Blog

  • Banki ya Kigali yijeje abashoramari b'Abashinwa gushyiraho konti y'Ama-Yuan – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byabaye ku wa 21 Kanama 2026, aho abayobozi bakuru ba Banki ya Kigali n'abagize umuryango w'Abashinwa baba mu Rwanda baganiriye ku mahirwe bashobora kubona muri iyi banki mu kuzamura ishoramari ryabo mu Rwanda.

    Mu byaganiriweho harimo gukomeza imikoranire hagati ya BK n'u Bushinwa by'umwihariko Abashinwa baba mu Rwanda.

    Abashinwa baba mu Rwanda basobanuriwe uburyo abikorera bashobora guhabwa inguzanyo ishobora kugera kuri miliyoni 50 Frw, ibafasha kwiteza imbere.

    BK yeretse Abashinwa baba mu Rwanda ko bafite ikoranabuhanga rikorana na Alipay rigamije kuborohereza igihe bashaka kohereza amafaranga iwabo.

    Alipay ni urubuga rukoreshwa mu guhererekanya amafaranga no kwishyurana mu Bushinwa. BK yatangiye gukoresha ubu buryo mu Ukwakira 2022 aho abakiliya bayo babukoresha bashobora kohereza amafaranga mu Bushinwa mu buryo bwihuse.

    Buri wese ufite konti muri BK ushaka kohereza amafaranga mu Bushinwa, akoresheje Alipay, amafaranga ye ahita agerayo ndetse n'igiciro cyo kohereza kikagabanyuka.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwo gushimira Abashinwa baba mu Rwanda uburyo bakomeza gukorana neza n'iyi banki ndetse no kubereka serivisi zitandukanye zizajya zibafasha guteza imbere ibikorwa byabo.

    Ati 'Impamvu twabatumiye twagira ngo tubereke serivisi zitandukanye tubafitiye nk'abantu tuzi ko bakora mu bucuruzi, ubwubatsi n'ibindi bikorwa bitandukanye.”

    'Uyu munsi twashakaga kubashimira ko dukorana neza kandi tubabwira ko tuzakomeza gukorana neza no mu bihe bitandukanye biri imbere.'

    Yavuze ko Banki ya Kigali igiye gushyiraho uburyo Abashinwa baba mu Rwanda bagiye kuzajya bafunguza konti muri iyi banki mu mafaranga yo mu Bushinwa.

    Ati 'Mu minsi iri imbere bazajya bafungura konti mu mafaranga y'Amashinwa atari mu madolari cyangwa mu Manyarwanda.'

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifasha Abashinwa baba mu Rwanda mu kubaha serivisi zitandukanye zibafasha guteza imbere ibikorwa bitandukanye bakora.

    'Nanyuzwe n'uburyo Banki ya Kigali igira udushya twinshi na serivisi zitandukanye, niyo mpamvu dufitanye imikoranire myiza kuko turakorana cyane muri Ambasade yacu.'

    Yakomeje ashimira Banki ya Kigali kuko ikomeje kugira uruhare mu Iterambere ry'Abashinwa binyuze muri serivisi ibaha bakohereza amafaranga mu miryango yabo akabafasha kwiyubaka.

    Mu Rwanda habarurwa Abashinwa barenga 1.500.

    Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko bateguye iki gikorwa mu rwo gushimira Abashinwa baba mu Rwanda

    Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda, Gao Wenqi yashimiye Banki ya Kigali uburyo ifasha Abashinwa baba mu Rwanda mu kubaha serivisi zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-ya-kigali-yijeje-abashoramari-b-abashinwa-gushyiraho-konti-y-ama-yuan

  • Kenyatta na Ruto bongeye gutana mu mitwe – #rwanda #RwOT

    Uhuru Kenyatta yavuze ko nta mugambi afite wo gusubira muri politiki nyuma y'imyaka 10 yamaze ayoboye Kenya, ashimangira ko igihe cye cyo kuyobora igihugu cyarangiye.

    Ibi yabivugiye i Kitale mu muhango wo kwibuka Michael Kijana Wamalwa wabaye Visi Perezida wa munani wa Kenya.

    Kenyatta yavuze ko atari we utegeka Abanyakenya uwo bazatora, ahubwo ko ari abaturage ubwabo bazafata umwanzuro mu matora azaba mu 2027.

    Ati 'Ni abaturage bazafata umwanzuro. Niba bazavuga ko ari Kalonzo, Ruto, Matiang'i cyangwa Sifuna, ni uko bizagenda. Sinshaka kwitwa umuntu utera inkunga undi; navuze gusa ko ububasha buri mu maboko y'abaturage.'

    Uhuru yasabye Abanyakenya kwirinda ibivugwa ko agifite gahunda yo gusubira ku mwanya wa politiki, avuga ko anyuzwe n'imyaka yamaze akorera abaturage.

    Ati 'Abantu ntibakwiye kuvuga ko ndi muri politiki. Nta mwanya n'umwe nshaka.'

    Yavuze ko Umuyobozi uzayobora Kenya mu 2027 azatorwa n'abaturage, kandi ko nta muntu ugomba kubategeka uwo bazaha amajwi.

    Ati 'Hatahiwe abandi bantu, Abanyakenya bazafata umwanzuro. Ntimukemere gutandukanywa.'

    Amagambo ya Uhuru aje nyuma y'amagambo Perezida William Ruto n'abamushyigikiye bagiye bamuvugaho, bamushinja gutera inkunga abatavuga rumwe n'ubutegetsi, gukoresha amacakubiri ashingiye ku moko no gushaka kubangamira ubuyobozi buriho mbere y'amatora ya 2027.

    Perezida Ruto na we yagiye ashinja uwamusimbuye kuva mu nshingano zo kuba umubyeyi w'igihugu utabogama, akajya mu bikorwa bya politiki yo guhangana n'ubutegetsi buriho.

    Mu ijambo yavugiye i Eldoret ku wa 13 Kanama, Ruto yanenze umurage wa Uhuru Kenyatta, cyane cyane ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zirimo kubaka inzu zihendutse, ubuvuzi rusange n'uburezi bufite ireme mu gihe yari ku butegetsi.

    Nubwo ibyo birego byagiye bivugwa, Uhuru Kenyatta yongeye gushimangira ko nta nyungu afite mu kwinjira mu bikorwa bya politiki by'igihugu.

    Ku bijyanye n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi, Uhuru yasabye ko bahuriza hamwe mu rugendo rugamije gutsinda amatora ya 2027, bagatoranya umukandida umwe uzabahagararira.

    Ati 'Buri wese ashobora kuvuga ko ashaka kuba Perezida, ariko Imana ni yo ihitamo umwe. Niba bashaka amajyambere, bagomba gushaka uko bahurira hamwe kandi bakubahana.'

    Ubushyamirane hagati ya William Ruto na Uhuru Kenyatta bwatangiye gukomera mu myaka ya nyuma y'ubutegetsi bwa Kenyatta, nubwo bombi bari barafatanyije gutsinda amatora ya 2013 na 2017, Ruto ari Visi Perezida.

    Umubano wabo wazambye cyane nyuma y'amasezerano ya politiki yo mu 2018 hagati ya Kenyatta na Raila Odinga, wari umaze igihe ari mukeba ukomeye w'ubutegetsi; Ruto n'abamushyigikiye babibonaga nk'uburyo bwo kumushyira ku ruhande no kuburizamo umugambi wari usanzwe uvugwa wo kuzamusimbura ku butegetsi.

    Ubushyamirane bwarushijeho gukomera mbere y'amatora ya 2022, ubwo Kenyatta yahisemo gushyigikira Odinga ku mwanya wa Perezida aho gushyigikira Ruto wari Visi Perezida we.

    Ruto yaje gutsinda ayo matora ku majwi 50,5%, atsinda Odinga wari ushyigikiwe na Kenyatta, maze kuva icyo gihe bombi bakomeza guhangana mu magambo no mu bya politiki.

    Kenyatta na Ruto bongeye gutana mu mitwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kenyatta-na-ruto-bongeye-gutana-mu-mitwe

  • Senateri Murigande ashyigikiye ko kureba 'pornography' bikumirwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye na 'KP Media24' cyasohotse ku wa 22 Kanama 2026.

    Muri iki gihe, Leta y'u Rwanda iri gushyira imbaraga mu gukumira ibintu bitandukanye byangiza ubuzima bw'urubyiruko birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, itabi no gukorera ibiteye isoni mu tubari no mu bitaramo.

    Umunyamakuru yavuze ko nubwo gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge Abanyarwanda bayinubira, yakozwe no mu Bushinwa, Senateri Murigande arabishyigikira, avuga ko na bwo bwashimangiye ububi bwazo.

    Yagize ati 'Nk'icyo gihugu wari uvuze cy'u Bushinwa hari igihe na bo bari bameze nk'uko natwe twari tumeze, ibindi bihugu bibohereza inzoga zikomeye, za 'alcohol' zifite dogere amagana…abantu bamera nabi barapfa rwose ariko igihugu gifata ibyemezo byo guca ibyo bintu. Iyo batabifata ntabwo tuba dufite u Bushinwa dufite uyu munsi.'

    Senateri Murigande kandi yavuze ko ikigero cy'ubusambanyi mu rubyiruko kigeze ku rwego ruteye ubwoba.

    Ati 'N'ibi bintu ubona abana bashiriye mu busambanyi, twari dusigaye dufite ahantu abana bajya mu nzu bakabwira uwinjiye wese ngo asige ubwonko bwe ku muryango, ngo bagiye mu ijuru rya karindwi. Bakagenda abana bakiyambura ubusa, bagasambana, ibintu nyine biteye ubwoba.'

    Senateri Murigande yagaragaje ko ahanini ibi biterwa n'uko baba babirebye kuri 'internet', avuga ko u Bushinwa bufite ikoranabuhanga rituma imbuga zerekana amashusho y'urukozasoni ziba zifunze kandi ntihagire ubufatira ibihano.

    Yavuze ko no mu Rwanda inzego zifite ikoranabuhanga mu nshingano zikwiye gukumira urubyiruko kugera kuri ayo mashusho.

    Ati 'Na hano, niba dushaka gufasha urubyiruko rwacu mu buryo burambye, turi gutera imbere mu ikoranabuhanga, Minisiteri y'lkoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo n'ibi bigo byose bya RISA… bakwiriye kureba uburyo barinda abana b'u Rwanda kugera kuri ayo mashusho y'urukozasoni.'

    Yavuze ko imbuga zerekana amashusho y'urukozasoni atari zo zonyine zakumirwa, ahubwo zagendana n'izigisha uko biyahura, kuko urubyiruko rw'u Rwanda rwabigwamo.

    Senateri Murigande ashyigikiye ko kureba 'pornography' bikumirwa mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/senateri-murigande-ashyigikiye-ko-kureba-pornography-bikumirwa-mu-rwanda

  • Besigye yasubijwe muri gereza – #rwanda #RwOT

    Byanyima yavuze ko Besigye yasubijwe muri gereza kandi ko bashiki be bari bamaze iminsi bamwitaho mu bitaro bya gereza na bo basabwe kuhava.

    Ati 'Nababajwe, ndarakaye kandi mfite impungenge. Kizza Besigye yasubijwe mu cyumba cye cya gereza, ndetse bashiki be bamwitagaho mu bitaro bya gereza basabwe kuhava.'

    Byanyima yavuze ko Besigye akiri mu bihe bitoroshye by'ubuzima, ko agifite intege nke kandi ko akeneye kwitabwaho n'umuryango we, ashimangira ko imiterere ya gereza ishobora kudindiza gukira kwe.

    Kugeza ubu, Urwego rushinzwe imfungwa muri Uganda ntirwari rwatangaza icyo rubivugaho cyangwa ngo rugire icyo ruvuga ku miterere y'ubuzima bwa Besigye.

    Besigye yasubijwe muri gereza nyuma y'iminsi mike hasohotse raporo y'isuzuma ry'ubuzima bwe, yagaragaje ko agifite ubushobozi bwo gusobanukirwa amakuru ariko ko afite ikibazo cyo kuvuga no kwandika nyuma yo kugwa mu rukiko ku wa 29 Nyakanga.

    Abaganga bagaragaje ko Besigye ashobora kumva no gusobanukirwa ibimubaho, ariko ko afite ikibazo cyo gutanga ibitekerezo akoresheje amagambo, ku buryo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe bishobora kumugora.

    Abaganga basabye ko yakomeza gukurikiranwa n'inzobere mu bijyanye no kuvura ibibazo byo kuvuga, imikorere y'umubiri, imitekerereze n'imyakura.

    Nubwo Besigye atitabiriye iburanisha kubera impamvu z'ubuzima, Umucamanza Emmanuel Baguma yanzuye ko urubanza ashinjwamo ibyaha bifitanye isano n'ubugambanyi rukomeza.

    Winnie Byanyima yanenze uwo mwanzuro, avuga ko Umucamanza Baguma yirengagije imiterere y'ubuzima bwa Besigye akomeza iburanisha.

    Raporo y'abaganga ntiyavuze ko Besigye adashobora kuburana, ariko yagaragaje ko ikibazo afite cyo gutanga ubutumwa gishobora kumubuza kugira uruhare rufatika mu rubanza.

    Dr. Kizza Besigye w'imyaka 70 areganwa na Hajj Obeid Lutale na Kapiteni Denis Oola ku byaha bifitanye isano n'ubugambanyi. Bose bahakana ibyo baregwa.

    Besigye yasubijwe muri gereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/besigye-yasubijwe-muri-gereza

  • Karongi: Abarwayi babangamiwe n'imodoka zinyura hagati mu Bitaro bya Kirinda – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanda unyura hagati mu bitaro watangiye gukoreshwa nyuma y'aho umuhanda unyura hanze y'ibitaro wangiritse ntusanwe, ibituma abatwaye imodoka bahitamo kuzinyuza rwagati mu bitaro kuko ariho hari umuhanda muzima.

    Nyiransabimana Jeannette wivuriza muri ibi bitaro, yabwiye IGIHE ko imodoka zinyura mu bitaro ziteje ikibazo kuko ziteza urusaku bikabangamira abarwayi barembye.

    Ati 'Izi modoka urusaku rwazo rubangamira abarwayi. Iyo umuntu arembye aba akeneye kuba ahantu hatuje. Urusaku rushobora gutuma aremba kurushaho'.

    Umuyobozi w'Ibitaro bya Kirinda, Dr Byamukama Emmanuel, yavuze ko imodoka zinyura mu bitaro hagati zinyura hafi y'ahavurirwa impinja zavutse igihe kitaragera.

    Ati 'Utwo duhinja dushobora kumva urusaku rw'imodoka rukatugiraho ingaruka. Icya kabiri ntabwo ari byiza ko imodoka zinyura mu bitaro hagati ahari abarwayi. Mu mategeko y'umuhanda, icyo nzi uko kuvuza amahoni mu bitaro bitemewe. Ibyo byose iyo ubishyize hamwe wibaza impamvu umuhanda ukomeza kunyura mu bitaro'.

    Ntabwo bisanzwe kubona imodoka nini nk'amakamyo apakiye imicanga n'amabuye na bisi zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange zinyura mu bitaro hagati.

    Mu bisanzwe imodoka zinjira mu bitaro ni izijyanye abarwayi n'izigiye gufata imirambo kandi nabwo abubaka ibitaro bakora ku buryo izo modoka zitagera aho abarwayi bari mu bitaro bavurirwa.

    Dr Byamukama yavuze ko ubwo baheruka gusurwa na Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin iki kibazo bakimugejejeho we n'inzego bari kumwe, bagiha umurongo w'uko umuhanda ukwiye kunyuzwa hanze y'ibitaro.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko mu gukumera ikibazo cy'imodoka zinyura mu bitaro bateganya gukora neza umuhanda unyura hanze y'ibitaro, ashimangira ko kuba bitarakorwa ari uko mu ngengo y'imari y'uyu mwaka nta mafaranga yateganyijwe yo gukora umuhanda unyura hanze y'ibitaro.

    Ati 'Umuhanda unyura hanze y'ibitaro urasaba ingengo y'imari tudafite uyu mwaka, ariko duteganya gushaka uko uzakorwa. Birasaba gukuramo inzu ziri mu muhanda hariya, tukazitangira ingurane. Biri mu bintu dukeneye gukora ariko tudafitiye amafaranga muri uyu mwaka w'ingengo y'imari'.

    Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120, biganjemo abo mu turere twa Karongi, Muhanga, Ngororero na Ruhango. Buri munsi byakira abarenga 30, abivuza bacumbikiwemo bashobora kugera kuri 146.

    Ibitaro bya Kirinda biha serivisi abaturage barenga ibihumbi 120

    Abivuriza mu Bitaro bya Kirinda babangamiwe n’urusaku rw’imodoka zinyura rwagati mu bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abarwayi-babangamiwe-n-imodoka-zinyura-hagati-mu-bitaro-bya-kirinda

  • Abakinnyi b’Abanyarwanda bigaragaje APR FC itsinda Al-Ahli SC #rwanda #RwOT

    Mu mukino wa gicuti APR FC yatsinzemo Al Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani, abakinnyi b’Abanyarwanda bitwaye neza ni nabo batsindiye iyi kipe.

    Ni umukino wabereye kuri Stade ya Bugesera FC kuri iki Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026.

    Rutahizamu Uwiyaremye Fidali yari yabanje mu kibuga kuko William Togui Mel atari ahari ni nako kandi na Ishimwe Abdul yari yagiye mu mwanya wa Nshimiyimana Yunusu.

    Hakiri kare, Uwiyaremye Fideli ku munota wa gatanu w’umukino yari amaze gufungura amazamu ku mupira mwiza yari ahawe na Mamadou Traore.

    APR FC yakomeje gushaka ikindi gitego ariko ba rutahizamu barimo Cheikh Djibril Ouattara ntibabyaza umusaruro amahirwe babonye.

    Al Ahli nayo yanyuzagamo igasatira ndetse iza no kubona amahirwe ariko umunyezamu Ernani Siluane abyitwaramo neza. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.

    APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Ishimwe Abdul na Uwiyaremye Fidali bavamo hinjiramo Nshimiyimana Yunusu na Hakim Kiwanuka.

    APR FC yahise itangira gusa n’ihuzagurika mu bwugarizi byaje no kuyiviramo gutsindwa na Muhammad Ahassan.

    APR FC yaje gukora izindi mpinduka mu bihe bitandukanye nka Ssekiganda Ronald, Amani Michel, Memel Dao, Byiringiro Gilbert bavuyemo hinjiramo Seidu Yussif Dauda, Iraguha Hadji, Rubuguza Jean Pierre na Ombolenga Fitina.

    Byaje guha igitego iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rubuguza Jean Pierre ku mupira wari uhinduwe na Hakim Kiwanuka. Unukino warangiye ari 2-1.

    Mamadou Traore akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba APR FC

    Uwiyaremye Fidali yishimira igitego cye

    Source : http://isimbi.rw/abakinnyi-b-abanyarwanda-bigaragaje-apr-fc-itsinda-al-ahli-sc.html

  • Umwaka wa 2026 wongeye kuzamura impaka ku bucakara: Kuki mu Rwanda butabaye? – #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Werurwe 2026, Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye yatoye umwanzuro A/80/L.48 wemeza ko icuruzwa ry'Abanyafurika bambuwe uburenganzira bwabo no kubashyira mu bucakara bwishingikirije ku ivanguramoko ari 'icyaha gikomeye kurusha ibindi cyakorewe inyokomuntu.'

    Uwo mwanzuro watowe n'amajwi 123 y'ibihugu byawushyigikiye, ibihugu bitatu birawanga naho 52 birifata. Mu bihugu byawushyigikiye harimo n'u Rwanda.

    Ghana ni yo yayoboye iki gikorwa, ishyigikiwe n'Umuryango w'Ubumwe bwa Afurika (AU), mu rwego rwo gusaba ko amateka y'ubucakara atareberwa gusa nk'ikintu cyabaye kera, ahubwo hakabaho n'ibikorwa byo gukemura ibibazo byasizwe n'ayo mateka.

    Iyi gahunda ya Ghana yakomeje kugarura impaka ku ndishyi, gusaba imbabazi no gutanga ubutabera ku bakomoka ku bantu bacurujwe.

    Mu nama yabereye i Accra muri Kamena 2026 yahuje abayobozi, abahanga mu mateka, abaharanira uburenganzira bwa muntu n'abahagarariye Abanyafurika baba mu mahanga, hasabwe ko hategurwa gahunda ikubiyemo ibijyanye no kuriha ibyangijwe n'ubucakara.

    Buri mwaka ku wa 23 Kanama, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kwibuka ubucuruzi bw'abacakara n'iseswa ryabwo.

    Uyu munsi washyizweho na UNESCO mu rwego rwo kwibuka ijoro ryo ku wa 22 rishyira ku wa 23 Kanama 1791, ubwo habaga imvururu muri Saint-Domingue, ahazwi uyu munsi nka Haiti, zakuruwe n'abacakara bari barambiwe igitutu cy'Abafaransa. Izi mvururu zafashwe nk'intandaro y'umuhate ukomeye wagize uruhare mu kurwanya ubucakara bwambukiranya inyanja ya Atlantique.

    UNESCO ivuga ko uyu munsi ugamije gufasha abantu bose ku Isi gusigasira urwibutso rw'aya mateka, gusuzuma impamvu zatumye ubucakara bubaho, uburyo bwakoreshejwe n'ingaruka bwagize ku migabane ya Afurika, u Burayi, Amerika na Caraibes.

    Ghana yarwanye inkundura ngo ubucakara bugirwe icyaha gikomeye cyibasiye inyokomuntu

    Ubucakara bwatangiye bute?

    Ubucakara ntabwo bwatangijwe n'ubucuruzi bwambukiranya Atlantique gusa. Mu bice bitandukanye bya Afurika, ubucakara bwari busanzweho mbere y'uko Abarabu, Ababerberi n'Abanyaburayi bahagera. Hari abantu babaga abacakara kubera gutsindwa mu ntambara, imyenda batishyuye cyangwa abandi bagatangwa n'imiryango yabo.

    Ariko nyuma y'ivumburwa rya Amerika, ubucakara bwahinduye isura. Abanyaburayi batangiye gushaka abakozi benshi bo gukoresha mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro no mu mirima minini yo muri Amerika. Abanyafurika batangiye gufatwa, bakajyanwa ku ngufu hakoreshejwe inzira zizwi nka Transatlantic Slave Trade.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko hagati y'ikinyejana cya 16 n'icya 19, Abanyafurika bari hagati ya miliyoni 10 na 12 bajyanywe ku ngufu muri Amerika banyujijwe mu nyanja ya Atlantique.

    Ubucuruzi bw'abacakara bwagize ingaruka zikomeye ku bice byinshi bya Afurika, cyane cyane mu Buregerazuba, muri Afurika yo Hagati no mu Burasirazuba bw'umugabane.

    Mu bihugu byibasiwe cyane harimo Sénégal, Gambie, Guinée, Sierra Leone, Libéria, Côte d'Ivoire, Ghana, Togo, Bénin na Nigeria, aho abantu benshi bafatwaga ku ngufu bakajyanwa muri Amerika gukora imirimo y'agahato mu mirima no mu nganda.

    Mu gice cya Afurika yo Hagati, ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Angola na Gabon na byo byagize uruhare n'ingaruka zikomeye muri ubwo bucuruzi. Mu Burasirazuba bwa Afurika, Tanzanie, Mozambique, Kenya na Somalie byabaye inzira zikomeye z'ubucuruzi bw'abacakara bwakorerwaga ku Nyanja y'Abahinde, aho abantu bajyanwaga mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati, mu Buhinde no mu tundi turere.

    Ubu bucuruzi bwari igice cy'ubucuruzi mpuzamahanga bwari bushingiye ku guhanahana ibicuruzwa: ibikoresho n'imyenda byavaga i Burayi bikajya muri Afurika, abantu bagafatwa bakajyanwa muri Amerika, naho isukari, ikawa n'ibindi bikomoka muri Amerika bigasubira i Burayi.

    Abantu bajyanwaga muri ubwo bucakara babaga mu buzima bukomeye cyane. Benshi bapfiraga mu nzira kubera indwara, inzara n'imibereho mibi byo mu mato yabatwaraga, ku buryo amato amwe yitwaga 'imva zireremba.'

    Kurwanya ubucakara byagiye bigaragara mu bihugu bitandukanye mu kinyejana cya 18 n'icya 19. Imyigaragambyo y'abacakara, ibikorwa by'abaharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n'impinduka za politiki byagize uruhare mu kubuhagarika.

    Imwe mu mpinduka zikomeye yabaye imyivumbagatanyo yabereye i Saint-Domingue mu 1791, yaje gutuma Haiti ibona ubwigenge mu 1804 kandi igira uruhare mu kongera imbaraga mu kurwanya ubucakara.

    Mu myaka yakurikiyeho, ibihugu bitandukanye byatangiye kubuhagarika. Ubucuruzi bw'abacakara bwahagaritswe n'u Bwongereza mu 1807, naho ubucakara ubwabwo burandurwa mu bice byinshi by'Ubwami bw'u Bwongereza mu 1834. Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabukuyeho mu 1865 nyuma y'Intambara y'abenegihugu.

    Kubera uburyo abacakara bafatwaga nabi, benshi barapfuye

    Kuki u Rwanda rutabaye igicumbi cy'ubucuruzi bw'abacakara?

    Mu gihe ibice byinshi bya Afurika byahuye n'ingaruka zikomeye z'ubucakara, u Rwanda rwo rwabaye igihugu cyihariye kubera imiterere yarwo n'imyanzuro y'ubuyobozi bwarwo.

