Blog

  • Gisagara: Gitifu wa Kansi yongeye gufungwa – #rwanda #RwOT

    Kuwa 6 Kanama 2026 nibwo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kansi mu karere ka Gisagara witwa Gasana Isaie yatawe muri yombi.

    Gitifu Gasana afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndora mu karere ka Gisagara.

    Gitifu Gasana afungwa ntihahise hatangazwa ibyaha aregwa gusa amakuru avuga ko itabwa muri yombi rye rifitanye isano na gahunda yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge aho mu murenge ayoboye hari uruganda rwengaga ibinyobwa bitujuje ubuziranenge rwafunzwe na Rwanda FDA ariko nyuma rukongera gukora, Rwanda FDA yasubirayo itunguranye igasanga ruri mu bikorwa byakabaye byarahagaze.

    Gitifu Gasana yafunguwe mu gitondo cyo ku wa wa 11 Kanama 2026, ariko mu bantu RIB yerekanye ku wa 13 Kanama batawe muri yombi na we yagaragayemo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu Habineza Jean Paul yari aherutse kuvuga ko Gitifu Gasana yafunguwe kuko Ubugenzacyaha bwabonye ari ngombwa.

    Gitifu w’Umurenge wa Kansi yongeye gutabwa muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-gitifu-wa-kansi-yongeye-yafungwa

  • Murenzi Abdallah yahawe umugisha – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Muhire Kevin abona abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kureka Murenzi Abdallah agakomeza kuyobora iyi kipe kuko buri gihe iyo ayijemo ibintu bijya ku murongo.

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI cyagarukaga ku buryo amubona nyuma y’igihe gito amaze ayiyobora.

    Kevin Muhire ukinira Jamus SC, akaba yarakiniye na Rayon Sports adahisha ko akunda, yavuze ko ibyo Murenzi Abdallah akora ari umugisha.

    Ati “Niba nabyita amahirwe, niba nabyita umugisha, reka tubyite umugisha. 2013 yafashe Rayon Sports imeze nabi ifite abakinnyi 13 itwara igikombe. Agarutse muri Rayon Sports nyuma ya Jean Fidele ifite akajagari niba ari akavuyo niko nabyita, ayishyize ku murongo, abaterankunga barimo baraza, amafaranga arimo kuboneka ku bwinshi, navuga ko ari umugabo wahawe umugisha.”

    Yavuze ko akeneye abantu kugira ngo ikipe itazisanga mu bukene kandi yari iri mu murongo mwiza.

    Ati “ikipe arayikwiye, bishoboka bayimuha akayiyobora. Akeneye kugira ubufasha mu bijyanye n’imibereho y’abakinnyi, imibereho y’ikipe kugira ngo ikipe itazisanga mu bibazo by’ubukene kandi iri mu murongo mwiza.”

    Ashimangira ko Gikundiro nk’uko bakunda kuyita icyo ibura ari ubushobozi n’aho ubundi nta kipe yayitsinda.

    Ati “Icyo Rayon Sports ibura ni ubushobozi, ibonye ubushobozi buhamye, nta kipe yayihagarika yaba mu Rwanda cyangwa hanze yarwo.”

    Muhire Kevin yashimangiye ko mu mezi make Murenzi amaze ayobora Rayon Sports iyi kipe yerekanye ubushobozi bukomeye rero ko bakwiye kumureka agakomeza kuyiyobora.

    Ati “Arabikwiye kuko amezi amazemo ubwayo arabigaragaza, nta nduru zikivugwa muri Rayon Sports, bya bintu bibi byavugwaga muri Rayon Sports nta birimo ubu.”

    “Ni cyo gihe na we bamuhe umwanya ayiyobore kandi inzira arimo y’uko ashaka ko Rayon Sports ibaho, urabona ko ari ibintu byiza byubaka, bamuhe umwanya banamushyigikire.”

    Mu Gushyingo 2025 ni bwo Murenzi Abdallah yagiye ku buyobozi bwa Rayon Sports nk’umuyobozi w’inzubacyuho, amaze gusa n’usubiza ikipe ku murongo, amikoro yarabonetse ndetse inaheruka gutwara Igikombe cya CECAFA Kagame Cup.

    Muhire Kevin yavuze ko Murenzi Abdallah ari umugisha kuri Rayon Sports

    Murenzi Abdallah arimo gushyira Rayon Sports ku murongo

    Source : http://isimbi.rw/murenzi-abdallah-yahawe-umugisha-muhire-kevin.html

  • Prof Emile Bienvenu wa Rwanda FDA yafunzwe – #rwanda #RwOT

    Prof Emile Bienvenu ari mu bantu RIB yerekanye ku wa 13 Kanama 2026. Aberekanywe bose ni abakozi ba Leta barimo 10 bakorera Rwanda FDA.

    Harimo kandi abakozi b'Ikigo cy'Igihugu gitsura Ubuziranenge (RSB), hamwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'utugari n'imirenge.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kuva ku wa 20 Nyakanga 2026 hamaze gutabwa muri yombi abantu 104 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gutunganya ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, muri bo 97 bakaba barakorewe dosiye ndetse zishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Ati 'Iperereza ry'ibanze ryagaragaje ko hari ibyangombwa yagiye atanga adashingiye ku myanzuro ya ka kanama ka tekinike [Internal Technical Licensing Committee.] Twumvise neza ko kariya kanama umwanzuro wako ari wo ashingiraho.'

    Yatanze urugero ku bugenzuzi bwakozwe ku ruganda rukora ibinyobwa bisembuye hasangwamo imashini ikamura umutobe ufite ingese nyinshi.

    Ati 'Ni ikintu giteye ubwoba utareka, biza kurangira urwo ruganda rwahawe icyangombwa kandi noneho icyemezo cyo gutanga icyangombwa kidashingiye ku mwanzuro w'akanama ka tekiniki. Iperereza ryagaragaje ko tariki 23 Mata 2026 Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA yatanze icyangombwa cyitwa FBO [Food Business Operations License] ihabwa umuntu wujuje ibyangombwa bitatu…ku itariki 19 Gicurasi ako kanama kasuzumye raporo y'abagenzuzi bemeza ko uru ruganda rudahabwa iki cyangombwa. Ariko byumvikane ko basuzumye icyangombwa cyamaze gutangwa.'

    Ni nyuma y'uko mu Rwanda hafunzwe inganda zirenga 150 zakoze ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge.

    Inkuru irambuye ni mukanya

    Prof Emile Bienvenu ni Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

    Prof Emile Bienvenu (uri imbere) yatawe muri yombi

    Abantu 18 batawe muri yombi barimo Umuyobozi mukuru wa Rwanda FDA (ubanza iburyo)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Prof-Emile-Bienvenu-wa-Rwanda-FDA-yafunzwe

  • Women in Finance na Gate Consulting Group byahuguye abagore 100 uko bitegura ibizamini by'akazi – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa yatanzwe binyuze muri gahunda ya Lift her Up, igamije kubakira abagore ubushobozi, bakabona ubumenyi bubafasha kwiteza imbere mu nzego zitandukanye.

    Binyuze muri iyi gahunda yatangiye muri Nyakanga 2026, abagore bayitabiriye bigishijwe uburyo bakwitegura ndetse banakora ibizamini by'akazi, uburyo bakwiriye gusobanura ubumenyi bwabo, ibyo bagezeho n'intego bafite mu buryo bwa kinyamwuga.

    Ibi babikoraga mu buryo bwo kwitoza ariko babikorana n'abayobozi b'ibigo bitandukanye byari byayitabiriye ndetse abo bayobozi babagiriye n'izindi nama ku buryo bashobora kwiteza imbere ndetse baba n'abayobozi beza bo mu gihe kizaza.

    Abitabiriye aya mahugurwa mu cyiciro cya mbere baturutse mu bigo bitanga serivisi z'imari, iz'itumanaho, uburezi, ikoranabuhanga, iterambere ndetse n'inganda.

    Aya mahugurwa yafashije abagore 31 bafite uburambe bw'akazi bw'imyaka irindwi. N'abandi 70 bayitabiriye bafashijwe mu buryo butandukabye, ibi bishatse kuvuga ko abagore 100 ari bo bitabiriye iki cyiciro cya mbere cy'amahugurwa.

    Abatanze amahugurwa ni bamwe mu bayobozi baturutse mu bigo bikomeye byo mu Rwanda birmo One Acre Fund, I&M Bank, Ecobank, Banki ya Kigali, MTN Rwanda, Mastercard Foundation, ZEP-RE, Airtel Rwanda, BPR Rwanda, GanzAfrica Foundation, Ishara Towers, Equity Bank n'ibindi bitandukanye.

