Category: Uncategorized

  • Biteye isoni n’ikimwaro gikomeye, ibihunduka bihunduke – Agahinda k’abahoze bakinira APR FC #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bahoze bakinira APR FC, bagaragaje agahinda batewe n’igisebo iyi kipe bakiniye yahuye nacyo inyagirwa na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup.

    Ku myaka ufite uwakubaza igihe uherukira kubona APR FC itsindwa ibitego bingana gutya nta gukoramo byagusaba umwanya, byaherukaga 2023 ubwo yatsindwaga na Pyramids FC 6-1 muri CAF Champions League.

    Ejo hashize mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup wabarebwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, irushanwa atera inkunga, APR FC yatsinzwe na Gor Mahia 5-0.

    Bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira APR FC nka Rusheshangoga Michel, Imran Nshimiyimana na Kimenyi Yves bagaragaje ko iki ari igisebo gikomeye ndetse ko ari ibihunduka byahinduka mu maguru mashya.

    Kimenyi Yves yagize ati “Ibi bintu ariko narabivuze ni uko abantu bamwe bashakira impamvu aho zidahari, nk’ubu abakinnyi bagiye n’abo bazanye mbwiza ukuri ko hari na 10/100 kuri bo? Mureke ibyo bintu mujye muri reality ya football cyangwa nimba mutabizi mujye gushaka ababizi babafashe bitabaye ibyo bamwe mu bakunzi banyu barababara cyane, umupira w’amaguru warahindutse. Bihunduke rwose.”

    Nshimiyimana Imran we yavuze ko iki ari igisebo gikomeye cyane ku ikipe nka APR FC.

    Ati “Mufatire hafi kuko ni igisebo gikomeye. Nta rukundo, nta kurwana, nta mutima ni ukuruhukira muri uyu mwambaro. Ni bibi cyane.”

    Rusheshangoga Michel we ati “Niba hari icyo gukosorwa gikosorwe vuba hakiri kare, ibi biteye isoni kandi si yo sura cyangwa urwego APR FC ikwiriye kugaragaza.”

    Gusa nubwo bavuga ibi, umutoza Talib Abderrahman we yavuze ko nta byacitse kuko nta gihe gihagije yabonye cyo gutegura ikipe ye.

    Nshimiyimana Imran yanenze abakinnyi ba APR FC

    Kimenyi Yves abona abantu badakeneye kwiga

    Rusheshangoga yasabye impinduka zihuse

    Source : http://isimbi.rw/biteye-isoni-n-ikimwaro-gikomeye-ibihunduka-bihunduke-agahinda-k-abahoze-bakinira-apr-fc.html

  • Ikigo gishya cyo kubungabunga urusobe rw'ibinyabuzima n'ingamba zo guhanga ibishya mu byerekeye ibiribwa -Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateraniye muri Village Urugwiro kuri uyu wa 24 Nyakanga 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame. Yafatiwemo ibyemezo binyuranye bigamije kwihutisha icyerekezo cy'u Rwanda.

    Itangazo ry'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri

    . Inama y'Abaminisitiri yagejejweho ingamba z'ingenzi zigamije kwihutisha icyerekezo cy'u Rwanda cyo kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n'ihererekanya ry'amafaranga hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga. Muri izo ngamba harimo ishyirwaho ry'lkigo cy'u Rwanda cyigisha Ikoranabuhanga rya Mudasobwa (RIC), kuvugurura
    ibikorwaremezo by'itumanaho tukava ku ikoreshwa ry'umuyoboro wa 2G/3G tukajya kuri 4G/5G, no gutangiza ikoreshwa rya eKash nk'urubuga rw'lgihugu ruhuriweho mu kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwagura serivisi z'imari no koroshya ihererekanya ry'amafaranga.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry'lkigo cy'lgihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw'lbinyabuzima (Rwanda Nature Foundation – RNF), kizibanda ku bikorwa byo kurengera, kubungabunga no gucunga mu buryo burambye ibinyabuzima byo mu gasozi n'ibyanya birinzwe.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje Ingamba z'lgihugu zo Guhanga ibishya mu byerekeye Ibiribwa n'ishyirwaho ry'lkigo cy'Ubufatanye bwo Guhanga ibishya mu byerekeye ibiribwa mu Rwanda, hagamijwe kwihutisha guhanga ibishya mu rwego rw'ibiribwa binyujijwe mu kunoza amategeko n'amabwiriza abigenga, kureshya ishoramari, guhanga imirimo, no guteza imbere ukwihaza mu biribwa n'imirire iboneye.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje umushinga w'itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y'inguzanyo hagati ya Repubulika y'u Rwanda n'lkigega Mpuzamahanga Gitsura Amajyambere, yerekeye inguzanyo y'inyongera ya kabiri igenewe umushinga wo gufasha ibigo by'ubucuruzi kubona imari yo kwiyubaka no kugira ubudahangarwa, yashyiriweho umukono i Kigali, ku wa 25 Kamena 2026.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje Iteka rya Minisitiri ryerekeye impushya zirebana n'intambi cyangwa ibijyana na zo.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba na porogaramu zikurikira:

     Itangwa ry'Ubwenegihugu Nyarwanda.

     Amasezerano y'ubufatanye hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na Sosiyete y'Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro yitwa JSC National Mining Company “Tau-Ken Samruk” (TKS), agamije gushinga sosiyete ihuriweho n'impande zombi izakora ibikorwa by'ubushakashatsi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda.

     Amasezerano hagati ya Guverinoma y'u Rwanda na InipasvalleyRw Ltd yerekeye umushinga w'ibihingwa byifashishwa cyane mu rwego rw'ubuvuzi.

     Ivugururwa ry'Amasezerano hagati ya Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe gutunganya, gukwirakwiza no kugurisha amashanyarazi (EUCL) na Nyirahindwe HPP, yerekeye kubaka no gukoresha Urugomero rw'Amashanyarazi rwa Nyirahindwe I ruherereye mu Karere ka Nyamasheke.

    . Inama y'Abaminisitiri yemeje abahagarariye ibihugu n'lmiryango Mpuzamahanga bakurikira:

     Madamu Jirusaya Birananda, Ambasaderi w'Ubwami bwa Thailand mu Rwanda, afite. icyicaro i Nayirobi.

     Madamu Marie Goreth Nizigama, Uhagarariye Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Bagore mu Rwanda.

     Bwana Anton Buttigieg, usabirwa guhagararira inyungu z'u Rwanda muri Repubulika ya Malta.
    Mu bindi

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko ku itariki ya 7 Kanama 2026 hazizihizwa Umunsi Mukuru w'Umuganura.

    Minisitiri w'Imari n'lgenamigambi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 31 Kanama kugeza ku ya 5 Nzeri 2026, u Rwanda ruzakira Inama ya 26 y'Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango ugamije kurwanya iyezandonke muri Afurika y'lburasirazuba n'iy'Amajyepfo (ESAAMLG).

    Minisitiri w'Ubuhinzi n'Ubworozi yamenyesheje Inama y'Abaminisitiri ko kuva ku itariki ya 1 kugeza ku ya 4 Nzeri 2026, u Rwanda ruzakira Inama Nyafurika yiga ku bijyanye n'lbiribwa (AFSF), hakazanizihizwa imyaka 20 iyi Nama imaze igira uruhare mu guhindura urwego rw'ibiribwa muri Afurika.

    Inama y’Abaminisitiri yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Kubungabunga Urusobe rw’lbinyabuzima


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikigo-gishya-cyo-kubungabunga-urusobe-rw-ibinyabuzima-n-ingamba-zo-guhanga

  • Guhindura ubuzima bw'umuntu ntibisaba igitangaza- Madamu Jeannette Kagame – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 24 Nyakanga 2026 ubwo hatangizwaga ku mugaragaro umushinga Imbuto Hubs ukubiyemo kubaka mu turere twose tw'igihugu ibigo bitangirwamo serivisi zirimo iz'uburezi, ubuzima, imyuga, ikoranabuhanga n'imikino.

    Ni umushinga wa Imbuto Foundation wabimburiwe no gutaha ku mugaragaro Imbuto Hub ya Bugesera iri mu Murenge wa Nyamata muri aka Karere imaze amezi atatu ikorerwamo ikaba ari na yo ya mbere yubatswe.

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko imyaka 25 Imbuto Foundation imaze ikora yamweretse ko abantu benshi bataburaga ubushobozi bwo kugera ku nzozi zabo, ahubwo baburaga amahirwe yo kubugaragaza.

    Ati “Kugira ngo ubuzima bw'umuntu buhinduke na byo ntibisaba igitangaza. Bisaba umuntu umwe wenyine ukumva, ukwizera akaguha amahirwe ya mbere. Twagiye twumva ubuhamya bw'abavuga bati 'Icyamfashije si inkunga gusa, ahubwo ni uko hari uwambwiye ngo urashoboye.' Hari urubyiruko rwatubwiye ko icyabahinduye atari igishoro, ahubwo ko umuntu yabonye ubushobozi batari bazi ko bafite.”

    Yavuze ko ayo mahirwe ari yo atuma umuntu yitekerezaho akiyizera ndetse akabona ubushobozi bwo kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu; iyo ikaba ari yo nkingi nyamukuru umuryango Imbuto Foundation wubakiyeho.

    Ati “Igiti gitangira ari urubuto rushyirwa mu butaka, ariko iyo urwo rubuto rubonye ifumbire, rukuhirwa, rugahabwa urumuri, rurakura rukaba igiti cy'inganzamarumbo. Ngiyo 'philosophie' ituranga muri Imbuto Foundation. Twemera ko buri muntu ari urubuto. Iyo tumuhaye iby'ingenzi nk'uburezi, ubuzima, indangagaciro n'amahirwe, ashobora gukura neza agahindura umuryango we n'igihugu.”

    Yibukije ko urugendo rw'uyu muryango mu myaka 25 ishize rwagaragaje ko gushora mu bantu bitanga umusaruro urambye, aho bamwe mu rubyiruko rwafashijwe ubu bamaze kugera kure mu iterambere.

    Ati 'Ndibuka amarushanwa yahaye urubyiruko uburyo bwo kugaragaza impano no guhanga imishinga ikemura ibibazo. Uyu munsi bamwe muri bo ni ba rwiyemezamirimo bafite ibigo bitanga imirimo. Ibyo byose twarabibonye bituma twibaza tuti 'twakora iki kugira ngo amahirwe nk'ayo agere kuri benshi kurushaho?'”

    Ni muri uwo murongo havutse igitekerezo cyo kubaka Imbuto Hubs, aho urubyiruko n'abakuru bazajya bahurira bagakora ibikorwa bibubaka.

    Ati “Umwana ukeneye ishuri akeneye no kugira ubuzima bwiza. Twabonye ko urubyiruko rukeneye ubumenyi ariko runakeneye ubujyanama, indangagaciro n'urubuga rwo guhanga udushya. Twabonye ko umuryango ukeneye amakuru n'ibiganiro biwuhuza kugira ngo urere neza. Imbuto Hub rero si inkuta, ni urugo.”

    Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kuzabyaza umusaruro amahirwe rugiye kubona muri iki kigo no kwigirira icyizere cy'ejo hazaza.

    Ati “Twifuza ko muva aha mwemera ko mufite ubushobozi bwo kugera ku ntego zanyu, ko mushoboye kandi mufite uruhare mu kubaka ejo hazaza heza.”

    Imbuto Hubs zizajya itangirwamo serivisi zirimo iz'ubujyanama ku buzima n'imibereho, aho abantu bashobora kuyigana bagahabwa inama ku buzima bwo mu mutwe, gupimwa indwara zitandura, aho bibaye ngombwa bakoherezwa kwa muganga, serivisi zo kuboneza urubyaro n'izindi.

    Mu mikino harimo ibibuga byo gukiniramo volleyball, basketball, umupira w'amaguru n'imikino njyarugamba. Kirimo kandi ahigirwa imyuga n'ubumenyingiro mu mezi atandatu, harimo ubudozi aho kuri ubu higamo abantu 30, n'ibijyanye n'ubwiza biri kwigwa n'abantu 60.

    Hari kandi abiga ibijyanye n'ikoranabuhanga rya mudasobwa mu mezi atandatu, hakaba irerero n'isomero ry'abana bato, ndetse n'aho abana bigira imikino inyuranye nka karate, umupira w'amaguru, volleyball bigamije kubafasha kuvumbura impano bifitemo.

    Mu minsi ibiri mu cyumweru, iki kigo cyakira ababyeyi bageze mu zabukuru bakahahukira ndetse bakidagadura n'ibindi bibafasha kunanura umubiri. Hanatangirwa serivisi zijyanye no kwigisha indangagaciro nyarwanda n'ibijyanye no gusigasira umuco binyuze mu kuwigishwa.

    Izo serivisi zose zitangwa ku buntu, ndetse ku minsi itandukanye mu cyumweru bitewe n'imiterere ya serivisi, kandi zimaze amezi atatu zitangwa.

    Abagenerwabikorwa b'izi serivisi bahamya ko bazajya bifashisha iki kigo mu kubaka iterambere ryabo, mu gihe abahaturiye muri rusange bavuga ko Imbuto Hub Bugesera iziye igihe kuko ibikorerwamo byose batari bafite ahantu haboneye babikorera.

    Umuhuzabikorwa wa Imbuto Hub Bugesera, Bayingana Jean Bosco, ati “Rimwe na rimwe nk'urubyiruko usanga rutekereza ko kubona serivisi z'ubuzima bw'imyororokere ku kigo nderabuzima birutera isoni kuko ruhahurira n'abantu baruzi. Uyu munsi turuha izo serivisi hano mu buryo bw'ibanga.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard, yavuze ko Imbuto Hub Bugesera ari igisubizo gikuraho imbogamizi urubyiruko rwari rufite zo kutagira aho rukorera ibikorwa rukeneye.

    Ati “Mbere inyubako n'ibibuga urubyiruko rwakoreshaga byari bishaje cyane ndetse byanashyiraga mu kaga umutekano n'ubuzima. Uyu munsi, turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho gifite ibikorwaremezo biboneye, kizabafasha guteza imbere impano zarwo, ndetse no kongera ubumenyi no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu.'

    Iki kigo cyubatswe ahahoze ikigo cy'urubyiruko cyari gishaje i Nyamata, ndetse kiri muri gahunda ngari ya Imbuto Foundation yo kubaka Imbuto Hubs mu turere dutandukanye, ihereye kuri eshanu muri uyu mwaka ariko gahunda ni uko zizagera muri buri karere.

    Mu mezi atatu ashize kuva Imbuto Hub Bugesera itangiye gutanga serivisi, yakira nibura urubyiruko 200 buri munsi. Muri iki gihe, abantu barenga 960 bamaze kugana isomero ryayo, 875 bahawe ubujyanama ku buzima n'imibereho kandi 117 bahakorera imyitozo ngororamubiri mu buryo buhoraho. Irerero ry'abana na ryo rimaze kwakira abagera ku 1402.

    Abageze mu zabukuru bashimiye Madamu Jeanette Kagame wabatekerejeho muri Imbuto Hubs

    Ibyamamare binyuranye byitabiriye igikorwa cyo gufungura Imbuto Hubs

    Madamu Jeanette Kagame yifatanyije n’abana mu Isomero rya Imbuto Hub ya Bugesera yafunguwe ku mugaragaro

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko guhindura ubuzima bw’umuntu bidasaba ibitangaza cyangwa ubushobozi budasanzwe, ahubwo bisaba gutanga amahirwe

    Muri Imbuto Hub Bugesera harimo isomero ry’abana

    Gutangiza Imbuto Hubs byitabiriwe n’abantu b’ingeri zinyuranye

    Abana biga karate muri Imbuto Hub Bugesera berekanye ubumenyi bamaze kuhahererwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/guhindura-ubuzima-bw-umuntu-ntibisaba-igitangaza-madamu-jeannette-kagame

  • Nyamagabe: Imiryango irenga 12.000 itishoboye yatangiye gukurwa mu bukene binyuze muri GiraWigire – #rwanda #RwOT

    Ni gahunda yakoreshejwemo ingengo y'imari irenga miliyari 4 Frw mu 2025/2026, ndetse ubu hateganyijwe asaga miliyari 6Frw mu mwaka w'ingengo y'imari ya 2026/2027.

    Gahunda ya GiraWigire igamije gufasha ingo ziri mu bukene bukabije kubuvamo binyuze mu kongera ubushobozi bwo kwihangira umurimo, kwizigamira no kubona serivisi z'imibereho myiza.

    Ku rwego rw'igihugu, iyi gahunda yatangiye gushyirwa mu bikorwa no gutangazwa mu 2024, iyobowe na Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu (MINALOC) nk'ingamba nshya zo gufasha abaturage kwikura mu bukene mu buryo burambye.

    Mu Karere ka Nyamagabe, abagezweho n'iyi gahunda ni 12.500 harimo abahawe amafaranga, amatungo, abahawe akazi muri gahunda zitandukanye.

    Nsabimana Cassien wo mu Mudugudu wa Munombe, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka muri Nyamagabe, ni umwe mu bagezweho n'iyi gahunda mu 2025. Uyu mugabo uyoboye umuryango w'abantu batandatu, yabwiye IGIHE ko mbere yo gufashwa yari umukene no kurya bigoye.

    Nyuma y'aho aherewe inkunga y'ibihumbi 800 Frw, yahise agura igice cy'isambu yongera ku gace gato yari afite, andi ayaguramo inka yamuhaye afumbire maze atangira guhinda neza.

    Ati 'Bwabaye ubwa mbere mpinze igice cya hegitari cy'ibirayi ndetse nyuma mpinga igice ya hegiteri cy'ibigori. Ubu nabwo nahinze umugende munini w'amashu, hari n'izindi mboga namaze gusarura nagemuriraga ibigo by'amashuri. Mu by'ukuri nsigaye nsagurira isoko, ndi kugana mu nzira yo kuba rwiyemezamirimo ufatika.'

    Nsabimana yakomeje avuga ko iyi nkunga yamukuye habi, kandi yumva azakomeza kugana aheza, ashima ko mbere yo guhabwa amafaranga yabanje guhabwa amahugurwa yo kuyakoresha neza, kandi agakomeza gukurikiranwa n'ubuyobozi bw'ibanze ku mikorere ye.

    Ubwo abayobozi bose b'uturere turindwi dusigaye tugize Intara y'Amajyepfo bakoreraga urugendoshuri mu Karere ka Nyamagabe, ku wa 23 Nyakanga 2026, hagamijwe kuhigira uburyo bwo kuvana abaturage mu bukene, hagaragajwe ko gahunda ya 'Nyamagabe GiraWigire' yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, yavuze ko iyi gahunda yagizwe iya buri wese, abayobozi b'amashami, abanyamabanga nshingwabikorwa b'imirenge n'abakozi b'akarere bose bayigira inshingano zabo.

    Yagaragaje ko buri muyobozi w'ishami asabwa kugenera nibura 30% by'ingengo y'imari akoresha imishinga n'ibikorwa abona byafasha abagenerwabikorwa ba guhunda ya Nyamagabe GiraWigire, ndetse n'abafatanyabikorwa bose bakagaragaza uruhare rwabo berekana abo bafashije kwivana mu bukene, byanatumye ingengo y'imari igenerwa iyi gahunda izamuka.

    Ati 'Mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2025/2026, Akarere ka Nyamagabe kashoye asaga miliyari 4 Frw muri iyi gahunda, mu gihe mu mwaka wa 2026/2027 hateganyijwe ko aya mafaranga aziyongera akagara kuri miliyari 6 Frw, hagamijwe gufasha abaturage 12.500 bari muri Nyamagabe GiraWigire, kongera umuvuduko mu iterambere.'

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko Akarere ka Nyamagabe katoranyijwe nk'akarere ko kwigirwaho bitewe n'uko gahunda yako Nyamagabe GiraWigire yagaragaje umusaruro ufatika mu gufasha abaturage kwivana mu bukene binyuze mu bufatanye bw'inzego zitandukanye ndetse n'abafatanyabikorwa.

    Ati' Nyamagabe GiraWigire yagaragaje ko iyo gahunda yo kuvana abaturage mu bukene ishyizwe mu bikorwa neza kandi ikagirwa iya buri wese, itanga umusaruro ugaragara. Turasaba utundi Turere kwigira kuri ubu buryo kugira ngo bukomeze gutanga ibisubizo birambye mu Ntara y'Amajyepfo yose, bityo abaturage bose barusheho kwigira.'

    Kugeza ubu, Mu Ntara y'Amajyepfo habarurwa imiryango 79.980 iri mu rugendo rw'iterambere mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Meya Niyomwungeri Hildebrand uyobora Nyamagabe, yavuze ko buri gikorwa kigamije gufasha, harebwa ko byibura 30% by’abafashwa bari muri gahunda ya Nyamagabe GiraWigire

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, yasabye abayobozi b’uturere dutandukanye mu Majyepfo, kwigana Nyamagabe kugira ngo barusheho gufasha abakiri mu bukene aho bayobora

    Wabaye umwnya mwiza wo kwigiranaho nk’abayobozi mu rugamba rwo guteza imbere abaturage

    Meya w’Akarere ka Muhanga (iburyo) na Meya w’Akarere ka Nyaruguru (ibumuso) bakurikiye impanuro z’uko Nyamagabe yitaye mu bikorwa byo gukura abaturage mu bukene

    Gahunda zo gufasha abaturage kuva mu bukene i Nyamagabe ziri mu zitaweho cyane muri iyi myaka ibiri, kuva 2025 kugeza 2027

    Ba Meya b’uturere twa Huye (iburyo) na Gisagara (ibumoso) bari bitabiriye uru rugendoshuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-imiryango-irenga-12-000-itishoboye-yatangiye-gukurwa-mu-bukene

  • APR FC yanyagiwe na Gor Mahia 5-0 #rwanda #RwOT

    Mu mukino ufungura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 warebwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, APR FC yanyagiwe na Gor Mahia yo muri Kenya 5-0.

    APR FC yatangiye umukino ubona irimo ikina neza ishyira igitutu kuri Gor Mahia ishaka igitego.

    Ku munota wa kane Byiringiro Gilbert yagerageje ishoti ariko umupira umunyezamu arawufata.

    APR FC yihariye iminota ya mbere y’umukino iba yabonye igitego ku munota 26 ku mupira Cheikh Djibril Ouattara yahinduriye Amani Michel ariko umunyezamu arawubatanga.

    Nyuma y’iyi minota, APR FC wahise ubona imbaraga ziyishiranye aho Gor Mahia amahirwe ya mbere yabonye ku munota wa 34 yahise itsinda igitego cya Mikel Evans Kibwage n’umutwe.

    Ku makosa ya Seidu Yussif Dauda watakaje umupira mu kibuga hagati, ku munota wa 35 Patrick Essombe yayitsindiye igitego cya kabiri bajya kuruhuka ari 2-0.

    APR FC yagerageje gukora impinduka Dauda, Togui na Amani Michel bavamo hajyamo Mamadou Traore, Uwiragiye Fidali na Hakim Kiwanuka.

    Gusa ntacyo zafashije kuko ku munota wa 64, Paul Okoth Odhiambo yahise ayitsindira igitego cya gatatu.

    Iki gitego cyagiyemo nyuma y’umunota umwe gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ageze muri Stade Amahoro aje kureba uyu mukino.

    Byaje kuba bibi cyane ku munota wa 80 ubwo Otieno Owino yatsindiraga Gor Mahia Igitego cya kane

    Hari mbere y’uko ku munota wa 87 Ebenezer Assifuah atsindira agashinguracumu. Umukino warangiye ari 5-0.

    Undi mukino wo mu itsinda A wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Nyakanga 2026 ari nabwo CECAFA Kagame Cup yatangiye, Vipers FC yatsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-0.

    APR FC yanyagiwe na Gor Mahia

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yanyagiwe-na-gor-mahia-5-0.html

  • Amarangamutima ya Nyambo Jesca nyuma yo kwambikwa impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Umukinnyi wa filime Nyambo Jesca, wamamaye nka Miss Nyambo, ari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guterwa ivi n’umukunzi we, avuga ko yumva Imana yamusubije ibyo yari yarayisabye byose ku muntu bazabana.

    Nyambo yemereye umusore w’Umunyarwanda usanzwe akorera hanze y’u Rwanda kumwambika impeta y’urukundo, nyuma y’uko bamaze hafi umwaka bakundana. Ubu bombi bitegura kurushinga.

    Ni umuhango wabaye mu ibanga rikomeye ndetse n’abawitabiriye babujijwe gufata amashusho n’amafoto.

    Mu butumwa bwuzuye amarangamutima, Nyambo yavuze ko ubuzima bwe bwinjiye mu kindi cyiciro, ndetse agaragaza ko yahisemo umuntu yujuje indangagaciro yari yarasabye Imana.

    Yagize ati “Ubu ngubu ndi fiancée w’umuntu. Ariko Imana ni nziza pe. Nta kintu cyiza nko kuba umukunzi w’umuntu ukunda, wujuje ibintu wasengeye ku mugabo nyine. Birarenze. Ririya joro ryari ryiza cyane, ry’ibyishimo. Nubwo hatari inshuti zanjye nyinshi kubera ko umugabo wanjye ataziranye na zo, kandi nubwo abantu b’inshuti zanjye batari bahari, bo nta kibazo bafite.”

    Aya magambo yatumye benshi bamwifuriza ishya n’ihirwe, cyane cyane abakurikiranaga ubuzima bwe bw’urukundo mu myaka yashize.

    Guterwa ivi kwa Nyambo kwabaye nyuma y’igihe havugwa inkuru zitandukanye zamuhuzaga n’umubyinnyi Titi Brown. Mu minsi ishize,wari uherutse gutangaza ko nawe yigeze gushaka kwambika impeta umukobwa bakundanaga, ariko akabyanga.

    Nyambo Jesca yambitswe impeta ya fiançailles

    Source : http://isimbi.rw/amarangamutima-ya-nyambo-jesca-nyuma-yo-kwambikwa-impeta-ya-fiancailles.html

  • UBUHINDE, UGANDA NA KENYA MU BIHUGU BIZITABIRA AMARUSHANWA YA SKETTE I KIGALI #rwanda #RwOT

    Mu gihe U Rwanda rukataje mu guteza imbere impano binyuze mu mikino itandukanye, ni nako hakomeje kugaragara imikino mishya itamenyerewe mu Rwanda nk'umukino wo gusiganwa kuri Skette.

    Kuri iki Cyumweru tariki 26 Nyakanga Inyamirambo kuri Pele stadium hazabera amarushanwa yo gusiganwa hifashishijwe inkweto zifite amapine ibizwi nka Skette mu ndimi z'amahanga. Ni ku nshuro ya kane aya marushanwa agiye kuba akaba ku nshuro ya mbere agizwe mpuzamahanga dore ko mbere yitabirwaga n'abanyarwanda gusa.

    Byusekenge Jean de Dieu asobanura iby'amarushanwa

    Mu Kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa gatanu ku kigo cy'urubyiruko cya Kimisagara, Byukusenge Jean de Dieu ukuriye abategura aya marushanwa yavuze ko kuri iyi nshuro bashatse gukuza iri rushanwa baboneraho kwakira abandi bakinnyi bazaturuka mu bihugu nk'Ubuhinde,Uganda na Kenya mugihe abagombaga guturuka mu gihugu cy'abaturanyi cya Congo batazitabira kubera icyorezo cya Ebola kiri kuvuza ubuhuha muri icyo gihugu.

    Abagera kuri 90 biganjemo abakiri bato nibo bamaze kwemeza ko bazitabiraba mugihe ubuyobozi buvuga ko kwiyandikisha bigikomeje.

    Abakiri bato biteguye guhatana

    Nubwo umukino ukuri mushya kandi n'amikoro akaba ari make, abategura aya marushanwa bavuga ko bashimira Leta ishishikariza abantu guhanga ibishya haba mu mikino n'ibindi kandi bakanashimira abandi bafatanyabikorwa barimo ababaha ibibuga byo kwifashisha nka Maison de Juenes n'abandi.

    Mu rwego rwo gukundisha abakinnyi uyu mukino, abazatsinza bazahembwa mu byiciro bitatu aho hazahembwa ikipe ya mbere, iya kabiri n'iya gatatu naho abakinnyi ku giti cyabo nabo bakazahabwa imidali n'andi mashimwe atahise atangazwa.

    Abategura aya marushanwa kandi baboneyeho gusaba abanyarwanda kuzaza kubashyigikira banasaba abagira impungenge ku mutekano w'uyu mukino kumva ko ari umukino nk'indi yose bityo bakarushaho kuwitabira.

    Source : https://flash.rw/2026/07/24/ubuhinde-uganda-na-kenya-mu-bihugu-bizitabira-amarushanwa-ya-skette-i-kigali/

  • Ntitwemeranya n'Urukiko rwa ICC- Makolo ku Munyamerika wavuze ko rwafashije u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye nyuma y'ubutumwa Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda yashyize ku rubuga rwa X, aho yasangije amagambo y'Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n'amahanga, Marco Rubio, wanenze imikorere ya ICC.

    Mu butumwa yashyize kuri X ku wa 21 Nyakanga 2026, Ambasade ya Amerika i Kigali yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika itazemera guhara ubusugire bwayo hejuru y'uru rukiko ishinja imikorere idahwitse, ivuga ko yatangiye ibikorwa bigamije kurwanya icyo yise 'kwivanga gukabije' kwa ICC.

    Aya magambo yari ashingiye ku butumwa Marco Rubio yari yashyize kuri X, aho yavuze ko ICC ishaka kuba urwego rushobora gukurikirana no gufata abaturage b'ibihugu cye uko rubishaka, ashimangira ko rushaka kubangamira ubusugire bwa Amerika.

    Nyuma y'ubutumwa bwa Ambasade ya Amerika, Cameron Hudson yavuze ko atumva uburyo ubutumwa bwo kunenga ICC buva kuri Ambasade ya Amerika iri mu Rwanda, igihugu avuga ko cyungukiye cyane mu butabera mpuzamahanga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Hudson yavuze ko u Rwanda ari igihugu gikunze gutangwa nk'urugero mu biganiro byerekeye impamvu hashyizweho ICC, kubera ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho uburyo bwo gukurikirana abayigizemo uruhare.

    Yavuze ko kunenga ICC gusa, ariko ntihagaragazwe agaciro k'ubutabera mpuzamahanga, bishobora gutanga ubutumwa bubi ku bantu bakoresha imbaraga mu guhungabanya amahoro n'umutekano.

    U Rwanda si urugero rukwiye niba ushaka kuvugira ICC

    Mu kumusubiza, Yolande Makolo yavuze ko Hudson yakoresheje urugero rutari rwo mu kurengera ICC, asobanura ko u Rwanda rumaze igihe rutemeranya n'imikorere y'uru rukiko, kuko rwibasira Abanyafurika.

    Makolo yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwakoresheje uburyo bwa Gacaca nk'ubutabera bwubakiye ku mateka n'umuco, hagamijwe kwishakamo ibisubizo.

    Ati 'U Rwanda ni urugero rutari rwo wakoresha mu kurengera ICC. Twakomeje kurwanya ICC nk'urwego rutoranya, rwihunza inshingano, kandi rwagiye rukoreshwa mu kwibasira Abanyafurika mu buryo budakwiye.'

    Makolo yavuze ko Gacaca yafashije gukemura imanza hafi miliyoni ebyiri mu myaka 10, ifasha mu kugaragaza ukuri, guhana abakoze ibyaha no gutuma abaturage bongera kubana, anavuga ko yagize uruhare rukomeye mu kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside.

    Ati 'Urukiko rwa kure kandi rubogama nka ICC ntabwo rwashoboraga gutanga ubutabera no gufasha mu bwiyunge kuri icyo kigero, ntabwo twari kuzabibonesha amaso.'

    Cameron Hudson ni umusesenguzi wibanda ku mutekano wa Afurika, imiyoborere n'ingaruka za politiki mpuzamahanga. Ubu akorera 54 Advisors, ikigo gitanga inama ku bijyanye na politiki n'ishoramari.

    Umuvugizi wa Guverinoma y'u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko ICC atari yo yatanze ubutabera ku bakoze Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntitwemeranya-n-urukiko-rwa-icc-makolo-ku-munyamerika-wavuze-ko-rwafashije-u

  • Imbuto Foundation yatangije 'Imbuto Hubs', gahunda izahindura ubuzima bw'Abanyarwanda – #rwanda #RwOT

    Umuryango Imbuto Foundation watangije ku mugaragaro gahunda ya 'Imbuto Hubs' izaba ikubiyemo ibikorwaremezo byubakiwe gufasha imiryango mu iterambere n'imibereho myiza.

    Umuhango wo gutangiza iyi gahunda wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nyakanga 2026 mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Muri aka Karere ka Bugesera Madamu Jeannette Kagame yafunguye ikigo cyiswe 'Imbuto Hub' kizajya gitanga serivisi zirimo iz'ubujyanama ku buzima n'imibereho, iz'imikino n'imyidagaduro, iz'ikoranabuhanga, ahigirwa imyuga, irerero n'izindi, kandi byose bikorwe nta kiguzi.

    Izi serivisi zirimo izigenewe abana, urubyiruko n'abakuru.

    Nubwo iyi gahunda ya Imbuto Hubs yatangiriye i Bugesera, nyuma izagezwa mu Karere ka Kicukiro, aka Rwamagana n'aka Muhanga.

    Imbuto Foundation ifite gahunda y'uko ibigo bya Imbuto Hubs bizubakwa nibura muri buri karere mu myaka itanu iri imbere, kugira ngo bifashe mu iterambere ry'imiryango n'imibereho myiza y'abayigize.

    Ni mu gihe kuri ubu, Ikigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara cyamaze kuvugururwa kigashyirwaho izi serivisi zose ziboneka muri 'Imbuto Hub'.

    Umushinga wa Imbuto Hubs watekerejwe n'Umuryango Imbuto Foundation mu gihe wizihizaga imyaka 25 ishize utangijwe.

    Ufatwa nk'uburyo bushya bwo kwegera imiryango, hagashyirwaho ahantu hashobora kuboneka serivisi zirimo izigenewe abana bato baba bari kumwe n'ababyeyi babo cyangwa bari bonyine. Imbuto Hub y'i Bugesera, yashyizwemo ibibuga byifashishwa muri siporo, ahantu h'imyidagaduro, aho kunguranira ibitekerezo, isomero n'ibindi.

    Muri ibi bigo kandi hazajya habonekamo abajyanama mu bijyanye n'imishinga n'ubucuruzi, abafasha abahanga ibishya, abafatanyabikorwa mu iterambere, abafite ibyo bagezeho byafasha kubera urugero abakiri bato n'ibindi.

    Ni mu gihe urubyiruko rukuze ruzajya rwigisha imyuga irimo kudoda, gutunganya imisatsi, ububaji, ubukorikori, kwiga gusoma no kwandika n'ibindi.

    Ku rundi ruhande ariko, imyuga yigishwa cyangwa serivisi zizajya zishyirwa muri ibi bigo bya Imbuto Hubs, zizajya zitandukana bitewe n'icyo abantu bo muri ako gace bakeneye.

    Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yavuze ko gushyiraho 'Imbuto Hubs' bigamije kubaka umuryango. Yavuze ko bigomba gukorwa binyuze mu mikino, imyidagaduro, kwigisha abato gusoma, ikoranabuhanga ndetse n'ibindi.

    Ati 'Kubera ko uyu ari umuco dushaka kubaka, ntabwo ari umuco wa Imbuto Foundation gusa. Ni ahantu hafite imizi mu muryango.'

    Yakomeje agira ati 'Ntabwo ari inyubako gusa. Inyubako ubwazo ntabwo zihindura imibereho y'umuryango, ahubwo abantu, abafatanyabikorwa ni bo babikora. Urwo ni urugendo tubasaba kudushyigikiramo, ntabwo tubasaba kudufasha kubaka inyubako, ahubwo turabasaba kugira uruhare mu kubaka umuryango.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yavuze ko umushinga wa 'Imbuto Hubs' wubatswe muri aka karere ari intambwe iganisha ku iterambere ry'urubyiruko, kuzamura impano z'abakiri bato n'imiyoborere myiza.

    Ati 'Kubaka iki kigo ni umusaruro w'ubufatanye bwahereye ku isesengura ry'ibyo abana n'urubyiruko bakeneye, bigera kuri iyi porogaramu y'ibibuga bya siporo, imyidagaduro n'ibindi.'

    Meya Mutabazi yavuze ko mbere, abakiri bato mu Karere ka Bugesera batari bafite ibikorwaremezo birimo ibibuga ndetse n'ibyari bihari byari bishaje.

    Ati 'Turishimira ko urubyiruko rwacu rubonye ikigo kigezweho kizarufasha kwagura ubumenyi, guhanga udushya no kwitegura kugira uruhare mu iterambere ry'Igihugu.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yatangije-imbuto-hubs-gahunda-izahindura-ubuzima-bw

  • Ukwezi kwa Nyakanga kwabonetsemo ubushyuhe burenze ubwari busanzwe mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (Meteo Rwanda) igenewe abahinzi n'aborozi igaragaza ko kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Nyakanga 2026, ubushyuhe bwari hejuru y'ikigereranyo gisanzwe ugereranyije n'ibipimo by'imyaka 30 ishize.

    Raporo ya Meteo Rwanda igaragaza ko muri iyo minsi icumi, imvura yaguye yari nyinshi mu bice byinshi by'igihugu ugereranyije n'ikigereranyo cy'impuzandengo y'imvura yaguye muri ayo matariki mu gihe cy'imyaka myinshi ishize.

    Gusa hari ibice byagaragayemo kugabanyuka kw'imvura birimo ahenshi mu Mujyi wa Kigali, ibice bimwe na bimwe by'Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru ndetse n'uturere twa Kayonza, Nyagatare na Nyamasheke.

    Meteo Rwanda yavuze ko aho imvura yabonetse yaguye hagati y'umunsi umwe n'iminsi itanu. Imvura nyinshi yabonetse mu bice bimwe na bimwe by'uturere twa Nyamasheke, Nyaruguru, Musanze na Nyabihu.

    Ku bupimiro bwa Busogo ISAE mu Karere ka Musanze, hapimwe imvura ingana na milimetero 40,9, yaguye mu minsi ibiri. Ku bwa Ntendezi mu Karere ka Nyamasheke hapimwe milimetero 37,7 yaguye mu minsi itanu, naho ku bwa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru hapimwe milimetero 31,2 yaguye mu munsi umwe.

    Muri icyo gihe, hari ibice bimwe na bimwe by'Umujyi wa Kigali, Intara y'Uburasirazuba, Intara y'Amajyepfo n'Intara y'Amajyaruguru bitabonye imvura.

    Ubushyuhe bwo hejuru bwarenze impuzandengo isanzwe

    Meteo Rwanda yagaragaje ko mu bice byinshi by'igihugu, ubushyuhe bwo hejuru bwari hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hejuru busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 11 na 20 Nyakanga.

    Ubushyuhe bwo hejuru buke bwapimwe ku bupimiro bwa Kinigi bwo mu Karere ka Musanze, aho bwari 20,7 °C. Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi bwapimwe ku bupimiro bwa Bugarama bwo mu Karere ka Rusizi, aho bwageze kuri 32,1°C.

    Muri rusange, Meteo Rwanda yavuze ko mu Karere ka Rusizi, cyane cyane mu Kibaya cya Bugarama, ari ho habonetse ubushyuhe bwo hejuru bwinshi kurusha ahandi mu gihugu muri icyo gihe.

    Raporo igaragaza kandi ko ubushyuhe bwo hasi ahenshi mu gihugu bwari hejuru y'ikigero cy'impuzandengo y'ubushyuhe bwo hasi busanzwe buboneka hagati ya tariki ya 11 na 20 Nyakanga.

    Ubushyuhe bwo hasi buke bwapimwe ku bupimiro bwa Busogo mu Karere ka Musanze, aho bwari 12°C, mu gihe ubushyuhe bwo hasi bwinshi bwapimwe ku bupimiro bwa Bugarama mu Karere ka Rusizi, aho bwari 19,9°C.

    Meteo Rwanda yagaragaje ko Uturere twa Musanze, Burera na Nyabihu ari two twagaragayemo ubukonje bwinshi kurusha ahandi mu gihugu muri icyo gihe.

    Meteo Rwanda yagiriye abahinzi inama yo gukomeza kugisha inama abashinzwe ubuhinzi babegereye no gukora imirimo ijyanye n'igihembwe cy'ihinga C, harimo guhinga mu bishanga no kuhira aho bishoboka.

    Abahinzi kandi basabwe gutegura igihembwe cy'ihinga A cya 2027, mu gihe aborozi basabwe kwegera abaveterineri kugira ngo babagire inama ku buryo bwo kubungabunga amatungo hashingiwe ku kirere giteganyijwe ndetse n'ibihe by'impeshyi.

    Meteo Rwanda yasabye abaturage gukomeza gukurikirana amakuru y'iteganyagihe no kuyifashisha mu igenamigambi ry'ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi.

    Ukwezi kwa Nyakanga kwabonetsemo ubushyuhe burenze ubwari busanzwe mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ukwezi-kwa-nyakanga-kwabonetsemo-ubushyuhe-burenze-ubwari-busanzwe-mu-rwanda