Ibiganiro by'abayobozi b'impande zombi byabereye muri Village Urugwiro ku wa 28 Kanama 2026.
Ubutumwa bwashyizwe kuri X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu buvuga ko 'Perezida Kagame yakiriye Amb. Gatete Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo ya Loni ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UNECA), baganira ku rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda n'intego z'iterambere rirambye ry'igihugu.'
U Rwanda na UNECA bifitanye ubufatanye mu mishinga ijyanye no gutunganya amabuye y'agaciro.
Mu 2024 Amb Gatete yavuze ko UNECA yiteguye gufatanya n'u Rwanda mu guteza imbere umushinga wa Gako Beef uzatunganya inyama zigurishwa ku isoko ry'u Rwanda no hanze yarwo.
UNECA kandi icyo gihe yiyemeje gufatanya n'u Rwanda mu mushinga wa Gabiro Agribusiness Hub na wo ukorerwamo ubuhinzi bugezweho ku buso bwa hegitari ibihumbi 16.
Ni mu gihe mu byerekeye ubucuruzi harimo koroshya ubwambukiranya imipaka aho bagombaga kwigira hamwe uburyo ibicuruzwa byajya binyuzwa mu nzira y'amazi bikagera Kagitumba mu mushinga wiswe 'Akagera Navigation'.
Perezida Kagame yaganiriye na Amb Gatete Claver ku rugendo rw’iterambere ry’u Rwanda
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Amb. Gatete Claver hari na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa
Ntirenganya yagize ati 'Iyo inzu nshya zimaze kuzura, imiryango yari ifite ubutaka cyangwa inzu mu gace umushinga wubatsemo izahabwa kandi itunge inzu nshya zo guturamo, hashingiwe ku gaciro kagenwe k'umutungo bari bafite mbere ndetse hakurikijwe uburyo bwemewe bwo kwimura abantu no kubishyura indishyi.'
Yongeyeho ati 'Ntabwo ari ukwimura abantu gusa ngo bajyanwe ahandi; ahubwo umutungo wabo usanzwe uzishyurwa binyuze mu kubaha uburenganzira bwo gutunga amacumbi meza kandi agezweho.'
Yavuze ko umushinga wo kongera gutuza abaturage wa Kagugu wateguwe hashingiwe ku buryo bwakoreshejwe mu mishinga ya Mpazi na Nyabisindu igamije gutuza abantu neza.
Icyiciro cya mbere cy'Umushinga wa Mpazi mu Karere ka Nyarugenge kirimo inzu 800 zigezweho ndetse zatangiye guturwamo. Icyiciro cyo kuwagura giteganya gutanga izindi nzu zirenga 4.100.
Umushinga wa Nyabisindu wo kongera gutuza abaturage mu Karere ka Gasabo nawo uri kubakwa, uteganya gutanga inzu zirenga 2.000 yo guturamo bitarenze muri Kamena 2027.
Ntirenganya yavuze ko usibye umubare w'inzu zubakwa, iyi mishinga igamije kuzamura imibereho y'abaturage bafite amikoro make n'agereranyije, mu gihe hasigasirwa imiryango n'ibyo bagezeho mu myaka ishize.
Yagize ati 'Ibi bivuze ko imiryango ishobora kuva mu nzu zidatekanye cyangwa zitujuje ibisabwa ikajya mu nzu zigezweho, zifite umutekano kandi zifite serivisi nziza, idatatanye n'abaturanyi babo. Ababyeyi bashobora gukomeza kugera ku masoko n'ubucuruzi bari basanzwe bakoresha.'
Yagaragaje ko abaturage bazakomeza kuba hafi y'aho bakorera ndetse n'aho bakura amafaranga, mu gihe abana babo bazakomeza kwiga mu mashuri basanzwe bigamo.
Yagize ati 'Ikintu kizahinduka cyane ni imibereho yabo ya buri munsi; inzu zitekanye kandi zubatswe neza, isuku n'isukura byanogejwe, imihanda myiza n'imiyoboro y'amazi, imiturire myiza, ahantu ho kwidagadurira ndetse no kubona serivisi n'ibikorwaremezo byoroshye.'
Yabigarutseho mu kiganiro cyanyuze kuri RBA ku wa 28 Kanama 2026 cyagarukaga ku bidasanzwe byaranze ibizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri wa 2025/26.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'Amashuri, NESA, yavuze ko mu igenzura bakoze basanze nta munyeshuri winjiranye mu cyumba cy'ikizamini ibintu byatuma yica amabwiriza y'ikizamini cya Leta.
Ati 'Ntaho twigeze tubona ko hari umwana winjiranye ikintu runaka nka rwa rupapuro navuze yanditseho ibisubizo noneho ngo tuvuge ko ubu ari ho twahereye tuvuga ko yakopeye. Barabasatse koko bajya gukora ikizamini nta bintu bafite bituma batubahiriza amabwiriza ariko bikagaruka kuri cyakindi twavuze ngo babishowemo n'abandi bantu mu buryo twavuze mbere, barababwira, bababwira ibyo bagomba gukora, mu by'ukuri abana nubwo babifitemo uruhare muri ibyo byabaye ariko babishowemo, barakopejwe.'
Minisiteri y'Uburezi igaragaza ko abanyeshuri 7.188 ari bo baketsweho gukopera ibizamini bya Leta mu 2025/26, ari na bwo hari habonetse iki kibazo cyane.
Minisitiri Joseph Nsengimana yavuze ko umwarimu bizagaragara ko yakopeje abanyeshuri azahabwa igihano kizabera abandi urugero.
Ati 'Niturangiza iperereza twavuze, abo bizahama ko bagize uruhare muri ibi bintu bazahanwa. Ngira ngo niturangiza kubahana ntawe uzongera kubikora kugira ngo bumve ko ari ibintu tutagomba gukurikiza rwose kuko tutabikemuye bizamunga uburezi. Ntabwo rero ari ibintu twakwihanganira, ni ibintu tugomba guca burundu bikavaho.'
Yirinze kwemeza ko umwarimu uzafatwa yakopeye azirukanwa, kuko ngo hagomba gukurikizwa amategeko ariko 'ntabwo agomba kuba mu burezi.'
Minisitiri Nsengimana yavuze ko hagomba kwimakazwa umuco wo kwanga guhemukira abana, ahubwo abarimu bagashyirs imbere kwigisha abana bakamenya.
Umunyeshuri ufashwe yakopeye ahabwa zeru mu isomo yakopeye.
NESA yemeza ko uko ibizamini bya Leta bitegurwa n'uburyo bicungirwa umutekano nta buryo byasohoka ngo bibonwe mbere, ahubwo ngo ibikorwa byo gukopera byagaragaye ko bikorwa ku munsi wo kubikoraho.
Ibizamini bya Leta bigezwa kuri site birinzwe bikomeye
Ibi byabaye ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026, mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari cya Cyugaro mu Murenge wa Ntarama wo mu Karere ka Bugesera.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, SSP Hamduni Twizeyimana, yabwiye IGIHE ko abo bana bari bari gukina umupira w'amaguru na bagenzi babo ahantu hari umurima.
Uwo mwana w'imyaka 16 ngo ikipe ye yaje kuva mu kibuga we ashaka gusubiramo bagenzi be baramwangira ariko akomeza gushwana na bo.
Ati 'Uwo musore w'imyaka 18 rero baje gushwana cyane, umupira urangiye bakomeza gushotorana hanze y'ikibuga kugeza aho barwanye. Uwo musore w'imyaka 16 yari afite inkoni ayikubita mugenzi we mu musaya ahita atangira kuvirirana. Bakomeje kwiruka barwana bagera ahantu hari abaturage barabakiza.''
SSP Twizeyimana yavuze ko kuri ubu uwo musore afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ukorerwe isuzuma.
Ibi byabereye mu Murenge wa Gihango, Akagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Karangi mu masaa kumi y'urukerera rwo ku wa 28 Kanama 2026.
Bafashwe nyuma yo kwitikira ijoro bakajya gutaburura iyi nka nyamara ubuyobozi bubuza abaturage kurya amatungo yishwe n'uburwayi mu rwego rwo kurengera ubuzima bwabo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yabwiye IGIHE ko aba bose bafashwe kugira ngo bigishwe.
Ati 'Ni inka yari isanzwe irwaye, iza gupfa, iratabwa byemejwe na veterineri, nyuma abaturage bitwikira ijoro barayitaburura. Uko ari barindwi bafashwe ubu bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Gihango, aho bari gukurikiranwa, bakanigishwa bakanagirwa inama.'
Polisi y'u Rwanda ikorera mu Ntara y'Amajyepfo, ivuga ko ibikorwa byo kurwanya no kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bizwi cyane ku izina ry''IBYUMA'ndetse n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, bidakoranywe Umwimerere byagize uruhare runini mu kugabanya ibyaha ndetse n'imyitwarire ibangamira umutekano w'abaturage n'ibyabo mu Ntara y'Amajyepfo.