    Muri aya mahugurwa aba bayobozi ntabwo babagiriye inama gusa, ahubwo baberekaga uko ibintu bigomba gukorwa, babasangiza ubunararibonye bafite ndetse n'uko bashobora gutera imbere mu byo bakora.

    Abitabiriye aya mahugurwa mu cyiciro cya mbere baturutse mu bigo bitandukanye birimo ibitanga serivisi z'imari nka banki, iby'itumanaho, uburezi, ikoranabuhanga, iterambere, inganda ndetse n'ibindi.

    Iyi gahunda yatangijwe mu rwego rwo gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo yo mu 2025 y'uburyo abagore bagerwaho na serivisi z'imari mu Rwanda.

    Iyi raporo yakorerwe mu bigo 50 by'imari ndetse n'abarenga 1.500 babikoramo, yagaragaje ko nubwo u Rwanda rwateye imbere mu gutuma abagore benshi babona akazi mu bigo by'imari, hakiri ikibazo cy'abajya mu myanya y'ubuyobozi.

    Iyi raporo igaragaza ko abagore bari mu myanya y'ubuyobozi cyangwa mu nama y'ubutegetsi mu bigo by'imari bari munsi ya 40%, naho abagore bagera kuri 64% bo ntabwo bari mu myanya ifata icyemezo.

    Ku rundi ruhande, abagore 30% ntabwo bajya bazamurwa mu ntera mu kazi kabo ugereranyije n'abagabo.

    Iyi raporo igaragaza ko guha akazi abagore benshi bidahagije, ahubwo ko igihe wakabahaye uba ukwiriye no kubafasha gutera imbere mu byo bakora ukaba amahirwe angana n'ay'abandi mu kazi yo kuba abayobozi bakuru bafata ibyemezo muri ibyo bigo.

    Umukozi muri BRALIRWA, Nancy Michaelle Gatete, yavuze ko iyi gahunda yatumye icyizere cye cyiyongera ndetse yamufashije kongera ubumenyi mu bijyanye n'itumanaho.

    Murekatete Olive ukorera Equity Bank we yavuze ko aya mahugurwa yamufashije kumenya ibyo akwiriye gukora kugira ngo abashe kugera ku ntego afite z'ejo hazaza.

    Biteganyijwe ko aya mahugurwa azongera kuba mu Ugushyingo 2026 ndetse akaba azagera ku bagore benshi aho bazajya bahura n'abayobozi batandukanye bazajya babafasha kwiteza imbere.

    Lift Her Up yatangijwe mu 2022 na Salma Habib Nkusi usanzwe ari Umuyobozi wa Gate Consulting Group, ikigo gitanga ubujyanama mu bucuruzi n'ubuyobozi.

    Kuva yatangira imaze gufasha abagore 400 guhindura imyumvire cyane cyane mu bijyanye no kuyobora n'imari.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Women-in-Finance-na-Gate-Consulting-Group-byahuguye-abagore-100-uko-bitegura-ibizamini-by-akazi

  • Igihe cy'ubukangurambaga cyararangiye, ubu uzafatwa azahanwa – CIP Gahonzire ku nzoga zitemewe – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho ku itariki 12 Kanama 2026, ubwo hari hamaze kumenwa inzoga zitemewe hirya no hino mu gihugu, by'umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

    Yagaragaje ko bidakwiye ko inzego bireba zizajya zigira uwo zisangana inzoga zitujuje ubuziranenge zakumiriwe ku isoko ry'u Rwanda ari zo zibyimenyeye cyangwa amakuru avuye ahandi.

    Ati 'Ubu abo dufata turabafunga kuko barenze ku mabwiriza. Twagize igihe kinini cyo kubakangurira no kubasobanurira. Uyizanye (inzoga itemewe) ku neza nta kibazo, ariko ufashwe yazihishe, amakuru aturutse ahandi mu baturage cyangwa mu magenzura yacu, ariko atabivuze, uwo nguwo arahanwa.'

    Yatanze urugero ku makarito y'inzoga arenga 3000 yabonetse ku Muhima mu Mujyi wa Kigali yari yahishwe n'umucuruzi, ariko amakuru yatanzwe n'undi muturage.

    Ati 'Iki ni ikimenyetso kigaragaza ko zigihari kuko n'ahandi turacyazifata yaba mu bazihisha, yaba mu bashaka kuzicuruza mu buryo butemewe n'abazibika mu ngo.'

