Category: Uncategorized

  • Mitterrand yaba yamenye mbere abishe Habyarimana? – #rwanda #RwOT

    Indege yari itwaye Perezida Habyarimana na Cyprien Ntaryamira w’u Burundi yahanuwe mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994, ubwo bari bakubutse i Arusha muri Tanzania.

    Indege ya Habyarimana yahanuwe mu gihe Leta y’u Rwanda yari imaze igihe iri mu mishyikirano n’Ingabo zahoze ari iza RPA ndetse zaramaze no kohereza muri CND abasirikare 600 bari bacungiye umutekano abanyapolitike ba FPR bagombaga kujya muri Guverinoma ihuriweho.

    Muri ibyo bihe icyatekerezwaga ni ugushyiraho guverinoma ihuriweho yari gusiga abo muri FPR Inkotanyi binjiye mu butegetsi bw’u Rwanda, haba nshingamategeko na nyubahirizategeko, hakabaho no kuvanga ingabo zari iz’u Rwanda [Ex-FAR] na RPA.

    Gusa urupfu rwa Habyarimana rwakurikiwe no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye by’igihugu, ihitana abarenga miliyoni mu minsi 100 gusa.

    Inama y’Abaminisitiri y’u Bufaransa yateranye ku wa 22 Kamena 1994, yaganiriwemo ikibazo cy’u Rwanda igaragaza ko Mitterrand yumvaga ko Habyarimana ari we muntu rukumbi wageza u Rwanda kuri demokarasi. Ntiyifuzaga ko FPR yitaga iy’Abatutsi yagera ku butegetsi.

    Ati ‘Twahaye ubufasha guverinoma yemewe n’amategeko ariko tukabasaba kuganira n’inyeshyamba. Twagerageje guharanira ko habaho ubwumvikane hagati y’Abahutu n’Abatutsi binyuze mu biganiro bya Arusha. Amasezerano yagezweho yasaga n’ashimishije Abatutsi basaga n’abamaze kugera mu butegetsi, ariko ibikorwa byo kwica Perezida [Habyarimana] bishobora kuba byarakozwe n’intagondwa z’Abahutu.’

    Raporo y’ibanga y’Ikigo cy’Ubutasi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ivuga ko indege ya Habyarimana yahanuwe n’abasirikare b’intagorwa z’Abahutu bari biganjemo abarindaga umukuru w’igihugu, ikanagaragaza ko bari bafite imbunda 35 zihanura indege hamwe na missile 15 zakorewe mu Bufaransa na zo zashoboraga kwifashishwa muri iyo ‘opération.’

    Mu gitabo ‘Stepp’d in Blood: Akazu and The Architects of the Rwandan Genocide Against The Tutsi’, cy’umwanditsi akaba n’umunyamakuru w’inkuru zicukumbuye, Andrew Wallis, agaragazamo ko Habyarimana yishwe n’abari bafite ubwoba ko azabafata ku nda akabavana muri guverinoma kuko yari yabiteguje ari muri Tanzania.

    Ku wa Mbere wa Pasika, ni ukuvuga ku wa 4 Mata 1994, Perezida Habyarimana yahamagaye Enoch Ruhigira wari ukuriye ‘Cabinet’, amubwira ko agomba gutegura umuhango wo kurahiza abantu bashya bazaba bagize guverinoma kandi ko bagomba kuzaba ari abantu b’ingeri zitandukanye aho kuba abagize Akazu gusa.

    Iyi nkuru ntiyakiriwe neza n’abari basanzwe bagize Akazu ku buryo Wallis agaragaza ko bahise batumiza inama y’igitaraganya ndetse na Bagosora wari i Gisenyi akavayo atarwiyambitse, aho we na baramu ba Habyarimana n’abandi bari bakomeye mu gisirikare; muri iyo nama nta kindi cyigwagaho uretse uburyo bwo guhanura indege ya Habyarimana mu gihe izaba ivuye muri Tanzania.

    Mitterand we yavuze ko ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda zitagombaga kwishyira mu byago, ahubwo zagombaga gutabara ubuzima bw’abantu gusa.

    Nyamara ingabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda muri icyo gihe zajyaga ku rugamba mu bice bitandukanye by’igihugu zifatanya na Ex- FAR kurwana no gutanga amabwiriza ku rugamba.

    Opération Turquoise yari igizwe n’ingabo z’u Bufaransa zibarirwa mu 2500, zashyizwe mu gice cy’Amajyepfo y’u Burengerazuba, zagize uruhare mu guha inzira abasirikare n’Interahamwe basize bakoze Jenoside bahungira muri Zaire [RDC y’ubu] kandi babarekera intwaro bari bafite.

    Perezida Mitteranda muri Kamena 1994 yabwiye Inama y’Abaminisitiri y’u Bufaransa ko Habyarimana yishwe n’abahezanguni b’Abahutu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mitterrand-yamenye-mbere-uwishe-habyarimana

  • World Vision Rwanda yatanze miliyari 5 Frw zizateza imbere impunzi n'abazakiriye – #rwanda #RwOT

    Byabaye ku wa 02 Kamena 2026, mu Nkambi y’Impunzi ya Mugombwa, iherereye mu Karere ka Gisagara, binyuze mu mushinga wa Dukore Twigire ushyirwa mu bikorwa na World Vision Rwanda ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), ugaterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).

    Ni umushinga uzamara imyaka itatu, guhera muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2028, ukazagera ku ngo 2.133 zo mu Nkambi z’Impunzi za Mugombwa na Nyabiheke, aho abagenerwabikorwa 70% bazaba ari impunzi na ho 30% bakaba abaturage bo mu miryango y’abakiriye.

    Kuva umushinga watangira muri Nyakanga 2025, imiryango 234 imaze kubona inkunga zo kwikura mu bukene muri Mugombwa, aho umuryango umwe uhabwa 1.092.000 Frw yo gukora imishinga y’iterambere itandukanye nyuma yo guhabwa amahugurwa ku mikoreshereze y’imari no kumenya kwizigama, ndetse n’ibihumbi 100 Frw ku ruhande atabarwa mu gishoro atangwa mbere yo kwikenura umuryango witegura gutangira gukora.

    Ababimburiye abandi kugezwaho inkunga n’uyu mushinga, bavuze ko inkunga n’amahugurwa bahawe byabahinduriye ubuzima kandi biyumvamo gutakaza mu iterambere.

    Nyiramutuzo Elisabeth, umugore w’impunzi w’abana batanu, uba mu nkambi ya Mugombwa, ni umwe muri benshi bagezweho n’iyi nkunga.

    Yabwiye IGIHE ko mbere yari yarabuze icyo yakora ngo yinjize amafaranga n’igihe abitangiriye akajya acuruza ibintu bitarengeje ibihumbi 50 Frw, none ubu yatangije butiki imaze kumuhindurira ubuzima.

    Ati ‘Kera nkiba muri RDC, sinari nzi ko n’umugore ashobora gukora ngo yiteze imbere. Numvaga najya mpora nteze amaboko ku mugabo, ariko ubu mfite butiki, nunguka hagati y’ibihumbi 10 na 15 Frw mu cyumweru, nkunganira umugabo mu rugo, mu gihe mbere twaburaga n’ibiryo tukiririrwa igikoma gusa.”

    Niyomutuzo, yavuze ko nyuma yo kongera igishoro bigaragara, afite intego yo kugira ibicuruzwa byinshi azajya aranguza abandi, ashimangira ko ubu yumva yiteguye gukomeza kubaho n’iyo inkunga ya PAM ahabwa yahagarara.

    Tuyishimire Faustin wo mu Kagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, ubarirwa mu bakiriye impunzi, yavuze ko yari amaze imyaka itatu ari umushomeri nyuma yo kurangiza amashuri, ariko aho aherewe inkunga y’asaga miliyoni 1 Frw, byamufashije gutangiza ubucuruzi, ubu icyizere cyo gukira ni cyose.

    Ni nako biri ku bandi bagenerwabikorwa bashyizeho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya agamije kubafasha gukomeza kwiteza imbere, nyuma yo guhabwa ubumenyi binyuze muri uyu mushinga.

