Blog

  • Abayobozi batatu b'i Karongi bafungiye gucuruza inzoga z'ibyuma – #rwanda #RwOT

    Abafashwe barimo Umuyobozi w'Umudugudu wo mu Murenge wa Murundi, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akagari ka Rutabi, na SEDO w'Akagari ka Kavumu twombi two mu Murenge wa Twumba.

    Byatangarijwe mu Karere ka Karongi ku wa 12 Kanama 2026, nyuma y'igikorwa cyo kumena izi nzoga z'ibyuma n'urwagwa zakusanyijwe mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi.

    Inzoga zamenwe ni litiro 2152 zirimo Konyagi, Kiwingu, Ingufu Gin, Rack Gin, African Gin n'urwagwa rwitwa umuziburo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko ubuhamya bahabwa n'abaturage ari uko izi nzoga zasenyaga imiryango zikanateza ubukene n'uburwayi.

    Ati “Uyu munsi twamennye litiro 2152. Ntabwo twavuga ko zarangiye kuko n'ubu izi tumaze kumena harimo izaje mu gitondo. Hari abaturage bumva nabi bagiye bazikura aho bacururiza bakajya kuzihisha mu ngo”.

    Muzungu yavuze ko utazitanze ku neza bakazimufatana bamutwarana na zo bakajya kumufunga.

    Ati “Uyu munsi dufite abayobozi barimo Mudugudu, SECO na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akagari bari mu maboko ya Polisi kuko bo ubwabo bafashwe bari kuzicuruza”.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko umuntu ufashwe acuruza ibyuma n'izindi nzoga zakorwaga n'inganda zafunzwe kubera kutubahiriza amabwiriza y'ubuziranenge akurikiranwaho icyaha cyo guha umuntu ikintu gishobora gushegesha ubuzima bwe.

    Kanyamanza Athanase wamaze imyaka 10 anywa inzoga z'ibyuma yabwiye IGIHE ko yazinywaga mu nda hakokera, ariko ko nyuma yo kuzihagarika nta kibazo cy'ubuzima akigira ndetse ngo n'urugomo yagiraga ntarwo akigira.

    Serugo Sosthène wanywaga ibyuma yavuze ko iyo yabaga yazinyoye mu gatuza hamuryaga.

    Ati “Hari mugenzi wanjye twakoranaga amagare, wanywaga Ingufu buri munsi atayivangiye twagiye kubona tubona umutima we uraturitse arapfa”.

    Mukamugema Janvière, Umuyobozi w'Umudugudu wa Buhoro Akagari ka Kibilizi yavuze ko ibyuma bitaracibwa ataryamaga kuko mu cyumweru abantu batanu barwanaga kubera ubusinzi.

    Abagifite izi nzoga bagirwa inama yo kuzitanga ku neza

    Izi nzoga zakuwe ku isoko nyuma y’aho zari zikomeje kwangiza ubuzima bw’abaturage

    I Karongi hamenwe litiro 2.152 z’inzoga zitujuje ubuziranenge

    Meya Muzungu yasabye abagifite izi nzoga kuzigeza ku buyobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abayobozi-batatu-b-i-karongi-bafungiye-gucuruza-inzoga-z-ibyuma

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda arenga miliyari 14,7 Frw mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    Muri iyo minsi itanu, u Rwanda rwohereje mu mahanga ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi bipima toni 8.863, aho ikawa n'icyayi ari byo byinjije amafaranga menshi.

    Ikawa yinjije miliyoni $2,58 avuye kuri toni 440 zoherejwe mu mahanga, mu gihe icyayi cyinjije miliyoni $1,8 zivuye kuri toni 615.

    Imboga zoherejwe mu mahanga zipima toni 852, zinjiza $832.949. Zoherejwe mu Bwongereza, u Buholandi, u Buhinde, u Bufaransa no mu bihugu bya Afurika.

    Imbuto zinjije $317.263 zivuye muri toni 322. Zoherejwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Vietnam no mu bihugu bya Afurika.

    Ibikomoka ku matungo byinjije $510.183 bivuye muri toni 315 zoherejwe mu bihugu bya Afurika.

