Blog

  • Mu rubanza rwamaze iminota mike, Kimenyi Yves na Muyango batangiye gushaka gatanya #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kanama 2026, Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine batangiye inzira y’amategeko bashaka gatanya.

    Ni urubanza rwabereye ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aho aba bahoze ari umugabo n’umugore baburanaga ku gutandukana byemewe n’amategeko.

    Ni urubanza rwamaze iminota mike cyane kuko nubwo rwabereye mu muhezo, nyuma y’uko umucamanza yinjiye mu cyumba cy’iburanisha nta minota 10 yashize bahise basohoka.

    Ibi bije nyuma y’iminsi havugwa umwuka utari mwiza mu rugo rwa Kimenyi Yves wahoze ari umunyezamu mu makipe atandukanye arimo APR FC na Rayon ndetse n’umugore we Muyango Claudine aho amakuru yavugaga ko batanakibana.

    Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwatangiye muri 2019, muri 2021 tariki ya 14 Gashyantare, Kimenyi yamwambitse impeta ya fiançailles maze muri 2024 bakora ubukwe.

    Kimenyi Yves na Muyango batangiye gusaba gatanya

    Source : http://isimbi.rw/mu-rubanza-rwamaze-iminota-mike-kimenyi-yves-na-muyango-batangiye-gushaka.html

  • Ese Heineken Ni Amazi Gusa? Dore Ibintu Bitangaje Bigize Iyi Nzoga Ukunda

    Ese Heineken Ni Amazi Gusa? Dore Ibintu Bitangaje Bigize Iyi Nzoga Ukunda

    Iyo umuntu afashe icupa rya Heineken, akenshi atekereza ku buryohe bwayo, ubukonje n’ifuro riyiranga. Ariko se wigeze wibaza uti: “Ni ibiki mu by’ukuri bigize Heineken?”

    Igisubizo gishobora gutangaza benshi. Heineken ntabwo ari ikinyobwa kigizwe n’ikintu kimwe, ahubwo ni uruvange rw’ibintu byinshi bya chimique, kandi buri kimwe kigira uruhare mu buryohe, impumuro, ibara n’uko umubiri wakira inzoga.

    Heineken igizwe n’iki?

    Mu buryo bworoshye, Heineken ni cyane cyane amazi, alcool, karuboni dioxide, ibisigazwa by’isukari, ibikomoka kuri hops ndetse n’ibindi binyabutabire biri mu rugero ruto cyane.

    Amazi ni cyo kintu kiri ku bwinshi cyane. Muri rusange, inzoga z’ubwoko bwa lager zigizwe ahanini n’amazi, zikarimo n’ibindi bintu bituma zigira uburyohe n’imiterere yihariye.

    Ikindi kintu gikomeye ni ethanol, ari wo alcool itera ubusinzi. Heineken Original isanzwe izwiho kugira hafi 5% alcool ku gipimo cy’ingano y’ikinyobwa.

    Mu yandi magambo, icupa rya Heineken ntirigizwe na alcool gusa—ahubwo alcool ni kimwe mu bigize uruvange runini.

    Alcool ikorwa ite?

    Aha ni ho chimie iba ishimishije.

    Mu gukora inzoga, isukari iboneka mu binyampeke nka barley ihindurwa n’umusemburo (yeast). Umusemburo ukoresha isukari ugakora ibintu bibiri by’ingenzi:

    Isukari → Ethanol + Carbon dioxide

    Mu buryo bwa chimique:

    C₆H₁₂O₆ → 2 C₂H₅OH + 2 CO₂

    Ethanol ni yo alcool iri mu nzoga, naho carbon dioxide ikagira uruhare mu gutuma inzoga zigira utubumbe tw’umwuka n’uburyohe bwihariye.

    Ariko se kuki Heineken igira umururazi?

    Iki ni kimwe mu bintu bitandukanya inzoga nyinshi.

    Heineken ikoresha hops, igihingwa gikoreshwa mu gukora inzoga kikagira uruhare runini mu buryohe n’impumuro.

    Hops zirimo ibintu bizwi nka alpha acids, cyane cyane humulones. Mu gihe cyo guteka inzoga, ibi bintu bihinduka iso-alpha acids, ari zo ahanini zitanga umururazi uzwi mu nzoga.

    Ni ukuvuga ko wa mururazi ushobora kuba utarigeze ukunda cyangwa ngo wumve neza, ufite inkomoko mu binyabutabire biva kuri hops.

    None se wa mwuka uba muri Heineken wo ni iki?

    Ni carbon dioxide (CO₂).

    Ni wo utuma inzoga igira utubumbe tw’umwuka kandi igatanga cya sensation umuntu yumva mu kanwa iyo anywa ikinyobwa gikarbonite.

    CO₂ kandi igira uruhare mu buryo umuntu yumva uburyohe n’impumuro y’inzoga.

    Hari n’isukari muri Heineken?

    Yego, ariko ibintu biragoye kurusha uko benshi babitekereza.

    Mu gihe cyo gukora inzoga, umusemburo ukoresha igice kinini cy’isukari gihinduka ethanol na CO₂. Ariko nyuma yo gusembura, hashobora gusigara carbohydrates n’isukari zitandukanye mu nzoga.

    Izi, hamwe n’ibindi bikomoka kuri malt, zigira uruhare ku mubiri w’ikinyobwa no ku buryohe bwacyo.

    Kuki Heineken ifite impumuro n’uburyohe bwihariye?

    Ntabwo ari ukubera alcool gusa.

    Mu nzoga habamo amajana y’ibinyabutabire biri ku rugero ruto cyane, ariko bigira uruhare rukomeye ku buryohe n’impumuro.

    Muri byo harimo:

    • Esters zishobora gutanga impumuro imeze nk’iy’imbuto;
    • Higher alcohols zigira uruhare ku buryo alcool yumvikana;
    • Aldehydes zishobora kugira uruhare ku mpumuro;
    • Ibinyabutabire biva muri malt;
    • Ibikomoka kuri hops;
    • Acide zitandukanye zigira uruhare ku buryohe.

    Ni yo mpamvu inzoga ebyiri zishobora kuba zifite alcool ingana ariko zikagira uburyohe butandukanye cyane.

    None se Heineken ni “chemical”?

    Hari abantu bashobora kumva ijambo chemical bagahita batekereza ku kintu cyangiza cyangwa cyakozwe muri laboratwari.

    Ariko mu by’ukuri, amazi ubwayo ni chemical (H₂O), ethanol ni chemical, ndetse na carbon dioxide ni chemical.

    Ijambo “chemical” ntabwo risobanura byanze bikunze ikintu kibi cyangwa uburozi. Risobanura gusa ikinyabutabire gifite imiterere runaka.

    Ikibazo cy’ingenzi ku nzoga ntabwo ari uko zirimo “chemicals”, ahubwo ni ubwinshi bwa ethanol umuntu anywa n’ingaruka zayo ku mubiri.

    Ikintu gishobora gutangaza benshi

    Nubwo Heineken ishobora kugaragara nk’ikinyobwa cyoroheje, alcool iri muri yo ni ikinyabutabire gikora ku bwonko no ku mikorere y’umubiri.

    Ni yo mpamvu kunywa inzoga nyinshi bishobora gutera ubusinzi, kugabanya ubushobozi bwo gufata imyanzuro neza no kugira izindi ngaruka ku buzima.

    Bityo, igihe uzongera kubona icupa rya Heineken, uzamenye ko imbere yaryo atari “amazi n’alcool” gusa.

    Hari amazi, ethanol, CO₂, ibisigazwa bya carbohydrates, ibikomoka kuri hops, minerals, acide, proteins n’ibindi binyabutabire byinshi cyane biri ku rugero ruto bihurira hamwe bigatanga uburyohe n’impumuro byayo.

    None se wari uzi ko ikintu cya mbere kiri muri Heineken ari amazi, naho cya kintu gituma umuntu asinda kikaba ethanol?

    Kwamamaza cyangwa kunywa inzoga bikwiye gukorwa mu buryo bushinzwe kandi hubahirizwa imyaka yemewe n’amategeko.

  • Ntacyo nicuza muri Rayon Sports, nta deni nyifitiye ahubwo ni yo yaba irimfitiye – Aimable Ntarindwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wakiniraga Rayon Sports ubu akaba yaramaze kwerekeza muri AS Kigali, Ntarindwa Aimable yavuze ko nta kintu na kimwe yicuza muri iyi kipe ndetse ako akurikije ibyo yayihaye yaba ari yo imufitiye ideni.

    Ni mu kiganiro uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati waje muri Rayon Sports 2025 avuye muri Mukura VS yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.

    Ntarindwa Aimable wari wasinyiye Rayon Sports imyaka ibiri ariko bagatandukana nyuma y’umwaka umwe, yavuze ko yakuze akunda abafana ba Rayon Sports.

    Ati 'Nakundaga abafana bayo rwose, ndi n’umwana yakinaga na Mukura VS nabonaga abafana bayo nkumva iriya kipe ndifuza kuyijyamo.'

    Yavuze ko kuba yarakuze umuryango we benshi bafana Rayon Sports, na we yaraje kwisanga muri uwo murongo.

    Ati 'Umuryango wanjye benshi ni Abarayon, nanjye naje kugendera muri uwo murongo wabo.'

    Akiyigeramo yasanze ari ikipe nziza nubwo umwaka yayikiniye utamubereye mwiza kuko nta mwanya uhagije wo gukina yabonye.

    Ati 'Njyezemo nasanze ari ikipe nziza nubwo umwaka wacu wa mbere warimo ibintu byinshi bigoranye, ntabwo byari byoroshye ariko twabinyuzemo.'

    Agaruka ku kintu cyamutunguye cyane muri iyi kipe kurenza ibindi yagize ati 'Ni ukubona abanyamakuru benshi ukuntu bitabiraga imyitozo ya Rayon Sports, nahise menya ko ari ikipe y’abaturage pe.'

    Aimable yavuze ko ikintu cyamubabaje muri uyu mwaka yamaze muri Rayon Sports ari 'Ni uko ntagize umwaka mwiza bitanturutseho 100% … Kumpa ibyo bangombaga ntibyagenda neza nk’uko byari bikwiye, aho usanga ukinana n’abafashe amafaranga menshi banayahawe ariko ukabyihanganira.'

    Kuba hari icyo yicuza muri Rayon Sports, yavuze ati 'Nta kintu nicuza.'

    Avuga ko ibyo yahaye Rayon Sports birenze ubushobozi bw’ibyo yagombaga guhabwa rero ngo nta deni yumva yayigiyemo.

    Ati 'Nkurikije ibyo bampaye ahubwo ubwo nibo baba bawumfitiye. Njye mba mbizi ibyo nagombwaga n’ibyo nahawe, hari abantu benshi baba bazi ko wabonye byinshi ariko wowe uba uzi ukuri. Ibyo nabahaye si byinshi cyane ariko ugereranyije n’ibyo bari kumpa hajemo ikibazo kitari icyanjye. Iyo mbibona nari gutanga ibirenze ibyo natanze.'

    Umwaka yamaze muri Rayon Sports yavuze ko utamubereye mwiza kuko umutoza wari wamuguze Afhamia Lotfi yamukinishije umukino umwe agahita avunika agakira asanga ari mu bihe bigoye ku buryo atari kubona uko amushakira umwanya, yaje no kwirukanwa ikipe isigaranwa na Haruna Ferouz.

    Uyu mutoza w’umurundi ntabwo yabanje kujya amukinisha ariko nyuma amuha umwanya yitwara neza, yaje na we kugenda ikipe isigaranwa na Romami Marcel na we wamuhaye umwanya, haje kuza Bruno Ferry na we wamukinishije ariko 'yaje kuzana abakinnyi be barimo ba Likau na Bangala, akajya abashakira umwanya nicara gutyo, nkajya nsimbura ubundi sinsimbure.'

    Uyu mutoza na we yaje kwirukanwa haza Haringingo ariko na we ntiyabashije kumukinisha kuko yahise agirira imvune mu myitozo, bituma atamukinisha cyane ko n’igihe yakiriye agarutse mu myitozo yahise yongera iragaruka, ibintu avuga ko ari 'Amahirwe make kuko Haringingo ndabizi akunda abakinnyi bakiri bato kandi bafite imbaraga.'

    Yaje gukira ariko avuga ko atigeze ahabwa amahirwe yo kongera gukina aho yaketse ko Haringingo yabonye ataraba 100% ariko ntabwo amurenganya kuko byatewe n’imvune.

    Ikintu kimwe yishimira mu mwaka yamaze muri iyi kipe ni uko yayivuyemo byibuze bayihesheje itike ya CAF Confederation Cup.

    We yari azi ko azakomezanya na Rayon Sports ariko tekefoni ya Kankindi Anne Lise, umuyobozi wa AS Kigali yahinduye byose aho yamweretse ko bamwifuza kandi azahabwa umwanya wo gukina maze 'Naratekereje, ndeba abakinnyi barimo kugura ndavuga nti se umwaka wanjye wa nyuma nintakina bizagenda bite? Hari ikipe nzabona? Kwicara ku ntebe se ntakina n’iyo ikipe yaba itsinda bimaze iki? Ndavuga ngo reka njye aho nzabona umwanya wo gukina.'

    Nibwo yahise ajya kumvikana na Rayon Sports ngo imurekure nubwo Murenzi Abdallah yabanje kubyanga ariko yaje kumwemerera.

    Ntarindwa Aimable yavuze uko umwaka we wa mbere muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/ntacyo-nicuza-muri-rayon-sports-nta-deni-nyifitiye-ahubwo-ni-yo-yaba-irimfitiye.html

  • Mu gihe nta cyubahiro gihari, wakigendera – Umunyezamu wa Rayon Drissa Kouyate #rwanda #RwOT

    Umunyezamu ukomoka muri Mali, Drissa Kouyate yaciye amarenga ko yaba yarasuzuguwe na Rayon Sports ndetse aca amarenga yo gutandukana.

    Ku munsi w’ejo hashize ku wa Kane tariki ya 13 Kanama 2026 nibwo hakwirakwiye amakuru ko Drissa Kouyate yagiye ku biro bya Rayon Sports ndetse ko impamvu nyamukuru yari imutwaye ari ukuganira ku kuba batandukanye.

    Mu ijoro ryo ku wa Kane abinyujije kuri WhatsApp Status, Drissa Kouyate yagize ati “Mu gihe aho uri nta cyubahiro. Have ujye aho ukenewe.”

    Ibi byahise bisa n’ibyemeza ko yamaze kumvikana na Rayon Sports gutandukana cyane ko no mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu atigeze akora imyitozo n’abandi.

    Drissa Kouyate yageze muri Rayon Sports muri 2025 ayisinyira imyaka ibiri akaba ubu yari ku mwaka we wa nyuma.

    Nyuma y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye, byavuzwe ko atazakomezanya na Rayon Sports.

    Gusa bivugwa ko yaje kwemera gukomezanya na Drissa Kouyate nyuma y’uko yari yabemereye ko agiye gukuramo ikirego yabareze muri FIFA kubera amafaranga ye atahawe.

    Bishoboka ko impande zombi zananiwe kumvikana bakaba bahisemo gutandukana.

