Miliyoni zirenga 500 FERWAFA izishyura Adel Amrouche zizabazwa inde? #rwanda #RwOT

Written by

in

Haribazwa niba miliyoni 530 Frw Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) rigomba kwishyura Umubiligi ufite inkomoko muri Algeria, Adel Amrouche, wahoze atoza Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ kubera kumwirukana binyuranyije n’amategeko nta muntu ugomba kubiryozwa.

Benshi siporo y’u Rwanda bayifata nk’Akarwa kigenga byagera mu mupira w’amaguru bikaba ibindi bindi, uwavuga ko bakora ibyo bishakiye ntawaba abeshye kugeza n’aho Perezida Kagame yawuburiye igisubizo kandi ntacyo atakoze yaranafashe n’ideni kubera wo.

Ejo hashize ubwo yaganiraga n’itangazamakuru, Perezida Kagame yagize ati 'Hakorwa iki se ko ahubwo ari wowe nabaza, njyewe nagerageje ibyo nshoboye ndafasha, ndasunika, ndagira nte gusa ariko ntabwo nzi icyo nafasha kirenze ariko ni ugukomeza tukagerageza kuko ikibazo ari twebwe kirimo n’abanyarwanda, n’abakinnyi n’abandi ikibazo nitwe kirimo tukivanyemo twatera imbere.'

Ubwo yari muri iki kiganiro, ni nabwo hasohotse amakuru y’uko uwahoze ari umutoza w’Amavubi, Adel Amrouche yatsinze u Rwanda muri FIFA mu kirego yari yatanze cyo kumwirukana binyuranyije n’amategeko aho agomba kushyurwa ibihumbi 360$ (530.280.000 Frw).

Adel Amrouche yagizwe Umutoza w’Amavubi muri Gashyantare 2025, ahawe amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse kuva icyo gihe yatsinze umukino umwe gusa wa Zimbabwe muri Nzeri.

Muri Mutarama 2026 yaje yaje gusezererwa, aho yagize iti “yahagaritswe mu nshingano ze nk’umutoza mukuru w’Ikipe y’Igihugu y’Abagabo.'

Yakomeje igira iti 'Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’isesengura ryimbitse, nyuma haza gusangwa ko Adel atubahirije amasezerano y’akazi nk’uko biteganywa mu ngingo ya 17.2 y’amasezerano y’umurimo.'

FERWAFA yavugaga kandi ko 'Amrouche yahawe igihe gihagije cyo gukemura ibi bibazo mbere y’uko hafatwa iki cyemezo.'

Kimwe mu byo ISIMBI yamenye yashinjwaga ni uko atakundaga kuba ari mu Rwanda ahubwo akahaza igihe cyo guhamagara ikipe y’igihugu kigeze, hari n’umusaruro muke.

Gusa ku ruhande rwa Adel Amrouche we ntacyo yishinjaga ko ibyo yakoze byose bikurikije amategeko, ngo ntabwo yigeze ata akazi ahubwo ko na we ashinja FERWAFA kutubahiriza bimwe mu bikubiye mu masezerano bagiranye aho hari nk’igihe yangiwe kwinjira mu nzu, nyiri nzu amubwira ko bamaze amezi 3 batayishyura. Anavuga ko yahembwaga nabi atahemberwaga ku gihe aho hari igihe yamaze amezi 4.

Ubwo yatangaga ikirego muri FIFA akaba yari afite ibimenyetso by’ibi avuga ndetse yanabitanze muri FIFA. Iby’umusaruro muke wo ntabwo byari gukora kuko mu masezerano ye yasinyiye kujyana u Rwanda mu gikombe cy’Afurika cya 2027.

Bivuze ko yasezerewe ariko n’abamusezereye bashobora kuba bari babizi ko n’ubundi bashobora kuzatsindwa uru rubanza.

FERWAFA irakiga niba izajurura, mu gihe yajurira igatsindwa cyangwa ntijurira, ukurikije ingano y’amafaranga, hatitawe k’umuntu uzayishyura hagati ya FERWAFA na MINISPORTS, ibi byakagize umuntu ubibazwa aho kwishyura amafaranga miliyoni 530 Frw bikagenda gutyo nk’aho nta kintu cyabaye, kuko byabera isomo n’undi wajya ajya gufata icyemezo nk’iki gikomeye.

Adel Amrouche yatsinze u Rwanda

Source : http://isimbi.rw/miliyoni-zirenga-500-ferwafa-izishyura-adel-amrouche-zizabazwa-inde.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *