Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika izira amagambo atagira ibikorwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa 25 Kanama 2026 ubwo yari muri Kigali Convention Centre mu nama yiswe 'The Africa Mindset Reset Forum'.

Iyi nama yateguwe n'Ishuri Nyafurika ry'Imiyoborere (African School of Governance) ryashinzwe n'abarimo Perezida Kagame.

Uretse Perezida Kagame, iyi nama yitabiriwe n'abandi bayobozi barimo Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki wabaye Perezida wa Afurika y'Epfo na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia. Muri rusange yitabiriwe n'abarenga 2.500.

Intego y'iyi nama y'iminsi ibiri ni ukurebera hamwe imwe mu myumvire n'imikorere Afurika ikwiriye guhindura kugira ngo igere ku iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Francis Gatare, yagaragaje ko hari imyumvire itandukanye Abanyafurika bakwiriye guhindura irimo no kwishingikiriza ku bufasha bw'abandi.

Ati 'Urugero, imyumvire yo kwishingikiriza ku bandi iragaragara cyane, itangira kuba umuco iyo umuntu ahawe ubufasha buhoraho ku buryo atangira kwibwira ko abandi hari umwenda bamubereyemo, kugeza igihe yisanga amazi yarenze inkombe, ubafasha bugahagarara.'

Yasabye ko iyi nama iba umwanya wo guhindura iyi mitekerereze n'indi yose itakijyanye n'igihe.

Ati 'Iyi minsi ibiri ikwiriye kurenga kuba inama, Mureke twiyemeze ko Afurika yatangiye urugendo rwo guhindura imitekerereze kandi ko nta gikwiriye kuyitambika.'

Afurika izira amagambo atagira ibikorwa

Muri iyi nama, Perezida Kagame, Visi Perezida wa Ghana, Jane Naana Opoku-Agyemang, Thabo Mbeki na Hailemariam Desalegn batanze ikiganiro ku mitekerereze Abanyafurika bakwiriye guhindura kugira ngo bagere ku cyerekezo bifuza.

Perezida Kagame yagaragaje ko nubwo uyu munsi hari ibibazo Afurika ifite, hari n'intambwe uyu mugabane wateye mu nzego zitandukanye.

Ati 'Afurika yanyuze mu bibazo bitandukanye, Afurika kandi yateye intambwe mu nzego zitandukanye, ntabwo ari ibyo gushidikanyaho. Aho Afurika yari iri mu myaka 50 ishize n'imitekerereze, ntabwo ari ho Afurika iri uyu munsi. Birumvikana ko hari ibitaragenze neza aha na hariya, ariko ni intambwe nziza.'

Yakomeje agaragaza ko kimwe mu bibazo bikomeye gikwiriye gusuzumwa ari impamvu Afurika ifite ibikenewe byose, ariko ikaba itaragera ku cyerekezo yifuza.

Ati 'Ikibazo gikomeye tugomba guhangana na cyo, Afurika ifite ibisabwa byose ngo igere ku iterambere, ifite abantu, ifite umutungo n'amateka twagombye kuba twarigiyemo amasomo menshi.'

Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko Abanyafurika badakwiriye guheranwa gusa n'ibiganiro bigaruka ku bibazo byabo no kuvuga ko bafite byose, ahubwo bakwiriye guhaguruka bagashyira mu bikorwa ibyo baba baganiriye.

Ati 'Ni gute tuva ahantu aho dufite ibyo dukeneye byose ndetse tukaba nta rujijjo dufite ku kigomba gukorwa, ngo tugere aho dushaka kuba, hari ijambo ryasubiwemo cyane 'Afurika dushaka', yego hari Afurika dushaka, ariko kuki tutabasha kugera kuri Afurika dushaka mu gihe dufite byose. Bivuze ko hari ikintu tugomba gutahura gituma dukomeza gutsindwa, ubundi ngo duhangane nacyo.'

Kimwe mu bibazo Perezida Kagame yagaragaje Afurika ifite ni ukudashyira mu bikorwa ingamba ziba zaganiriweho zigamije kuyigeza ku iterambere. Yashimangiye ko guhindura Afurika bidashoboka mu gihe, Abanyafurika badahinduye imyitwarire n'imikorere.

Ati 'Tugomba guhindura umugabane wacu, ariko ntabwo twahindura umugabane wacu tudahinduye imyitwarire yacu, uburyo dukora ibintu, uburyo twitwara, tugomba kubikora kandi ntidukwiriye gukomeza kuvuga ibyo tugomba gukora ariko ngo birangire dukora ibindi, tugomba guhuza ibyo tuvuga, ibyo dushaka n'ibyo dukora kugira ngo tubone umusaruro.'

Perezida Kagame yavuze ko iyo abantu baheze mu magambo, nyuma y'imyaka bashiduka bakiri aho bahoze cyangwa barasubiye inyuma.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimangiye-ko-afurika-idindizwa-n-amagambo-atagira-ibikorwa

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *