Category: Uncategorized

  • Nyagatare: Miliyoni 500 Frw zigiye guhabwa aborozi mu kongera umukamo – #rwanda #RwOT

    Ku wa 11 Kamena 2026 aba mbere basinye amasezerano azatuma bahabwa iyi nkunga nyunganizi bakazahabwa binyuze mu mushinga RDDP2 ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu Rwanda.

    Uyu mushinga wagizwemo uruhare na Leta ifatanyije n’Ikigega Mpuzamahanga giteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (IFAD) binyuze muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

    Urubyiruko n’abagore bazahabwa inkunga ingana na 70% mu gihe abandi borozi bazajya bunganirwa nibura 60% ku mashini cyangwa amahema bazajya bagura.

    Birungi Theopista Mupende usanzwe ari umworozi, yashimiye Leta yabahaye iyi nkunga nyunganizi agaragaza ko we azahita aguramo ihema rifata amazi rikajya rimufasha kubika amazi menshi igihe kinini ku buryo n’iyo izuba ryava atazigera abura amazi.

    Ati ‘Mu gihe cy’izuba twajyaga tubura amazi y’inka bikatugora cyane, umukamo wasubiraga inyuma ariko ubu umukamo uziyongera.”

    Twahirwa Peter wororera mu Murenge wa Karangazi, yavuze ko we yasabye gufashwa kugura imashini isya ubwatsi, ko iba imeze nk’urwuri rwa kabiri kuko ibafasha gutunga inka zari kujya kurisha ariko ikabusya ikabunoza inka zikaburya neza zigatanga umusaruro.

    Ati ‘Twiteze kuzajya tubona inka zihaze. Nizibona n’amazi ahagije umukamo uziyongera cyane, turashimira Leta yaduteye inkunga kuko si buri wese wakwigondera iriya mashini.”

    Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ishami rya Nyagatare, Kayumba John, yasabye aborozi bahawe iyi nkunga nyunganizi kuyikoresha neza bongera umukamo.

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet we yavuze ko mu gihe cy’impeshyi aborozi benshi babura amazi y’inka zabo, bikanatuma umukamo ugabanuka.

    Ati ‘Tuzabona amata ahagije agera ku Ruganda rwa Inyange bitume rubona amata ahagije, icyo dusaba aborozi ni ukwita ku mahema afata amazi bazahabwa n’ibindi bikoresho.”

    Kuri ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo inka zirenga ibihumbi 230 zitanga umukamo wa litiro zirenga ibihumbi 100 ku munsi, ubuyobozi buvuga ko bwifuza ko uyu mukamo wiyongera cyane nibura ukagera kuri litiro zirenga ibihumbi 500 ku munsi.

    Imashini zisya ubwatsi ziri mu byo Leta iri gutangira nkunganire ku borozi

    Amahema afata amazi ari mu byo Leta igiye gufasha aborozi kubona

    Aborozi basinye amasezerano atuma babasha guhabwa inkunga nyunganizi

    Aborozi 253 bo mu Karere ka Nyagatare ni bo basinye aya masezerano yo kubaha amafaranga abafasha kongera umukamo

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, Murekatete Juliet yasabye aborozi gukoresha neza iyi nkunga nyunganizi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-miliyoni-500-frw-zigiye-guhabwa-aborozi-mu-kongera-umukamo

  • Richard Nick Ngendahayo agiye kongera gutaramira mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Richard Nick Ngendahayo, ari mu myiteguro y’igitaramo cye cya kabiri azakorera mu Rwanda nyuma y’umwaka ahakoreye ikindi.

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2025 ni bwo Richard Nick Ngendahayo yakoreye igitaramo mu Rwanda muri Kigali Arena yise “Niwe Healing Concert”, ni kimwe mu bitaramo byakunzwe cyane, abanyarwanda bamwereka urukundo rwinshi.

    Nyuma yo kubona ko igitaramo cye cya mbere cyagenze neza, ubu yahisemo kongera kugaruka gutaramira Abanyarwanda aho igitaramo kizaba tariki ya 28 Ugushyingo 2026.

    Ni igitaramo yise ‘Ni We Healing Concert Igice cya Kabiri’ ( Ni We Healing Concert – Edition 2) nacyo kikaba kizabera muri Kigali Arena.

    Richard Nick Ngendahayo ni umuhanzi w’umunyarwanda umaze imyaka 18 yimukiye gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Richard Nick Ngendahayo agiye kongera gutaramira mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/richard-nick-ngendahayo-agiye-kongera-gutaramira-mu-rwanda.html

  • Ni gute Rayon Sports yisanze byibuze mu mezi 12 atambutse yarasinyishije abakinnyi 29 #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ishobora kuba ari yo kipe yakoze amateka yo gusinyisha abakinnyi benshi mu gihe gito aho mu mezi 12 gusa, iyi kipe imaze gusinyisha abakinnyi 29.

    Mu rugamba rwo kwiyibuka itegura ikipe yayiha umusaruro, ni ho iyi kipe ifite abafana benshi yisanze yasinyishije abakinnyi benshi mu gihe gito kandi ntibayihe umusaruro ari nayo mpamvu bamwe birangira bagiye.

    Uku kutadinda mu ikipe, abakinnyi basinyishijwe bagahita basezererwa bijyana n’impamvu zitandukanye, ihindagurika ry’ubuyobozi, abatoza, kutihangana no gushaka umusaruro w’ako kanya.

    Nk’ubu Rayon Sports yisanze yasinyishije abakinnyi 29 mu mezi 12 atari uko yabishakaga, wabivuga mu buryo butandukanye harimo n’icyo wakita agahimano.

    Yatangiye umwaka w’imikino wa 2025-26 ubuyobozi buyobowe na Twagirayezu Thaddée umutoza ari Afhamia Lotfi, ni nabo baguze abakinnyi batangiye umwaka w’imikino, gusa mu kubagura hari bamwe mubo bafatanyaga kuyobora batabemeraga ahubwo babona hari abakabaye baza, babagira inama ntibabyumva.

    Byaje kurangira ubuyobozi bwa Thaddée busimburwa n’ubwa Murenzi Abdallah wari mu gice kitemeraga imikorere ya Thaddée n’abakinnyi baguzwe.

    Icyabaye ni uko umutoza Lotfi bahise bamwirukana bazana Bruno Ferry, n’abo muri Mutarama 2026 bagiye ku isoko bagura abakinnyi 9, ni nyuma yo gusanga abo ikipe ifite batari ku rwego rwabo, benshi barirukanywe.

    Bidateye kabiri n’umutoza Bruno Ferry yaje kwirukanwa asimbuzwa Haringingo Francis na we wahageze asanga hari abakinnyi benshi adakeneye, ubu na we ari ku isoko amaze gusinyisha abakinnyi 8, bivuze ko hari benshi bazarekurwa.

    Aka kajagari mu biyoborere n’imitoreze, biragoye ko wabona ko umukinnyi wazanye ari mwiza kuko nta mwanya ahabwa wo kugira ngo yigaragaze.

    Hari abakinnyi bagurwa bakaba bakeneye kubanza kwisanga aho agiye, akabanza kumenyera akabona gutanga umusaruro, biba bigoye kuko Rayon yo iba ikeneye umukinnyi uhita utanga umusaruro.

    Hari n’ikindi kintu kiba mu makipe yacu, aho buri muyobozi ugiye ku buyobozi wese ajyaho intego ari ugusenya ibyo uwo asimbuye yubatse aho kubikomerezaho mu rwego rwo kwerekana ko ntacyo yari ashoboye cyangwa ntacyo yakoze.

    Muri uru rutonde rw’abakinnyi 29 basinyiye Rayon Sports mu mezi 12 atambutse, ISIMBI ntabwo yashyizemo abakinnyi babiri rutahizamu Mugisha Didier wavuye muri Police FC kuko yari intizanyo na Chadrack Bingi Belo wasinyiye iyi kipe ariko batandukana nta mukino n’umwe arayikinira.

    Muri Rusange ijya gutangira umwaka w’imikino wa 2025-26 yasinyishije abakinnyi 14, muri Mutarama 2026 yongeramo 8 ni mu gihe ubu imaze gusinyisha 7.

    Rayon Sports imaze kugura abakinnyi 29 mu mezi 12 atambutse

    Source : http://isimbi.rw/ni-gute-rayon-sports-yisanze-byibuze-mu-mezi-12-atambutse-yarasinyishije.html

  • Urubyiruko rweretswe Isoko ry'Imari n'Imigabane nk'amahirwe yo kwiteza imbere – #rwanda #RwOT

    Ubu butumwa bwatangiwe mu Ihuriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, ubukangurambaga bwitabiriwe n’abarenga 1.100, bukaba bwarageze ku banyeshuri barenga 6.000 binyuze mu bukangurambaga bwakorewe mu ntara zose z’igihugu.

    Iri huriro ryateguwe n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Ikigega RNIT Iterambere, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ndetse n’ikigo cyo muri Luxembourg gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere. Iri huriro ryari rigamije gufasha urubyiruko gusobanukirwa amahirwe rwabona binyuze mu kwizigama bagura imigabane, impapuro mpeshamwenda ndetse no gushora mu bigega by’ishoramari by’abishyize hamwe.

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane ridakwiye gufatwa nk’ahantu hagenewe ibigo binini cyangwa ibigo by’imari gusa.

    Ati ‘Binyuze muri iyi gahunda, tugamije gufasha urubyiruko kubaka umuco wo kwizigama no gushora imari. Turifuza ko urubyiruko rusobanukirwa ko isoko ry’imari n’imigabane ritagenewe gusa ibigo bike by’abashoramari.’

    Ku rubyiruko, isoko ry’imari n’imigabane ritanga inzira zifatika zo gutangira ishoramari. Binyuze mu migabane, bashobora kugira uruhare mu bigo byanditswe ku isoko ry’imari n’imigabane. Binyuze mu mpapuro mpeshamwenda, bashobora kuguriza Leta cyangwa ibigo, bakabona inyungu. Binyuze muri gahunda z’ishoramari rusange, bashobora guhuriza hamwe amafaranga make n’abandi bashoramari, bakungukira ku micungire y’ababigize umwuga.

    Alodie Iradukunda, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba, yasabye urubyiruko kurenga ku kwizigama gusa, rugashyira amafaranga yarwo mu bikorwa bibyara inyungu.

    Ati ‘Kwizigama gusa ntibigihagije, ahubwo mukwiye gushora imari aho mwunguka.’

    Irushanwa rya Capital Markets University Challenge, ryabaye muri iri huriro ry’Urubyiruko ku Isoko ry’Imari n’Imigabane, ryasojwe hamenyekanye abatsinze batanu mu barushanwa 1.100. Aba batsinze bahawe ibihembo mu migabane no mu mpapuro mpeshamwenda mu rwego rwo kubaha amahirwe yo kumenyera by’umwihariko ibicuruzwa byo ku isoko ry’imari n’imigabane n’ishoramari ry’igihe kirekire.

    Christian Ishimwe Senga yabaye uwa mbere, ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 1.5. Iza Key Hirwa yabaye uwa kabiri ahabwa ibihembo bifite agaciro ka miliyoni 1.2, mu gihe Protegene Maniragaba yabaye uwa gatatu ahabwa miliyoni 1. Jean Baptiste Byiringiro yabaye uwa kane ahabwa 800.000, naho Marthe Nshimyimana aba uwa gatanu ahabwa 500.000.

    Iri huriro ry’urubyiruko ryateguwe n’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Ikigega RNIT Iterambere, Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, ndetse n’ikigo cyo muri Luxembourg gishinzwe Ubutwererane mu Iterambere

    Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda, Rwabukumba Pierre Celestin

    Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’u Rwanda Rugenzura Isoko ry’Imari n’Imigabane, Romeo Ngarambe yavuze ko isoko ry’imari n’imigabane ridakwiye gufatwa nk’ahantu hagenewe ibigo binini cyangwa ibigo by’imari gusa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rweretswe-isoko-ry-imari-n-imigabane-nk-amahirwe-yo-kwiteza-imbere

  • Abatujwe mu Mudugudu wa Mamba basaba gusanirwa inzu zatangiye gusenyuka imburagihe #rwanda #RwOT

    Abaturage batishoboye batujwe mu Murenge wa Mamba, Akarere ka Gisagara, baravuga ko bafite impungenge ziterwa n’imiterere y’inzu bubakiwe muri gahunda yo kubafasha kubona aho kuba. Aba baturage bavuga ko zimwe muri izo nzu zatangiye kwangirika no gusenyuka imburagihe, ibintu bavuga ko bishobora kubashyira mu kaga mu gihe bitakemuwe vuba.

    Bamwe mu bahatuye bavuga ko ku nkuta hagaragaye ibice, ibisenge bikaba bitangiye kwangirika, mu gihe hari n’inzu zimwe zifite ibimenyetso by’ubwubatsi budakomeye. Ibi ngo bituma bahorana ubwoba, cyane cyane mu bihe by’imvura nyinshi n’umuyaga.

    Aba baturage basaba inzego zibishinzwe gusuzuma ikibazo cy’izi nzu no kuzisana hakiri kare kugira ngo hirindwe impanuka zishobora guteza ibyangiritse ku buzima n’umutekano by’abazituye.

    Bavuga kandi ko bishimira gahunda yabagejeje ku miturire myiza, ariko bagasaba ko habaho ubugenzuzi buhoraho ku bwiza bw’ibikorwa by’ubwubatsi kugira ngo amafaranga yashowemo agire akamaro karambye.

    Ku ruhande rw’abayobozi, biteganyijwe ko ikibazo kizakurikiranwa hagamijwe kureba uko cyakemurwa, bityo abaturage bagakomeza gutura ahatekanye kandi haboneye.

    Abatujwe mu Mudugudu wa Mamba basaba gusanirwa inzu zatangiye gusenyuka imburagihe

    Source : https://kasukumedia.com/abatujwe-mu-mudugudu-wa-mamba-basaba-gusanirwa-inzu-zatangiye-gusenyuka-imburagihe/

  • FIFA yavuze ku bibazo bya Visa byugarije abazitabira Igikombe cy'Isi cya 2026 #rwanda #RwOT

    Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko nubwo FIFA yakoze ibishoboka byose ngo ifashe abantu bahuye n’ibibazo byo kubona visa zibemerera kwinjira mu bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026, hari aho ubushobozi bwayo bugarukira kubera amategeko n’imyanzuro y’ibihugu birebwa n’izo visa.

    Ibi Infantino yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 10 Kamena 2026, mbere y’itangira ry’iri rushanwa rizabera muri United States, Canada na Mexico kuva ku wa 11 Kamena kugeza ku wa 19 Nyakanga 2026.

    Mu ngingo zaganiriweho harimo ikibazo cy’amatike, visa z’abakunzi b’umupira, abasifuzi ndetse n’abakozi batandukanye bagomba kwitabira iri rushanwa. Infantino yavuze ko FIFA itabasha gutegeka za guverinoma cyangwa inzego zishinzwe umutekano kugira ngo zihindure imyanzuro yafashwe ku birebana no kwinjiza abantu mu bihugu byazo.

    Yatanze urugero ku musifuzi w’Umunya-Somalia, Omar Abdulkadir Artan, wangiwe kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yavuze ko nubwo FIFA yababajwe n’icyo cyemezo, nta bubasha ifite bwo kugihindura kuko cyafashwe n’inzego zibifitiye uburenganzira.

    Infantino yasobanuye ko muri iri rushanwa hadashobora kubura ibibazo bitandukanye, ariko FIFA ikomeza gushaka uburyo bwo kubikemura binyuze mu biganiro n’inzego zibishinzwe.

    Ku ruhande rw’amatike, yavuze ko ibiciro byayo bikiri ku rwego rwiza ugereranyije n’ubunini bw’irushanwa, ashimangira ko amafaranga yinjizwa n’Igikombe cy’Isi akoreshwa mu guteza imbere umupira w’amaguru ku Isi hose, harimo n’ibihugu bititabiriye iri rushanwa.

    Mu minsi ishize, ikibazo cya visa cyakomeje kuvugisha benshi nyuma y’uko bamwe mu bafana ba Maroc bari baraguze amatike batabashije kubona ibyangombwa byo kwinjira muri Amerika. Hari kandi umufata mashusho w’Ikipe y’Igihugu ya Iraq, Talal Salah, wasubijwe iwabo mbere yo kongera gusaba ibyangombwa, mu gihe rutahizamu wayo, Aymen Hussein, yahuye n’ibibazo byinshi mbere yo kwemererwa kwinjira muri icyo gihugu.

    Ikipe y’Igihugu ya Iran na yo yahisemo gukorera imyiteguro yayo muri Mexique aho kuba muri Amerika, bitewe n’ibibazo bamwe mu bayobozi bayo bahuye na byo mu gushaka ibyangombwa byo kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    FIFA yavuze ku bibazo bya Visa byugarije abazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026

    Source : https://kasukumedia.com/fifa-yavuze-ku-bibazo-bya-visa-byugarije-abazitabira-igikombe-cyisi-cya-2026/

  • U Rwanda n'u Bushinwa bishaka gushyiraho itsinda ry'ubucuti rihuza Abadepite babyo – #rwanda #RwOT

    Igitekerezo cyo gushyiraho itsinda ry’ubucuti hagati y’Abadepite b’u Rwanda n’ab’u Bushinwa cyaganiriweho kuri uyu wa Gatatu ubwo Ambasaderi w’u Bushinwa, Gao Wenqi yasuraga Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Kazarwa Gertrude.

    Kazarwa yabwiye RTV ko ibi biganiro byari mu murongo wo gushimangira ubuhahirane n’ubufatanye bisanzwe biri hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

    Ati ‘ibiganiro nagiranye na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda byitaye cyane ku mibanire cyangwa se ku bucuti hagati y’Inteko zishinga Amategeko, hagati y’u Bushinwa n’u Rwanda, kandi bishyigikirwa n’ibikorwa bimaze igihe bikorwa hagati y’ibihugu byombi haba mu bucuruzi, ibikorwaremezo, uburezi.’

    Yavuze ko ibiganiro by’uyu munsi byagarutse kandi ku gushyiraho itsinda ry’ubucuti hagati y’abadepite b’u Bushinwa n’ab’u Rwanda.

    Ati ‘Icyo byatanze ni uko n’inteko zigiye gukorana kugira ngo dukore itsinda ry’ubucuti hagati y’Inteko zishinga amategeko zigizwe n’Abadepite bo mu Bushinwa ndetse n’u Rwanda. Iyo tumaze gukora itsinda ry’ubucuti badufasha gukorana neza kuko Inteko ziba ziri hamwe, tukaganirira hamwe ku buryo ibikorwa bigendana.’

    U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika bikorana bya hafi n’u Bushinwa haba mu bucuruzi, ishoramari n’imigenderanire hagati y’abaturage b’ibihugu byombi.

    Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, iherutse gutangaza ko umubare w’Abanyarwanda bajya mu Bushinwa wikubye kabiri mu myaka ibiri bitewe n’ibyemezo byo koroshya kubona visa, kwagura imikoranire y’ibihugu byombi haba mu bucuruzi, uburezi no guhanahana ubumenyi.

    Mu 2023 Abanyarwanda barenga 3.500 basuye u Bushinwa. Uyu mubare mu 2025 wariyongereye barenga 7.000.

