Musanze: Yashatse gutema Umupolisi, araraswa ahasiga ubuzima – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ibi byabereye mu Murenge wa Musanze, Akagari ka Garuka, Umudugudu wa Gapfuro mu masaha ashyira Saa Tatu z'Ijoro zo ku wa 26 Kanama 2026.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu muhungu wa Munyamashuri witwa Irakoze Félix w'imyaka 22 akunze gukekwaho ibikorwa by'ubujura bikomeye, nko gupfumura inzu no gukomeretsa, ndetse mu minsi ishize yatorotse ubutabera akoresheje amazina y'undi muntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musanze, Twizerimana Clement mu kiganiro na IGIHE yahamije aya makuru.

Ati 'Amakuru y'iraswa rya Munyamashuri tukiyamenya twahise tuhagera. Ndetse umuhungu we washakishwaga kugeza ubu ntarafatwa.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko uyu mugabo yarashwe nyuma yo gushaka gutema umupolisi wari mu kazi.

Ati “Ubwo inzego zari zije gufata uyu Felix Irakoze umubyeyi we yasohokanye umupanga agamije kurwanya inzego z'umutekano ndetse yitotomba avuga ko nta wakwinjira mu rugo rwe.”

Yakomeje ati 'Polisi yamwibwiye ariko ntiyumva akomeza kuyisagararira, irasa mu kirere ntiyumva, akomeza gusatira umupolisi ashaka kumutema araraswa arapfa.'

Umurambo wa Munyamashuri wajyanwe ku Bitaro bya Ruhengeri.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-yashatse-gutema-umupolisi-araraswa-ahasiga-ubuzima

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *