Blog

  • BNR: Urwego rw'imari rw'u Rwanda rukomeje gukomera nubwo ubukungu buhanganye n'ibibazo #rwanda #RwOT

    Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yatangaje ko urwego rw'imari rw'u Rwanda rukomeje kugira umutekano n'ubudahangarwa, ndetse rukaba rufite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo bishobora guhungabanya ubukungu.

    Ibi byatangajwe na Komite ishinzwe Ubutajegajega bw'Urwego rw'Imari nyuma yo gusuzuma uko urwego rw'imari rw'u Rwanda ruhagaze mu mpera za Kamena 2026.

    Raporo ya BNR igaragaza ko nubwo ubukungu bukomeje guhura n'ibibazo birimo izamuka ry'ibiciro ku isoko mpuzamahanga, umutekano muke ukomeje mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse n'izamuka ry'ifaranga, ibigo by'imari byo mu Rwanda bikomeje kwagura ibikorwa kandi bifite ubushobozi buhagije bwo guhangana n'ihungabana ry'ubukungu.

    BNR ivuga ko umutungo w'ibigo by'imari mu Rwanda wageze kuri Tiriyari 17.5 Frw mu mpera za Kamena 2026, ukaba wariyongereyeho 23% ugereranyije n'igihe nk'iki mu mwaka ushize.

    Ugereranyije n'umusaruro mbumbe w'igihugu (GDP), umutungo w'urwego rw'imari wageze kuri 68%, uvuye kuri 66% wariho mu mwaka ushize.

    Iri zamuka ry'umutungo ryatewe ahanini n'izamuka ry'amafaranga abitswa muri banki n'ibindi bigo by'imari, ubwishingizi, inyungu z'ishoramari ndetse n'intererano za pansiyo.

    Raporo kandi igaragaza ko inguzanyo zatanzwe n'amabanki n'ibigo by'imari iciriritse zakomeje kwiyongera.

    Mu gihembwe cya mbere cya 2026, inguzanyo zose zari zimaze kugera kuri Tiriyari 7 Frw, ziyongereyeho 22% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Amabanki yari afite inguzanyo zisaga Tiriyari 6 Frw, mu gihe ibigo by'imari iciriritse byo byari bifite hafi Miliyari 834 Frw, akaba ari umubare wiyongereyeho 27%.

    Ubwubatsi ni bwo bwakomeje kuza ku isonga mu byiciro byahawe inguzanyo nyinshi, aho uruhare rwabwo rwazamutse ruva kuri 19% rugera kuri 23%.

    Ubuhinzi na bwo bwagaragaje izamuka rikomeye. Inguzanyo nshya zatanzwe muri uru rwego zazamutseho 177%, zigera kuri Miliyari 57 Frw. Ibi byatumye uruhare rw'ubuhinzi mu nguzanyo rusange ruzamuka ruvuye kuri 2% rugera kuri 5%.

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/27/bnr-urwego-rwimari-rwu-rwanda-rukomeje-gukomera-nubwo-ubukungu-buhanganye-nibibazo/

  • Ben wamamaye muri filime Umuturanyi, yakoze ubukwe #rwanda #RwOT

    Rurangirwa Ben wamamaye cyane muri filime Umuturanyi, yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, Byukusenge Fabiola.

    Uyu mukinnyi ukunzwe muri filime Nyarwanda, yasezeraniye mu Murenge wa Kinyinya mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kanama 2026.

    Basezeranye imbere y’amategeko mu gihe ubukwe buzaba tariki ya 29 Kanama 2026 bubere 'Hobe Nshuti Garden’ i Ndera.

    Rurangirwa Ben yagaragaye muri filime ‘Sometimes in April’, imwe mu zakorewe mu Rwanda zikagaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yanakinnye muri indi yitwa ‘Romeo & Juliet’.

    Mu myaka yashize, Rurangirwa Ben yagiye agaragara muri filime nyinshi zakunzwe zirimo ‘Mindset’, ‘The Hustler’, ‘Choices’, ‘Impanga’, ‘Isi Dutuye’, ‘Ibihe n’Abantu’, ‘Umuturanyi’, ‘Icyaremye Gishya’, ‘My Heart’, ‘Urugo Rwanjye’, ‘My Daughter’, ‘My Husband’, ‘Igihome’, ‘Isezerano ry’Ikinyoma’, ‘Kure y’Urukundo’, ‘Inzigo’, ‘Inzira y’Umusaraba’ n’izindi nyinshi.

    Ben yasezeranye imbere y’amategeko na Fabiola

    Source : http://isimbi.rw/ben-wamamaye-muri-filime-umuturanyi-yakoze-ubukwe.html

  • Umunyamakuru Hitimana Claude ‘Hit’ yasezeranye na Ida #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru w’imikino kuri Radio10, Hitimana Jean Claude yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bakoranaga bakaba bitegura kurushinga, Ishimwe Muhayimpundu Adelaide Ida.

    Ni umuhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Kanama 2026 ubera mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kimihurura.

    Ni umuhango witabiriwe na benshi mu nshuti zabo ziganjemo abo mu gisata cya siporo bombi babarizwamo.

    Basezeranye imbere y’amategeko mbere y’uko bakora ubukwe buzaba tariki ya 5 Nzeri 2026.

    Hitimana Jean Claude yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Flash FM, Royal FM na Radio10 akorera kugeza uyu munsi.

    Adelaide Ishimwe wamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda 2022 ahagarariye Intara y’Amajyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize yakorewe ibirori byo gusezera ubukumi (Bridal Shower).

    Yinjiye mu itangazamakuru mu Kwakira 2022 ubwo yajyaga kuri Radio10, nyuma y’imyaka ine yaje gusezera kuri iki gitangazamakuru ariko nta handi yahise yerekeza.

    Hit yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Ida

    Source : http://isimbi.rw/umunyamakuru-hitimana-claude-hit-yasezeranye-na-ida.html

  • Jabaroot yashyize ku karubanda abatasi bagera ku 70.000 ba Maroc #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abakora ibikorwa bya hacking ryitwa Jabaroot ryatangaje ko ryashyize hanze amakuru bwite y'abantu bagera ku 70.000 bavuga ko bakorera inzego z'umutekano n'ubutasi za Maroc. Aya makuru akubiyemo abantu bafitanye isano n'Urwego rw'Umutekano w'Igihugu rwa Maroc (DGSN) ndetse n'urwego rw'ubutasi bwo mu gihugu, DGST.

    Abasesenguzi bavuga ko iri ari rimwe mu mabanga y' amakuru yamenetse afite uburemere bukomeye kubera ko ashobora gushyira ahagaragara imyirondoro y'abantu bakorera inzego zifite inshingano zo kurinda umutekano w'igihugu no gukusanya amakuru y'ubutasi.

    Jabaroot yashyize aya makuru ahagaragara binyuze ku rubuga rwa Telegram, ivuga ko yabonye ububiko bw'amakuru burimo imyirondoro y'abakozi bo muri DGSN na DGST. Raporo zitandukanye zivuga ko ububiko bw'amakuru bwari bukubiyemo amazina, nimero z'indangamuntu, amatariki yo kwinjira mu kazi, amapeti ndetse, kuri bamwe, n'amakuru ajyanye na konti za banki.

    Hari raporo ivuga ko umubare w'amazina ari 70.381, nubwo izindi nkuru zikoresha umubare uzengurutse wa 70.000.

    Nubwo inkuru yakwirakwijwe cyane ivuga ku 'batasi 70.000', amakuru yabanje gukorerwa isesengura agaragaza ko atari abantu bose bari muri urwo rutonde bakora akazi ka abatasi.

    Bamwe ni abakozi ba polisi n'abandi bakozi bo mu nzego z'umutekano za DGSN, mu gihe igice cy'abantu bake ari bo bafitanye isano n'urwego rw'ubutasi DGST. Ibi ni ingenzi kuko kuba izina ry'umuntu riri muri ayo makuru bitahita bivuga ko ari maneko cyangwa ko yaba yaragize uruhare mu bikorwa by'ubutasi.

    Raporo zatangajwe muri Espagne zivuga ko inzego z'ubutasi n'umutekano z'icyo gihugu zatangiye gusuzuma urutonde rw'abantu hafi 70.000 kugira ngo zirebe niba amakuru yatangajwe ari ay'ukuri.

     

     

    Source : https://flash.rw/2026/08/27/jabaroot-yashyize-ku-karubanda-abatasi-bagera-ku-70-000-ba-maroc/

  • RSSB yaguze imigabane yose ya Inyange Industries na Ruliba Clays – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo RSSB yasohoye kuri uyu wa 27 Kanama 2026, yavuze ko ubusanzwe yari ifite 40% by'imigabane ya Inyange Industries na 50% by'imigabane ya Ruliba Clays, ariko ikaba yarangije kugura imigabane yari isigaye.

    RSSB yasobanuye ko iki cyemezo kigamije gukomeza guteza imbere ishoramari ryayo no kubungabunga inyungu z'abanyamuryango bayo, binyuze mu gucunga neza umutungo no gushora mu bikorwa bifite umusaruro urambye.

    Inyange Industries ni kimwe mu bigo bikomeye mu Rwanda bitunganya ibiribwa n'ibinyobwa, aho kimaze kubaka izina ku isoko ryo mu gihugu ndetse no mu karere.

    RSSB yavuze ko iki kigo gifite uruhare mu kongera agaciro k'umusaruro w'ubuhinzi, binyuze mu gutunganya ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi.

    Ku ruhande rwa Ruliba Clays, RSSB yavuze ko iki kigo gifite uruhare rukomeye mu bijyanye n'inganda z'ubwubatsi, cyane cyane mu gukora ibikoresho byifashishwa mu kubaka.

    RSSB yavuze ko kugura imigabane yose muri ibi bigo bizayifasha kugira uruhare runini mu micungire yabyo, kongera imikorere no gushaka uburyo byarushaho kungukira abanyamuryango bayo.

    Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku ntego yo kubaka ibigo birambye kandi bifite ubushobozi bwo guhatana ku isoko.

    Ati 'Kugura imigabane 100% y'ibigo byombi bishimangira icyizere dufitiye ubushobozi bwabyo bwo gutera imbere mu buryo burambye. Intego yacu ni ugufasha mu kubaka ibigo bikomeye, bihangana ku isoko kandi bifite ubushobozi bwo kubyara inyungu ku buryo bishobora kwagura ibikorwa bikarenga amasoko bisanzwe bikoreramo, bigakurura abafatanyabikorwa bakomeye bityo bigatanga inyungu zirambye ku banyamuryango bacu.'

    Rugemanshuro yakomeje ati 'Uko ibi bigo bizakomeza gukura no gutera imbere, tuzakomeza gukoresha ubushishozi mu gushakisha amahirwe agamije kubyaza umusaruro ishoramari ryabyo no kuryongera agaciro uko ibihe biha ibindi.”

    RSSB yavuze ko nyuma yo kugura imigabane yose muri ibi bigo, izakomeza gushaka abafatanyabikorwa bashya n'amahirwe y'ishoramari azafasha kongera ubushobozi bwabyo no kubibyaza umusaruro birushijeho.

    Iki kigo cy'ubwiteganyirize cyagaragaje ko kimaze igihe ari umufatanyabikorwa wa CVL mu ishoramari rya Inyange Industries kuva mu mwaka wa 2014, no muri Ruliba Clays kuva mu mwaka wa 2009.

    RSSB yatangaje ko uretse inyungu z'amafaranga, iterambere rirambye rya Inyange Industries na Ruliba Clays ritegerejweho kugira uruhare mu iterambere ry'inganda mu Rwanda, binyuze mu kuzamura urwego rw'inganda zikorerera imbere mu gihugu, guteza imbere uruhererekane nyongeragaciro rw'imbere mu gihugu, guhanga imirimo no kongera ubwiza bw'ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda bikabasha guhangana ku masoko yo mu karere.

    Iki kigo cyasobanuye ko gikomeje kwiyemeza gushishoza mu ishoramari no kuba maso mu micungire yaryo, hagamijwe kurinda no kongerera agaciro imisanzu y'abanyamuryango, ari na ko iryo shoramari rigira uruhare mu kunganira imikorere inoze ya gahunda z'ubwiteganyirize RSSB ifite mu nshingano.

    Imigabane ya Inyange Industries yose yaguzwe na RSSB

    Imigabane yose yari isigaye muri Ruliba Clays yaguzwe na RSSB

    Ubu imigabane yose ya Inyange Industries na Ruliba Clays ni iya RSSB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rssb-yaguze-imigabane-yose-ya-inyange-industries-na-ruliba-clays

  • Rwatubyaye Abdul yisubiriye i Burayi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shkëndija ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo mu Majyaruguru na Macedonia agomba gutangira kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Si ubwa mbere yaba agiye gukina muri iki gihugu kuko 2021 kugeza 2022 yakiniraga FC Shkupi, yayisubiyemo 2023 ayimaramo umwaka umwe ahita yerekeza muri Brera Strumica yo muri iki gihugu ariko nta gihe yayimazemo.

    Umwaka wa 2025-26 yawukinnye muri Libya mu ikipe Al-Soqour Club ari nayo batandukanye ahita yerekeza muri Macedonia.

    Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kansas City, Colorado FC na Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC na Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul agiye gusubira gukina i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/rwatubyaye-abdul-yisubiriye-i-burayi.html

  • Rwatubyaye Abdul yisubiriye i Burayi #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul yamaze kumvikana n’ikipe ya FC Shkëndija ikina icyiciro cya mbere muri Macedonia.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutima w’ubwugarizi, ku wa Kabiri w’iki cyumweru nibwo amakuru yagiye hanze ko yamaze kumvikana n’iyi kipe yo mu Majyaruguru na Macedonia agomba gutangira kuyikinira mu mwaka w’imikino wa 2026-27.

    Si ubwa mbere yaba agiye gukina muri iki gihugu kuko 2021 kugeza 2022 yakiniraga FC Shkupi, yayisubiyemo 2023 ayimaramo umwaka umwe ahita yerekeza muri Brera Strumica yo muri iki gihugu ariko nta gihe yayimazemo.

    Umwaka wa 2025-26 yawukinnye muri Libya mu ikipe Al-Soqour Club ari nayo batandukanye ahita yerekeza muri Macedonia.

    Hanze y’u Rwanda kandi yakiniye amakipe atandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Kansas City, Colorado FC na Colorado Springs Switchbacks FC.

    Mu Rwanda yakiniye amakipe atandukanye nka Isonga FC, APR FC na Rayon Sports.

    Rwatubyaye Abdul agiye gusubira gukina i Burayi

    Source : http://isimbi.rw/rwatubyaye-abdul-yisubiriye-i-burayi.html

  • Perezida Kagame yaganiriye na Monica Geingos ku ngingo zirimo uburezi – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro byabaye ku wa 26 Kanama 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, Village Urugwiro, bugaragaza ko Monica Geingos yageze mu Rwanda yitabiriye inama izwi nka Africa Mindset Forum.

    Buti 'Perezida Kagame yakiriye Monica Geingos, wabaye umugore wa Perezida wa Namibia akaba n'Umuyobozi w'Ikirenga wa Kepler College, uri i Kigali aho yitabiriye inama ya Africa Mindset Reset Forum. Baganiriye ku kamaro k'uburezi no kugera ku mahirwe hagamijwe kongerera ubushobozi bw'urubyiruko mu Rwanda no ku mugabane.'

    Monica Geingos yagizwe Umuyobozi w'Ikirenga wa Kepler College muri Nyakanga 2024.

    Monica Geingos yabaye umugore wa Perezida wa Namibia kuva mu 2015 ubwo yasezeranaga kubana nk'umugabo n'umugore na Hage Geingob wayoboye iki gihugu kugeza muri Gashyantare mu 2024, ubwo yitabaga Imana azize uburwayi.

    Nk'umugore wa Perezida yagize uruhare mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho y'Abanya-Namibia ndetse n'Abanyafurika muri rusange. Yabikoraga binyuze mu muryango yashinze witwa One Economy Foundation.

    Kepler yatangiye mu 2004 yitwa Orphans of Rwanda, mu 2008 iza guhindurirwa izina iba Generation Rwanda, ari gahunda igamije gufasha abana n'abahanga bo mu miryango itishoboye, kwiga mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda.

    Mu 2013 yahinduye imikorere, itangiza gahunda yari itegerejweho gufasha abanyeshuri barangiza amasomo kugira amahirwe menshi yo kubona imirimo.

    Nibwo yasinye amasezerano na Southern New Hampshire University (SNHU), itangira gufasha abanyeshuri bayo kubona impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere n'icya kabiri cya kaminuza.

    Mu 2022 Guverinoma yemereye Kepler College gukorera mu Rwanda nka kaminuza yigenga, nyuma y'igihe ikora nka gahunda y'amasomo ifasha abanyeshuri guhabwa impamyabumenyi muri Southern New Hampshire University yo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Monica Geingos ku ngingo zirimo uburezi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-monica-geingos-ku-ngingo-zirimo-uburezi

  • Perezida Kagame yaganiriye n'Umuyobozi Mukuru wa AfCFTA – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'abayobozi bombi byabereye muri Village Urugwiro ku wa 26 Kanama 2026.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri Konti ya X y'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu bugaragaza ko Perezida Kagame n'Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika [AfCFTA], Wamkele Mene baganiriye ku kamaro ko iri soko ryagira mu gihe ibihugu binyamuryango byaba byubahirije ibyo byiyemeje.

    Buti 'Ibiganiro byabo kandi byagarutse ku kamaro ko kubahiriza ibyo ibihugu binyamuryango byiyemeje hagamijwe kugera ku ntego rusange y'ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika.'

    Amasezerano ashyiraho Isoko Rusange rya Afurika yasinyiwe i Kigali muri Werurwe 2018, mu Nama Idasanzwe y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yemezwa muri Mata umwaka wakurikiyeho nyuma y'uko ibihugu 22 byari bikenewe bimaze kuyemeza burundu.

    Ni amasezerano agamije koroshya ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika, aho ateganya ko mu gihe cy'imyaka 10 kugeza mu 2034, imisoro izaba yaravuyeho ku kigero cya 90% ku bicuruzwa byose bikorerwa mu bihugu bya Afurika kandi bicururizwa hagati yabyo.

    Imibare ya AfCFTA igaragaza ko ubucuruzi hagati y'ibihugu bya Afurika bwari buri ku rugero rwa miliyari 220 $ mu 2024.

    Perezida Kagame na Wamkele Mene baganiriye ku mikorere y’isoko rusange rya Afurika

    Ibiganiro by’abayobozi ku mpande zombi byarimo na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-n-umuyobozi-mukuru-wa-afcfta

  • Intare, Inkura…Ibishya mu Kinigi ahazitirwa abana b'ingagi amazina – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango witabirwa n'ibyamamare mu ngeri zitandukanye, abayobozi mu nzego zose n'abaturage, bakishimira ko ibidukikije bibungabunzwe neza n'ababituriye bakabyungukiramo bahabwa ku madovize byinjiza.

    Iyarwema Simon umaze imyaka hafi 10 ategura ahakorerwa uyu muhango, ari na we wubaka ingagi mu Kinigi ahabera ibikorwa byo Kwita Izina abana b'ingagi bavutse, ybwiye Imvaho Nshya ko buri mwaka haba hateguwe ibihangano bifite umwihariko.

    Nk'urugero hari ubwo hari ingagi ifite akana ku rutugu, ubundi hari iyo byagaragaraga ko ihaka, ubu izihari zikaba ari ebyiri gusa.

    Ati 'Hari ingagi ebyiri, ingabo n'ingore, ku mpande urabona Inzovu, Inkura, Intare na Twiga. Turabizi ko ari ukwita izina abana b'ingagi, ingagi yatumiye ngenzi zayo, [inyamaswa nkuru eshanu] izitumira kugira ngo zize zitabire igikorwa cyo kwita izina abana bayo. Mbese ni nk'ukuntu dusanzwe twita abana bacu amazima tugatumira abavandimwe.'

    Uko zihagaze ingagi y'ingabo iri inyuma ifite metero 17 z'uburebure, mu gihe ingore ifite metero 13.

    Iyarwema yavuze ko ingagi uko zari zikoze mu mwaka ushize n'uyu munsi zahindutse.

    Yahamije ko abaturage ibihumbi 10 bazitabira uyu muhango bose bazaba bicaye mu mahema kandi bashobora gukurikira ibirori nk'uko byateguwe.

    Ati 'Ubu ibikorwa byo kubaka bigeze kuri 80%. Ikiburaho ni amasura gusa no gusakara inzu za kinyarwanda kandi dufite ibyumweru bibiri.'

    Yashimye ko Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Iterambere rwabatanze igihe gihagije cyo kwitegura uyu muhango kuko mbere wasangaga batangiye kwitegura habura nk'ibyumweru bitatu, ariko ubu imirimo yo gutegura ahazabera umuhango yatangiye ku wa 15 Nyakanga.

    Uyu mwaka wa 2026, umuhango wa Kwita Izina uzarangwa no kwita amazina abana b'ingagi 22, ku wa 4 Nzeri.

    Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira kuba igikorwa ngarukamwaka mu 2005, hamaze kwitwa amazina ingagi 438, ndetse wamaze kwaguka uba urubuga ruhuza abashakashatsi, ababungabunga ibidukikije, abayobozi, bikorera n'abashyitsi mpuzamahanga mu kugaragaza uruhare rw'abaturage mu kurengera izi nyamaswa zidasanzwe.

    Inkura ikiri kubakwa ngo umunsi uzagere isa neza

    Inzovu na zo zatumiwe mu muhango wo kwita izina

    Mu bihangano biri gutunganywa harimo intare zizaba zitabiriye uyu muhango

    Imyiteguro y’ahazabera ibirori byi Kwita Izina igeze kuri 80%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intare-inkura-ibishya-mu-kinigi-ahazitirwa-abana-b-ingagi-amazina