    Indabo zoherejwe hanze zari toni zirindwi, zinjiza $40.368. Zoherejwe mu Buholandi no mu Bwongereza. Ibi bicuruzwa byoherejwe mu bihugu birimo Singapore, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bufaransa, Bangladesh no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

    Ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga byinjirije arenga miliyari 14,7 Frw mu minsi itanu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-arenga-miliyari-14-7-frw-mu

  • Ikoranabuhanga ryadufasha guhangana n'ibibangamira umutekano birimo iterabwoba- Amb. Nduhungirehe – #rwanda #RwOT

    Abakurikira intambara ya Ukraine n'u Burusiya babonye uburyo ikoranabuhanga ryahinduye uburyo bw'imirwanire ku buryo Ukraine ishobora kugaba igitero mu bilometero ibihumbi mu Burusiya, ikoresheje drones cyangwa u Burusiya bukarasa mu mijyi inyuranye nta musirikare wabwo uhakandagiye.

    Izi drones zirimo An-196 Liutyi ishobora kuraza muri kilometero 1000-2000, igahita ishwanyagurika. Ibanza gushyirwamo inzira igomba kunyuramo kugeza igeze aho igomba guturitsa ubundi ikihagurutsa ikijyana.

    Hari irindi koranabuhanga rikoreshwa mu gisirikare nka robots zifite ubushobozi bwo kureba, zifite utwuma [sensors] tuzifasha kumenya icyo zishakisha, gusesengura no gufata icyemezo, rigashyira mu bikorwa hatabayeho uruhare rw'umuntu.

    Mu bya vuba wareba ni intambara ya Amerika, Israel na Iran ni uburyo Israel yinjiye mu butasi bwa Iran, ikohereza drones zikarasa ahantu henshi mu gihe gito, uburyo ibindi bitero byagiye bigabwa mu bice byinshi cyane icyarimwe cyangwa mu masaha make, bigaragaza ikoreshwa rihambaye ry'ubwenge buhangano mu ntambara.

    Minisitiri Nduhungirehe ubwo yatangizaga Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA) yabereye i Kigali ku wa 12 Kanama 2026, yagaragaje ko iri koranabuhanga ryamaze kugera mu bigaza by'inzego z'umutekano za Leta n'imitwe yitwaje intwaro ikorera mu bice bitandukanye, ku buryo ingabo za Leta zisabwa kugira ubushobozi buri hejuru mu kurikoresha.

    Ati 'Ikoranabuhanga rihambaye ryikoresha [autonomous systems] n'ubwenge buhangano biri koroha cyane kugerwaho no ku mitwe itari iya za Guverinoma. Ibi bivuze ko ingabo zacu n'inzego z'umutekano zigomba kubyinjiramo kandi zigahora imbere. Afurika ntiyakwemera gusigara inyuma mu gihe iri koranabuhanga rikomeje gutera imbere, tugomba kumenya icyo rivuze ku mutekano wacu ariko no ku busugire bwacu.'

    Afurika imaze igihe ihanganye n'intambara zibasiye ibice birimo akarere ka Afurika yo mu Burengerazuba ahari imitwe y'iterabwoba, mu karere k'Ibiyaga bigari n'ahandi.

    Ati 'Ikoranabuhanga rihambaye ryikoresha ni amahirwe. Rishobora kudufasha guhangana neza na bimwe mu bibangamira umutekano wacu birimo iterabwoba, ibitero by'imitwe yitwaje intwaro n'ibyaha byateguwe. Kugira ngo iri koranabuhanga turibyaze umusaruro byuzuye, Afurika igomba gushora imari mu bushobozi bwayo, ni ukuvuga guteza imbere ubushobozi bukenewe, kongerera ubushobozi inzego zacu, no kubaka ubushobozi bufasha guhanga ibisubizo bikemura ibibazo mu buryo bwacu.'

    Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ISCA yatanze urubuga rwo gukomeza kungurana ibitekerezo no guhanga ibisubizo nyafurika ku bibazo by'umutekano byugarije umugabane.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere mu Ngabo z'u Rwanda, Col Patrick Nyirishema yagaragaje ko mu bihe byashize abantu barebaga igisirikare gikmeye bagendeye ku mubare munini w'abasirikare gifite cyangwa intwaro nyinshi, inganda zikomeye gifite ariko ubu byarahindutse.

    Ati 'Twinjiye mu gihe imashini [robots] ishobora kureba, gusesengura, gufata ibyemezo, zishobora gukora uruhare rw'umuntu rukagabanyuka.'

    Col Nyirishema yagaragaje ko icyibazwa kuri Afurika ari ukureba niba ibihugu byayo bizashobora gushora imari mu kubakira abaturage ubushobozi ku buryo bakomeza kurikoresha cyangwa inzego zinyuranye zizavugurura imikorere yazo zikarikoresha.

    Yavuze ko ikoranabuhanga rihambaye ryikoresha, ryahinduye imiterere y'urugamba, ku buryo no mu buryo ibihugu byubaka ingabo zabyo byagizweho ingaruka.

    Ati 'Uburyo twinjiza ingabo, abo twinjizamo, n'uburyo tubatozamo biri guhinduka. Iyo ushyize ikoranabuhanga rihambaye mu nzego z'umutekano umubare w'abakozi ukeneye urushaho kuba muto cyane, ariko abantu ufite nubwo ari bake bagomba kuba ari ingenzi cyane. Kuko ukeneye abantu bazakorana n'iryo koranabuhanga. Ukeneye abantu bazarikoresha, ukeneye abantu bazaryubaka, ukeneye abantu bategura ibikorwa bya gisirikare bagendeye ku bushobozi bw'iryo koranabuhanga.'

    Col Nyirishema yavuze ko u Rwanda ruhora rushaka uburyo rujyana n'igihe ku byerekeye ikoranabuhanga ariko n'ibindi bihugu bya Afurika bigomba guhindura uburyo biteguramo ingabo, birenze kujya gukura systeme z'umutekano zihenze cyane, ahubwo hakanitabwa ku mpinduka zigenda zigaragara mu buzima bwa buri munsi.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop yavuze ko kubera ubunini bw'igihugu cyabo, gifite ubuso burenga kilometero kare miliyoni 1,2, basanze bidashoboka kubona abasirikare bazarinda ubusugire bwacyo bahitamo gushora imari mu ikoranabuhanga mu bya gisirikare.

    Ati 'By'umwihariko mu ikoranabuhanga rya drones urebye kuri Mali, mu myaka itanu ishize Mali ntabwo yagiraga za drones mu bubiko, uyu munsi hari amagana y'ibi bikoresho bikoreshwa n'inzego zacu z'umutekano,…drones za Mali zikoreshwa n'urubyiruko rw'abenegihugu rwatojwe kugira ngo bakemure ikibazo cy'umutekano kandi ikoranabuhana rigize igice kinini mu rwego rw'umutekano rwacu.'

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yitabiriye iyi nama

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga yari akurikiye ibiganiro muri ISCA

    Col Patrick Nyirishema yagaragaje ko ibihugu bisabwa guhindura uburyo byubaka inzego za gisirikare

    Abasirikare n’inzengo z’umutekano mu bihugu bitandukanye bateraniye i Kigali baganira ku buryo ikoranabuhanga ryifashishwa mu bikorwa by’umutekano

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze ko iri koranabuhanga rishobora gufasha mu kurwanya iterabwoba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-ryadufasha-guhangana-n-ibibangamira-umutekano-birimo-iterabwoba

  • U Rwanda rwavumbuye imbuto y'ibirayi idakenera guterwa umuti – #rwanda #RwOT

    Ibi byagaragajwe na Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi, Dr. Ndabamenye Telesphore, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'Igihugu.

    Yagaragaje ko ubu ubushakashatsi bwakozwe ku gihingwa cy'imyumbati cyibasirwa n'indwara ya Kabore, ibigori bikunze kwibasirwa na Nkongwa, hamwe n'ibirayi byibasirwa na Cyumya.

    Muri ubu bushakashatsi bamaze kuvumbura amoko y'ibirayi yihanganira cyumya ku buryo kubitera imiti iyirwanya biba bidakenewe 100%.

    Ati 'Ubu ayo moko tumaze kuyabona, abashakashatsi batangiye amagerageza mu mirima y'abaturage.'

    Ku ndwara ya Kabore na ho ubushakashatsi bumaze kugaragaza amoko y'imyumbati ayihanganira, icyakora, Dr. Ndabamenye yavuze ko ayo moko yavumbuwe atandukanye gato n'amoko y'ibihingwa byahinduriwe uturemangingo azwi nka 'GMOs' (Genetically Modified Organisms).

    Yasobanuye ko GMOs ari ibihingwa byahinduriwe imiterere y'uturemangingo (genetics), mu gihe ayo moko yavumbuwe mu Rwanda ari ukunganira imiterere asanzwe afite hakagira ibyongerwamo.

    Ku bigori na ho ubushakashatsi bugeze kure aho hari amoko ari hafi kuboneka yihanganira nkongwa.

    Icyakora, aya moko amaze kuvumburwa ntataragera ku rwego rwo guhabwa abahinzi, aracyageragezwa kugira ngo azabageraho atanga umusaruro ukenewe.

    Ubu bushakashatsi kandi MINAGRI iri kubufatanyamo n'ibindi bigo mpuzamahanga bifite ikoranabuhanga rigezweho kandi bikora ku rwego rw'Isi.

    Dr Ndabamenye ati 'Turi gukorana n'ibigo mpuzamahanga bikomeye mu ikoranabuhanga ry'ibinyabuzima ku rwego rw'Isi kandi bifite aho bigeze. Ni ukugira ngo ubwo ayo moko twavumbuye azabe yemewe ku rwego rw'Isi kandi nta cyo yangiza ku buzima bw'abantu no ku bidukikije muri rusange.'

    Muri Gashyantare 2024, ni bwo itegeko rigena ibyerekeye ibihingwa byahinduriwe uturemangingo (GMOs) mu Rwanda ryatangajwe mu Igazeti ya Leta kugira ngo rizajye rishingirwaho mu kugena imikoreshereze yose ijyanye n'ibi bihingwa mu buryo bwizewe.

    Muri Gicurasi uyu mwaka kandi Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB) cyatangaje ko bitarenze mu mwaka wa 2027 u Rwanda ruzaba rufite ikigo cy'icyitegererezo kizaba ari n'icya mbere mu Karere, kizafasha mu gutegura imbuto z'ibihingwa byongerewe ubushobozi.

    Ni ikigo kizajya gikorerwamo ubushakashatsi ku nsina, ibirayi n'imyumbati, hashakwa izifite ubushobozi bwo guhangana n'indwara, kandi uwo murimo nubwo ubushakashatsi bwabaga ari ubw'inzego zo mu Rwanda, wakorerwaga mu mahanga kugeza.

    U Rwanda rwavumbuye imbuto y'ibirayi idakenera guterwa umuti


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwavumbuye-imbuto-y-ibirayi-idakenera-guterwa-umuti

  • Buri uko nkurebye nibutswa uburyo uri mwiza – Papi Clever abwira umugore we Dorcas #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Tuyizere Papi Clever, umwe mu bazwi mu murimo wo kuramya no guhimbaza Imana, yagaragarije umugore we Ingabire Dorcas urukundo, ashimira Imana kuba yaramuhaye umugisha wo kubana na we.

    Papi Clever yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Kanama 2026, aho yashyizeho ifoto y’umugore we ayiherekeza amagambo agaragaza ko amubonamo ubwiza n’umugisha udasanzwe.

    Mu butumwa bwe, uyu muhanzi yavuze ko igihe cyose arebye umugore we, yibutswa uburyo ari mwiza cyane, ndetse ko buri munsi ashimira Imana kuba yaramuhaye Ingabire Dorcas nk’umugore we.

    Yagize ati 'Mukundwa wanjye, buri gihe nkurebye nibutswa uburyo uri mwiza bidasanzwe. Buri munsi nshimira Imana ko yampaye umugisha wo kugira wowe.'

    Papi Clever na Ingabire Dorcas ni bamwe mu bantu bazwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho bakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye by’umuziki wo mu rwego rwa gikristo ndetse no mu gusubiramo indirimbo zo mu Gitabo.

    Aba bombi bafitanye abana batatu barimo abakobwa babiri n’umuhungu umwe bibarutse umwaka ushize. Papi Clever yasezeranye imbere y’Imana na Ingabire tariki ya 7 Ukuboza 2019 muri Dove Hotel ku Gisozi.

    Ubukwe bw’aba bombi bwabaye nyuma y’icyumweru Papi Clever asabye akanakwa Ingabire mu birori byabereye mu Karere ka Musanze ku wa 30 Ugushyingo 2019. Kuri uwo munsi banasezeranye byemewe n’amategeko y’u Rwanda mu muhango wabereye mu Murenge wa Muhoza.

    Papi Clever yatomoye umugore we Dorcas

    Source : http://isimbi.rw/buri-uko-nkurebye-nibutswa-uburyo-uri-mwiza-papi-clever-abwira-umugore-we.html

  • Gatsibo: Yicishije abana be umuti w'imbeba, na we ariyahura kubera ifuhe – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 11 Kanama 2026, mu Mudugudu w'Akamatamo mu Kagari ka Mamfu mu Murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo.

