Kuri uyu wa gatanu; Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko abanyeshuri 7,188 barimo gukorwaho iperereza ku gukopera ibizamini bya Leta bisoza amashuri.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana, mu kiganiro kihariye yagiranye na RBA aho yavuze ko hari ibimenyetso byatumye hakekwa ko bamwe mu banyeshuri batakoze ibizamini ku bwabo, ahubwo bakaba barakoresheje uburyo bwo gukopera.
Mu bimenyetso byagaragaye harimo kuba abanyeshuri bari mu byumba bimwe by'ibizamini baragiye basubiza ibibazo bimwe mu buryo busa cyane, ku buryo byateye amakenga ku buryo ibyo bisubizo byabonetse.
Umuyobozi w'Ikigo gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), Dr Bernard Bahati, yavuze ko uburyo abanyeshuri bicazwamo mu byumba by'ibizamini bugamije gukumira gukopera, kuko abana baturuka mu bigo bitandukanye bashyirwa hamwe.
Icyakora, yavuze ko hari aho byagaragaye ko nubwo abanyeshuri bari baturutse mu bigo bitandukanye, basubije ibibazo bimwe mu buryo bumwe.
Ati: 'Ibi bigaragaza ko harimo ukuboko kw'abarenze abana.'
Ibi bivuze ko NESA idakomeje kureba gusa ku banyeshuri bakekwaho gukopera, ahubwo iri no gukurikirana niba hari abandi bantu baba baragize uruhare mu gutuma ibyo bikorwa bishoboka.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko umunyeshuri uzagaragara ko yakopeye mu kizamini runaka azahanishwa zero muri icyo kizamini.
Nubwo hari ibyumba by'ibizamini byagaragayemo abanyeshuri benshi bakekwaho gukopera, Minisitiri yavuze ko kugeza ubu nta site y'ibizami yagaragaye ko yaba yarakorewemo ibikorwa byo gukopera ku rwego rw'ikigo cyose.
Iperereza kandi rishobora kugera ku barezi cyangwa abandi bantu bashinzwe uburezi, mu gihe hagaragaye ibimenyetso by'uko bagize uruhare mu gufasha abanyeshuri gukopera.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko umuntu uzagaragaraho kugira uruhare muri ibyo bikorwa atazafatwa nk'uwakoze ikosa risanzwe ry'uburezi, ahubwo ko bishobora gufatwa nk'icyaha gihanwa n'amategeko.
Ati abo bizagaragaraho 'bazahanwa n'amategeko.'
Source : https://flash.rw/2026/08/28/abarenga-7000-bakurikiranyweho-gukopera-mu-bizami-bya-leta/
Leave a Reply