Category: Uncategorized

  • NESA YASHYIZE HANZE INGENGABIHE Y'UMWAKA W'AMASHURI 2026/2027 #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) cyatangaje ku mugaragaro ingengabihe y'umwaka w'amashuri wa 2026–2027, igaragaza uko amasomo azagenda kuva umwaka utangiye kugeza usojwe, ndetse n'amatariki y'ibizamini bya Leta ku byiciro byose.

    Ingengabiye y'umwaka w'amashuri wa 2026/2027 yasohotse

    Nkuko bigaragara kuri iyi ngengabihe, umwaka mushya w'amashuri uzatangira ku wa 07 Nzeri 2026, usozwe ku wa 02 Nyakanga 2027. NESA ivuga ko iyi gahunda igamije gufasha amashuri, abarimu, abanyeshuri n'ababyeyi gutegura ibikorwa by'uburezi hakiri kare no kugabanya imbogamizi zaterwaga no kutagira gahunda isobanutse.

    Igihembwe cya mbere

    Abanyeshuri bazatangira kwiga ku wa 07 Nzeri 2026, igihembwe cya mbere kirangire ku wa 18 Ukuboza 2026. Iki gihembwe kizamara ibyumweru 15, nyuma yacyo abanyeshuri bajye mu biruhuko by'ibyumweru bibiri mbere yo gutangira igihembwe gikurikiraho.

    Igihembwe cya kabiri

    Igihembwe cya kabiri kizatangira ku wa 04 Mutarama 2027 kirangire ku wa 02 Mata 2027, kimare ibyumweru 13. Nyuma yacyo hazakurikiraho ibiruhuko by'ibyumweru bibiri, mbere y'uko abanyeshuri basubira ku ishuri.

    Igihembwe cya gatatu

    Igihembwe cya gatatu, ari na cyo gisoza umwaka w'amashuri, kizatangira ku wa 19 Mata 2027 kirangire ku wa 02 Nyakanga 2027, kimare ibyumweru 11. Nyuma yacyo abanyeshuri bazajya mu kiruhuko kirekire cy'amezi abiri.

    Amatariki y'ibizamini bya Leta

    NESA yanatangaje gahunda y'ibizamini bya Leta, aho ibizamini bya PBA, TSS, TTC, ACC na ANP bizatangira ku wa 31 Gicurasi 2027 bikarangira ku wa 18 Kamena 2027, bikazamara ibyumweru bitatu.

    Ku banyeshuri barangiza amashuri abanza, ibizamini bya PLE bizakorwa kuva ku wa 06 Nyakanga kugeza ku wa 08 Nyakanga 2027.

    Naho ibizamini bya Leta by'amashuri yisumbuye bizatangira ku wa 14 Nyakanga 2027 bisozwe ku wa 23 Nyakanga 2027.

    Icyo iyi ngengabihe isobanuye

    Itangazwa ry'iyi ngengabihe ritanga umurongo usobanutse ku mashuri yose yo mu Rwanda, rikanafasha abanyeshuri n'abarimu gutegura amasomo n'isubiramo ry'ibizamini hakiri kare. Biteganyijwe ko kubahiriza aya matariki bizarushaho kunoza imigendekere y'umwaka w'amashuri no guteza imbere ireme ry'uburezi mu gihugu.

    Source : https://flash.rw/2026/07/29/nesa-yashyize-hanze-ingengabihe-yumwaka-wamashuri-2026-2027/

  • ABASIRIKARE BA ZIMBAMBWE BARI MU RUGENDOSHURI MU RWANDA #rwanda #RwOT

    Itsinda ry'abofisiye biga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Zimbabwe riri mu ruzinduko rw'iminsi 14 mu Rwanda, rugamije kungurana ubumenyi no gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y'ibihugu byombi mu rwego rw'igisirikare n'umutekano.

    Mu ruzinduko rwabo, aba bofisiye basuye Minisiteri y'Ingabo ndetse n'Icyicaro Gikuru cy'Ingabo z'u Rwanda (RDF), aho bakiriwe n'abayobozi bakuru b'ingabo banahabwa ibiganiro byibanze ku mateka n'iterambere by'Ingabo z'u Rwanda.

    Umuvugizi w'Ingabo z'u Rwanda akaba n'Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ubufatanye Mpuzamahanga mu bya Gisirikare, Brig Gen Patrick Karuretwa, yasobanuriye iri tsinda uko RDF yavutse mu rugamba rwo kubohora igihugu, ikaza kwiyubaka ikaba imwe mu ngabo z'umwuga zifite uruhare rukomeye mu kubungabunga umutekano, guteza imbere igihugu no gufasha abaturage mu bikorwa bitandukanye by'iterambere.

    Yanagarutse ku ruhare Ingabo z'u Rwanda zikomeje kugira mu butumwa mpuzamahanga bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku mugabane wa Afurika, agaragaza ko ubunyamwuga bwazo bwatumye zubaka izina ryiza ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi w'itsinda ry'abofisiye bo muri Zimbabwe, Col Cosmore Kaondera, yashimiye uburyo bakiriwe mu Rwanda ndetse anashima intambwe igihugu kimaze gutera mu kubaka amahoro, umutekano n'iterambere rirambye. Yavuze ko ibikorwa by'Ingabo z'u Rwanda, haba imbere mu gihugu no mu butumwa mpuzamahanga, ari urugero rwiza rw'igisirikare gifatanya n'abaturage mu kubaka igihugu.

    Mu rwego rwo gusobanukirwa amateka y'u Rwanda, iri tsinda ryanasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse n'Ingoro y'Amateka y'Urugamba rwo Kubohora Igihugu. Aho bahafatiye umwanya wo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, banamenya inzira u Rwanda rwanyuzemo rugera ku bumwe, ubwiyunge n'amahoro arambye.

    Aba bofisiye bagaragaje ko ayo mateka yabahaye amasomo y'ingenzi ku kamaro ko kubungabunga amateka no gukumira ibyaha bya Jenoside n'andi mahano ashobora kwibasira inyokomuntu.

    Mu minsi isigaye y'urwo rugendoshuri, bazanasura ibindi bigo bya Leta n'inzego zitandukanye kugira ngo barusheho gusobanukirwa uburyo u Rwanda rwubatse imiyoborere ishingiye ku mutekano, iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage.

    Uru ruzinduko rugaragaza umubano ukomeje gukomera hagati y'u Rwanda na Zimbabwe, cyane cyane mu bijyanye n'amahugurwa ya gisirikare, gusangizanya ubunararibonye no guteza imbere amahoro n'umutekano ku mugabane wa Afurika.

    Banasangijwe amateka yarenze Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994

    Source : https://flash.rw/2026/07/29/abasirikare-ba-zimbambwe-bari-mu-rugendoshuri-mu-rwanda/

  • Turabakeneye, turabakunda ariko mwiyiteho: Impanuro za Perezida Kagame ku Indangamira (Video) – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu butumwa yabahaye ubwo yabaganirizaga kuri uyu wa 28 Nyakanga 2026 mu Kigo cy'Amahugurwa cya Gisirikare cya Gabiro (CTC Gabiro) i Gatsibo.

    Umukuru w'Igihugu yibukije uru rubyiruko ko rukwiye kurangwa n'ikinyabupfura mu byo rukora byose kuko ari cyo gifasha umuntu kugera ku cyo yifuza kugeraho.

    Ati 'Ikinyabupfura, kirakuyobora, kigatuma muri kwa guhitamo ugira ibyo uhitamo bizima. Kubaha, kwiyubaha na kwagushakisha kumenya. Ikinyabupfura iyo ugifite n'ubumenyi byongera agaciro kuri bya bindi wamenye. Ikinyabupfura ni ngombwa. Gituma utava ku ntego ngo ujye mu bindi bintu harimo n'ibitakubaka bishobora kugusenya.

    Yakomeje ati 'No kuza kwigira hano muri aya mahugurwa, muri iri torero, uko mumeze uku, ibyo mwavuze mwize muri hano n'iki, ni ibigushyiramo ikinyabupfura, ubishaka rero bimugeza kure, ubisuzuguye, ntabikurikize uko bikwiye, wenda bimugeza hafi bikarangira.'

    Yasabye uru rubyiruko guharanira ko buri gihe rwaharanira kwishakamo ibisubizo kandi rwifitiye icyizere kuko rufite ubushobozi bwo gushaka no kugera ku bisubizo birambye.

    Perezida Kagame yerekanye ko urubyiruko rukwiye kugira uruhare mu iterambere kandi rukwiye kwiyitaho uko bikwiriye.

    Ati 'Mbasabe urubyiruko, turabakeneye, turabakunda ariko mbere na mbere mwiyiteho ubwanyu.'

    Yerekanye ko kunywa ibisindisha bidakwiye kubata abantu kuko byangiza ahazaza h'urubyiruko n'igihugu muri rusange.

    Ati 'Ndashaka kubaburira. Ndabasabye ko ibi byose tuvuga, ibyabazanye hano, imigambi dufite nk'igihugu n'iki, ibi bintu bizabica mbere y'uko mugera ku ntego zanyu. Niba muzifite, ntimukangize ubuzima bwanyu kubera ibintu bidafite umumaro.'

    Nta muntu kunywa urumogi byakijije

    Perezida Kagame kandi yagaragaje ko urubyiruko rukwiriye kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge by'umwihariko urumogi.

    Ati 'Uwababwiye ko rwamukijije, rwakijije umuryango we cyangwa rwakijije igihugu ni inde? Ndabatumye, muzanshakire umuntu umwe, umwe gusa ntabwo nshaka babiri, ushobora gutanga ubuhamya akavuga ko kunywa urumogi byamukijije.'

    Yavuze ko nta muntu ushobora guhagarara ashize amanga, ngo atange ubuhamya bw'uko kunywa ibiyobyabwenge byamukijije, byakijije umuryango we cyangwa se igihugu.

    Yashimangiye ko uwamubonera umuntu ubitangamo ubuhamya yazamuhemba nubwo yemeza ko ntawe ahubwo n'uwaba yabonetse yaba abeshya kuko bidashoboka ko kunywa ibiyobyabwenge n'ibisindisha bikiza umuntu ahubwo ko bimwangiriza ubuzima.

    Yagaragaje ko iyo bibaye byinshi mu rubyiruko atari rwo rwonyine byica, ahubwo byica n'ahazaza h'igihugu, arusaba kwirinda kubyishoramo.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascene Bizimana, yasobanuye ko mu batangiye Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16, bane batakomeje amahugurwa kuko babiri basanze batwite inda zitateganyijwe mu gihe abandi birukanywe kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

    Perezida Paul Kagame yerekanye ko nta muntu wakijijwe no kunywa ibiyobyabwenge

    Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame yasabye urubyiruko kugira ikinyabupfura

    Perezida Kagame yabwiye urubyiruko kwirinda ubusinzi

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kwishakamo ibisubizo

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwiyitaho uko bikwiriye

    Perezida Kagame yasabye urubyiruko kwikunda kuko igihugu kirukeneye

    Perezida Kagame yihanangirije urubyiruko ku gukoresha ibiyobyabwenge

    Urubyiruko rwatorejwe mu Itorero Indangamirwa icyiciro cya 16 rwiyemeje gushyira mu bikorwa impanuro z’umukuru w’igihugu

    Amafoto: Himbaza Pacifique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikinyabupfura-kwikunda-no-kwirinda-ibiyobyabwenge-impanuro-za-perezida-kagame

  • Marc Cucurella yasohoje isezerano rye, nyuma yo gushyirwaho tatto y'isura y'umutoza Luis de la Fuente #rwanda #RwOT

    Myugariro w'Ikipe y'Igihugu ya Espagne, Marc Cucurella, yongeye kuvugisha abakunzi ba ruhago nyuma yo gushyira mu bikorwa isezerano yari yaratanze mbere y'Igikombe cy'Isi. Uyu mukinnyi wa Chelsea yari yavuze ko mu gihe Espagne yaba yegukanye igikombe, azishushanya (tattoo) y'isura y'umutoza wa Espagne, Luis de la Fuente, ku mubiri we nk'ikimenyetso cy'icyubahiro n'ishimwe akwiye.

    Kuri uyu munsi wo ku wa kabiri tariki ya 28 Kamena, aho Cucurella yatangiye gushushanywaho iyo tattoo mu gikorwa cyakurikiwe n'abafana benshi ku mbuga nkoranyambaga. Amafoto n'amashusho byakwirakwiye agaragaza uyu mukinnyi aseka ndetse yiteguye kwakira ububabare bwo gushushanywa, ibintu byashimishije cyane abakunzi b'ikipe y'igihugu ya Espagne.

    Luis de la Fuente yashimiwe cyane nyuma yo kuyobora Espagne ikegukana Igikombe cy'Isi, intsinzi yagaragaye nk'iyatewe n'ubumwe, imyitwarire myiza ndetse n'ubuhanga bw'umutoza. Abakinnyi benshi bagiye bagaragaza ko bamufitiye icyizere n'icyubahiro, ariko Cucurella we yahisemo kubigaragaza mu buryo budasanzwe.

    Abafana ba Espagne bakomeje kugaragaza ko Cucurella ari umwe mu bakinnyi bafite urwenya, umutima mwiza ndetse banakunda cyane ikipe yabo. Bamwe bavuga ko iyi tattoo izahora imwibutsa amateka akomeye yanditse hamwe n'abo bakinnyi bagenzi be ndetse n'umutoza wabagejeje ku ntsinzi.

    Iki gikorwa cyatumye Marc Cucurella yongera kuba ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamushimira kuba yubahirije ijambo rye, bavuga ko ari urugero rw'umukinnyi uhora ashyira mu bikorwa ibyo yemereye abafana. Ibikorwa nk'ibi bikomeza gushimangira uburyo intsinzi y'igikombe cy'Isi izahora yibukwa nk'imwe mu bihe bikomeye mu mateka y'umupira w'amaguru wa Espagne.

    Marc Cucurella yasohoje isezerano rye, nyuma yo gushyirwaho tatto y'isura y'umutoza Luis de la Fuente

    Source : https://kasukumedia.com/umcucurella-yasohoje-isezerano-rye-nyuma-gushyirwaho-tatto-yisura-yumutoza-luis-de-la-fuente/

  • Impamvu Dauda na Siluane boherejwe mu bafana #rwanda #RwOT

    Umutoza wa APR FC, Talib Abderrahman yavuze ko nta kindi kibazo gihari cyatumye abakinnyi be Seidu Yussif Dauda n’umunyezamu Ernani Siluane bajya mu bafana uretse uburwayi.

    Abantu batunguwe no kubona aba bakinnyi bombi ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 27 Nyakanga 2026 batari mu bakinnyi bakinnye umukino wa Garde Républicaine w’itsinda A muri CECAFA Kagame Cup.

    Abantu bahise babihuza n’uko bagize umukino mubi tariki ya 24 Nyakanga 2026 banyagirwa na Gor Mahia 5-0.

    Nyuma y’umukino batsinzemo Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-1 ejo hahize, umutoza Talib yavuze ko aba bakinnyi barwaye ari yo mpamvu batagaragaye.

    Ati “Dauda ntabwo yakinnye kubera ko yababaye ku kagombambari. Ernani Siluane uyu munsi yagiye kunyura mu cyuma i Kanombe kuko afite ikibazo mu ivi.”

    APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Kane tariki ya 30 Nyakanga 2026 ikina na Vipers FC mu mukino usoza itsinda C.

    Seidu Yussif Dauda yababaye akagombambari

    Ernani Siluane afite ikibazo mu ivi

    Source : http://isimbi.rw/impamvu-dauda-na-siluane-boherejwe-mu-bafana.html

  • UNAIDS iraburira ko igabanuka ry'inkunga rishobora kongera ubukana bwa VIH/SIDA ku Isi #rwanda #RwOT

    Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA (UNAIDS) ryatangaje ko UNAIDS iraburira ko igabanuka ry'inkunga rishobora kongera ubukana bwa VIH/SIDA ku Isi ishobora kongera guhura n'izamuka ry'ubwandu bwa VIH/SIDA mu gihe amafaranga akoreshwa mu bikorwa byo kuyikumira no kuyivura akomeje kugabanuka.

