Category: Uncategorized

  • Rai yo muri Kenya yitezweho kongera isukari u Rwanda rukenera – #rwanda #RwOT

    Ibyo byagarutsweho ku itariki 9 Kamena 2026 ubwo Minisitiri Sebahizi yagaragarizaga Abadepite ibikubiye muri politiki y’inganda y’imyaka 10 yatangiye mu 2024-2034.

    Abadepite bagaragaje impungenge ku buryo igihugu gikomeje kwishingikiriza ku isukari ituruka mu mahanga kuko ari yo nyinshi ugereranyije n’ikorerwa imbere mu gihugu kandi igatwara amafaranga menshi, mu gihe mu Rwanda hari uruganda rwa Kabuye ruyikora ndetse n’ahashobora guhingwa ibindi bisheke hahari.

    Minisitiri Sebahizi yagaragaje ko Uruganda rwa Kabuye rwigeze gukora hafi 50% by’isukari ikenerwa mu Rwanda ku mwaka ariko ko ubwiyongere bw’iyo Igihugu gikeneye n’uko ahakomoka ibisheke hatariyongera byatumye ibyo bipimo bigabanyuka.

    Ati ‘Uruganda rwa Kabuye rukora isukari mu myaka rumaze, aho ruhinga ibisheke ntihigeze hiyongera. Nyamara isukari ikenerwa ku isoko ry’u Rwanda yo igenda yiyongera bigatuma ubushobozi bwo guhaza isoko bugenda bugabanyuka. Rwigeze gukora 45% by’isukari ikenewe mu Rwanda, ariko abakenera isukari babaye benshi, ubwo bushobozi bugenda bugabanuka ariko si uko rwakoze bike.’

    Yasobanuye ko ubwiyongere bw’inganda, cyane cyane izitunganya ibiribwa n’ibinyobwa, buri mu byagize uruhare mu kongera isukari ikenerwa mu Rwanda, bigatuma itumizwa mu mahanga yiyongera kandi n’ingo ziyikoresha zigenda ziba nyinshi.

    Minisitiri Sebahizi yakomeje agaragaza ko Uruganda rwa Kabuye n’ubundi umasaruro rutunganya utakomeza guhangwa amaso mu buryo bwo kuwongera ngo ugere ku kigero Igihugu gikeneye, ahubwo ko Leta ifite gahunda yo gushaka undi mushoramari.

    Ati ‘Dushaka kongeraho undi mushoramari, bishobotse bakaba babiri cyangwa batatu. Umwe mu bashoramari turi kugerageza gukorana na bo ni Uruganda rwa Rai rw’Abanya-Kenya. Ruzagirana amasezerano na Leta y’u Rwanda ruhinge ibisheke ku butaka tuzabereka, hanyuma rudusezeranye ko bazatanga umusaruro wahaza 50% by’isukari dukenera.’

    Icyakora Minisitiri Sebahizi yavuze ko ibyo bitazakorwa ako kanya kuko bizafata imyaka igera kuri ine kugira ngo uwo musaruro uboneke.

    Ikindi yagaragaje ni uko isukari ari imwe mu bicuruzwa Igihugu gitumiza hanze ku bwinshi nyuma y’ibikomoka kuri peteroli, bigatwara amafaranga menshi.

    Nubwo rukora isukari nke ugereranyije n’isoko ryo mu Rwanda, Uruganda rwa Kabuye rwongereye umusaruro mu myaka itatu ishize kuko mu 2023/2024 rwatunganyije toni 5.907 z’isukari mu 2024/2025 rutunganya toni 9.640.

    Ni mu gihe mu 2025/2026 rwakoze toni 10.014. Gusa uwo musaruro uracyari hasi kuko ubarirwa mu 10% by’isukari ikenerwa mu Rwanda, bigatuma itumizwa mu mahanga ikomeza kuba nyinshi.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko mu 2025 u Rwanda rwatumije mu mahanga toni 195.610 z’isukari ifite agaciro ka miliyoni 145 z’Amadolari ya Amerika. Ibyo byagabanutse ugereranyije na 2024 aho rwari rwatumije toni 308.000 zifite agaciro ka miliyoni 238 z’Amadolari.

    Umusaruro w’isukari ikorerwa mu Rwanda ugiye kugezwa kuri 50% by’ikenewe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-cya-rai-cyo-muri-kenya-mu-byitezweho-kongera-isukari-u-rwanda-rukenera

  • Yabuze nyina, se atangira kumusambanya – Inkuru iri muri filime nshya ya Kecapu #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Mukazayire Djalia uzwi nka Kecapu yashyize hanze filime nshya yise ‘Inkuru Yanjye’, igaragaza zimwe mu ngaruka z’ihohoterwa rikorerwa abana n’ibibazo bikomeye bamwe banyuramo mu miryango yabo ariko ntibivugwe muri sosiyete.

    Iyi filime ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa ubayeho mu muryango urimo amakimbirane n’ihohoterwa, aho ahura n’ibigeragezo bikomeye birimo guhozwa ku nkeke n’abo yagakwiye kubona nk’abamurinda.

    Ni inkuru igaragaza ubuzima bubabaje abana bamwe banyuramo nyuma yo kubura ababyeyi ndetse n’uwo asigaranye akabura umusanzu wabo mu buzima bwa buri munsi.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Kecapu yavuze ko yahisemo gukora iyi filime agamije gutanga ubutumwa ku bibazo bikunze guhishwa cyangwa bikagirwa ibanga muri sosiyete nyarwanda no mu yindi miryango itandukanye.

    Yagize ati “Hari abana benshi babaho bafite intimba n’ibikomere byo mu mutima ariko ntibabone uwo babibwira. Twifuje kugaragaza ubu buzima kugira ngo abantu barusheho kubyumva no gushaka ibisubizo.”

    Uyu mukinnyi yavuze ko imwe mu mpamvu zamuhaye imbaraga zo gukora iyi filime ari amateka y’ubuzima bwe bwite, kuko na we yakuze ahura n’ibikomere byo kubura umubyeyi akiri muto.

    Kecapu yabuze umubyeyi afite imyaka irindwi y’amavuko, ibintu avuga ko byamusigiye amasomo menshi ku buzima ndetse bikamufasha kumva neza ububabare abana bamwe bahura na bwo.

    Nubwo filime yubakiye ku nkuru y’uruhurirane rw’ibibazo bikomeye, ifite ubutumwa bwo gukomeza icyizere no gushishikariza abantu gutabara no gutega amatwi abana bahura n’ihohoterwa cyangwa ubuzima bubakomereye.

    Filime ‘Inkuru Yanjye’ yamaze kujya kuri shene ya YouTube ya Kecapu TV Show.

    Kecapu yasohoye filime nshya

    Source : http://isimbi.rw/yabuze-nyina-se-atangira-kumusambanya-inkuru-iri-muri-filime-nshya-ya-kecapu.html

  • Batatu bugariraga basohotse muri Rayon Sport #rwanda #RwOT

    Ikipe ya Rayon Sports Football Club yamaze gutandukana naba myugariro bayo batatu barimo Umunya Senegal Youssou Diagne wari kapiteni wayo, Ramazani Tchimanga Tshilembi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’umunyarwanda Emery Bayisenge bose bari basoje amasezerano.

    Ramazani Tchimanga Tshilembi yatandukanye na Gikundiro
    Bayisenge Emery yatandukanye na Rayon sport

     

    Diagne wari kapiteni a Rayon sport yayisohotsemo

     

    Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa Rayon Sports, Bwana Gakwaya Olivier yavuze ko ibiganiro byahuje ubuyobozi n’aba basore byo kongera amasezerano bitigeze bigenda neza bityo ikipe yahise yihutira gushaka ibindi bisubizo kugirango yitegure imikino ya CECAFA Kagame Cup izabera i Kigali

    Gakwaya Olivier yashimangiye ko iyi kipe ya Rayon Sports izakoresha ba myugariro babiri kuri burimwanya kandi ko kugeza ubu bamaze kuboneka kuko ikipe ifite Nshimiyimana Emmanuel Kabange na Obed Uwumukiza kuri kabiri mugihe kuri gatatu hari Elie Ganijuru wamaze kongera amasezerano ndetse akazafatanya na Fabrice kuri urwo ruhande

    Mumutima w’ubwugarizi Gakwaya Olivier yavuze ko bazakoresha abakinnyi bane barimo batatu bashya aribo, Nshuti Didier wavuye muri Gorilla Football Club, Matumona Wakonda Kanda Abbel wavuye mu Amagaju, Charles Tchouplaou umunya Chad wavuye muri Casric Stars ikina ikiciro cya kabiri muri Afurika y’Epfo basanga umunyarwanda Rushema Chris we uyisanzwemo

    Source : https://flash.rw/2026/06/10/batatu-bugariraga-basohotse-muri-rayon-sport/

  • Intambara ya Israel na Hezbollah ikomeje guhitana abatari bake, aho abasaga 3,600 bamaze gupfa i Lebanon #rwanda #RwOT

    Mu gihe amahanga yakomeje guhamagarira impande zombi zihanganye mu Burasirazuba bwo hagati guhagarika imirwano, igihugu cya Lebanon gikomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’intambara iri hagati ya Israel n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran. Imibare iheruka gutangazwa na Minisiteri y’Ubuzima muri Lebanon igaragaza ko abantu 3600 bamaze kwicwa naho abagera kuri 11321 barakomeretse kuva imirwano yongeye gukaza umurego ku wa 2 Werurwe 2026.

    Iyi mibare igaragaza ubukana bw’iyi ntambara imaze amezi arenga atatu, ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’ubutabazi, ubukungu ndetse n’umutekano muri Lebanon no mu karere kose k’Uburasirazuba bwo hagati. Ku wa kabiri, abaturage benshi batuye mu mujyi wa Tyre mu majyepfo ya Lebanon bongeye guhunga ingo zabo nyuma y’uko igisirikare cya Israel (IDF) gitangaje ko hari ibice bigomba kwimurwamo abaturage mbere y’uko ibitero biteganyijwe bitangira.

    Amashusho yafashwe hafi y’agace ka Aabbasiyyeh, kari mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Tyre, yagaragaje umwotsi n’umukungugu mwinshi wazamutse nyuma y’igitero cy’indege cya Israel. Aya mashusho yemejwe n’abasesenguzi bakoresheje amashusho ya satellite bagaragaza ko yafatiwe hafi y’ishuri ryo muri ako gace.

    Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon yatangaje ko igitero kimwe cyagabwe muri Tyre cyahitanye nibura abantu umunani ndetse kigakomeretsa abarenga 30, nubwo imibare yari igikomeza gukusanywa kugeza igihe twari turi gutunganya iyi nkuru.

    Abaturage benshi bavuga ko ubuzima bwahindutse kubera guhora mu buhungiro budashira. Hari imiryango imaze kwimurwa inshuro eshanu cyangwa zirenga kuva iyi ntambara yatangira, ibintu byashyize abaturage mu buzima bugoye cyane. Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ahangayikishijwe n’ukwiyongera kw’imirwano muri aka karere. Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yasabye ko ibitero byose bihagarara ako kanya, anasaba ko amasezerano y’agahenge hagati ya Israel na Lebanon, Israel na Iran ndetse n’ayahujwe na Gaza yubahirizwa byuzuye. Yavuze ko nta gisubizo cya gisirikare gishobora kurangiza ibibazo byo mu Burasirazuba bwo hagati, ahubwo ko ibiganiro bya dipolomasi ari byo byonyine bishobora kuzana amahoro arambye.

    Ibi yabivuze mu gihe impungenge zikomeje kwiyngera zuko intambara ishobora kongera gukwirakwira mu karere kose nyuma y’igihe gito impande zombi zari zemeye ko habaho agahenge. Nubwo hari ibiganiro byinshi by’amahoro bimaze igihe bikorwa, amasezerano menshi y’agahenge burya ntabwo akunze kubahirizwa.

    Muri Lebanon, amasezerano y’agahenge yatangajwe ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko Hezbollah yayamaganye ivuga ko atubahiriza inyungu zayo. Kurundi ruhande, Israel nayo yakomeje ibikorwa bya gisirikare mu bice bimwe byo mu majyepfo ya Lebanon. Hagati ya Iran na Israel, impande zombi zari zemeye guhagarika ibitero muri Mata 2026 nyuma y’intambara yamaze amezi arenga atatu. Gusa ku Cyumweru gishyize impande zombi zongeye guhererekanya ibisasu mbere y’uko zongera kwemera guhagarika imirwano ku wa Mbere.

    Muri Gaza na ho, ubwo imirwano ikomeye yahagaze Ukwakira 2025, amakimbirane hagati ya Israel na Hamas aracyagaragara rimwe na rimwe, bikaba byaratumye abantu benshi bakomeza guhitanwa n’ibitero.

    KImwe mu bibazo bikomeye byagaragaye muri iyi ntambara ni uko ibikorwa remezo by’ubuzima bikomeje kwibasirwa. Raporo zitandukanye zigaragaza ko mu cyumweru kimwe gusa, ibitaro bitatu byo mu majyepfo ya Lebanon byagabweho ibitero, bigahitana abantu icyenda ndetse bigakomeretsa abarenga 150, benshi muri bo bakaba ari abaganga n’abaforomo.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryamaganye ibi bitero, rivuga ko byatumye abaturage benshi batabona serivisi z’ubuvuzi kandi bikongera umubare w’abahitanwa n’ibikomere by’intambara. Minisiteri y’Ubuzima ya Lebanon ivuga ko kuva iyi intambara yatangira, abarenga 130 bakoraga mu rwego rw’ubuzima bamaze gupfa, naho amavuriro, ibitaro n’imodoka zitwara indembe birenga 160 byarangiritse bitewe n’ingaruka zibi bitero.

    Imibare y’Umuryango w’Abibumbye igaragaza ko abarenga miliyoni 1.2 z’Abanyalebanoni bamaze kuva mu byabo kubera intambara. Ni umubare munini cyane ugereranyije n’abaturage b’icyo gihugu.

    Kubera kwimurwa kw’abaturage, ikibazo cy’inzara nacyo gikomeje gufata indi ntera. ONU ivuga ko abantu basaga 1.24 bashobora guhura n’inzara ikabije hagati y’uyu mwaka n’amezi ari imbere niba imirwano ikomeje.

    Kubera iyo mpamvu, Umuryango w’Abibumbye watangaje ko umubare w’amafaranga basabwa yikubye kabiri yo gufasha Lebanon, aho yageza kuri miliyoni 639.9 z’amadorali ya Amerika ngo afashe abaturage bahuye n’ingaruka z’intambara. yi ntambara ntiyahinduye gusa ubuzima bw’abaturage, ahubwo yanahinduye imiterere ya politiki y’akarere. Mu ntangiriro zayo, Perezida Donald Trump na Minisitiri w’Intebe wa Israel Benjamin Netanyahu bari bizeye ko igitutu cya gisirikare cyari gutuma Iran ihindura ubutegetsi cyangwa igacika intege burundu.

    Nyamara uko iminsi yagiye ishira, ibintu byafashe indi ntera. Nubwo abayobozi bakomeye ba Iran bishwe muri iyi ntambara, ubuyobozi bushya bwaje gusimbura abaguye mu mirwano bwakomeje kwerekana ko butazava ku murongo wa politiki wari usanzweho.

    Abasesengeuzi bavuga ko uburyo Iran yakomeje kugira uruhare mu guhungabanya ubwikorezi bwo mu Nyanja ya Hormuz bwatumye yongera kugira ijambo rikomeye mu karere, nubwo yari yahuye n’ibihombo byinshi.

    Ibi byatumye ibihugu byinshi byo mu karere ka Gulf nka UAE na bamwe mu bihugu bituranye na byo bihura n’ingaruka z’ubukungu, kubera ihungabana ry’ubucuruzi n’ubwikorezi mpuzamahanga. Nubwo impande zose zikomeje kuvuga ko zishyigikiye ibiganiro by’amahoro, ibikorwa bya gisirikare bikomeje kugaragara buri munsi bituma benshi bibaza niba amahoro arambye ashoboka mu gihe cya vuba.

    Abasesenguzi ba politiki mpuzamahanga bavuga ko uko intambara imara igihe kinini, ari ko biba bigoye kuyihagarika kuko buri ruhande rugenda rwiyumvamo ko rugomba kurwana kugira ngo rugere ku nyungu zarwo. Ku rundi ruhande, abaturage ba Lebanon ni bo bakomeje kwishyura igiciro kinini kurusha abandi. Buri munsi hari abatakaza ubuzima, abandi bagasiga ingo zabo, mu gihe ubukungu bw’igihugu bukomeje gusenyuka.

    Mu gihe amahanga akomeje guhamagarira impande zose kwitabira inzira y’ibiganiro, amaso y’Isi yose akomeje kureba niba agahenge kazubahirizwa cyangwa niba aka Karere kazakomeza kwinjira mu yindi ntambara ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bw’Isi yose.

    Intambara ya Israel na Hezbollah ikomeje guhitana abatari bake, aho abasaga 3,600 bamaze gupfa i Lebanon

    Source : https://kasukumedia.com/intambara-ya-israel-na-hezbollah-ikomeje-guhitana-abatari-bake-aho-abasaga-3600-bamaze-gupfa-i-lebanon/

  • Bamporiki yerekanye akababaro yatewe n’urupfu rwa Langwida #rwanda #RwOT

    Bamporiki Edouard yagerageje ko yababajwe n’urupfu rwa Langwida bahoze bakinana mu ikinamico Urunana mu gihe cyatambutse.

    Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kamena 2026, uyu wahoze muri guverinoma yavuze ko uyu mubyeyi yamufashije byinshi birimo no kumwigisha inyigisho zitandukanye.

    Ati “Urupfu we! Mama uyu, twasangiye inganzo kuva 2002 Mashirika, i Nyarurembo, wabaye Mama muri rya kote rirerire “Long coat film” twazengurukanye igihugu dutanga ubutumwa inganzo yagizwe ingobyi!”

    “Wansanganije ingishywa ku rugerero ab’ingenzi banze kugemura! Ruhuka waruhuye imbaga.”

    Mu gitondo cyo ku munsi w’ejo tariki 07 Kamena 2026, nibwo hamenyekanye inkuru y’uko uyu mubyeyi yitabye Imana ku myaka 64 y’amavuko azize uburwayi.

    Urupfu we! Mama uyu, Twasangiye inganzo umu, kuva2002 Mashirika, inyarurembo, wabaye Mama muri rya Kote rirerire “Long coat film” twazengurukanye igihugu dutanga ubutumwa inganzo yagizwe ingobyi! Wansanganije ingishywa kurugerero abingenzi banze kugemura! Ruhuka waruhuye imbaga. pic.twitter.com/hUzctmHoej

    — Bamporiki Edouard (@Bamporikie) June 7, 2026

    Source : http://isimbi.rw/bamporiki-yerekanye-akababaro-yatewe-n-urupfu-rwa-langwida.html

  • Platini arwariye mu Bitaro #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda Nemeye Platini arwariye mu Bitaro bya CHUK nyuma yo gufatwa n’uburwayi bitunguranye.

    Uyu muhanzi akaba yaragiye mu bitaro ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena ariko amakuru akaba avuga ko atarembye cyane.

    ISIMBI yamenye amakuru ko mu minsi yashize Platini P yagiye arwara ariko akumva bidakomeye ntajye kwa muganga, ubu burwayi nibwo bwaje kumugaruka bituma ajya kwa muganga.

    Platini P yahereye umuziki mu itsinda rya Dream Boyz yafatanyaga na mugenzi TMC ariko ubu iri tsinda rikaba rimeze nk’iryasenyutse aho aririmba ku giti cye.

    Hari amahirwe ko aba bahanzi bakunzwe cyane abantu bashobora kuzongera kubabona nk’itsinda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival bigiye.

    Platini arwariye CHUK

    Source : http://isimbi.rw/platini-arwariye-mu-bitaro.html

  • RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bajya muri UAE bavuye muri Sudani y'Epfo, Uganda na RDC – #rwanda #RwOT

    Ku wa 6 Kamena 2026, nibwo UAE yatangaje ko yahagaritse kwakira abaturage bavuye muri ibi bihugu bya Afurika, mu kwirinda ko iki cyorezo cyakomeza gukwirakwira. Yahagaritse kandi ibijyanye no kubaha visa.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze, AUE yatangaje ko ‘Izi ngamba ziri mu murongo wa UAE wo gukumira no kwirinda hagamijwe kongerera imbaraga gahunda z’igihugu zigamije kwitegura no guhashya icyorezo cya Ebola.’

    Mu kubahiriza ingamba zafashwe na UAE, ku wa Gatandatu RwandAir yatangaje ko itazongera gutwara abagenzi bava muri Uganda, RDC na Sudani y’Epfo bagana muri iki gihugu.

    Itangazo ry’iyi sosiyete ikora ingendo zo mu kirere rivuga ko ‘Kubera ingamba z’ubuzima, hari ingamba zikomeye zashyizweho ku bagenzi bagana muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.’

    Yakomeje ivuga ko abagenzi batazemererwa kurira indege mu gihe baba bavuye muri Sudani y’Epfo, Uganda, RDC, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Abandi batazemererwa kurira indege ni ababa banyuze mu kindi gihugu ariko baturutse cyangwa banyuze muri ibi bihugu.

    Abatarebwa n’iki cyemezo ni abaturage ba UAE ndetse n’abafite Pasiporo z’Abadipolomate.

    Kugeza ubu Abanyarwanda n’Abaturarwanda baracyemerewe kujya muri UAE cyane ko nta cyorezo cya Ebola cyari cyagaragara mu gihugu.

    Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva aherutse kumara impungenge Abanyarwanda ku cyorezo cya Ebola gikomeje kugaragara mu karere, ashimangira ko igihugu cyiteguye bihagije.

    Yavuze ko u Rwanda rukomeje imyiteguro igamije guhangana n’iki cyorezo.

    Ati ‘U Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira, gukurikirana no kwita ku bakwandura icyo cyorezo kandi dufite icyizere ko twiteguye bihagije mu kurinda ubuzima bw’abaturage bacu hatabayeho guhagarika ibikorwa by’ubukungu n’imibereho isanzwe y’abaturage.’

    Yakomeje yizeza abaturage ko bitewe n’izi ngamba u Rwanda rwafashe rudadiye ku bijyanye na Ebola

    Ati ‘Minisiteri y’Ubuzima hamwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima, bazakomeza gukurikiranira hafi iki cyorezo ku buryo buhamye ari nako bamenyesha abaturage ingamba zo kwirinda [..] Kuri Ebola rero turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari, nta mpungenge dufite, uretse ko kuba tudadiye bitavuze ko dukwiriye kwirara.’

    Ku wa 1 Kamena 2026 nibwo RwandAir yasubukuye ingendo zijya muri UAE, nyuma y’uko zari zasubitswe kuva ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiraga.

    Mu Cyumweru indege ya RwandAir ijya muri UAE inshuro eshanu.

    Virusi ya Ebola ikomeje kuzahaza akarere ni iyo mu bwoko bwa Bundibugyo. Abamaze kuyandura muri RDC barenga 480, mu gihe abo yishe ari 86.

    Muri Uganda abayanduye ni 19, mu gihe abo yishe ari babiri.

    Muri Sudani y’Epfo nta murwayi n’umwe urahagaragara gusa iki gihugu cyashyizwe mu bigomba kwitonderwa kuko gihana imbibi na RDC na Uganda, kandi kikaba nta ngamba zifatika cyashyizeho mu kwirinda.

    Iyi virusi ya Ebola izwi nka Bundibugyo yabonetse bwa mbere muri Uganda mu 2007-2008, yandura abantu 149, yica 37. Mu 2012 yagaragaye muri RDC mu gace ka Isiro, yandura abantu 57, yica 29.

    RwandAir yahagaritse gutwara abagenzi bajya muri UAE bavuye muri Sudani y’Epfo, Uganda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwandair-yahagaritse-gutwara-abagenzi-bajya-muri-uae-bavuye-muri-sudani-y-epfo

  • Karongi: Abanyeshuri bahaye uwababereye umurezi inzu y'ishimwe ya miliyoni 14 Frw – #rwanda #RwOT

    Kimwe n’andi mashuri yisumbuye, ishuri rya EAV Kabutare mu 1996 ryigagamo abanyeshuri barimo n’abakuze. Kari akazi katoroshye by’umwihariko ku barezi bashinzwe imyitwarire y’abanyeshuri.

    Nubwo byari ibihe bigoye, abarezwe na Kibambe Nziyumvira Methode wari ushinzwe imyitwarire (Préfet de discipline) icyo gihe bavuga ko yabatoje ineza, ikinyabupfura n’urukundo.

    Raymond Chretien wavuze mu izina ry’abanyeshuri batanze iyi nzu, yavuze ko bamenye ko uyu mubyeyi wabareze bagakura yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru agikodesha.

    Ati ‘Twabigiyemo inama nk’abana yareze tumugurira kiriya gipangu cya miliyoni 14 Frw nk’ishimwe ry’uko yatubereye umubyeyi mwiza, aduha umwanya, aduha urukundo, aduha uburere’.

    Kibambe Nziyumvira Methode wahawe inzu mu Kagari ka Kibilizi mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi hafi y’aho yari atuye mu nzu y’ubukode, yavuze ko icyatumye atabasha kugura ikibanza ngo yiyubakire ari ukurihira ishuri abana batanu.

    Ati ‘Igikorwa aba bana bankoreye ni igikorwa cy’ubudashyikirwa. Akenshi abanyeshuri ntabwo bakunze kuvuga rumwe n’umurezi ushinzwe imyitwarire baza kubimenya nyuma ko ibyo wababwiraga ari ingirakamaro, ariko kugira ngo ubashe kurera umwana icya mbere ni uko umuba hafi, ukamugira inama n’iyo hazamo igihano gito gito ariko umwana abona ko wamubereye umubyeyi’.

    Gervais Mukiza Rwihaniza wabaye umurezi mu bigo by’amashuri birimo na TTC Rubengera kuri ubu uri mu kiruhuko cy’izabukuru yavuze ko ari ubwa mbere abonye abanyeshuri bahaye umurezi wabo impamo y’inzu.

