Category: Uncategorized

  • Kitoko Bibarwa mu gahinda gakomeye #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Kitoko Bibarwa ari mu gahinda nyuma yo kubura umubyeyi we, Bibarwa Yunus, witabye Imana mu ijoro ryo ku wa 26 Nyakanga 2026 azize uburwayi.

    Amakuru yamenyekanye avuga ko Bibarwa Yunus w’imyaka 73 yafashwe n’uburwayi butunguranye aho yari atuye mu Karere ka Nyanza. Yahise ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko aza kwitaba Imana abaganga bagerageza kumwitaho.

    Nyakwigendera yari azwi nk’umushumba w’Itorero Méthodiste Libre au Rwanda, aho yakoreye imyaka myinshi mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Yanakoze mu muryango Compassion International Rwanda, aho yagize uruhare mu bikorwa bitandukanye byo gufasha abana n’imiryango.

    Bibarwa Yunus asize umugore n’abana batatu, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Mu bana be, Kitoko ni we wari imfura.

    Urupfu rwa se wa Kitoko ruje mu gihe uyu muhanzi yari amaze igihe gito agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka irenga 12 yari amaze atuye mu Bwongereza. Mu mwaka ushize ni bwo yagarutse mu gihugu, ibintu byashimishije abakunzi b’umuziki we bari bamaze igihe batamubona.

    Muri iyi minsi, Kitoko yari ari mu bahanzi bitabiriye ibitaramo bizenguruka igihugu byiswe Summer Country Tour, bihuriyemo amazina akomeye mu muziki nyarwanda arimo Bruce Melodie, The Ben n’abandi.

    Source : http://isimbi.rw/kitoko-bibarwa-mu-gahinda-gakomeye.html

  • APR FC yatangiye nabi ariko ntiwayirenganya – Muhire Kevin #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w’umunyarwanda ukinira Jamus FC yo muri Sudani, Muhire Kevin yavuze ko nubwo APR FC yatangiye CECAFA Kagame Cup itsindwa utayirenganya kuko abakinnyi ari bwo bagihura, bagitangira kwitegura umwaka w’imikino (Preseason).

    Ni nyuma y’uko APR FC inyagiwe na Gor Mahia ibitego 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup wabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize.

    Muhire Kevin yavuze ko ari ikipe yagerageje kwiyubaka ariko ntabwo byayikundiye, gusa abona abantu badakwiye kuyirenganya kuko nibwo bagitangira.

    Ati “Navuga ko intangiriro kuri APR FC ntabwo yari nziza, ni ikipe yagerageje kwiyubaka ariko ntabwo wabarenganya kuko nibwo bagitangira Preseason, gusa ndahamya ko amakosa bakoze bayabonye bagiye kuyakosora.”

    Kuba yarenga amatsinda, yavuze ko abona ari ibintu bigoye ariko abasaba gukomeza gukosora amakosa bakoze.

    Ati “Kurenga itsinda biragoye kuri APR FC kuko baracyafite Vipers kandi ni ikipe ikomeye, gusa bakomeze bakosore amakosa bakoze bitware neza mu mikino iri imbere.”

    Uyu munsi APR FC iragaruka mu kibuga ikina umukino wa kabiri mu itsinda A aho ihura na Garde Républicaine yo muri Djibouti.

    Muhire Kevin abona ko yagize ikibazo cy’uko ari bwo igitangira kwitegura umwaka w’imikino utaha nta mikino ya gicuti yakinnye

    Source : http://isimbi.rw/apr-fc-yatangiye-nabi-ariko-ntiwayirenganya-muhire-kevin.html

  • Umunsi Kalimpinya Queen ahura na Perezida Kagame #rwanda #RwOT

    Miss Queen Kalimpinya yavuze ko adashobora kuzibagirwa uhura na Nyakubahwa Perezida wa Republika y’u Rwanda, Paul Kagame ndetse n’ikiganiro kigufi bagiranye akikibuka.

    Kalimpinya yabigarutseho ubwo yaganirizaga urubyiruko ku byo yigiye mu muryango wa FPR Inkotanyi, umubano we n’uyu muryango.

    Yagarutse ku rugendo rwe mu kwiteza imbere aho ubu ari umwe mu bakinnyi bakomeye b’umukino wo gusiganwa mu mamodoka (Rally) u Rwanda rufite.

    Mbere y’uko atangira gukina uyu mukino, Queen Kalimpinya yavuze ko nyuma yo kujya muri Miss Rwanda 2017 akaba igisonga cya gatatu, irushanwa yagiyemo mu buryo butari bworoshye kuko atabyumvaga neza, yahise yigurira akamoto ko gutemberaho.

    Nyuma yaje kumenya ko mu Rwanda haba umukino wo gusiganwa ku madoka atangira ari umwunganirizi w’utwara (copilot), nyuma na we aza kuba umupilote.

    Uyu mukino ukaba ari na wo wamufashije guhura na Perezida Kagame n’uwo afata nk’icyitegererezo muri uyu mukino, Lando Norris.

    Byari muri 2024 ubwo u Rwanda rwakiraga Inama y’Inteko Rusange ya FIA maze irangiye ajya gushaka Lando Norris ngo amusuhuze abona ari kumwe na Perezida Kagame akeka ko bitakibaye, ashaka gusubirayo ariko Perezida ahita amurembuza.

    Ati “Inama irangiye nagiye gushaka wa muntu w’icyitegererezo wanjye nsanga ari kumwe na perezida ndavuga nti sinkimubonye birarangiye. Ku bw’amahirwe perezida yarambonye arandembuza mpita njya aho bari bari na wa muntu w’icyitegererezo turavugana ariko tuvugana amagambo make. Ngiye kugenda perezida arambwira ngo ariko ntabwo wafashe ifoto. Mbonereho no kubwira urubyiruko ko Perezida aratuzi kandi azi ibyo dushaka.'

    Miss Kalimpinya Queen yavutse mu 1998, nubwo uyu munsi akomeye muri uyu mukino ariko hari igihe cyageze ashaka kuwureka kuko yabonaga ntacyo akuramo, ariko akibona Lewis Hamilton amupositinze, byahise bimusuzamo imbaraga.

    Kaliminya Queen yavuze uko Perezida Kagame yamufashije kugera ku nzozi ze

    Kaliminya Queen yavuze uko Perezida Kagame yamufashije kugera ku nzozi ze

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-kalimpinya-queen-ahura-na-perezida-kagame.html

  • Micky yavuze ku byo kuba ataratumiwe ubwo Nyambo yambikwaga impeta ya fiançailles #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we Uwiragiye Richard mu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza impamvu inshuti ye ya hafi, Micky, atagaragaye muri ibyo birori.

    Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Micky yavuze ko na we amakuru yo kwambikwa impeta kwa Nyambo yayamenye nk’abandi bantu benshi, ndetse ko adafite ibisobanuro birambuye byatumye atatumirwa cyangwa ataboneka muri uwo muhango.

    Yagize ati 'Ntabwo navuga ngo ndabizi kubera ko nanjye njya kubibona nabibonye nk’abandi, ariko ntekereza ko bishobora kuba byarabaye ni njoro cyane agatekereza ko wenda naniwe kubera ntwite. Ariko ntekereza ko nta mutima mubi.'

    Mukobwajana Asifiwe wamamaye muri sinema nyarwanda nka Micky yanavuze ko kuba abantu benshi baratunguwe no kutamubona muri uwo muhango biterwa n’uko mu bihe byinshi Nyambo yakunze kumuba hafi mu bikorwa bye bitandukanye.
    Ati 'Impamvu abantu bari kubyibazaho cyane, ahari ni uko bazi ko mu bintu byanjye byose aba ahari kandi ari imbere. Ibyo bituma bibaza impamvu mu bye ntahabonetse.”

    'Gusa nagiye numva ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ari umugabo we wamutunguye. Kandi umugabo we ntabwo turi inshuti cyane. Singira nimero ze, na we ntabwo agira izanjye, gusa numva nta bintu bya dange.'

    Mu ijoro ryo ku wa 23 Nyakanga 2026 ni bwo amakuru yatangiye gukwirakwira ko Nyambo Jesca yambitswe impeta n’umukunzi we Uwiragiye Richard bitegura kurushinga.

    Uyu muhango wabereye mu ibanga rikomeye, aho byavuzwe ko nta muntu wari wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho uretse abari babiherewe uburenganzira n’abateguye ibirori.

    Uwiragiye Richard usanzwe ari umukunzi wa Nyambo akorera hanze y’u Rwanda, aho atuye muri Australia.

    Micky yavuze ko ataziranye n’umugabo wa Nyambo kandi bivugwa ko ari we wayiteguye rero arumva nta kibazo kirimo

    Source : http://isimbi.rw/micky-yavuze-ku-byo-kuba-ataratumiwe-ubwo-nyambo-yambikwaga-impeta-ya.html

  • Kai Cenat na Tyla bagiye kongera guhurira kuri Livestream #rwanda #RwOT

    Umunyamerika wamamaye cyane ku mbuga nkoranyambaga, Kai Cenat, uzwi cyane mu gukora ibiganiro bicaho imbona nkubone (livestream), yatangaje ko mu minsi iri imbere azakorana livestream n'umuhanzikazi wo muri Afurika y'Epfo, Tyla.

    Aya makuru yatumye abakunzi babo batangira kuyategerezanya amatsiko, cyane cyane ko ari ubwa mbere bagiye kongera guhurira kuri livestream nyuma y'ibyabaye mu mwaka wa 2024, ubwo bagaragaraga mu kiganiro cyabaye icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.

    Muri icyo gihe, Kai Cenat yagaragaje ko yifuzaga gusohokana na Tyla, ariko uyu muhanzikazi ntiyabyemera, ibintu byahise bitangira kugibwaho impaka n'abakoresha imbuga nkoranyambaga batandukanye. Hari abavugaga ko Tyla yamusuzuguye, abandi bakavuga ko yari afite uburenganzira bwo gufata icyemezo cye, bituma icyo kiganiro gikomeza kuvugwa igihe kinini.

    Nyuma y'amezi menshi ayo makuru amaze acecetse, Kai Cenat yongeye gutangaza ko agiye kwakira Tyla kuri livestream nshya. Nubwo ataratangaza umunsi nyirizina cyangwa ibyo bazaganiraho, benshi bemeza ko iki kiganiro gishobora kongera gukurura imbaga y'abareba, bitewe n'uko bombi bafite abakurikira babarirwa muri za miliyoni ku mbuga nkoranyambaga.

    Abakunzi babo bavuga ko biteze kubona ibiganiro birimo gusabana, gusetsa no kuganira ku rugendo rwa buri wese mu mwuga we. Hari n'abifuza kumenya niba bazagaruka ku byigeze kuvugisha benshi mu 2024 cyangwa niba bazibanda gusa ku bikorwa byabo bishya.

    Iyi livestream itegerejwe na benshi, kuko ishobora kongera guhuza aba byamamare mu buryo bushya ndetse ikanatanga ibiganiro bishobora kongera gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

    Kai Cenat na Tyla bagiye kongera guhurira kuri Livestream

    Source : https://kasukumedia.com/kai-cenat-na-tyla-bagiye-kongera-guhurira-kuri-livestream/

  • Kayonza: Umubyeyi wari warigeze kugerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero #rwanda #RwOT

    Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y'umubyeyi w'imyaka 45 wo mu Karere ka Ngoma, wasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero bikekwa ko yiyahuye, nyuma yo kujya gusura umuhungu we washatse.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 25 Nyakanga 2026, mu Mudugudu w'Umunini, Akagari ka Cyinzovu, Umurenge wa Kabarondo.

    Amakuru yemejwe n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Agateganyo w'Umurenge wa Kabarondo, Muhinkindi Marie Chantal, avuga ko uwo mubyeyi yari yagiye gusura umuhungu we uba muri uwo murenge. Yagezeyo asanga umuhungu we hamwe n'abana be, baraganira bisanzwe kugeza igihe cyo kuryama.

    Nyuma y'aho, abo bari kumwe ntibamenye igihe yasohokeye ngo ajye mu bwiherero. Bamaze kumubura, baramushatse basanga amanitse mu gitenge imbere mu bwiherero. Bagerageje kureba ko hari icyakorwa, ariko basanga yamaze gushiramo umwuka.

    Ubuyobozi bw'umurenge bufatanyije n'inzego z'umutekano bwahise bugera aho byabereye, busanga n'abo mu muryango w'uyu mubyeyi bahamaze kugera.

    Muhinkindi yavuze kandi ko amakuru yatanzwe n'abavandimwe b'uyu mubyeyi agaragaza ko atari ubwa mbere yari agerageje kwiyambura ubuzima, kuko no mu minsi ishize yari yabigerageje ariko ntibigende uko yabishakaga.

    Umurambo w'uyu mubyeyi wahise ushyikirizwa abo mu muryango we kugira ngo hategurwe umuhango wo kumushyingura, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye uru rupfu.

    Kayonza: Umubyeyi wari warigeze kugerageza kwiyahura yasanzwe yapfuye amanitse mu bwiherero

    Source : https://kasukumedia.com/kayonza-umubyeyi-wari-warigeze-kugerageza-kwiyahura-yasanzwe-yapfuye-amanitse-mu-bwiherero/

  • Pogačar yanditse amateka, nyuma yo kwegukana Tour de France ku nshuro ya gatanu #rwanda #RwOT

    Umunya-Slovenia Tadej Pogačar, usiganwa mu ikipe ya UAE Team Emirates-XRG, yongeye kwerekana ubuhanga budasanzwe nyuma yo kwegukana irushanwa rikomeye rya Tour de France 2026, aba umwe mu bakinnyi bake cyane barigeze baryegukana inshuro eshanu.

    Uyu mukinnyi yahise yisanga mu cyiciro cy'ibihangange byanditse amateka muri uyu mukino, aho anganyije umubare w'intsinzi na Jacques Anquetil, Eddy Merckx, Bernard Hinault ndetse na Miguel Indurain, bose bari basanzwe bafite iri zina rikomeye mu mateka ya Tour de France.

    Pogačar yagaragaje urwego rwo hejuru kuva irushanwa ritangiye kugeza rirangiye, akomeza kwitwara neza mu byiciro bitandukanye birimo kuzamuka imisozi, gusiganwa ku isaha ndetse no kugenzura abo bahanganye. Uwo musaruro wamuhesheje kugumana umwambaro w'umuhondo kugeza ku munsi wa nyuma, ibintu byamuhesheje kongera kwandika amateka.

    Agace ka nyuma kasorejwe mu mihanda ya Paris kari karimo isiganwa rikomeye hagati y'abakinnyi bashakaga gutsindira umunsi wa nyuma. Umunya-Netherlands Mathieu Van der Poel ukinira Alpecin-Premier Tech ni we wegukanye ako gace, nyuma yo gukora ibishoboka byose mu birometero bya nyuma akabasha gusiga gato itsinda ry'abasiganwa ryari rimukurikiye, mbere yo kwinjira ku murongo wa nyuma.

    Nubwo Van der Poel yishimiye intsinzi y'agace ka nyuma, amaso ya benshi yari yibanze kuri Pogačar wari umaze kwemeza intsinzi rusange y'irushanwa. Kwegukana Tour de France ku nshuro ya gatanu ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwe, kandi bikomeza kumushyira mu bakinnyi b'ibihe byose bazahora bibukwa mu mukino wo gusiganwa ku magare.