    U Rwanda n’u Bushinwa bishaka gushyiraho itsinda ry’ubucuti rihuza Abadepite babyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-n-u-bushinwa-bishaka-gushyiraho-itsinda-ry-ubucuti-rihuza-abadepite

  • Ibibazo bya RNC byabaye nk'inkuru y'umunyorogoto, inkoko n'umusazi – #rwanda #RwOT

    Uruhande rumwe rukomeje kuvuga ko Rutabana yaburiwe irengero bitewe n’ibibazo yari afitanye na Kayumba Nyamaswa, ariko ngo ababivuze bose bahise birukanwa barameneshwa. Ni mu gihe ku rundi, bivugwa ko Rutabana yari afite ibibazo bye bwite bidafite aho bihuriye na RNC.

    Serge Ndayizeye ukorera umuyoboro wa YouTube wa RNC, aherutse kuvuga ko ibura rya Ben Rutabana rishingiye ku bibazo bye bwite nk’umuntu, ndetse ko bishoboka ko hari amahari yari afitanye n’abayobozi bamwe na bamwe muri uyu mutwe.

    Ni amagambo yahise asamirwa hejuru na Jean Paul Turayishimye wahoze ari Umuvugizi wa RNC, avuga ko ibibazo bwite bidashobora gutuma umuntu aburirwa irengero. Yavuze ko atari byo, kuko ibibazo Rutabana yagize ari ‘ibibazo bya politiki, ibyo atumvikanaga n’umurongo wa RNC bikavamo ko aburirwa irengero’.

    Rutabana wari Komiseri muri RNC ushinzwe kongera ubushobozi, yaburiwe irengero ubwo yari mu rugendo yatangiye ku wa 5 Nzeri 2019 muri Uganda.

    Ku wa 2 Ukwakira 2019, hari ibaruwa yakwirakwiye hanze igenewe Umuhuzabikorwa wa RNC, Jérôme Nayigiziki. Iriho amazina y’abayanditse ari bo Tabitha Mugenzi, William Mugenzi, Jason Muhayimana, Simeon Ndwaniye, Vidah Ndwaniye, Louis Rugambage, Diane Rutabana, Emérance Sikubwabo na Max Sikubwabo.

    Muri iyo baruwa, handitse ko Rutabana ngo yahagurutse i Bruxelles ku wa Gatatu tariki 4 Nzeri 2019 Saa 21:45 n’indege ya Emirates Airlines, agana i Entebbe muri Uganda. Yabanje guhagarara i Dubai mbere yo kugera ku kibuga cy’indege cya Entebbe ku wa 5 Nzeri Saa 13:50.

    Yakomeje kuvugana kuri telefoni n’umugore we Diane Rutabana hagati y’itariki 5-8 Nzeri, ntiyongera kumva ijwi rye. Rutabana ngo yagombaga gusubira mu Bubiligi ku wa 19 Nzeri na bwo akoresheje Emirates Airlines, ariko baramutegereje baraheba.

    Turayishimye yasobanuye ko ubwo Rutabana yajyaga muri Uganda, yari afite ibibazo bikomeye ku buryo yatinyaga abantu bo muri RNC kurusha abandi bose.

    Ati “Hari ku Cyumweru, umuntu ahamagara [Kayumba] ari i Bugande, bavugana mu Kinyankole, ati ‘Rwa rugendo Ben yari afite rwajemo ibibazo’. [Kayumba] ambwira ko Ben bamushyize ku bantu bashobora gutabwa muri yombi, ibyo ni amagambo Kayumba yanyibwiriye. Arambwira ati ‘Reka mpamagare Ben mbimubwire’.”

    Nyuma ngo Kayumba yahamagaye Rutabana, hashize umwanya muto Rutabana na we ahamagara Turayishimye, amubwira ko nubwo yumvise ko ibintu bitameze neza, nta kabuza aza kugenda.

    Ati “Ndagenda ndi Umufaransa… aragenda ageze Entebbe amara amasaha abiri tutaramenya aho ari…nyuma y’amasaha abiri, ndamubaza nti ‘Ni gute hashira amasaha abiri tutaramenya aho wagiye uko bimeze?’ Ati ‘Ubu numvaga ko bamaze kugufata’.’

    Ngo Rutabana yamubwiye ko ageze muri Uganda, bamubajije urukingo rwa Yellow Fever asanga atarufite, ngo bamushyira ahantu ha wenyine, hashize umwanya haza umuntu, amuha ruswa y’Amayero 20 aramureka.

    Yavuze ko ngo amaze kuhagera, yakoze ibyamujyanye, aza gusanga za mpapuro zisaba ko atabwa muri yombi Kayumba yavugaga nta zihari. Ngo Rutabana na Turayishimye babiganiriyeho, batangira kubona ko bishoboka ko hari ikintu cyihishe inyuma y’ibyo Kayumba yari yamubwiye.

    Ati ‘Ben yahamagaye Kayumba ashaka kumwereka ko babeshye.’

    Kayumba Nyamwasa yashinjwe uruhare mu kurigisa Ben Rutabana

    Ngo nyuma yaho yasubiye mu Bubiligi amahoro, inshuro ikurikira ni bwo ngo yagiye muri Uganda aburirwa irengero kandi ngo akeka nta shiti ko Kayumba Nyamwasa yari ibiri inyuma.

    Mu bashyirwa mu majwi baba babizi harimo ngo muramu wa Kayumba Nyamwasa witwa Ntwari Frank, uba muri Uganda.

    Uyu mugabo yavuze ko mbere y’uko Rutabana abura, hari indi nama yabereye i Boston, aza kuyitabira, kandi ko ngo mu byaganiriweho, ingingo nyamukuru yari nko gukorera ‘Coup d’état’ Rutabana kuko hagati ye na Kayumba icyizere cyari cyaramaze gutakara.

    Umuhoza Benoît wari Umuyobozi w’Intara y’u Bufaransa muri RNC, yavuze ko nk’umuyobozi w’intara, yitabiraga inama za Biro Politiki za RNC, ko byose abizi. Yavuze ko Rutabana ari umuntu bari baziranye na mbere y’uko yinjira muri RNC, ndetse ko ngo yabaga mu Bufaransa ariko inshuro nyinshi akaba mu Bubiligi.

    Turayishimye wahoze ari Umuvugizi wa RNC yavuze ko mu gihe cy’ibura rya Rutabana, hakozwe inama, hanzurwa ko hashyirwaho itsinda ry’abantu barindwi bagomba gutegura inyandiko igomba gusobanura uruhande rwa RNC, ariko birangira abari muri iryo tsinda batumvikanye.

    Ati ‘Batangira gushyiramo ibintu numva ko ari ibyo gutandukana na Ben, byo kuvuga ngo ntabwo tuzi ibyo yagiyemo…nk’aho ari umujura wagiye kwiba banki. Ndavuga nti ‘Sinshobora kuba muri iyo komisiyo’.’

    Umuhoza yavuze ko nyuma y’ibura rya Rutabana, bahise bacikamo ibice, bamwe basaba ko yirukanwa, abandi bavuga ko agomba kwirukana.

    Ati ‘Byaje kurangira byemejwe ko Ben yirukanwa… bituma abantu bagira umutima wo kutishima.’

    Uyu mugabo yakomeje avuga ko hari abantu benshi bahoze ari abakozi ba RNC bagiye baburirwa irengero kubera ibibazo bagiye bagirana n’iri huriro.

    Turayishimye yavuze ko ibibazo bye muri RNC byatangiye ubwo yari atangiye kugira inshingano zo gucunga amafaranga y’iri huriro, kuko ari we wemezaga amafaranga asohoka.

    Ati ‘Ni we wemezaga amafaranga asohoka, ingendo z’abo bayobozi, abantu basanga harimo inyungu runaka, intambara ziratangira…amafaranga amaze kwinjira, njye ndabivuga mbihagazeho ko ari icyo kibazo cyazanye induru, cyazanye amakimbirane. Kubera ko Ben ni umuntu udaca ku ruhande, yaravuze ati ‘Amafaranga azajya asohoka ari uko agiye mu kazi, agomba kujyamo’, ibintu byo kugenda munyuza aha arabihagarika.’

    Yavuze ko yari asigaye ajya muri Uganda yishyira akizana, kuko yari afitanye gahunda n’abantu bakomeye. Ngo ntiyari agisaba uburenganzira, kandi ngo yari afite ububasha ku kigega cy’amafaranga.

    Serge Ndayizeye we wavuze ko abavuga ko Kayumba Nyamwasa ari we uri inyuma y’ibura rya Rutabana babeshya, mu gihe Turayishimye we avuga ko ibyo uyu mugabo avuga bidafite shinge na rugero.

    Ndayizeye yavuze ko ngo yatewe ubwoba na bamwe mu bantu bo muri RNC bamusaba guhindura uruhande ariho rwo gushyigikira Kayumba. Yavuze ko aho Rutabana yajyaga hose, yakirwaga n’abantu bo muri RNC, ariko ko nta muntu n’umwe wigeze ubabaza ibyabaye ubwo bakiraga Rutabana.

    Umuhoza we yavuze ko muri RNC hashize igihe harimo ukwishishanya ku buryo ngo hari inama yitabiriye muri Afurika y’Epfo atangira kubona ko bamureba nabi. Impamvu ngo ni uko yashakaga kubaza ikibazo cya Rutabana.

    Ati “Ni njye muntu njyenyine utaravugaga rumwe n’ibyavugwaga… narababwiraga nti ‘Ni ukubera iki umuntu wacu yabura tukihutira kumufatira umwanzuro?’…naravugaga umuntu wese akavuga ngo ninceceke. Kayumba yari aho.”

    Turayishimye yavuze ko ikibazo cya Rutabana kizahoraho, kuko ngo mu myaka irindwi ishize aburiwe irengero nta cyahindutse.

    Hajemo ibintu by’amoko

    Hari amajwi ngo yagiye hanze yumvikanisha ko Rutabana yari afitiye urwango Abahutu. Bamwe bavuga ko babiganiriyeho na Rutabana kandi ko yabyemeye. Ngo ni amajwi yafatiwe muri Uganda mu kumvikanisha ko nubwo abuze, nta gihombo kinini iri huriro rikwiriye kugira ngo kuko yari umuntu ufitiye urwango benshi.

    Umuhoza yavuze ko ubwo yiteguraga amatora mu Bufaransa, ngo batangiye kwigabanyamo ibice, bakavuga ko mu buyobozi umwe yajya aba Umuhutu undi akaba Umututsi. Ibyo kandi ngo byakorwaga n’abantu barimo n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati ‘Nibuka hari igihe kimwe cy’umwuka mubi cy’ibura rya Ben… icyo gihe ndabyibuka ko ntabwo bigeze bantumira mu ntara ya Autriche, abari bitabiriye, hazamo umuntu umwe azanamo ingero z’inzoka havugwa njye…bimaze gukomera cyane, habayeho nka Coup d’état mu Ntara y’u Bufaransa… baranyirukana. Aba bantu bari bafite umugambi mubi mu bintu bavuga ngo ni ukwegereza RNC Abahutu.’

    Mu bantu ngo bashyizwe ku ruhembe harimo abana bafite ababyeyi bafungiye ibyaha bya Jenoside muri gereza zitandukanye.

    Ati ‘Abantu bari abanyamoko.’

    Abirukanywe muri RNC n’abakiyirimo muri iki gihe bakomeje guterana amagambo, bamwe bavuga ko ibiri kuba bimeze nk’inkuru y’umurwayi wo mu mutwe, warwaye akajya yibona nk’umunyorogoto, hafi ye hari inkoko ishaka kumurya. Buri umwe, ngo akomeje kwikeka mugenzi we mu buryo bumeze nk’uko ngo ku buryo umurwayi yakize, yabona inkoko agasubira kwa muganga.

    Jean Paul Turayishimye ashyira mu majwi Kayumba Nyamwasa ku ibura rya Rutabana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibibazo-bya-rnc-byabaye-nk-inkuru-y-umunyorogoto-inkoko-n-umusazi