Category: Uncategorized

  • Akagera Motors yamuritse imodoka nshya ya Mahindra XUV 3XO – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika iyi modoka witabiriwe n’abayobozi b’ibigo binyuranye, abadiplomate, abatwara abantu n’ibintu, abaguze imodoka bwa mbere, n’abakunda ibinyabiziga, bose baje kwirebera iyi modoka Akagera Motors yemeza ko izahindura ishusho n’imyemerere abantu bafite ku kigo cya Mahindra mu Rwanda.

    Mu gihe kirenze imyaka 20, Mahindra yubatse izina n’icyizere mu Rwanda binyuze mu modoka zayo za pickup n’imodoka nini za SUV zizwiho gukomera no kuramba.

    Kuzana iyi modoka ya XUV 3XO bigaragaza intambwe nshya iki kigo giteye yo kwinjira mu cyiciro gishya cy’imodoka zigamije gufasha abakorera ingendo mu mijyi, abanyamwuga bakiri bato, imiryango igenda ikura, ndetse n’abatwara imodoka bakunda ikoranabuhanga rigezweho.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi n’Iyamamazabikorwa muri Akagera Motors, Roopak Gorajia, yavuze ko iyi modoka ari intambwe ikomeye cyane kuri Mahindra ndetse n’isoko ry’imodoka mu Rwanda.

    Yagize ati “Abantu benshi bazi Mahindra nk’uruganda rukora pickup gusa. Twabaye abanyembaraga cyane mu bijyanye n’izo modoka n’izindi nini za SUV. Ubu Mahindra yazanye iyi modoka ntoya igezweho ikoresha ikoranabuhanga rihanitse, ifite ibikoresho byinshi binyuranye, kandi ivuguruye ku buryo buhuye n’imibereho y’ubuzima bwa none. Ni impinduramatwara kuri Mahindra mu gihe yinjira mu cyiciro gishya mu Rwanda.”

    Ni imodoka nto yubakiye ku ikoranabuhanga rigezweho

    Mahindra XUV 3XO ikozwe n’ibiranga imodoka z’igiciro cyo hejuru, ku buryo bidasanzwe kuba wayibona ku giciro nk’icyayo.

    Mu ikoranabuhanga ryayo ry’umwihariko, harimo camera zizengurutse imodoka (360-degree camera system), ziha abatwara imodoka ishusho y’ibintu biba biyikikije hifashishijwe camera ziri imbere, inyuma no mu mpande zayo.

    Iyi modoka kandi ifite uburyo buhanitse bwunganira umushoferi mu gutwara bwitwa ‘Level 2 Advanced Driver Assistance Systems (ADAS)’.

    Ubwo buryo bukubiyemo gufata feri mu buryo bwikoresha mu gihe cy’ibyago bitunguranye, gufasha imodoka kuguma mu muhanda wayo, gufasha guhindura imihanda, kongera no kugabanya umuvuduko mu buryo bwikoresha, ndetse n’uburyo bwo guhagarara bwikoresha.

    Nk’uko Gorajia yabivuze, ubu buryo bushobora gutuma imodoka yirinda kugonga abagenzi, abatwara amagare, cyangwa izindi modoka ziri imbere.

    Iyi modoka kandi ifite ‘airbags’ esheshatu, uburyo bwo kugenzura ahantu umushoferi aba atabona neza (blind-spot monitoring), uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha imodoka kugumana ubutekane, utwuma tw’imbere n’inyuma y’imodoka twumva ibintu hafi yayo mu gihe cyo kuyiparika, feri za ‘disc’ ku mapine yose ane, ndetse na feri y’ikoranabuhanaga yo guhagarara ifite n’uburyo butuma ishobora kwikoresha.

    Kimwe mu bintu bishya kandi bidasanzwe kuri iyi modoka ni uburyo bwo kwerekana ahantu hatagaragarira amaso y’umushoferi (blind-view monitor).

    Iyo umushoferi acanye ikimenyetso cyo gukata (clignotant), amashusho ari gutangwa na camera y’uwo muhanda ashaka gukatiramo ahita agaragara neza kuri ecran iri imbere ye, ibi bikaba bifasha mu gukuraho icyuho cyo kutabona neza mu gihe uhindura umuhanda.

    Iyi modoka ifite ecran ya pouse 10 ikoreshwa mu kwerekana amakuru y’imodoka, urugendo cyangwa imyidagaduro.

    Ifite kandi uburyo bwo guhuza telefoni n’imodoka bwa Android Auto na Apple CarPlay, uburyo bubiri bwo kugenzura ikirere n’ubushyuhe bw’imodoka, uburyo bwo gusharija telefoni bwa wireless, ndetse n’imyanya ya USB yo gusharija ifite ubushobozi bwo kwinjiza umuriro bwa 65W.

    Ifite intebe zikoze mu ruhu, indangururamajwi zirindwi za Harman Kardon, icyuma kiyungurura amajwi (amplifier), ndetse n’ikindi gituma arushaho kumvikana neza (subwoofer). Igisenge cy’imodoka gikoze mu birahure bishobora gufunguka.

    Iyi modoka ifite amatara ya LED, harimo ayihariye yaka ku manywa na yo ya LED, kamenabihu za LED.

    Iyi modoka ya XUV 3XO ikoresha moteri ya Mahindra ya litiro 1,2 ya lisansi izwi nka mStallion, ikagira vitesi esheshatu.

    Iyi moteri itanga ingufu zifite ubushobozi bwa kilowatt 82 n’ingufu za Torque zingana na 200 Nm, ikaba ikoresha lisansi nke aho ishobora kugenda ibilometero hafi 18 kuri litiro imwe gusa ya lisansi.

    Gorajia yashimangiye ko kuzana iyi modoka muri ibi bihe, bihuye neza, n’ibyo abaguzi banyuranye bakeneye mu bihe bya none.

    Yagize ati ‘Ibiciro bya lisansi byariyongereye, bityo rero gukoresha lisansi nke ni ikintu cy’ingenzi cyane. Iyi moteri ya lisansi ifite ubushobozi bwo gukoresha neza lisansi ku buryo yafasha abakiliya kugenda intera ndende bakoresheje lisansi nke, bigatuma iyi modoka iba nziza cyane mu miterere y’ubukungu bw’iki gihe.’

    Akagera Motors yatangaje ko igiciro kitarimo imisoro kuri Mahindra XUV 3XO ari miliyoni 27 Frw, mu gihe igiciro cyose hamwe n’imisoro ari miliyoni 39 Frw.

    Kugira ngo bafashe abantu kubona iyi modoka mu buryo bworoshye, iki kigo cyagiranye amasezerano n’ibigo binyuranye by’imari n’amabanki, birimo Banki ya Kigali, Ecobank, Equity Bank, Access Bank, GT Bank, ndetse na I&M Bank, mu rwego rwo koroshya guhabwa inguzanyo z’imodoka.

    Iyi sosiyete kandi ifite imikoranire na Mayfair Insurance mu rwego rwo guha abakiliya igiciro cyihariye kandi cyiza cy’ubwishingizi.

    Muri uyu muhango, Umuyobozi Mukuru wa Akagera Business Group (ABG), Senthil Ganesh Shanbagamoorthy, yashimangiye ko XUV 3XO yubakiye ku mateka n’izina rimaze igihe ry’uburyo Mahindra ikomera, mu gihe kandi ihuza n’ibyo abaguzi b’imodoka b’iki gihe bakwiye.

    Yagize ati “Mu gihe kirenga imyaka 30, Akagera Motors yiyemeje kuzana imodoka nziza kandi zikomeye ku isoko ry’u Rwanda ku biciro biciriritse.’

    ‘Icyatumye dushimangira izina ryacu ni umubano mwiza tugirana n’abakiliya bacu. Mu ruganda rwagutse aho abagurisha imodoka baza bakagenda, Akagera yagumye ari umufatanyabikorwa wizewe. Duhagarara inyuma ya buri modoka, buri mukiliya, ndetse na buri sezerano ryose duha abantu.’

    Yavuze ko XUV 3XO ari imodoka ihuje isura igezweho, ikoranabuhanga rihanitse, umutekano, umutuzo, ndetse n’agaciro k’amafaranga y’umuntu.

    Icyerekezo cya Mahindra mu Rwanda

    Nk’uko Gorajia yabigarutseho, amateka n’icyizere cya Mahindra mu Rwanda byubakiye ku modoka zayo zishobora kumara imyaka irenga 15 zikora kandi kenshi zikarenga ibilometero ibihumbi 500 mu muhanda.

    XUV 3XO igamije kwimurira icyo cyizere n’ukuramba muri iyi modoka igezweho yagenewe imiryango n’ingendo zo mu mijyi.

    Yagize ati “Igenewe abaguzi ba mbere, abashakanye bakiri bato, imiryango mishya, ndetse n’umuntu wese utoranya imodoka ifite ibikoresho byinshi ariko ifite ibibazo bike cyane mu muhanda. Ikoranabuhanga n’uburyo bwayo yubatsemo byarageragejwe kandi birizewe.”

    Iyi modoka ije ifite garanti y’uruganda ruyikora y’imyaka itanu cyangwa ibilometero 150.000; icyo ari cyo cyose cyaza mbere.

    Mu gihe Mahindra irimo kwaguka irenga ishusho yayo isanzwe y’imodoka zaremewe imizigo n’imirimo ivunanye, Akagera Motors yemeza ko XUV 3XO ari iyo umuntu ukunda imodoka ntoya zigezweho, zifite ibikoresho byinshi, kandi zikoresha lisansi nkeya mu Rwanda akeneye.

    Umuhango wo kumurika iyi modoka ya Mahindra XUV 3XO uje mu gihe Akagera Business Group yitegura kwizihiza imyaka 30 mu Rwanda.

    Gorajia yasoje agira ati “Twiyemeje gukorera mu Rwanda ndetse no gufasha Abanyarwanda. Ntituje gusa gushaka inyungu, dushyira imbere kuzana ibicuruzwa byuje ubuziranenge kandi duhagarara inyuma y’abakiliya bacu mu gihe cyose.’

    Iyi modoka kandi ifite uburyo buhanitse bwunganira umushoferi mu gutwara bwitwa ‘Level 2 Advanced Driver Assistance Systems (ADAS)’

    Mahindra XUV 3XO ikozwe n’ibiranga imodoka z’igiciro cyo hejuru, ku buryo bidasanzwe kuba wayibona ku giciro nk’icyayo

    Akagera Motors yamuritse imodoka nshya ya Mahindra XUV 3XO

    Imbere h’iyi modoka hakozwe mu buryo bugezweho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akagera-motors-yamuritse-imodoka-nshya-ya-mahindra-xuv-3xo

  • Ku myaka 42 yiga mu wa mbere 'secondaire': Inkuru ya Gumyusenge (Video) – #rwanda #RwOT

    Uyu munyeshuri utangaza benshi ubwo yari mu kiganiro na IGIHE yavuze ko nubwo yavuye mu ishuri yaje kwiyemeza kuzasubirayo, agize imyaka 35 abishyira mu bikorwa ahera mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza.

    Yagize ati ‘Mu 2000 kugira ngo mpagarike kwiga, nari mfite mukuru wanjye yari amaze kwiga mu mwaka wa nyuma w’amashuri abanza, ajya mu yisumbuye yiga umwaka wa mbere, awurangije iwacu mbona babuze ubushobozi bwo kumufasha ngo akomeze kwiga, mbonye byanze ndavuga nti ibyanze kuri mukuru wanjye ubu njyewe bizakunda, ubwo nigira inama yo kubireka ariko mbireka mvuga ngo ubwo ikibazo ari ubushobozi bw’ababyeyi njyewe nzisubiza ku ishuri.’

    Gumyusenge wakuze afite inzozi zo kuziga, yanafashije barumuna be kwiga kuko ubushobozi bw’ababyeyi bwari buke.

    Ati ‘Barumuna banjye ninza kureba uburyo bizemo ndaza gusanga atari imbaraga cyane z’ababyeyi, kuko naje kuza i Kigali negeranya ubushobozi abari baravuye mu ishuri ngenda mbafasha gusubira mu ishuri.’

    Gyumyusenge yakoze ibishoboka byose kugira abone ubushobozi binyuze mu mirimo itandukanye yagiye akora irimo kuba umukozi wo mu rugo, gucuruza ubunyobwa, amandazi n’amagi akabicuruza mu buryo bwo kubizinguza.

    Ati ‘Naje i Kigali nje gukora akazi ko mu rugo, nkora ahantu hagiye hatandukanye ndi kwegeranye ubushobozi mbona gutangira gufasha barumuna banjye, ariko ibyo nabishyizemo imbaraga cyane mu 2005 ubwo mama yari amaze kwitaba Imana kuko ni we wakoreraga urugo. Ibyo bimaze kuba nibwo nigiriye inama yo kuzana barumuna banjye ngo mbafashe biranampira.’

    Gyumusenge yakomeje avuga ko ‘Nagize ubushake bwo gusubira ku ishuri kuko igihe nigaga ntabwo nari umuswa, ikindi nari maze kugira abana batatu bari mu mashuri y’inshuke nkumva mfite ishyaka ryo kubafasha gusubiramo amasomo kuko barabizanaga nkabona biri mu Cyongereza, ikirenze byose cyatumye nsubirayo nshaka kugira uruhare mu burezi.’

    Gumyusenge yasubiye ku ishuri yarubatse ubushobozi kuko yari yarubatse inzu zo gukodesha ibyamufashaga kubona amafaranga buri kwezi, gusa yaje gukomwa mu nkokora no gutandukana n’umugore wa mbere.

    Ati ‘Mu muryango nta ngaruka byigeze bigira kubera ko nabanje kubaka ubushobozi, ntabwo nagiye ku ishuri ari ibintu nahubukiye, nateganyaga ko nindamuka ngeze ku rwego rw’uko umwana wanjye aziga ntibamwirukane ku ishuri, yanagera mu rugo ntagire ikibazo cyo kubura ibyo kurya kandi nanjye nkiga singire ikibazo cy’amafaranga y’ishuri nzagenda nkiga, usibye ko naje kugira imbogamizi z’uko umuryango wasenyutse ariko nagiye ku ishuri mbona ngeze ku rwego rwo kubikora.’

    ‘Ibi bintu kugira ngo mbishobore byansabye gukora cyane, kuko iyo abandi bari gusubiramo amasomo njyewe mba ndi gukora kandi kugeza ubu ntacyo byangiza ku myigire yanjye. Ubuzima butazigama ntabwo jya mbushobora iyo ibiraka byabuze rya ayo nazigamye.’

    Gumyusenge avuga ko ntacyo bimutwaye kuba yigana n’abana bato, cyane ko we azi icyo ashaka nubwo hari igihe abarimu batajya bemera ko ari umunyeshuri, bakumva ko hari ikindi cyamuzanye, ni mu gihe abamuca intege abagaya cyane.

    Yagize ati ‘Sindabona abantu bemeranya nanjye ko ndi umunyeshuri n’abarimu ntabwo bajya babyemera, bahora bambaza niba koko ndi umunyeshuri. Ubundi nta muntu wize waguca intege yaba afite ikibazo, abanca intege barahari ariko mpita ntekereza ko batize.’

    Gumyusenge ntiyinubira kwicarana mu ishuri rimwe n’abato

    Kwiga ntibimubuza kuzuza inshingano ze nk’umugabo akaba n’umubyeyi

    Gumyusenge yavuye mu ishuri ageze mu wa gatatu w’amashuri abanza, ariko akura afite inzozi zo kuzasubirayo

    Uyu mugabo w’imyaka 42 ntacyo bimutwaye kwigana n’abana bato


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ku-myaka-42-yiga-mu-wa-mbere-secondaire-inkuru-gumyusenge

  • Rayon Sports yasinyishije umukinnyi yavuze ko yabenze APR FC #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yamaze kwemeza ko yasinyishije umukinnyi wakiniraga AS Kigali, Ndayishimiye Didier amasezerano y’imyaka ibiri iri imbere.

    Uyu mukinnyi wasoje amasezerano ye muri AS Kigali akina ku ruhande rw’iburyo yugarira ariko akaba asanzwe akina mu kibuga hagati asatira ndetse n’inyuma y’umwataka.

    Rayon Sports ikaba yari yatangaje ko saa 12h00′ ifite itangazo rikomeye iri buze gutangaza, benshi bahise bagira amatsiko y’umukinnyi igiye gutangaza.

    Byarushijeho kubatera amatsiko nyuma yo gushyira amashusho ku mbuga nkoranyambaga zayo umuntu afite telefoni mu ntoki maze umuntu arahamagara harimo ikirango cya APR FC arakupa maze hahamagara harimo ikirango cya Rayon Sports ahita yitaba.

    Bibazaga umukinnyi waba uhakaniye APR FC agihitamo kujya muri Rayon Sports. Byavugwaga ko, Ndayishimiye Didier yari mu biganiro na APR FC ndetse ko ibiganiro byari bigeze kure.

    Byarangiye rero uyu mukinnyi ukiri muto yerekeje muri Rayon Sports aho agiye kuyifasha mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere.

    Ndayishimiye Didier yerekeje muri Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-yasinyishije-umukinnyi-yavuze-ko-yabenze-apr-fc.html

  • Uko kubabazwa mu rukundo byaviriyemo Ariel Wayz indirimbo yakunzwe bidasanzwe #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Ariel Wayz yavuze ko indirimbo ye yise ‘Your Love’ yayanditse ashingiye ku bihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari mu rukundo rwamubabazaga ariko akumva atabasha kuruvamo.

    Uyu muhanzikazi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yasobanuye ko iyi ndirimbo yaturutse ku nkuru y’ubuzima bwe bwite, mu gihe yari ari mu rukundo rwa mbere rwari rwarafashe indi ntera ariko rukamubera umutwaro.

    Yavuze ko icyo gihe yari mu rukundo ruzwi nka ‘toxic relationship’, aho umuntu aba ari kumubabaza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ariko agakomeza kumukunda kugeza aho yumva kumureka bidashoboka.

    Ariel Wayz yavuze ko umunsi umwe yisanze mu rugo arimo kurira kubera ibibazo byari bimaze kuba byinshi muri urwo rukundo, maze afata gitari atangira kwandika amagambo yashakaga kubwira uwo bari kumwe.

    Yagize ati ‘Ndabyibuka nari ndi mu rugo ndi kurira, hanyuma mfata guitar nshaka kwandika indirimbo yo kumubwiza ukuri, birangira niyandikiye za ‘ndagukunda, ndakwanga, nanga uburyo ngukunda, ku bw’urukundo rwawe nzakora buri kimwe cyose.”

    Ariel Wayz yavuze ko muri icyo gihe yumvaga yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo urwo rukundo rukomeze, nubwo rwari rumaze kumugiraho ingaruka zitari nziza.

    Icyakora, nyuma yaje gusobanukirwa ko akwiriye kubaho mu rukundo rumuha amahoro n’ibyishimo kurusha gukomeza kwihanganira ibimubabaza, ari na bwo bafashe umwanzuro wo gutandukana.

    Indirimbo Your Love yasohotse ku wa 10 Ukuboza 2021. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane muri muzika ya Ariel Wayz, aho kugeza ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 420 ku rubuga rwa YouTube.

    Ariel Wayz yavuze uko yababajwe n’urukundo

    Source : http://isimbi.rw/uko-kubabazwa-mu-rukundo-byaviriyemo-ariel-wayz-indirimbo-yakunzwe-bidasanzwe.html

  • I Huye hafunguwe sitasiyo y'iteganyagihe yatwaye miliyari 5 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni sitasiyo yatashywe ku wa 4 Kamena 2026, nyuma y’igihe imaze yubakwa mu Karere ka Huye, mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu wa Karubanda.

    Yubatswe binyuze muri gahunda yiswe SOFF (Systematic Observations Financing Facility) igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, kuzimenyera igihe, binyuze mu kunoza ikusanywa, itunganywa, no kuboneka kw’amakuru y’iteganyagihe no kuburira abaturage ibigiye kuba. Iyi gahunda ikorera mu bihugu 60 birimo n’u Rwanda.

    Umuyobozi ushinjwe ibikorwa byo gufata ibipimo, kubisesengura no kubibika mu buryo burambye mu Kigo cy’Igihugu cy’iteganyagihe (Meteo Rwanda), Dr. Iyakaremye Védaste, yabwiye IGIHE ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke, mu gihe sitasiyo zisanzwe zafataga kuri metero 10 gusa.

    Mu bipimo ifata harimo ubuhehere bw’umwuka, imiyaga, kwerekana ingano y’imvura iri mu bicu, ubushyuhe n’ibindi bitandukanye.

    Yagaragaje ko iyi sitasiyo izanye imikorere mishya, ndetse izajya inafata amakuru ku ntera ndende.

    Ati ”Iyi ije itandukanye na ziriya zindi twari dufite kuko zo zageraga kuri metero 10 z’ubutumburuke, mu gihe yo igera kuri kilometero 40 no ku murambararo wa kilometero 500 uvuye aho yubatse, ibizatuma yifashishwa n’ibihugu bitandukanye byo mu karere u Rwanda ruherereyemo, ndetse no ku Isi muri rusange.”

    Dr. Iyakaremye, yagaragaje ko iyi sitasiyo izongera ubwizerwe bw’amakuru y’iteganyagihe yatangagwa kuko izafatanya n’izisanzwe mu gihugu, bikarushaho gutanga amakuru yizewe.

    Yagaragaje ko ibipimo izajya ifata kandi bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo ibijyanye n’indege ku bakora ku kibuga cy’indege, kuko iyo sitasiyo ifite ubushobozi bwo gukusanya amakuru y’imimerere y’ikirere, kuko izamuka ikanarenga ikirere indege zigenderamo.

    Ibipimo byacyo bifatwa Saa Munani z’ijoro ndetse na Saa Munani z’amanywa. Bifatwa ku isaha imwe ku Isi hose, kugira ngo bihite bisaranganywa, noneho nibihuzwa, bihite bitanga isura y’ikirere ku Isi hose.

    Minisitiri w’Ibidukikikije Dr. Bernadette Arakwiye, yagaragaje ko iyi sitasiyo kuba iri mu Rwanda bikwiye gutanga umukoro wo kuyibungabunga kugira ngo ikomeze igirire umumaro abatuye aka karere iherereyemo ndetse na Afurika muri rusange.

    Ati ‘Iyi sitasiyo iri ku butaka bwacu, bityo dufite iyo nshingano yo kuyitaho tunakorera aka karere duturanye, ntabwo twirebaho gusa twe nk’u Rwanda, tugomba kuyitaho kugira ngo iduhe amakuru azifashishwa n’abatuye aka karere.’

    Kugeza ubu, iyi sitasiyo ibaye iya kabiri muri Afurika aho ije isanga indi yo muri Maroc.

    Byitezwe ko iyi sitasiyo izagira umumaro haba ku bashakashatsi, mu buhinzi no mu igenamigambi ry’igihe gito cyangwa ikirekire, ndetse mu gihe gito sitasiyo imaze ikora ikaba yaratangiye gutanga amakuru ku bihugu bituranye n’u Rwanada, kuko iyo ibipimo bifashwe bihita byohererezwa ibyo bihugu.

    Iyi sitasiyo yuzuye i Huye, ije kuba igisubizo mu bipimo cy’ikirere bifasha mu kunoza iteganyagihe

    Iyo ‘sensor’ izamuwe mu kirere igiye mu gipirizo ni uku izamuka

    Minisitiri w’Ibidukikije, Dr. Arakwiye Bernadette, yasabye ko iyi sitasiyo ifatwa neza kugira ngo igere ku ntego yayo

    Umuyobozi muri Meteo Rwanda, Dr. Iyakaremye Védaste, yavuze ko iyi sitasiyo ije ari ubupimiro bufite ubushobozi bwo gufata ibipimo biri hejuru cyane mu bilometero 40 by’ubutumburuke

    Iyi sitasiyo yatashywe, ibaye iya mbere mu Rwanda ifite ubushobozi buhanitse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-huye-hafunguwe-sitasiyo-y-iteganyagihe-yatwaye-miliyari-5-frw

  • Kayonza: Miliyoni 730 Frw zashowe mu nkunga nyunganizi ku bahinzi n'aborozi – #rwanda #RwOT

    Ku ikubitiro, iyi gahunda yatangiriye ku bahinzi n’aborozi 77 barimo abahinzi ku giti cyabo, amakoperative na kompanyi. Ku wa Kane tariki ya 4 Kamena 2026, aba mbere basinyanye amasezerano y’inkunga nyunganizi na Kilimo Trust iri kunyuzwamo ayo mafaranga.

    Iyi nkunga nyunganizi izakoreshwa mu kugura imashini zumisha umusaruro, kubaka ubuhunikiro bw’imyaka, hangari zo kumisha ibigori, imashini zihungura ibigori, harimo kandi ibikoresho byagenewe aborozi nk’imashini zishya ubwatsi, shitingi zagenewe gufata amazi n’ibindi byinshi.

    Mukamana Liliane ubarizwa muri Koperative Twunge ubumwe Ryamanyoni iherereye mu Murenge wa Murundi, yavuze ko bari bafite ikibazo cy’ubwanikiro buto bwatumye mu gihembwe cya 2026 A hangiritse umusaruro ugera kuri toni enye nyuma yo kugira umusaruro mwinshi uruta ubwanikiro bari bafite.

    Yavuze ko bazishyura miliyoni 14.5 Frw bahabwe inkunga nyunganizi y’izindi miliyoni 14.5 Frw zizakoreshwa mu kububakira ubwanikiro bugari buzatuma ibyo beza byose bibona aho byanikwa.

    Bahati Wenslas uhagarariye Agriface isanzwe igura umusaruro ikawutunganya, yavuze ko bakunze kugura umusaruro wo mu Karere ka Kayonza ariko bakaba bahuraga n’ikibazo cyo kubura uburyo bumisha umusaruro.

    Yavuze ko bagiye kunganirwa ku mashini yumisha umusaruro ifite agaciro ka miliyoni 109 Frw.

    Ati ‘Nkatwe dukora ibyo kurya bigaburirwa abana, bigomba gukorwa mu buryo bwumishijwe neza, ibyo kurya by’amatungo nabyo bikorwa cya gihe cy’imvura ku buryo kumisha imyaka byatubangamiraga cyane, twajyaga kuyumisha ahandi ugasanga biraduhenze cyane. Ubu tugiye kwitegura neza, tuzasarure twifitiye imashini yumisha izaba igisubizo kuri twe n’abahinzi benshi.”

    Umuyobozi wa Kilimo Trust Rwanda, Andrew Gashayija, yavuze ko bafatanya na Leta mu gushyira mu bikorwa inkunga nyunganizi iri gutangwa mu mishinga ya RDDP na KIIWP.

    Yavuze ko hashowemo miliyari 1.6 Frw aho abahinzi n’aborozi bazagira uruhare rwa miliyoni zirenga 800 Frw hanatangwe inkunga nyunganizi y’arenga miliyoni 730 Frw.

    Yavuze ko abazafata inkunga nyunganizi kuri gahunda yo kuhirira amatungo bazunganirwa kuri 60%, abagura imashini zisya ubwatsi bazunganirwa 50%, abagore n’urubyiruko bunganirwe ku kigero cya 70% mu gihe koperative zizunganirwa kuri 50%.

    Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko aya masezerano abahinzi n’aborozi basinye azabafasha mu gukemura ibibazo byari biri mu bihinzi n’ubworozi ku buryo bizatuma babasha kongera umukamo n’umusaruro.

    Ati ‘Ni amahirwe akomeye kandi aje kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bari basanzwe bakora. Turakomeza kubafasha gushyira mu bikorwa iyi mishinga kugira ngo ibyo bakora birusheho kugenda neza, abacikanwe rero hari andi mahirwe agiye kuza, turasaba abahinzi n’aborozi kuyabyaza umusaruro kandi n’uruhare rwa Leta rurahari.”

    Akarere ka Kayonza ni kamwe mu dukunze guhura n’ikibazo cy’izuba ryinshi rikazengereza abahinzi n’aborozi, kuri ubu Leta yagashoyemo amafaranga menshi mu bikorwa bitandukanye bigamije gufasha aba bahinzi n’aborozi.

    Abahagarariye abahinzi n’aborozi 77 nibo basinye aya masezerano

    Abahinzi n’aborozi 77 nibo basinye aya masezerano y’inkunga nyunganizi

    Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko iyi nkunga nyunganizi izabafasha gukemura byinshi mu bibazo byari biri mu bihinzi n’ubworozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-miliyoni-730-frw-zashowe-mu-nkunga-nyunganizi-ku-bahinzi-n-aborozi

  • Rayon Sports na APR FC mu ntambara yo kongerera amasezerano abakinnyi bayo b’inkingi za mwamba #rwanda #RwOT

    Nyumo y’uko umwaka w’imikino wa 2025-26 urangiye, ubu amakipe yo mu Rwanda arimo gushaka uko yiyubaka ariko ahereye ku bakinnyi bayo basoje amasezerano.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku makipe abiri akomeye yo mu Rwanda, Rayon Sports na APR FC.

    Mu nkuru ziheruka twababwiye abakinnyi bashobora gutandukana n’aya makipe, batazaba bakomezanya nayo umwaka w’imikino utaha.

    Reka twinjire mu bakinnyi bifuza kongererwa amasezerano ariko turibanda ku bakinnyi batarafata umwanzuro wo kongera gukina mu Rwanda.

    Duhereye muri Rayon Sports, yifuza kongerera amasezerano abakinnyi nka Kwizera Olivier, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Ganijuru Elie, Tshimanga Ramazani, Emery Bayisenge, Ndayishimiye Richard na Youssou Diagne.

    Muri aba bakinnyi hari bamwe babwiye Rayon Sports ko bafite andi makipe abifuza bagomba kubanza kumenya icyo ababwira nka Kwizera Olivier kimwe na Youssou Diagne.

    Hari kandi Ndayishimiye Richard na we ufite andi makipe amushaka ariko we akaba yiteguye gukomezanya na Rayon Sports mu gihe yaba itanga ari hejuru y’andi makipe yahaguma.

    Tshimanga Ramazani we icyo arimo gupfa na Rayon Sports ni umushahara aho ashaka uri hejuru y’uwo Rayon Sports ibona yatanga. Abandi bo biteguye kongera amasezerano.

    Ku ruhande rwa APR FC, abakinnyi ntashidikanywaho yifuza kongera amasezerano barimo Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Ruboneka Bosco, Niyomugabo Claude, Byiringiro Gilbert.

    Gusa muri aba bakinnyi, babiri barimo Niyigena Clement na Ruboneka Bosco basabye iyi kipe ko babaha umwanya bakabanza bakava mu ikipe y’igihugu Amavubi.

    Gusa ISIMBI yamenye amakuru ko uku kubitinza tinza bakirimo kureba iby’amakipe yo hanze abifuza bakaba bajya gukinayo.

    Niyigena Clement we biragoye ko yakongera amasezerano ni mu gihe na APR FC irimo gukora ibishoboka byose ngo imugumane.

    Kwizera Olivier afite amakipe amwifuza hanze y’u Rwanda

    Ndayishimiye Richard ategereje kumva icyo Rayon Sports imubwira akagereranya n’ibyo andi makipe amuha

    Youssou Diagne ntabwo aremera kongererwa amasezerano

    Niyigena Clement na Ruboneka Bosco bashobora kujya gukina hanze y’u Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-na-apr-fc-mu-ntambara-yo-kongerera-amasezerano-abakinnyi-bayo-b.html

  • Uko Tanzania na Uganda zanze gukina n’Amavubi i Kigali #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Stephen Constantine yavuze ko bagerageje kwegera ibihugu nka Tanzania na Uganda ngo bakinire i Kigali imikino ya gicuti bikanga.

    Ni nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Umupira w’Amaguru muri Maroc bumenyesheje FERWAFA ko kubera impamvu z’umutekano imikino ibiri Amavubi yagombaga gukinira mu Mujyi wa Marrakech bakina na Comoros tariki ya 6 Kamena na Tanzania tariki ya 9 Kamena itakibaye.

    Aha u Rwanda rwahise rushaka ibisubizo ari nabwo rwasabaga Tanzania na Uganda nazo zari muri uyu Mujyi ko zaza bagakinira i Kigali ariko ntibyakunda nk’uko umutoza Stephen Constantine yabisobanuye.

    Ati “Twagerageje gutegura imikino i Kigali, twegereye Tanzania, Uganda tuzisaba kuza. Uganda yavuze ko hari ibibazo bafite, Tanzania igiye kurekura abakinnyi ngo basubire mu makipe yabo.”

    Yakomeje avuga ko basanze amahitamo ari ukaguruka kwitoreza i Kigali ariko asanga ntacyo byabafasha.

    Ati “Amahitamo kwari ugusubira i Kigali tukitoza twenyine ariko dusanga kujya mu Misiri kwitorezayo biruta kutagira icyo ukora, ari byiza kuruta uko twajya mu rugo ntitugire icyo dukora.”

    Impamvu bahisemo kujya mu Misiri, yavuze ko ari uko ari mu nzira igaruka i Kigali kandi banahafite ubufasha.

    Ati “Ntekereza ko i Cairo ari mu nzira isubira mu Rwanda kuri twe. Dufite amahitamo yo kwitoreza hariya kandi hariya dufite abadufasha. “

    Yizeye ko bazahabona umukino wa gicuti, ngo ubaye ari mpuzamahanga byaba ari byiza ariko na none ngo abaye ari ikipe isanzwe nabyo ntacyo bitwaye.

    Mu gitondo cyo kuri uyu Kane tariki ya 4 Kamena 2026 nibwo Amavubi yahagurutse Marrakech yerekeza mu Misiri gukorerayo umwiherero uzasozwa tariki ya 11 Kamena 2026.

    Amavubi agiye gukorera umwiherero mu Misiri

    Source : http://isimbi.rw/uko-tanzania-na-uganda-zanze-gukina-n-amavubi-i-kigali.html

  • Inama ya Mobile World Congress yagombaga kubera i Kigali yasubitswe – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yagombaga kubera mu Rwanda kuva ku wa 16-18 Kamena 2026.

    Itangazo riyisubika ryashyizwe hanze na GSMA mu ntangiriro z’iki cyumweru. Rivuga ko ‘itariki nshya izamenyekanishwa mu gihe gikwiriye.’

    GSMA ntiyigeze itangaza impamvu y’iki cyemezo cyo gusubika iyi nama.

    Ntabwo ari ubwa mbere GSMA ifata icyemezo nk’iki kuko no mu 2024 yasubitse inama nk’iyi yagombaga kubera i Kigali, gusa yaje gusubukurwa mu 2025.

    Iyi nama ngarukamwaka ihuriza hamwe abayobozi ba za Leta, abashoramari n’impuguke mu ikoranabuhanga ngo baganire ku iterambere ry’itumanaho n’ikoranabuhanga muri Afurika.

    Iyi nama ifite umwihariko wo kwibanda ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo ikoranabuhanga mu by’imari n’itumanaho n’uburyo bwo guhanga ibishya muri Afurika n’ibindi bikorwa by’ikoranabuhanga.

    Inama ya Mobile World Congress yagombaga kubera i Kigali yasubitswe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inama-ya-mobile-world-congress-yagombaga-kubera-i-kigali-yasubitswe

  • Uko Rugaba yatahanye indaya agahura na nyina, yagiye gusengera muri ADEPR yasinze #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime nyarwanda, Rugaba yatangaje ko urugendo rwe rwo gucana ukubiri no gufata ku gasembuye mu buzima bwe rwatangiye umunsi yisanze yagiye gusengera mu idini rya ADEPR yanasinze mu buryo bukomeye.

    Rugaba Emmanuel wamamaye nka Rugaba, umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane muri filime y’uruhererekane ya ‘Papa Sava’, yahishuye ko inkovu z’ingaruka zo kubatwa n’inzoga mu buzima bwe bwo kuva mu bwana kugeza ku kwisanga yabuze ibitotsi mu gihe atigeze afata ku icupa ry’inzoga ndetse ibi byajyanaga no gukuza indi myitwarire idakwiye muri sosiyete.

    Mu kiganiro na ISIMBI, Rugaba yavuze ko umunsi yisanze mu rusengero yasinze ubwo yari yatumiwe n’inshuti ye yitwaga kuza kumubera umushyitsi ariko bigahurirana nuko n’ubundi yari yafashe ku nzoga akanga kwica gahunda akagenda yasinze, ari nawo munsi Imana yamuziye mu buzima ahita acika ku nzoga.

    Ati ‘Njyewe nta muntu wigeze umbwiriza ahubwo n’umukobwa w’inshuti yanjye witwa Nathalie wantumiye ngo tujyane gusenga njyenda nanasinze mu buryo bukomeye, tujya muri ADEPR tugezeyo nuko Imana yamfashe imbuza inzoga.’

    Uyu wakinnye muri filime zitandukanye zirimo ‘Inkomoko’, aho akinana n’abarimo Madederi, yakomeje kugaragaza ko nyuma yo gusoza iryo teraniro yahise atangira kumva ikintu kinjiye mu mubiri we cyatumaga yumva ko kongera kunywa inzoga bidakwiye nubwo mbere yari abyemerewe bijyanye n’imyimerere y’aho yakuriye.

    Ati ‘Kuva uwo munsi nahise numva muri njyewe ikintu cyinyinjiyemo noneho ntangira kumva nanze inzoga kandi mbere nari mbyemerewe ,mu idini ry’iwacu twanywaga inzoga mu birori bitandukanye twateguraga ,nkura ninywera kuri byeri ariko nyuma y’uwo munsi byarahindutse.’

    Uyu mugabo usanzwe unamenyerewe mu kuyobora ibirori by’ubukwe kandi aherutse guhishura ko ari gutegura iherezo ry’urugendo rwe muri sinema, ibintu bishobora gutungura benshi bamumenyereye muri uru ruganda.

    Rugaba yavuze uburyo yakijijwe

    Source : http://isimbi.rw/uko-rugaba-yatahanye-indaya-agahura-na-nyina-yagiye-gusengera-muri-adepr.html