Author: webrwanda

  • Ibitekerezo by'abamotari byatumye Spiro ishora imari muri sitasiyo za batiri – #rwanda #RwOT

    Uruganda rwa Spiro Rwanda rukora moto zikoresha amashanyarazi n'ibikorwaremezo bijyana na zo, rwatangaje ko ibitekerezo n'ibibazo byagiye bitangwa n'abamotari byagize uruhare rukomeye mu cyemezo cyo kongera ishoramari muri sitasiyo nini zo guhinduriraho batiri mu Rwanda.

    Abamotari bakoresha moto z'amashanyarazi bari bamaze igihe bagaragaza ikibazo cy'imirongo miremire n'igihe kinini bamara bategereje batiri zuzuye umuriro kuri zimwe muri sitasiyo zisanzwe.

    Ibyo bitekerezo ni byo byatumye Spiro itangira kwibanda kuri sitasiyo nini zishobora kwakira no kubika batiri nyinshi kurusha izisanzwe.

    Flora Limukii, ushinzwe Itumanaho rya Spiro muri Afurika, yabwiye IGIHE ko umuntu uvuye kuri moto ikoresha lisansi akajya ku y'amashanyarazi aba yifuza serivisi yihuta, ku buryo guhindura batiri bitagomba kumutwara igihe kinini.

    Ati 'Umuntu uvuye kuri moto ikoresha lisansi akajya ku y'amashanyarazi aba ashaka uburyo bworoshye bwo kugera kuri sitasiyo, agahindura batiri mu minota ibiri, nk'uko ajya kuri sitasiyo ya lisansi.'

    Spiro ifite sitasiyo nini icyenda mu Rwanda

    Kugeza ubu Spiro ifite sitasiyo nini icyenda mu Rwanda, buri yose ikaba yarateguwe ku buryo ishobora kubika batiri ziri hagati ya 300 na 1.300 .

    Izi sitasiyo zigamije kongera umubare wa batiri no kugabanya igihe abamotari bamara bategereje, cyane cyane mu duce twa Kigali tuba dufite urujya n'uruza rw'abagenzi ruri hejuru.

    Uru ruganda kandi ruteganya kugeza ubu buryo bwa sitasiyo nini no hanze ya Kigali, mu turere turimo Rubavu, Nyagatare na Musanze.

    Spiro kandi yagaragaje ko ibitekerezo by'abamotari bitagarukira gusa kuri sitasiyo za batiri, ahubwo binafasha mu kunoza imiterere ya moto ikora.

    Mbere yo gushyira ku isoko moto nshya ya M1 V3, Spiro yakoze ubushakashatsi ku isoko, aho abamotari bagaragaje bimwe mu bice bifuzaga ko byanozwa, birimo uburebure bw'intebe, ibijyanye na shock system, suspension na feri.

    Ibitekerezo by'abakiliya bikusanywa binyuze mu biganiro n'abamotari, serivisi zo gufasha abakiliya, imbuga nkoranyambaga n'ahandi.

    Spiro igaragaza ko u Rwanda ari rimwe mu masoko y'ingenzi kuri mu kugeragereza no kunoza moto z'amashanyarazi, bitewe n'imiterere y'igihugu irimo imisozi myinshi ndetse n'umuvuduko igihugu kiriho mu kwimukira ku bwikorezi bukoresha amashanyarazi.

    Kugeza ubu, Spiro ifite moto z'amashanyarazi zirenga 40.000 mu Rwanda, ndetse na 146.000 muri Afurika.

    Kimwe mu bibazo Spiro igaragaza ko bikigaragara ku bakoresha moto z'amashanyarazi ni uguhangayikishwa n'uko batiri ishobora gushiramo umuriro mbere yo kugera aho berekeza cyangwa bakabura sitasiyo iri hafi ifite batiri yuzuye.

    Icyakora mu gukemura icyo kibazo Spiro yashyizeho porogaramu yise Spiro Connect, ifasha umumotari kubona sitasiyo iri hafi no kumenya niba ifite batiri.

    Iki kigo kandi kiri kureba uburyo cyakoresha ibisubizo bikoresha amashanyarazi asanzwe n'ingufu z'izuba ndetse n'uburyo bwo kubika umuriro, kugira ngo kigabanye ingaruka z'ibura ry'amashanyarazi kuri sitasiyo zacyo.

    Spiro imaze guhanga imirimo irenga 6.000, yaba iy'ako kanya cyangwa itaziguye, ku masoko ikoreramo kandi ko hamaze gukorwa inshuro zirenga miliyoni 50 zo guhindura bateri.

    Flora Limukii, ushinzwe Itumanaho rya Spiro muri Afurika, yagaragaje ko ibitekerezo by’abakiliya aribyo bibafasha kumenya ibyo bakeneye

    Moto za Spiro zikorwa hashingiwe ku bitekerezo by’abamotari

    Spiro yashoye imari muri sitasiyo zakira batiri nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitekerezo-by-abamotari-byatumye-spiro-ishora-imari-muri-sitasiyo-za-batiri

  • Rwamagana: Abatuye mu Murenge wa Muhazi bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa Kabiri, tariki ya 6 Ukwakira 2026, ubwo hatangizwaga ukwezi kwahariwe uruhare rw'umuturage mu igenamigambi. Muri izo Nteko z'abaturage hanakusanyijwe ibitekerezo n'ibyifuzo abaturage bifuza ko byazashyirwa mu igenamigambi.

    Abaturage bo muri uyu Murenge bagaragaje ibibazo birimo ibura ry'amazi rimara igihe kirekire, kuba amashanyarazi ataragera kuri bose, ndetse no kuba bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka cyangwa kuvugurura inzu.

    Dusabimana Marie, utuye mu Mudugudu w'Ubwiza, Akagari ka Kabare, yavuze ko hashize imyaka ibiri ubuyobozi bw'Akarere buhagaritse ibikorwa byo kubaka no kuvugurura inzu muri uyu murenge, kugira ngo habanze hategurwe igishushanyo mbonera.

    Ati 'Uyu mwaka ni uwa kabiri tutemerewe kubaka no kuvugurura inzu zacu kandi rwose biri kudukenesha cyane. Nk'ubu hari abantu bari bafite ibibanza muri uyu Murenge basanzwe bakodesha, noneho ugasanga batse inguzanyo ngo bubake bagasanga hano harakomye, ni ibintu bibi kandi rwose twifuza ko byafatwaho umwanzuro.''

    Madandari Antoine, utuye mu Mudugudu w'Agatare mu Kagari ka Karitutu, yavuze ko kimwe mu by'ingenzi bifuza ko akarere kashyira imbere mu igenamigambi ari ukubemerera kongera kubaka, kuko hashize imyaka ibiri ibikorwa by'ubwubatsi hafi ya byose byarahagaze muri uyu murenge.

    Ati 'Niba ufite inzu yenda kugwa ntabwo wemerewe kuyivugurura, hari n'igihe wenda wabaga ufite ubutaka ukeneye kugurishaho gato ngo witeze imbere, ubu nta mukiliya wabona kuko ahantu hose harakomye nta muntu wemerewe kubaka, iyo unabigerageje barazisenya rero ubuyobozi nibudufashe imyaka ibiri ni myinshi ishize.''

    Munyemana Gervais, utuye mu Mudugudu wa Kidogo mu Kagari ka Nyarusange, yavuze ko mu gace atuyemo hakaswe ibibanza byinshi n'imihanda, ariko ibikorwa byo kubitunganya bikaba bitararangira.

    Yavuze ko abaturage batemerewe no gukomeza kuhahinga kuko aho hantu hashyizwe mu gice cy'imiturire, bityo bagasaba ko ibikorwa byo gutunganya izo site byakwihutishwa kugira ngo abemerewe kubaka babone uko babikora, bave mu gihirahiro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yabwiye IGIHE ko icyo kibazo ubuyobozi bukizi, avuga ko gutinda kwacyo byatewe ahanini na rwiyemezamirimo wari waratoranyijwe n'abaturage kugira ngo atunganye site, ariko ibikorwa bye bikagenda gahoro.

    Ati 'Komite za site nizo zishakira rwiyemezamirimo bazakorana, uwo bahisemo yari umuntu ugenda buhoro cyane ariko ubu mu cyumweru gishize yarabirangije twanabyohereje muri Minisiteri y'Ibidukikije kugira ngo byemezwe. Abaturage twababwira ko igishushanyo mbonera cyabonetse nyuma y'imyaka ibiri tumwirukaho ubu hari icyizere ko bazadusubiza vuba.''

    Meya Mbonyumuvunyi yavuze ko ibishushanyo mbonera byakozwe bireba site za Nyarusange, Karitutu na Nsinda.

    Yijeje abaturage ko Minisiteri y'Ibidukikije nimara kubyemeza, hazakurikiraho kwemezwa n'Inama Njyanama y'Akarere, ari na bwo abaturage bazongera guhabwa uburenganzira bwo gutangira ibikorwa by'ubwubatsi.

    Abatuye mu Murenge wa Muhazi bamaze imyaka ibiri batemerewe kubaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-abatuye-mu-murenge-wa-muhazi-bamaze-imyaka-ibiri-batemerewe-kubaka

  • Uwahoze ayobora ICTR, Navi Pillay, yegukanye Prix Nobel – #rwanda #RwOT

    Komite yo muri Norvège itanga iki gihembo cyitiriwe Nobel yatangaje kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026 ko Pillay w'imyaka 85 yahawe iki gihembo kubera ibikorwa bye by'igihe kirekire byo gushimangira ko amategeko ashobora gukoreshwa mu gukemura amakimbirane no kugeza imbere y'ubutabera abakoze ibyaha bikomeye birimo Jenoside, ibyaha by'intambara n'ibyaha byibasiye inyokomuntu.

    Ku Rwanda, izina rya Navi Pillay rifitanye isano ya hafi n'umurage w'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, rwari rufite icyicaro i Arusha muri Tanzania.

    Pillay yatorewe kuba umucamanza wa ICTR n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu 1995. Mu 1999, yatorewe kuyobora uru rukiko, aba Perezida warwo wa kabiri kuva rwashingwa mu 1994, aza kongera gutorerwa indi manda mu 2001. Muri rusange, yamaze imyaka umunani muri ICTR, ine muri yo ayimara ari Perezida wayo.

