Author: webrwanda

  • Uko Innocente yahugijwe abagabo n’umusore bakundanye atamuzi (VIDEO) #rwanda #RwOT

    Umukinnyi filime Innocente yahishuye uko yigeze kugera aho yanga abagabo urunuka kubera ibikomere by’urukundo yatewe n’umusore bakundanye batarigeze bahura imbonankubone.

    Umukinnyi wa filime Nyarwanda Bizimana Pamella uzwi nka Innocente, wamamaye cyane muri filime y’uruhererekane ya Bamenya, yavuze ku bikomere yatewe n’imibanire ye n’abagabo, avuga ko hari igihe byageze aho abahurwa.

    Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Innocente yavuze ko yahuye n’ibintu byinshi byamubabaje biturutse ku bagabo, ku buryo hari igihe kubona umugabo byonyine byamuteraga uburakari.

    Ati “Nagiye mpura n’ibintu bimbabariza umutima byinshi kandi biturutse ku bagabo, ahubwo ubu biri kugenda bigaruka. Hari igihe nagezemo ngenda nanga igitsina gabo, najya mbona umugabo nkumva namukubita nta kintu antwaye. Narahemukiwe pe.'

    Innocente yavuze ko kimwe mu byamubabaje cyane ari ugutegereza umusore bakundanaga atamuzi wari wamukomerekeje, yizeye ko hari umunsi azagaruka akamusaba imbabazi.Yavuze ko yamaze hafi umwaka n’igice amutegereje, ariko uwo musore ntiyagaruka icyo gihe. Icyaje kumutangaza kurushaho ni uko yongeye kugaruka ubu nyuma y’imyaka itandatu.

    Ati 'Umuntu yarampemukiye mara hafi umwaka n’igice mutegereje ngo ejo azaza kunsaba imbabazi. Noneho igitangaje ni uko yagarutse ubu hashize imyaka itandatu, kandi ikindi gitangaje ni uko ntari muzi, imbonankubone.'

    Ibi byatumye ubuzima bw’urukundo bwa Innocente bugira ibikomere bikomeye, ndetse we ubwe avuga ko hari igihe byamugejeje aho yanga abagabo muri rusange.

    Nubwo atigeze atangaza umwirondoro w’uyu musore cyangwa uko umubano wabo watangiye, Innocente yavuze ko ubu atakiri muri wa mwanya w’uburakari nk’uwo yari arimo mbere gusa ko nta rukundo arimo kugeza ubu.

    Innocente yavuze uburyo yari yarazinutswe abagabo

    Source : http://isimbi.rw/uko-innocente-yahugijwe-abagabo-n-umusore-bakundanye-atamuzi-video.html

  • APR FC na Rayon Sports zizacakirana ku munsi wa 9 #rwanda #RwOT

    Ingengabihe ya Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru umwaka w’imikino wa 2026-27 wasize umukino w’Agapingane mu rw’Imisozi 1000 (1000 Hilles Derby) uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba ku munsi wa 9 w’iyi shampiyona.

    Iyi shampiyona izatangira tariki ya 4 Nzeri 2026 aho hazaba umukino umwe gusa, Kiyovu Sports yakira Gorilla FC.

    Bukeye bwaho Amagaju FC azakira Etoile del’Est maze Etincelles yakire Sunrise FC. Ku Cyumweru tariki ya 6 Nzeri 2026 Marines FC izakira AS Kigali, Mukura VS yakire Gasogi United ni mu gihe ku wa Mbere, Police FC izakira Gicumbi FC.

    Ku ngengabihe umunsi wa mbere kuri APR FC izakira Musanze FC, Rayon Sports yakire Al Merrikh SC mu gihe Al Hilal SC izasura Bugesera FC. Gusa kuri iyi mikino nta tariki yashyizweho kubera ko aya makipe azaba ari mu mikino Nyafurika, izashakirwa andi matariki.

    Umukino uba uteganyijwe na benshi uhuza Rayon Sports na APR FC uzaba tariki ya 21 Ugushyingo 2026 kuri Stade Amahoro saa 17h00′.

    Rayon Sports izakina na Al Hilal SC ku munsi wa 8 tariki ya 4 Ugushyingo mu gihe APR FC izakina na Al Hilal SC ku munsi wa 4 wa shampiyona tariki ya 10 Ukwakira 2026.

    Reba ingebihe yose hano

    APR FC na Rayon Sports zizahura ku munsi wa 9 wa shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-na-rayon-sports-zizacakirana-ku-munsi-wa-9.html

  • Amarangamutima y’umunyamakuru Uwimana Clarisse nyuma yo kugirwa umuyobozi w’ikipe #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugirwa umuyobozi wungirije wa Kigali FC, Umunyamakuru Uwimana Clarisse yavuze ko yiteguye gukora ibishoboka byose ikipe igatera imbere kandi icyizere yagiriwe gisobanuye byinshi.

    Yatowe ejo hashize ku Cyumweru mu Nteko Rusange ya AS Kigali yahise inahindurirwa izina ikitwa Kigali FC, akaba yaratorewe gusimbura Kankindi Anne Lise weguye kuri uyu mwanya.

    Uwimana Clarisse usanzwe ari umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM, yavuze ko bisobanuye byinshi kuba yarabaye umukinnyi wayo akaba agiye no kuyiyobora.

    Ati “Kuva kugukinira AS Kigali y’abagore, nkaba umunyamuryango witabira Inteko Rusange mu myaka 8 none ubu natorewe kuba visi perezida wa Kigali FC. Abanyamujyi ubu ikipe ni Kigali FC.”

    Yavuze ko bafatanyije bagiye kubaka ikipe ikomeye kandi ishyize hamwe itera ishema Umujyi wa Kigali.

    Ati “Dushyize hamwe tubakwe ikipe ikomeye kandi ishyize hamwe ni byo bizatera Umujyi wacu ishema.”

    Yashimiye buri umwe wamwizeye. Ati “Ndashimira buri umwe wanyizeye akampa amahirwe yo kuyikorera. Bisobanuye byinshi kandi niteguye ko dukorera hamwe twese kugira ngo Kigali FC igere ku ntsinzi.”

    Uwimana Clarisse uretse AS Kigali WFC, yanakiniye kandi APR WFC. Mu itangazamakuru yakoreye ibigo bitandukanye birimo Flash FM, Power FC na Contact FM akorera uyu munsi.

    Uwimana Clarisse yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-y-umunyamakuru-uwimana-clarisse-nyuma-yo-kugirwa-umuyobozi-w.html

  • Zambia: Abatavuga rumwe n'ubutegetsi batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Ku wa Mbere, amajwi yari agikomeje kubarurwa nyuma y'amatora ya Perezida n'ay'Abadepite yabaye ku wa 13 Kanama, aho ibyavuye mu ibarura ry'agateganyo byagaragazaga ko Perezida Hakainde Hichilema ari imbere y'abandi.

    Brian Mundubile utavuga rumwe n'ubutegetsi, yavuze ko abantu bitwaje intwaro nyinshi bagabye igitero ku rugo rwe nyuma y'amatora, avuga ko ari igikorwa cyari kigamije kumwica.

    Mu itangazo Guverinoma yasohoye ku Cyumweru nijoro, yavuze ko Mundubile yari aho abantu 11 bafatiwe, kandi ko amasasu yarashwe avuye muri urwo rugo yerekeza ku bashinzwe umutekano, bituma habaho kurasana.

    Guverinoma yavuze ko abo bantu basanganywe 'intwaro zo ku rwego rwo hejuru, amasasu n'ibindi bikoresho byari bigenewe gukoreshwa mu rugomo hakoreshejwe intwaro'

    Yatangaje amazina y'abantu batandatu yavuze ko bafunzwe, barimo umuvugizi wa Mundubile. Yongeyeho ko abandi bafashwe ari 'abayobozi bakuru b'amashyaka amwe ya politiki muri Zambia.'

    Abahagarariye abatavuga rumwe n'ubutegetsi bari basabye ko bamwe mu bantu ba hafi ya Mundubile bafunzwe cyangwa baburiwe irengero, bafungurwa.

    Amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi hamwe n'imiryango itari iya Leta yashinjaga Guverinoma kongera igitutu mbere y'amatora, harimo gushyiraho inzitizi ku nama zabo no ku bikorwa byo kwiyamamaza. Guverinoma yahakanye ibi birego.

    Abayobozi b’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bamwe bafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zambia-abatavuga-rumwe-n-ubutegetsi-batawe-muri-yombi

  • Inzoga igera mu bwonko igasiga yangije- Dr. Gishoma – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho n'Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu.

    Uyu muyobozi yasobanuye ko ubundi abahanga mu by'ubuzima bagaragaza ko gutinda gutangira kunywa inzoga byongera amahirwe yo kugabanya ingaruka zikurikiraho, harimo no kuba imbata yazo.

    By'umwihariko, inzoga zinyowe ku rugero runini zangiza ubwonko, kandi kuba umuntu yazinywa akiri mu gihe ubwonko bukiri mu myaka yo gukura byo ni ikindi kibazo.

    Ati 'Ubushakashatsi mu bijyanye n'inzoga butanga inama yo gutangira kuzinywa nibura hejuru y'imyaka 24 cyangwa 25. Ubwonko burakura kugeza kuri iyo myaka kandi uko umuntu atinda gutangira kunywa inzoga ni ko bimwongerera amahirwe yo kutaba imbata yazo. Uko atangira hakiri kare cyane na byo bimwongerera ibyago byo guhura n'ibibazo byose ziteza.'

    Yagaragaje ko kugira ngo umuntu abe imbata y'inzoga binyura mu byiciro bitandukanye, bibanzirizwa no kugerageza kuzinywa, kongera ingano y'izo yatangiye anywa ndetse n'inshuro azinywa.

    Bimwe mu bimenyetso by'umuntu watangiye kuba imbata y'inzoga harimo kugira igisa no kwicuza yararaye azinyoye ariko akabura imbaraga zo kuzireka, ndetse no gushaka kunywa mu buryo bukabije yumva ari byo bimushimisha.

    Yongeyeho ati 'Ibyo bikurikirwa no gutangira kumva hari ikitagenda mu mubiri igihe atanyoye, bikamusaba kunywa kugira ngo yongere kwiyumva bisanzwe. Ikindi ni ingaruka mu buzima bwe bwose akaba yananirwa nko gukora, kwiga se n'ibindi yakoraga, kandi kumwiyama inzoga akaba atabikozwa.'

    Agaruka ku ngaruka z'inzoga ku buzima bwo mu mutwe, Dr. Darius yasobanuye ko ubundi zangiza ibice byinshi by'umubiri kandi by'ingenzi.

    Ati 'Inzoga igera mu bwonko ikazamura imisemburo y'ibyishimo ariko by'akanya gato gusa igasiga yangije. Ni kuriya usanga umuntu yananiwe kuvuga neza, agenda adandabirana cyangwa akibagirwa, ariko byose ni igihe gito. Iyo bibaye kenshi bigera aho ibyangiritse mu bwonko biba burundu mu buryo butasubizwa inyuma.'

    Inzoga kandi zangiza umwijima kuko kuzivana mu mubiri biwunaniza cyane cyane ku bazinywa kenshi bikagera ubwo uwangirika ukarwara, zikangiza igifu, zigatera umuvuduko w'amaraso udasize no kurwara umutima n'impyiko.

    Mu bijyanye no kuvura ingaruka z'inzoga mu buryo bw'ubuvuzi, Dr. Gishoma yavuze ko abaganga bashobora gufasha abantu kureka inzoga, ariko iyo bamaze kuba imbata biragora kandi bigahenda ku buryo icyiza ari ukuzirinda cyangwa kuzinywa ku rugero ruto.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mu Rwanda abanywa inzoga atari bake, kuko umugabo umwe muri babiri azinywa mu gihe umugore umwe muri batanu azinywa.

    Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe muri RBC, Dr. Gishoma Darius yagaragaje impamvu abanywa inzoga bakwiye kubitangira hejuru y'imyaka 25


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzoga-igera-mu-bwonko-igasiga-yangije-dr-gishoma

  • ILPD yavuguruye amasomo yigisha hagamijwe kurema umunyamategeko uhamye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangaje ubwo yasobanuraga ivugururwa ryakozwe muri gahunda y'amasomo yigishwa muri porogaramu ya 'Diploma in Legal Practice'.

    Dr. Aimé Muyoboke yavuze ko ahantu hashyizwe imbaraga ari mu masomo ajyanye n'ikoranabuhanga, hakazongerwamo iry'ubwenge buhangano (AI) hagamijwe kurushaho kwihutisha serivise batanga ndetse no gufasha abanyeshuri kurushaho gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga.

