Ibi byabereye mu Murenge wa Masoro mu Kagari ka Kivugiza mu Mudugudu wa Nyarurembo.
Umuturage waduhaye amakuru ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko umuhanda wangiritse ari uturuka mu wundi murenge bahana imbibi witwa Murambi.
Ati 'Ni abapari batangiye gucukura mu muhanda hagati babanje gucukura hamwe hamaze kwangirika bajya ahandi ubu ahangiritse ni habiri hagiye harimo ibinogo.'
Amabuye iri tsinda rucukura ni gasegereti ndetse aho bacukura hasanzwe hari mu mbago za sosiyete y'ubucukuzi yitwa Rutongo Mines.
Uyu muturage yagaragaje ko ubu aba bacukuzi bamaze guhagarikwa kuko ubu hashyizwe abasirikare baharinda, icyakora uyu muhanda wo nturasanwa ndetse ubu hagendwa n'abanyamaguru gusa.
Ati 'Abantu barahanyura bisanzwe ariko nta modoka yahaca na moto ni ukugenda yihengetse igaca mu mirima iri ku ruhande. Nk'iyo hari umuntu witabye Imana mu mudugudu wacu bisaba ko umurambo bawuhanyuza bawuteruye berekeza ku irimbi ry'i Murehe. N'abajya kwivuza iyo bahageze bari muri moto bisaba kuvaho.'
Ikindi cyangirikiye muri ubu bucukuzi, ni umuyoboro w'amazi wacaga munsi y'aho abo bacukuzi bangije wajyanaga amazi muri uyu mudugudu ku buryo abayakoreshaga bibasaba kujya gushaka andi mazi kure.
Iki kibazo, yavuze ko bagiye bakigaragariza ubuyobozi bukabasezeranya kuhasana ariko ko kuva muri Kamena ntakirakorwa.
Ubuyobozi bw'akagari ibi byabereyemo bwagaragaje ko ubu hagiye kurebwa uko uyu muhanda wangiritse n'umuyoboro w'amazi byasanwa.
Meya w'Akarere ka Rulindo, Mukanyirigira Judith yabwiye IGIHE ko itsinda ry'abapari rizwi ko risanzwe rikora ubucukuzi butemewe kandi ubuyobozi bwatangiye kurwanya aya matsinda bafatanyije n'inzego z'umutekano.
Yavuze ko kandi icyo kibazo batari bagifiteho amakuru ahagije ariko ko bagiye kugikurikirana.
Ati 'Ubwo tumenye Umudugudu turaza kuhamenya. […]. Turasaba abaturage gukomeza kuduha amakuru y'aho abo bacukuzi bangiza bari ariko na bo bareke kubyishoramo kuko n'ubundi bikorwa n'abo mu miryango yabo.'
Yongeyeho ko ibibazo nk'ibyo iyo bibaye ahantu hari mu mbago za Rutongo Mines bafatanya n'ubuyobozi kuhasubiranya ari byo bizakorwa.
Leave a Reply