REG yavuze ko uyu mushinga ukomeje kugenda neza, aho imirimo yihutishwa hagamijwe kugira ngo uru rugomero rutangire gutanga umusaruro mu gihe cyateganyijwe.
Nyabarongo II ni umwe mu mishinga minini y'ingufu u Rwanda rwagize, aho ruzatanga megawati 43,5 MW z'amashanyarazi nirumara kuzura.
Uru rugomero ruzaba ari rwo rwa mbere mu Rwanda ruzaba rwubatswe mu buryo bw'ikidendezi (dam), aho amazi yateganyirijwe ahantu hanini kugira ngo ajye yifashishwa mu gutanga amashanyarazi.
Rwitezweho kugira uruhare mu kongera ingufu z'amashanyarazi igihugu gifite, bityo rufashe mu gukomeza gahunda yo kwagura ibikorwa by'iterambere bishingiye ku ngufu zihagije kandi zizewe.
Amazi yo kuri uru rugomero azagira uruhare mu iterambere ry'uturere dutanu: Kamonyi, Muhanga, Gakenke, Nyabihu na Ngororero, aho azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.
Uretse gutanga amashanyarazi, biteganyijwe ko aya mazi azajya yifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi bwo mu mazi uhuza Intara y'Amajyaruguru n'Umujyi wa Kigali kuko hazirema ikiyaga gifite uburebure bwa kilometero 68.
Iki kiyaga kizaba gifite ubushobozi bwo kubika metero kibe miliyoni 800 z'amazi, kikazagira uruhare runini mu mirimo itandukanye, irimo kuhira imyaka, kurwanya imyuzure, gutanga amazi ndetse n'amashanyarazi.
REG yatangaje kandi ko hafi y'uru rugomero hateganyijwe ibikorwa bitandukanye by'iterambere birimo iby'ubukerarugendo, bikazafasha abaturage bo mu bice bizaba byegereye ikiyaga cyaho kubona andi mahirwe y'ubukungu.
Umushinga w'urugomero rwa Nyabarongo II wateganyirijwe miliyari 149,81 Frw.






Leave a Reply