Ibi byagarutsweho mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, bukomeje gukorerwa mu bice bitandukanye by'Intara y'Amajyepfo, mu turere uko ari 8 tugize iyi Ntara, aho inzego zishinzwe umutekano zisaba abafite ibi binyobwa kubigaragaza kugira ngo bimenwe.
Abayobozi baganira n'abaturage.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, ubwo yari mu karere ka Gisagara yavuze ko kuva hatangira ibikorwa byo kurwanya ibi binyobwa, hari umusaruro ugaragara mu bijyanye n'umutekano.
Ati' Kuva twatangira ibi bikorwa byo kumena ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bitanakoranye n'umwimerere, nka Polisi ndetse n'izindi nzego umusaruro turi kuwubona mu buryo bugaragara kuko ibyaha byaragabanutse ugereranyije na mbere'.
CIP Kamanzi, avuga ko by'umwihariko mu Ntara y'Amajyepfo, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho hafi 50%, ndetse n'ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango n'ubujura bikaba byaragabanutse.
Ati' Mu Ntara y'Amajyepfo icyaha cyo gukubita no gukomeretsa cyagabanutseho 50 ku ijana(50%). Iki cyaha ndetse n'ibindi byaha birimo amakimbirane yo mu miryango, ubujura n'ibindi, abenshi babikoraga babiterwa n'ibyuma ndetse n'ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Uyu muvugizi, avuga ko ubukangurambaga bugamije gukomeza guca burundu ibi binyobwa. Asaba ababifite kubishyikiriza inzego bireba. Ati' Turi mu bukangurambaga bugamije kurandura burundu ibi binyobwa ndetse no kubwira abakibibitse cyangwa barabihishe ko inzego zitazabihanganira. Basabwa kubigaragaza bikamenwa'.
Bamwe mu baturage bavuga ko bishimira ibikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko babona ko byagize impinduka ku buzima bw'abaturage no mu miryango.
Nzabandora Vincent, umwe mu bashinzwe gukurikirana irondo ry'umwuga mu Karere ka Gisagara, avuga ko mbere wasangaga bamwe mu bashinzwe irondo banywa ibi binyobwa, bikabangamira inshingano zabo, ariko ubu ibintu byarahindutse .
Ukwimanishaka David, umusuderi wo mu Karere ka Gisagara, avuga ko kunywa 'IBYUMA' n'izindi nzoga byamubangamiraga mu kazi, ariko ubu akaba yarabiretse. Ati' Wasangaga njye na bagenzi banjye tunywa ibyuma ndetse n'izindi nzoga bikatwicira akazi, ariko ubu tumeze neza nta kibazo, dukora akazi. Turashimira Polisi n'izindi nzego baciye ibi binyobwa'.
Ishimwe Samuel, utuye mu Murenge wa Ndora, mu karere ka Gisagara avuga ko mbere yo kureka ibi binyobwa yakunze kurangwa n'urugomo ndetse akagirana ibibazo n'amategeko bitewe n'ibyaha yakoraga nyuma yo kunywa.
Ati' Nakoreshaga izi nzoga z'ibyuma ndetse n'izindi nzoga nkarangwa n'urugomo mu gihe nabinyweye. Nahoraga mfungwa bitewe n'ibyaha nabaga nakoze bitandukanye byaterwaga no kunywa ibyuma, ariko ubu aho ntakibinywa numva meze neza kandi nta byaha ngikora kuko mba mfite ubwenge buzima. Ndashimira Polisi n'izindi nzego ku guca ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, avuga ko akarere ke kishimira umusaruro wavuye mu bikorwa byo kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, kuko byari bifitanye isano n'imibereho mibi ndetse n'amakimbirane mu baturage.
Ati' Akarere ka Gisagara, twishimira umusaruro waturutse mu kurwanya izi nzoga zitujuje ubuziranenge, dore ko wasangaga abazinywaga babayeho nabi ndetse banabanye nabi n'abagenzi babo, bikagira uruhare mu guhungabanya umutekano'.
Akomeza ati' Ubona ko bimeze neza muri rusange. Turashimira Polisi n'izindi nzego dufatanya mu guhangana n'ibi binyobwa bitujuje ubuziranenge'.
