Ibi ni bimwe mu byagaragarijwe mu nama ngarukamwaka y'abakora ubuvuzi bw'indwara z'abagore itegurwa n'ihuriro ry'inzobere mu kuvura indwara z'abagore, Rwanda Society of Obstetricians and Gynecologists).
Muri iyi nama hagaragajwe uruhare abaganga bavura indwara z'abagore bagize mu kugabanya imfu z'ababyeyi bapfa babyara, indwara zibasira abagore, ndetse no kwigisha ibijyanye no kuboneza urubyaro.
Umuyobozi mukuru wa RSOG, Dr Victor Mivumbi, yagaragaje ko urwego rw'ubuvuzi bw'indwara z'abagore rugenda rutera imbere kandi uruhare rw'iri huriro rya RSOG rugaragara.
Ati 'Nk'ihuriro ntabwo dukora ibijyanye n'ubuvuzi gusa ahubwo turanigisha, dukora ubushakashatsi, dukora ubukangurambaga n'ubuvugizi. Nk'ubu turabizi ko hari ikibazo guhangayikishije cy'abana b'abangavu baterwa inda, ni ikibazo natwe kiduhangayikije ndetse turi gukorana na Minisante kugira ngo kibonerwe igisubizo.'
Icyakora n'ubwo bimeze bityo abakenera izi serivisi bo bagaragaza ko hari byinshi byo kwishimira ariko umubare w'abaganga bakora ubu buvuzi ukiri hasi cyane nk'uko Uwiringiyimana Parfaite yabivuze.
Ati 'Hari aho tumaze kugera kuko ubu abenshi tubyarira kwa muganga, ndetse baradukurikirana guhera utwite kugeza ubyaye ndetse na nyuma yaho ariko iyo ugiye kwa muganga ubona ko umubare w'abaganga bavura indwara z'abagore ukuri muto ku buryo bisaba kujyayo kare, ukirirwa ku mirongo n'ibindi. Turasaba ko bakongerwa kugira ngo ibyo byose bigabanuke.'
Ruyange Tharcisse ukora mu bitaro bya La Croix du Sud, yagaragaje ko ubuke bw'abaganga bavura indwara z'abagore ari ikibazo gikomeye kuko nabo nk'abaganga bituma bavunika.
Ati 'Ni ikibazo kuko hari igihe usanga nk'umuganga umwe ashobora kuvura abarwayi ibihumbi 50, ni umubare munini cyane ku buryo rimwe na rimwe hari abahitamo kujya kwikorera cyangwa gukora muri mavuriro yigenga no mu bindi.'
Kugeza ubu mu Rwanda habarirwa abaganga bavura indwara z'abagore barenga 130.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubuzima, Ndayizigiye Jean Marie Vianney, yagaragaje ko icyo ari ikibazo kizwi ndetse cyatangiye gushakirwa ibisubizo.
Ati 'Hari gukorwa byinshi kugira ngo umubare w'abaganga bakanewe mu buvuzi bw'indwara z'abagore uboneke, twavuga nka gahunda ya Minisante ya 4×4 yo gukuba kane umubare w'abakora kwa muganga bose abo barimo n'abavura izi ndwara.'
Akomeza ati 'Hari n'uburyo kandi bwo gukoresha ikoranabuhanga rya Telemedicine aho umuganga uri i Kigali ashobora gukorana n'umuforomo uri i Nyamashake bagasuzuma umurwayi, agahabwa imiti, kandi bidasabye ko uwo muntu ahaguruka akaza i Kigali cyangwa ngo umuganga ageyo. Ni uburyo tukiri kunoza, nko mu minsi iri imbere bushobora gutangira gukoreshwa hose.'
Muri gahunda ya 4×4 hashyizwe imbaraga mu kongera umubare w'abanyeshuri biga kuvura indwara z'abagore, ababyaza n'abaforomo. Mbere y'iyi gahunda hasohokaga abanyeshuri bari hasi ya batanu mu mwaka ariko ubu nibura mu mwaka hagomba gusohoka abanyeshuri 40 barangije ayo masomo.
Ubushakashatsi bwa karindwi kumibereho n'ubuzima mu Rwanda (DHS) bwasohotse mu 2025, bwagaragaje ko ababyeyi bapfa babyara babarirwa ku 149 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye, bavuye kuri 203 mu babyeyi ibihumbi 100 babyaye bariho mu 2020.
U Rwanda rwihaye intego ko mu 2030 byibuze izo mpfu z'ababyeyi bapfa babyara zagabanyuka zikagera ku 126 ku bagore ibihumbi 100 babyaye, byaba byiza bakanagera no 70 uretse ko zeru byaba akarusho.





Leave a Reply