    Pogačar yanditse amateka, nyuma yo kwegukana Tour de France ku nshuro ya gatanu

    Source : https://kasukumedia.com/pogacar-yanditse-amateka-nyuma-yo-kwegukana-tour-de-france-ku-nshuro-ya-gatanu/

  • Umugore umwe muri batatu yarahohotewe: Imibare iteje impungenge mu ngo zo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe ku buzima n'imibereho y'abaturage mu Rwanda bwo mu 2025, bugaragaza ko umugore umwe muri batatu bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, yigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku mubiri kuva afite imyaka 15.

    Abanyarwanda bahohoterwa mu buryo butandukanye burimo gukubita cyangwa gukomeretswa, guhatirwa imibonano mpuzabitsina, gukomeretswa mu marangamutima no kugenzurirwa imyitwarire, aho bajya cyangwa abantu bavugana na bo.

    Ubushakashatsi ku bijyanye n'ihohotera ku ngo bwakorewe ku bagore 5267 bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 n'abagabo 4919 bari muri icyo kigero.

    Muri rusange, 33% by'abagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49 bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa umubiri kuva bagira imyaka 15, mu gihe abagabo bangana na 22% bavuze ko na bo bageze kurikorerwa.

    Abagore 39% n'abagabo 23% bigeze kugira uwo bashakanye cyangwa uwo babana byihariwe, bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, irikorerwa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina, bikozwe n'uwo bashakanye cyangwa uwo babana uheruka. Ni mu gihe abagore 30% n'abagabo 17% barikorewe mu mezi 12 ashize.

    Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni icyorezo

    Mu bagore bafite imyaka iri hagati ya 15 na 49, 19% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwabo, mu gihe 8% bavuze ko barikorewe mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi.

    Mu bagabo, 5% bavuze ko barikorewe, naho 1% bavuga ko ryabaye mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi.

    Raporo yagaragaje kandi ko ihohoterwa rishingiye ku marangamutima rikomeje kugaragara mu bantu bigeze kugira uwo bashakanye cyangwa uwo babanaga nk'umukunzi.

    Muri abo, 32% by'abagore bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima n'abo bashakanye cyangwa abo baheruka kubana, mu gihe ku bagabo ari 18%.

    Mu bantu bose bigeze kugira abo bashakanye cyangwa abo babanaga nk'abakunzi, 54% by'abagore na 45% by'abagabo bavuze ko bahuye nibura n'imwe mu myitwarire yo kugenzurwa n'uwo bari kumwe cyangwa uwo baheruka kubana na we mu buryo bwihariye.

    Imyaka yiyongerana n'ihohoterwa

    Ubushakashatsi bugaragaza ko uko imyaka yiyongera ari na ko ibyago byo gukorerwa ihohoterwa hagati y'abashakanye cyangwa abakundana byiyongera.

    Mu bagore bafite abo bashakanye cyangwa abo babanaga nk'abakunzi bafite imyaka iri hagati ya 15 na 19, abagera kuri 14,7% bavuze ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, ku mubiri cyangwa mu mibonano mpuzabitsina rikozwe n'abo bari kumwe cyangwa bashakanye.

    Iki gipimo cyageze kuri 27,5% mu bagore bafite hagati y'imyaka 20 na 24, ndetse kigera kuri 40,8% mu bafite hagati y'imyaka 25 na 29.

    Mu bagore bafite imyaka iri hagati ya 30 na 39, abagera kuri 47,1% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa hagati y'abakundana cyangwa abashakanye. Igipimo cyo hejuru kurushaho cyagaragaye mu bafite imyaka iri hagati ya 40 na 49, aho cyageze kuri 48,1%.

    Ibi bivuze ko hafi umugore umwe muri babiri bafite uwo bashakanye cyangwa uwo babana nk'umukunzi, bari hagati y'imyaka 40 na 49, yigeze guhura n'ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, ku mubiri cyangwa ku gitsina rikozwe n'uwo bari kumwe cyangwa uwo baheruka kubana.