    Raporo yashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, ubwo hafungurwaga inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA yabereye muri Burezili, igaragaza ko inkunga yahawe gahunda zo kurwanya VIH/SIDA yagabanutseho arenga miliyari 7 z'Amadolari ya Amerika mu mwaka ushize. Ni igabanuka rikomeye ritigeze ribaho mu myaka hafi 20 ishize.

    UNAIDS ivuga ko iri gabanuka ryatewe ahanini n'impinduka zabaye mu nkunga zatangwaga n'ibihugu bikize, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zari zisanzwe zitanga umusanzu munini mu bikorwa byo kurwanya iki cyorezo ku rwego rw'isi. Gahunda zimwe na zimwe zo gukumira ubwandu ndetse no gufasha ababana na VIH zahise zigira ibibazo by'amikoro.

    Nk'uko raporo ibigaragaza, abantu bagera kuri miliyoni 1.2 banduye VIH mu mwaka ushize, mu gihe abantu barenga miliyoni 9 mu babana na virusi ya VIH ku isi bagikennye kubona imiti igabanya ubukana bwayo. Abagera ku 570,000 na bo bapfuye bazize indwara ziterwa na SIDA cyangwa zifitanye isano na yo.

    UNAIDS ishimangira ko isi iri mu bihe bikomeye bitewe n'ibibazo bya politiki, ubukungu ndetse n'ibindi byorezo bikomeje gukoma mu nkokora gahunda zo kurwanya VIH/SIDA. Iryo shami riburira ko nihadashyirwaho ingamba nshya zo kongera inkunga no gushimangira ibikorwa byo gukumira ubwandu, intego yo kurangiza ikibazo cya SIDA bitarenze mu mwaka wa 2030 ishobora kutagerwaho.

    UNAIDS iraburira ko igabanuka ry'inkunga rishobora kongera ubukana bwa VIH/SIDA ku Isi

    Source : https://kasukumedia.com/unaids-iraburira-ko-igabanuka-ryinkunga-rishobora-kongera-ubukana-bwa-vih-sida-ku-isi/

  • U Rwanda mu nzira yo guca burundu imiyoboro ya 2G na 3G hakimakazwa 4G na 5 G #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo gukomeza kubaka igihugu gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho, Guverinoma y'u Rwanda yatangaje gahunda yo gusezerera burundu imiyoboro ya 2G na 3G, hagamijwe kwimukira ku miyoboro yihuta kandi ikora neza ya 4G, ndetse no gutegura uburyo bwo gukwirakwiza 5G mu gihugu hose.

    Iyi gahunda yatangajwe na Minisiteri y'Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), igaragaza ko ku wa 30 Kamena 2027 ari bwo serivisi za 3G zizahagarikwa burundu, mu gihe umuyoboro wa 2G nawo uzakurwaho nyuma y'isuzuma rizemeza ko abaturage bafite ibikoresho bihagije bishyigikira 4G kandi ko serivisi z'itumanaho zitazagira ikibazo.

    Iki cyemezo ni kimwe mu ngamba Guverinoma yafashe zigamije guha Abanyarwanda internet yihuta, ihamye kandi ihendutse. Biteganyijwe ko kwimukira kuri 4G bizongera umuvuduko wa internet, bunoze ireme ry'itumanaho ndetse bigabanye ibibazo by'ihuzanzira bikunze kugaragara.

    Abakoresha serivisi z'ikoranabuhanga na bo bazungukiramo cyane, kuko serivisi zirimo Mobile Money, izitangwa n'inzego za Leta hifashishijwe ikoranabuhanga, uburezi ndetse n'ubuvuzi bizarushaho gukora neza kubera umuyoboro ufite ubushobozi burenze ubwari busanzwe.

    MINICT ivuga ko iri hinduka rizajyana no gukomeza kwagura umuyoboro wa 4G mu gihugu hose, kugira ngo abaturage bo mu mijyi no mu byaro bawubonereho serivisi zingana kandi zifite ireme. Hanateganyijwe gukomeza kubungabunga serivisi z'ingenzi zirimo guhamagara, ubutumwa bugufi (SMS), Mobile Money ndetse n'ubutabazi bwihutirwa, kugira ngo bitazahungabana mu gihe izi mpinduka zizaba zikorwa.

    Mu mwaka wa 2026 hazakorwa igerageza ryo kuzimya zimwe muri serivisi za 2G na 3G, hagamijwe kureba uko umuyoboro mushya uhagaze no gukemura ibibazo byose bishobora kuvuka mbere y'uko gahunda ishyirwa mu bikorwa burundu.

    Abaturage basabwe gutangira kugenzura niba telefoni na SIM card zabo bishyigikira 4G. Abakoresha MTN Rwanda bashobora gukanda *4561#, mu gihe abakoresha Airtel Rwanda bashobora gukoresha *2555*4# kugira ngo bamenye niba SIM card zabo ziteguye gukoresha umuyoboro wa 4G.

    Ibigo n'inzego za Leta zigikoresha ibikoresho bishingiye kuri 2G cyangwa 3G, cyane cyane mu nzego z'ubuzima, ubwikorezi, ubwishyu n'umutekano, na zo zasabwe gutangira kuvugurura ibikoresho byazo kugira ngo zitazahura n'imbogamizi igihe iyi miyoboro izaba yahagaritswe.

    MINICT ifatanyije na RURA ndetse n'ibigo by'itumanaho, yavuze ko izakomeza gutanga amabwiriza, ubufasha n'ubukangurambaga kugira ngo iri hinduka rikorwe neza, abaturage bose baryungukiremo, kandi u Rwanda rukomeze urugendo rwo kuba igihugu gifite ikoranabuhanga rigezweho.

    Source : https://flash.rw/2026/07/28/u-rwanda-mu-nzira-yo-guca-burundu-imiyoboro-ya-2g-na-3g-hakimakazwa-5-g/

  • UR igiye kuzuza ivuriro ry'amatungo rikomeye mu Karere – #rwanda #RwOT

    Mu Kamena 2024 ni bwo UR yasheshe iyari Koleji y'Ubuhinzi n'Ubuvuzi bw'Amatungo (CAVM) iyigabanyamo ebyiri ari zo Koleji y'Ubuhinzi, Amashyamba n'Ubumenyi bw'Ibiribwa (CAFF) hamwe na Koleji y'Ubuvuzi bw'Amatungo n'Ubumenyi bw'Inyamaswa (CVAS).

    Ni ukuvuga ko koleji za UR ziyongereye ziva kuri esheshatu zigera kuri zirindwi.

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa UR ushinzwe Amasomo n'Ubushakashatsi, Dr. Ndikumana Raymond yabwiye IGIHE ko gushinga izo koleji nshya byashingiye ku mavugurura yakozwe kuva mu 2022 kugeza mu 2024 yo kunoza imikorere kurushaho.

    Ati 'Mu bufatanye na Guverinoma y'u Rwanda twabonye ko iyari koleji imwe ishinzwe ubuhinzi n'ubuvuzi bw'amatungo igaburwamo kabiri imwe ijya ukwayo n'indi ukwayo.'

    CAFF yashyinzwe i Nyagatare mu ishami rya UR mu gihe CVAS iri i Musanze.

    Dr. Ndikumana yavuze ko inyungu iri mu gushinga izo koleji ari ugufasha buri imwe gukora mu buryo bwihariye ikabasha kwagura ibikorwa byayo kugira ngo bijyane n'icyerekezo cy'Igihugu.

    Ati 'Biroroha kuba abanyeshuri biga bimwe baba bari hamwe no kubaha ibikoresho bakenera biriroha. Ni ikintu cy'ingenzi kuri kaminuza kandi bifasha mu kuvuga ngo niba nkeneye iki ndagishakira aha ngaha.'

    Muri uwo mujyo, yasobanuye ko muri UR Nyagatare muri iyi koleji ya CAFF hari kubakwa ivuriro ry'amatungo rizaba riri mu akomeye mu Karere k'Ibiyaga Bigari kandi rikazafasha mu kuzamura iyi kaminuza.

    Impamvu ivuriro ry'amatungo riri kubakwa i Nyagatare ni uko Intara y'Iburasirazuba ari yo ikorerwamo ubworozi cyane, kuko rizaba rifite igice gikoreshwa mu buryo bw'amasomo n'ikindi abaturage bazaba bashobora kuvuzamo amatungo mu buryo bugezweho.

    Iryo vuriro, Dr. Ndikumana yavuze ko rizaba ari urufatiro rwo kugira ubuvuzi bw'amatungo buteye imbere mu Rwanda.

    Ati 'Uyu munsi tuvuga ubuvuzi bw'abantu buteye imbere ariko mu myaka iri imbere dushobora kuzaba dufite ubuvuzi bw'amatungo buteye imbere mu Rwanda. Iryo vuriro dutekereza ko atari ryo ryonyine rizagumaho. Turateganya ko rizaba ryuzuye bitarenze uyu mwaka noneho mu mwaka utaha rigatangira gukora.'

    Umusaruro wo gushinga izo koleji kandi watangiye kugaragarira mu mibare y'abanyeshuri kuko abiga iby'ubuvuzi bw'amatungo mbere batarengaga 200 ariko ubu hari kwigamo abagera kuri 720 kandi biteganyijwe ko mu myaka ine iri imbere hazaba higamo abarenga 2000.

    Ni mu gihe abiga ubuhinzi bo batiyongereye cyane kuko mbere babarirwaga muri 3.600, ariko ubu bageze kuri 4.150.

    Ibyo kandi bijyana no gushaka abarimu bahagije kandi bashoboye kugira ngo ubwiyongere bw'abanyeshuri bujyane n'ubw'abatanga amasomo.

    Ati 'Uretse kwagura inyubako turi gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo tubone abarimu benshi bajya kwiga ibijyanye n'ubuvuzi bw'amatungo mu mahanga bagaruke babyigishe. Hari kaminuza twagiranye amasezerano yo koherezayo abantu benshi zo mu Bushinwa, u Buyapani na Amerika zigenda zizabidufashamo.'

    Kaminuza y'u Rwanda yashinzwe mu 2013 nyuma yo guhuza iyari Kaminuza Nkuru y'u Rwanda n'amashuri makuru bya Leta. Kuri ubu igizwe na koleji zirindwi zikorera mu mashami yayo umunani arimo atatu yo mu Mujyi wa Kigali n'andi atanu akorera mu ntara.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-igiye-kuzuza-ivuriro-ry-amatungo-rikomeye-mu-karere

  • Zinedine Zidane yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa ku masezerano y'imyaka ine #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa (FFF) ryatangaje ku mugaragaro ko Zinedine Zidane yagizwe umutoza mushya w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Les Bleus, asimbuye mugenzi we bahoze bakinana mu ikipe y'igihugu, Didier Deschamps.

    Zidane yasinye amasezerano azageza mu mwaka wa 2030, aho azaba ayoboye u Bufaransa mu marushanwa akomeye arimo Euro 2028 ndetse n'Igikombe cy'Isi cya 2030.

    Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bufaransa, Philippe Diallo, mu muhango wabereye ku cyicaro cy'iri shyirahamwe i Paris. Zidane yavuze ko ari inzozi ze zibaye impamo nyuma y'imyaka myinshi ategereje amahirwe yo gutoza igihugu cye.

    'Nta kintu kiruta gutoza ikipe y'u Bufaransa. Maze imyaka itanu ntegereje aya mahirwe, kandi uyu ni umwe mu minsi y'ingenzi cyane mu buzima bwanjye nk'umutoza,'

    Didier Deschamps asize amateka akomeye nyuma yo kumara imyaka 14 atoza u Bufaransa. Muri icyo gihe yayoboye imikino 185, atsindamo 120, anegukana Igikombe cy'Isi cya 2018, UEFA Nations League ya 2021, ndetse ageza igihugu cye ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 n'igikombe cy'Isi cya 2022. Gusa yasezewe nyuma y'uko u Bufaransa burangije Igikombe cy'Isi cya 2026 budatwaye igikombe.

    Zidane azanye izina rikomeye haba nk'umukinnyi ndetse n'umutoza. Yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy'Isi cya 1998 ndetse anatwara Ballon d'Or muri uwo mwaka. Nyuma yo guhagarika gukina, yatoje Real Madrid, ayihesha ibikombe bitatu bikurikirana bya UEFA Champions League hagati ya 2016 na 2018, anegukana n'ibikombe bya Shampiyona ya Espagne (La Liga).

    Agiye gutoza ikipe ifite abakinnyi bakomeye barimo Kylian Mbappé, Michael Olise, Bradley Barcola, Désiré Doué n'abandi, akaba azaba afite inshingano zo kongera kubaka ikipe ishobora kongera guhatanira ibikombe bikomeye ku mugabane w'u Burayi no ku Isi.

    Abasesenguzi b'umupira w'amaguru bavuga ko gutorwa kwa Zidane byari bimaze igihe byitezwe n'abafana benshi b'u Bufaransa, bitewe n'uburambe bwe ndetse n'ibigwi yagize nk'umukinnyi n'umutoza.

    Source : https://flash.rw/2026/07/28/zinedine-zidane-yagizwe-umutoza-mushya-wikipe-yigihugu-yu-bufaransa-ku-masezerano-yimyaka-ine/

  • Abafana ba APR FC butunguranye, umutoza Talib akomeza kubivanga #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’umupira w’amaguru, baraye batunguwe n’imyitwarire y’abafana ba APR FC bari baje ari benshi gushyigikira ikipe yabo mu gihe hari abumvaga ko bashobora kuyivumburaho.

    Nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Gor Mahia 5-0 mu mukino ufungura CECAFA Kagame Cup, hari abatekereje ko abakunzi bayo batazagaruka kuyishyigikira muri iri rushanwa.

    Gusa ubwitabire bwabo ku mukino baraye batsinzemo Garde Républicaine kuri Kigali Pelé Stadium, bwatunguye benshi kuko bari baje ari benshi cyane, banze gutererana ikipe bihebeye, biyemeza kubana nayo mu bibi no mu byiza.

    Nta byera ngo de! Nubwo baje ari benshi, bakaza gushyigikira ikipe bakunda, umutoza Talib Abderrahman yongeye kubatenguha yerekana ko APR FC iri ku rwego rumurenze.

    Batsinze Garde Républicaine yo muri Djibouti 3-1, gusa byashobokaga ko ibi bitego byari kwiyongera amahirwe yo kuzamuka akaba menshi.

    Gusa we wabonaga ibyo atekereza bitandukanye kuko imisimburize yagiye akora nko gukuramo abakinnyi bose bari kumufasha gushaka ibitego nka kapiteni Ouattara, Togui bari bagize umukino mwiza bagasimburwa na Rubuguza Jean Pierre na Iraguha Hadji ni ibintu bibusanye mu gihe ugushaka ibitego.

    Wabonaga uko asimbuza ashaka kugarira cyane aho yazanyemo abarimo Ombolenga Fitina mu mwanya Byiringiro Gilbert na Ngabonziza Pacifique mu mwanya wa Mamadou Traore warimo ufasha mu gushaka ibitego dore ko yari yanagitsinze.

    Iyi misimburize ntabwo yanyuze abakunzi bayo dore ko nta n’umusaruro yatanze.

    Ikindi cyagaragaye ni uko abakinnyi ba APR FC bagaragaye mu isura nshya aho bose bari bayigoshesheje.

    Abafana bari benshi baje gushyigikira ikipe yabo

    Source : http://isimbi.rw/abafana-ba-apr-fc-butunguranye-umutoza-talib-akomeza-kubivanga.html