Ibi ni byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026, ubwo Abanyamulenge baba mu Rwanda bakoraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge 166 bari mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004.
Abo Banyamulenge bari impunzi mu Burundi bagabweho igitero mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004 bicamo 166 ariko abandi babasha kurokoka.
Kubibuka ku nshuro ya 22 mu Rwanda byabereye i Kigali, byitabirwa n'Abanyamulenge n'abandi bagiye kwifatanya na bo.
Umujyanama mu Muryango uhuza Abanyamulenge bose witwa Coordination des Mutualités Banyamulenge, Sebahizi Makuza Jules, yavuze ko Umuryango Uharanira Mpuzamahanga wagaragaje ko ubwicanyi bwo mu Gatumba bwakozwe n'Abanye-Congo bafatanyije n'Ababurundi.
Yahamije ko asanga icyabaye ari Jenoside kuko bwakozwe n'ihuriro ryarimo abasirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'abo mu mitwe nka Mai-Mai n'abasikare bo mu Burundi.
Ikibabaje ariko ni uburyo baje bakica abo bantu ariko nta butabera bwatanzwe na n'ubu, ahubwo Abanyamulenge bakomeje kwicwa.
Ati 'Ibibera mu misozi ya za Minembwe murabizi Abanyamulenge bazira uko baremwe. Si ikibazo cya politiki cyangwa ikindi kintu gikomeye cy'ubukangu kiri hairya hantu cyatuma Leta y'u Burundi n'iya Congo zijya kuharashisha drones n'imbunda zidasanzwe.'
'Dusanga ari umwambi ukomeza kandi udashobora kureberwa ku kantu gato. Turasaba ko ubutabera butangwa kandi n'abari bahagarariye Loni mu 2004 basabye ko hagira igikorwa kihuse, ariko imyaka ibaye 22.'
Urwango ku Banyamulenge rwashinze imizi
Umuyobozi w'ikigo cya UR cyigisha gukumira Jenoside n'Amakimbirane, Prof. Aggée Shyaka Mugabe, yavuze ko uretse kwirengagiza ukuri, Leta ya RDC na yo ibizi neza ko Abanyamulenge ari abaturage bayo.
Impamvu ni uko ibice babamo byatangiye guturwa RDC nk'Igihugu kitarabaho, kandi ibyo byari ibisanzwe ko mateka abantu bakunze kugenda bashakisha imibereho ku buryo bihugu byagiye bishingwa ahari bantu badahuje inkomoko kandi bakaba abenegihugu.
Ibi ariko RDC yakunze kubyirengagiza ikabita Abanyarwanda, ndetse ikabagaragariza urwango ari cyo cyari cyaratumye n'icyo gihe bahungira mu Gatumba mu 2004 ubwo bagabwagaho igitero none aho gahabwa ubutabera ahubwo abasigaye na bo RDC yabagize icibwa.
Ati 'Abatutsi bo mu Ntara ya Kivu y'Epfo bicirwa mu ya Ruguru n'abo mu ya Ruguru bicirwa mu y'Epfo kuko ntiharebwa inkomoko, harebwa isura gusa. Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge nsanga atari uko ari Abanyamulenge ahubwo bazizwa ko ari Abatutsi.'
Prof. Mugabe yagaragaje ko urwango RDC ikorera Abanyamulenge nta ho rutaniye n'inzira zabanjirije Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kandi zishyigikiwe n'Ubuyobozi.
Ati 'Umuvugizi w'Ingabo za RDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, yasubiyemo neza neza nk'ibyavugwaga na Kangura mu 1993-94 yibasira abagore b'Abatutsikazi. Yagereranyaga ko kubana na bo nta ho bitandukaniye no kugira umucengezi mu rugo. Byaragaragaraga byateguwe kuko yarabisomaga; bivuze ko byemejwe n'abantu barenze umwe.'
Yasobanuye ko ibyo bisa neza n'uko Kangura yabasiraga abagore b'Abatutsikazi, ariko ko muri rusange Abanyamulenge bakorerwa n'ubwicanyi bumeze nk'ubwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati 'Hari uwitwaga Major Kaminzobe Joseph wishwe mu 2021 yiciwe i Lweba bamukuye mu modoka baramwica baramurya. No muri Jenoside yakorewe Abatutsi habagamo kurya imitima y'abantu. Ni na ko byagenze kuri Captain Kabongo wiciwe i Goma kandi icyo barebye gusa ni isura. No mu Rwanda isura yonyine yabaga ihagije kugira ngo wa muntu yicwe.'
Ubutabera buri kure nk'ukwezi
Inararibonye muri Politiki y'Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste, yasobanuye ko ikibabaje kurusha ibindi ari uburyo bigaragara ko ubutabera ku Batutsi biciwe mu Gatumba buri kure nk'ukwezi, kuko kubutanga bisa n'aho uregwa ari na we uregerwa.
Ati 'Abantu bakiriwe na Loni bashyirwa mu nkambi y'impunzi aho bagombaga kurindwa, aho hantu baza kuhicirwa. Igihugu cyari cyarabacumbikiye n'icyo bahunze kitigeze kibemera nk'abaturage bacyo ni bagize uruhare muri ubwo bwicanyi. Nta bwo rero wakwizera ko umuntu wakiciye n'umuntu ari na we uzakoresha imbaraga kugira ngo atange ubutabera.'
Yagaragaje ko ubutabera budashobora gutangwa izi Leta zombi zitabishaka, kuko ku Isi hose nta rwego rwigenga cyangwa abantu ku giti cyabo bashobora gutanga ubutabera.
No ku nkiko mpuzamahanga, yavuze ko usanga zarashyizweho ari nk'ibikoresho ibihugu bikomeye bikoresha bishaka gupfukamisha ibikiri mu nzira y'amajyambere ku buryo n'ubundi bigoye ko Leta itabishaka hari uwatanga bwa butabera.
Museveni Eric ukiri urubyiruko, yavuze ko we na bagenzi be harimo abiga ibijyanye n'amategeko n'ibindi bizatuma babona imbaraga zo gukomeza gushakisha ubutabera bwa benewabo biciwe mu Gatumba kugeza igihe ijwi ryabo rizumvikanira.







Leave a Reply