    Yari mu bacamanza baciye urubanza rwa Akayesu rwahinduye amategeko mpuzamahanga
    Kimwe mu bikorwa bikomeye Pillay azwiho mu mateka y'ubutabera mpuzamahanga ni uruhare yagize mu rubanza rwa Jean-Paul Akayesu, wahoze ari Burugumesitiri wa Komini Taba.

    Ku wa 2 Nzeri 1998, Urugereko rwa Mbere rwa ICTR rwari rugizwe n'abacamanza Laïty Kama, Lennart Aspegren na Navi Pillay rwahamije Akayesu ibyaha birimo Jenoside, gushishikariza ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwicanyi, iyicarubozo no gufata abagore ku ngufu.

    Urwo rubanza rwabaye urwa mbere mu mateka aho urukiko mpuzamahanga rwahamije umuntu icyaha cya Jenoside, hashingiwe ku masezerano mpuzamahanga yo mu 1948 yerekeye gukumira no guhana icyaha cya Jenoside.

    Rwanashyizeho umurongo ukomeye mu mategeko mpuzamahanga, kuko ICTR yemeje ko gufata ku ngufu n'ibindi bikorwa by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bishobora kuba ibikorwa bya Jenoside, iyo bikozwe hagamijwe kurimbura, igice cyangwa burundu, itsinda ry'abantu ryibasiwe.

    ICTR yagaragaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryakorewe abagore b'Abatutsi ryari kimwe mu bikorwa byari bigamije kurimbura Abatutsi nk'itsinda. Iyo ngingo yaje kuba imwe mu byemezo bikomeye byifashishwa mu mategeko mpuzamahanga ajyanye n'ibyaha bya Jenoside n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu ntambara.

    Yanagize uruhare mu rubanza rwa Kambanda

    Pillay yanagize uruhare mu manza zitandukanye zabereye muri ICTR, zirimo urwa Jean Kambanda, wahoze ari Minisitiri w'Intebe muri Guverinoma yiyise iy'Abatabazi mu 1994.

    Kambanda yemeye icyaha cya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa gufungwa burundu. ICTR igaragaza ko urwo rubanza rwabaye urwa mbere aho uwahoze ari umukuru wa guverinoma ahamijwe ibyaha bya Jenoside n'urukiko mpuzamahanga.

    Nyuma yo kuva muri ICTR, Pillay yatorewe kuba umucamanza mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, mu 2003. Mu 2008, yagizwe Komiseri Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, umwanya yamazemo imyaka itandatu.

    Mbere y'iyo mirimo mpuzamahanga, yari yarabaye umwe mu banyamategeko barwanyaga ivangura rya Apartheid muri Afurika y'Epfo, akaba yaranabaye umugore wa mbere w'umwirabura wabaye umucamanza mu Rukiko Rukuru rw'icyo gihugu.

    Igihembo cya Nobel yahawe gifite agaciro ka miliyoni 12 z'amakrone ya Suède, ni ukuvuga hafi miliyoni 1,2$.

    Navi Pillay ni we wegukanye Prix Nobel y’umwaka wa 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uwahoze-ayobora-ictr-navi-pillay-yegukanye-prix-nobel

  • Elidinho akomeje kurikoroza muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Kuva yasinyira Rayon Sports muri Kanama 2026, umukinnyi w’umurundi, Mokono Elie uzwi nka Elidinho ntabwo arakinira iyi kipe kubera ko hari ibyo yemerewe atarahabwa.

    Mokono yageze muri Rayon Sports nyuma y’uko iyi kipe ikunzwe na benshi yari imaze kwegukana Igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2026, aje kuyifasha muri shampiyona ndetse no mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup iyi kipe ikina.

    Gusa nta mukino n’umwe arakina aho hagiye havugwa byinshi harimo ibibazo by’ibyangombwa, uburwayi nk’uko umutoza Haringingo Francis aheruka kubitangaza.

    Gusa icyatunguye benshi ni uko nyuma y’iminsi mike yahise ajya mu ikipe y’igihugu y’u Burundi ndetse aranakina, bivuze ko nta kibazo yari afite.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko Mokono Elie atari bukine n’umukino wa Gorilla FC w’umunsi wa 4 wa shampiyona ya 2026-27.

    Impamvu ni uko atarishyurwa amafaranga yemerewe ubwo yasinyiraga Rayon Sports, yasabwe ko bamwishyura igice ariko arabyanga, ababwira ko agomba kuyabona yose ari nabwo azakandagira mu kibuga ayikinira.

    Mokono Elie akaba yari mu mwiherero wa Rayon Sports w’abakinnyi bari bukine na Gorilla FC uyu munsi saa 19h00′.

    Mokono na Rayon Sports ntabwo ibintu birakemuka

    Source : http://isimbi.rw/elidinho-akomeje-kurikoroza-muri-rayon-sports.html

  • Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayihesheje igikombe #rwanda #RwOT

    Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza w’Umwongereza Mark Harrison, wayihesheje igikombe cya Super Cup 2026 itsinze Police FC.

    Impande zombi zikaba zitandukanye nyuma y’imikino itatu ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka wayo wa 2026/27.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mutoza yatandukanye n’iyi kipe yari amazemo amezi abiri kubera ikibazo cy’amikoro aho yabasabye gukemura ibi bibazo bamuhereyeho bakamwishyura aho kuva yahagera yari atarahabwa umushahara.

    Yababwiye ko n’abakinnyi bagomba gukemurirwa ibyo bibazo kuko atakomeza gutoza abakinnyi bataka inzara, bataka kudahabwa ibyo bagombwa, yahisemo kwicarana baratandukana.

    Harrison yari yageze muri Kiyovu Sports muri Kanama 2026, aho yaje kuyifasha kwitwara neza muri shampiyona. Ubu ayisize ku mwanya wa 11 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 3. Yatsinzwe na Gorilla FC na Musanze FC ariko aza gutsinda Bugesera FC.

    Mark Harrison yatandukanye na Kiyovu Sports

    Source : http://isimbi.rw/kiyovu-sports-yatandukanye-n-umutoza-wayihesheje-igikombe.html

  • Banki n'ibigo by'imari byo mu Rwanda byibwe miliyoni 471 Frw mu mezi atatu – #rwanda #RwOT

    Nubwo umubare w'ibi bikorwa wagabanutse, amafaranga yagarujwe mu yari yibwe cyangwa yanyerejwe binyuze muri ubwo buriganya yakomeje kuba make cyane.

    Amafaranga yose yagendeye muri ibyo bikorwa yagabanyutseho 26%, ava kuri miliyoni 637 Frw mu gihembwe cya kabiri cya 2025, agera kuri miliyoni 471 Frw mu gihe nk'icyo cya 2026.

    Muri ayo mafaranga, ayashoboye kugaruzwa angana na 3,6% gusa by'ayayobye binyuze mu bikorwa by'uburiganya muri icyo gihembwe.

    Guverineri wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, yatangaje iyi mibare ku wa Kane, tariki ya 8 Ukwakira 2026, ubwo yamurikaga raporo ya Banki Nkuru y'u Rwanda ku Politiki y'Ifaranga n'Ubutajegajega bw'Urwego rw'Imari.

    Hakuziyaremye yavuze ko uburiganya n'ibitero byo kuri internet bikomeje kuba bimwe mu bibazo bikomeye bibangamira urwego rw'imari, mu gihe serivisi z'imari zitangwa hifashishijwe ikoranabuhanga zikomeje kwaguka.

    Hakuziyaremye ati 'Mu gihe ikoreshwa ry'ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera, kimwe mu bibazo by'ingenzi duhangayikishijwe na byo mu mikorere ni uburiganya n'ubujura bukorerwa kuri internet.'

    Igabanuka ry'uburiganya n'ubujura bukoresha ikoranabuhanga ryagaragaye mu gihe ibikorwa byo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byo byakomeje kwiyongera ku muvuduko munini mu gihugu.

    Agaciro k'ubwishyu bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga kageze ku rugero rwa 341% by'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, kavuye kuri 321% mu gihe nk'icyo cy'umwaka wari wabanje.

    Ubwishyu bw'ibicuruzwa na serivisi na bwo bwiyongereyeho 36%, bugera kuri miliyari 27.800 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, buvuye kuri miliyari hafi 20.400 Frw mu gihe nk'icyo cya 2025.

    Kwishyurana hakoreshejwe telefoni ni kimwe mu byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry'ibikorwa byo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

    BNR yakomeje gushimangira ingamba zo guhangana n'uburiganya n'ibindi byago bifitanye isano n'ikwirakwira rya serivisi z'imari z'ikoranabuhanga.

    Muri izo ngamba harimo kunoza uburyo bwo kumenya no kugenzura umwirondoro w'abakiliya hifashishijwe ikoranabuhanga no kurushaho gukurikirana abatanga serivisi zo kwishyurana.

    Banki Nkuru y'u Rwanda yasabye kandi abakoresha izi serivisi gukomeza kwitondera uburiganya n'ubujura, kuko uburyo bwo gushuka no kuyobya abakiliya bukomeza gukoreshwa kugira ngo bemere ibikorwa byo kohereza amafaranga mu buryo bw'uburiganya.

    Ubukungu bw'u Rwanda buzakomeza kuzamuka

    Mu gihembwe cya kabiri cya 2026, ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku rugero rwa 9,7%, aho inganda zaje ku isonga mu kugira uruhare muri iryo zamuka, zikurikirwa na serivisi.

    BNR iteganya ko ubukungu bw'u Rwanda buzazamukaho 7,8% mu mwaka wa 2026.

    Icyakora, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wakomeje kuba hejuru y'imbago BNR yifuza, kuko wari ku mpuzandengo ya 11,2% mu mezi atandatu ya mbere y'umwaka.

    Muri Kanama 2026, izamuka ry'ibiciro ryageze kuri 15,7%, ahanini bitewe n'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa, ingufu n'ubwikorezi.

    BNR iteganya ko izamuka ry'ibiciro rizaba ku mpuzandengo ya 13,9% mu 2026, mbere yo kugabanuka rikajya munsi ya 8%, ari yo mbago ntarengwa yo hejuru, mu gice cya kabiri cya 2027.

    Urwego rw'imari na rwo rwakomeje gutera imbere, aho umutungo warwo wose wazamutseho hafi 23%, ugera kuri miliyari 17.500 Frw mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, mu gihe inguzanyo zageze kuri miliyari 7.000 Frw.

    Guverineri Hakuziyaremye yavuze ko ibikorwa by’uburiganya byagabanyutseho 30% mu mezi atandatu ya mbere ya 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubujura-mu-bigo-by-imari-bwagabanyutseho-30-ayagarujwe-aba-agatonyanga

  • Umudugudu wa miliyoni 22$ ugeze kuri 85% wubakwa i Masaka (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 9 Ukwakira 2026, ubwo ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda bwasuraga ahari kubakwa uyu mudugudu.

    Uru ruzinduko rwabaye nyuma y'ubufatanye NCBA Bank Rwanda yagiranye na Fortis Green Housing, bugamije korohereza abantu gutunga inzu muri uyu mudugudu.

    Muri ubu bufatanye, NCBA Bank Rwanda yashyizeho uburyo bwo kubona inguzanyo yo kugura inzu binyuze muri serivisi yayo yitwa 'Tura Neza 105%'.

    Masaka Views Eco Estate ni umudugudu uri kubakwa hafi y'icyanya cyahariwe ubuvuzi i Masaka, mu Karere ka Kicukiro. Niwuzura, uzaba ugizwe n'amagorofa arimo inzu 302 zifite kuva ku cyumba kimwe kugeza kuri bitatu, inzu 51 ziri ukwazo zagenewe imiryango (family houses), ndetse na townhouses 33.

    Biteganyijwe ko umushinga wose uzatwara arenga miliyari 36 Frw.

    Muri rusange, uyu mudugudu uzaba ugizwe n'inzu 382. Mu cyiciro cya mbere cy'umushinga, hari inzu 171 ziri kubakwa, zirimo 88 zizakodeshwa n'izindi 92 zizagurishwa.

    Inzu zizagurishwa zirimo izifite ibyumba bibiri n'izifite ibyumba bine, zikazagurwa ku giciro kiri hagati ya miliyoni 102 Frw na miliyoni 212 Frw.

    Furaha Amos, ukora muri Fortis Green Housing, yavuze ko imirimo yo kubaka icyiciro cya mbere cya Masaka Views Eco Estate igeze kure, ku buryo ibisigaye ahanini ari ibikorwa byo gusukura no gutunganya ahazengurutse inyubako.

    Ati 'Imirimo yo kubaka izi nzu mu cyiciro cya mbere irasa nk'aho iri kugana ku musozo kuko twatangiye gutera ubusitani, indabo kubera ko mu byo dutekerezaho cyane ni ibijyanye no kubaka inzu zibungabunga ibidukikije.'

    Yakomeje avuga ko ibikorwaremezo by'ingenzi birimo amazi n'amashanyarazi byamaze kugezwa muri uyu mudugudu, ndetse ko imirimo yo kubaka imihanda izajya ikoreshwa n'abahatuye na yo igeze kure.

    Ati 'Muri rusange twavuga ko inyubako zacu zigeze kuri 85% kubera ko ibisigaye ni amasuku.'

    Masaka Views Eco Estate ni umwe mu mishinga igamije kunganira Umujyi wa Kigali mu kunoza imiturire. Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, Umujyi wa Kigali wateganyije gukoresha arenga miliyari 251 Frw mu bikorwa bitandukanye birimo kunoza imyubakire mu duce dutandukanye no kuzamura imibereho y'abatuye ahari imiturire y'akajagari.

    Inzu zigurishwa muri uyu mudugudu ni izifite ibyumba bibiri n’iz’ibyumba bine

    Izi nzu ziri kubakwa i Masaka mu Karere ka Kicukiro

    Inyinshi mu nzu zo guturamo ziri ukwazo zimaze kuzura

    Imbere muri imwe mu nzu zo mu mudugudu w’icyitegerezo wa Masaka View Eco Estate

    Abakozi ba NCBA batemberejwe ahari kubakwa uyu mudugudu w’icyitegererezo i Masaka

    Imirimo yo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa ‘Masaka View Eco Estare’ igeze kuri 85%

    Hatangiye ibikorwa byo kubaka umuhanda muri uyu mudugudu w’icyitegererezo uherereye i Masaka

    Furaha Amos ukora muri Fortis Green Housing yavuze ko imirimo yo kubaka uyu mudugudu igeze kuri 85%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umudugudu-wa-miliyoni-22-ugeze-kuri-85-wubakwa-i-masaka-amafoto

  • Kubaka ishuri cyangwa ivuriro ahagenewe imiturire byaremewe: Ibishya muri serivisi z'imyubakire n'ubutaka – #rwanda #RwOT

    Aya mabwiriza mashya yasohotse mu mpera za Nzeri 2026, asimbura ayari asanzweho kuva mu 2021. Yashyizweho nyuma y'uko abaturage bagaragaje kenshi ko hari aho babura amashuri n'amavuriro hafi y'aho batuye, nyamara ntibemererwe kubyubaka ku butaka bwagenewe imiturire.

    Umuyobozi ushinzwe Itegurwa ry'Ibikorwaremezo mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubutaka (NLA), Eng. Emery Karangwa, yabwiye IGIHE ko aya mabwiriza yavuguruwe hagamijwe korohereza Abanyarwanda kubona serivisi z'ibanze hafi y'aho batuye.

    Ati “Twagiye tubona ko hari imbogamizi zagiye zivuka aho abaturage batwerekaga ko babangamiwe no kuba nta hantu hahari hateganyijwe kubakwa amashuri n'amavuriro mu butaka bw'imiturire”.

    Karangwa yavuze ko abaturage bakundaga kwegera inzego zibishinzwe basaba kwemererwa kubaka amashuri abana babo bakwigiramo cyangwa amavuriro hafi y'aho batuye.

    Ati “Twabitekerejeho muri aya mavugurura mashya y'aya mabwiriza twemera ko umuntu ufite ubutaka buri mu miturire ashobora kuba yakubaka ivuriro cyangwa ishuri”.

    Nubwo kubaka ibyo bikorwaremezo ku butaka bwagenewe imiturire byemewe, uwifuza kubikora agomba gukomeza kubahiriza amabwiriza yose asanzwe agenga inyubako z'amashuri cyangwa amavuriro.

    Ati 'Nko ku mashuri, amabwiriza y'uko ishuri rigomba kuba rifite parking, aho abana bakinira n'ibindi bikomba gukurikizwa. Ibi ni kimwe kandi no ku bisabwa ku nyubako z'amavuriro'.

    Karangwa yavuze ko hanavuguruwe amabwiriza areba ahagenewe ubucuruzi, ku buryo ubu inyubako imwe ishobora guhurizwamo ibikorwa by'ubucuruzi n'amacumbi yo guturamo, bizwi nka mixed-use commercial.

    Ati 'Ushobora kubaka umuturirwa maze igice cyo hasi ukakigenera ubucuruzi noneho amagorofa yo hejuru ukayagenera amacumbi yo guturamo (apartment)'.

    Aya mabwiriza n'andi ajyanye n'imikoreshereze y'ubutaka akubiye mu nyandiko y'amapaji 109 yashyizwe ku rubuga rw'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka.

    Uguze ikibanza gifite uruhushya rwo kubaka ntazongera gusaba urundi

    Indi mpinduka iherutse gushyirwa muri serivisi z'imyubakire ni uko umuntu uguze ikibanza gisanzwe gifite uruhushya rwo kubaka rwanditswe muri sisitemu atagomba kongera gusaba urundi, igihe umushinga wari wagenewe icyo kibanza utahindutse.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) cyatangaje ko iyo ikibanza gifite uruhushya rwo kubaka n'umushinga byagurishijwe, bishobora guhita byandikwa ku muntu mushya, igihe uwagurishije amuhaye uburenganzira bwo kubikoresha.

    Ubu buryo bwashyizweho ku bufatanye bwa RHA, Urugaga rw'Abahanga mu by'Ubwubatsi mu Rwanda (IER) n'Urugaga rw'Abahanga mu Guhanga Inyubako mu Rwanda (RIA).

    Nyuma yo kugura ikibanza, uwakiguze asabwa gukora ihererekanyamutungo (mutation), ku buryo imyirondoro y'uwari nyiracyo yari ku ruhushya rwo kubaka n'umushinga w'inyubako isimbuzwa iye.

    Umukozi wa RHA yagize ati 'Ni uburyo umuturage waguze agakorerwa mutation adatakaza andi amafaranga ashaka urundi ruhushya kuko icyo ubutaka bukoreshwa, ubukomere bwabwo n'umushinga uhateganijwe ntibiba byahindutse. Kereka ushaka gukora umushinga utandukanye n'uwo wasanze batekereje'.

    RHA ivuga ko uwagurishije ikibanza ashobora no guha uwakiguze ibishushanyo by'umushinga wari waragenewe icyo kibanza, bigakomeza gukoreshwa.

    Umwubatsi waganiriye na IGIHE yavuze ko izi mpinduka zizafasha guhuza serivisi z'imyubakire n'iz'imikoreshereze y'ubutaka, bikagabanya ingendo n'igihe abaturage bakoreshaga bashaka izi serivisi.

    Ati 'Ni byiza cyane kuko bizagabanya akavuyo n'ubusambo bwabaga mu guhenda umuntu ngo uruhushya rurahari ariko ntacyo warumaza. Bizanongera kandi ubunyamwuga kuko uzaba uzi neza ko umushinga ukoze ufite iby'ingenzi byose ushaka'.

    Kubaka ishuri cyangwa ivuriro ahagenewe imiturire byaremewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kubaka-ishuri-cyangwa-ivuriro-ahagenewe-imiturire-byaremewe-ibishya-muri

  • Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze yukwe bwitabiriwe n’abantu 23 #rwanda #RwOT

    Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze ubukwe n’umukunzi we Mukamana Beatrice, biyemeza kubana akaramata, bakazatandukanywa n’urupfu.

    Ni ubukwe bwabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Ukwakira 2026 aho bwabimburiwe n’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko, umuhango wabereye mu Murenge wa Kinyinya.

    Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho gusezerana imbere y’Imana byabereye muri Marriott Hotel ari n’aho yahise yakirira abatumiwe.

    Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu bake cyane kuko Apôtre Mutabazi yari yatumiye abantu 30 ariko umunsi w’ubukwe wageze haboneka abantu 23 gusa.

    Aba 30 yari yatumiye, yavuze ko ari abo nshuti nyashuti n’abavandimwe, aho yanze ibintu by’uburyarya kuko atari butumire n’uwo azi ko batari inshuti, atari butumire umugambanyi we.

    Muri Nyakanga 2026 nibwo yavuze ko azakora ubukwe aho bwari buteganyijwe tariki ya 1 Ukwakira 2026 ariko bukaba bwabaye uyu munsi. Bakoze ubukwe nyuma y’amezi 11 bakundana.

    Apôtre Mutabazi Maurice Kabarira yakoze ubukwe

    Bwitabiriwe n’abantu mbarwa

    Source : http://isimbi.rw/apotre-mutabazi-maurice-kabarira-yakoze-yukwe-bwitabiriwe-n-abantu-23.html

  • Ni ugutsindwa k'ubutabera- Dr. Bizimana ku rupfu rwa Mbarushimana utaraburanishijwe ku byaha bya Jenoside – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Mbarushimana ari mu bagize uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi kandi yamaze imyaka myinshi ari Umunyamabanga Mukuru w'umutwe wa FDLR.

    Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko Mbarushimana yapfuye yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi kugira ngo agezwe imbere y'inkiko zo mu Bufransa cyangwa yoherezwe mu Rwanda.

    Uyu mugabo akekwaho uruhare mu kwica Abatutsi mu Mujyi wa Kigali, barimo uwitwa Florence n'abandi bakozi bakoranaga mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP. Yanavuze ko hari abo yiciye muri Nyakabanda, i Nyamirambo no mu bindi bice.

    Dr. Bizimana yagaragaje kandi ko Mbarushimana yari mu bahezanguni bo mu ishyaka CDR, kandi yapfuye agitsimbaraye ku rwango, irondabwoko n'ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Yanenze uburyo ubutabera mpuzamahanga bwakurikiranye Mbarushimana, avuga ko bwagiye bumufata bukamurekura, bugaragaza ko iperereza rigikomeje, nyamara ngo ibimenyetso bitabuze.

    Yavuze ko gutinda k'ubutabera byatumye abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga, bapfa bataburanishijwe. Mu bo yatanzeho urugero harimo Felicien Kabuga, Claver Kamana, Michel Bakuzakundi na Alphonse Ntilivamunda.

    Minisitiri Dr. Bizimana yasabye inzego z'ubutabera mpuzamahanga n'izo mu mahanga gufata urupfu rwa Mbarushimana nk'impuruza yo kwihutisha imanza z'abakurikiranyweho Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Urupfu rwa Callixte Mbarushimana nirukebure abashinzwe ubutabera mpuzamahanga mu mahanga bumve ko imyaka 32 ari ikirenga kigomba gutuma bwihutishwa.'

    Callixte Mbarushimana yahoze mu buyobozi bwa FDLR

    Callixte Mbarushimana wahoze ari umwe mu bayobozi bakuru bo mu rwego rwa politiki b'umutwe wa FDLR, yamaze igice kinini cy'ubuzima bwe bwa nyuma aba mu Bufransa.

    Yize ibijyanye n'ikoranabuhanga, aza gutangira gukorera Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP, i Kigali mu 1992.

    Yagumye mu Rwanda nyuma y'uko abakozi b'abanyamahanga b'Umuryango w'Abibumbye bahungishijwe, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga muri Mata 1994. Ibyo yakoze muri icyo gihe byaje gukorwaho iperereza.

    Abatangabuhamya bamushinje gukoresha umwanya yari afite mu kugirira nabi bagenzi be b'Abatutsi n'abandi basivili. Yashinjwaga guha imodoka n'ibikoresho bya UNDP ingabo zahoze ari iz'u Rwanda n'Interahamwe, ndetse no kugira uruhare mu gukora intonde z'abagombaga kwicwa.

    Abakoze iperereza bagaragaje ko ari we wagambaniye abantu bagera kuri 32. Muri bo harimo Florence Ngirumpatse, wari ushinzwe abakozi ba UNDP i Kigali.

    Ku wa 7 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yatangaje ko uyu Florence yari mubyara we kandi bavuganaga.

    Icyo gihe yagize ati “Ikibabaje, ni uko uwagambaniye Florence n'abo bari kumwe yakomeje gukorera Loni na nyuma ya Jenoside, kandi ibimenyetso by'uruhare rwe muri Jenoside byaramenyekanye. Abantu baramubonye yishimira urupfu rwa Florence mu ijoro ry'icyo gitero. Yakomeje gukora muri Loni imyaka myinshi, kandi nubwo hari ibimenyetso bimuhamya uruhare rwe, aracyidegembya mu Bufaransa.”

    Ngirumpatse yiciwe hamwe n'abantu yari yahaye ubuhungiro. Tony Greig, wakoraga iperereza ku byaha by'intambara mu Muryango w'Abibumbye, yagaragaje ko Mbarushimana yagize uruhare mu iyicwa rye. Yanatangaje ko Mbarushimana ubwe yarashe abandi bantu babiri.

    Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwasuzumye dosiye ye, ariko ntiyaburanishwa.

    Umuryango w'Abibumbye wamwirukanye mu 2001. Ahagana mu 2002 yahawe ubuhungiro bwa politiki mu Bufransa, aho yaje gukora mu bijyanye n'ikoranabuhanga mu gace ka Paris.

    Uko yazamutse mu buyobozi bwa FDLR

    Mbarushimana yaje kujya muri FDLR, umutwe witwaje intwaro ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko ukagira abawufasha mu bice bitandukanye by'Isi.

    Uwo mutwe washinzwe ahanini n'abahoze mu ngabo za Ex-FAR n'Interahamwe.

    Ahagana mu 2004, Mbarushimana yatangiye kugira imyanya ikomeye mu buyobozi bwawo bwa politiki. Muri Nyakanga 2007, yabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo, akorera ahanini mu Bufransa.

    Yasohoraga amatangazo ya FDLR akanagaragaza ibitekerezo byayo bya politiki.

    Uruhare rwe rwiyongereye nyuma y'uko u Budage butaye muri yombi Perezida wa FDLR, Ignace Murwanashyaka, mu 2009. Bivugwa ko Mbarushimana yahise atangira kugira uruhare muri bimwe mu byemezo by'ubuyobozi bw'uyu mutwe.

    Muri Werurwe 2009, komite ishinzwe ibihano y'Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe Umutekano yamushyize ku rutonde rw'abafatiwe ibihano, imugaragaza nk'umuyobozi wa FDLR mu bya politiki n'igisirikare.

    Yashinjwaga kubangamira ibikorwa byo kwambura uwo mutwe intwaro no gucyura abawugize.

    Inyandiko z'Umuryango w'Abibumbye zerekeye ibihano zigaragaza ko yongeye gutorerwa kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa mu Ugushyingo 2014.

    Dosiye ye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha

    Uruhare rwa Mbarushimana muri FDLR rwaje gutuma akurikiranwa n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, ICC, ndetse ku wa 28 Nzeri 2010, urukiko rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi zari zagizwe ibanga. Polisi y'u Bufransa yamufatiye i Paris ku wa 11 Ukwakira 2010. Ku wa 25 Mutarama 2011, yoherezwa i La Haye.

    Ubushinjacyaha bwamushinjaga kugira uruhare muri gahunda ya FDLR yo kugaba ibitero ku basivili muri Kivu y'Amajyaruguru na Kivu y'Amajyepfo.

    Bwavugaga ko ibyo bitero byari bigamije guteza amakuba akomeye ku baturage, kugira ngo uwo mutwe ubone ibyo wifuzaga mu rwego rwa politiki.

    Yanashinjwaga ibyaha bitandatu by'intambara, birimo kugaba ibitero ku basivili, gusenya, ubwicanyi, iyicarubozo, gufata ku ngufu no gufata abantu mu buryo bwa kinyamaswa.

    Icyakora dosiye ntiyigeze iburanishwa mu mizi.

    Iperereza mu Bufransa ku byaha bya Jenoside

    Mu Bufransa naho ikirego cyatanzwe mu 2008 n'Ihuriro ry'Imiryango Iharanira Ubutabera ku Barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, CPCR, cyatumye hatangizwa iperereza. Mu 2010, Mbarushimana yatangiye gukorwaho iperereza.

    Dosiye yari yerekeye ibyaha byibasiye inyokomuntu n'ubufatanyacyaha yashinjwaga bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Abakoze iperereza basuzumye byinshi mu birego byari byaragaragajwe mu iperereza ryabanje gukorwa n'Umuryango w'Abibumbye. Harimo ibyerekeye abakozi ba UNDP, iyicwa rya Ngirumpatse n'abantu bari bahungiye iwe.

    Umwunganizi wa Mbarushimana yavuze ko nta kimenyetso kigaragaza ko umukiliya we ahamwa n'ibyaha.

    Ku wa 21 Gicurasi 2025, Urukiko rw'Ubujurire rwa Paris rwategetse ko iperereza ryongera gufungurwa. Rwasanze ibimenyetso bitarasuzumwe byose uko bikwiye, runategeka ko hakomeza gukusanywa amakuru ku batangabuhamya.

    Minisitiri Dr. Bizimana yihanganishije abiciwe abo mu miryango yabo, kuko Mbarushimana yapfuye atabajijwe ibyo yakoze.

    Ati 'Abiciwe na Callixte Mbarushimana ugiye atabibajijwe nimukomere. Jenoside yarahagaritswe. Ntibizongera. Harabaye ntihakabe.'

    Callixte Mbarushimana wakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi yapfiriye mu Bufaransa ataburanishijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ugutsindwa-k-ubutabera-dr-bizimana-ku-rupfu-rwa-mbarushimana