Hyguette na Cynthia bifuza gutaramira Amerika na Canada basohoye indirimbo nshya #rwanda #RwOT

Written by

in

Abaramyi b’impanga Hyguette na Cynthia bongeye kugaruka mu muziki wa Gospel n’indirimbo nshya bise Nyuzura, igamije guhumuriza abantu no kubibutsa ko Imana itajya itererana uyizera, nubwo yaba ari mu bihe bikomeye.

Aba bakobwa bavuga ko ubutumwa bukubiye muri 'Nyuzura' ari ugukomeza abantu banyura mu bihe bitandukanye by’ubuzima, bakabibutsa gukomeza kwizera Imana no kutagira ubwoba kuko Imana ihorana n’abayiringira.

'Nyuzura' ije ikurikira indirimbo yabo 'Ibihe', na yo yari igamije guhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.

Hyguette na Cynthia bavuga ko kimwe mu byabashimishije cyane nyuma yo gusohora 'Ibihe' ari ubutumwa bakiriye buturuka ku bantu bababwiye ko indirimbo yabagiriye akamaro, bamwe bakagarukira Imana abandi bakihana.

Kuri bo, ibyo byabaye ikimenyetso cy’uko ubutumwa banyuza mu muziki bugera ku mitima y’abantu, ari na byo bibatera imbaraga zo gukomeza gukora ibihangano byubaka.

Nubwo ari abahanzi bakiri bato, Hyguette na Cynthia bavuga ko igikomeje kubatangaza cyane ari uburyo abantu bakomeje kubakunda no kubashyigikira.

Bati 'Uburyo abantu badukunze bagakomeza kutwereka ko turi kumwe na bo.”

Mu bihugu bifuza kuzakoreramo ibitaramo harimo Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko ari ho bavuga ko bafite abantu benshi babakurikira.

Mbere ya 'Nyuzura', aba bakobwa bari bamaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo 'Ni Wowe', 'Jehova', 'Waratwibutse', 'Iherezo', 'Wera', 'Amen' na 'Ibihe.'

Mu 2024 ni bwo batangiye urugendo rwabo mu muziki nk’abahanzi bigenga, batangirana na 'Ni Wowe.' Babarizwa muri MPA Music (Mpayana World) iyobowe na Ishimwe Mpayana Claude.

Nyuma ya 'Nyuzura', aba bahanzi bafite gahunda yo gukomeza gukora ibindi bihangano, gutegura album yabo ya mbere no gukora ibitaramo, bakomeza gukoresha impano yabo mu kugeza ku bantu ubutumwa bw’ihumure n’icyizere muri Kristo.

Hyguette na Cynthia basohoye indirimbo nshya

Source : http://isimbi.rw/hyguette-na-cynthia-bifuza-gutaramira-amerika-na-canada-basohoye-indirimbo.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *