu bumene bwatewe no gucika kwawo, bikongera ibyago by'inkangu.

    Sindayiheba yagize ati 'Gusaba abaturage kwitegura kwimuka rero ni uburyo bwo kurinda ubuzima bwabo, ntabwo ari impamvu y'ubucuruzi cyangwa inyungu rusange ku buryo hasabwa ingurane, ni ukurengera ubuzima.'

    Ubuyobozi kandi buvuga ko Bugarama iherereye mu gice kirimo ibirunga byazimye, bityo hakaba hari ibyago by'ibiza bisaba ko abaturage n'inzego bireba bakomeza kugira ingamba zo kwirinda.

    Ku kibazo cy'aho abaturage bazatura nyuma yo kwimuka, ubuyobozi buvuga ko nta muturage uzasabwa kuva mu rugo ngo asigare nta hantu aba.

    Meya Sindayiheba kandi yavuze ko abazakurwa muri ako gace bazafashwa kwishyurirwa ubukode bw'icumbi, mu gihe hazaba hagikorwa isuzuma rishingiye ku mpinduka zizaba zabaye kugira ngo hafatwe icyemezo kirambye.

    Ati 'Ntabwo abaturage bazabaho ntaho kuba, gutura bafite. Ahubwo bazafashwa kwishyurirwa ubukode bw'icumbi, nyuma yaho hazasuzumwa bitewe n'impinduka hafatwe ikindi cyemezo.'

    Akarere kandi kavuga ko gakomeje, ku bufatanye n'izindi nzego, gushaka ubushobozi bwo kubona uburyo iyi miryango yazatuzwa mu buryo burambye.

    Umusozi watangiye kuriduka mu 2024

    Uyu musozi watangiye kuriduka mu rukerera rwo ku wa 4 Werurwe 2024. Ubutaka bwakomeje kugenda bwimuka bugarurwa n'Umugezi wa Cyagara ku ruhande rumwe ku rundi busandara mu muhanda mu gihe cy'ibyumweru bitatu, ku buryo bwangije burundu inzu 10 yari hafi yawo.

    Mu rwego rwo gukumira impanuka no kurinda ubuzima bw'abaturage, imiryango 36 yakuwe muri ako gace icumbikishwa ahandi.

    Nyuma y'imyaka isaga ibiri, abaturage basigaye muri ako gace bongeye gusabwa kwimuka kubera impungenge z'uko imvura nyinshi ishobora kongera gutuma umusozi uriduka
    Nubwo abaturage bavuga ko bitaye ku mutekano wabo, ariko barasaba ko kwimurwa bikorwa mu buryo bubaha uburenganzira bwabo, bakabanza kumenya aho bazatura n'ubufasha bazahabwa.

    Kugeza ubu, ikibazo gikomeye aba baturage bashyize imbere ni ukumenya aho bazerekeza mu gihe basabwa kuva mu ngo zabo bitarenze kuri ku wa 17 Kanama.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abaturage-bari-mu-gihirahiro-nyuma-yo-gusaba-kwimuka-ntaho-bafite-ho

  • Amanota y'ibizamini bya Leta agiye gutangazwa – #rwanda #RwOT

    Igihembwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2026/27 kizatangira ku wa 7 Nzeri 2026.

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 15 Kanama rivuga ko amanota azatangazwa ari ay'abarangije amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

    Riti “NESA iramenyesha abanyeshuri, abarimu, abayobozi b'amashuri, ababyeyi ndetse n'abafatanyabikorwa, ko amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye (O-Level) by'umwaka w'amashuri wa 2025/2026 azatangazwa ku wa 20 Kanama 2026, saa Munani z'amanywa.'

    Ibizamini bya Leta mu mashuri abanza byakozwe n'abanyeshuri 277.452. Barimo abarenga 900 bafite ubumuga bakoze ibizamini biteguye ukwabyo mu buryo buhuje n'imiterere y'ubumuga bafite.

    Ibizamini bya Leta bya 2025/2026 by'amashuri yisumbuye, byitabiriwe n'abakandida 258.255 barimo 149.533 bo mu cyiciro rusange (O-Level) na 108.722 bo mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (A-Level).

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza bagiye kumenyeshwa amanota yabo

    Bakoze ibizamini bya Leta biteguye gutsinda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amanota-y-ibizamini-bya-leta-agiye-gutangazwa

  • Nyanza: Umusore yiyahuye hakekwa ko yabitewe n'umukobwa wamutendetse mu rukundo – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Kamena 2026 ahagana i saa kumi n'ebyiri nibwo umurambo w'umusore witwa Nyandwi Eric w'imyaka 18 wasanzwe yimanitse mu giti cy'ipera yiyahuye yapfuye.

    Ababonye umurambo wa nyakwigendera wari mu mudugudu wa Nyaruvumu mu kagari ka Rurangazi mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza kandi bawubonye nta gikomere wari ufite.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Nyagisozi, Habinshuti Slydio yabwiye IGIHE ko ayo makuru bayamenye bihutira kujyayo bari kumwe n'inzego z'umutekano basanga nyakwigendera yapfuye.

    Ati”Bikekwa ko yabitewe n'agahinda k'umukobwa bari incuti w'imyaka 21 maze nyakwigendera aza kumenya ko umukobwa afite undi musore bakundana birangira kwiyakira bimunaniye bityo bikekwa ko ari byo byatumye yiyambura ubuzima gusa inzego zibishinzwe ziracyakora iperereza”

    Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku bitaro bya Nyanza gukorerwa isuzuma.

    Gitifu Habinshuti yasabye abaturage by'umwihariko urubyiruko ko kwiyambura ubuzima ku mpamvu iyo ari yo yose bidakwiriye kuko iyo umuntu akwanze cyangwa ni yo yagira undi akunda na we yakunda undi bityo igikorwa cyo kwiyahura kidakwiye kandi umuryango wa nyakwigendera wihangane mu bihe nk'ibi bitoroshye urimo.

    Umusore w’i Nyagisozi yiyahuye kubera umukobwa wamutendetse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-umusore-yiyahuye-hakekwa-ko-yabitewe-n-umukobwa-wamutendetse-mu-rukundo

  • NIMCO Flintwood yashinze ishami mu Rwanda mbere yo kuhimurira icyicaro gikuru – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe mu gikorwa cyo gufungura ku mugaragaro ishami ryayo mu Rwanda ku wa 14 Kanama 2026. Riherereye mu nyubako ya MIC mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

    Umuyobozi Mukuru wa NIMCO Flintwood, Margaret Nimmoh Muriithi, yavuze ko kuba umubare munini w'ababagana ari Abanyarwanda byamukoze ku mutima, bituma agira igitekerezo cyo kwimurira icyicaro mu Rwanda.

    Yagize ati 'Mu myaka itanu iri imbere, u Rwanda ruzaba ari icyicaro gikuru cyacu. Icyicaro cyacu ntikizaba kikiri i Mombasa kuko nanjye ngiye kujya nkorera hano mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko u Rwanda rwatoranyijwe nyuma yo kwiga amasoko atandukanye bashakaga gukoreramo, cyane cyane harebwa uburyo igihugu cyubatsemo gahunda z'imikorere n'ubucuruzi ndetse n'umwanya gifite mu bucuruzi bw'akarere.

    Yavuze ko gufungura ishami i Kigali bigamije kwegera aba bakiliya no kuborohereza kubona serivisi, amakuru no gukurikirana imizigo yabo bidasabye ko bahamagara i Mombasa.

    Yagize ati 'Iyo umufatanyabikorwa wawe wo muri Mombasa yicaye mu biro i Kigali, ntuba ugikeneye kumuhamagara kuri telefone cyangwa kumwandikira kuri WhatsApp ngo ubone ibisubizo ahubwo ushobora kujya ku biro, bakagufasha gukemura ibibazo ufite.'

    Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri NIMCO Flintwood, CMILT Mudatenguha Marcelin, yavuze mu byo bagiye gushyiramo imbaraga ari ukongera icyizere hagati yabo n'abakiliya bo mu Rwanda.

    Yagize ati 'Icya mbere dukeneye kuza ku isonga mu bijyanye no gutanga serivisi zinoze ku bakiliya bacu mu gihe batumije imizigo yabo.'

    Iyi sosiyete kandi yatangije uburyo bwo gutwara imizigo muri gari ya moshi iva i Mombasa ikanyura i Naivasha na Malaba. Aho izajya ihava itwawe mu makamyo, ikomereze i Kigali, ibizatuma ikiguzi cy'ubwikorezi kigabanyuka.

    Si ibyo gusa kuko iyi sosiyete iteganya gukorera mu zindi nzego zirimo ibikomoka kuri peteroli, mu gihe u Rwanda na Kenya bikomeje guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n'ubukungu.

    NIMCO Flintwood yafunguye ishami ryayo i Kigali

    Iyi sosiyete ifite icyicaro gikuru i Mombasa itanga serivisi zo gutwara no gucunga imizigo

    Hateguwe ‘cake’ y’ibirori byo gufungura ishami i Kigali

    Ubuyobozi bwa NIMCO Flintwood bwakase ‘cake’ nk’ikimenyetso cy’uko ibirori byari bitangiye

    Habayeho igikorwa cyo gusabana mu rwego rwo kwishimira intambwe Nimco Flintwood yateye

    Amafoto: Kasiro Claude


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nimco-flintwood-yashinze-ishami-mu-rwanda-mbere-yo-kuhimurira-icyicaro-gikuru