    Ahandi hashyizwe imbaraga ni mu bijyanye n'amategeko y'ubucuruzi, kugira ngo abanyeshuri barusheho kumenya uburyo bwo gukemura impaka ziva mu bucuruzi, ibigo by'imari, bafite ubunararibonye.

    Yavuze ko ubundi itegeko ry'u Rwanda rigenga uburezi risaba za Kaminuza zose kuvugurura porogaramu zazo nyuma y'imyaka itanu kugira ngo barebe niba iyakoreshwaga igisubiza ibibazo abaturage bahura nabyo.

    Asobanura ko na bo bavuguruye porogaramu y'imyigishirize ariko ivugururwa bijyana n'icyerekezo ubutabera bw'u Rwanda bwifuza.

    Ati 'Natwe twavuguruye porogaramu yacu kugira ngo tugire umunyamategeko wumva ko umuturage agomba kuba ku isonga mu mitangire ya serivise z'ubutabera kubera ko butangwa mu izina ry'umutarage cyane ko ari ko itegeko rivuga, kugira ngo rero umucamanza, umushinjacyaha, umwunganizi, n'umugenzacyaha, bamenye ko umuturage ari we dukorera bisaba kubyigishwa.'

    Yaragaje ko porogaramu yavuguruwe igamije guhuza icyerekezo cy'ubutabera n'inshingano abakora muri izo nzego bafite zo kubutanga mu buryo bunoze, bwihuse kandi busubiza ibibazo by'abaturage.

    Ubuyobozi bwa ILPD bwasobanuye ko mu masomo azigishwa, amwe muri yo nk'iryo kwigisha uburyo Abanyafurika bakemuraga ibibazo by'ubutabera rizwi nka 'African Legal system', ryakoreshwaga mbere y'umwaduko w'Abakoloni mu 1924, kuri ubu abanyeshuri bose bagitangira bazajya bariheraho kugira ngo babashe kuvana abaturage mu irage ritari iryabo ndetse bashobore gukemura ibibazo byo mu miryango.

    Ati 'Kugeza uyu munsi twakoreshaga amategeko mu by'ukuri twavuga ko akomoka mu Bubiligi no mu Bufaransa, adaturuka aho ngaho, n'amahame aturuka mu Bwongereza, noneho wayahuza n'ibyo abaturage bacu bakeneye ugasanga ntibihura, yewe n'umunyamategeko wakagombye kubafasha ukabona nawe ntazi aho yabihera, ukabona rwose nta cyerekezo afite. Ni yo mpamvu dushaka ko umunyamategeko wacu amenya ko na mbere y'umwaduko w'Abakoloni hahozeho inkiko kandi zakemuraga ibibazo by'abaturage ibyo rero kugira ngo babimenye ni ukuzabibigisha.'

    Dr. Aimé Muyoboke yavuze ko mbere abanyeshuri bigaga amasomo (modules) umunani, hakiyongeraho module ya cyenda y'imenyerezamwuga. Kuri ubu, bazajya biga modules 11, hakiyongeraho module ya 12 y'imenyerezamwuga. Ibi bivuze ko abanyeshuri biga ku manywa (Full Time), mbere bigaga mu gihe kingana n'amezi atandatu cyangwa arindwi, ubu bazajya biga amezi 12. Ku banyeshuri biga mu mpera z'icyumweru (Weekend), mbere bigaga mu gihe kingana n'amezi 15, ariko ubu bazajya biga imyaka ibiri. Naho abigaga nimugoroba (Evening), mbere bigaga amezi 12, ubu bazajya biga amezi 15. Yagaragaje kandi ko, bitewe n'iyongerwa ry'amasomo, umubare w'abarimu na wo uziyongera.

    ILPD yakoze ibishoboka byose kugira ngo ikiguzi cy'iyi gahunda kitazamuka cyane, nyamara urebye uburemere n'ubwiza bw'amasomo atangwa, ikiguzi cyagakwiye kuba kiri hejuru kurushaho. Byongeye kandi, iyo ugereranyije amafaranga yishyurwa mu yandi mashuri atanga gahunda nk'iyi, usanga ILPD ikiri mu mashuri afite ikiguzi kiri hasi kurusha andi.

    Dr. Aimé Muyoboke yavuze ko porogaramu yavuguruwe igamije guhuza icyerekezo cy'ubutabera n'inshingano abakora muri izo nzego bafite zo kubutanga mu buryo bunoze, bwihuse kandi busubiza ibibazo by'abatu

    ILPD yongereye amasomo yigisha hagamijwe kurema umunyamategeko uhamye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ilpd-yavuguruye-amasomo-yigisha-hagamijwe-kurema-umunyamategeko-uhamye

  • U Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika y'i Burasirazuba mu gukoresha neza ingengo y'imari – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye muri raporo y'Ikigo Mpuzamahanga giharanira ikoreshwa neza ry'ingengo y'imaro no kurwanya akarengane, International Budget Partnership (IBP) yashyizwe hanze ku wa 14 Kanama 2026.

    Ni raporo itangwa buri myaka ibiri iva mu bugenzuzi bukorwa na IBP, ku mikoreshereze y'ingengo y'imari, uruhare rw'abaturage mu kugena no kumenya imikoreshereze y'iyo ngengo y'imari, ndetse n'ubugenzuzi ku mikoreshereze y'ingengo y'imari.

    Mu bijyanye no gutanga amakuru ku mikoreshereze y'ingengo y'imari no kugira ingengo y'imari ifunguye u Rwanda rwagize amanota 55% ruvuye kuri 50% rwari rufite mu 2023.

    Mu bijyanye no kugenzura imikoresheze y'ingengo y'imari rugira 61% ruvuye kuri 56% rwari rufite mu 2023. Ni mu gihe ibikorwa by'umugenzuzi w'imari ya leta ho u Rwanda rwagize 89%.

    Ku bijyanye n'uruhare rw'abaturage mu kugena ndetse no kumenya imikoresherezwe yayo u Rwanda rwagize 26% ruvuye kuri 16% rwari rufite mu 2026.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w' Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n'Akarengane ishami ry'u Rwanda, (Transparency International Rwanda), Apollinaire Mupiganyi, yagaragaje ko n'ubwo imibare yagiye izamuka hari aho ikiri hasi cyane ndetse hakwiye kongerwa imbaraga.

    Ati 'Ahandi byagiye bizamuka ndetse twavuga ko imibare twagize atari mibi ariko hari aho imibare ikiri hasi cyane. Nk'uruhare rw'abaturage mu itegurwa ry'ingengo y'imari, ikoreshwa ryayo, yewe n'uko yagenzuwe biracyari hasi. Tubona ko dukwiye gushyira imbaraga cyane mu guha abaturage ijambo kuri icyo kintu baba bahagarariwe n'imiryango itegamiye kuri leta, cyangwa abanyamakuru kuko nabo bafite amakuru ariko uruhare rw'umuturage rukagaragara.'

    Akomeza agaragaza ko uku kutagira uruhare rugaragara mu ku igenwa ry'ingengo y'imari ariho hava ibibazo bitandukanye birimo iyubakwa ry'ibikorwaremezo bidakoreshwa.

    Ati 'Nko mu rwego rw'uturere mu busesenguzi Transparency Rwanda twakoze twasanze ibikorwaremezo byubatswe ntibikoreshwe birimo inganda, bishobora kubamo ibigo nderabuzima byubatswe ahantu ntibikoreshwe, twasanze byari bifite agaciro k'arenga miliyari 4 Frw. Ibyo rero ntabwo byabaho umuturage yahawe ijambo akavuga ni iki kinogeye aho atuye ndetse n'icyo abona cyamuteza imbere.'

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe Ingengo y'Imari muri Minisiteri y'Imari, Jeanette Rwigamba, yagaragaje ko ibibazo byose byagaragajwe bigiye guhabwa umurongo harimo gushyiraho urubuga rworohereza abantu kubona amakuru ajyanye n'ingingo y'imari.

    Ati 'Ibiganiro nk'ibi ni cyo bibereyeho ndetse ibibazo byose byagaragajwe turaza kugira icyo tubikoraho, duhereye ku cyo gushyiraho urubuga umuntu yaboneraho amakuru y'ingengo y'imari guhera ku itegurwa kugeza ku kuko yakoreshejwe.'

