Blog

  • Urubanza rwa Shema Fabrice rwimuriwe amasaha #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) akaba n’umushoramari Shema Fabrice yavuze ko atiteguye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuko atabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso.

    Yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha tariki ya 11 Kanama 2026.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Fabrice yitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge ku icyaha akurikiranyweho cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

    We n’umunyamategeko we bageze imbere y’Umucamanza amaze kumusomera imyirondoro we, yavuze ko batabonye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso bashingiraho mu gusaba ko afungurwa by’agateganyo.

    Umucamanza yabwiye umunyamategeko wa Shema ko bakabaye barakusanyije ibimenyetso mu gihe cyose amaze akurikiranwa.

    Shema n’umunyamategeko we basabye urukiko ko uru rubanza rwimurirwa tariki ya 28 Kanama, ariko umucamanza abasubiza ko ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo riburanwa ku wa Gatatu gusa.

    Umunyamategeko wa Shema yasobanuye ko impamvu bakeneye umwanya uhagije wo gukusanya ibimenyetso ari uko byabatwara igihe kuko hari ibyo bakeneye gusaba abantu barimo abari muri Amerika.

    Ubwo umucamanza yagaragazaga ko uru rubanza rwimurirwa mu masaha y’ikigoroba, Ubushinjacyaha bwasabye guhabwa isaha yo gusuzuma ibimenyetso bishya Shema araba yahaye urukiko.

    Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge rwasabye Shema n’umunyamategeko we gutanga ibimenyetso bishya bagiye gukusanya saa munani z’amanywa, Ubushinjacyaha bukabisuzuma mu isaha imwe.

    Rwanzuye ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rwa Shema rutangira saa cyenda z’igicamunsi cyo kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

    Shema Fabrice araburana saa munani

    Source : http://isimbi.rw/urubanza-rwa-shema-fabrice-rwimuriwe-amasaha.html

  • Rayon Sports yasezerewe muri CECAFA mu muryango wa Champions League #rwanda #RwOT

    Nubwo Rayon Sports y’abagore yasezerewe muri CECAFA iri mu muryango winjira mu gukina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League kuko u Rwanda ari rwo rushobora kuzakira iri rushanwa.

    Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, mu Rwanda harimo kubera CECAFA y’abagore y’amakipe aho ikipe izatwara iri rushanwa ari yo izabona itike yo guhagararira Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati (CECAFA) muri CAF Women’s Champions League 2026.

    U Rwanda rukaba rwari ruhagarariwe na Rayon Sports WFC, ikaba yaravuyemo itarenze itsinda, gusa amahirwe kuri yo ntabwo ararangira.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe ifite amahirwe menshi yo kuzakina CAF Women’s Champions League kuko u Rwanda ari rwo ruzakira iri rushanwa rya 2026.

    Nta kintu FERWAFA yifuza kubivugaho ariko ISIMBI yamenye amakuru ko ibintu bisa n’ibyarangiye iri rushanwa rizaba mu Gushyingo 2026 rizabera mu Rwanda kandi igihugu cyakiriye, ikipe yacyo ihita ibona itike.

    Bivugwa ko Rayon Sports WFC yamaze kumenyeshwa ko igomba gukomeza kwitegura kuko izakina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League.

    Rayon Sports mu nzira zo gukina imikino ya nyuma ya CAF Women’s Champions League

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasezerewe-muri-cecafa-mu-muryango-wa-champions-league.html

  • Taylor Swift yavuze amagambo akomeye nyuma y'urupfu rwa Dolly Parton #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Taylor Swift yagaragaje agahinda gakomeye nyuma y'urupfu rw'icyamamare muri muzika ya Country, Dolly Parton, wapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80. Urupfu rwa Parton rwatumye ibyamamare bitandukanye ku isi byihutira kumwibuka no gushimira uruhare yagize muri muzika n'ubuzima bw'abantu benshi.

    Tylor Swift yashenguwe n'urupfu rwa Dolly Parton

    Swift, uri mu bahanzi bakomeye bo muri iki gihe kandi na we ufite inkomoko ikomeye muri muzika ya Country, yavuze ko kubona isi idafite Dolly Parton bisa n'ibintu bidashoboka. Mu butumwa yatanze nyuma y'urupfu rwe, Swift yagize ati: 'Isi idafite Dolly ntabwo yumvikana nk'ikintu gishoboka, nyakuri cyangwa gikwiye.'

    Swift yakomeje ashimangira ko nubwo Parton atakiriho, umurage we utazigera usibangana. Yavuze ko uburyo Parton yakoresheje ubuzima bwe agirira neza abandi ndetse n'abantu benshi yahinduriye ubuzima, bizatuma ibyo yasize bikomeza kubaho igihe kirekire.

    Mu kumwibuka, Swift yamwise umuntu wari ufite ubumuntu nyakuri n'imbaraga nyakuri, agaragaza ko Dolly yari umuntu washoboraga kugira umutima woroshye ariko akaba afite ubushobozi bukomeye bwo guhangana n'ibigeragezo no kugera ku byo yiyemeje.

    Dolly Parton yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwa Taylor Swift

    Umubano w'icyubahiro hagati ya Taylor Swift na Dolly Parton wari umaze imyaka myinshi. Parton yari umwe mu bahanzi bakuru bagize uruhare mu guharurira inzira abahanzi b'abagore bakiri bato , cyane cyane mu bijyanye no kwigirira icyizere, kwandika indirimbo zabo no kubaka amazina yabo.

    Swift na we yabonaga Parton nk'umwe mu bantu b'ingenzi bagize uruhare mu gutuma abakobwa n'abagore bato bemera gukurikira inzozi zabo. Mu butumwa bwe bwo kumusezeraho, yashimangiye ko Dolly atari umuhanzi ukomeye gusa, ahubwo yari n'umuntu wagiraga abandi inama kandi akabatera imbaraga.

    Urupfu rwa Dolly rwababaje isi ya muzika

    Dolly Parton yapfiriye i Nashville muri Leta ya Tennessee, afite imyaka 80. Abamuhagarariye bavuze ko yari amaze igihe gito ahanganye na kanseri, ndetse yapfiriye hafi y'abo mu muryango we.

    Urupfu rwe rwakurikiwe n'ubutumwa bwinshi bw'abahanzi n'ibyamamare barimo Taylor Swift, Beyoncé, Paul McCartney, Jane Fonda, Reba McEntire, Kacey Musgraves n'abandi benshi.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/26/taylor-swift-yavuze-amagambo-akomeye-nyuma-yurupfu-rwa-dolly-parton/

  • Ababarirwa mu magana baburiwe irengero, barimo ba mukerarugendo 291 #rwanda #RwOT

    Abantu babarirwa mu magana baburiwe irengero nyuma y'imyuzure y'akanya gato ariko ikomeye cyane yibasiye agace ko mu majyaruguru ya Nepal gaherereye ku mupaka w'iki gihugu na Tibet, ku wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026.

    Imyuzure yatewe n'amazi menshi yatembye mu ruzi rwa Bhote Koshi, isenya amazu, imihanda, ibiraro ndetse n'ibikorwaremezo by'amashanyarazi.  Abayobozi bavuga ko kugeza ubu nibura abantu umunani bapfuye, mu gihe umubare w'ababuze ukomeje kwiyongera.

    Ikibazo gikomeye cyagaragaye muri iyi mpanuka ni abantu benshi bari mu rugendo batazwi irengero. Ikigo gishinzwe ubukerarugendo muri Nepal, Nepal Tourism Board, cyatangaje ko abantu 384 bari mu byiciro by'abagenzi na ba mukerarugendo batakibonetse, barimo 291 b'abanyamahanga na 93 b'Abanya-Nepal.