    Imibare isa n'iyi yanagaragaye no mu bagabo. Mu bagabo bafite abo bashakanye cyangwa abo babana nk'abakunzi bafite hagati y'imyaka 15 na 19, 9,2% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa n'abo babanye.

    Iki gipimo cyarazamutse kigera kuri 16,1% mu bafite imyaka 20 na 24, kigera kuri 20,2% mu bafite imyaka 25 na 29.

    Mu bagabo bafite imyaka iri hagati ya 30 na 39, abagera kuri 27,5% bavuze ko bigeze gukorerwa ihohoterwa rikorerwa hagati y'abashakanye cyangwa abakundana, mu gihe mu bafite imyaka 40 na 49 imibare yageze kuri 29,5%.

    Intara y'Amajyepfo n'iy'Uburasirazuba ku gipimo cyo hejuru

    Igipimo cy'ihohoterwa rikorerwa umuntu n'uwo bashakanye cyangwa bafitanye umubano wa hafi na cyo cyagiye gitandukana bitewe n'intara z'u Rwanda.

    Umujyi wa Kigali ni wo wagize igipimo cyo hasi, aho 33% by'abigeze kugira abagabo cyangwa abo bafitanye umubano wa hafi bavuze ko bakorewe ihohoterwa n'abo bashakanye cyangwa abo bafitanye umubano. Igipimo cyo hejuru cyagaragaye mu Ntara y'Amajyepfo n'iy'Iburasirazuba, aho buri imwe yagize 43%.

    Mu zindi ntara, Intara y'Iburengerazuba yagize 37%, mu gihe Intara y'Amajyaruguru yagize 35% by'abagore bavuze ko bakorewe ihohoterwa n'abo bafitanye umubano wa hafi.

    Mu bagabo bigeze kugira umugore cyangwa uwo bafitanye umubano wa hafi, na bo igipimo cy'ihohoterwa cyagiye gitandukana bitewe n'aho batuye. Umujyi wa Kigali ni wo wagize igipimo cyo hejuru cya 28%.

    Intara y'Amajyepfo yakurikiyeho n'igipimo cya 27%, mu gihe Intara y'Amajyaruguru n'iy'Iburasirazuba buri imwe yagize 20%.

    Ba 'Kanyota' bazahaje abo bashakanye

    Raporo yanasesenguye isano iri hagati yo kunywa inzoga kw'abashakanye cyangwa abafitanye umubano wa hafi n'ihohoterwa rikorerwa mu mibanire yabo.

    Mu bagore bafite abagabo cyangwa abo bafitanye umubano batanywa inzoga, 19% bavuze ko bakorewe ihohoterwa. Icyakora, iki gipimo cyazamutse cyane mu bagore bafite abagabo cyangwa abo bafitanye umubano basinda kenshi, kigera kuri 93%.

    Ikibazo nk'iki cyanagaragaye mu bagabo.

    Mu bagabo bafite abagore cyangwa abo bafitanye umubano wihariye batanywa inzoga, 19% bavuze ko bahohorewe. Iki gipimo cyazamutse kigera kuri 29% mu bafite abo bashakanye banywa ariko ntibasinde, kigera kuri 57% mu bafite abo bashakanye basinda rimwe na rimwe, naho kigera kuri 88% mu bagabo bafite abo bashakanye cyangwa abo bafitanye umubano basinda kenshi cyane.

    Raporo kandi yagaragaje uko ihohoterwa rikorerwa abagore bashatse cyangwa bafite abo bafitanye umubano wihariye ryagiye rihinduka mu myaka ishize. Umubare w'abagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bigeze gushaka bavuga ko bakorewe ihohoterwa rishingiye ku marangamutima, irikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abo bashakanye wazamutse uva kuri 40% mu mwaka wa 2014/2015, ugera kuri 46% mu 2019/2020, ndetse ugera kuri 48% mu 2025.

    Mu bagore bakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'umugabo bashakanye cyangwa umuntu bafitanye umubano wihariye ubu cyangwa uwa vuba aha, 41% bavuze ko bakomeretse mu mezi 12 yari ashize

    Gukomereka, kugira ibisebe, ibikomere byoroheje n'ububabare bw'umubiri ni byo byagaragaye cyane, byibasiye 37% by'abagore bakorewe ihohoterwa. Abagera kuri 18% bavuze ko bakomerekejwe amaso, bagira intambwe cyangwa ingingo zihinduka, ingingo z'umubiri zikavamo cyangwa bagashya.

    Abagera ku 10% bagize ibikomere bikomeye, birimo ibisebe binini, kuvunika amagufwa, gukuka cyangwa guhongoka kw'amenyo cyangwa ubundi buryo bw'ibikomere bikomeye by'umubiri.

    Igipimo cy'abakomereka cyarushijeho kuba hejuru mu bagore bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abo bafitanye umubano wa hafi mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi. Muri aba bagore bari baherutse gukorerwa ihohoterwa, 43% barakomerekejwe.

    Mu bagabo bakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abagore bashakanye cyangwa abantu bafitanye umubano wihariye ubu cyangwa uwa vuba aha, 35% bavuze ko bakomeretse.

    Abagera kuri 31% bagize ibikomere, ibisebe cyangwa ububabare bw'umubiri, mu gihe 14% bakomerekejwe amaso, bagira intambwe cyangwa ingingo zihinduka, ingingo zivamo cyangwa barashya.

    7% by'abagabo bakorewe ihohoterwa bavuze ko bagize ibikomere bikomeye, birimo ibisebe by'umufunzo, kuvunika amagufwa, kumeneka amenyo cyangwa ubundi buryo bw'ibikomere bikomeye.

    Mu bagabo bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina n'abo bafitanye umubano wa hafi mu mezi 12 yabanjirije ubushakashatsi, 41% barakomeretse.

    Barahohoterwa bakanuma

    Kimwe mu byagaragaye biteye impungenge cyane ni umubare munini w'abakorerwa ihohoterwa bagaceceka.

    Mu bagore bafite hagati y'imyaka 15 na 49 bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina, 32% ntibigeze bashaka ubufasha cyangwa ngo bagire uwo babwira ibyababayeho.

    Uburyo bwo gushaka ubufasha bwagiye butandukana bitewe n'ubwoko bw'ihohoterwa umuntu yakorewe. Mu bagore bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri n'irishingiye ku gitsina, 56% bashatse ubufasha, ugereranyije na 38% by'abakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri gusa.

    Mu bagore bari barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina gusa, 26% bonyine ni bo bashatse ubufasha.

    Ibintu biteye impungenge kurushaho mu bagabo bakorewe ihohoterwa. Abagabo 46% bari barakorewe ihohoterwa rikomeretsa umubiri cyangwa irishingiye ku gitsina ntibigeze bashaka ubufasha cyangwa ngo bagire uwo babwira ibyababayeho.

    Icyakora, umubare munini w'abaceceka ugaragaza ko benshi mu bakorerwa ihohoterwa bashobora kudashaka ubufasha kubera ubwoba, isoni, akato, kuba batunzwe n'ababahohotera, impungenge zo gutandukana k'umuryango cyangwa imyumvire y'uko ihohoterwa ribera mu mubano rigomba kuguma ari ibanga.

    Abafite abo bashakanye basinda cyane ni bo benshi bakorewe ihohoterwa mu ngo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umwe-muri-batatu-yarahohotewe-imibare-iteje-impagarara-y-ihohoterwa-ryo-mu-ngo

  • RDB yimutse nyuma y'ibibazo by'ubuziranenge bw'inyubako yakoreragamo – #rwanda #RwOT

    Itangazo ryashyizwe hanze na RDB mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere rivuga ko yimukiye mu nyubako nshya iherereye ku muhanda KN 69 Street, ahateganye na Cathédrale Saint Michel mu Mujyi wa Kigali.