    Amateka agaragaza ko u Rwanda rwari igihugu gisa n'ikirinzwe mbere y'uko abakoloni bahagera, ku buryo kwinjira kw'abanyamahanga byari bigoye.

    Abashakashatsi bagaragaza ko bitandukanye n'ibihugu byari ku nkombe z'inyanja nka Tanzania, aho abacuruzi b'Abarabu bari barashinze ibirindiro kuva mu kinyejana cya 19.

    Ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili mu myaka ya 1870, u Rwanda rwafashe ingamba zo kurwanya abacuruzi b'abacakara banyuraga mu karere. Yashyizeho ingabo zagombaga guhangana n'abafataga abantu bakabajyana ku ngufu.

    Amateka avuga ko ubwo abacuruzi bageragezaga gusaba Umwami Rwabugili kubaha Abanyarwanda ngo babagurishe, yabasubije ko abaturage atari abe ku buryo yabagurisha, ahubwo ko na we ari uwabo.

    Impuguke mu mateka Innocent Nizeyimana yigeze kubwira IGIHE ko Abanyarwanda bari bafite imyumvire yo kubaha agaciro k'ikiremwamuntu, ari yo mpamvu ubuyobozi bw'igihugu bwamaganye icuruzwa ry'abantu.

    Icyakora, amateka y'u Rwanda kuri iyi ngingo aracyaganirwaho n'abanyamateka. Hari abagaragaza ko nta bucuruzi bunini bw'abacakara bwabaye mu Rwanda nk'ubwabaye muri Tanzania, Congo cyangwa Afurika y'Iburengerazuba, ariko hari n'ubushakashatsi bugaragaza ko ubucakara bwabaye mu bice bimwe by'u Rwanda, cyane cyane mu buryo bwo gufata abana, abagore n'abandi bantu bakagurishwa cyangwa bagakoreshwa imirimo y'agahato.

    Icyatandukanyije u Rwanda n'ahandi ni uko rutigeze ruba igicumbi gikomeye cy'ubucuruzi mpuzamahanga bw'abacakara, cyane cyane kubera imiterere y'igihugu, kuba rutari ku nyanja ndetse n'ingamba z'ubwami bwo kubuza abacuruza abantu gukorera ku butaka bwarwo.

    Ibikorwa byo kwirwanaho kw’abacakara byatangiriye muri Haiti y’uyu munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwaka-wa-2026-wongeye-kuzamura-impaka-ku-bucakara-kuki-mu-rwanda-butabaye

  • Rubavu: Huzuye ubwanikiro bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z'ibitunguru – #rwanda #RwOT

    Ubu bwanikiro bufite ubushobozi bwo kwakira toni enye ku munsi, bukagira ububiko bufite ubushobozi bwo kubika toni 100 z'ibitunguru.

    Bufite kandi ubushobozi bwo kumisha ibitunguru bikamara amezi atandatu bibitswe bitarangirika.

    Ni ubwanikiro bwubatswe ku buso bwa metero kare 3.331, bwuzuye mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamirango.

    Nubwo ari ubw'abahinzi bo muri Koperative KOBATU buzafasha abahinzi bo mu mirenge ya Mudende, Cyanzarwe, Kanzenze, Busasamana, Bugeshi na Nyakiliba.

    Eng. Rutaremara Tito wayoboye imirimo yo kubaka ubu b mu kiganiro na IGIHE yavuze ko imirimo yose y'ubwubatsi yarangiye ndetse bamaze kwandika basaba ko ubwanikiro bwakwakirwa.

    Ati 'Twe imirimo yo kubaka twarayisoje kuko tugeze kuri 97%, twatangiye gusaba ihererekanya bubasha ry'ibanze, isaha n'isaba buzatangira gukoreshwa.'

    Imirimo yo kubaka ubu bwanikiro yatangiye muri Werurwe 2025, aho byari biteganyijwe ko bwuzura muri Nyakanga 2025, icyakora abubatsi bavuze ko bagowe n'imiterere y'ubutaka, basaba kongererwa igihe.

    Umushinga wose uzatwara miliyari 2 Frw. Harimo azagenda ku nyubako, ubwiherero bw'imbere n'ubwo hanze, moteri yunganira amashanyarazi, ibiro by'abayobozi, parking, imashini zitwara umusaruro mu bwanikiro imbere n'inzu ibungabunga ubushyuhe bw'ibyumishijwe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko ubu bwanikiro buzafasha kubika neza umusaruro wangirikaga mu gihe ibiciro byamanutse, ukazagurishwa byongeye kuzamuka.

    Ati “Tumaze imyaka dufite ikibazo cy'ibitunguru byera ari byinshi mu bihe bimwe na bimwe, ku isoko ibiciro hakaba ubwo bigabanyuka, ubuhinzi ukaba wasaga n'umwuga wugarijwe n'uruhuri rw'ibibazo. Ubu bwanikiro buri kubakwa, bugiye kuba igisubizo ku musaruro wangirikaga.”

    Akomeza avuga ko muri aka karere habarurwa abahinzi b'ibitunguru barenga 2000 ku buryo igihe umusaruro uzajya uba mwinshi isoko ritameze neza bazajya bawubikirwa ku buryo ni amezi atandatu yashira harindiwe ko isoko rimera neza, kuko buje muri gahunda yo kumishwa no kongererwa agaciro.

    I Rubavu hera ibitunguru byinshi bigapfa ubusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-huzuye-ubwanikiro-bufite-ubushobozi-bwo-kubika-toni-100-z-ibitunguru

  • Rusizi: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bakoze ubukwe bwatangaje benshi – #rwanda #RwOT

    Ubu bukwe bwabaye ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, bubera mu Murenge wa Bugarama, aho umuryango w'umukobwa utuye. Aba bombi basanzwe ari Abakirisitu bo mu Itorero rya ADEPR.

    Mu gihe cyo gusezerana kwa Mugisha Princesse na Iradukunda Eric, bamwe mu bari bitabiriye bari bafite amatsiko yo kumenya uko aba bombi bari buvuge indahiro zisanzwe zikoreshwa mu rusengero, dore ko bombi batumva kandi batavuga.

    Gusa umuryango wari warateguye umusemuzi w'amarenga, wasemuriraga aba bombi ibyo Pasiteri yabaga avuze, na bo bakabigaragaza mu marenga cyangwa bagashyira mu bikorwa ibyo basabwe.

    Umwe mu bari muri ubu bukwe yavuze ko byamushimishije kuko atari yiteze ko aba bombi bashobora gukora ubukwe nk'abandi.

    'Ubundi ubu bukwe burashimishije kuko ntabwo twakekaga ko bashobora gushyingirwa. Umukobwa ntavuga, umusore na we ni uko kandi bombi bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.'

    Undi ati 'Twibazaga uko bari bubashe kumvikana na Pasiteri ariko rwose byagenze neza.'

    Hakizimana Noheli, umubyeyi wa Mugisha Princesse, yavuze ko umuntu ufite ubumuga adakwiye gufatwa nk'udashoboye.

    'Umuntu wese ufata umuntu ufite ubumuga nk'udashoboye cyangwa udashobotse aba yibeshya. Mu bukwe bwabo nta mbogamizi zidasanzwe twahuye na zo. Twabonye ari nk'ubwabandi, nta tandukaniro rwose.'

    Bahuriye mu ishuri ry'amarenga

    Uyu musore n'umukobwa bahuriye mu ishuri ry'amarenga, aho bigaga ndetse bakaza gukundana no kwemeranya kurushinga.

    Umuyobozi w'Itorero rya ADEPR Bugarama, Gad, yavuze ko ubukwe bwabo bwitabiriwe n'abantu benshi, ugereranyije n'ubundi bwabaye muri aka gace mu myaka ibiri ishize.

    Ati 'Urebye mu myaka ibiri ishize, ubu ni bwo bukwe bwitabiriwe n'abantu benshi cyane. Abageni bari bafite ubabasemurira maze bakagaragaza amarangamutima yabo. Ubona ko rwose bishimishije.'

    Yavuze ko kuba aba bageni bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga bitabujije ko bagaragaza ibyishimo byabo ndetse bakagira uruhare rusesuye mu muhango wabo w'ubukwe.

    Umuyobozi w'Itorero rya ADEPR Bugarama yavuze ko ubu bukwe bwagaragaje ko hakenewe ingamba zatuma abantu bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga babasha kubona ubutumwa bwigishirizwa mu nsengero nk'abandi bakirisitu.

    Ati 'Urebye ubu bukwe bwadusigiye umukoro nk'abayobozi b'amadini n'amatorero, kuko hari ikintu ubona gikenewe cyane. Nk'ubu aba bantu basemurirwaga n'umwarimu wabo. Hakenewe rero ko insengero nibura zigira umusemuzi w'ururimi rw'amarenga, kuko ubona ko hari abaza gusenga bafite ibibazo by'ubumuga, na bo baba bakeneye kumva ibyo bigishirizwamo.'

    Uyu muyobozi yavuze ko ubwo barangaga aba bageni mu rusengero, basemuriwe n'Umubikira wari wabaherekeje, akaba ari na we wari umwe mu babigishije ururimi rw'amarenga.

    Nsengiyumva yavuze ko avuga ko no mu gihe cyo kubigisha inyigisho zijyanye n'ubuzima bw'abashakanye bitari byoroshye, bitewe no kuba nta musemuzi uhagije w'amarenga wari uhari.

    Ati 'No mu kubigisha inyigisho zirebana n'uko bazabana nk'abashakanye, byabagoye kubera ko nta musemuzi w'amarenga uhari. Ni yo mpamvu tubona ko insengero zikwiye gutekereza ku buryo bwo kugira abasemuzi, kugira ngo n'abafite ubu bumuga babashe gusenga no gukurikira inyigisho nk'abandi.'

    Umukoro w'abafite ubumuga mu iterambere ry'umuryango

    Imibare y'Ibarura Rusange ry'Abaturage n'Imiturire rya 2022 igaragaza ko mu Rwanda hari abantu 391.775 bafite ubumuga bafite imyaka itanu kuzamura, bangana na 3.4% by'abaturage bari muri iyo myaka.

    Leta yashyizeho Inama y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga (NCPD), ifite inshingano zo kubakorera ubuvugizi, guteza imbere uburenganzira bwabo no kubafasha kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

    U Rwanda kandi rufite Politiki y'Igihugu y'Abantu bafite Ubumuga n'izindi gahunda zigamije gukuraho inzitizi zibabuza kubona serivisi no kugira uruhare mu buzima bw'igihugu.

    Ubukwe bwa Mugisha Princesse na Iradukunda Eric bwagaragaje ko ubumuga bwo kutumva no kutavuga butabujije umuntu gukundana, kubaka urugo no kugira uruhare mu muryango nyarwanda, ariko kandi busiga ikibazo cy'uko hakwiye kurushaho kuboneka abasemuzi b'ururimi rw'amarenga, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu nsengero.

    Ububwe bwa Mugisha Princesse na Iradukunda Eric bwitabiriwe na benshi

    Mugisha Princesse na Iradukunda Eric bakoze ububwe bwatangaje benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-abafite-ubumuga-bwo-kutumva-no-kutavuga-bakoze-ubukwe-bwatangaje-benshi

  • Abatandikisha imbwa zabo mu bikoma mu nkokora gahunda yo guca ibisazi byazo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibisazi by'imbwa ni indwara iri mu zashyizwe ku rutonde nk'indwara zishobora guteza ibibazo ku baturage. Ifata inyamaswa zo mu gasozi zikanduza imbwa zibana n'abantu, na zo zikanduza abantu iyo zibarumye.

    Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka ushize wa 2025 mu Rwanda abantu barumwe n'imbwa bari n'ibihumbi 3,227, aho batanu banduye iyo ndwara, ariko nta we yahitanye kuko bahawe ubuvuzi gusa myaka yashize hari abo yahitanaga.

    Nubwo imibare kuri iyi ndwara itari hejuru cyane, u Rwanda rwiyemeje kuyica burundu mu 2030, ahanini binyuze mu gukingira imbwa n'injangwe kuko na zo zishobora kuyandura.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Agashami k'Indwara Zititaweho uko Bikwiye muri RBC, Nshimiyimana Ladislas, yavuze ko ibikorwa byo gukingira imbwa byatangiye ariko hakavuka ikibazo cy'uko hari abatandikisha imbwa zabo bityo bikagorana kumenya izikeneye gukingirwa nk'uko The New Times yabitangaje.

    Ati 'Tugomba kongera gusuzuma igipimo cy'imbwa zakingiwe kuko hari imbwa nyinshi zitandikishijwe. Byatumye bigorana kumenya neza icyo gipimo cy'aho tugeze dukingira, bityo dufata umwanzuro wo kubanza kwandika imbwa. Turizera ko ibi bizakorwa muri uyu mwaka, kuko dufite intego yo kurandura indwara y'ibisazi byazo bitarenze mu 2030.'

    Yasabye kandi abantu bafite imbwa kwitabira kuzandikisha ku buryo uyu mwaka warangira barabikoze, kugira ngo ikibazo cy'imibare kidakomeza kubangamira gahunda yo gukumira ibisazi byazo.

    Kwandikisha imbwa bikorerwa ku midugudu abaturage batuyemo, maze imibare yazo ikagenda izamuka igahuzwa, ku buryo hamenyekana umubare w'inkingo zikenewe ndetse no kuzikingira bikorwa buri mwaka.

    Nshimiyimana yavuze ko mu Rwanda abantu bagera ku 3.000 barumwa n'imbwa buri mwaka, biganjemo abo mu turere twa Nyagatare, Musanze na Huye.

    Abana bari munsi y'imyaka 15 bari mu bakunze kurumwa n'imbwa kenshi bitewe no kuzishotora bakazitera amabuye.

    Yasobanuye ko kuba hari Akarere kagaragaramo abantu benshi barumwa n'imbwa bidahita bisobanura ko ari ho hari imbwa nyinshi, ahubwo bishobora guterwa n'uko imbwa zaho zizerera cyangwa zimara igihe zitari hafi ya ba nyirazo.

    Nshimiyimana yagaragaje ko kurumwa n'imbwa bitavuga ko umuntu ahita arwara ibisazi, ariko iyo imbwa irumye umuntu ifite virusi yabyo, ishobora kumwanduza.

    Yagiriye abantu inama yo kwivuza bitarenze amasaha 48 nyuma yo kurumwa n'imbwa, kugira ngo bigabanye ibyago byo kuba bakwandura ibisazi.

    Ati 'Iyo umuntu arumwe n'imbwa itarakingiwe, ibyago byo kwandura biba biri hejuru. Agomba kwihutira kwivuza kandi akuzuza inkingo zose yandikiwe. Iyo bamubwiye ko agomba gufata inkingo eshatu, ntakwiye kureka na rumwe. Hari igihe abarwayi bafata urukingo rwa mbere ntibagaruke gufata izisigaye.'

    Yongeyeho ko abantu bakwiye kwirinda gusagarira imbwa batazi ba nyirazo no kuzegera, kuko byagaragaye ko hari abo ziruma ari bo baba babigizemo uruhare.

    Abatandikisha imbwa zabo mu bikoma mu nkokora gahunda yo guca ibisazi byazo mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatandikisha-imbwa-zabo-mu-bikoma-mu-nkokora-gahunda-yo-guca-ibisazi-byazo-mu