Mu bukangurambaga bwa Polisi bugira buti 'HEHE N'ICYUMA' Inzego z'umutekano zigaragaza ko kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge ari imwe mu nzira zo gukumira ibyaha, mu gihe abaturage basabwa gukomeza gutanga amakuru ku babika, abakora cyangwa abakwirakwiza ibi binyobwa. Théogène Munyaneza
Umukinnyi wa filime Nyarwanda, Uwankusi Nkusi Linda wamamaye nka Lynda Priya yifurije umugabo we Irenge Christian isabukuru nziza amwibutsa ko amukunda kandi Imana yakoze kumuzana mu buzima bwe.
Buri tariki ya 28 Kanama 2026, Irenge Christian yizihiza isabukuru y’amavuko.
Kuri iyi nshuro bwo birihariye kuko ari ubwa mbere agiye kuyizihiza atari ingaragu ahubwo yubatse.
Umugore we Lynda akaba yamuteye imitoma myinshi amwifuriza ubuzima buzira umuze no kuramba.
Ati “Mana, warakoze ku bw’impano y’agatangaza y’ubuzima bw’umugabo wanjye kandi warakoze kumuzana mu Isi yanjye. Mu gihe yizihiza undi mwaka ndagusabye umuzengurutse ubuntu bwawe, uburinzi n’amahoro.”
“Muhe imbara mu kazi ke ka buri munsi, ubushishozi kuri buri cyemezo afata, amahoro akomeze azamuke mu mutima we. Umwibutse uburyo umwishimiye ndetse n’umuryango we, umuhe umugisha inzira n’ubuzima buzira umuze no kuramba.”
Tariki ya 8 Gashyantare 2026 nibwo Uwankusi Nkusi Linda yakoze ubukwe na Irenge Christian ni nyuma y’uko tariki ya 18 Ukuboza 2025 basezeranye imbere y’amategeko.
Lynda Priya yatomagije umugabo we Irenge Christian
Nyuma yo guhusha penaliti benshi bafashe nk’imbarutso yo gusezererwa kwa Rayon Sports itageze ku mukino wa nyuma wa Super Cup, Nshuti Didier yasabye imbabazi.
Uyu mukino wa 1/2 wabaye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubera kuri Kigali Pele Stadium, warangiye Police FC na Rayon Sports banganya ubusa ku busa.
Bahise bitabaza penaliti maze Police FC ikomeza kuri penaliti 4-2. Police FC yahushije penaliti imwe ya Manishimwe Djabel wateye iya mbere ni mu gihe Rayon Sports, Nshuti Didier yateye iya mbere yayihushije na Kameni Junior na we arayihusha.
Nshuti Didier wateye iya mbere akayihusha yasabye imbabazi avuga ko umupira ari ukwiga na we rero hari isomo yakuyemo.
Ati “Byose ndabyemera ninjye wabikoze.Ndasaba imbabazi abakinnyi bagenzi banjye na buri mufana wese watwizereyemo. Umupira w’amaguru ni ukwiga, gukura no kugaruka ukomeye. Mwakoze ku bwo kudushyigikira no mu bihe bikomeye. Urugendo rurakomeje kandi dukomeze turwane.”
Nyuma yo gusezererwa, benshi bagiye bagaruka ku mahitamo ya Haringingo Francis yo guha Nshuti Didier penaliti ya mbere ndetse banagenda bahamya ko ari yo mbarutso yo gusezererwa kwa Rayon Sports ntigere ku mukino wa nyuma.
REG yavuze ko uyu mushinga ukomeje kugenda neza, aho imirimo yihutishwa hagamijwe kugira ngo uru rugomero rutangire gutanga umusaruro mu gihe cyateganyijwe.
Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini y'ingufu u Rwanda rwagize, aho ruzatanga megawati 43,5 MW z'amashanyarazi nirumara kuzura.
Uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzaba rwubatswe mu buryo bw'ikidendezi (dam), aho amazi yateganyirijwe ahantu hanini kugira ngo ajye yifashishwa mu gutanga amashanyarazi.
Rwitezweho kugira uruhare mu kongera ingufu z'amashanyarazi igihugu gifite, bityo rufashe mu gukomeza gahunda yo kwagura ibikorwa by'iterambere bishingiye ku ngufu zihagije kandi zizewe.
Amazi yo kuri uru rugomero azagira uruhare mu iterambere ry'uturere dutanu: Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, aho azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Uretse gutanga amashanyarazi, biteganyijwe ko aya mazi azajya yifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi uhuza Intara y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali kuko hazirema ikiyaga gifite uburebure bwa kilometero 68.