    Kuva ubu bugenzuzi bwatangira gukorwa mu Rwanda mu 2015, raporo yagaragaje ko icyo gihe u Rwanda rwari rufite amanota 36%, mu 2017 aragabanyuka agera kuri 22%, mu 2019 agera kuri 39%, mu 2021 aba 45%, mu 2023 aba 50%.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, yasabye ko abaturage bagira uruhare rugaragara ku ngengo y’imari

    Umuryango wa International Budget Partnership (IBP) wagaragaje ko mu bugenzuzi wakoze u Rwanda ruri ku mwanya wa 28 ku Isi mu kugira ingengo y’imari ifunguye

    Abayobozi batandukanye biyemeje gukora ibishoboka ngo u Rwanda rukomeze kugira ingengo y’Imari iri mu mucyo

    U Rwanda rwaje ku mwanya wa kabiri muri Afurika y’Iburasirazuba mu gukoresha neza ingengo y’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ku-mwanya-wa-kabiri-muri-afurika-y-i-burasirazuba-mu-gukoresha-neza

  • Nyuma yo kwita abakunzi ba Rayon Sports injiji arengera umugore we, Shizzo konti ya Instagram ye yabuze #rwanda #RwOT

    Konti ya Instagram y’umuraperi Shizzo yaburiwe irengero nyuma y’inkubiri yo guterana amagambo n’abafana ba Rayon Sports, hari nyuma y’uko bibasiye umugore we, Tessy,wari wabashinjije kutarangwaho n’ubusirumu.

    Amakimbirane yatangiye nyuma y’amagambo Kayitesi Yvonne uzwi nka Tessy, umugore wa Shizzo, yavuze mu kiganiro kuri YouTube, aho yagarutse ku bakunzi ba Rayon Sports avuga ko badafite ubusirimu.

    Aya magambo yakije umujinya mu bafana ba Rayon Sports, bamwe batangira kumwibasira ku mbuga nkoranyambaga. Tessy nyuma yaje gusaba imbabazi, asobanura ko atari agamije gusuzugura abakunzi b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

    Nyuma y’ibyo ariko Shizzo, wari wababajwe n’uburyo umugore we yari yibasiwe, na we yahise yifatira ku gahanga abafana ba Rayon Sports, uyu muraperi wanagaragaje ko ari umufana wa Etincelles, yavuze ko bamwe mu bakunzi b’iyi kipe atari abasirimu gusa, ahubwo ko ari n’injiji'.

    Mu butumwa bwe, Shizzo yagize ati: 'Abafana ba Rayon Sports benshi muri bo muri 'Amadage’ ahetse andi madage. Uretse no kuba mutari abasirimu, muri injiji.'

    Yakomeje avuga ko we ubwe ari we wagombaga gusabwa imbabazi, kubera uburyo abafana ba Rayon Sports bamusembuye nyuma yo kwibasira umugore we.

    Nyuma y’ayo magambo, Shizzo yaje kongera gukoresha konti ye asaba imbabazi abafana ba Rayon Sports, amaze kubona uburemere bw’amagambo yari yababwiye.

    Icyakora, kuri ubu iyo konti ya Instagram ntikigaragara. Abayishakisha babwirwa ko itakiboneka, mu gihe nta bisobanuro birambuye biratangazwa niba yarafunzwe n’urubuga rwa Instagram, niba Shizzo ari we wayihagaritse cyangwa niba hari indi mpamvu yabiteye.

    Kugeza ubu nta gihamya kigaragaza ko ibura rya konti ry’umuraperi wamenyekanye mu ndirimbo nk’Umugabo Remix bifitanye isano n’amakimbirane yagiranye n’abafana ba Rayon Sports, bityo impamvu nyayo y’uko itakigaragara iracyategerejwe.

    Yise abakunzi ba Rayon Sports injiji

    Shizzo yarimo arengera umugore we

    Source : http://isimbi.rw/nyuma-yo-kwita-abakunzi-ba-rayon-sports-injiji-arengera-umugore-we-shizzo-konti.html

  • Ashobora kuba ari we uhishe ibyuma byaciwe, tuzavunira mu ivi – KNC yasubije Wasili #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles [KNC] yavuze ko amagambo Wasili yamutangajeho atatekereje neza kandi ko bashatse baba bishima aka kanya ko igihe cyabo cyo kubabara cyegereje.

    Ni nyuma y’uko ubwo Rayon Sports yari imaze gutsinda Mathare United 3-0 mu mukino wa gicuti wabaye ejo hashize, umuvugizi w’abafana ba Rayon Sports, Wasili yavuze ko we agiye kujya avugira ikipe mu mikino Nyafurika gusa.

    Yavuze ko mu Rwanda barimo gushaka umwe mu bavugizi b’amakipe yo mu Rwanda akaba ari we baha izo nshingano.

    Ati “Turimo gushaka uko twareba uko muri ya makipe twakuramo umuvugizi… Umuvugizi wa Gasogi United nabonye ari na perezida wayo… Buriya nabonye uwa Gasogi ari sawa, akaba perezida hariya akaza akaba umuvugizi hano.”

    “Njyewe ndambiwe kuvuga ikinyarwanda, perezida wa Rayon Sports yamaze kunshakira umuntu urimo kuntoza kuvuga Ikinya-Portugal.”

    Mu kiganiro Rirarashe, KNC adaciye ku ruhande, yavuze ko Wasili wagira ngo ni we ubitse ibyuma byaciwe.

    Ati “Hari umuvugizi wayo nabonye, yavuze ibintu ndavuga se uyu ng’uyu, ikibazo mfite ashobora kuba ahishe izaciwe.”

    Yakomeje abwira Rayon Sports ko indirimbo baririmba mu kiriyo si zo baririmba mu bukwe.

    Ati “Mukomeze mwikirigite museke, indirimbo baririmba mu kiriyo si zo baririmba mu bukwe.”

    Yavuze kandi ko nta gitangaza kirimo kuko imikino yose biteguriye buri gihe bayitsinda.

    Ati “Ibi ngibi murimo, ubundi ni ryari… imikino yose biteguriye barayitsinda n’ubundi kuko barasunika, ariko mureke ibyo murimo kuko iyo wambaye ipantalo ya so ikagukwira ntibivuze ko wabaye umugabo wa nyoko.”

    KNC yayibukije ko hasigaye iminsi mike Shampiyona igatangira ari bwo bazabona igisubizo cy’ibi.

    Ati “Hasigaye iminsi ingahe ko tuzabakanda utumyira tukamanuka, ibyo murimo. Mubanze mwishimire preseason ariko ibyo murimo ngo imikino 8 mudatsinzwe, hari n’abo twahangamuye batwaye ibikombe badatsinzwe, ariko ntibagiye kuvuga amagambo menshi.”

    Yavuze ko Rayon Sports ikunda amafoto ari nka Slay Queen, ariko bafite aho bazayifatira.

    Ati “Njye narababwiye ko iriya kipe imeze nka Slay Queen, ni yo ikunda amafoto kuruta ibindi, ariko nta na hamwe muzakwepera, tubafitiye inzika, guceceka ibyo turimo turabizi, tuzabafatira mu ikorosi hasi ari imanga hejuru ari imanga ubundi tuvunire mu ivi.”

    Mu mwaka ushize w’imikino, Rayon Sports yateye Gasogi United ya KNC mpaga ubwo iyi kipe yangaga gukina kuko umukino wimuwe mu buryo yavuze ko binyuranyije n’amategeko.

    KNC yasubije KNC wamwishongoyeho

    Wasili yishongoye kuri KNC

    Source : http://isimbi.rw/ashobora-kuba-ari-we-uhishe-ibyuma-byaciwe-tuzavunira-mu-ivi-knc-yasubije.html

  • APR FC yabonye umutoza mushya (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Fouzir Mohamed yamaze kugirwa umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi ba APR FC, ni mu gihe iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari imaze igihe inengwa mu bijyanye n’igice cyongerera abakinnyi imbaraga.

    Uyu mutoza wahise anatangura akazi, yaje muri APR FC iri kwitegura imikino itandukanye mu mwaka mushya w’imikino wa 2026/27 aho ari amaraso mashya yiyongereye mu batoza bayo.

    Fouzir Mohamed umunya Morocco warusanzwe atuye mu bufaransa ari n’aho yakoreraga ni we wagizwe umutoza wongerera ingufu abakinnyi akaba afite ubumenyi muri ako kazi dore ko ari Dogiteri mu kongerera ingufu abakinnyi.

    Uyu mutoza akaba yaratoje mu bihugu bitandukanye ari byo Morocco, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Saudi Arabia, iraq, France Belgium na Gabon.

    Umutoza nushya wa APR FC wongera imbaraga

    Fouzir Mohamed n’abatoza basanzwe muri APR FC bazakorana

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yabonye-umutoza-mushya-amafoto.html