    Ubutumwa bwa Drissa Kouyate

    Drissa Kouyate ashobora gutandukana na Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/mu-gihe-nta-cyubahiro-gihari-wakigendera-umunyezamu-wa-rayon-drissa-kouyate.html

  • Basanze bakohereza n'abayobozi babo- Tito Rutaremara ku mpamvu u Burundi bwaryamye ku bajenosideri – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho ku mugoroba wo ku wa 13 Kanama 2026 ubwo Abanyamulenge baba mu Rwanda bakoraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 22 ubwicanyi bwakorewe Abanyamulenge 166 bari mu Nkambi ya Gatumba mu Burundi mu 2004.

    Abo banyamulenge bari impunzi mu Burundi bagabweho igitero n'imitwe yijwaje intwaro irimo FNL-PARIPEHUTU mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2004, bikavugwa ko harimo n'abandi basirikare barimo n'abo muri RDC.

    Batunze agatoki Leta y'u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko kugeza ubu bagenda biguruntege mu gutanga ubutabera ndetse bigaragara ahubwo urwango ku Banyamuryango bakirukomeje.

    Rutaremara yihanganishije Abanyamulenge ndetse ababwira ko agahinda bafite ko kudahabwa ubutabera bagasangiye n'u Rwanda na rwo rwabusabye mu myaka irenga 30 ariko u Burundi bwakomeje kwinangira.

    Yagaragaje ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 hari Abarundi bagize uruhare mu kuyikora mu bice binyuranye birimo Akarere ka Gatsibo, Bugesera, Huye n'i Kigali barangije basubira iwabo, na n'ubu batarahanwa.

    Ati 'Natwe turacyategereje ubutabera nta Murundi n'umwe turazana.'

    Yagaragaje ko impamvu nyamukuru u Burundi bwanga ko hatangwa ubutabera ku baturage babwo bakoze Jenoside mu Rwanda ari uko harimo abasubiyeyo baba abayobozi bamwe bagera no mu nzego zo hejuru.

    Ati 'Uwabyanze ni Gen Bunyoni. Yaravuze ati 'Abanyarwanda mubemereye ko bajya basaba abantu ko bazatumara hano abari mu Burundi twese.''

    Impamvu Gen Bunyoni wahoze ari Ministiri w'Intebe w'u Burundi yabyanze ni uko iyo mikoranire iyo itangira gushyirwa mu bikorwa u Rwanda rwari gusaba u Burundi kohereza abakoze Jenoside rudatinye ko harimo n'abakomeye mu buyobozi.

    Ati 'Twari kubasaba duhereye no ku bo hejuru kuko barimo benshi bakoze Jenoside hano mu Rwanda.'

    Gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuyemera muri rusange ku rwego mpuzamahanga no gutanga ubutabera, Rutaremara yavuze ko bishingiye ku kuba FPR Inkotanyi yaratsinze urugamba igafata Igihugu, kuko Abatutsi bari barishwe mbere nta wari warigeze abifata nka Jenoside.

    Yaboneyeho kubwira Abanyamulenge ko Leta ari yo ifata iya mbere mu gutanga ubutabera cyangwa kubwimana.

    Ati 'Ubutabera bw'i Burundi ntabwo muzabona kuko natwe turabutegereje kuva mbere yanyu. Hariyo abantu benshi bishe hano mu Rwanda amazina yabo n'intonde zirahari.'

    Nk'urugero ku Mayaga, Jenoside muri aka gace yakoranywe ubukana n'ubugome bukabije, igirwamo uruhare n'Interahamwe zo muri ako gace zitijwe umurindi n'Impunzi z'Abarundi zari zarahungiye ahitwa Ngoma mu Murenge wa Muyira.

    Kubera umujinya n'urwango bari bavanye i Burundi nyuma y'urupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, ngo Abahutu b'i Burundi bahunganye umujinya, maze bica urubozo Abatutsi bo ku Mayaga mu gihe cya Jenoside, babakwena ko bashaka kureba niba bava amaraso cyangwa amata.

    Impunzi z'Abarundi zari muri Komine Ntongwe na Muganza muri Butare nazo zagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bo bavugwaho ubugome bukabije kuko baryaga imitima y'Abatutsi bamaze kwica.

    Rutaremara yongeyeho ko kugeza ubu bigoye ko hagira undi uhangwa amaso kuri iki kibazo kuko Umuryango Mpuzamahanga bisa n'aho nta cyo ushaka kubikoraho kandi n'ababikoze ntibabyumva.

    Umuyobozi w'Urwego Ngishwanama rw'Inararibonye z'Igihugu, Tito Rutaremara yagaragaje ko u Rwanda rumaze imyaka Jenoside imaze ibaye rusaba u Burundi kohereza abaturage babwo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko bukaba bwarinangiye bitewe n'abayobozi babwo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/basanze-bakohereza-n-abayobozi-babo-tito-rutaremara-ku-mpamvu-u-burundi

  • Ikirunga cya Muhabura cyafashwe n'inkongi y'umuriro – #rwanda #RwOT

    Umuturage utuye mu Kagari ka Nyagahinga mu Murenge wa Cyanika, yatangaje ko inkongi yatangiriye hagati muri iki kirunga mu masaa kumi n'ebyiri, yaguka izamuka ku buryo kuyizimya biri gusaba urugendo rurerure rw'amaguru.

    Yagize ati 'Ishyamba tubonye ryafashwe ubu mu gitondo saa kumi n'ebyiri, tugerageza kureba niba hari abantu bari kuzimya, tubona ntabo, rikomeza gushya. Ubu rero tuvugana turi mu kirunga, turi kugerageza kuzimya.'

    Abatuye muri Nyagahinga bagaragaje ko nta mpungenge bafite z'uko iyi nkongi yakwangiza imitungo yabo kuko iri kure y'aho batuye kuko hagati yabo n'ikirunga hari intera y'ibilometero bibiri.

    Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yatangarije IGIHE ko abayobozi bo mu nzego zitandukanye bagiye gukurikirana ibikorwa byo kuzimya iyi nkongi kandi ko afite icyizere ko hatangirika byinshi.

    Yagize ati 'Ni byo kandi twese ni ho turi, twagiye kuzimya. Ndizera ko biza gukemuka hatangiritse byinshi.'

    Abaturage bavuga ko kugeza mu masaa tatu, umuriro wari watangiye kugabanyuka ku Kirunga cya Muhabura, hakaba hari icyizere ko barashobora kuyizimya.

    Kugeza ubu ntiharamenyekana ubuso bwose bwangiritse kuko ubwo iyi nkuru yandikwaga umuriro wari ugikomeje kwaka, abaturage bakagerageza kuzimya.

    Ntiharamenyekana icyateye iyi nkongi.

    Abaturage bavuga ko uko hari bamwe muri bo bashobora kuba bajya muri Pariki y'Ibirunga guhakura ubuki kandi kugira ngo bishoboke bisaba gucana ifumba [yo kuka inzuki], abo bakaba bakekwaho kuba ari bo bateye iyi nkongi.

    Inkongi y'umuriro yaherukaga kwibasira iki kirunga mu 2009.

    Ikirunga cya Muhabura gifite uburebure bwa metero 4127, kikaba icya kabiri kirekire muri bitanu u Rwanda rufite.

    Mu gihe cy'Impeshyi, ibyatsi byo mu ishyamba rya Pariki zitandukanye zirimo iy'Ibirunga Muhabura iherereyemo biruma. Haba hari ibyago byinshi ko byafatwa n'inkongi haramutse hageze umuriro.

    Inkongi yatangiriye ku kirunga hagati mu gitondo kare

    Aho iyi nkongi yafashe ni kure y’aho abaturage batuye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikirunga-cya-muhabura-cyafashwe-n-inkongi-y-umuriro

  • Inzira yahariwe siporo i Reber igeze he? – #rwanda #RwOT

    Umujyi wa Kigali muri Kamena watangaje ko iyi nzira yo gukoreramo siporo i Rebero iri kubakwa.

    Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga z'Umujyi wa Kigali bugaragaza ko inzira iri kubakwa i Rebero mu Karere ka Kicukiro izarangira vuba.

    Buti 'Imirimo yo kubaka inzira yahariwe abakora siporo yo kwiruka no kugenda n'amaguru kuri Rebero iragenda neza. Twahasuye mu rwego rwo kureba aho imirimo igeze. Ubu harimo gutegurwa ahazashyirwa tapis yo gukoreraho siporo, no kubaka inzira z'amazi n'imikingo. Harabura igihe gito tukabona iki gikorwaremezo kidufasha kugira ubuzima bwiza no kurwanya indwara zitandura.'

    Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali Dusengiyumva Samuel aherutse gutangaza ko iyi nzira izaba yarangiye bitarenze 2026.

    Ni inzira izaba itunganyije ku buryo yorohereza ukora siporo. Iyi nzira ni imwe mu zizifashishwa cyane muri siporo rusange ya 'Car Free Day' iba kabiri mu kwezi.

    Hari aho inzira z’amazi zubatswe zarangiye

    Ku bice bimwe haracyubakwa inzira z’amazi n’imikingo

    Inzira yagenewe siporo iri kubakwa i Rebero igeze mu gutegura aho bashyira tapis

    Umujyi wa Kigali wateguje ko iyi nzira izatangira gukoreshwa vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzira-yahariwe-siporo-i-rebero-igiye-igeze-he

  • Itabi rya 'vape' ntiryemewe- Polisi y'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    ACP Rutikanga yasobanuye ko itegeko rishyira itabi rya 'vape' mu cyiciro cy'ibiyobyabwenge, bityo abantu badakwiye kwitwaza ko ritanuka ngo bakomeze kurikoresha.

    Ati 'Rero ndagira ngo abarikoresha bumvireho, batangire babitekerezeho, barishyire ku ruhande. Ntabwo ryemewe, biri mu itegeko.'

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, yavuze ko iri tabi riri mu biyobyabwenge bihangayikishije, kuko rigira ingaruka mbi nyinshi ku buzima bw'umuntu.

    Minisitiri Nsanzimana yabivugiye mu kiganiro yagiranye n'abakoresha imbuga nkoranyambaga cyabereye ku rubuga rwa TikTok, cyari cyerekeye ku gukumira inzoga zitujuje ubuziranenge n'ibiyobyabwenge.

    Vape cyangwa e-cigarette ni akuma k'ikoranabuhanga kohereza ibimeze nk'amazi mu kanwa biba bigizwe n'ibintu bitandukanye birimo nicotine, propylene glycol, glycerine. Uyikoresha akurura umwuka uba wavuyemo, bikitwa 'vaping'.

    Mu bikoresho bya vaping birimo ibimeze nk'amakaramu, 'flash discs' n'ibindi bimenyerewe mu buzima busanzwe, ku buryo byakugora kumenya ko ari itabi udasanzwe ubifiteho amakuru.

    Uburyohe n'impumuro bitandukanye, imiterere y'ibikoresho ndetse n'imbuga nkoranyambaga byagize uruhare mu gutuma ikoreshwa rya 'vape' rirushaho gukwira mu rubyiruko.

    Nubwo e-cigarette ivugwaho gufasha ababaswe n'itabi risanzwe kurivaho, Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ahubwo iri tabi ari ryo ribi kurusha irisanzwe.

    Yagize ati 'Ku bijyanye n'ibiyobyabwenge ni byinshi harimo na bya vaping. Abanyumva bose mbabwire ngo vaping muyihorere, irica kurusha n'itabi risanzwe.'

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko 'vaping' igira ingaruka nyinshi zirimo kanseri yo mu bihaha no mu rwungano ngogozi, ubushakashatsi bukaba bunagaragaza ko uko nicotine iba muri iryo tabi ishobora kubata urikoresha.

