UR izashora miliyari 4,4 Frw yahembwe na Mastercard Foundation mu birimo gutanga buruse – #rwanda #RwOT

Written by

in

Byatangajwe n'Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond, nyuma y'uko iyi kaminuza ibaye imwe muri eshanu za mbere muri Afurika zahawe igihembo cya Africa Higher Education for Transformation (AHEFT) Prize.

Iki gihembo gitangwa n'umuryango Mastercard Foundation kigamije gushimira kaminuza zigaragaza uruhare rudasanzwe mu guteza imbere uburezi n'iterambere ry'urubyiruko muri Afurika.

UR yacyegukanye mu cyiciro cya 'Excellence in Health', kubera uruhare rwayo mu guteza imbere uburezi n'ubushobozi bw'urwego rw'ubuvuzi mu Rwanda.

Dr. Ndikumana yavuze ko ayo mafaranga atazifashishwa gusa mu rwego rw'ubuvuzi, ahubwo azafasha no kumenyekanisha ibikorwa byinshi bikorwa na UR.

Ati 'Iki gihembo kizadufasha kurushaho kugaragaza ibyo dukora, kuko si ubuvuzi gusa. Dukora byinshi mu buhinzi, mu bwubatsi, mu bijyanye n'ibidukikije no mu zindi nzego zitandukanye.'

Yasobanuye ko kimwe mu bizashyirwamo imbaraga mu gukoresha ayo mafaranga ari ukongera ubushobozi mu mashuri y'ubuvuzi.

Ati 'Tugiye gushora aya mafaranga mu kwigisha ibijyanye n'ubuvuzi. Dufite abanyeshuri benshi ariko turashaka kugira benshi kurushaho. Tuzatanga buruse kandi intego nyamukuru ni ukongera umubare w'abanyeshuri bashobora kwiga aya masomo ndetse bakayiga neza, kuko tuzanongera ibikoresho byo muri laboratwari aho tutari tubifite.'

Agaruka ku mpamvu zatumye bahabwa igihembo mu cyiciro cy'amasomo y'ubuzima, Dr. Ndikumana yavuze ko by'umwihariko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi UR yatanze umusanzu ufatika mu kwigisha abakozi bo mu nzego z'ubuvuzi.

Mu 2013, ubwo kaminuza zitandukanye za Leta zahuzwaga zikabya Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Ndikumana yagaragaje ko ari kimwe mu byongereye imbaraga mu mikorere n'iterambere ry'iyi kaminuza bituma ikora byinshi birimo no kuzamura ireme ry'amasomo y'ubuzima.

Yavuze ko no mu mwaka ushize hasohotse ubushakashatsi burenga 1 000, aho ubwinshi muri bwo bwari ubwo mu bijyanye n'ubuvuzi kuko bwari 477.

Ashimangira ko kuba UR ari yo kaminuza ya mbere mu Rwanda by'umwihariko mu bijyanye n'ubuvuzi atari ibintu byaje gutyo gusa, kuko imaze kwigisha abarenga ibihumbi 26 mu bijyanye n'ubuzima, ikagira amashami menshi ajyanye n'ubuvuzi ndetse n'ibikorwaremezo byinshi.

Kaminuza zatsindiye ibyo bihembo bihataniwe ku nshuro mbere zizabishyikirizwa mu nama mpuzamahanga yiga ku musanzu wa za kaminuza mu iterambere izabera muri Ghana ku wa 22 Nzeri 2026 ndetse kubitanga bizakomeza mu gihe cy'imyaka 10 aho hazatangwa miliyoni 500$.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yavuze ko igihemo iyi kaminuza yegukanye igiye kugikoresha mu kwagura amasomo y'ubuvuzi


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-gushora-miliyari-4-4-frw-yahawe-na-mastercard-foundation-mu-birimo

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *