Perezida Kagame yemeje ko ntacyo atakoze ngo atere inkunga ruhago Nyarwanda ariko bikananirana #rwanda #RwOT

Written by

in

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yatangaje ko nta kintu na kimwe atakoze mu bushobozi bwe mu rwego rwo gufasha no guteza imbere ruhago Nyarwanda, ariko asanga hakiri ibibazo bituma uyu mukino utagera ku rwego rwifuzwa.

Ibi yabivugiye mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026, kuri Kigali Convention Centre, ubwo yabazwaga na mu bibangamira iterambere ry’umupira w’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko yagiye atanga inkunga zitandukanye, harimo no gushaka amafaranga yo gufasha ibikorwa bya ruhago, ariko ko ibyo byonyine bidahagije mu gihe hari imyitwarire n’imikorere bidahinduka.

Ati 'Hakorwa iki se ko ahubwo ari wowe nabaza, njyewe nagerageje ibyo nshoboye ndafasha, ndasunika, ndagira nte gusa ariko ntabwo nzi icyo nafasha kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza kuko ikibazo ari twebwe kirimo n’abanyarwanda, n’abakinnyi n’abandi ikibazo nitwe kirimo tukivanyemo twatera imbere.'

Umukuru w’Igihugu usibye ko atemera ko ruhago nyarwanda igeze ku rwego rwiza yifuza, yanahamije ko mu bibangamira ruhago harimo imyitwarire itari myiza, aho bamwe mu bakinnyi n’abareberera uyu mukino bagiye bagaragara bitabaza kuraguza n’ibirozi aho kwibanda ku kazi no ku myitozo.

Ati: 'Nge nta nubwo nemeranya nawe kuko kwitwara neza biracyari hasi rwose.”

'Uribuka mu minsi yashize ukabona abantu barakina umupira ariko ugasanga n’imyifatire ubwayo ntabwo ihwitse, sinzi uwabwiye abantu ko abakinnyi b’umupira bagomba kugura indi misatsi cyangwa iyabo yo ku mutwe bagomba bayiziringa ukuntu bashatse noneho ibyo bikavaho bikajya mu kuraguza no mu birozi noneho byarangiza bikajya no kwiba n’amikoro yari arimo wenda n’ahandi birahaba ariko hano niho ndi kuvuga .'

Kagame yanenze kandi amakimbirane n’intonganya hagati y’amakipe, avuga ko umuntu ushaka kugera ku ntego agomba kumenya aho yerekeza no gushyira imbaraga mu bikorwa bimuganisha ku ntsinzi.

Yanavuze kandi yageze aho afata n’ideni agashyira mu mupira kuko ingengo y’imari yabaga idahagije ariko bikanga bikaba iby’ubusa.

Yavuze ko iterambere rya ruhago rikwiye gutangirira mu bana, hakabaho gahunda ihamye yo kubaka impano kuva bakiri bato.

Perezida Kagame yavuze ko nubwo yiteguye gukomeza gufasha igihe cyose ubufasha bwe buzaba bukenewe, abashinzwe ruhago na bo bakwiye gukora ku bibazo biri imbere yabo.

Perezida Kagame yavuze ko atishimiye aho ruhago Nyarwanda iri uyu munsi

Source : http://isimbi.rw/perezida-kagame-yemeje-ko-ntacyo-atakoze-ngo-atere-inkunga-ruhago-nyarwanda.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *