CAF ishobora kutigobotora ingingo yatanzwe na APR FC mu bujurire #rwanda #RwOT

Written by

in

APR FC itegereje igisubizo cya CAF cyo kutajya gukinira muri DR Congo nubwo ibaruwa ya mbere yari yatewe utwatsi ibwirwa ko umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League na Aigles du Congo ugomba kubera muri iki gihugu.

APR FC nyuma yo gutombora iyi kipe, yagize impungenge bitewe n’icyorezo cya Ebola kiri muri DR Congo ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke uri muri iki gihugu.

APR FC yahise yandika isaba ko bitewe n’izi mpamvu uyu mukino wakwimurwa ukaba wabera mu kindi gihugu ndetse n’umukino wo kwishyura akaba ari ho ubera (terrain neutre).

Gusa CAF yasubije iyi kipe ko bidashoboka. Ku Cyumweru yahise yongera kwandika ijuririra iki cyemezo igaragaza ko kujya muri DR Congo hari ingaruka bishobora guteza.

Muri iyi baruwa ya APR FC yashyizemo ingingo ikomeye ivuga ko bigendanye n’amabwiriza y’ubuzima yashyizweho mu kurwanya iki cyorezo cya Ebola, by’umwihariko mu Rwanda, amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima ateganya ko umuntu wese uvuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo agomba kumara iminsi 21 ari mu kato.

Aha ni ho yerekanye ko kujya gukinira muri iki gihugu, umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru gikurikiyeho utaba kuko baba bakiri mu kato.

Kugeza ubu RDC ifite stade ebyiri gusa zemewe na CAF ari zo TP Mazembe Stadium na Frédéric Kibassa Maliba Stadium, zombi ziba i Lubumbashi.

Amakuru avuga ko Les Aigles du Congo na yo idakozwa ibyo gukinira i Lubumbashi kubera ubukeba buba hagati yayo na TP Mazembe iheruka kuyitwara Igikombe cya Shampiyona.

Mu bihugu bivugwa ko umukino wakwimurirwamo, mu gihe icyo cyemezo cyaba gifashwe, harimo Tanzania aho Les Aigles du Congo yabanje gukorera umwiherero mbere yo kujya muri Angola.

APR FC yajuriye muri CAF

Source : http://isimbi.rw/caf-ishobora-kutigobotora-ingingo-yatanzwe-na-apr-fc-mu-bujurire.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *