Category: Uncategorized

  • Kugura imashini y'ibihumbi 250$ mu ngamba Julie Mutoni atangiranye kuyobora Rotary Club Kigali Golf – #rwanda #RwOT

    Julie Mutoni yiyemeje kugura iyi mashini izwi nka ‘Holmium Laser Medical system’ ngo izahabwe ibitaro, mu gikorwa cyo guhabwa ububasha nk’umuyobozi mushya w’uyu muryango cyabaye ku wa 5 Kamena 2026. Yasimbuye Andrew Kulayige kuri uyu mwanya w’ubuyobozi.

    Holmium Laser Medical system ni imashini ikoresha ikoranabuhanga mu kubaga umuntu bitabaye ngombwa ko umubiri we ufungurwa, kuko ikoresha imirasire (laser light).

    Mutoni yagaragaje ko muri iyi manda ye ashyize imbere guteza imbere serivisi z’ubuvuzi aho bazagura iyi mashini isanzwe iboneka muri Kenya gusa. Ifasha cyane abagabo bafite ibibazo mu miyoboro y’inkari.

    Ati ‘Tuzi uburyo indwara ya prostate n’izindi ndwara ziri kwibasira abagabo cyane, ariko nta bikoresho bihagije twari dufite bifasha aba bagabo bacu. Iyi mashini uretse no mu Rwanda no mu karere ntayo kuko iboneka mu bitaro bimwe byo muri Kenya, kandi si buri muturage wese ufite ubushobozi bwo kujyayo.’

    Yakomeje avuga ko ‘Kugura iyi mashini kandi bizafasha kuzamura ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi kuko abantu byagoraga kujya muri Kenya bazajya baza hano mu Rwanda, ibizazamura n’ubukungu bwacu.’

    Iyi mashini nimara kugurwa izahabwa ibitaro bya CHUK, bizwiho kwakira abarwayi benshi bafite ibibazo bijyanye n’urungano rw’inkari.

    Umuyobozi muri CHUK, Dr Muhawenimana Emmanuel, yagaragaje ko iyi mashini yari ikenewe cyane bitewe n’umubare munini w’abantu bafite uburwayi buyikenera.

    Ati ‘Dufashe nk’urugero muri aya mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, abantu baje kwisuzumisha barenga 6.000 kandi muri bo nka 51% baba bafite ibimenyetso by’uburwayi bwa prostate. Hari abo duha imiti bugakira ariko usanga nka kimwe cya gatatu bo bakeneye kubagwa.’

    Yagaragaje ko ababagwa ari bo bakeneye iyo mashini cyane kuko ubusanzwe babaga umuntu bisanzwe ibituma agira igisebe kinini, agatinda mu bitaro, mu gihe uwabazwe hakoreshejwe Holmium Laser Medical system mu minsi ibiri aba atashye kandi nta gisebe afite.

    Kuliyage wayoboraga uyu muryango, yagaragaje ko hari byinshi muri uyu mwaka bishimira bagezeho, birimo guha amazi meza abaturage bo mu Murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera, kongera umubare w’abanyamuryango n’ibindi.

    Ati ‘Twatanze lunettes 350 z’amaso ku bantu bari bafite ibibazo by’amaso, twahaye abantu bafite ibibazo by’ingingo imbago n’ibindi byose dufatanyije n’abanyamuryango bacu hari byinshi twagezeho.’

    Muri iki gikorwa kandi hakusanyijwe ibihumbi 27$ (arenga miliyoni 39 Frw) azaherwaho mu kugura iyi mashini ya Holmium Laser Medical system.

    Rotary International ni Umuryango Mpuzamahanga utari uwa Leta ukora ibikorwa by’ubugiraneza birimo gufasha abatishoboye kwiteza imbere, gushyigikira serivisi ziteza imbere imibereho myiza y’abaturage no kurwanya indwara z’ibyorezo.

    Julie Mutoni yatorewe kuyobora umuryango wa Rotary Club Kigali Golf

    Muri manda ye, Julie Mutoni yiyemeje kugura imashini ya Holmium Laser Medical system izatwara ibihumbi 250$

    Umuyobozi muri CHUK, Dr Muhawenimana Emmanuel, yagaragaje ko ‘Holmium Laser Medical system’ ari imashini ikenewe cyane

    Rotary Club of Kigali yakusanyije ibihumbi 27$ byo kugura imashini ikoreshwa mu kubaga abantu bafite ibibazo by’urungano rw’inkari

    Rotary Club Kigali Golf ni umuryango wiyemeje guteza imbere serivisi z’ubuvuzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugura-imashini-y-ibihumbi-250-mu-ngamba-julie-mutoni-atangiranye-kuyobora

  • I Rubavu hari kubakwa ivuriro ry'amatungo rizatwara arenga miliyoni 50 Frw – #rwanda #RwOT

    IGIHE ifite amakuru ko imirimo yo kubaka iri vuriro yatangiye tariki 20 Gicurasi 2026. Riri kubakwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, ubwo hizihizwaga umunsi w’inka muri aka karere yabwiye aborozi ko iri vuriro ry’amatungo rije kuborohereza.

    Ati ‘Aborozi mwegerejwe serivisi, iri vuriro ry’amatungo rizaba rifite laboratwari ku buryo gufata ibipimo bizajya bikorwa mu buryo bwihuse, ndetse n’ibizamini by’amaraso rimwe na rimwe byoherezwaga i Kigali bikazajya bisuzumirwa muri iri vuriro.’

    Meya Mulindwa yasezeranyije aborozi ko batazabona ivuriro gusa, kuko n’abaveterineri bahoraho baziyongera n’ibikoresho bakoresha nabyo bikiyongera.

    Mu kiganiro umworozi w’intangarugero mu Murenge wa Rugerero, Habiyaremye Abdul Karim yahaye IGIHE, yavuze ko iri vuriro ry’amatungo rije kubatura ibibazo byinshi byari bibugarije.

    Ati ‘Twagorwaga cyane nk’aborozi kuko rimwe na rimwe ntitwamenyaga icyo inka zirwaye, tukazivura cyangwa tukazivuza icyo zitarwaye, ariko ubu zigiye kujya zivurwa zabanje gufatwa ibizamini by’amaraso.”

    ‘Twanaguraga imiti ntiduhamagare veterineri ngo aze ayiduhere amatungo, tukivurira uko dushaka. Ariko ubu twiteze inyungu nyinshi kuko amatungo afite ikibazo azajya avurirwa ku gihe, kandi duahabwe n’inama zitandukanye ku bworozi bwacu.’

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri vuriro ry’amatungo izamara amezi ane, ku buryo mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka rizaba ryatangiye gutanga serivisi.

    Imibare yo muri Mutarama 2026, igaragaza ko Akarere ka Rubavu kabarurwamo inka 32.645 zirimo izo muri gahunda ya Girinka 12.647 zimaze gutangwa kuva mu 2006.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, aherutse kubwira abarozi ko iri vuriro ry’amatungo rije kuborohereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-rubavu-hari-kubakwa-ivuriro-ry-amatungo-rizatwara-arenga-miliyoni-50-frw

  • Rayon Sports yasinyishije umunyamahanga wa mbere #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze gusinyisha amazezerano y’imyaka ibiri, myugariro ukomoka muri DR Congo, Matumona Wakonda Kanda Abel.

    Uyu mukinnyi ukina mu mutina w’ubwugarizi akaba yari asoje amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe y’Amagaju FC yo mu Karere ka Nyamagabe.

    Aje kongera imbaraga mu bwugarizi bw’iyi kipe aho asanze Nshuti Didier na we wavuye muri Gorilla FC wamaze gusinyira Rayon Sports.

    Gusinyisha aba bakinnyi babiri bakina mu bwugarizi bivuze ko muri batatu bari basoje amasezerano; Ramazani Tshimanga, Emery Bayisenge na Youssou Diagne hari babiri bazarekurwa.

    Kugeza ubu Rayon Sports Rayon Sports imaze kwerekana abakinnyi bane barimo Matumona Wakonda Kanda Abel, Nshuti Didier, Nisingizwe Christian Bebeto wavuye muri Mukura VS na Ndayishimiye Didier wavuye muri AS Kigali.

    Hari kandi Muhoza Daniel wakiniraga Etoile del’Est nubwo atarerekanwa ndetse na Nkundimana Fabio wa Marines bivugwa ko yamaze gusinyira Rayon Sports.

    Wakonda Kanda Abel yasinyiye Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyishije-umunyamahanga-wa-mbere.html

  • Abatega bisi biyongereyeho 15%, Leta igiye kongera izindi 100 z'amashanyarazi mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, avuga ko iri zamuka ari ikimenyetso cy’uko gahunda zashyizweho zirimo gutanga umusaruro, nubwo abaturage badahatirwa gukoresha bisi.

    Ati ‘Kwiyongera kw’abantu bakoresha bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange hakiyongeraho 15%, ngira ngo ni ikintu cyo kwishimira.’

    Dr Nsengiyumva yavuze ko gukoresha ubwikorezi rusange ari amahitamo y’umuturage, ariko ko Leta ishyiraho uburyo bufasha abifuza kubukoresha, cyane cyane mu gihe ibiciro bya lisansi na mazutu bikomeje kuzamuka.

    Ati ‘Ntabwo duhatira abantu ngo mujye muri bisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange. Umuntu ushoboye kwishyura ibiciro bya peteroli, umuntu ushoboye kwishyura ubundi buryo bwo kugenda, abifitiye ubushobozi, ni uburenganzira bwe bwo kubikoresha.’

    Iri zamuka ry’abakoresha bisi rije nyuma y’uko mu Mujyi wa Kigali hashyizweho ibisate by’imihanda byahariwe imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, mu masaha abantu benshi bajya cyangwa bava ku kazi.

    Iyo gahunda yatangiye muri Mata mu byerekezo birimo Downtown–Payage–Kanogo–Rwandex–Sonatube–Giporoso, Sonatube–Kicukiro Centre–Nyanza Bus Park, Downtown–1930–Nyabugogo Bus Park na Downtown–Gloria Hotel–City Plaza.

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko Leta izakomeza gushyigikira ubwikorezi rusange, harimo no kongera bisi z’amashanyarazi.

    Ati ‘Mwumvise ko twatumije izindi bisi z’amashanyarazi, tunateganya ko mbere y’uko umwaka urangira dushobora gushyiramo nk’izindi 100.’

    Yongeyeho ko umwaka utaha na bwo hazakomeza kongerwamo izindi, ku buryo uzajya kurangira hongewemo bisi z’amashanyarazi 300.

    Guverinoma ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha abaturage gukora ingendo zihendutse, kugabanya umuvundo mu mihanda no kugabanya ingaruka z’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli ku mibereho y’abaturage.

    Leta igiye kongera umubare w’imodoka zitwara abagenzi ariko yibande ku zikoresha amashanyarazi

    Gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali bitangiye gufata umurongo ugereranyije n’ibihe byashize

    Mu masaha abantu baba bajya ku kazi n’igihe bataha, igisate kimwe cy’umuhanda giharirwa bisi

    Ingendo rusange mu Mujyi wa Kigali zikorwa hifashishijwe ikarita

    Iyi gahunda yo guharira bisi igisate cyihariye, yatumye umubare w’abantu batega imodoka rusange wiyongera

    Ubu bisi zisigaye zigenda mu gisate cyazo zonyine ku buryo zihuta zikageza abagenzi aho bagiye mu gihe gito

    Minisitiri w’Intebe yavuze ko uburyo abaturage bitabiriye kugenda muri bisi ari intambwe nziza, ariyo mpamvu leta igiye kongera umubare wa bisi

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana, nawe yari yitabiriye iki kiganiro

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yari muri iki kiganiro

    Umunyamakuru wa Radio Isango Star, Imaniriho Gabriel, abaza ikibazo

    Umunyamakuru Nshimiyimana Jean Baptiste wa IGIHE abaza ikibazo muri iki kiganiro

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ishinzwe ibikorwaremezo, Uwihanganye Jean de Dieu, yari yitabiriye iki kiganiro n’abanyamakuru

    Amafoto: Herve Kwizera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatega-bisi-biyongereyeho-15-leta-igiye-kongera-izindi-100-z-amashanyarazi-mu

  • Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel #rwanda #RwOT

    Abakozi, Ubuyobozi bw’ibitaro bya Remera Rukoma hamwe n’ababatabaye kuri uyu wa 05 Kamena 2026 mu Kwibuka abari Abakozi n’Abarwayi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hagawe abari abaganga n’abakozi bagize uruhare mu kwica Abatutsi babasangaga aho bakorera bashaka ubuzima. Hagarutswe ku butwari bw’Inkotanyi mu guhagarika Jenoside no kubohora Igihugu, u Rwanda rukongera kubaho, Umucyo ugataha i Rwanda.

    Uzziel Niyongira, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, yabwiye abaje Kwibuka abari Abakozi n’abarwayi mu bitaro bya Remera Rukoma bazize Jenoside yakorewe Abatutsi ko u Rwanda rwagize Imana, rugira Inkotanyi ndetse n’Umugaba mukuru wari uziyoboye, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

    Visi Meya Uzziel Niyongira

    Ati’ Mu kwica Abatutsi mu 1994 niyo ndunduro ariko murabizi nkuko Amateka abigaragaza byatangiye cyera kuva 1959 burya nicyo bari barimo. Rero 1994 iba indunduro yo kurimbura Abatutsi burundu ndetse banasenya Igihugu mu buryo bwose’.

    Akomeza, ati‘ Aha ng’aha ni naho twese tuvuga dushize Amanga yuko iyo hatabaho Inkotanyi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ufite ubwenge n’ubuhanga udashobora kugereranya n’abandi benshi tuzi ku Isi, Igihugu cyari kirangiye birangiye. Iyo Inkotanyi zidatabara ngo zigire n’Umugaba w’Ikirenga nka Perezida, Paul Kagame wongeye gufata imbaraga nyinshi yongera guhuza Abanyarwanda Jenoside imaze guhagarara, habaho kongera kugerageza komora ibikomere bya bacye cyane bari basigaye bacitse ku icumu, kongera guhumuriza Abanyarwanda no kugarura Ubumwe bw’Abanyarwanda Igihugu kirongera kiriyubaka, uyu munsi wa none niyo mpamvu turi aha ngaha mu bitaro bya Remera Rukoma twibuka Abaganga, Abarwayi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994‘.

    Yakomeje yibutsa buri wese kutirengagiza ko byari bikomeye kongera kubaka Igihugu bundi bushya iyo ataba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’Umuryango RPF-Inkotanyi mu kongera guhuriza Abanyarwanda hamwe hagamijwe kubaka Igihugu kizira Amacakubiri ayo ariyo yose.

    Yasabye buri muturage wese kuzibukira no kwamagana Ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse akamaganira kure uwo ariwe wese yagaragarwaho. Ati’ Dushingiye ku bukana Jenoside yarimburanye abantu, turasaba ko buri muturage wese agomba kuzibukira no kwamaganira kure no guhungira kure ikintu kitwa Ingengabitekerezo ya Jenoside kuko Jenoside yishe abantu, yica amarangamutima, yica Igihugu, isenya Igihugu, bityo uyu munsi wa none kuba hari umuturage wacu wagaragarwaho n’Ingengabitekerezo ya Jenoside byaba ari akaga gakomeye, byaba ari agahomamunwa bitewe n’uko nta mpamvu n’imwe yashingiraho yatuma akomeza kugira ibyo bitekerezo by’amacakubiri ndetse no kwifuza ko ubu butaka tureba bwakongera kunywa amaraso y’abana b’Abanyarwanda.

    Yakomeje asaba ko buri wese abihungira kure kandi ko n’uwo yakumva afite akayihayiho umubwire acire birarura kuko Abanyarwanda ntawe ukeneye kuzongera kumva akaga n’agahinda. Yibukije kandi ko mu Kwibuka, nta wakwibuka abazize Jenoside ngo yibagirwe Abayihagaritse ndetse bagatakaza ubuzima bwabo.

    Visi Meya Uzziel Niyongira, yasabye buri wese gufata umwanya akongera kutekereza ku mibanire ye n’abandi yirinda ko hari amacakubiri ayo ariyo yose yamuturukaho, aho yaba ava aho ariho hose. Yasabye buri wese guharanira kuzuza inshingano ye mu kubaka u Rwanda no gushyigikira Leta y’Ubumwe yasezeranije Abanyarwanda ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Ati’ Buri wese ni Umukoro we mu kwibaza ngo uruhare rwanjye ni uruhe mu kubaka Igihugu kizira Ingengabitekerezo ya Jenoside.


    Théogène Munyaneza

    The post Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel first appeared on Intyoza.

    The post Remera Rukoma/Kwibuka32: Iyo hatabaho Inkotanyi na Perezida Paul Kagame Igihugu cyari kirangiye-Visi Meya Uzziel appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/06/06/remera-rukoma-kwibuka32-iyo-hatabaho-inkotanyi-na-perezida-paul-kagame-igihugu-cyari-kirangiye-visi-meya-uzziel/

  • Abanyeshuri b'Abanyarwanda begukanye ibihembo mu Irushanwa Mpuzamahanga rya Huawei ICT – #rwanda #RwOT

    Huawei ICT Competition ni irushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’ikigo cya Huawei ku rwego rw’Isi. Ryashyiriweho abanyeshuri n’abarimu bo muri za kaminuza n’amashuri makuru.

    Riba ari urubuga mpuzamahanga rwo guhatana no kungurana ubumenyi, rigafasha abaryitabiriye kongera ubumenyi bwabo mu by’ikoranabuhanga, kunoza ubumenyingiro no guteza imbere guhanga udushya hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho.

    Muri uyu mwaka, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe atatu mu cyiciro kizwi nka Practice Competition, aho yahatanye mu byiciro bito bitatu birimo ikoranabuhanga ry’imiyoboro y’itumanaho rizwi nka Network Track, ikoranabuhanga rya Cloud Track, ndetse n’ikoranabuhanga ry’imikorere ya mudasobwa rizwi nka Computing Track.

    Mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, abanyeshuri b’Abanyarwanda bagaragaje ubuhanga budasanzwe mu banyeshuri barenga ibihumbi 220 baturutse mu bihugu birenga 100 byo hirya no hino ku Isi.

    Amakipe yaserukiye u Rwanda yageze mu cyiciro cya nyuma, maze yegukana igihembo cya mbere n’igihembo cya kabiri. Ibi bihembo byombi byavuye muri bya byiciro bya Network, Cloud na Computing amakipe y’Abanyarwanda yari ahatanyemo.

    Hashingiwe ku mateka y’uko ibihembo bitangwa muri iri rushanwa, amakipe yegukana imyanya ya mbere n’iya kabiri ahabwa ibihembo bikomeye birimo ibikoresho bigezweho bya Huawei nka mudasobwa na telefone, amahirwe yo gukora imenyerezamwuga mu kigo cya Huawei n’akazi, ibihembo by’amafaranga, hamwe n’uburenganzira bwo gukora ibizamini by’impamyabumenyi zikomeye za Huawei ku buntu.

    Kuva ryatangizwa mu mwaka wa 2015, iri rushanwa rikomeje gukura no kwitabirwa n’ibihugu n’abanyeshuri benshi uko umwaka utashye.

    Mu Bushinwa, rifatwa nk’irushanwa ry’igihugu ku banyeshuri ba kaminuza, mu gihe ku rwego rw’Isi ryashyizwe mu bikorwa by’ingenzi na UNESCO binyuze muri gahunda yayo igamije guteza imbere ubumenyi yitwa Global Skills Academy.

    Kugeza ubu iri rushanwa rimaze kwitabirwa n’abantu barenga 1.180.000 baturutse mu mashuri makuru na kaminuza birenga 2.000 byo mu bihugu birenga 100.

    Byari ibyishimo ku banyeshuri b’abanyarwanda ubwo bahamagarwaga mu batsinze

    Byari ibyishimo ku banyeshuri b’abanyarwanda ubwo bahamagarwaga mu batsinze

    Abanyeshuri bari bahagarariye u Rwanda, begukanye ibihembo muri iri rushanwa ritegurwa na Huawei

    Ni irushanwa riba ryitabiriye n’abanyeshuri b’abahanga mu ikoranabuhanga baturutse mu bihugu byinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-b-abanyarwanda-begukanye-ibihembo-mu-irushanwa-mpuzamahanga-rya

  • Noam Emeran yavuze icyamutunguye n’icyatumye atinda kuza gukinira Amavubi #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mushya mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Noam Fritz Emeran yavuze ko impamvu yatumye atinda ari uko yashakaga kuza yiteguye abona hari icyo yafasha Amavubi.

    Ni nyuma y’uko uyu rutahizamu ukina asatira anyuze ku mpande mu ikipe ya FC Groningen mu Buholandi, ku nshuro ya mbere yitabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu Amavubi ubu akaba ari kumwe n’abandi mu Misiri aho bari gukorera umwiherero.

    Yavuze ko ari ibintu by’agaciro gakomeye cyane kuba aje gukinira igihugu cye, igihugu na papa we Emeran Fritz Nkusi yakiniye.

    Ati “Ni iby’agaciro gukinira igihugu cyanjye, igihugu cya mama wanjye, igihugu na papa yakiniye.”

    Uyu mukinnyi wari umaze igihe kinini yifuzwa n’u Rwanda ariko ntibikunde, yavuze ko byatinze kuko yashakaga kuza yiteguye.

    Ati “Byaratinze kubera ko nashakaga kuza niteguye kandi nkagira icyo ntanga, ntabwo nashakaga kuza kuko izina ryanjye ari Noam Emeran, nashakaga kubanza kwitegura, ubwo maze gukina imikino myinshi ku rwego rw’uwabigize umwuga, ndumva ari cyo gihe cyo kuza.”

    Yakomeje kandi avuga ko ari icyemezo yafashe nyuma yo kuganira n’ababyeyi be nk’uko n’ubundi bajya babigenza ku bintu byinshi.

    Kuba hari nk’umukinnyi w’umunyarwanda yigeze abaza by’umwihariko nk’abakina i Burayi, yagize ati “Ntawe rwose. Ninjye na mama ndetse na papa twafashe icyemezo.”

    Emeran Noam watunguwe no gusanga mu mwiherero w’Amavubi nta tandukaniro riri mu bakinnyi bakina mu Rwanda n’abo hanze aho bose ari umuryango, yiteguye gutanga byose.

    Ati “Niteguye gutanga 200% kugira ngo mfashe igihugu cyanjye. Ikintu cyantunguye nkigera mu mwiherero ni uko nasanze yaba abakinnyi bakina mu Rwanda n’abakina hanze bose ari bamwe, ni umuryango nta tandukaniro.”

    Noam kandi yavuze ko afite amatsiko yo gukinira muri Stade Amahoro yuzuye.

    Ati “Cyane, ubwo nabibonaga ubushize bwari ubwa mbere, ntabwo nari mbyiteze. Narabyishimiye, urabizi imikino rimwe na rimwe iba ari nk’ubusazi, ntabwo nari narabibonye n’amaso yanjye, narabibonye birantungura.”

    Yavuze ko nubwo nta mikino y’Amavubi myinshi yarebye ariko nk’iyo aheruka ya FIFA Series yayirebye, uburyo batwaye igikombe byoroshye, abafana ari benshi ari nabwo yabonaga Amahoro yuzuye.

    Noam Emeran yavuze ko impamvu yatinze kuza gukinira Amavubi ari uko yashakaga kuza yiteguye

    Source : http://isimbi.rw/noam-emeran-yavuze-icyamutunguye-n-icyatumye-atinda-kuza-gukinira-amavubi.html

  • Umunsi Clapton Kibonge agwa gitumo Papa Iddy wari warongoye rwihishwa #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime, Harerimana Isaac wamenyekanye nka Papa Iddy muri sinema, yahishuye ko atajya asiba mu mutwe ibihe byo gutangara gukomeye yagize umunsi Clapton Kibonke yinjira mu nzu yakodeshaga mu busore bwe agatungurwa no gusanga mu cyumba cye, Umulisa Yvette bari bamaze iminsi micye babana nk’umugore n’umugabo.

    Papa Iddy nk’uko akina muri filime Umuturanyi yitwa, azwi mu mwuga wo gufata, gutunganya amashusho no gukina filime nka Papa Iddy yavuze ko ubushuti bwe na Clapton Kibonge bwashinze imizi guhera mu myaka yashize, ibi ari nabyo byamusunikiraga kwisanzura mu nzu yakodeshaga nta ruhushya kubera uyu mubano w’agati k’inkubirane bari bafitanye.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Papa Iddy ubarizwa muri kampani itunganya ikanakora filime yitwa ‘Day makerd’ ya Clapton Kibonge yavuze ko mu gitondo kimwe Kibonge yaje kumukomangira kugira ngo bajye gufata amashusho ya filime nk’umwuga wari usanzwe ubatunze hanyuma agatungurwa no kuhasanga Yvette kuri ubu bafitanye abana babiri. Yvette na we ni umukinnyi wa filime ndetse muri filime Umuturanyi akina yitwa Roza ari umugore wa Papa Iddy

    Aho yagize ati ‘Kibonge yakundaga kuza akambwira ngo tujye ku kazi bisanzwe, hanyuma umunsi umwe yakuyeho irido ryari ku cyumba cyanjye ahita abona uyu mugore wanjye kandi noneho urumva nari nanasohotse ndi gutunganya camera, ahita asohoka avuga ngo ‘Papa Iddy yarongoye …’ kandi koko nari narongoye.’

    Uyu mugabo witegura gushyira hanze umushinga wa filime ye yavuze ko yashakanye na Yvette nawe usanzwe ari umukinnyi wa filime mu gihe yari mu gihe cy’ubukene budasanzwe aho yabaga mu nzu y’icyumba kimwe ararana na byinshi mu bikoresho by’isuku ndetse nta n’isafuriya yagiraga.

    Ati ‘Icyo gihe nabaga mu cyumba kimwe mfitemo matela, icupa rya gas, inkweto, imyenda ndetse hari n’igihe najyaga njya gutira mu baturanyi isafuriya nkasanga byaracyatetse ariko barasozaga bagahita bantiza.’

    Yvette nawe yagaragaje ko impamvu zamukururiye gutangira urugo muri bene ubu buzima bwegera gusaba umunyu byaturutse ku buryo yakuzemo bigoranye kandi yifuzaga umuntu umukunda uko ari akanamuha amahoro.

    Papa Iddy yavuze uburyo yashakanye na Roza akennye

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-clapton-kibonge-agwa-gitumo-papa-iddy-wari-warongoye-rwihishwa.html

  • Abasirikare babiri ba RDF basoje amasomo mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare muri Kenya – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango ukomeye wo gusoza amasomo no gutanga impamyabumenyi witabiriwe n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zishinzwe gutabara aho rukomeye, Eastern Africa Standby Force (EASF), Brig Gen Ronald Rwivanga.

    Hari hari kandi Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Andrew Nyamvumba ndetse n’Umujyanama mu bya Gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Kenya, Col Celestin Kamanda.

    Gusoza neza aya masomo bigaragaza ubwitange n’ubunyamwuga bw’aba basirikare mu gushaka kugera ku rwego rwo hejuru mu nshingano zabo.

    Kohereza abasirikare bakuru kwiga mu mashuri mpuzamahanga nk’iri, ni kimwe mu bikorwa bishimangira umuhate w’Ingabo z’u Rwanda wo gukomeza kongerera abasirikare ubushobozi n’ubumenyi bwimbitse, no gushyigikira ubufatanye bw’ibihugu mu kubungabunga umutekano mu karere.

    Lt Col Pacifique Kanyandekwe na Maj John Muhikira basoje amasomo y’imiyoborere mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare (Senior Joint Command and Staff College) riherereye i Karen muri Kenya

    Umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi aba basirikare, witabiriwe n’abarimo Brig Gen Ronald Rwivanga (wa gatatu uturutse iburyo) na Brig Gen Andrew Nyamvumba ( wa kane uturutse ibumoso)


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-babiri-ba-rdf-basoje-amasomo-mu-ishuri-rikuru-rya-gisirikare-muri

  • Akagera Motors yamuritse imodoka nshya ya Mahindra XUV 3XO – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika iyi modoka witabiriwe n’abayobozi b’ibigo binyuranye, abadiplomate, abatwara abantu n’ibintu, abaguze imodoka bwa mbere, n’abakunda ibinyabiziga, bose baje kwirebera iyi modoka Akagera Motors yemeza ko izahindura ishusho n’imyemerere abantu bafite ku kigo cya Mahindra mu Rwanda.

    Mu gihe kirenze imyaka 20, Mahindra yubatse izina n’icyizere mu Rwanda binyuze mu modoka zayo za pickup n’imodoka nini za SUV zizwiho gukomera no kuramba.

    Kuzana iyi modoka ya XUV 3XO bigaragaza intambwe nshya iki kigo giteye yo kwinjira mu cyiciro gishya cy’imodoka zigamije gufasha abakorera ingendo mu mijyi, abanyamwuga bakiri bato, imiryango igenda ikura, ndetse n’abatwara imodoka bakunda ikoranabuhanga rigezweho.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Akagera Motors, Roopak Gorajia, yavuze ko iyi modoka ari intambwe ikomeye cyane kuri Mahindra ndetse n’isoko ry’imodoka mu Rwanda.

    Yagize ati “Abantu benshi bazi Mahindra nk’uruganda rukora pickup gusa. Twabaye abanyembaraga cyane mu bijyanye n’izo modoka n’izindi nini za SUV. Ubu Mahindra yazanye iyi modoka ntoya igezweho ikoresha ikoranabuhanga rihanitse, ifite ibikoresho byinshi binyuranye, kandi ivuguruye ku buryo buhuye n’imibereho y’ubuzima bwa none. Ni impinduramatwara kuri Mahindra mu gihe yinjira mu cyiciro gishya mu Rwanda.”

    Ni imodoka nto yubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho

    Mahindra XUV 3XO ikozwe n’ibiranga imodoka z’igiciro cyo hejuru, ku buryo bidasanzwe kuba wayibona ku giciro nk’icyayo.

    Mu ikoranabuhanga ryayo ry’umwihariko, harimo camera zizengurutse imodoka (360-degree camera system), ziha abatwara imodoka ishusho y’ibintu biba biyikikije hifashishijwe camera ziri imbere, inyuma no mu mpande zayo.

    Iyi modoka kandi ifite uburyo buhanitse bwunganira umushoferi mu gutwara bwitwa ‘Level 2 Advanced Driver Assistance Systems (ADAS)’.

    Ubwo buryo bukubiyemo gufata feri mu buryo bwikoresha mu gihe cy’ibyago bitunguranye, gufasha imodoka kuguma mu muhanda wayo, gufasha guhindura imihanda, kongera no kugabanya umuvuduko mu buryo bwikoresha, ndetse n’uburyo bwo guhagarara bwikoresha.

    Nk’uko Gorajia yabivuze, ubu buryo bushobora gutuma imodoka yirinda kugonga abagenzi, abatwara amagare, cyangwa izindi modoka ziri imbere.

    Iyi modoka kandi ifite ‘airbags’ esheshatu, uburyo bwo kugenzura ahantu umushoferi aba atabona neza (blind-spot monitoring), uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha imodoka kugumana ubutekane, utwuma tw’imbere n’inyuma y’imodoka twumva ibintu hafi yayo mu gihe cyo kuyiparika, feri za ‘disc’ ku mapine yose ane, ndetse na feri y’ikoranabuhanaga yo guhagarara ifite n’uburyo butuma ishobora kwikoresha.

    Kimwe mu bintu bishya kandi bidasanzwe kuri iyi modoka ni uburyo bwo kwerekana ahantu hatagaragarira amaso y’umushoferi (blind-view monitor).

    Iyo umushoferi acanye ikimenyetso cyo gukata (clignotant), amashusho ari gutangwa na camera y’uwo muhanda ashaka gukatiramo ahita agaragara neza kuri ecran iri imbere ye, ibi bikaba bifasha mu gukuraho icyuho cyo kutabona neza mu gihe uhindura umuhanda.

    Iyi modoka ifite ecran ya pouse 10 ikoreshwa mu kwerekana amakuru y’imodoka, urugendo cyangwa imyidagaduro.

    Ifite kandi uburyo bwo guhuza telefoni n’imodoka bwa Android Auto na Apple CarPlay, uburyo bubiri bwo kugenzura ikirere n’ubushyuhe bw’imodoka, uburyo bwo gusharija telefoni bwa wireless, ndetse n’imyanya ya USB yo gusharija ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro bwa 65W.

    Ifite intebe zikoze mu ruhu, indangururamajwi zirindwi za Harman Kardon, icyuma kiyungurura amajwi (amplifier), ndetse n’ikindi gituma arushaho kumvikana neza (subwoofer). Igisenge cy’imodoka gikoze mu birahure bishobora gufunguka.

    Iyi modoka ifite amatara ya LED, harimo ayihariye yaka ku manywa na yo ya LED, kamenabihu za LED.

    Iyi modoka ya XUV 3XO ikoresha moteri ya Mahindra ya litiro 1,2 ya lisansi izwi nka mStallion, ikagira vitesi esheshatu.

    Iyi moteri itanga ingufu zifite ubushobozi bwa kilowatt 82 n’ingufu za Torque zingana na 200 Nm, ikaba ikoresha lisansi nke aho ishobora kugenda ibilometero hafi 18 kuri litiro imwe gusa ya lisansi.

    Gorajia yashimangiye ko kuzana iyi modoka muri ibi bihe, bihuye neza, n’ibyo abaguzi banyuranye bakeneye mu bihe bya none.

    Yagize ati ‘Ibiciro bya lisansi byariyongereye, bityo rero gukoresha lisansi nke ni ikintu cy’ingenzi cyane. Iyi moteri ya lisansi ifite ubushobozi bwo gukoresha neza lisansi ku buryo yafasha abakiliya kugenda intera ndende bakoresheje lisansi nke, bigatuma iyi modoka iba nziza cyane mu miterere y’ubukungu bw’iki gihe.’

    Akagera Motors yatangaje ko igiciro kitarimo imisoro kuri Mahindra XUV 3XO ari miliyoni 27 Frw, mu gihe igiciro cyose hamwe n’imisoro ari miliyoni 39 Frw.

    Kugira ngo bafashe abantu kubona iyi modoka mu buryo bworoshye, iki kigo cyagiranye amasezerano n’ibigo binyuranye by’imari n’amabanki, birimo Banki ya Kigali, Ecobank, Equity Bank, Access Bank, GT Bank, ndetse na I&M Bank, mu rwego rwo koroshya guhabwa inguzanyo z’imodoka.

    Iyi sosiyete kandi ifite imikoranire na Mayfair Insurance mu rwego rwo guha abakiliya igiciro cyihariye kandi cyiza cy’ubwishingizi.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru wa Akagera Business Group (ABG), Senthil Ganesh Shanbagamoorthy, yashimangiye ko XUV 3XO yubakiye ku mateka n’izina rimaze igihe ry’uburyo Mahindra ikomera, mu gihe kandi ihuza n’ibyo abaguzi b’imodoka b’iki gihe bakwiye.

    Yagize ati “Mu gihe kirenga imyaka 30, Akagera Motors yiyemeje kuzana imodoka nziza kandi zikomeye ku isoko ry’u Rwanda ku biciro biciriritse.’

    ‘Icyatumye dushimangira izina ryacu ni umubano mwiza tugirana n’abakiliya bacu. Mu ruganda rwagutse aho abagurisha imodoka baza bakagenda, Akagera yagumye ari umufatanyabikorwa wizewe. Duhagarara inyuma ya buri modoka, buri mukiliya, ndetse na buri sezerano ryose duha abantu.’

    Yavuze ko XUV 3XO ari imodoka ihuje isura igezweho, ikoranabuhanga rihanitse, umutekano, umutuzo, ndetse n’agaciro k’amafaranga y’umuntu.

    Icyerekezo cya Mahindra mu Rwanda

    Nk’uko Gorajia yabigarutseho, amateka n’icyizere cya Mahindra mu Rwanda byubakiye ku modoka zayo zishobora kumara imyaka irenga 15 zikora kandi kenshi zikarenga ibilometero ibihumbi 500 mu muhanda.

    XUV 3XO igamije kwimurira icyo cyizere n’ukuramba muri iyi modoka igezweho yagenewe imiryango n’ingendo zo mu mijyi.

    Yagize ati “Igenewe abaguzi ba mbere, abashakanye bakiri bato, imiryango mishya, ndetse n’umuntu wese utoranya imodoka ifite ibikoresho byinshi ariko ifite ibibazo bike cyane mu muhanda. Ikoranabuhanga n’uburyo bwayo yubatsemo byarageragejwe kandi birizewe.”

    Iyi modoka ije ifite garanti y’uruganda ruyikora y’imyaka itanu cyangwa ibilometero 150.000; icyo ari cyo cyose cyaza mbere.

    Mu gihe Mahindra irimo kwaguka irenga ishusho yayo isanzwe y’imodoka zaremewe imizigo n’imirimo ivunanye, Akagera Motors yemeza ko XUV 3XO ari iyo umuntu ukunda imodoka ntoya zigezweho, zifite ibikoresho byinshi, kandi zikoresha lisansi nkeya mu Rwanda akeneye.

    Umuhango wo kumurika iyi modoka ya Mahindra XUV 3XO uje mu gihe Akagera Business Group yitegura kwizihiza imyaka 30 mu Rwanda.

    Gorajia yasoje agira ati “Twiyemeje gukorera mu Rwanda ndetse no gufasha Abanyarwanda. Ntituje gusa gushaka inyungu, dushyira imbere kuzana ibicuruzwa byuje ubuziranenge kandi duhagarara inyuma y’abakiliya bacu mu gihe cyose.’

    Iyi modoka kandi ifite uburyo buhanitse bwunganira umushoferi mu gutwara bwitwa ‘Level 2 Advanced Driver Assistance Systems (ADAS)’

    Mahindra XUV 3XO ikozwe n’ibiranga imodoka z’igiciro cyo hejuru, ku buryo bidasanzwe kuba wayibona ku giciro nk’icyayo

    Akagera Motors yamuritse imodoka nshya ya Mahindra XUV 3XO

    Imbere h’iyi modoka hakozwe mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akagera-motors-yamuritse-imodoka-nshya-ya-mahindra-xuv-3xo