Tariki ya 20 Kanama 2026 ni bwo amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n'ibisoza icyiciro rusange yatangajwe. Hari ababyeyi bamwe bakomeje kugerageza ngo barebe uko abana babo bitwaye, ntibikunde bakagira ngo ni uruhurirane rw'abantu benshi bari bari gukoresha urubuga rureberwaho amanota.
Icyo kibazo cyarakomeje kugeza na n'ubu, aho bamwe bisanze ibigo abana babo bigagaho amanota atarasohotse. Ni ikibazo kiri kigaragara ku bigo by'amashuri byo mu Karere ka Kirehe, Rubavu n'ahandi hatandukanye.
Habumugisha Vincent ufite umwana wigaga ku Kigo cyitwa Umubano I giherereye mu Murenge wa Gisenyi mu Karere ka Rubavu, yabwiye IGIHE ko kuva amanota yasohoka bagerageje inshuro nyinshi kureba amanota y'umwana wabo ariko ko na n'ubu atari yaboneka. Yavuze ko ari ibintu bibahangayikishije cyane.
Ati 'Ntabwo amanota agaragara, dushyiramo kode hakazamo ubusa ku buryo bigaragaza ko amanota y'umwana atari muri système. Ni ibintu biduhangayikishije cyane kuko niba twari twiteze ko umwana akomeza mu mashuri yisumbuye tukaba tutazi icyerekezo cye, ni ibintu bihangayikishije cyane.''
Habumugisha yavuze ko ibibazo byaba byarabaye bumva byo gukopera nta ruhare babigizemo ku buryo abana babo bakomeza kubihanirwa, agasaba Minisiteri y'Uburezi kubafasha abana bagahabwa amanota cyangwa se ibindi bizami bituma bakomeza amashuri, aho gukomeza kuba mu gihirahiro.
Undi mubyeyi wo mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Kirehe ariko utifuje ko amazina ye akoreshwa, yabwiye IGIHE ko mu Karere ka Kirehe hari ibigo byinshi amanota atari yabasha kuboneka. Iyo ngo bakurikiranye babwirwa ko amashuri bigishirizaho akekwaho gukopera ibizamini bya Leta ariko ko nta muyobozi bwite urabibabwira.
Ati 'Turi aho turi mu gihirahiro, dufite abana b'abahanga twigishije mu mashuri yigenga twari dufitiye icyizere ko bazatsinda. Ndetse n'ibikoresho byose by'ishuri twari twarabiguze ariko ubu nta muntu uzi uko bizagenda. Turasaba Leta kudukura mu gihirahiro, abana bacu ni babahe amanota nabo bajye kwiga.''
Uyu mubyeyi yavuze ko abana babo abenshi babaye inkumi n'abasore kuko badindijwe na Covid-19 umwaka wose, bagasaba ko batakongera kudindizwa undi mwaka nyamara nta ruhare babigizemo. Yasabye ko ababigizemo uruhare babihanirwa ariko abana bagahabwa amanota bagakomeza kwiga.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho muri Minisiteri y'Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yabwiye IGIHE ko hakiri gukorwa isuzuma n'iperereza ku mashuri amwe n'amwe akekwaho gukopera.
Yagize ati 'Amanota y'amashuri yose yashyizwe hanze. Ukoresha code igisubizo ahabwa kikerekana ko hakekwa gukopera, haracyari isuzuma n'iperereza. Isuzuma n'iperereza nirirangira tuzababwira.''
Bivugwa ko hari amashuri yakopeye ibizamini bya Leta ari na yo mpamvu amanota y'abanyeshuri bahigaga atari yashyirwa hanze. Akarere ka Kirehe kavugwamo ibigo byinshi byakopeye ni ko kabaye aka mbere mu bizamini bya Leta yaba mu mashuri abanza ndetse no mu cyiciro rusange.
Ni ku nshuro ya kabiri kandi kabaye aka mbere kikurikiranya kuko n'umwaka ushize kari kabaye aka mbere ndetse kanikiriye utundi turere mu manota.
Ministeri y'Uburezi itangaza ko abana bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza muri uyu mwaka ari 276.679 mu gihugu cyose, bakaba barigaga mu mashuri 3.895, aba banyeshuri batsinze ku kigereranyo cya 88.21%.
Abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza icyiciro rusange mu gihugu cyose ni abanyeshuri 149.015 bakaba baratsinze ku kigereranyo cya 85.70%.

Leave a Reply