Blog

  • Byinshi ku mukobwa wiyeguriye gukora ibikoresho mu gikoni akoresheje igiti – #rwanda #RwOT

    Agatesi Promesse Jessica w'imyaka 23 yatangiye gukora ibikoresho byo mu gikoni n'ibyo kuriraho bikoze mu giti.

    Mu bikoresho Agatesi akora harimo ibisorori, amasahane, ibikombe, intebe, umudaho, imbehe, intebe ndetse n'ibindi bitandukanye.

    Ni ibintu Agatesi yatangiye gukora nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu bijyanye no guteka ariko ahitamo gukomeza ibijyanye n'ubugeni.

    Yagize ati 'Mu Gakiriro haba hari abantu bafite ikinyabupfura gike, babona umukobwa bakamusuzugura, bancanga intege bakambwira ko ntazabishobora. Abantu bo hafi yanjye nabibwiye ni musaza wanjye, ambwira ko ntazabishobora kubera ikibazo cy'ubuzima ngo nazajya mpora ndwaye.'

    Agatesi ntabwo yacitse intege kubera ko yakundaga ibintu by'ubugeni kandi bijyanye n'igikoni.

    Ati 'Nakundaga ibintu bijyanye n'ubugeni cyane kandi ikindi ndi umwana w'umukobwa nasanze ibyo ngiye gukora ari ibintu bijyanye n'igikoni, kandi kiba kirebwa n'umugore cyane, akaba ari n'umurimo w'amaboko kuko kubona abakobwa bawukora biba bigoye, ariko njyewe narebaga ikintu kiributume mbyikorera, ikindi nashakaga kwereka umuntu wese wakomezaga avuga ko ntabishobora ko bishoboka.'

    Agatesi avuga ko Abanyarwanda batarabyumva neza kugura ibikoresho byo mu gikoni bikozwe mu biti, kuko usanga abanyamahanga ari bo babigura cyane. Avuga ko kandi hari imbogamizi z'uko abantu batekereza ko byangirika vuba nyamara ari bo batazi kubifata neza.

    Ati 'Abakiliya ba hano mu gihugu ni bake cyane kuko ntabwo bari babyumva. Imbogamizi zirimo ni nk'umuntu ushobora kukigura ariko ntagifate neza, kuko hari igihe umuntu agitinza mu mazi kandi ntabwo kiba kigomba gutindamo. Iyo bigenze gutyo umuntu akabona gihise cyangirika n'uwari ufite gahunda yo kukigura arakimwangisha.'

    Mu bikoresho Agatesi acuruza abantu bakunda kugura cyane harimo amasahane, ibisorori, udusahani two kunyweramo isosi, ndetse n'utumamiyo.

    Mu bikoresho Agatesi akora bikunda kugenda harimo n’udusahane two kunyweramo isosi

    Izi ntebe na zo zikorwa na Agatesi zifasha abakobwa gukora nyash

    Agatesi yashakaga gukora umurimo w’amaboko

    Agatesi akora n’amasorosi

    Abanyarwanda ntabwo bari bibona mu gukoresha ibikoresho byo giti

    Abatinya kugura ibikoresho byo mu giti baba batekereza ko byangirika ubusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byinshi-ku-mukobwa-wiyeguriye-gukora-ibikoresho-mu-gikoni-akoresheje-igiti

  • Birashoboka kwishima utanyweye icyuma – Guverineri Rubingisa – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku wa 25 Kanama 2026, ubwo yafunguraga Imurikagurisha ry'Intara y'Iburasirazuba riri kubera mu Karere ka Kayonza.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yashimiye bamwe mu bitabiriye imurikagurisha bamurika ibyo bakora, agaragaza ko ari ukugaragaza aho bageze mu ishoramari rihindura imibereho myiza y'abaturage. Yijeje abikorera ko Leta izakomeza kubafasha mu gukoresha ikoranabuhanga kugira ngo ibyo bakora birusheho kumenyekana.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko abenshi ko PSF itumira abahanzi bagezweho imbere mu gihugu buri mugoroba bagatanga ibyishimo mu baturage.