    Ati ‘Abanyeshuri muri garuka ushime basanzwe bashimira abarezi babo, bakamuha impano ari ni ubwa mbere mbonye abanyeshuri bahaye umurezi wabo ishimwe ry’inzu. Biduteye ishema nk’abarezi twese mu gihugu’.

    Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi, Nyamurinda Protais, yavuze ko iri shimwe ari umusaruro w’urukundo rukwiye kuranga buri murezi wese.

    Iki ni igipangu kirimo inzu aba banyeshuri baguriye uwahoze ari umurezi wabo

    Abanyeshuri biyemeje kugura iyi nzu nyuma yo kumenya ko uwabaye umurezi wabo yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru akiba mu bukode

    Mu Karere ka Karongi abanyeshuri bahaye uwababereye umurezi inzu y’ishimwe ya miliyoni 14 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-abanyeshuri-bahaye-uwababereye-umurezi-inzu-y-ishimwe-ya-miliyoni-14

  • Rumaga yashenguwe n’urupfu rwa Langwida wamamaye mu Ikinamico Urunana #rwanda #RwOT

    Nyirabagande Drocelle Fridaus ‘Langwida’ wamenyekanye cyane mu ikinamico Urunana yo kuri Radiyo Rwanda yakinagamo, yitabye Imana azize uburwayi.

    Urupfu rw’uyu mubyeyi w’imyaka 64, rwamenekanye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Kamena 2026. Yemejwe na Urunana Development Communication bakoranaga ndetse n’ubuyobozi bw’Umudugudu wa Itetero mu Murenge wa Nyamirambo aho yari atuye.

    Mu bantu bashenguwe n’urupfu rwe, harimo n’umusizi Rumaga wamufataga nk’umubyeyi we.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yagize ati “Aratabaye uwo kwisungwa, arisanzuye uwo kwicumba. Inshuti y’umuneza irasinziriye. R.I.P Langeida (My Mother figure), hakomere inshuti n’umuryango.”

    “Bamwe bari bamuzi nka Mawe, gusa ni nabyo yari nka Mama, twahujwe n’Imana cyane n’Impano kuva ubwo ni umuryango, Mawe Nyirabagande Dorocelle, umubyeyi benshi twakuze dukunda mu Ikinamico Urunana nka Langwida aratabaye. Mbuze umubyeyi mu bundi buryo.”

    Mu 2000 nibwo uyu mugore yinjiye mu bakinnyi b’Ikinamico Urunana. Asize abana bane.

    Rumaga yafataga Langwida nk’umubyeyi we, yitabye Imana azize uburwayi

    Source : http://isimbi.rw/rumaga-yashenguwe-n-urupfu-rwa-langwida-wamamaye-mu-ikinamico-urunana.html

  • Ngoma: Uwize kuri buruse ya Perezida amaze gushora miliyoni 200 Frw mu guteza imbere aho avuka – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo avuka mu Mudugudu w’Akarimbu mu Kagari ka Mutenderi mu Murenge wa Mutenderi mu Karere ka Ngoma. Uyu mudugudu avugakamo urimo ingo 182 zituwemo n’abaturage 674

    Dr. Bikomeye amaze kuwugezamo ibikorwaremezo birimo amazi, aho yashyize amavomo atatu muri uyu mudugudu bituma bareka kuvoma amazi y’ibishanga. Yahaye abaturage umuriro w’amashanyarazi, ndetse hegitari 3.5 ziterwaho ibiti mu kubungabunga ibidukikije.

    Yishyurira abaturage mituweli, akishyurira abanyeshuri basaga 450 amafaranga yo kurya, yashinze kandi igikoni cy’umudugudu aho abana 50 bahabonera ifunguro bikabarinda kujya mu mirire mibi. Yubakiye abatishoboye ubwiherero ndetse anubaka ibibuga bya Volleyball na Basketball n’ibindi byinshi.

    Dr. Bikomeye yavuze ko yabonye buruse yatangwaga na Perezidansi mu 2008 ajya kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, arangiza kwiga mu 2012. Icyo gihe yatashye mu Rwanda, ariko mbere yo gutaha aza kuganira na bamwe mu baterankunga abagezaho bimwe mu bibazo biri mu cyaro cy’aho avuka batangira kumufasha mu kubikemura.

    Dr. Bikomeye avuga ko nyuma yo kugaruka mu Rwanda yakoze mu bijyanye n’ubuhinzi, akora mu bijyanye n’uburezi mu 2019 aza gusubira muri Amerika gukomeza amashuri kugira ngo abone impamyabumenyi y’Ikirenga, PhD.

    Ati ‘Ngezeyo natangiye kujya nzana n’abanyeshuri bo muri Amerika nje kubereka u Rwanda, nkabageza hano aho nigiye amashuri abanza nkahasanga abana batabona ubushobozi bwo kwishyura ya mafaranga yo kurya turabishyurira, nza no gutangira kubaka irerero gutyo, nubaka ibibuga byo gukiniraho nifashishije abaterankunga.”

    Dr. Bikomeye avuga ko afite intego zo kubaka ibikorwaremezo byinshi bizajya byifashishwa n’abaturage mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no kubafasha kugera ku iterambere.

    Ati ‘Ikindi nabwira abandi Banyarwanda bari hanze nibatinyuke bafashe aho bavuka, uramutse ubikoze wenyine birahenze cyane. Ariko niba uganira n’abantu ugira igitekerezo ukakibagezaho nabo bakagufasha, uwa mbere iyo aguhakaniye ukomeza k’uwa kabiri kugeza ku muntu wemera kugufasha, ubu ndishimira ko abaturage bafite ibikorwaremezo kandi nagizemo uruhare.”

    Maniriho Devotha utuye muri uyu Mudugudu w’Akarimbu mu Kagari ka Mutenderi, avuga ko batari babazanira amazi meza byabagoraga cyane kuko bajyaga kuvoma ahantu habi cyane mu kabande.

    Ati ‘Nk’abantu bafite abana wabonaga ko bashobora no kuhahurira n’ibibazo, ikindi amazi twahakuraga ntabwo yabaga ari meza ariko ubu turishimira ko dusigaye tuvoma hafi yacu, igihe cyose wavoma amazi meza.”

    Nzakamarwaniki Froduard we avuga ko yishimira ko yahawe umuriro w’amashanyarazi wamufashije mu gutuma abana be babasha gusubira mu masomo neza.

    Ati ‘Ikindi hari abana bari barize gusudira, umuriro utari waza bajyaga gusudirira ahandi ariko ubu babikorera hafi kuko umuriro waje, ntabwo hano tukijya gushaka umuriro kure kuko barawuduhaye mu ngo zacu.”

    Nyirahabimana Cesarie we avuga ko mu gikoni cy’Umudugudu bamufashije kumenya gutegura indyo yuzuye bituma umwana we wari uri mu muhondo awuvamo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yashimiye Dr. Bikomeye ku bikorwa byiza bitandukanye yegereje abaturage bo mu cyaro yakuriyemo.

    Yavuze ko mu myaka itanu ishize bagabanyije igwingira ho 10% ku buryo nawe harimo uruhare rwe.

    Ati ‘Ubutumwa twaha n’abandi bajya kwiga mu mahanga cyangwa abavuka mu duce runaka nibagaruke be kwibagirwa iwabo, buriya nta gikorwa kiba gito n’iyo waza ukegeranya urubyiruko ukarufasha mu mikino nabyo byaba byiza.”

    Kuri ubu Dr. Bikomeye yashinze umuryango utegamiye kuri Leta yise Karimbu Rwanda Community Center aho ari nawo asigaye acishamo ibi bikorwa byose. Avuga ko afite intego zo kurenga umudugudu yavukiyemo agafasha abaturage benshi b’i Mutenderi kugera ku iterambere.

    Abafite ubumuga bahabwa umwanya mu mikino itandukanye

    Amashanyarazi yagejejwe ku baturage benshi bo mu Mudugudu w’Akarimbu bigizwemo uruhare na Dr. Bikomeye wize kuri buruse ya Perezida

    Dr. Bikomeye ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere basuye bamwe mu baturage bafashijwe

    Ikibuga cya Basketball kinifashishwa n’abakina Volleyball cyane cyane urubyiruko

    Abaturage bo mu Mudugudu w’Akarimbu bishimira ko bafite amavomo atatu abafasha kubona amazi hafi

    Iyo bakoze ibirori bifashisha ikibuga Dr. Bikomeye Jean Chrysostome yabubakiye

    Dr. Bikomeye afite intego zo gukomeza kwegereza abaturage b’i Mutenderi ibikorwaremezo

    Nyirahabimana avuga ko umwana we wari uri mu muhondo yafashirijwe mu gikoni cy’Umudugudu w’Akarimbu

    Nzakamarwaniki Froduard avuga ko bishimira kuba barahawe amashanyarazi atuma abana babo babasha gusubiriramo amasomo mu rugo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-uwize-kuri-buruse-ya-perezida-amaze-gushora-miliyoni-200-frw-mu-guteza