    Umuvugizi wa Polisi ACP Boniface Rutikanga yavuze ko itabi rya vape ritemewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itabi-rya-vape-ntiryemewe-polisi-y-u-rwanda

  • Abanyamahanga 19 bahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Aba bose bahawe ubwenegihugu butangwa, mu muhango wabaye ku wa 13 Kanama 2026.

    Abahawe ubwenegihugu bw'u Rwanda bakomoka mu Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Canada, u Buhinde, Kenya, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ubutumwa bwashyizwe kuri konti ya X y'Urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka buvuga ko Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yahaye ikaze aba Banyarwanda bashya.

    Buti 'Yabasabye kurangwa n'indangagaciro nyarwanda by'umwihariko iyo gukunda igihugu no kugira uruhare rufatika mu iterambere ry'igihugu.'

    Ingingo zitandukanye zigena ibyo gusaba ubwenegihugu zirimo iyo gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kuba mu Rwanda, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku kubera umubyeyi umwana utabyaye, gusaba ubwenegihugu nyarwanda hashingiwe ku ishyingirwa n'ibindi.

    Abahabwa ubwenegihugu butangwa bararahira

    Abahawe ubwenegihugu baturutse mu bihugu bitandukanye

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Mutsinzi Antoine yasabye abahawe ubwenegihugu kurangwa n’indangagaciro nyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyamahanga-19-bahawe-ubwenegihugu-bw-u-rwanda

  • Bigomba kwirengerwa n'uwakoze kiriya kintu kitujuje ubuziranenge- Dr Murangira – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 13 Kanama 2026, ubwo kuri RIB herekanwaga abakozi ba Leta 18 bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha bafite mu nyungu bwite no kuba ibyitso ku cyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora kwica cyangwa gushegesha ubuzima.

    Ni abakozi bagizwe n'abakora mu Kigo cy'Igihugu gistura Ubuziranenge (RSB), abandi 10 bo muri Rwanda FDA, ndetse n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'imirenge.

    Dr. Murangira yashimangiye ko nta kabuza ba nyir'inganda zatunganyaga ibi binyobwa ari bo bazishyura ibihombo biri gutera abacuruzi batandukanye.

    Ati 'Ni icyemezo kizafatwa n'urukiko nihagira abagaragaza ko bafite ibyo baregera nk'indishyi. Ariko byose icyumvikana ni uko bigomba kwirengerwa n'uwakoze kiriya kintu kitujuje ubuziranenge.'

    Yaboneyeho gusaba abantu cyangwa ibigo bishobora kuba byarahombejwe n'igikorwa cyo gukumira ibinyobwa bitujuje ubuziranenge mu Rwanda ko bagomba kwitegura kugana inkiko zikabarenganura.

    Ku bacuruzi bahombejwe n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byo mu mahanga byahagaritswe cyane cyane mu bihugu bituranyi, Dr. Murangira yavuze ko bashobora kwiyambaza abanyamategeko bakabafasha kumenya igikwiye.

    Ibi kandi ni ko bizakorwa ku bantu bafite ababo bishwe n'ingaruka z'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, mu gihe bazaba bagannye inkiko.

    Ati 'Na bo nibaregera indishyi rwose urukiko ni rwo ruzabigena. Ntabwo ari Polisi cyangwa urundi rwego, ariko ni uko izo nzira zose ziba zarateganyijwe ku neza ya rubanda mu gihe bagannye ubutabera.'

    Gufata abagize uruhare mu ikorwa ry'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, Polisi na RIB bigaragaza ko ari ibikorwa bizakomeza, kugira ngo buri wese azabibazwe, haba mu nzego za Leta, mu bakoraga ibyo binyobwa cyangwa ababikwirakwizaga.

    RIB igaragaza ko kuva ku itariki 20 Nyakanga 2026, hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba baramaze gukorerwa dosiye zifashyikirizwa Ubugenzacyaha.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko abakoze inzoga zitujuje ubuziranenge ari bo bazaryozwa ingaruka zazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bigomba-kwirengerwa-n-uwakoze-kiriya-kintu-kitujuje-ubuziranenge-dr-murangira