‘Itabaza’ ya Vestine na Dorcas yujuje miliyoni y’abayirebye #rwanda #RwOT

Written by

in

Indirimbo nshya 'Itabaza' y’abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas, ikomeje gukora amateka nyuma yo kurebwa n’abarenga 1,073,899 kuri YouTube mu minsi itatu gusa kuva yashyirwa hanze ku wa 20 Nyakanga 2026.

Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki wa Gospel, bashimye ubutumwa bwayo n’uburyo yatunganyijwe. Aka gahigo kaje nyuma y’amezi atandatu Vestine na Dorcas bari bamaze batagaragara cyane mu ruhame cyangwa ngo basohore indirimbo nshya.

Mu kiganiro bise 'The New Chapter', bavuze ko icyo gihe cyose batari barahagaritse umuhamagaro wabo, ahubwo ko Imana yari iri kubategurira icyiciro gishya.

Dorcas yagize ati: 'Hari haciye amezi atandatu tutagaragara, ariko si twe twihamagaye. Imana ni yo yari iri kuduhindurira uburyo bwo gukora.' Vestine na we yavuze ko impinduka binjiyemo bazisengeye igihe kirekire.”

Aba bahanzikazi kandi batangaje ko ibikorwa byabo byose bishya bazajya babinyuza ku muyoboro wa YouTube Vestine and Dorcas, ndetse bafunguye na konti nshya za Instagram na TikTok ziri mu mazina yabo bwite nyuma yo gutandukana na MIE.

Gusa ariko banashimangiye ko gutandukana na Murindahabi Irene Entertainment (MIE) byabaye mu bwumvikane, bashimira Irene Murindahabi n’ikipe ye ku ruhare bagize mu rugendo rwabagejeje ku rwego bagezeho.

Itabaza yanditswe na Niyo Bosco, amajwi yayo atunganywa na Popiyeeh, mu gihe Arsycaster yacuranze electric guitar na Arnaud Gasige acuranga bass guitar.

Iyi ndirimbo akaba ari yo ya mbere bakoze nyuma yo gutandukana na MIE yarebereraga inyungu zabo.

Indirimbo Itabaza ya Dorcas na Vestine yujuje miliyoni

Source : http://isimbi.rw/itabaza-ya-vestine-na-dorcas-yujuje-miliyoni-y-abayirebye.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *