Aba Banyarwanda bakiriwe barimo abagabo 11, abagore 27 n'abana 70.
Habarurema Theophile watashye avuye muri RDC, yabwiye RBA ko kuva mu 1994 yakomeje kuguma muri iki gihugu ko utashye yicwa cyangwa akagirirwa nabi.
Yavuze ko FDLR n'abasaza bamwe bafite imyumvire nk'iyayo bahoraga baboshya ko badakwiye gutaha.
Ati 'Byari ibintu bibi, cyane cyane nkatwe batwangaga kuko tutavuga ururimi rumwe na bo bakadutoteza. Haje ingoma ya Wazalendo rero yo itugirira nabi cyane kurushaho…no kugira ngo mfate icyemezo cyo gutaha ni uko naganiriye na Kinangufu umwe mubwiye akarere nkomokamo ambwira ko bumva kuri radiyo ko nta kibazo gihari nanjye mpita mfata ingamba zo gutaha.'
Uyu mugabo yavuze ko yabonye u Rwanda rutandukanye na RDC cyane kuko mu myaka 32 yari amazeyo ari ubwa mbere amaze amasaha abiri atarabona umurwanyi ufite imbunda.
Ati 'Ubwo rero ntabwo waba mu gihugu cy'imbunda ngo uvuge ngo ufite umutekano kandi wowe utari umunyembunda. Amatsiko ni ayo kugera aho mvuka nkareba niba na ho hasa nk'uko aha ndi hasa.'
Yavuze ko abana bose afite nta n'umwe wabashije gukandagira mu ishuri ariko yiteguye kubatangiza amashuri.
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel yavuze ko babashimiye icyemezo bafashe cyo gutaha mu Rwanda.
Ati 'Tubashimira ko bafashe umwanzuro mwiza wo kugaruka mu gihugu cyababyaye cyane ko harimo n'abana benshi batavukiye muri iki gihugu, bavukiye mu buhungiro batazi u Rwanda, ni amahirwe akomeye rero kuba bagiye gukurira mu gihugu nk'u Rwanda.'
Meya Sindayiheba yavuze ko hari amakuru atari yo aba baturage babaga barahawe ku Rwanda ababwira ko nibaramuka batashye bazicwa, ko nta mutekano uhari ariko ko amakuru babwiwe na bagenzi babo batashye yatumye bafata umwanzuro wo gutaha kandi basanze ari amahoro.
Yavuze ko ubuyobozi bufasha abatashye mu byerekeye ubuzima, gusubira mu miryango yabo, gufasha abana gusubira ku mashuri n'ibindi.


Leave a Reply