    Mu bikorwa byo gutangira kumena inzoga zitujuje ubuziranenge mu Mujyi wa Kigali, hari hamaze kuboneka amakarito yazo arenga ibihumbi 164 arimo amacupa arenga ibihumbi 147 yamenwe harimo ayakuwe mu nganda, mu bacuruzi no mu baturage.

    Izi nzoga zacururizwaga i Kigali ziganjemo ibyuma zimenwa zibanje gusukwa mu kintu kimwe zikavangwa n'amazi kugira ngo zitangiza ubutaka, ubundi zikamenwa mu kimpoteri cya Nduba.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko muri Kigali ubu hamaze gukusanywa amacupa arenga miliyoni enye kandi ari inzoga nyinshi zari zigiye kwangiza ubuzima bw'abantu, gusa asaba ko n'abandi bakomeza kuzizana.

    Ati 'Hari abantu bari babanje kuzihisha, batekereza ko ubwo zakuwe ku isoko ari bwo zigiye guhenda bakazongera kuzicuruza. Ibyo ariko si ko bimeze turasaba n'undi ukizifite kuzizana kuko ntituzahagarika iyi gahunda, ibi ngibi ni uburozi.'

    Muri iki gikorwa cyo kumena izi nzoga zitemewe ku itariki ya 12 Kanama 2026, no mu Karere ka Nyabihu hamenwe izindi litiro hafi ibihumbi 30 z'inzoga zengerwa n'inganda nto zo mu Rwanda, ziganjemo izavugwaga ko zengwa mu bitoki.

    Mu Karere ka Karongi na ho hamenwe litiro zirenga 2500 z'izi nzoga zitujuje ubuziranenge, kandi abaturage bazinywaga bashimangira ko zari zigiye kubahindura imburamukoro.

    Umwe yagize ati 'Izi nzoga nazinywaga nkasinda nkarwana, n'abana banjye ntibarangije amashuri kandi bari abahanga, umugore wanjye twaratandukanye byose kubera izi nzoga.'

    Undi ati 'Iyo nazindukaga umuntu akampa ku cyuma, ntabwo nabaga nkigiye mu kazi.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko ubu uzafatanwa inzoga zitemewe azajya abihanirwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igihe-cy-ubukangurambaga-cyararangiye-ubu-uzafatwa-azahanwa-cip-gahonzire-ku

  • Umuganga w'Umunyarwanda yatabaye Umunya-Israel w'imyaka 71 wari ugiye guhitanwa n'umutima – #rwanda #RwOT

    Moshe, ufite abuzukuru 10, yari asanzwe akora siporo cyane aho akora urugendo rurerure ku igare ndetse akanoga mu nyanja kilometero ebyiri inshuro eshatu mu cyumweru.

    Yagiye kwa muganga nyuma yo kugira umunaniro udasanzwe n'ububabare bukomeye mu gatuza.

    Abaganga bamupimye basanga afite ikibyimba cya santimetero umunani (8 cm) mu gice cy'ibumoso cy'umutima. Icyo kibyimba cyagendaga kinyeganyega uko umutima utera, ku buryo cyashoboraga gufunga inzira y'amaraso. Dr Hagai Dekel uyobora ishami ribaga umutima yahise ategeka ko Moshe abagwa byihutirwa.

    Mu bagomba kugira uruhare mu kubaga uyu murwayi harimo na Dr Jean de Dieu Nsanzimana wagiye kwiga amasomo azamugira inzobere mu kubaga no gukosora inenge zigaragara ku mutima umwana avutse. Yiga muri Wolfson Medical Center.

    Mbere gato y'uko ajyanwa kubagwa, ubwo yari yicaye ashyira umukono ku nyandiko zimwemerera kubagwa, yatangiye guhumeka nabi, ahinduka umweru maze umutima urahagarara. Ikibyimba cyari kimaze gufunga burundu inzira y'amaraso ku mutima.

    Dr Jean de Dieu Nsanzimana, wari hafi ye, yahise atangira ibikorwa byo kumutabara birimo kumukanda mu gatuza kugira ngo amaraso n'umwuka bikomeze kugera mu bice by'ingenzi by'umubiri. Afatanyije n'abandi baganga, bashoboye gutuma umutima wa Moshe wongera gutera.

    Yahise ajyanwa kubagwa, Dr Nsanzimana na Dr Dekel bakuramo cya kibyimba cya santimetero umunani, amaraso yongera gutembera neza.

    Moshe yavuze ko amaze gukanguka yabwiwe ko umuganga w'Umunyarwanda wari iruhande rwe ari we wagize uruhare rukomeye mu kumurokora.

    Ati 'Igihe nari nkangutse, nabwiwe ko umugabo muremure wo mu Rwanda wari iruhande rwanjye yatabaye ubuzima bwanjye. Nishimiye guhura na we ndetse nagize amahirwe ko nagize umuganga w'umunyamwuga iruhande rwanjye igihe byabagaho. Sinari nzi ibyerekeye Save the Child's Heart ndetse ntabwo nari nzi ko hari abaganga bo muri Afurika bari kwiga amasomo yo ku rwego ruhanitse muri Israel…Yatabaye ubuzima bwanjye.'

    Dr Nsanzimana na we yavuze ko kurokora ubuzima bw'Umunya-Israel biteye ishema, cyane cyane ko Israel n'umuryango Save a Child's Heart (SACH) bamaze igihe bafasha u Rwanda mu guhugura abaganga no kuvura abana bafite indwara z'umutima.

    Dr Nsanzimana ari muri Israel mu mahugurwa y'imyaka itanu ajyanye no kubaga indwara z'umutima abana bavukana. Nyuma yayo biteganyijwe azasubira mu Rwanda gukorera mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, aho azaba umwe mu baganga b'Abanyarwanda b'inzobere mu kubaga indwara z'umutima ku bana.

    Dr. Jean De Dieu Nsanzimana yagize uruhare mu gutabara Umunya-Israel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuganga-w-umunyarwanda-yatabaye-umunya-israel-w-imyaka-71-wari-ugiye-guhitanwa

  • Abasifuzikazi 7 bakurura abagabo kurusha abandi (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Abasifuzi b’umupira w’amaguru bagira uruhare rukomeye ku mukino kuko ni bamwe baba bafite inshingano zo gusnyira mu bikorwa amategeko y’umukino, muri ibi bihe abasifuzikazi bamwe na bamwe bagiye bakururura benshi bitewe n’imiterere yabo.

    Muri iyi nkuru twifashishije inkuru z’ibinyamakuru bitandukanye, tugiye kugaruka ku basifuzi n’abahoze ari bo 7 bakurura abagabo cyane kurusha abandi.

    Fernanda Colombo Uliana – Brazil

    Fernanda Colombo Uliana w’imyaka 33, yari umusifuzi wo ku ruhande (bamwe b’ibitambaro), asifura mu cyiciro cya mbere muri Brazil (Campeonato Brasileiro Série A).

    Imiterere nk’iy’abanyamideli bituma agaruka mu mitwe ya benshi ndetse binatuma akurura abagabo cyane, si ibyo gusa kuko ni n’umuhanga mu byo akora, inzozi ze kwari ugusifura kugera ku rwego rwo hejuru muri Brazil.

    Sian Massey – U Bwongereza

    Sian Massey ni umusifuzikazi w’umwongereza wo ku ruhande w’imyaka 38, asifura mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza (Premier League). Ni umusifuzi wagiye usifura imikino ikomeye irimo UEFA Women’s Champions League ndetse n’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

    Yatangiye kugaruka cyane mu itangazamakuru muri 2013 ubwo yatumaga myugariro wa Manchester, Rafael ahabwa ikarita itukura kubera ikosa yari akoreye David Luiz wa Chelsea.

    Elena Tambani – Italy

    Ni umunyamideli akaba n’umusifuzi w’umutaliyani, ni umwe mu basifuzi barangaza benshi iyo ari mu kibuga akora akazi ke. Abakunzi benshi ba ruhago bamufata nk’umusifuzi mwiza ku Isi.

    Lucy Oliver – U Bwongereza

    Lucy Oliver ni umwongerezakazi w’umusifuzi w’imyaka 33 wanabayeho umwalimu, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Azwi cyane muri 2020 ubwo yatangazaga ko hari uwagerageje kumutera ubwoba binyuze kuri Twitter bigatuma ahindura imirere y’urukuta rwa Twitter ye (setting) ku buryo azajya yakira ubutumwa bw’abantu akurikira gusa.

    Claudia Umpierrez – Urguay

    Nubwo akuze, afite imyaka 40 ariko burya koko imyaka ni imibare, na we ari ku rutonde rw’abasifuzi bakurura abagabo. Ni umugore uzwiho kwita ku mubiri we aho afata siporo nk’ikintu cy’ingenzi kuri we, yashatse n’umutoza yishyura ku kwezi ubimufashamo ku buryo umubiri we udatana.

    Kattie Patterson – Australia

    Afite imyaka 27 y’amavuko, isura ye n’ubwiza bwe bimushyira kuri uru rutonde rw’abasifuzikazi bakurura igitsina gabo.

    Si ibyo gusa kuko ni umuhanga mu kazi ke akora kuko ni we musifuzi wa mbere w’umugore wanditse amateka yo gusifura umukino w’icyiciro cya mbere mu bagabo muri shampiyona ya Australia.

    Claudia Rimani – Italy

    Yahoze ari umusifuzikazi, ubu afite imyaka 41 ukomoka mu Butaliyani, yasifuye imikino itandukanye yaba muri Seria A na Serie B. Ni ubwiza bwe n’imiterere ye byatumye mu bihe bitandukanye agenda agaruka mu mitwe y’inkuru mu binyamakuru bitandukanye.

    Mu 2006, yaje kugaragara ku rutonde rw’abakobwa cyangwa abagore 100 bakurura abagabo kuruhusha abandi ku Isi rwashyizwe hanze na GQ, Maxim, na Playboy.

    Source : http://isimbi.rw/Abasifuzikazi-7-bakurura-abagabo-kurusha-abandi-AMAFOTO.html

  • Nyaruguru: Uwarokotse Jenoside yatwikiwe inzu, igikoni n'ikiraro cy'inka – #rwanda #RwOT

    Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Ngoma, Rurangwa Vincent, yabwiye IGIHE ko Mukeshimana atuye hafi y'urwibutso rwibukirwaho abagore n'abana batwikiwe mu nzu y'ibyatsi mu gihe cya Jenoside, bibukwa tariki ya 19 Gicurasi buri mwaka.

    Yagize ati “Iyo nzu batwikiwemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 harimo abo mu muryango w'uwatwikiwe inzu, ikiraro n'ibindi.'

    Rurangwa yavuze ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside, akenshi Mukeshimana akorerwa ubugizi bwa nabi, rimwe akarandurirwa imyaka iri mu mirima cyangwa akicirwa itungo.

    Perezida wa IBUKA mu murenge wa Ngoma yavuze ko Mukeshimana yigeze kurandurirwa ibishyimbo n'imyumbati, yicirwa ihene, mu mwaka ushize yibwa ibishyimbo ku manywa y'ihangu.

    Yemeje ko saa yine z'ijoro rya tariki ya 9 Kanama 2026, Mukeshimana yatwikiwe ibiti by'imihembezo yegetse ku rugo, birashya bitwika ikiraro, umuriro ufata igikoni, nyuma inzu nini na yo irafatwa.

    Yagize ati “Uriya mugore watwikiwe we yari mu nzu ari kuvugana kuri telefone n'undi w'i Bugesera gusa ari mu nzu yumvaga ashyushye, akikuraho amashuka agira ngo ni ubushyuhe busanzwe, naho inzu ye yamaze gufatwa iri gushya ariko ntiyabimenya.'

    Rurangwa yavuze ko nyuma hari umumotari baturanye watashye, agiye kugera iwe abona ikibatsi cy'umuriro, agenda agikurikiye, asanga ni inzu iri gushya, akubita inzugi, abwira Mukeshimana ibyari biri kuba.

    Mukeshimana acyumva iyi nkuru, yasohotse mu nzu, asanga yaba yo, ikiraro ndetse n'igikoni biri gushya. Inyana yari mu kiraro yo yari yamaze kukivamo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ngoma, Jean Bosco Bizimana, ubuyobozi n'abashinzwe umutekano bakimenya iki kibazo, bihutiye gutabara, bakoresha abaturage n'inama.

    Gitifu Bizimana yatangaje ko ukekwaho gutwika inzu ya Mukeshimana yatawe muri yombi, ubu akaba afungiwe kuri sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ya Ngera mu gihe iperereza rikomeje.

    Imihembezo Mukeshimana yari yegetse ku rugo ni yo yabanje gutwikwa

    Umuriro wafashe ikiaro cy’inka, igikoni n’inzu nini ya Mukeshimana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-uwarokotse-jenoside-yatwikiwe-inzu-igikoni-n-ikiraro-cy-inka

  • Amakarito arenga ibihumbi 61 y'inzoga zitemewe yajyanywe mu kimoteri i Nduba – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 12 Kanama 2026 mu Karere ka Kicukiro.

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yavuze ko inzoga zamenwe ari izagaragaye cyane mu Karere ka Kicukiro ariko n'izindi zose zizagenda zimenwa kuko mu Mujyi wa Kigali habonetse amakarito menshi.

    Ati 'Mu Mujyi wa Kigali hose hakusanyijwe amakarito 164.792 n'amacupa 146.362 by'inzoga zitemewe zakuwe ku isoko ry'u Rwanda. Ayo macupa ni ayagiye akurwa hirya no hino mu ho twagiye dukura izi nzoga dusanga yarakuwe mu makarito yiteguye gucuruzwa nko mu maduka mu tubari n'ahandi.'

    Yakomeje asobanura ko izi nzoga bari kuzimena mu buryo butandukanye n'ubwo bikorwamo mu ntara kuko uburyo busanzwe bwo mu ntara bwo gucukura icyobo zikamenwamo bwagorana ahubwo bahisemo kuzijyana induba.

    Ati 'Aha turi kuzisuka mu ngunguru ubundi tukongeramo amazi kugira ngo tuzigabanyirize ubukana ubundi imodoka zitwara imyanda isukika zikaza zikazitwara zikazijyana i Nduba aho zizangirizwa nk'uko twabikoze kuri ethanol.'

    Iganze Eunice uri mu bari kumena izo nzoga yagaragaje ko kuba nk'urubyiruko ari rwo ruri gufata iya mbere mu kumena izi nzoga byaberetse neza ububi bwazo.

    Ati 'Kuba ari twe twafashe iya mbere mu kuza kumena izi nzoga byatweretse ububi bwazo kuko ubona ibintu igihugu cyahisemo kuza kumena ukumva ko ari kibi bigatuma ujya no kubwira bagenzi bawe ububi bw'izi nzoga kugira ngo bazicikeho.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko abantu binangiye bakanga kuzana izi nzoga, bakazihisha yaba mu rugo cyangwa aho bakorera, uzafatwa wese azahanwa n'amategeko.

    Ati 'Guhera hagisoka itangazo rivana izi nzoga ku isoko abantu bose bazifite yaba mu rugo, mu maduka, mu tubari turagira ngo tubabwire ko bagomba kuzizana zikajya kumenwa hatabayeho ko bazazifatanwa. Hari abo twabonye bazinywa mu birori, abazinywa bihishe mu ngo cyangwa se bazakiriza abantu, ntabwo byemewe.'

    Yakomeje avuga ko 'Izi nzoga ntabwo zemewe kuko zangiza ubuzima bw'abaturage, ufashwe aziha abaturage aba agize uruhare mu kwica ubuzima bw'abaturage, uzabifatirwamo azahanwa, azafungwa kuko ni icyaha gihanwa n'amategeko gucuruza cyangwa se kunywa ibintu bitemewe ku butaka bw'u Rwanda.'

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibiribwa n'Imiti (Rwanda FDA), cyafunze inganda zirenga 140 zikora ibinyobwa bisembuye bitujuje ubuziranenge, kinatesha agaciro impushya zabyo zo kubikora, ndetse gihagarika by'agateganyo ubwoko bw'inzoga 52 zituruka mu mahanga.

    Umujyi wa Kigali wamennye amakarito arenga ibihumbi 61 y'inzoga zitemewe

    Mu nzoga zamenwe harimo iza Kiwingu n’izindi

    Urubyiriko rw’abakorerabushake rumena inzoga z’ibyuma

    Urubyiriko rw’abakorerabushake rwagaragaje ko kumena izi nzoga byaberetse ububi bwazo

    Amakarito arenga ibihumbi 61 y’inzoga z’ibyuma yamenwe

    Inzoga zashyizwe muri izi ngunguru zizajyanwa mu kimoteri cy'i Nduba

    Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yasabye abakibitse inzoga zitujuje ubuziranenge kuzitanga hakiri kare

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yagaragaje ko uzafatanwa izi nzoga azahanwa bikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amakarito-arenga-ibihumbi-61-y-inzoga-zitemewe-yajyanywe-mu-kimoteri-i-nduba