    Ati ' Buri nimugoroba haba hari umuhanzi udufasha kuryoshya no kudufasha kwishima no mu mwanya wo gutanga ubutumwa. Abenshi mu baba bahari baba ari urubyiruko rero tubaha ubutumwa bwo guhagarika kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge, gahunda yo kutanywa inzoga cyane cyane ku bakiri bato rero birashoboka kwishima rwose nta cyuma kandi twabibonye ko bishoboka.''

    Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko bagerageje korohereza abaturage ku buryo ibyo basanzwe bagura hanze babibona ku mafaranga make.

    Guverineri Rubingisa yavuze ko abaturage bakwishima batanyweye ibyuma


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/birashoboka-kwishima-utanyweye-icyuma-guverineri-rubingisa

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw yo kuzamura ibikorwaremezo #rwanda #RwOT

    Guverinoma y'u Rwanda yatangaje ko yabonye inguzanyo nshya igizwe na miliyoni 82 z'Amayero (arenga miliyari 140 Frw) na miliyari 15 z'Ama-Yen y'u Buyapani (arenga miliyari 138 Frw) , izishyurwa mu gihe cy'imyaka 15, harimo imyaka itandatu ya mbere u Rwanda rutazishyuramo umwenda w'ibanze.

    Aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe arenga miliyari 280 Frw.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu Ma-Yen. Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko ari intambwe izafasha igihugu kwagura amasoko gikuramo inguzanyo no kurushaho kwegera abashoramari bo muri Aziya.

    Iyi nguzanyo yatanzwe ku ngwate y'Itsinda rya Banki y'Isi, muri gahunda y'u Rwanda yo gushaka inguzanyo ku nyungu zoroheje, mu gihe runakomeza gucunga neza uburyo imyenda y'igihugu izajya yishyurwa.

    Imyaka itandatu u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura umwenda w'ibanze yateganyijwe ku buryo kwishyura bizatangira nyuma y'uko Eurobond igihugu gisanzwe gifite izaba imaze kurangira.

    Ibi bigamije kwirinda ko u Rwanda rwagira imyenda myinshi igomba kwishyurwa mu gihe kimwe.

    Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y'imari ya Leta, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n'ibikorwa remezo, ubuzima n'imirire, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y'abaturage no guteza imbere inganda.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye kubona inguzanyo mu Ma-Yen ari uburyo bwo kwagura amasoko igihugu gikuramo imari no gukomeza kubona inguzanyo ku buryo burambye.

     

    Aya mafaranga u Rwanda rwabonye azifashishwa mu ngengo y'imari mu mishinga irimo ibikorwaremezo

     

    Source : https://rushyashya.net/u-rwanda-rwabonye-inguzanyo-ya-miliyari-280-frw-yo-kuzamura-ibikorwaremezo/

  • U Rwanda rwabonye inguzanyo ya miliyari 280 Frw – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga yose u Rwanda rwahawe arenga miliyari 280 Frw.

    Ni ubwa mbere u Rwanda rubonye inguzanyo mu Ma-Yen. Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi ivuga ko ari intambwe izafasha igihugu kwagura amasoko gikuramo inguzanyo no kurushaho kwegera abashoramari bo muri Aziya.

    Iyi nguzanyo yatanzwe ku ngwate y'Itsinda rya Banki y'Isi, muri gahunda y'u Rwanda yo gushaka inguzanyo ku nyungu zoroheje, mu gihe runakomeza gucunga neza uburyo imyenda y'igihugu izajya yishyurwa.

    Imyaka itandatu u Rwanda ruzamara rutaratangira kwishyura umwenda w'ibanze yateganyijwe ku buryo kwishyura bizatangira nyuma y'uko Eurobond igihugu gisanzwe gifite izaba imaze kurangira.

    Ibi bigamije kwirinda ko u Rwanda rwagira imyenda myinshi igomba kwishyurwa mu gihe kimwe.

    Amafaranga azava muri iyi nguzanyo azakoreshwa mu ngengo y'imari ya Leta, cyane cyane mu bikorwa bijyanye n'ibikorwa remezo, ubuzima n'imirire, uburezi, ubuhinzi, imibereho myiza y'abaturage no guteza imbere inganda.

    Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko kuba u Rwanda rutangiye kubona inguzanyo mu Ma-Yen ari uburyo bwo kwagura amasoko igihugu gikuramo imari no gukomeza kubona inguzanyo ku buryo burambye.

    Aya mafaranga u Rwanda rwabonye azifashishwa mu ngengo y’imari mu mishinga irimo ibikorwaremezo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwabonye-inguzanyo-ya-miliyoni-82-eur-na-miliyari-15-z-ama-yen

  • U Rwanda rwakiriye abarenga 400 batahutse bavuye muri RDC – #rwanda #RwOT

    Abanyarwanda batahutse bakiriwe ku mupaka wa Grande barrière mu Karere ka Rubavu, barimo abagabo 33, abagore 97 n'abana 276 bo mu miryango 125, bahita berekezwa mu nkambi y'igihe gito ya Nyarushishi mu Karere ka Rusizi.

    Twubahane Phenias w'imyaka 43 uri muri aba Banyarwanda batahutse aturutse muri Masisi, akaba mu Rwanda akomoka muri Komini Gaseke, Perefegitura ya Gisenyi avuga ko impamvu amaze imyaka myinshi adataha ari ibinyoma babwirwaga ko mu Rwanda mutekano uhari ndetse uhageze wese yicwa.

    Akomeza avuga muri RDC yasizeyo umugore utwite n'abana babiri ndetse n'amara kubona ibyangombwa byose azamutumaho bakabana mu mahoro n'umutekano w'u Rwanda.

    Sekabuhoro Leonard wahungutse aturutse muri Teritwari ya Rutshuru, yavuze ko yahunze 1994 aturutse muri Komini Nkuri muri Perefegitura ya Ruhengeri, avuga ko mu byatumye amara iyo myaka yose mu mashyamba ya Congo ari ibinyoma bya FDLR.

    Ati 'FDLR yatubwiraga ko tuba turetse gutaha ko izafata igihugu ikadutyura, ndetse ko uhungutse ugeze mu Rwanda wese yicwa, natwe tugira ubwoba bituma tudataha.'

    Akomeza avuga ko hari umuturage bari baturanye umuryango we umushishikariza gutaha na we nyuma abasaba gutaha nabo bafata icyemezo.

    Avuga ko kubera imirire mibi atashye yararwaye gususumira ndetse yabyimbye ibirenge, kuko n'ibyo bahingaga basaruraga babigeza mu rugo abarwanyi ba FDLR bakajya kubisahura. Ariho ahera asanga ibyo FDLR yabasezeranyaga ari ibinyoma.

    Yahamije ko yageze mu Rwanda agasanga ari amahoro kuko yakiriwe neza ari naho ahera asaba bagenzi be basigaye mu mashyamba ya RDC gutaha.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko igihugu gihangayikishijwe n'Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR, ku buryo abatashye kiba kitabifuriza gutangirira ubuzima ku busa, ariyo mpamvu bahabwa ibyangombwa byose.

    Ati 'Mwinjiye mu gihugu cyiza cy'isezerano ryanyu, mugire uruhare mu gucyura bagenzi banyu basigaye mu mashyamba ya Congo bazane abana bige. Iyo twumvise abaturage bacu bari mu buhunzi biratubabaza, ntabwo muzongera guhunga ukundi, kuko igihugu cyanyu mugifitemo uburenganzira.'

    'Turabashimira ko mwasobanuriwe mukamenya ukuri, mukabasha kwigobotora ingoyi yatumaga mudatahuka, muraza gukomeza gufashwa nk'abandi Banyarwanda bishingiye kuri politiki y'u Rwanda yo guhindura imibereho myiza y'abaturage. Hari gahunda zo gufasha abantu kwivana mu bukene nka Girinka n'andi mahirwe muzahuzwa nayo.'

    Aba Banyarwanda iyo bagiye gusubizwa mu buzima busanzwe bavuye muri Transit Center, bahabwa ibirimo amafaranga y'ibanze yo kubafasha gutangira ubuzima, aho uwatahutse arengeje imyaka 18 ahabwa 188$, uri munsi yayo agahabwa 113$ ndetse buri wese agenerwa n'ibyo kurya by'ibanze bifite agaciro k'ibihumbi 45 Frw.

    Bakirwa n’inzego zirimo niz’Umutekano

    Hatashye abiganjemo abagore n’abana

    Bahasanze imodoka zibategereje ngo zibajyane i Nyarushishi

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko Igihugu gihangayikishijwe n'Abanyarwanda bafashwe bugwate na FDLR


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abarenga-400-batahutse-bavuye-muri-rdc

  • Rusizi: Yafunzwe akekwaho gusambanya umwana we, yitwaza ko amutegurira kuba umugore – #rwanda #RwOT

    Amakuru y'iki kibazo avuga ko uyu mwana wiga mu mwaka wa gatatu w'amashuri abanza ku Ishuri rya GS Kiyovu, yabwiye umwarimu we ko se yamusambanyije inshuro ebyiri, ndetse akamushukisha amafaranga.

    Uyu mwana kandi yatangaje ko nyuma yo kubona se akomeza kumuhohotera, yamubwiraga ko ari kumwigisha uko azitwara mu gihe azaba afite umugabo.

    Karisa Mathiew, umuturanyi w'uyu muryango yavuze ko uyu mwana yahise amakuru ayageza kuri mwarimu we n'undi mubyeyi .

    Ati “Uyu mwana yahise abimenyesha mwarimu we witwa Sibomana Jean de Dieu usanzwe umwigisha ndetse n'undi mubyeyi witwa Umuhoza Domicienne n'abandi yivugira ko yabibwiye.”

    Uwimana Bonifirida yunzemo ati 'Ni byo koko twabyumvise maze tujya kureba dusanga inzego za Polisi na RIB zaje maze zirabatwara, ntabwo twari tubizi ko abimukorera kandi ntabwo iwabo hagaragaraga amakimbirane.”

    IGIHE yamenye ko ikibazo kimaze kumenyekana, inzego bireba zafatanyije kugikurikirana, uyu mugabo ashyikirizwa Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye kugira ngo akorweho iperereza, mu gihe umukobwa we yajyanywe ku bitaro bya Mibilizi, mu Ishami rya Isange One Stop Center, kugira ngo ahabwe ubufasha.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamari, yahamirije IGIHE aya makuru, avuga ko uyu mugabo yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha.

    Ati 'Yego, ayo makuru twayamenye. Uriya mugabo ukekwaho gusambanya umwana we yahise ashyikirizwa ubugenzacyaha ngo akorweho iperereza, na ho umwana we yajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Mibilizi.'

    Gitifu avuga ko uru rugo rutari rusanzwe ruzwiho amakimbirane, ariko akagira inama abaturage kwirinda ibyabangamira abagize umuryango.

    Ati 'Uru rugo nta makimbirane yarasanzwe arubarizwamo, ariko turagira inama abaturage kujya birinda amakimbirane yo mu ngo kuko ushobora gusanga hari uburyo umugabo n'umugore batari basanzwe babana mu cyumba, wenda umugabo akifuza gushaka umufasha, agahitamo kujya ku mwana we. Nubwo wenda muri uru rugo atariko twabivuga, ariko ibyo ntawabura kubikeka.'

    Amategeko y'u Rwanda ahana umuntu wese ukorera umwana igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina.

    Itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange rivuga ko gusambanya umwana ari icyaha, ugihamijwe n'urukiko agahanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka 20 na 25.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-yafunzwe-akekwaho-gusambanya-umwana-we-yitwaza-ko-amutegurira-kuba

  • Urujijo mu rubanza rwa perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice #rwanda #RwOT

    Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Shema Fabrice yagaragaje ko Sheki zitazigamiwe ashinjwa gutanga hari ibindi byongewemo atari we ubikoze.

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kanama 2026 nibwo Shema Ngoga Fabrice ukurikiranyweho icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye no kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

    Shema yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) tariki ya 11 Kanama 2026.

    Mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko yatanze sheki 2 zitazigamiye, ibihumbi 400, ibihumbi 200 zombi z’amadorali zogombaga kubikuzwa tariki ya 5 Kanama 2025 aho zikomoka ku masezerano ya Africa Medical Supply icuruza ibikoresho by’ubuvuzi ya Shema Ngonga Fabrice yagiranye na ABZL General Trading LLC.

    Aya masezerano yari afite agaciro k’arenga miliyoni y’Amayero yasinywe ku wa 23 Mutarama 2024 agomba kwishyurwa mu minsi 60.

    Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko habayeho kutubahiriza amasezerano, Shema akajya abasiragiza, rimwe akajya abizeza kubishyura kugeza aho yabahaye sheki 2 zitazigamiye zavuzwe hejuru zo muri I&M Bank.

    Bwakomeje buvuga ko Banki ya I&M yemeje ko izi sheki zitari zizigamiye aho kuva tariki ya 1 kugeza 10 Kanama 2025 konti ya Africa Medical Supplier yariho amadorali 1183.

    Ubwo Shema Ngoga Fabrice yabazwaga mu Bugenzacyaha ngo, yemeje ko koko hagati ya tariki ya 1 na 10 Kanama 2025 ayo mafaranga atari ariho.

    Shema yahakanye ibi byaha akurikiranyweho. Yemeye ko Afitanye amasezerano n’iyi Kompanyi ya ABZL General Trading LLC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu isanzwe itanga serivisi z’ubufasha mu by’imari (Trade Finance).

    Yakomeje avuga ko ibi bicuruzwa bamuhaga byajyaga muri Congo ariko anemeza ko hari andi masezerano bagiranye mbere kandi yagenze neza.

    Yavuze ko muri Gicurasi 2024 bishyuye igice cya mbere kingana n’ibihumbi 400 by’amadorali muri Konti ya ABZL iri Abu Djabi nk’uko byari biri mu masezerano.

    Mu Kuboza 2024 yongeye kwishyura andi bihumbi 400 by’amadorali kuri ya konti n’ubundi ariko amafaranga aramugarukira bamubwira ko iyo konti ifite ikibazo.

    Yarabibamenyesheje abasaba ko bahindura amasezerano bakamubwira indi konti bakwishyuraho amafaranga.

    Aha niho haje kuba ikibazo kuri aba banyamiganane aho buri umwe yashakaga ko aye bayashyira kuri konti ye.

    Yakomeje avuga ko mu gihe bari batarumvikana konti bishyuraho, yasinye sheki 2 ariko ntiyashyiraho amatariki.

    Yavuze ko umwe mu banyamigabane ari na we watanze ikirego yafashe izo sheki yiyongereraho amagambo ye ko igomba kwishyurwa muri konti yo muri Amerika yitwa US Bank yongeraho n’amatariki kandi nta burenganzira yabahaye.

    Ni mu gihe inyandiko ya Shema Ngonga Fabrice y’ubwishingizi ko azishyura iyi Kompanyi ya ABZL bamaze kumvikana yayibasinyiye tariki ya 8 Gicurasi 2025.

    Yagaragaje ko bitumvikana ko yakwandika sheki igomba kujya i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ngo nyuma yisange muri Amerika.

    Yavuze ko Ubushinjacyaha budashobora kugaragaza sheki iteyeho kashe ya banki igaragaza itazigamiye bakaba ari bwo bubyemeza.

    Yanagaragaje ko atari ku rutonde rwa ba bihemu kimwe na Kompanyi ye

    Ntabwo yemera ko yatanze sheki ebyiri zitazigamiye. Yasabye ko yafungurwa agakurikiranwa ari hanze kuko Sociyete ya Africa Medical Supply iri ku isoko ry’imari n’imigabane y’u Rwanda aho bafite abantu 28 babagiriye icyizere, ikindi akaba yaba CRB ye n’iya kompanyi nta kibazo ifite, kuba yaragiriwe icyizere cyo kuyobora FERWAFA akaba atatoroka ubutabera.

    Yanavuze habaye hari ikibazo cy’amafaranga yatanga ingwate y’imitungo ye ifite agaciro k’arenga miliyari 5 Frw.

    Yavuze ko banafite ubushake bwo kwishyura ndetse banatangiye kwicarana n’umunyamategeko wo ABZL General Trading yahaye uburenganzira bwo kubikurikirana aho yanemeje ko ubu amafaranga bayafite barebye kuri konti babibona ariko bakaba batemerewe kuba bayakuraho, RIB ibafashije kuko ari yo yafunze iyo konti bahita bishyura.

    Umwunganizi mu mategeko wa Fabrice, yavuze ko amategeko y’u Rwanda abiteganya nta muntu wemerewe gufungwa mu gihe atabashije kwishyura amasezerano y’ubucuruzi, kandi iki kibazo kikaba kiri hagati y’amasosiyete abiri y’ubucuruzi, Africa Medical Supply ABZ General Trading zagiranye ikibazo bishingiye ku masezerano bagiranye.

    Yakomeje asaba urukiko kuzasuzuma neza kuko izi sheki bavuga ko zitazigamiye kuko I&M Bank yazitesheje agaciro tariki ya 16 Nyakanga 2026 hari nyuma y’uko muri Kamena 2026 US Bank bari batwayemo iyi sheki nayo yari yazitesheje agaciro.

    Ikindi hatumva ni uburyo izi sheki zateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2026, bavuga ko bavuga ko yazisinye tariki ya 5 Kanama 2025, ibintu bavuga ko bidashoboka.

    Ikindi kandi yavuze ko ubu kuri konti ya Africa Medical Supply ayo mafaranga ariho ndetse banashyize muri sisiteme uburyo bwo kwishyura ibyo bihumbi 600 by’amadorali bakaba basaba RIB ko yabafasha bakabasha gukura ayo mafaranga kuri konti bishyura.

    Umucamanza yavuze ko ikibazo kiri kuri sheki ebyiri zihuje nimero ariko iy’umwimerere (originale) ikaba idafite itariki, kopi yayo ikagira itariki zishobora kuba iya 8 Kanama 2025 cyangwa iya 5 Kanama 2025.

    Yasobanuye ko izi sheki ziri mu mabaruwa yashyizwe muri sisitemu y’urukiko kandi ko zashyizweho umukono na Shema.

    Umushinjacyaha yavuze ko ubwo RIB yandikiraga banki iyibaza niba icyo gihe sheki zari zizigamye, banki yasubije ko zitari zizigamiye kuko konti ya Africa Medical Supply yariho Amadolari asaga 1000.

    Ubushinjacyaha bwasabye ko nk’uko amategeko abiteganya atari itegeko ko ingwate Urukiko ruyishingiraho rurekura umuntu by’agateganyo.

    Ikindi ngo kuba bari mu nzira zo kwishyura bo bareba ko yakoze icyaha cyo gutanga sheki itazigamiye bityo ko bamusabira gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.

    Shema Fabrice asoza kwisobanura, yasabye ko Ubushinjacyaha bwanusobanurira ukuntu sheki yatanze mu kwezi kwa 8/2025 azateshejwe agaciro muri Kamena na Nyakanga 2025.

    Ati “Ubushinjacyaha budusobanurire uburyo watanga sheki mu kwa Munani, ikisanga yateshejwe agaciro na banki mu kwa 6 Gatandatu. Nta masezerano nari mfitanye na US Bank ku buryo nayishura. Ubushake bwo kwishyura burahari, mu isaha imwe byaba bikunze.'

    Yavuze ko atuye mu Rwanda afite umugore ukora n’abana biga rero atatoroka ngo asige umuryango we.

    Urukiko rwavuze ko umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa tariki ya 2 Nzeri 2026.

    Shema Fabrice yahakanye ibyaha aregwa

    Source : http://isimbi.rw/urujijo-ku-rubanza-rwa-perezida-wa-ferwafa-shema-ngoga-fabrice.html

  • Sebarundi yabaye Semuhanuka arota atumaho abashatse guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza Pierre #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi ko ruzabwoherereza abantu bagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi muri Gicurasi 2015, nk'uko Evariste Ndayishimiye aherutse kubivuga.

    Mu kiganiro Ndayishimiye yagiranye na BBC Gahuzamiryango muri Nyakanga 2026, yavuze ko u Burundi bugitegereje ibyo byumvikanye n'u Rwanda, abajijwe ibyo ari byo, asubiza ko ari ukohereza i Bujumbura aba bantu.

    Ati 'Nk'ubu n'iyo duhuye, ikibazo mbaza ni kimwe, mvuga nti 'N'ubu ndacyarindiriye ko mushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye. Ko mutabishyira mu bikorwa rero? Ngira ngo mufite iyindi ntumbero'.'

    Kuri uyu wa 24 Kanama, ubwo Perezida Kagame yaganiraga n'abanyamakuru, yasobanuye ko u Rwanda rutigeze rwemerera u Burundi kubwoherereza aba bantu.

    Ati 'Reka bisobanuke, ni hehe ibyo byabereye kandi ni ryari byabaye?'

    Perezida Kagame yagaragaje ko ibyo Ndayishimiye yavuze bidasobanutse kuko atigeze avuga igihe u Rwanda rwemereye u Burundi kohereza aba bantu n'aho ibyo biganiro byabereye.

    Ati 'Sinzi uko nabisubiza kubera ko nta sezerano twatanze tutubahirije. Ntaryo twahaye Perezida w'u Burundi, nta n'undi twarihaye.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari ubwo Ndayishimiye yaba yararose mu ijoro rimwe, agatekereza ko ibyo yarose byabaye.

    Ati 'Ariko wasanga hari ijoro yabirose, agatekereza ko byabaye.'

    Perezida Kagame yavuze ko Ndayishimiye ari we wabeshye, mu gihe hari amakuru yavugaga ko u Burundi bukorana n'umutwe wa FDLR na FLN ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    Yasobanuye ko mu 2023 ubwo u Burundi bwoherezaga ingabo mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru, inzego z'iperereza z'u Rwanda zabimenye, ahamagara Ndayishimiye, amubajije iby'ayo makuru ayahakana yivuye inyuma.

    Perezida Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yizeye amagambo ye kabone n'ubwo yari yahawe amakuru yizewe n'iperereza ariko ko nyuma y'iminsi mike ibimenyetso byatamaje Perezida w'u Burundi kuko abasirikare b'Abarundi batangiye gufatwa mpiri na AFC/M23.

     

    Perezida Kagame yatangaje ko nta gihe u Rwanda rwemereye u Burundi kubwoherereza abagerageje gukura Pierre Nkurunziza ku butegetsi

     

    Source : https://rushyashya.net/sebarundi-yabaye-semuhanuka-arota-atumaho-abashatse-guhirika-ubutegetsi-bwa-nkurunziza-pierre/

  • Volleyball: Mu mikino y'igikombe cy'Afurika mu Bagore iri kubera muri Kenya, U Rwanda rwandagaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) #rwanda #RwOT

    Ikipe y'Igihugu y'Abagore ya Volleyball y'u Rwanda ikomeje kwitwara neza muri Shampiyona Nyafurika ya CAVB Women's Nations Championship 2026, nyuma yo kubona intsinzi ya kabiri yikurikiranya.

    URwanda rwatsinze Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) amaseti 3-0, mu mukino wabereye kuri Kasarani Complex Indoor Arena i Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

    U Rwanda rwatangiye umukino rugaragaza imbaraga, rwegukana iseti ya mbere ku manota 25-17. Mu iseti ya kabiri, abakinnyi b'u Rwanda bakomeje kugenzura umukino, bayitsinda 25-15, mbere yo gusoza neza mu iseti ya gatatu batsinze 25-16.

    Iyi ntsinzi itumye u Rwanda rukomeza urugendo rwarwo muri iri rushanwa rutaratsindwa umukino n'umwe, ndetse rumaze gutsinda amaseti atandatu aho kugeza ubu nta seti n'imwe rurabura.

    Mu mukino wa mbere, u Rwanda nabwo rwari rwatsinze Algeria 3-0, bityo rukaba rumaze kugaragaza urwego rwiza ndetse n'imyiteguro myiza muri iki gikombe kiri kubera muri Afurika y'I Burasizuba.

    U Rwanda ruzongera kugaruka mu kibuga ku wa 27 Kanama 2026, aho ruzahura n'u Burundi mu mukino uteganyijwe gutangira saa 10:00 za mu gitondo, ku isaha y'i Kigali.

    Intsinzi kuri uwo mukino yatuma u Rwanda rukomeza kugera ku ntego yarwo yo kuzazana umwanya mwiza muri iri rushanwa, kuko ubwo ruheruka gukina muri Cameroon mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwegukanye umwanya wa Kane.

    ImageImageImageImagePeut être une image de ‎volley-ball et ‎texte qui dit '‎CAVB می ይዐር 12 MAR R.D.C TAE 11 O AFRICANNATIONS 2026 2026CAVB CAVB WOMEN'S NATIONS VOLLEYBALL 23-August- 5e September‎'‎‎Peut être une image de volley-ball et texte qui dit 'CAVB EXIT S FLtoNs TONS SHIP = 2 2026CAV 2026 CAVE VOLLEYE CHAMPI 23 n"лиpи AupH: ላጂረ 6 CAVB WOMEN'S AVBWOMEN'S S AN ANN NATIONS RALL CONSHIP inptember 26 CAVB vo OSEYDAL ICAN CHAMPIONSI August apeB FIV3 2026 CAVB WOMEN'S AFRICAN RICANNATIONS 2026CAVBWOMEN'S AFRICANNATIONS NATIONS VOLLEYBALL CHAMPIONSHIP 23Augurt-PSeptember 234 August'Peut être une image de volley-ball et texte

    Source : https://rushyashya.net/volleyball-mu-mikino-yigikombe-cyafurika-mu-bagore-iri-kubera-muri-kenya-u-rwanda-rwandagaje-repubulika-iharanira-demokarasi-ya-congo-drc/

  • APR FC izacibwa miliyoni 10 Frw? #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryamaze gushyira hanze amabwiriza azagenga Super Cup 2026 aho ikipe izasezeramo binyuranyije n’amategeko igomba gucibwa amande ya miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ni nyuma y’uko APR FC yari mu makipe ane agomba gukina Super Cup ya 2026 ihanganye na Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC. Yaje kwikura muri iri rushanwa isimbuzwa Mukura VS.

    Nyuma yo kwikura mu irushanwa, abantu benshi bakomeje kugenda bibaza niba iyi kipe itazafatirwa ibihano kubera kwikura mu irushanwa ritegurwa na FERWAFA.

    Ejo hashize ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, FERWAFA yasohoye amabwiriza azagenga Super Cup 2026 aho Ingingo ya 10 yerekeranye no gusezera muri iri rushanwa.

    Ivuga ko “Ikipe yifuza gusezera muri FERWAFA Super Cup igomba kubimenyesha FERWAFA. FERWAFA ifite ububasha bwo kugena uburyo irushanwa rigomba gukomeza.”

    “Ikipe izarenga ku biteganywa haruguru nyuma y’uko ishyikirijwe aya mabwiriza izacibwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000 Frw) igomba kwishyura mbere yo kwitabira andi marushanwa ategurwa na FERWAFA, bitabujije ko ishobora no gufatirwa ibindi bihano na Komisiyo ishinzwe imyitwarire hakurikijwe ibiteganywa n’Amategeko n’Amabwiriza ya FERWAFA.”

    Iyo usomye iyi ngingo birumvikana neza ko APR FC itarebwa n’ibi bihano kuko icya mbere yamenyesheje FERWAFA ko itazitabirira iri rushanwa ari nayo mpamvu yahise iyisimbuza Mukura VS.

    Icya kabiri ni uko amabwiriza yasohotse ejo APR FC ntabwo yigeze iyashyikirizwa nk’ikipe izatabira kuko yasohotse yaramaze kuva mu irushanwa kandi itegeko rivuga ko “Ikipe izarenga ku biteganywa haruguru nyuma y’uko ishyikirijwe aya mabwiriza izacibwa izahabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni icumi (10,000,000 Frw)”

    APR FC ntabwo irebwa n’ibihano byo gusezerera muri Super Cup

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-izacibwa-miliyoni-10-frw.html