    Uwineza Alliance uyobora rimwe muri ayo matsinda rigizwe n’abanyamuryango 30 b’impunzi yavuze ko buri wese azigama nibura 500 Frw mu cyumweru, aho baba bafite intego y’uko buri munyamuryango asoza umwaka afite ihene ebyiri, ndetse amafaranga azigamwa agafasha abanyamuryango gutangiza cyangwa kwagura imishinga itandukanye nko kugura ifumbire yo guhingisha, kwagura ubucuruzi n’ibindi bahamya ko byamafashije kuzamura imibereho y’imiryango yabo.

    Umuyobozi wa World Vision Rwanda, Pauline Okumu, yavuze ko bishimira umusaruro uri gutangwa n’uyu mushinga, bishingiye ku byo babonye mu bikorwa by’abaturage bamaze kugeraho, avuga ko bitanga icyizere ko kubafasha kwigira biri kugerwaho.

    Ati ‘Biteye ishema kubona imishinga y’abaturage batewe inkunga. Ibyo tubona n’ibyo twumva biratwereka ko aho mugana ari heza. Ibi birahuza neza n’imirongo migari ya Leta ndetse n’icyerekezo cy’isi cya SDGs, ibishamangira ko koko nta we uri gusigara inyuma.’

    Yashimye EU yashyigikiye uyu mushinga mu buryo bw’amafaranga, ashimangira ko bahisemo neza kuwushyigikira.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yashimye abafatanyabikorwa bose bagize uruhare muri uyu mushinga, asaba abagenerwabikorwa gukoresha neza amahirwe bahawe no gukomeza gushyira imbere umuco wo kwizigama no kwihangira imirimo.

    Ati ‘Iyi gahunda ni inyunganizi mu rugamba rw’iterambere turimo rwo kwivana mu bukene. Ni na yo mpamvu ibi bibaha inshingano namwe yo gutera imbere nta rundi rwitwazo. Muhindure imyumvire nk’abigishijwe, kuko gukena no gukira ni mu mutwe.’

    Yasabye ababonye inkunga n’abayitegereje gushyiraho akabo na bo bakihuta mu iterambere, biha intego, ndetse banitabira gahunda za leta nko gutanga mituweli, gushyira abana mu mashuri n’ibindi byerekeza ku kwigira.

    Uretse mu Nkambi y’impunzi ya Mugombwa, uyu mushinga uzanagera mu nkambi za Kigeme muri Nyamagabe, Nyabiheke muri Gatsibo, ndetse n’iya Kiziba muri Karongi.

    Impunzi n’abazakiriye bakora imishinga itandukanye irimo n’ubukorikori

    Bamwe mu bafatanyabikorwa b’Umushinga Dukore Twigire bareba uko abagenerwabikorwa bakataje mu kwiteza imbere

    Abahawe inkunga biteguye kuyibyaza umusaruro bikura mu bukene

    Impunzi n’abazakiriye bari kwiteza imbere binyuze mu mishinga irimo n’ubworozi

    Nyiramuzo Elisabeth ashima umushinga Dukore Twigire wamukuye ku gishoro cy’ibihumbi 50 Frw acururiza hasi none ubu ageze kuri butiki ya miliyoni 1,5 Frw

    Tuyishimire Faustin utuye hanze y’inkambi uri mu babonye inkunga y’asaga 1 Frw, yavuze ko icyizere cy’ubuzima ari cyose nyuma yo kubona iyo nkunga

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mugombwa yavuze ko umurenge ayoboye wavuye ku baturage bihumbi 29 ugera ku bihumbi bisaga 40 nyuma yo kwakira impunzi, ubu bakaba babanye neza

    Umushinga Dukore Twigire wazamuriye abagenerwabikorwa ubushobozi mu buryo bwose

    Umushinga Dore Twigire ugamije iterambere ry’impunzi n’abazakiriye hirya no hino mu gihugu washowemo miliyari 5 Frw

    Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, Mugabe Innocent, yasabye impunzi n’abazakiriye gukomeza kubana neza banashyira imbaraga mu bikorwa bibateza imbere

    Umuyobozi wa HCR mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, Dr. Olivier Lompo, yashimye abafatanyabikorwa bose bafasha mu mibereho myiza y’impunzi

    Umuyobozi w’Umushinga Dukore Twigire muri World Vision Rwanda, Mubangizi Fred, yavuze ko biteze impinduka zigaragara mu bagenerwabikorwa ba wo

    Uwari ahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Vincent Laporte, na we yashimye u Rwanda rwakiriye impunzi rukanazishakira uko zibaho

    Visi Meya Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yasabye abahawe inkunga gukora banahindura imyumvire, kugira ngo bakomeze iterambere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/world-vision-rwanda-yatanze-miliyari-5-frw-zizateza-imbere-impunzi-n

  • Bahavu agiye gukorana na Zacu TV #rwanda #RwOT

    Kampani ya Bahafrica Entertainment Ltd, yashinzwe n’umukinnyi wa filime akaba n’umuvugabutumwa Usanase Bahavu Jeanette afatanyije n’umugabo we Fleury Legend, yinjiye mu bufatanye bushya na Zacu TV buzafasha bamwe mu bakunzi ba sinema nyarwanda kongera gukurikira ibikorwa byayo kuri televiziyo.

    Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 2 Kamena 2026 hagati ya Bahafrica Entertainment Ltd na Zacu Entertainment, ishinzwe ibikorwa bya Zacu TV. Fleury Legend ni we wayashyizeho umukono ahagarariye Bahafrica Entertainment, mu gihe ku ruhande rwa Zacu Entertainment hasinye Nsengumuremyi Valens.

    Amakuru yatangajwe na Zacu Entertainment agaragaza ko iyi televiziyo yishimiye kwakira ibikorwa bya Bahafrica Entertainment, imwe muri sosiyete zimaze kubaka izina rikomeye muri sinema nyarwanda. Ubuyobozi bwayo bwavuze ko ubufatanye nk’ubu bufite uruhare mu kuzamura urwego rw’imyidagaduro no guteza imbere ibihangano bikorerwa mu Rwanda.

    Fleury Legend yavuze ko amasezerano yasinywe azamara imyaka itatu, ariko ko atareba filime nshya bari gutunganya muri iki gihe. Yasobanuye ko yibanze ku bikorwa byamaze gukorwa kandi bikaba byaramaze gutambuka ku rubuga rwa YouTube rw’iyi sosiyete.

    Yagize ati ‘Izi ni filime twakoze mbere kandi zaramaze kugera ku bakunzi bacu banyuze kuri YouTube. Ni zo zizajya zitambuka kuri Zacu TV muri iyi myaka itatu.’

    Bahafrica Entertainment imaze imyaka igira uruhare rugaragara mu iterambere rya sinema nyarwanda. Mu bihangano byayo byakunzwe harimo Bad Choice, Impanga Series na Urukundo rw’Inzitane, byakurikiwe n’abatari bake ku mbuga zitandukanye.

    Bahavu Jeanette agiye gukorana na Zacu TV

    Source : http://isimbi.rw/bahavu-agiye-gukorana-na-zacu-tv.html

  • Perezida Macron yakiriye Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu musangiro (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Uyu musangiro wabaye nyuma yo gufungura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwahawe izina ‘Les Archives’.

    Ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi bimaze gukorwa na Perezida Macron kuva yajya ku buyobozi bw’u Bufaransa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi. Mu 2021, yari mu Rwanda yifatanya n’Abanyarwanda Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, anaboneraho gusaba imbabazi ku ruhare rw’igihugu cye mu bikorwa byagejeje ku kwicwa kw’Abatutsi.

    Uyu musangiro wari witabiriwe n’abantu batandukanye barimo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo; Nicolas Sarkozy wayoboye u Bufaransa. Harimo kandi Yonathan Arfi, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa.

    Perezida Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte ubwo bari bategereje Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame

    Perezida Kagame ubwo yakirwaga na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bahabwaga ikaze muri Elysée

    Madamu Louise Mushikiwabo ubwo yageraga muri Elysée yitabiriye uyu musangiro

    Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Abayahudi baba mu Bufaransa, Yonathan Arfi, ubwo yageraga mu Ngoro ya Perezida w’u Bufaransa yitabiriye uyu muhango

    Emmanuel Sarkozy n’umugore we Carla Bruni ubwo bari bageze muri Elysée

    Sarkozy ni umwe mu bagize uruhare mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-macron-yakiriye-kagame-na-madamu-mu-musangiro-amafoto

  • Kigali: Hakenewe meterokibe ibihumbi 65 z'amazi ku munsi ngo isaranganya ribe amateka – #rwanda #RwOT

    Ubusanzwe Umujyi wa Kigali ukenera amazi angana na meterokibe ibihumbi 210 ku munsi, ariko kuri ubu haboneka meterokibe ibihumbi 145 ku munsi. Bivuze ko hakiri icyuho cya meterokibe ibihumbi 65 ari nacyo gituma hakigaragara isaranganya ry’amazi muri uyu mujyi.

    Ku muturage wa Kanombe, Busanza, Karembure no mu bindi bice iyo bavuze ikibazo cy’isaranganya ry’amazi abyumva vuba bitewe n’uko muri iyi minsi amazi yatangiye kuba ikibazo n’impeshyi itari yatangira neza.

    Hari n’aho amazi agurishwa ku mavomo rusange yatangiye kuba imari ishyushye aho usanga abayagurisha bayakura ku giceri cya 20 Frw asanzweho ku ijerekani, bakayagurisha guhera kuri 300 Frw kuzamura bitewe n’uko aba akenewe n’abantu benshi nyamara.

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr Asaph Kabaasha, yabwiye IGIHE ko imwe mu mpamvu zituma abacunga amavomo rusange bagurisha amazi ku giciro kiri hejuru, ari uko hakigaragara isaranganwa ry’amazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bitewe n’icyuho cy’amazi adahagije.

    Yavuze ko hari imishinga minini bari gukoraho izatuma iki kibazo kiba amateka, abaturage bakabona amazi amasaha 24 kuri 24 nta kongera gusaranganwa.

    Ati ‘Mu Mujyi wa Kigali hari imishinga ya vuba vuba rwose dushaka kuba twarangije gukora ku buryo igomba kuzura bitarenze ukwezi kwa Cyenda. Hari nk’umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rw’amazi rwa Nzove, turateganya kongeraho meterokibe 20 bitarenze Nzeri, ibyo byo bigeze kure twamaze gusinyana amasezerano na rwiyemezamirimo uzabikora.”

    Dr. Kabaasha yavuze ko hari umushinga munini cyane w’igihe kirekire uzongera amazi angana na meterokibe 400 ku munsi, uzabafasha kongera amazi kugeza mu 2035. Yavuze ko uwo mushinga uzafata amazi ku rugomero rwa Nyabarongo II, hazavamo amazi azatanga amashanyarazi n’amazi bazaha abaturage.

    Ati ‘Hari undi mushinga wo kwagura uruganda rwa Karenge aho rusanzwe rutanga meterokibe ibihumbi 12, ariko turi kurwagura ku buryo ruzajya rutanga meterokibe ibihumbi 48, izigera ku bihumbi 36 zizazanwa muri Kigali, murumva ko rero mu minsi iri imbere isaranganywa ry’amazi rizaba amateka mu Mujyi wa Kigali.”

    Dr. Kabaasha yasabye Abanyarwanda kwirinda gusesagura amazi, kwirinda kwangiza ibikorwaremezo byayo ndetse no kutarebera abayiba, abasezeranya ko bari gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo buri wese abashe kugerwaho n’amazi meza.

    I Kigali hakenewe meterokibe ibihumbi 65 z’amazi ku munsi ngo isaranganya ribe amateka

    Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, Dr. Kabaasha yavuze ko bafite imishinga myinshi yitezweho kongera ingano y’amazi mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-hakenewe-meterokibe-ibihumbi-65-z-amazi-ku-munsi-ngo-isaranganya-ribe

  • Jenoside ni icyaha ndengakamere, si politiki- Dr. Biruta – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa Dr. Biruta yatangiye mu Karere ka Muhanga kuri uyu wa 2 Kamena 2026 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko, abari bahungiye i Kabgayi barenga 50.000.

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo imibiri irenga 12.000 yabashije kuboneka.

    Dr. Biruta yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi uretse abayikoresha nk’impamvu zo gupfobya, kuri ubu bidashidikanywaho ko ari umugambi mubisha wateguwe kandi ugashyirwa mu bikorwa na Leta yari iyobowe na Habyarimana Juvénal wari Perezida.

    Yahinyuzaga abakunze kuvuga ko ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana ari ryo ryayiteye, agaragaza ko ibyo ari ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyipfobya ndetse ari n’umugambi ugikomeje n’ababinyuza ku mbuga za internet bitwaje ko bari gukora politiki.

    Ati ‘Muzi inyangabirama zihora ku mbuga nkoranyambaga zikahakana zikanapfobya Jenoside ari na ko zikwirakwiza ingengabitekerezo yayo. Ntidukwiriye kudohoka mu guhangana na zo tubahakanira ko ibyo atari uburyo bwo gukora politiki bwemewe. Jenoside ni icyaha ndengakamere si uburyo busanzwe bwo gukora politiki.’

    Yasobanuye ko abapfobya barimo amahanga amwe n’amwe abikora nkana n’abandi bantu babikora atari uko bayobewe amakuru mpamo kuri Jenoside kuko ubu no kuyabona byoroshye, ariko kandi agaragaza ko ari inshingano za buri wese kutabirebera kuko no mu 1994 Abanyarwanda ari bo bafashe iya mbere mu kwishakamo ibisubizo.

    Muri icyo gikorwa cyo kwibuka, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri umunani irimo ine yakuwe mu Murenge wa Kiyumba yimuwe n’indi yashyinguwe mu cyubahiro bwa mbere yo muri Nyamabuye na Muhanga.

    Nduwayezu Venuste wari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo barimo n’ababyeyi be bombi, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 anejejwe no kuba hari uwagize ubutwari bwo kuvuga aho iyo imibiri y’abe iri.

    Ati ‘Turongera gusaba abantu bose bazi aho abacu bari kuhatubwira nubwo hashize imyaka 32. Njye ntabwo narinzi ko bigishoboka nyuma y’iyo myaka yose ariko byarashobotse kandi no ku bandi bagitegereje nka njye byashoboka kandi babyizere. […]. Turasaba abo bantu bose nk’uko Leta idushishikariza abantu gutanga amakuru, icyo dukeneye ni uko mwatwereka aho abantu bacu bari tukabashyingura mu cyubahiro.’

    Kuri uwo musozi wa Kabgayi Abatutsi bahahungiye bahizeye amakiriro nk’ahantu nyobokamana kuva ku itariki 11 Mata 1994, ariko ntibyabujije abicanyi kubiraramo bakajya bagenda babatoranyamo bamwe, bakajya kubicira ahandi harimo no ku mugezi wa Nyabarongo bakabajugunyamo.

    Ibyo byatumye ubwo Inkotanyi zahageraga ku itariki 2 Kamena 1994 zarabashije kuharokora abari hagati ya 10.000 na 15.000 bari basigaye mu barenga 50.000 bari barahahungiye.

    Urwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi ruruhukiyemo abarenga 12.000

    Imiryango ifite abayo bashyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kabgayi, yashyize indabo ku mva

    Abahagarariye Ingabo na Polisi bashyize indabo ku mva

    Imibiri umunani yushyinguwe mu cyubahiro

    Visi Perezida wa Sena, Nyirahabimana Solina ashyira indabo ku mva

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa yifatanyije n’abandi mu kwibuka ku nshuro ya 32 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Nduwayezu Venuste wari uhagarariye imiryango y’abashyinguye ababo, yavuze ko nyuma y’imyaka 32 anejejwe no kuba hari uwagize ubutwari bwo kuvuga aho bari

    Meya w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline yagaragaje umwihariko w’ubwicanyi bwakorewe i Kabgayi muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri w’Umutekano, Dr. Biruta Vincent, yavuze ko Jenoside ari icyaha ndengakamere atari uburyo busanzwe bwo gukora politiki

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jenoside-ni-icyaha-ndengakamere-si-politiki-dr-biruta

  • APR FC ni ikipe nziza – Mamadou Sy yakomoje ku myaka ibiri yayimazemo #rwanda #RwOT

    Rutahizamu ukomoka muri Mauritania watandukanye na APR FC, Mamadou Sy yavuze ko iyi ari ikipe nziza, ihora ishaka ibikombe ishyira umukinnyi ku gitutu.

    Mamadou Sy wari umaze imyaka ibiri akinira iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, ejo hashize ni bwo yahawe urupapuro rumwemerera kwerekeza ahandi.

    Mu kiganiro kigufi yahaye ikinyamakuru ISIMBI, Sy yavuze ko imyaka ibiri amaze muri APR FC yabonye ari ikipe ikomeye.

    Ati “APR FC ni ikipe nziza, ni ikipe nziza mu Rwanda. Ni ikipe itemera gutsindwa, ikipe ihora ishaka intsinzi, ikipe igushyira ku gitutu, kuyikinira ni icyubahiro gikomeye.”

    Yavuze ko atazibagirwa urukundo rw’abafana bamweretse, abakinnyi bagenzi be ko byari icyubahiro kwambara umukara n’unweru.

    Mu myaka ibiri yakiniye APR FC, yayifashije kwegukana ibikombe bitandatu birimo bibiri bya Shampiyona, bibiri by’Amahoro, Super Cup na Heroes Cup.

    Mamadou Sy yatandukanye na APR FC, avuga ko ari ikipe nziza

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-ni-ikipe-nziza-mamadou-sy-yakomoje-ku-myaka-ibiri-yayimazemo.html

  • Rayon Sports mu nzira zo gutandukana n’abakinnyi 10 #rwanda #RwOT

    Mu gihe umwaka w’imikino wa 2025-26 warangiye idatwaye igikombe na kimwe, Rayon Sports irimo gutekereza uburyo yakubaka ikipe ikomeye.

    Kubaka ikipe ikomeye izahangana ku ruhando rwa Afurika kuko yabonye itike iba iya kabiri muri Shampiyona, ni ukongeramo abakinnyi bakomeye bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino wa 2026-27.

    Ibi ariko bikagendana no kurekura abo ibona batayihaye umusaruro ikabasimbuza.

    Gusa mbere na mbere irimo gushaka kubanza kongerera amasezerano abakinnyi bayo ibona ko ikeneye barimo Kwizera Olivier, Tshimanga Ramazani, Ndayishimiye Richard bose barimo kuyibwira ko bafite andi makipe.

    Hari Ganijuru Elie, Nshimiyimana Emmanuel Kabange, Emery Bayisenge na Bigirimana Abedi.

    Mu bakinnyi iyi kipe yifuza kurekura barimo Abanyezamu babiri Ishimwe Patrick na Drissa Kouyate, Aziz Ben Dao, Bienvenu Joachim Vigninou, Yannick Bangala, Kitoko Likau Faustin, Fall Ngagne, Ishimwe Fiston na Iradukunda Pascal.

    Undi mukinnyi itabara ni Mugisha Didier, intizanyo bakuye muri Police FC kuko iyi kipe ishobora kumwisubiza.

    Source : http://isimbi.rw/rayon-sports-mu-nzira-zo-gutandukana-n-abakinnyi-10.html

  • Sénégal: Ishyaka rya Sonko ryikuye muri Guverinoma nshya nyuma yo kwirukanwa kwe #rwanda #RwOT

    Ishyaka Pastef ryahoze riyobowe na Ousmane Sonko ryatangaje ko ritazagira uruhare muri Guverinoma nshya ya Sénégal nyuma y’aho uyu munyapolitiki yirukaniwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe.

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Sonko yavuze ko yagiranye ibiganiro na Perezida Bassirou Diomaye Faye ku wa Mbere, ariko ko impande zombi zitabashije kumvikana ku ruhare rw’ishyaka Pastef mu buyobozi bw’igihugu mu minsi iri imbere.

    Sonko yavuze ko kubera ayo makimbirane, Pastef itazohereza abayihagararira muri Guverinoma nshya ndetse ko nta n’umwe mu bayoboke bayo uzaba ari minisitiri. Yongeyeho ko nubwo bimeze gutyo, bifurije abayobozi bashya kuzagera ku nshingano zabo.
    Aya makuru yamenyekanye mbere gato y’uko Minisitiri w’Intebe mushya, Ahmadou Al Aminou Lo, atangaza abagize Guverinoma nshya. Iyi guverinoma igizwe n’abaminisitiri 30, barimo bamwe bagumye mu myanya yabo, nka Minisitiri w’Imari Cheikh Diba ukomeje kuyobora ibikorwa by’ubukungu bw’igihugu.

    Impinduka zabaye muri Guverinoma ya Sénégal zije mu gihe igihugu kiri guhanganye n’ibibazo by’ubukungu n’umwenda munini, ndetse hakaba hakomeje ibiganiro hagati ya Dakar n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) ku buryo bushya bwo kubona inkunga n’inguzanyo. Abasesenguzi ba politiki bavuga ko icyemezo cya Sonko cyo gukura ishyaka rye muri Guverinoma gishobora kurushaho kongera ubushyamirane hagati ye na Perezida Faye, nyamara bombi bahoze ari abafatanyabikorwa ba hafi bagejeje ku ntsinzi y’amatora yabaye mu 2024.

    Nubwo Pastef ifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, kuba itakigaragara muri Guverinoma bishobora guhindura isura ya politiki ya Sénégal no gushyira ubutegetsi bwa Perezida Faye mu bihe bishya by’ibigeragezo, cyane cyane mu guhangana n’ibibazo by’ubukungu igihugu gifite muri iki gihe.

    Source : https://flash.rw/2026/06/02/senegal-ishyaka-rya-sonko-ryikuye-muri-guverinoma-nshya-nyuma-yo-kwirukanwa-kwe/

  • Minisitiri Nduhungirehe yasabye ko hashyirwa ingufu muri gahunda ziteza imbere ikoranabuhanga muri Afurika – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu nama y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yahuje Koreya y’Epfo na Afurika ku wa 1 Kamena 2026.

    Muri iyi nama u Rwanda rwagaragaje ko ubufatanye bwa Koreya y’Epfo na Afurika bushingiye ku nkingi z’iterambere n’ubufatanye bujyana n’icyerekezo 2063 Afurika yihaye.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu gushyira mu bikorwa imishinga iteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika no guhanga ibishya by’umwihariko bigenewe urubyiruko.

    Yanagaragaje ko ubwenge buhangano (AI) bwagira uruhare mu iterambere rya Afurika rishyigikiwe n’ubufatanye mu guteza imbere ubumenyi bw’abaturage no guhanga ibishya.

    U Rwanda kandi rwashimye ibiganiro bya Koreya na Afurika ku byerekeye amabuye y’agaciro, rusaba ko habaho uburyo bunoze bwo kuyongerera agaciro bushyigikira ishyirwaho ry’inganda, guhanahana ikoranabuhanga, kongerera agaciro amabuye imbere muri Afurika no guhanga imirimo.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hakenewe ubufatanye bwisumbuye mu buhinzi bugezweho kandi burengera ibidukikije, kwihaza mu biribwa, ubuvuzi n’ibyerekeye gukorera imiti n’inkingo muri Afurika.

    U Rwanda rwashimangiye umuhate waryo mu gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro muri Afurika no muri Loni, runashima ubufasha bwa Koreya y’Epfo muri gahunda za Afurika zigamije amahoro n’umutekano.

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Koreya y’Epfo ifatanya na Afurika mu bikorwa byinshi bigamije iterambere

    Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko Afurika ikeneye gutezwa imbere mu ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nduhungirehe-yasabye-ko-hashyirwa-ingufu-muri-gahunda-ziteza-imbere