    Bivuze ko serivisi zose zari zisanzwe zitangirwa ku nyubako ya RDB iherereye ku Gishushu zizakomereza kuri iki cyicaro gikuru gishya.

    Bibaye mu gihe inyubako ya RDB iherereye ku Gishushu yari imaze igihe ivugwaho ibibazo by'ubuziranenge.

    Ku wa 5 Gicurasi 2026, RDB yari yatangaje ko iyo nyubako izafungwa by'agateganyo kubera imirimo yo kuyivugurura, ndetse abakozi bakoreragamo bakamenyeshwa ko bagomba kwimuka.

    Isesengura ngo ryasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n'andi yo mu myubakire.

    Bivugwa ko uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka.

    RDB yari imaze igihe ikorera muri iyi nyubako iherereye ku Gishushu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdb-yimutse-nyuma-y-ibibazo-by-ubuziranenge-bw-inyubako-yakoreragamo

  • U Rwanda na Tanzania mu biganiro byo gushimangira umubano – #rwanda #RwOT

    Ibiganiro by'aba bayobozi bombi byabaye ku Cyumweru tariki 26 Nyakanga 2026. Uretse Nduhungirehe, ku ruhande rw'u Rwanda byanitabiriwe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga na Gen. Patrick Nyamvumba, Ambasaderi w'u Rwanda muri Tanzania.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku 'gushimangira umubano w'ibihugu byombi'.

    Uru ruzinduko rwa Minisitiri Nduhungirehe ruje mu gihe u Rwanda na Tanzania bikomeje ibikorwa bigamije kurushaho guteza imbere imikoranire mu nzego zitandukanye, hashingiwe ku mubano w'ibihugu byombi ndetse no kuba ari ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Ni umubano kandi waranzwe n'ingendo z'abayobozi bakuru b'ibihugu byombi.

    Muri Gicurasi 2026, Perezida Paul Kagame, yagiriye uruzinduko muri Tanzania, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Samia Suluhu Hassan.

    Muri urwo ruzinduko, abayobozi bombi baganiriye ku ngingo zirebana no kurushaho guteza imbere imibanire y'u Rwanda na Tanzania, ndetse no gushimangira ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi.

    Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko Tanzania ari umufatanyabikorwa w'ingezi.

    Ati 'Tanzania ni umufatanyabikorwa w'ingenzi k'u Rwanda. Mu myaka myinshi ishize, twateje imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye by'umwihariko ubucuruzi n'ubwikorezi mu korohereza u Rwanda kugera ku isoko mpuzamahanga. Perezida nanjye twaganiriye uko twakubakira kuri uwo musingi, mu guharanira ko uburyo bw'imikoranire yacu bubasha kongera ishoramari n'ubucuruzi hagati y'ibihugu byacu.'

    Yakomeje avuga ko 'Dutewe ishema n'intambwe imaze guterwa, tunategereje kandi ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga yacu duhuriyeho.'

    Uru ruzinduko rwa Perezida Kagame rwakurikiwe n'urwo mugenzi we, Perezida Suluhu yagiriye i Kigali muri Gicurasi 2026.

    U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano ukomeye ushingiye ku kuba ari ibihugu by'ibituranyi, bihuriye mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba.

    Bifitanye amasezerano y'imikoranire mu bijyanye no mu guteza imbere ubucuruzi, gutwara abantu n'ibintu, ishoramari n'ibindi bikorwa by'iterambere.

    Uretse Minisitiri Nduhungirehe, ku ruhande rw’u Rwanda ibi biganiro byanitabiriwe na Gisa Teta ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga na Gen. Patrick Nyamvumba, Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania

    Minisitiri Olivier Nduhungirehe hamwe na mugenzi we wa Tanzania, Amb. Mahmoud Thabit Kombo

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko ibiganiro byabo byibanze ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-tanzania-mu-biganiro-byo-gushimangira-umubano