Blog

  • Ibihugu bya Afurika y'Iburasirazuba byahuriye i Kigali mu nama yo gushaka ishoramari mu buhinzi n'ubworozi – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yitwa 'Hand-in-Hand Investment Forum for Eastern Africa' yatangiye ku wa 24 Kanama 2026, ihuza abahagarariye Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Somalia, Sudani y'Epfo na Uganda.

    Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko umusaruro w'iyi nama utazagaragarira mu biganiro gusa, ahubwo ko izanagaragarira ku bushobozi bwayo bwo guhindura ibitekerezo ishoramari rifatika rigirira akamaro abahinzi, abikorera n'abaturage muri rusange.

    Yagize ati 'Dukeneye kuva ku biganiro tukagera ku bikorwa bifatika, kandi umusaruro w'iyi nama ntuzapimirwa ku biganiro gusa, ahubwo ni ku bushobozi bwacu bwo guhindura ibitekerezo, ishoramari na ryo rikagirira abahinzi, abikorera ndetse n'abaturage bo mu cyaro inyungu ifatika.'

    Dahir yavuze ko gahunda ya Hand-in-Hand igamije gufasha ibihugu kuva ku mishinga ishingiye gusa ku nkunga, ahubwo bikagera ku ishoramari rifatika rishobora guhindura ubuhinzi n'uburyo ibiribwa bitunganywa.

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Telesphore Ndabamenye, yavuze ko ikibazo atari uko habuze imishinga kuko amahirwe yo ahari kandi akaba akwiye guhindurwamo ishoramari rishobora kubyara inyungu.

    Yagize ati 'Amahirwe arahari. Igisigaye ni ukuyahinduramo ishoramari rishobora kubyara inyungu, rikaguka kandi rikagira uruhare mu iterambere.'

    Minisitiri Ndabamenye yavuze ko u Rwanda rukorana na FAO mu kumenya ahari amahirwe y'ishoramari mu nzego zitandukanye z'ubuhinzi no gutegura imishinga ishobora guhuza abashoramari n'igishoro, ikoranabuhanga n'ubumenyi bikenewe.

    Umuhuzabikorwa wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko mu bikorwa birimo ubuhinzi bw'ikawa, ubworozi n'amata, uburobyi, ubuhinzi bw'imboga n'imbuto, ibinyampeke n'ibihingwa bivamo amavuta harimo amahirwe.

    Nubwo bimeze bityo, yavuze ko imihindagurikire y'ikirere, ibikorwaremezo bidahagije, ikiguzi kiri hejuru mu rwego rw'ubwikorezi ndetse no kubona igishoro bigoye, bimwe mu bikomeje gukoma mu nkokora ishoramari mu rwego rw'ubuhinzi.

    Farayi yavuze ko gukemura ibyo bibazo bisaba ubufatanye bukomeye hagati ya Leta, abikorera, ibigo by'imari, abafatanyabikorwa mu iterambere n'abahanga mu by'ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Ibihugu byose uko ari umunani byo muri Afurika y'Iburasirazuba biri muri gahunda ya Hand-in-Hand, bigamije gukurura ishoramari ryongerera agaciro umusaruro, guteza imbere ubucuruzi ndetse n'ubufatanye hagati yabyo.'

    Zimudzi yavuze ko iyi nama igamije kugaragaza amahirwe y'ishoramari ahari, guhuza abashoramari n'abafite imishinga ndetse no gutuma habaho amasezerano ashobora kwihutisha impinduka mu buhinzi n'ubworozi muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Yavuze kandi ko iyi nama ibaye mu gihe aka karere kari kwitegura inama ya 'Africa Food Systems Summit' izabera i Kigali mu cyumweru cya mbere cya Nzeri 2026, ndetse n'inama mpuzamahanga ya 'FAO Hand-in-Hand Investment Forum' iteganyijwe i Roma mu Butaliyani mu Ukwakira 2026.

    Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu bigera mu munani byo muri Afurika y’Iburasirazuba

    Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi byakemuka mu gihe habaye ubufatanye

    Umuyobozi wa FAO mu Rwanda, Mohamed Aw Dahir, yavuze ko umusaruro w’iyi nama uzapimirwa ku bushobozi bwo guhindura ibitekerezo ishoramari rifatika

    Umuyobozi wa FAO mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Farayi Zimudzi, yashimangiye ko ibibazo biri mu buhinzi n’ubworozi byakemuka mu gihe habaye ubufatanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibihugu-bya-afurika-y-iburasirazuba-byahuriye-i-kigali-mu-nama-yo-gushaka

  • Karongi: Utugari turindwi ntiturageramo umuriro w'amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yari yarihaye intego yo kugeza amashanyarazi ku baturage bose 100% bitarenze 2024, ariko iyi ntego ntabwo iragerwaho aho mu mpamvu zabiteye harimo no kuba hari abaturage batuye ahataragenewe guturwa.

    Mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi harimo ifite utugari tutarageramo umuriro w'amashanyarazi turimo Nzaratsi, na Kabaya yo mu Murenge wa Murundi na Nyabikeri yo mu Murenge wa Ruganda.

    Imwe mu mirenge ifite utugari twose tugeramo amashanyarazi na yo usanga ijanisha ry'abo ageraho riri hasi kuko hari aho usanga amashanyarazi agera mu gace gato k'ako kagari ariko hari imidugudu myinshi umuriro w'amashanyarazi utarahagera.

    Umurenge wa Murambi utuwe n'abarenga ibihumbi 25 ni umwe mu mirenge ifite ijanisha riri hasi kuko 43% aribo bagerwaho n'amashanyarazi.

    Yankurije Jeannette wo mu Murenge wa Murambi avuga ko kuba aho batuye hataragera amashanyarazi biri mu bidindiza ireme ry'uburezi kuko abanyeshuri babura uko basubiramo nijoro.

    Ati 'Abana bacu bibagora gukoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga kuko atangira gushakisha ibintu kuri Google nkayita nyimwaka ngo atamarira umuriro. Natwe biratundindiza gukora imirimo ibyara inyungu no kubona serivisi z'ingenzi. Icyifuzo cyacu ni uko natwe Leta yatwegereza umuriro w'amashanyarazi utari ukomoka ku mirasire y'izuba'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald avuga mu mushinga mushya igiye gutangira yo kwegereza abaturage amashanyarazi bagiye bareba uduce twose twagiye dusigaraga tutageramo amashanyarazi, imidugudu n'utugari.

    Ati 'Iyo mishinga ihari ifite gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi nibura mu myaka ibiri iri imbere ariko bikajyana n'imiturire kuko ntabwo twashira amashanyarazi umuntu utuye ahagenewe guhinga kandi ejo azimuka. Icyo tuvuga ni uko amashanyarazi n'ibindi bikorwaremezo nk'amazi birashyirwa ahagenewe guturwa'.

    Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ingufu REG mu Karere ka Karongi, Kiiza Francis yabwiye IGIHE ko umushinga Ascent watangije muri Gashyantare 2026 ukaba uzarangira mu 2028.

    Ati 'Uwatsindiye isoko yatumije ibikoresho mu Bushimwa bitarenze Ukwakira bizaba byageze mu Rwanda atangire ageze amashanyarazi aho ataragera'.

    Umushinga Ascent uzakorera mu gihugu hose ariko by'umwihariko mu Ntara y'Iburengerazuba uzakorera mu turere twa Karongi, Rutsiro na Nyamasheke.

    Mu kwegereza abaturage amashanyarazi Akarere ka Karongi kageze kuri 87,6%. Muri bo abafite umuriro ufatiye ku muyoboro mugari ni 67,2%.

    Ibiro by’Akarere ka Karongi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-utugari-turindwi-ntiturageramo-umuriro-w-amashanyarazi

  • Icyo ubushakashatsi buvuga ku rukundo rw'abashakanye rwimukira ku bana – #rwanda #RwOT

    Hari abandi bavuga ko atari ikibazo cy'umugore gusa, ahubwo ko ari icy'abashakanye muri rusange kuko bose bimurira urukundo ku bana, ahasigaye bagahuzwa gusa n'inshingano bahuriyeho ziganjemo izo kurera. Abashakashatsi babivugaho iki?

    Nko mu 2022 ubushakashatsi bwashyizwe ku rubuga rw'Ikigo gishinzwe Ubuzima muri Amerika, National Institutes of Health, mu Ishami ryacyo rishinzwe amakuru y'ikoranabuhanga mu buvuzi, National Center for Biotechnology Information (NCBI), bwagaragaje ishusho y'impinduka ziba iyo abakundana cyangwa abashakanye bamaze kubyarana.

    Ubu bushakashatsi bushingiye ku busesenguzi bwakorewe ubundi bushakashatsi 49 bwakozwe mu bihe bitandukanye ndetse bugakorerwa mu bihugu bitandukanye, aho 19 muri bwo bwakorewe muri Amerika y'Amajyaruguru, 14 bugakorerwa mu bihugu by'i Burayi.

    Hasesenguwe amakuru yatanzwe n'abantu 145.139 barimo ab'igitsinagore 139.956 n'abigitsinagabo 4.790. Muri bo hari harimo na 'couples' icyenda z'abakundana ariko batarabyara na 'couples' 97 z'ababyaranye ariko ari ari ubwa mbere.

    Bagiye bakurikiranwa mu bihe bitandukanye, nk'ababyaranye bakabazwa amakuru mbere yo gutwita, mu gihe cyo gutwita ndetse na nyuma yo kubyara.

    Byaje kugaragara ko uko abantu banyurwa mu rukundo cyangwa mu rushako rwabo bigenda bigabanuka iyo hajemo umwana cyane cyane uwa mbere, ndetse bikagabanuka cyane mu mwaka wa mbere nyuma yo kubyara uwo mwana w'imfura.

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko zimwe mu mpamvu zibitera ari uko usanga iyo abakundana batarabyarana usanga buri wese agira igihe kinini cyo kwita kuri mugenzi we, bikagabanuka iyo hajemo uwo mwana kuko usanga bose bahugira ku kumwitaho.

    Abagore ni bo benshi bumva batacyitaweho mu rukundo cyangwa mu rushako nyuma yo kubyara. Iryo gabanuka kandi rirakomeza kuri izo 'couples' no mu mwaka wa kabiri nyuma yo kubyarana umwana w'imfura, ariko ho bikaba ku kigero gito cyane ugereranyije n'uko biba bimeze mu mwaka wa mbere.

    Izindi mpamvu zagaragajwe ni uko kuba umubyeyi ku nshuro ya mbere bihindura icyo wagereranya n'ibiranga umuntu, inshingano ze ndetse n'uko yitwara mu buzima bwa buri munsi, bikagira uruhare mu mpinduka z'uko yitwara kuko bimutera 'Stress' ugasanga agabanyije igihe yahaga na wa mukunzi we babyaranye.

    Impinduka zizanwa n'ihindagurika ry'imisinzirire ku babyeyi bashya bitewe no kwita ku ruhinja ndetse no kwita ku bindi bintu bishya bijyanye no kurwitaho, na byo bituma ababyaranye bagabanya uko bitanagaho kubera guhugira ku mwana.
    Byanagaragaye ko nyuma yo kubyara, usanga ababyaranye bagabanya uburyo bwo guhanahana amakuru cyangwa se uko bakora 'communication' hagati yabo kubera uko guhugira ku kwita ku mwana, ndetse bakanagabanya uko bagaragarizanya ya marangamutima y'urukundo bagaragarizanyaga mbere yo kubyara.

    Ikindi ni uko burya nyuma yo kubyara usanga hagati y'ababyeyi hatangira kugaragara cyane amakimbirane cyangwa byinshi batumvikanaho, bijyanye n'izo nshingano nshya zo kwita kuri uwo mwana.

    Hari no kuba nyuma yo kubyara usanga gufashanya hagati y'ababyeyi bashya bigabanuka, mbese hamwe wakeneraga umukunzi wawe byihutirwa ugahita umubona ugasanga si ko bikimeze nyuma y'uko mubyaye, bigatuma utangira gutekereza ko atakikwitaho nka mbere kandi ari impinduka zazanwe n'izo nshingano nshya zo kwita ku mwana.

    Iryo gabanuka ryo kumva umuntu akunzwe mu rukundo cyangwa mu rushako kandi ryanagaragaye kuri 'couples' zitarabyara uko bagenda bamarana igihe, ariko ho biba ku kigero gito ukurikije uko byari bimeze ku babyaye bakoreweho ubu bushakashatsi.

    Ikindi ababyaranye badakwiye kwirengagiza, ni impinduka z'umwihariko ziba ku mugore nyuma yo kubyara zinamutera agahinda gakabije, ibizwi nka 'Postpartum Depression'. Aka gahinda kibasira nibura umugore umwe muri barindwi nyuma yo kubyara nk'uko ubushakashatsi bubyerekana.

    Hari abagore bamara kubyara bakumva batakinezezwa n'ibintu runaka byabashimishaga mbere, bakagira uguhindagurika mu marangamutima, bakumva bigunze, ndetse bamwe bagatekereza ko batagihabwa agaciro nyuma y'uko usanga hari inshingano batakibasha kuzuza kandi barazikoraga neza mbere yo gutwita no kubyara.

    Niba uri mugabo w'uwo mugore, biba bigoranye ko wamwitegaho byinshi mu kumwitaho ngo akwereke urukundo rwinshi nk'uko yabikoraga mbere y'izo mpinduka. Gusa ntibiba bisobanuye ko atakigukunda, ahubwo uba ukwiye kugira amakuru kuri izo mpinduka ziri kumubaho, mugafatana imyanzuro y'uko munyurana muri ibyo bihe mutababazanyije.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-ubushakashatsi-buvuga-ku-rukundo-rw-abashakanye-rwimukira-ku-bana

  • Musanze: Ikirombe cyagwiriye batandatu, bane barapfa – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Gataraga mu Kagari ka Rubindi, mu masaha y'igitondo cyo kuri uyu wa kabiri, tariki 25 Kanama 2026.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi yahamirije IGIHE aya makuru.

    Ati 'Iki kinombe cyacukurwamo itaka babumbamo amatafari ku buryo butemewe, ni cyo cyaje kugwira abagore batandatu, bane barapfa, abandi babiri barakomereka, haketswe ko ari uko nta bumenyi bwo gucukura bari bafite, bagacukura nabi kikabagwira.'

    Amakuru akimara kumenyekana inzego zitandukanye zahageze ziratabara, ndetse abakomeretse bajyanwa ku Bitaro bya Ruhengeri kwitabwaho.

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko nyir'ikirombe yahise afatwa ndetse kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Busogo.

    CIP Ngirabakunzi yaboneyeho gusaba abaturage kumenya ko ubucukuzi bugomba gukorwa neza, kuko iyo bukozwe nabi butera impanuka zishobora guhitana ubuzima bwabo, abasaba kwirinda ubucukuzi butemewe.

    Yanaboneyeho gusaba ba nyir'ibirombe kurushaho kubahiriza amabwiriza agenga ubucukuzi, bagashaka ubwishingizi.

    Ibiro by’Akarere ka Musanze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ikirombe-cyagwiriye-batandatu-bane-barapfa

  • Amazina y’imfura ya Chryso na Sharon bari mu mashimwe #rwanda #RwOT

    Abahanzi b’indirimbo zo kuramya no guhimabza Imana bakora nk’itsinda, Chryso Ndasingwa na Sharon Gatete bafite amashimwe menshi, nyuma yo kwibaruka imfura yabo akaba ari umuhungu.

    Uyu mwana bibarutse ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026, akaba yazanye ibyishimo muri uyu muryango wiyeguriye gukorera Imana.

    Mu mashusho yabo yagiye hanze, Chryso Ndasingwa akaba yashimiye Imana ndetse ahita anahishura amazina y’uyu mwana w’umuhungu.

    Ati 'Turashima Imana yaduhaye umwana w’umuhungu, yitwa Ndasingwa Lael Ramya.'

    Bibarutse nyuma y’uko tariki ya 17 Ukwakira 2025 bakoze ubukwe nyuma y’imyaka icyenda baziranye mbere yo gukora ubukwe cyane ko bamenyanye mu 2015, berekanwa mu rusengero rwa Newlife Bible Church Kicukiro tariki 29 Kamena 2025, ni mu gihe Ku wa 4 Nzeri 2025 basezeranye imbere y’amategeko.

    Ku wa 25 Kamena 2025 ni bwo Ndasingwa yambitse impeta Getete Sharon bemeranya kurushinga umuhango wari ukurikiye uwo gusaba no gufata irembo wabaye ku wa 22 Kamena 2025.

    Cryso Ndasingwa na Sharon Gatete bibarutse imfura yabo

    Source : http://isimbi.rw/amazina-y-imfura-ya-chryso-na-sharon-bari-mu-mashimwe.html

  • Igisubizo cya Perezida Kagame kuri Kayumba Darina wamubwiye ko hari filime imuvugaho yakoze #rwanda #RwOT

    Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yabwiye Kayumba Darina ko yizeye ko umunsi umwe azabasha kureba filime yamukozeho.

    Hari mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga n’abandi ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

    Kayumba Darina wabaye igisonga cya kabiri cya Nyampinga w’u Rwanda 2022, ni umwe mu bari bitabiriye iki kiganiro akaba yashimiye Perezida Kagame aho agejeje u Rwanda kuko ibikorwa byivugira.

    Ati 'Mbere ya byose ndashaka kuvuga ko ari ugushima gusa. Nkorera ku mbuga nkoranyambaga (Content Creator). Mu by’ukuri ndashima ubuyobozi bwawe n’impinduka u Rwanda rukomeje kugaragaza. Nkatwe tukiri bato dutewe ishema n’icyerekezo igihugu cyacu kirimo kuganamo kandi twishimira amahirwe duhabwa tugire uruhare mu kubaka igihugu, kuvuga inkuru zacu tukagira uruhare mu hazaza h’u Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko hari na filime nto yakoze igaruka kuri Perezida Kagame kandi yizeye ko umunsi azayireba.

    Ati 'Nakoze na filime nto ikuvugaho, Imana nibishaka uzayireba. Imana nibishaka bizakunda.'

    Perezida Kagame yamusubije ati 'Ndizera ko umunsi umwe nzabasha kuyireba.'

    Perezida Paul Kagame yabasabye gukomeza gukora ibishoboka byose kandi uko bashoboye ko na leta icyo ishobora gukora izagikora kandi ko na we niba hari icyo yafasha azagikora.

    Darina yakoze filime ivuga kuri Perezida Kagame

    Perezida Kagame yavuze umunsi umwe bizakunda akayireba

    Source : http://isimbi.rw/igisubizo-cya-perezida-kagame-kuri-kayumba-darina-wamubwiye-ko-hari-filime.html

  • Oswakim yiseguye ku mvugo yakoresheje imbere ya Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald uzwi nka Oswakim, yiseguye ku mvugo yaraye akoresheje imbere ya Perezida Kagame avuga ko yacitswe.

    Hari mu kiganiro n’Itangazamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga na Perezida Kagame cyagarukaga ku ngingo zitandukanye, cyabaye ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 24 Kanama 2026.

    Ubwo umunyamakuru Mutesi Scovia yajyaga kubaza, Perezida Kagame yabanje kumusaba kumusobanurira ikibazo yabonye yagiranye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahangu w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier ko yabibonye ariko ntiyamenya ibyo ari byo.

    Yabivuzeho ntiyabyumva neza, Minisitiri Olivier Nduhungirehe na we abivugaho na Albert Rudatsindurwa abivugaho ni no muri uwo mujyo na Oswakim na we yavuze kuri iki kibazo.

    Oswakim yagize ati “Byose narabikurikiye, nagize icyo mbivugaho kuko navuze ko bakabaye barabiganiriye mu gikari ariko Minisitiri arambwira ngo byari bimaze kuba byinshi… Mpagurutse ngira ngo nkemure iki kibazo ni umuntu unyandikiye arambwira ngo ndabizi ko wabikurikiranye, saba ijambo ukemure ikibazo.”

    Iyi mvugo ntabwo yakiriwe neza n’abantu benshi aho bibajije ububasha afite ku buryo ajya gukemura ikibazo ahantu hari Umukuru w’igihugu.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro akora cya Zinduka, Oswakim yiseguye avuga ko atari byo yashakaga kuvuga ahubwo yacitswe.

    Ati “Kuriya ni ugucikwa. ntabwo ari byo nashakaga kuvuga, nashakaga kuvuga ko nje gufasha mu gutuma umuti uboneka, ntabwo ari njye ukemura ikibazo, nari nje kuvuga ko navuga biganisha ku buryo haboneka umuti.”

    “Umuti watuma nta muntu useba, ni wo nari nzanye, n’umutima nama wanjye urabinyemerera, n’Imana yarambonaga, igihe kizagera nzabihemberwa kuko njye nta bintu by’inzika ngira njyewe.”

    Oswald Mutuyeyezu akaba yavuze ko yasabye umwanya nyuma y’uko hari umupadiri w’inshuti ye wari umwandikiye amusaba kugira icyo yabivugaho kuko yabikurikiranye abizi.

    Mu kiganiro na Perezida Kagame, Oswakim yakoresheje imvugo yanenzwe na benshi

    Oswakim yiseguye ku mvugo yakoresheje

    Source : http://isimbi.rw/oswakim-yiseguye-ku-mvugo-yakoresheje-imbere-ya-perezida-kagame.html

  • Perezida Kagame yakomoje ku cyatuma Afrika yihuta mu iterambere #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, akaba n'umwe mu batangije African School of Governance (ASG), yavuze ko Afurika itakiri Afurika yo mu myaka 50 ishize, bityo ko n'imitekerereze n'imyumvire by'Abanyafurika bigomba guhinduka kugira ngo Umugabane ukomeze gutera imbere.

    Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 25 Kanama 2026, ubwo i Kigali hatangiraga inama mpuzamahanga izamara iminsi ibiri yiswe Africa Mindset Reset Forum 2026, ihuriza hamwe abayobozi, abahoze bayobora ibihugu, abashakashatsi, abikorera n'abandi bafite uruhare mu iterambere rya Afurika.

    Iyi nama y'iminsi ibiri iri kubera muri Kigali Convention Centre, yateguwe na African School of Governance, ikaba igamije kuganira ku buryo Afurika yahindura imitekerereze, imiyoborere n'uburyo ishyira mu bikorwa gahunda zayo kugira ngo iterambere ry'Umugabane rirusheho kwihuta.

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika y'ubu itandukanye cyane n'iyo mu myaka 50 ishize, haba mu mitekerereze, imyumvire, ubushobozi ndetse n'iterambere. Ku bwe, impinduka zabayeho zigomba gutuma Abanyafurika bareba ejo hazaza bafite imyumvire mishya kandi bakagira ubushake bwo kwishakamo ibisubizo by'ibibazo by'Umugabane.

    Yagaragaje ko igihe kigeze ngo Afurika itava gusa mu gutegura gahunda n'imyanzuro, ahubwo ishyire imbaraga mu kubishyira mu bikorwa no kugera ku musaruro ugaragara.

    Iyi ngingo ni imwe mu z'ingenzi zaganiriweho muri iyi nama, aho abayitabiriye bashaka kureba uburyo Afurika yava ku byifuzo n'amagambo meza ikajya ku bikorwa bifatika. Inama kandi iribanda ku miyoborere myiza, kubaka inzego zikomeye, guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'abantu, kwishakira ibisubizo by'Afurika ndetse no gukomeza kwishyira hamwe kw'ibihugu by'Umugabane.

    Perezida Kagame yari kumwe n'abanyacyubahiro batandukanye barimo Prof. Jane Naana Opoku-Agyemang, Visi Perezida wa Ghana; Thabo Mbeki, wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo; na Hailemariam Desalegn, wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia akaba na Chairman akaba n'umwe mu batangije African School of Governance.

    African School of Governance, ari na yo yakiriye iyi nama, yatangijwe muri 2022 ivuye ku bitekerezo bya abarimo Perezida Kagame na Hailemariam Desalegn, hagamijwe kubaka urubyiruko n'abayobozi b'Afurika bafite ubumenyi, imitekerereze n'ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo by'iterambere ry'Umugabane.

    Insanganyamatsiko y'iyi nama yibanda ku mpinduka ziva kuri Pan-Africanism zigana kuri Meta-Africanism, aho Afurika ishaka kwibanda cyane ku kwifatira inshingano z'iterambere ryayo, kubaka inzego zikomeye, gukoresha neza umutungo wayo no gushyira mu bikorwa gahunda zayo.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/25/perezida-kagame-yakomoje-ku-cyatuma-afrika-yihuta-mu-iterambere/

  • APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya #rwanda #RwOT

    APR BBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ya Basketball ku nshuro ya Kane yikurikiranya nyuma yo gutsinda Patriots BBC amanota 114 -76.

    Ikipe y'Ingabo yabigezeho nyuma yo gutsinda umukino wa nyuma wa kane wa Play-offs, wakinwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Kanama 2026.

    Ni umukino watangiye wegeranye cyane icyakora uko iminota yicumaga, APR yongeraga ikinyuranyo ibifashijwemo na Craig Randall na Adonis Filer.

    Igice cya mbere cyarangiye APR BBC iyoboye umukino n'amanota 56 kuri 43 ya Patriots BBC.

    Mu gice cya kabiri, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo, Patriots icika imbaraga, umukino wiharirwa cyane na APR yanahinduye abakinnyi igashyiramo abadakunze kubona umwanya wo gukina.

    Umukino warangiye APR BBC yatsinze Patriots amanota 114-76, yegukana Igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya kane yikurikiranya, inahembwa miliyoni 15 Frw.

    REG BBC yegukanye umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda RSSB Tigers imikino 2-1.

    Umutoza mwiza w'umwaka yabaye Niyomugabo Munyandamutsa Sunny utoza Patriots BBC.

    Umukinnyi wazamuye urwego kurusha abandi yabaye Kwizera Sage Hubert. Myugariro mwiza yabaye Garba Chingka Kennedy wa Patriots.

    Umukinnyi watsinze amanota atatu menshi yabaye Eliott Cole wa REG BBC watsinze angana na 63. Umukinnyi watsinze amanota menshi kurusha abandi muri shampiyona ni Damaria Franklin wa Patriots watsinze angana na 504.

    Umukinnyi wahize abandi muri shampiyona isanzwe (Regular season) yabaye Garba Chingka Kennedy ukinira Patriots BBC.

    Ni mu gihe umukinnyi wahize abandi mu mikino ya kamarampaka yabaye Craig Randall wa APR BBC. Uyu mukinnyi yagize umwaka udasanzwe kuko yanabaye MVP wa BAL 2026.
    ImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImageImage

    Source : https://rushyashya.net/apr-bbc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-ku-nshuro-ya-kane-yikurikiranya/

  • Ayo bwinjije yikubye kane mu myaka itanu: Ubukerarugendo bwabaye inkingi mwikorezi ku iterambere ry'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'ibikorwa by'umwaka wa 2025 y'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB igaragaza ko muri rusange ubukerarugendo bw'u Rwanda bwinjije miliyoni 685$.

    Imibare igaragaza ko uyu musaruro wikubye hafi kane ugereranyije n'ayo uru rwego rwari rwinjije mu myaka itanu ishize.

    Mu 2021 ibikorwa by'ubukerarugendo byinjije miliyoni 164 z'amadolari ya Amerika, mu 2022 icyorezo cya Covid 19 kimaze gucogora ayo bwinjiza agera kuri miliyoni 455 z'Amadorali.

    Mu 2023, amafaranga yinjijwe n'ubukerarugendo yageze kuri miliyoni 620 z'Amadolari, nyuma aza kugera mbere yo kugera kuri miliyoni 647$ mu 2024 na miliyoni 685$ mu 2025.

    Mu 2025 honyine, umusaruro w'ubukerarugendo wiyongereyeho 6% ugereranyije n'umwaka wabanje, aho byatewe n'ubwiyongere bw'abagenzi ndetse n'ikorwa ry'ingendo z'indege. RDB ivuga ko amafaranga ava mu ngendo zo mu kirere yazamutseho 9% agera kuri miliyoni 594 z'Amadolari.
    Ubukerarugendo bushingiye ku gusura ingagi bwakomeje kuba isoko rikomeye ry'amafaranga, aho bwinjije miliyoni 248 z'Amadolari mu 2025, bwiyongeraho 7%.

    Nanone kandi, ingendo zo gusura inshuti n'abavandimwe (VFR) zazamutse cyane, zibyara miliyoni 180 z'Amadolari, nyuma yo kwiyongera ku kigero cya 19%.

    U Rwanda kandi rwakomeje kwagura ibice bigize ubukerarugendo, aho ingendo zishingiye ku burezi zinjije miliyoni 64 z'Amadolari nyuma yo kwiyongeraho 17%, mu gihe ubukerarugendo bw'ubucuruzi bwinjije miliyoni 112 z'Amadolari.
    Mu 2025, u Rwanda rwakiriye ba mukerarugendo miliyoni 1.49, bavuye kuri miliyoni 1,36 mu 2024, bingana n'ubwiyongere bwa 9%. Ubwiyongere bwagaragaye cyane mu bagenzi bakoresha indege, aho bazamutseho 23%, bigaragaza ko igihugu gikomeje gukurura abashyitsi mpuzamahanga.

    Kwita izina, igikorwa cy'ingenzi…

    Uyu mwaka wa 2026, umuhango wa Kwita Izina uzarangwa no kwita amazina abana b'ingagi 22, uzabera mu Kinigi mu Karere ka Musanze ku wa 4 Nzeri.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira kuba igikorwa ngarukamwaka mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 438, ndetse wamaze kwaguka uba warahindutse urubuga ruhuza abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abayobozi, bikorera n'abashyitsi mpuzamahanga mu kugaragaza uruhare rw'abaturage mu kurengera izi nyamaswa zidasanzwe.

    Ingagi zakomeje kwiyongera

    Imbaraga zimaze imyaka isaga ibiri mu kubungabunga ingagi zagize uruhare mu kongera umubare wazo. Ubu mu misozi y'Ibirunga ihuriweho n'u Rwanda, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habarurwa ingagi zo mu misozi mirmire zisaga 1,100.

    Kwita Izina yatangiye muri iyo misozigi zigera kuri 430 gusa. Uru rugendo rwagezweho ku bufatanye bwa Leta, imiryango iharanira kubungabunga ibidukikije, abashakashatsi, abagaga b'amatungo abarinzi ba pariki ndetse n'abaturage batuye hafi y'ahantu hakorerwa ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima.

    Kwita ku ngagi byajyanye no guteza imbere ubukerarugendo bw'u Rwanda. Mu 2025 abasuye igihugu bageze kuri miliyoni 1,49, biyongereyeho 9%.

    Miliyari 23 zasaranganyijwe abaturiye pariki…

    U Rwanda rwashyizeho gahunda yo gusaranganya amafaranga ava mu bukerarugendo n'abaturage batuye hafi y'ahantu nyaburanga, aho bahabwa 10% by'ayo yinjije.

    Binyuze muri iyi gahunda, igice cy'amafaranga ava muri pariki gisubizwa mu mishinga iteza imbere abaturage binyuze mu bikorwaremezo nk'amashuri, amavuriro, ibikorwa by'amazi n'ibindi.

    RDB ivuga ko kuva iyi gahunda yatangira arenga miliyari zisaga 23 z'amafaranga y'u Rwanda amaze gushorwa mu mishinga y'abaturage hafi 1.300, bigaragaza ko kubungabunga ibidukikije bishobora kujyana no kuzamura imibereho y'abaturage.

    Kwita Izina ntibikiri umuhango wo kwita amazina ingagi gusa, ahubwo ni ikimenyetso cy'urugendo rwo guhuza kubungabunga ibinyabuzima, ubukerarugendo n'iterambere rirambye.

    Kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga…

    U Rwanda ruri mu mushinga wo kwagura Pariki y'Igihugu y'Ibirunga, ufite agaciro ka miliyoni 259 z'Amadolari ya Amerika uzamara imyaka icumi. Ugamije kongera ubuso bwa pariki kuri hegitari 3.740 no kongeraho hegitari 6.620 z'akarere k'ubuhumekero.

    Harimo kandi Smart Green Village, umudugudu wa miliyoni 30 z'Amadolari ya Amerika, uri mu mudugudu wa Rurembo. Ugenewe imiryango yimurwa mu gice cyagenewe kwagurirwamo Pariki. Urimo amazi n'amashanyarazi, amashuri, amavuriro, aho guhinga no kororera n'ibindi.

    Uyu mushinga uzazamura imibereho y'abarenga 17.000, harimo ingo 547 zizimukira muuri uyu mudugudu, ukazagabanya amakimbirane hagati y'abantu n'ibidukikije bisigaye ku rugero rwa 80%.

    Mu muhango wa Kwita Izina 2026, abana b'ingagi 22 bazahabwa amazina n'abantu batoranyijwe baturuka mu nzego zitandukanye zirimo ababungabunga ibidukikije, abucuruzi, siporo, imyidagaduro, ibikorwa by'ubugiraneza ndetse n'abo mu inzego za Leta.

    Hateganyijwe n'ibindi bikorwa birimo imurikagurisha rijyanye no kubungabunga ibidukikije mu Kinigi, ibikorwa byo gusura no kwiga ibyerekeye ingagi, gahunda zo kumenyekanisha ubukerarugendo ndetse n'igitaramo cyo Kwita Izina kizabera i Kigali.

    Ba mukerarugendo bagamije kureba ingagi ni bo binjije menshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ayo-ubukerarugendo-bwinjiza-yikubye-kane-mu-myaka-itanu-ishize