    Muri abo banyamahanga harimo nibura Abahinde 105, mu gihe abandi bakomoka mu bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Malaysia, Australia, Afurika y'Epfo n'u Buholandi. Amakuru yatanzwe n'ubuyobozi bwa Nepal avuga ko aba bantu bari bafitanye ingendo n'ibigo by'ubukerarugendo bitandukanye.

    Iyi mibare ni iy'abantu batari babashije kongera kuboneka cyangwa kuvugana n'ababashinzwe, bityo ishobora guhinduka uko ibikorwa byo gushakisha no gutabara bikomeza.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/26/ababarirwa-mu-magana-baburiwe-irengero-barimo-ba-mukerarugendo-291/

  • Hatanzwe inkoko ibihumbi 12: Uruhare rwa SAIP mu guhangana n'igwingira mu Ngororero – #rwanda #RwOT

    Wibanda ku miryango ifite abana bari mu mirire mibi bari munsi y'imyaka itanu n'indi ikeneye ubufasha. Muri Ngororero by'umwihariko SAIP II ikorera mu mirenge ine ifitemo abagenerwabikorwa 2.925 bamaze guhabwa inkoko 11.700 zitera amagi, buri rugo ruhabwa inkoko enye n'ibiryo zirya mu mezi atatu n'aho ziba.

    Hatanzwe kandi imigina y'ibihumyo 36.924 ku ngo zirenga 2.800, abandi bahawe imigozi y'ibijumba kandi wigisha kwizigamira mu matsinda no guhindura imyumvire ku mbonezamirire.

    Byiyongeyeho inkoko 900 zahawe indi miryango irenga 200 yo mu Murenge wa Kavumu ku wa 25 Kanama 2026 mu rwego rwo gukomeza kurwanya imirire mibi.

    Nubwo uyu mushinga wafashije Akarere ka Ngororero guhangana n'ibibazo by'igwingira, aka karere kiyemeje kugabanya hejuru ya 20% by'abana bagwingira mu myaka ine iri imbere bavuye kuri 14.7% babaganyijeho mu myaka itanu ishize.

    Ubushakashatsi bwa Karindwi ku Buzima n'Imibereho bwa 2025 bugaragaza ko Akarere ka Ngororero ari aka gatatu mu Rwanda n'ikigero cya 35.5% mu kugira abana benshi bagwingira nyuma ya Gicumbi na Burera.

    Visi Meya w'Akarere ka Ngororero ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukunduhirwe Banjamine yavuze ko hari intambwe bateye ifatika baza mu turere dutanu twa mbere twagabanyije igwingira ku gipimo kirenze 10% kuva mu 2020 bituma kava kuri 50.5% kariho.

    Ati 'Mu myaka itanu ishize Igihugu cyagabanyijeho 6% na twe mu karere tugabanyaho 14.7% by'abana bagwingira. SAIP II ibifitemo uruhare runini cyane kandi twizeye ko nidukomeza gufatanya no kubyaza umusaruro ubumenyi abaturage bahawe mu 2029 tuzaba turi munsi ya 15% mu mirire mibi n'igwingira.'

    Uyu muyobozi yongeyeho ko uyu mushinga uri no kugira uruhare rugaragara mu mibereho myiza y'umuryango kuko uko wihaza mu biribwa ari ko hakemuka n'ibindi bibazo.

    Ati 'Mu myaka yashize wasangaga dufite abana barenga 5000 batari mu ishuri ariko ubu babarirwa muri 300 nubwo n'iyo yaba umwe biba ari ikibazo. Bigabanya n'ubukene bukabije kuko mu 2018 twari kuri 47% ariko ubu bugeze kuri 30.2%.'

    Umushinga SAIP II watangiye mu 2024-2026 ukaba ukorera mu turere 20 aho mu nkingi yo kwihaza mu biribwa wibanda ku koroza abaturage inkoko zitera amagi, gutegura indyo yuzuye, guhinga imboga n'ibijumba bikungahaye ku ntungamubiri no gukora imigina y'ibihumyo.

    Mushimiyimana Anne Marie utuye mu Kagari ka Nyamugeyo mu Murenge wa Kavumu, uri mu bahawe ikoko mbere yavuze ko kubonera indyo yuzuye umuryango we byari bigoye.

    Ati 'Umwana umwe muri batatu mfite yari mu mirire mibi akunda kuba ari mu muhondo. Aho SAIP II iziye ubu yongeye ibiro arakira. Umugabo wange yajyaga guhaha amafaranga yo kugura amajyi akabura ariko ubu turayafite nta kibazo natangiye no kuyafashisha abandi mu gikoni cy'umudududu. Inkoko nagiye nzongera ubu azabaye zirindwi zimfasha no kwishyura mituweli ku gihe.'

    Uwanyirigira Yvonne yavuze ko umwana we yari mu mirire mibi ariko ubu iki kibazo cyararakemutse kuko yamenye gutegura indyo yuzuye iriho n'amagi nkoko yahawe zitera.

    Byatumye kandi yizagamira amafaranga mu itsinda ayaguramo intama ebyiri zo kuzigamira umwana ku buryo umushinga nurangira yizeye ko imibereho myiza y'umuryango we izakomeza.

    Inkoko zitangwa mu mushinga SAIP II ziba zifite amezi atatu

    Abaturage babanza gusobanurirwa akamaro k’ibikomoka ku matungo mu gutegura indyo yuzuye

    Buri muturage ahabwa inkoko enye

    Abahabwa inkoko bahabwa n’utuzu zororerwamo

    Ndayambaje Jean Damascene utuye mu Murenge wa Kageyo yavuze uburyo akarima k’igikoni yubakiwe asigaye ahingaho kamufashije gukaburira umuryango we indyo yuzuye

    Mushimiyimana Anne Marie utuye mu Kagari ka Nyamugeyo mu Murenge wa Kavumu wahawe inkoko mbere, yavuze ko zafashije mu kwita ku mwana umwe we wari mu mirire mibi

    Uwanyirigira Yvonne yavuze ko umwana we yari mu mirire mibi ariko ubu iki kibazo cyararakemutse kuko yamenye gutegura indyo yuzuye iriho n'amagi inkoko yahawe zitera

    Visi Meya w'Akarere ka Ngororero ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage, Mukunduhirwe Banjamine yavuze ko hari intambwe bateye ifatika mu kurwanya igwingira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatanzwe-inkoko-ibihumbi-12-uruhare-rwa-saip-mu-guhangana-n-igwingira-mu

  • Joy-Lance Mickles yanditse amateka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Sabah FK yo muri Azerbaijan, Joy-Lance Mickles yanditse amateka nyuma yo gufasha ikipe ye kugera ku mikino ya nyuma yo mu matsinda ya UEFA Champions League.

    Uyu mukinnyi yabigezeho nyuma yo gusezerera Hapoel Be’er Sheva yo muri Israel ku giterabyo cy’ibitego 6-4.

    Ejo hashize nibwo habaga umukino wo kwishyura nyuma y’uko umukino ubanza iyi kipe yo muri Israel yari yatsinze Sabah FK 2-1.

    Umukino wo kwishyura wabereye Azerbaijan, byarangiye iyi kipe ikatishije itike y’amatsinda ya Champions League.

    Iminota 90 yarangiye ari 3 bya Sabah FK kuri 2 bya Hapoel Be’er Sheva, biba 4-4, bahise bitabaza iminota 30 y’inyongera.

    Ku munota w’101 M’bina yatsindiye Sabah FK icya kane hari mbere y’uko ku munota w’115 Joy-Lance Mickles wakinnye umukino wose atsinda agashinguracumu, umukino warangiye ari 5-2 ikomeza ku giteranyo cy’ibitego 6-4.

    Igitego Joy-Lance Mickles yatsinze

    Joy-Lance Mickles yanditse amateka

    Byari ibyishimo bikomeye

    Source : http://isimbi.rw/joy-lance-mickles-yanditse-amateka-amafoto.html

  • Dylan Maes myugariro urimo ushaka aho amenera mu bwugarizi bw’Amavubi #rwanda #RwOT

    Myugariro Dylan Maes, urimo kwitwara neza muri Finland, arimo gusunika ashaka uko yamenera mu Bwugarizi bw’ikipe y’igihugu akajya ahamagarwa bihoraho.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi akaba yanakina no ku ruhande rw’ibumoso yugarira, akinira Ekenäs IF mu cyiciro cya kabiri muri Finland.

    Ni umukinnyi ukina bihoraho aho ubu ikipe iri ku mwanya wa 6 mu gihe shampiyona isigaje imikino 7 ngo irangire.

    Uyu mukinnyi akaba afite icyizere ko mu minsi iri imbere azaba ari umukinnyi uhamagarwa mu Mavubi bihoraho.

    “Buri mukinnyi wese aba ashaka gukinira igihugu cye. Ndimo gukora cyane kandi nzi ko bizakunda. Hano ndakina bihoraho.” Dylan Maes aganira n’ikinyamakuru ISIMBI

    Muri Gicurasi 2024 umutoza Frank Spittler yamuhamagaye mu ikipe y’igihugu nkuru Amavubi yarimo yitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi u Rwanda rwakinnye na Lesotho na Bénin ariko ntabwo yigeze amukinisha.

    Dylan George Maes w’imyaka 25, yakiniye ikipe y’igihugu Amavubi guhera mu bato batarengeje imyaka 20, yakiniye abatarengeje imyaka 23 ubu inzozi ze ni ugukinira ikipe nkuru.

    Yakiniye amakipe atandukanye arimo Beveren yo mu Bubiligi, Amadora na Sintrense yo muri Portugal, Alki Oroklini yo muri Chypre na NK Tolmin yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Slovenia.

    Dylan Maes arimo kwitwara neza muri Finland

    Source : http://isimbi.rw/dylan-maes-myugariro-urimo-ushaka-aho-amenera-mu-bwugarizi-bw-amavubi.html

  • Miliyoni zirenga 500 FERWAFA izishyura Adel Amrouche zizabazwa inde? #rwanda #RwOT

    Haribazwa niba miliyoni 530 Frw Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigomba kwishyura Umubiligi ufite inkomoko muri Algeria, Adel Amrouche, wahoze atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko nta muntu ugomba kubiryozwa.

    Benshi siporo y’u Rwanda bayifata nk’Akarwa kigenga byagera mu mupira w’amaguru bikaba ibindi bindi, uwavuga ko bakora ibyo bishakiye ntawaba abeshye kugeza n’aho Perezida Kagame yawuburiye igisubizo kandi ntacyo atakoze yaranafashe n’ideni kubera wo.

    Ejo hashize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagize ati 'Hakorwa iki se ko ahubwo ari wowe nabaza, njyewe nagerageje ibyo nshoboye ndafasha, ndasunika, ndagira nte gusa ariko ntabwo nzi icyo nafasha kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza kuko ikibazo ari twebwe kirimo n’abanyarwanda, n’abakinnyi n’abandi ikibazo nitwe kirimo tukivanyemo twatera imbere.'

    Ubwo yari muri iki kiganiro, ni nabwo hasohotse amakuru y’uko uwahoze ari umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche yatsinze u Rwanda muri FIFA mu kirego yari yatanze cyo kumwirukana binyuranyije n’amategeko aho agomba kushyurwa ibihumbi 360$ (530.280.000 Frw).

    Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

    Muri Mutarama 2026 yaje yaje gusezererwa, aho yagize iti “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

    Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

    FERWAFA yavugaga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.'

    Kimwe mu byo ISIMBI yamenye yashinjwaga ni uko atakundaga kuba ari mu Rwanda ahubwo akahaza igihe cyo guhamagara ikipe y’igihugu kigeze, hari n’umusaruro muke.

    Gusa ku ruhande rwa Adel Amrouche we ntacyo yishinjaga ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo ko na we ashinja FERWAFA kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye aho hari nk’igihe yangiwe kwinjira mu nzu, nyiri nzu amubwira ko bamaze amezi 3 batayishyura. Anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe aho hari igihe yamaze amezi 4.

    Ubwo yatangaga ikirego muri FIFA akaba yari afite ibimenyetso by’ibi avuga ndetse yanabitanze muri FIFA. Iby’umusaruro muke wo ntabwo byari gukora kuko mu masezerano ye yasinyiye kujyana u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2027.

    Bivuze ko yasezerewe ariko n’abamusezereye bashobora kuba bari babizi ko n’ubundi bashobora kuzatsindwa uru rubanza.

    FERWAFA irakiga niba izajurura, mu gihe yajurira igatsindwa cyangwa ntijurira, ukurikije ingano y’amafaranga, hatitawe k’umuntu uzayishyura hagati ya FERWAFA na MINISPORTS, ibi byakagize umuntu ubibazwa aho kwishyura amafaranga miliyoni 530 Frw bikagenda gutyo nk’aho nta kintu cyabaye, kuko byabera isomo n’undi wajya ajya gufata icyemezo nk’iki gikomeye.

    Adel Amrouche yatsinze u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/miliyoni-zirenga-500-ferwafa-izishyura-adel-amrouche-zizabazwa-inde.html

  • Perezida Kagame yagaye Abanyafurika bigira inkomamashyi z'abanyamahanga – #rwanda #RwOT

    Iyi ngingo Perezida Kagame yayigarutseho ubwo yagaragaza imwe mu myitwarire n'imikorere Abanyafurika bakwiriye gusiga inyuma kugira ngo bagere ku iterambere, ubwo yari yitabiriye inama yiswe 'The Africa Mindset Reset Forum'.

    Iyi nama y'iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Convention Centre.

    Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, batanze ikiganiro ku myitwarire Abanyafurika bakwiriye guhindura.

    Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere.

    Yashimangiye guhindura Afurika bidashoboka mu gihe Abanyafurika badahinduye imyitwarire n'imikorere.

    Ati 'Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n'ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.'

    Ikindi Perezida Kagame yagaragaje nk'ikibazo ni imyitwarire bamwe mu Banyafurika bafite yo gushimagiza abantu bo hanze y'uyu mugabane.

    Ati 'Abanyafurika nk'ibiremwamuntu, dukwiye kwiha umukoro tukibaza tuti kubera iki? Twageze n'aho dusigara dushimagiza gusa abandi, abandi ntabwo mvuga bamwe muri twe, oya, abandi bari hanze y'umugabane. Kubera iki tudakora ibintu bituma dushimana hagati yacu? Muri twe hari abantu bafite ubushobozi bwo gukora ibintu byiza, kubera iki tutabiyungaho ngo dukomeze muri uwo murongo.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko iyi myitwarire igira ingaruka zitandukanye kuko hari n'abayiheraho bakumva ko batanga amabwiriza ku byo Abanyafurika bagomba gukora.

    Ati 'Iyo myitwarire yo gushimagiza abandi no kubafata idutesha agaciro tugahinduka abantu bahabwa amabwiriza atandukanye, kuri twe tugahinduka abantu basigara bitotomba banijujuta.'

    Iyi nama yateguwe n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n'abarimo Perezida Kagame.

    Intego y'iyi nama y'iminsi ibiri ni ukurebera hamwe imwe mu myumvire n'imikorere Afurika ikwiriye guhindura kugira ngo igere ku iterambere rirambye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yagaye-abanyafurika-bigira-inkomamashyi-z-abanyamahanga

  • Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika izira amagambo atagira ibikorwa – #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026 ubwo yari muri Kigali Convention Centre mu nama yiswe 'The Africa Mindset Reset Forum'.

    Iyi nama yateguwe n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n'abarimo Perezida Kagame.

    Uretse Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia. Muri rusange yitabiriwe n'abarenga 2.500.

    Intego y'iyi nama y'iminsi ibiri ni ukurebera hamwe imwe mu myumvire n'imikorere Afurika ikwiriye guhindura kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

    Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Francis Gatare, yagaragaje ko hari imyumvire itandukanye Abanyafurika bakwiriye guhindura irimo no kwishingikiriza ku bufasha bw'abandi.

    Ati 'Urugero, imyumvire yo kwishingikiriza ku bandi iragaragara cyane, itangira kuba umuco iyo umuntu ahawe ubufasha buhoraho ku buryo atangira kwibwira ko abandi hari umwenda bamubereyemo, kugeza igihe yisanga amazi yarenze inkombe, ubafasha bugahagarara.'

    Yasabye ko iyi nama iba umwanya wo guhindura iyi mitekerereze n'indi yose itakijyanye n'igihe.

    Ati 'Iyi minsi ibiri ikwiriye kurenga kuba inama, Mureke twiyemeze ko Afurika yatangiye urugendo rwo guhindura imitekerereze kandi ko nta gikwiriye kuyitambika.'

    Afurika izira amagambo atagira ibikorwa

    Muri iyi nama, Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki na Hailemariam Desalegn batanze ikiganiro ku mitekerereze Abanyafurika bakwiriye guhindura kugira ngo bagere ku cyerekezo bifuza.

    Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo uyu munsi hari ibibazo Afurika ifite, hari n'intambwe uyu mugabane wateye mu nzego zitandukanye.

    Ati 'Afurika yanyuze mu bibazo bitandukanye, Afurika kandi yateye intambwe mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ibyo gushidikanyaho. Aho Afurika yari iri mu myaka 50 ishize n'imitekerereze, ntabwo ari ho Afurika iri uyu munsi. Birumvikana ko hari ibitaragenze neza aha na hariya, ariko ni intambwe nziza.'

    Yakomeje agaragaza ko kimwe mu bibazo bikomeye gikwiriye gusuzumwa ari impamvu Afurika ifite ibikenewe byose, ariko ikaba itaragera ku cyerekezo yifuza.

    Ati 'Ikibazo gikomeye tugomba guhangana na cyo, Afurika ifite ibisabwa byose ngo igere ku iterambere, ifite abantu, ifite umutungo n'amateka twagombye kuba twarigiyemo amasomo menshi.'

    Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Abanyafurika badakwiriye guheranwa gusa n'ibiganiro bigaruka ku bibazo byabo no kuvuga ko bafite byose, ahubwo bakwiriye guhaguruka bagashyira mu bikorwa ibyo baba baganiriye.

    Ati 'Ni gute tuva ahantu aho dufite ibyo dukeneye byose ndetse tukaba nta rujijjo dufite ku kigomba gukorwa, ngo tugere aho dushaka kuba, hari ijambo ryasubiwemo cyane 'Afurika dushaka', yego hari Afurika dushaka, ariko kuki tutabasha kugera kuri Afurika dushaka mu gihe dufite byose. Bivuze ko hari ikintu tugomba gutahura gituma dukomeza gutsindwa, ubundi ngo duhangane nacyo.'

    Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere. Yashimangiye ko guhindura Afurika bidashoboka mu gihe, Abanyafurika badahinduye imyitwarire n'imikorere.

    Ati 'Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n'ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.'

    Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu baheze mu magambo, nyuma y'imyaka bashiduka bakiri aho bahoze cyangwa barasubiye inyuma.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-afurika-idindizwa-n-amagambo-atagira-ibikorwa