    Uyu mugore wiyahuye yari afite imyaka 36, mu gihe abana be umwe w'umukobwa yari afite imyaka icyenda, undi w'umuhungu afite imyaka ine.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muhura, Rudasingwa Michael, yabwiye IGIHE ko batabajwe n'umugabo w'uyu mugore nyuma yo gusanga umugore we n'abana be babiri bapfuye.

    Ati 'Umugabo w'uwo mugore asanzwe ari umucuruzi mu isantere, umugore we yari amenyereye kumugemurira ibiryo bya nijoro. Nijoro rero umugabo yabonye amasaha amuzaniraho ibiryo ageze atari yabizana bituma amuhamagara kuri telefone, undi ntiyitaba. Byaje kurangira atashye agezeyo asanga imirambo y'umugore we n'abana iri aho hasi ahita atangira gutabaza.''

    Gitifu Rudasingwa yakomeje avuga ko abaturage n'abayobozi mu nzego zitandukanye bagiyeyo muri iryo joro baza kubona urwandiko uwo mugore yasize yanditse, rugaragaza ko uwo mugabo we yari asigaye agirana umubano wihariye n'undi mukobwa. Bikaba biri mu byamunaniye kwiyakira ahitamo kwiyahura we n'abana babo.

    Uyu muyobozi yavuze ko umukobwa wavuzwe muri iyo baruwa ndetse n'umugabo wa nyakwigendera bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza kuri uwo mubano wihariye bari bafitanye.

    Yakebuye kandi imiryango ifitanye amakimbirane ayisaba kujya igana ubuyobozi bukabasha kuyifasha.

    Ati 'Ubutumwa dutanga ni ukugira inama imiryango ifitanye amakimbirane kujya yegera ubuyobozi bukabagira inama aho gufata icyemezo cyo kwiyahura no kwica abana ngo urahima uwo mwashakanye. Ni ibintu bibi cyane, niba warashakanye n'umuntu mukagirana ibibazo mwegere ubuyobozi tubafashe.''

    Kuri ubu imirambo yabo bana ndetse n'umubyeyi wabo yajyanywe ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo kubashyingura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-yicishije-abana-be-umuti-w-imbeba-na-we-ariyahura-kubera-ifuhe

  • Yanywereye miliyoni 1,5 Frw mu munsi umwe: Ubuhamya bw'abangijwe n'ibyuma i Kirehe – #rwanda #RwOT

    Ibi babigarutseho ku wa 11 Kanama 2026 ubwo mu Karere ka Kirehe bamenaga inzoga zitujuje ubuziranenge zirenga litiro ibihumbi 29 muri litiro ibihumbi 35 bafatiye hirya no hino mu baturage. Ni igikorwa cyabereye ku ishami rya Polisi ryo muri aka Karere.

    Munyemana Jean de Dieu ufite imyaka 35 utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rugarama, yavuze ko inzoga z'ibyuma yatangiye kuzinywa kera hakiri izigura 300 Frw kugeza ubwo zizamutse zigera kuri 800 Frw ndetse hakaba n'izigura arenzeho.

    Yajyaga azinywa akazi akakareka ahubwo zigatuma atekereza kujya kwiba kugira ngo abone amafaranga yo kongera kunywera. Nubwo atigeze afatwa, yibuka ko kugira ngo azirundururiremo cyane byaturutse ku gihombo zamuteye, aho yanywereye miliyoni 1,5 Frw mu munsi umwe.

    Ati ' Nari ngiye kubaka inzu kubera kwijandika mu kunywa ibyuma narimfite miliyoni 1,5 urumva ku nzu yo mu cyaro aba abaye. Ayo mafaranga yose nayanywereye mu munsi umwe andi barayanyiba, kandi yari amafaranga nakoze mbika nibura imyaka ine. Arangije ashira mu munsi umwe, sinarekeye aho kuko ahubwo nahise nsa nk'umuntu usaze noneho ntangira kuzinywa cyane.''

    Yavuze ko bibabaje kuba agize imyaka 35 nta kibanza, nta nzu, nta mafaranga kubera izi nzoga ahamya ko ariko agiye gukora cyane kugira ngo agaruze igihe yari yarataye.

    Hari uwo zashajishije akiri umusore

    Nsabimana Theo utuye mu Murenge wa Kigina mu Kagari ka Rwanteru mu Mudugudu wa Bugarura, we yavuze ko inzoga z'ibyuma yatangiye kuzinywa kubera ikigare binatuma atakaza byinshi birimo no kuba asigaye asa n'abasaza nyamara afite imyaka mike 32.

    Yavuze ko yajyaga yizigamira amafaranga yo kugura ingurube ariko akayanywera.

    Ati ' Indi ngaruka ni uko nakuyemo uburwayi, rwose Leta yarakoze kuba yaraziciye kuko zendaga kudusaza. Ubu murareba uko meze kandi nkifite imyaka 32, ubu ngiye gutunga amafaranga kuko ibyayatwaraga byavuyeho.''

    Nsabimana yasabye abaturage kuzireka kuko nta cyiza kizibamo ahubwo zibashyira mu bihombo, yavuze ko benshi iyo bari kuzinywa batabimenya ariko ko iyo ugaruye ubwenge neza ari bwo umenya ko izo nzoga zangije ubuzima bwawe.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko bamaze icyumweru bakusanya ndetse banangiza zimwe mu nzoga zakuwe ku isoko na Rwanda FDA.

    Yagiriye inama abaturage yo kuzireka kuko izi nzoga ari uburozi bugamije kubateza ibihombo birimo gusesagura umutungo, guteza amakimbirane mu miryango n'ibindi.

    Ati 'Umwanzuro wafashwe ni umwanzuro mwiza w'uko izi nzoga zitujuje ubuziranenge zihagarikwa, noneho tukagira urubyiruko n'abaturage bafite ubuzima bufite umuze, baharanira gukora kandi bafite imbaraga bitandukanye n'uburyo zabangizaga cyane. Ubutumwa duha abazihisha munsi y'ibitanda ni uko hazabaho kubakurikirana kuko kugurisha ibintu bitemewe birahanwa, nibatumenyeshe tubafashe kuzikurayo.''

    Meya Rangira yavuze ko kuri ubu batangiye ubukangurambaga ku baturiye imipaka y'u Burundi na Tanzania kugira ngo babwire abaturage ububi bw'izi nzoga kugira ngo banirinde abazikura muri ibyo bihugu. Kugeza ubu abayobozi b'inganda ebyiri ni bo bamaze gutabwa muri yombi muri aka Karere bazira gukora inzoga zitujuje ubuziranenge.

    Munyemana avuga ko yanywereye miliyoni 1.5 Frw yari agiye kubakisha inzu bituma asubira inyuma mu mibereho

    Nsabimana avuga ko izi nzoga zamugize umusaza nyamara afite imyaka 32

    Abayobozi ba Kirehe bamennye litiro ibihumbi 29 by'inzoga zitujuje ubuziranenge


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yanywereye-miliyoni-1-5-frw-mu-munsi-umwe-ubuhamya-bw-abangijwe-n-ibyuma-i

  • Amarangamutima ya Mangwende nyuma yo kubona ikipe nshya #rwanda #RwOT

    Mu magambo make Imanishimwe Emmanuel Mangwende nyuma yo gusinyira ikipe nshya mu Buhinde, yavuze ko afite ingamba nshya.

    Ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo ikipe ya Chennaiyin FC yo mu cyiciro cya mbere mu Buhinde yahaye ikaze myugariro w’umunyarwanda, Imanishimwe Emmanuel Mangwende.

    Uyu mukinnyi ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Intambwe nshya, urwibutso rushya, ingamba nshya. Twagiye.”

    Imanishimwe Emmanuel akaba yerekeje muri iyi kipe nyuma y’uko gutandukana na AEL Limassol yo muri Cyprus.

    Mangwende, yakiniye amakipe atandukanye nka Rayon Sports, APR FC zo mu Rwanda na FAR Rabat yo muri Maroc.

    Mangwende yabonye ikipe nshya

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-mangwende-nyuma-yo-kubona-ikipe-nshya.html

  • Uko ibiciro by’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro bihagaze #rwanda #RwOT

    Amatike y’igitaramo cy’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro kizabera muri Australia, yamaze kujya ku isoko.

    Iki gitaramo cyateguwe na African Gospel Echoes kizabera mu Mujyi itatu yo muri Australia, tariki ya 12 Nzeri 2026 mu mujyi wa Brisbane, tariki ya 19 Nzeri 2026 mu mujyi wa Melbourne na tariki ya 26 Nzeri 2026 mu mujyi wa Sydney.

    Kugeza ubu kugura itike mbere y’igitaramo ni amadolari 75 ahasanzwe mu gihe mu myanya y’icyuhahiro (VIP) ari amadolari 100.

    Ku munsi w’igitaramo itike y’ahasanzwe izaba ari amadolari 75 mu gihe abana bari munsi y’imyaka 12 ari amadolari 35.

    Umuhanzi ukomeye w’umurundi wamamaye mu ndirimbo nka “Yambaye Icyubahiro”, “Mbwira Ibyo Ushaka”, “Ibuka”, “Gusimba Umwonga”, “Si Umuhemu”, “Ijwi Rinyongorera”, “Sinzakwitesha”, “Wemere Ngushime” n’izindi nyinshi, David Nduwimana na we akaba azifatanya n’aba bahanzi muri ibi bitaramo.

    Amatike y’igitaramo cya Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro ni uku ahagaze

    Nduwimana David na we azaba ahari

    Source : http://isimbi.rw/uko-ibiciro-by-igitaramo-cya-richard-nick-ngendahayo-na-adrien-misigaro.html

  • Kamichi yasobanuye itandukaniro rya The Ben na Meddy #rwanda #RwOT

    Kamichi, yatangaje ko The Ben na Meddy batandukanye mu buryo batekerezamo kandi bakora indirimbo, nubwo bombi ari bamwe mu bahanzi b’Abanyarwanda bafite uruhare rukomeye mu muziki wo muri iki gihe.

    Ibi Umuhanzi Adolphe Bagabo wamamaye mu myaka yatambutse nka Kamichi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umuraperi Jay Pac, nawe uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ubwo yageragezaga gusobanura uko yabonaga inganzo y’aba bahanzi mu gihe batangiye kumenyekana cyane.

    Kamichi yavuze ko The Ben yari afite impano yo gufata igitekerezo icyo ari cyo cyose akakibyazamo indirimbo nziza, ndetse ko atabanzaga gutekereza cyane ku buryo igitekerezo cyatangwa.

    Yagize ati 'Hari abahanzi nabaga nzi ko n’iyo wababwira ngo 'Serupyipyinyurampyisi yakubise Pilato’, bahita babiririmba. Abo ni The Ben na Puff G, kuko buri kintu wabahaga bakibyazamo indirimbo nziza rwose.'

    Yongeyeho ko The Ben yari umuhanzi ufite impano karemano yo gukora indirimbo, ku buryo n’amagambo Kamichi yamuhaga atabanje gutunganya cyane, yashoboraga kuyakoramo indirimbo yumvikana neza.

    Ku rundi ruhande, Kamichi yavuze ko Meddy we ari umuririmbyi witondera cyane melody ndetse n’amarangamutima ari mu ndirimbo, ku buryo ataririmba igitekerezo runaka mu gihe atabonamo uburyo bwiza bwo kukigeza ku bantu.

    Ati “Meddy ni umuririmbyi mwiza, ufite ijwi ryiza kandi ntabwo yaririmba muri melody mbi. N’iyo amagambo yaba yumvikana neza, ntabwo yayaririmbaga niba atari muri melody nziza kuri we kandi ifitemo amarangamutima ayishakamo.'

    Kamichi yavuze ko ari na yo mpamvu indirimbo za Meddy zagiye zikundwa n’abantu benshi, kuko uyu muhanzi aba azi neza icyo ashaka ko indirimbo ye yumvikanisha mbere y’uko ayishyira hanze.

    Yatanze urugero rwa Safi wo muri Urban Boys, avuga ko na we yajyaga amubwira ko Martin Manzi uzwi nka Mani Martin afite ijwi ryiza, ariko ko uburyo akoramo melody butari ku rwego rumwe n’ubw’abaririmbyi bamwe.

    Kamichi ni umwe mu bahanzi bagize uruhare mu muziki nyarwanda, akaba yaramenyekanye mu ndirimbo zirimo Aho Ruzingiye, Kabimye na Zoubeda, mbere yo no gukomeza gukora ibikorwa by’itangazamakuru.

    Kamichi yavuze itandukaniro riri hagati ya The Ben na Meddy

    Meddy na The Ben ni abahanzi bakunzwe mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/kamichi-yasobanuye-itandukaniro-rya-the-ben-na-meddy.html