Blog

  • Burera: Polisi yakumiriye abarembetsi bageragezaga kwinjiza litiro 450 za kanyanga mu gihugu – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu rukerera rwo kuwa Kabiri, tariki 25 Kanama 2026, mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kabyiniro ho mu Mudugudu wa Kabadari.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yabwiye IGIHE ko aba baturage bazwi nk'abarembetsi binjiza kanyanga mu gihugu bakoresha amayeri menshi.

    Ati 'Ni byo koko, kanyanga ingana na litiro 450, yateshejwe itsinda ry'abarembetsi, kuko bikanze abapolisi bahita bakubita hasi [ibyo bari bafite], baratatana bariruka, kubera ko baza mu rukerera, bakanyura mu mashyamba, mu tuyira duto duto, turakomeza kubashakisha.'

    CIP Ngirabakunzi avuga ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego bari maso, ndetse ko batazihanganira uwo ari we wese ugikomeza kwishora mu bikorwa byo kwinjiza ibiyobyabwenge mu Rwanda.

    Yanaboneyeho gusaba abaturage kwanga ibiyobyabwenge aho biva bikagera, kuko bibagiraho ingaruka mbi bidasize n'abo mu miryango yabo.

    Mu Rwanda, kanyanga ibarwa nk'ikiyobyabwenge cyoroheje cyangwa ikinyobwa kitemewe n'amategeko.

    Igikorwa cyo kuyinywa gihanwa n'igifungo cy'icyumweru kimwe kugeza kuri 2 cyangwa imirimo y'inyungu rusange, na ho kuyicuruza, kuyitwara, cyangwa kuyibika bikaba bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 5 Frw kugeza kuri miliyoni 10 Frw.

    Polisi yakumiriye abarembetsi bageragezaga kwinjiza litiro 450 za kanyanga mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-polisi-yakumiriye-abarembetsi-bageragezaga-kwinjiza-litiro-450-za

  • Ababyeyi bafite abana batarabona amanota basabye Leta kubakura mu gihirahiro – #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Kanama 2026 ni bwo amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n'ibisoza icyiciro rusange yatangajwe. Hari ababyeyi bamwe bakomeje kugerageza ngo barebe uko abana babo bitwaye, ntibikunde bakagira ngo ni uruhurirane rw'abantu benshi bari bari gukoresha urubuga rureberwaho amanota.

    Icyo kibazo cyarakomeje kugeza na n'ubu, aho bamwe bisanze ibigo abana babo bigagaho amanota atarasohotse. Ni ikibazo kiri kigaragara ku bigo by'amashuri byo mu Karere ka Kirehe, Rubavu n'ahandi hatandukanye.

    Habumugisha Vincent ufite umwana wigaga ku Kigo cyitwa Umubano I giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko kuva amanota yasohoka bagerageje inshuro nyinshi kureba amanota y'umwana wabo ariko ko na n'ubu atari yaboneka. Yavuze ko ari ibintu bibahangayikishije cyane.

    Ati 'Ntabwo amanota agaragara, dushyiramo kode hakazamo ubusa ku buryo bigaragaza ko amanota y'umwana atari muri système. Ni ibintu biduhangayikishije cyane kuko niba twari twiteze ko umwana akomeza mu mashuri yisumbuye tukaba tutazi icyerekezo cye, ni ibintu bihangayikishije cyane.''

    Habumugisha yavuze ko ibibazo byaba byarabaye bumva byo gukopera nta ruhare babigizemo ku buryo abana babo bakomeza kubihanirwa, agasaba Minisiteri y'Uburezi kubafasha abana bagahabwa amanota cyangwa se ibindi bizami bituma bakomeza amashuri, aho gukomeza kuba mu gihirahiro.

    Undi mubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe ariko utifuje ko amazina ye akoreshwa, yabwiye IGIHE ko mu Karere ka Kirehe hari ibigo byinshi amanota atari yabasha kuboneka. Iyo ngo bakurikiranye babwirwa ko amashuri bigishirizaho akekwaho gukopera ibizamini bya Leta ariko ko nta muyobozi bwite urabibabwira.

    Ati 'Turi aho turi mu gihirahiro, dufite abana b'abahanga twigishije mu mashuri yigenga twari dufitiye icyizere ko bazatsinda. Ndetse n'ibikoresho byose by'ishuri twari twarabiguze ariko ubu nta muntu uzi uko bizagenda. Turasaba Leta kudukura mu gihirahiro, abana bacu ni babahe amanota nabo bajye kwiga.''

    Uyu mubyeyi yavuze ko abana babo abenshi babaye inkumi n'abasore kuko badindijwe na Covid-19 umwaka wose, bagasaba ko batakongera kudindizwa undi mwaka nyamara nta ruhare babigizemo. Yasabye ko ababigizemo uruhare babihanirwa ariko abana bagahabwa amanota bagakomeza kwiga.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y'Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yabwiye IGIHE ko hakiri gukorwa isuzuma n'iperereza ku mashuri amwe n'amwe akekwaho gukopera.

    Yagize ati 'Amanota y'amashuri yose yashyizwe hanze. Ukoresha code igisubizo ahabwa kikerekana ko hakekwa gukopera, haracyari isuzuma n'iperereza. Isuzuma n'iperereza nirirangira tuzababwira.''

    Bivugwa ko hari amashuri yakopeye ibizamini bya Leta ari na yo mpamvu amanota y'abanyeshuri bahigaga atari yashyirwa hanze. Akarere ka Kirehe kavugwamo ibigo byinshi byakopeye ni ko kabaye aka mbere mu bizamini bya Leta yaba mu mashuri abanza ndetse no mu cyiciro rusange.

    Ni ku nshuro ya kabiri kandi kabaye aka mbere kikurikiranya kuko n'umwaka ushize kari kabaye aka mbere ndetse kanikiriye utundi turere mu manota.

    Ministeri y'Uburezi itangaza ko abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka ari 276.679 mu gihugu cyose, bakaba barigaga mu mashuri 3.895, aba banyeshuri batsinze ku kigereranyo cya 88.21%.

    Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange mu gihugu cyose ni abanyeshuri 149.015 bakaba baratsinze ku kigereranyo cya 85.70%.

    Hari abanyeshuri bakoze ibizamini batarabona amanota


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-bafite-abana-batarabona-amanota-basabye-leta-kubakura-mu-gihirahiro

  • Muhanga: Imiryango y'abantu umunani imaze iminsi itatu irara hanze iratabaza – #rwanda #RwOT

    Aba basohowe mu nzu ku wa 21 Kanama 2026 ni abo mu Mudugudu wa Mataba mu Kagari ka Kanyinya mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga.

    Barimo abana, abakazana, abuzukuru ba Dusabemungu Céléstin ufungiye mu Igororero rya Muhanga kuva mu mwaka wa 2010.

    Dusabimungu Célèstin yaguze isambu na Nkeramihigo Théogène amafaranga ibihumbi 120 Frw mu mwaka wa 1995.

    Mu mwaka wa 1996 Nkeramihigo yareze Dusabemungu bari baraguze isambu maze hafatwa icyemezo ko Dusabemungu asubiza isambu Nkeramihigo na ho Nkeramihigo agusubiza amafaranga Dusabimungu akanashyiraho indishyi z'amafaranga ibihumbi 220 Frw.

    Umwe mu bagize umuryango wasohowe hanze uri no kuba hanze witwa Twagirimana Justin, avuga ko Nkeramihigo atigeze aha amafaranga se ari we Dusabemungu.

    Yagize ati “Mu 2015 twongeye kumva ko haje icyemezo cy'Akarere ka Muhanga kagiranye n'uwagurishije aho bumvikanye, uwaguze adahari tubibajije batubwira kubitambamira maze bemeza ko ku cyemezo cyafashwe hatewe kashi mpuruza kubitambamira bitashoboka maze turarega mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga binagendanye n'imitungo yacu yarimo, tukaba twari dufite inama ntegurarubanza 01/04/2027 kandi twaregeye imitungo yacu yashyizwe muri iyo sambu. Gusa twasobanuye ko ibintu bikiri mu manza ariko babirenzeho”

    Twagirimana akomeza avuga ko umuryango we nta bushobozi ufite bityo bamaze iminsi itatu baba hanze ndetse n'ibintu byabo biri kwangirika, bagasaba ko basubira mu nzu zabo maze hagategerezwa icyemezo cy'urukiko rwisumbuye rwa Muhanga kizafatwa.

    Yagize ati “Bavuga ko twanze amafaranga kandi ntayo baduhaye ibintu byacu birimo akarengane”

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga ari we Me Udahemuka Ephrem yemera ko bagiye muri iyi miryango bikurikije amategeko kuko Dusabemungu yareze Nkeramihigo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga maze Dusabemungu (Uhagarariye imiryango yasohowe mu nzu) aratsindwa maze akomereza mu rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza na ho baratsindwa.

    Me Udahemuka ati “Iyo miryango twarayegereye tubabwira ko bagomba gutanga ubutaka bw'abandi nabo bavuga ko babizi ko batsinzwe gusa banga kubuvamo ndetse twarabandikiye tubasaba kubuvamo tumenyesha akagari,umurenge, Akarere ka Muhanga na Polisi twarabahendahenze baranga kandi ibyo twakoze byo kubakura mu isambu bikurikije amategeko”

    Me Udahemuka akomeza avuga ko Nkeramihigo yagombaga guhabwa isambu na we agatanga amafaranga kandi amafaranga bayabahaye barayanga. Yavuze ko igihe cyose bazayashakira bayahabwa kandi kurangiza urubanza rwabaye itegeko ari uburyo bwo gutanga ubutabera kandi icyo bakoze ari ugutanga ubutaka buhabwa uwabutsindiye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mugabo Gilbert yabwiye IGIHE ko iki kibazo atarakizi ariko agiye kugikurikirana.

    Yagize ati “Kuba umutungo wabo watejwe cyamunara birashoboka ko atari wo wonyine bafite gusa niba ibyakozwe bikurikije amategeko ntacyo twarenzeho ariko niba nta bushobozi bafite turabafasha nk'uko twafasha abandi bose batishoboye”

    Imiryango y’abantu umunani y’i Muhanga imaze iminsi itatu irara hanze iratabaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-imiryango-y-abantu-umunani-imaze-iminsi-itatu-irara-hanze-iratabaza

  • Ndimo kwiga uburyo nahinduka ikigoryi burundu – Gafaranga #rwanda #RwOT

    Bishop Gafaranga yavuze ko agiye gushaka uburyo yabaho nk’umuntu udafite ubwenge na buke kuko yasanze ari byo Isi ikeneye kandi binagaburira benshi.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI aho yagaragaje ko ikintu cyiza umuntu yakoze kitavugwa ariko ikibi kikaba ari cyo cyamamara.

    Ati “Simfite Murava Coffee Shop mu Bugesera, yahaye akazi abakozi 10? None ari ugufungwa kwanjye n’iyo Coffee Shop ni iki gifitiye abaturage akamaro? None se kuki BBC itayanditseho kandi mfungwa yarabyanditse?”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu Isi idakeneye umunyabwenge ndetse na we arimo gusenga ngo ahinduke ikigoryi.

    Ati “Isi ikeneye umuntu uvuga ibihe bintu? Isi ikeneye umuntu ukora ibihe bintu? Turakurikira umuntu uvuga ibihe bintu? Muri aka kanya ndimo gusengera uburyo nahinduka ikigoryi burundu kuko biragabura.”

    Yakomeje avuga ko ngo igihe yabereye umunyabwenge nta kintu na kimwe byamugejejeho.

    Ati “Igihe mbereye umunyabwenge urabona bimariye iki? Nanjye ngiye kuba inkoma mashyi, nkubwire uburyo Imana ikiza kanseri, uburyo ihanagura amarira, ibibazo byanyu ko Imana ibibonye, ibahaye urubyaro, ibahaye abagabo batarakara.”

    Gafaranga yashimangiye ko kuri ubu buri wese aba arwana n’inyungu ze atitaye ku gihombo bishobora guteza mugenza we.

    Bishop Gafaranga yavuze ko agiye gushaka uko yabaho nk’ikigoryi

    Source : http://isimbi.rw/ndimo-kwiga-uburyo-nahinduka-ikigoryi-burundu-gafaranga.html

  • CAF ishobora kutigobotora ingingo yatanzwe na APR FC mu bujurire #rwanda #RwOT

    APR FC itegereje igisubizo cya CAF cyo kutajya gukinira muri DR Congo nubwo ibaruwa ya mbere yari yatewe utwatsi ibwirwa ko umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Aigles du Congo ugomba kubera muri iki gihugu.

    APR FC nyuma yo gutombora iyi kipe, yagize impungenge bitewe n’icyorezo cya Ebola kiri muri DR Congo ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu.

    APR FC yahise yandika isaba ko bitewe n’izi mpamvu uyu mukino wakwimurwa ukaba wabera mu kindi gihugu ndetse n’umukino wo kwishyura akaba ari ho ubera (terrain neutre).

    Gusa CAF yasubije iyi kipe ko bidashoboka. Ku Cyumweru yahise yongera kwandika ijuririra iki cyemezo igaragaza ko kujya muri DR Congo hari ingaruka bishobora guteza.

    Muri iyi baruwa ya APR FC yashyizemo ingingo ikomeye ivuga ko bigendanye n’amabwiriza y’ubuzima yashyizweho mu kurwanya iki cyorezo cya Ebola, by’umwihariko mu Rwanda, amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ateganya ko umuntu wese uvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agomba kumara iminsi 21 ari mu kato.

    Aha ni ho yerekanye ko kujya gukinira muri iki gihugu, umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gikurikiyeho utaba kuko baba bakiri mu kato.

    Kugeza ubu RDC ifite stade ebyiri gusa zemewe na CAF ari zo TP Mazembe Stadium na Frédéric Kibassa Maliba Stadium, zombi ziba i Lubumbashi.

    Amakuru avuga ko Les Aigles du Congo na yo idakozwa ibyo gukinira i Lubumbashi kubera ubukeba buba hagati yayo na TP Mazembe iheruka kuyitwara Igikombe cya Shampiyona.

    Mu bihugu bivugwa ko umukino wakwimurirwamo, mu gihe icyo cyemezo cyaba gifashwe, harimo Tanzania aho Les Aigles du Congo yabanje gukorera umwiherero mbere yo kujya muri Angola.

    APR FC yajuriye muri CAF

    Source : http://isimbi.rw/caf-ishobora-kutigobotora-ingingo-yatanzwe-na-apr-fc-mu-bujurire.html

  • Perezida Kagame yemeje ko ntacyo atakoze ngo atere inkunga ruhago Nyarwanda ariko bikananirana #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta kintu na kimwe atakoze mu bushobozi bwe mu rwego rwo gufasha no guteza imbere ruhago Nyarwanda, ariko asanga hakiri ibibazo bituma uyu mukino utagera ku rwego rwifuzwa.

    Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, kuri Kigali Convention Centre, ubwo yabazwaga na mu bibangamira iterambere ry’umupira w’u Rwanda.

    Perezida Kagame yavuze ko yagiye atanga inkunga zitandukanye, harimo no gushaka amafaranga yo gufasha ibikorwa bya ruhago, ariko ko ibyo byonyine bidahagije mu gihe hari imyitwarire n’imikorere bidahinduka.

    Ati 'Hakorwa iki se ko ahubwo ari wowe nabaza, njyewe nagerageje ibyo nshoboye ndafasha, ndasunika, ndagira nte gusa ariko ntabwo nzi icyo nafasha kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza kuko ikibazo ari twebwe kirimo n’abanyarwanda, n’abakinnyi n’abandi ikibazo nitwe kirimo tukivanyemo twatera imbere.'

    Umukuru w’Igihugu usibye ko atemera ko ruhago nyarwanda igeze ku rwego rwiza yifuza, yanahamije ko mu bibangamira ruhago harimo imyitwarire itari myiza, aho bamwe mu bakinnyi n’abareberera uyu mukino bagiye bagaragara bitabaza kuraguza n’ibirozi aho kwibanda ku kazi no ku myitozo.

    Ati: 'Nge nta nubwo nemeranya nawe kuko kwitwara neza biracyari hasi rwose.”

    'Uribuka mu minsi yashize ukabona abantu barakina umupira ariko ugasanga n’imyifatire ubwayo ntabwo ihwitse, sinzi uwabwiye abantu ko abakinnyi b’umupira bagomba kugura indi misatsi cyangwa iyabo yo ku mutwe bagomba bayiziringa ukuntu bashatse noneho ibyo bikavaho bikajya mu kuraguza no mu birozi noneho byarangiza bikajya no kwiba n’amikoro yari arimo wenda n’ahandi birahaba ariko hano niho ndi kuvuga .'

    Kagame yanenze kandi amakimbirane n’intonganya hagati y’amakipe, avuga ko umuntu ushaka kugera ku ntego agomba kumenya aho yerekeza no gushyira imbaraga mu bikorwa bimuganisha ku ntsinzi.

    Yanavuze kandi yageze aho afata n’ideni agashyira mu mupira kuko ingengo y’imari yabaga idahagije ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

    Yavuze ko iterambere rya ruhago rikwiye gutangirira mu bana, hakabaho gahunda ihamye yo kubaka impano kuva bakiri bato.

    Perezida Kagame yavuze ko nubwo yiteguye gukomeza gufasha igihe cyose ubufasha bwe buzaba bukenewe, abashinzwe ruhago na bo bakwiye gukora ku bibazo biri imbere yabo.

    Perezida Kagame yavuze ko atishimiye aho ruhago Nyarwanda iri uyu munsi

    Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yemeje-ko-ntacyo-atakoze-ngo-atere-inkunga-ruhago-nyarwanda.html

  • Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda ntawe ruzasaba uruhushya rwo gukumira FDLR – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko kuba ikibazo cya FDLR kimaze imyaka irenga 30 ari uko abarebwa no kugikemura barimo Leta ya RDC n'umuryango mpuzamahanga batagihereye mu mizi.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko mbere y'amasezerano ya Washington u Rwanda rwagiranye na RDC, habaye gahunda nyinshi n'ibiganiro bibarirwa mu magana ariko ko iki kibazo cyakomeje kubaho, bigera ku rwego rwo kwikoreza u Rwanda umutwaro w'ikibazo cy'umutekano mu karere.

    Perezida Kagame yagaragaje ko Leta ya RDC idafite ubushake bwo gukemura ikibazo cya FDLR, kuko rimwe yemera ko uyu mutwe ubaho, ubundi ikisubiraho ikavuga ko utabaho, ku yindi inshuro igatangaza ko ari urwitwazo u Rwanda rwashyizeho kugira ngo rucukure amabuye y'agaciro y'Abanye-Congo.

    Ku bihano byafatiwe u Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko biteza ibibazo aho kubikemura, bitewe n'uko bifatwa mu buryo bubogamye kandi ntibigushe ku kibazo nyirizina.

    Ati 'Aho guhana FDLR cyangwa abakorana na bo cyangwa bayitera inkunga, bahana abayirwana. Sinumva ishingiro ryabyo.'

    Perezida Kagame yavuze ko Leta ya RDC ikomeje gufasha FDLR kandi ko yinjije abarwanyi b'uyu mutwe mu ngabo zayo, ashimangira ko ibimenyetso by'ubu bufatanye ndetse n'ubuhamya byagiye bitangwa mu bihe bitandukanye.

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko nubwo bimeze bityo, umuryango mpuzamahanga wirengagiza ibimenyetso n'ubuhamya, ugashyigikira abo ushatse, abandi ukabafatira ingamba uko ubishatse.

    Yashimangiye ko uko byagenda kose, u Rwanda ruzakomeza kwirindira umutekano ku kiguzi cyose byasaba, haba ku manywa cyangwa nijoro kandi ko ayo ari yo mahitamo rukumbi rufite.

    Ati 'Icy'ingenzi gikomeza kuba uko twitwara. Icya mbere twitwara mu buryo buturinda ku kiguzi icyo ari cyo cyose. Tuzakora icyo ari cyo cyose cyatuma ubwo burinzi buboneka ku manywa cyangwa ijoro. Nta buryo bubiri buhari, ni ubwo gusa.'

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyanga akavuyo, bityo ko rudashobora kwemerera abanzi barwo kubona amahirwe yo kuruvuyanga, kandi ko ibyo rutazabisabira uruhushya.

    Yagize ati “Tuzanagerageza gukora igikwiye. Murabizi ko turi igihugu kitakwemera kuvuyangwa. Duhaye abanzi bacu benshi amahirwe yo kutuzanira akavuyo, ntekereza ko ryaba ari ikosa ryacu. Tugerageza kubyirinda. Dukora igikwiye mu kwirinda, kandi tuzabikora nta bwoba, tutabisabiye uruhushya, amanywa cyangwa ijoro, igihe icyo ari cyose cyose. Birashimishije gukora akazi gakomeye cyane ko kwirinda.”

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikunda amahoro, ari na yo mpamvu rukorana n'ibihugu bitandukanye bya Afurika mu guharanira amahoro kandi ko rwiyemeje kuyarwanira.

    Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kwirinda nta bwoba, kandi ko nta we ruzabisabira uruhushya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-nta-we-u-rwanda-ruzasaba-uruhushya-rwo-gukumira

  • Ababirimo babyitege, turaza guhangana –Perezida Kagame ku bakora inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa 24 Kanama 2026, Perezida Kagame yavuze ko ibi binyobwa birimo ibyitwaga 'ibyuma' byari bikomeje kwica abantu benshi, bityo ko Leta itari gukomeza kurebera.

    Yagize ati “Ku bivugwa twongereho n'ibigaragara n'ibyo tubona noneho biba. Hari ibinyobwa bidafite ubuziranenge na gake ndetse bihitana abantu. Twahera aho ngaho, twakwibaza 'Ariko ibi ni byo? Byica abantu, byishe abantu?' Tugahera aho honyine. Igisubizo ugishaka wese aragifite.”

    Yakomeje ati “Byica abantu, byishe abantu ndetse batagira umubare. Niba mukurikira amakuru nk'uko bamwe muri mwe mugomba kuba mubikurikira, ntabwo ari ukuvuga ngo hapfuye abantu babiri gusa uyu munsi, ngo ejo hapfuye undi umwe. Barapfa ari 20, 30, 50, hari ubwo hapfuye abari hafi kugera mu 100 ku munsi umwe. Ugiye gushyira abamaze gupfa mu mwaka urabyumva uko abantu bangana.”

    Perezida Kagame yavuze ko mbere yo kureba ku bihombo by'inganda n'abakozi bazo bari kugira mu rwego rw'ubukungu kubera ibikorwa byo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, icyagombaga kubanza ari ugusubiza ikibazo cy'ubuzima bw'Abanyarwanda.

    Ati “Mbere y'uko ngera kuri ibyo bindi by'inganda, by'abakozi, tubanze dusubize ikibazo cy'ubuzima bw'aba bantu. Ese turashaka inganda n'abakozi bazikoramo bari buhitanwe n'ibikorerwa muri izo nganda? Cyangwa turashaka ibihitana abantu batwaye mu nganda kugurisha ibikenewe n'izi nganda?”

    Umukuru w'Igihugu yakomeje ati “Ntabwo ndumva neza umuntu waba abishyigikiye ngo atekereze inganda, atekereze abantu bakora muri izi nganda, ukuyemo abo byica umunsi ku wundi, nk'uko bizwi, nk'uko mubibona.”

    Yavuze ko mu gihe inganda zikora ibyica abantu inshuro nyinshi, igihugu kidakomeza kurebera, ahubwo ko kiba kigomba gufata ingamba.

    Ati “Ariko noneho usibye wowe ubikora bikica abantu, iki gihugu kiyoborwa gite? Igihugu cyareka abantu bagapfa gusa, cyo kikarebera, cyo kiba ari igihugu ki? Ni igihugu gifite imibereho imeze ite?”

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi n'abakozi bo mu kigo cy'igihugu gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'imiti n'ibiribwa (Rwanda FDA) n'urwego rutsura ubuzirenenge, RSB, bagiriyeho kugenzura ibitangiza abantu.

    Yagaragaje ko atekereza ko abakozi n'abayobozi ba Rwanda FDA n'aba RSB bakurikiranywe n'ubutabera, bashobora kuba bafite uruhare mu bikorwa by'inganda zafunzwe, ariko ko bazabyisobanurira mu nkiko.

    Ati “Bamwe muri aba rero ndibwira ko babifitemo uruhare, ndetse bashobora kuba bafite uruhare muri izo nganda cyangwa se abafite izo nganda babahuma amaso, bakareka ibintu byabo bigahita, bikajya kwica abantu. Njyewe ni ko ntekereza ariko noneho bazabyisubiriza, igihe bakurikiranyweho ibyo ngibyo. Ni bo bazabisubiza, nta wundi uzabibasubiriza.'

    Perezida Kagame yavuze ko Leta izakomeza guhangana n'abakora ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge byahawe amazina adasanzwe kandi byica abantu umunsi ku wundi.

    Ati “Si ibyo gusa (by'inzoga) n'ibindi tumaze iminsi tuvuga niba mubikurikira ibi biyobyabwenge, hari ibyo binyobwa hari n'ibindi by'ibiyobyabwenge, mwaragiye murabiririmba mubyita amazina y'igitangaza. Birica abantu, birica abana, birica abantu bato muri iki gihugu n'abakuru hari ababirimo.”

    “Kuri iyo ntambara rero, abanyumva cyangwa ababirimo bo babyitege, abo bo turaza guhangana na bo nyine. Ibintu biraza kujya ku murongo uko bikwiye, abantu bazi icyo bisaba, baragishoboye.”

    Perezida Kagame yahamije ko areba iby'iki gihugu n'Abanyarwanda no gukorana na bo kugira ngo bashobore kumenya ibibafitiye inyungu.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rweretse itangazamakuru ba nyir'inganda, abakozi bazo, abayobozi n'abakozi bo muri Rwanda FDA bakurikiranyweho uruhare mu gukora inzoga zitujuje ubuziranenge no gukora ibyaha bijyanye no gusuzuma ubuziranenge.

    Hari abanenze uburyo aba bantu bagaragajwe, ariko Perezida Kagame yasobanuye ko iki kibazo gishobora gukosorwa ariko ari gito ugereranyije n'icyo gukurikirana abakekwaho ibi byaha.

    Perezida Kagame yavuze ko abakora inzoga zitujuje ubuziranenge bagomba guhagurukirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bashobora-kuba-bafite-uruhare-muri-izo-nganda-perezida-kagame-ku-bakozi-ba-leta

  • Rutsiro: Yaranduriwe imyaka bayijyana iwe, basiga bahashinze umusaraba – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Kivumu, Akagari ka Bunyoni, mu Mudugudu wa Kanyempanga, mu gitondo cyo ku wa 24 Kanama 2026.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kivumu, Icyizihiza Alda, yabwiye IGIHE ko uyu muturage yaranduriwe intoryi n'amashu, ababiranduye babijyana mu rugo rwe ndetse basiga bahashinze umusaraba.

    Ati “Yabyutse asanga abantu batamenyekanye baranduye imyaka mu murima we (intoryi n'amashu) babizana ku rugo rwe ibindi biri mu murima ndetse basiga bahashinze umusaraba. Ubu tugiye gukoreshayo inama n'abaturage kandi iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane ababikoze.'

    Yaboneyeho gusaba abaturahe kwirinda ibikorwa by'ubugizi bwa nabi, kuko ababifatiwemo babihanirwa n'amategeko.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko umwe mu bakekwa yari aherutse gutera urugo rwa Nyirahagenimana yitwaje umupanga amushinja kohereza ibitama (ibizimu) mu mugore wa murumuna we.

    IGIHE kandi yamenye ko hari gushakishwa abaturage babiri bakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bibi kugira ngo babiryozwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-yaranduriwe-imyaka-bayijyana-iwe-basiga-bahashinze-umusaraba

  • Karongi: Inzu y'umuturage yafashwe n'inkongi hahiramo ibifite agaciro k'arenga miliyoni 55Frw – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Gashari, Akagari ka Birambo, Umurenge wa Gashari, Akarere ka Karongi ku wa 23 Kanama 2026.

    Saa kumi n'igice ni bwo abaturage babonye umwotsi mu gisenge cy'inzu bihutira gusohokamo no gusohora abana, abaturage n'inzego z'umutekano babafasha kuzimya bakoresheje, umucanga n'itaka bituma iyo nkongi idafata inzu bituranye.

    Mukagashema Chantal nyiri inzu yafashwe n'inkongi yabwiye IGIHE ko iyo nzu yari ifite agaciro ka miliyoni 50Frw.

    Ati “Nta bwishingizi yari ifite nari ntarabufata kubera ko nta makuru nari mfite y'uko ubwishingizi bukora. Yose nayahombye. Ubariyemo n'ibikoresho byangirikiyemo inkongi yateye igihombo cya miliyoni zirenga 55Frw”.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo w'Umurenge wa Gashari, Uwizeyimana Appolinaire yavuze ko abantu bose bavuyemo nta wukoretse ariko ibintu byose bihiramo.

    Ati 'Mu byahiriyemo hari televiziyo, gaze, matela, imyenda n'inkweto by'abana n'abantu bakuru, n'ibikoresho byo mu gikoni'.

    Uwizeyimana avuga ko bakeka ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe no gukoranaho kw'insinga z'amashanyarazi (circuit electrique), asaba abaturage kujya bagenzura neza ubuziranenge bw'insinga bakoresha mu gukwirakwiza amashanyarazi mu nzu, kwirinda gucomeka ibikoresho by'ikoranabuhanga umwanya munini, no kurinda abana gucokoza amashanyarazi.

    Inzu yahiye yabagamo imiryango ibiri ari yo umuryango wa Niyonsenga Reverien, umwarimu ku ishuri rya GS St Joseph Birambo ufite umuryango w'abantu batanu n'umuryango wa Mukanshimiyimana Ancille w'imyaka 28 yigisha muri GS Nyabikenke B. Mukanshimiyimana inkongi yabaye adahari kuko yagiye iwabo mu biruhuko.

    Inzu yafashwe n'inkongi nta bwishingiziri yari ifite. Uwizeyimana yasabye ba nyir'inzu ko bajya bazishyira mu bwishingiye kugira ngo mu gihe habaye impanuka nk'iyi bashumbushwe ibyabo byangijwe n'inkongi.

    Hakekwa ko iyi nkongi yatewe n’umuriro w’amashanyarazi

    Inzu yo mu Karere ka Karongi yafashwe n’inkongi ihiramo ibifite agaciro ka miliyoni 25Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-inzu-y-umuturage-yafashwe-n-inkongi-hahiramo-ibifite-agaciro-k-arenga