Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi yavuze ko yigeze gutwarwa n’umumotari agenda yumva indirimbo ze amubwira ko biganye ndetse n’izo ndirimbo bazandikanye.
Israel Mbonyi wavuze ko yarinze asohora Album ye ya mbere atazi ko azaba umuhanzi munini, yabigarutseho ubwo yari yatumiwe n’itorero rya Noble Holy Church.
Gusa indirimbo ze zaje gukundwa cyane mu banyeshuri biganaga kugeza no kuri se waje kumwoherereza imwe mu ndirimbo ze ariko atazi ko ari we.
Ati “Hari hashize iminsi ngiye kuri WhatsApp, papa yari azi ko nkunda kuririmba, aza kunyoherereza indirimbo yanjye yitwa 'Ku Mugezi’, arambwira ati umva ukuntu uwo muhungu aririmba neza.'
Yavuze ko umuntu yaje kubwira se ko umuhungu we ari umuhanzi, uyu mubyeyi utavuga menshi yaje kumuhamagara amubaza niba ari we waririmbye indirimbo yamwoherereje, undi aramwemerera.
Mbonyi yahishuye ko yigeze gutwarwa n’umumotari amwumvisha uburyo yiganye na Israel Mbonyi (ntiyari azi ko ari we atwaye).
Ati “Rimwe umumotari yarantwaye, kwa kundi bashyira agatelefoni ku gutwi, noneho agenda yumva indirimbo zanjye, ndamubaza nti ese uwo muhanzi uramuzi? Ati cyane twaraniganye.”
“Hari ukuntu baba banafite amakuru y’ibanze, yarambwiye ngo twiganye i Nyanza kandi narahize koko, nti se byagenze bite, ati we yahise ajya mu Buhinde, izi ndirimbo ureba twarazandikanye aturusha ubwenge ahita azisohora mbere.”
Yavuze ko byamusekeje cyane, gusa bageze aho bagiye yaramwibwiye ko ari we Israel Mbonyi undi yanga kubyemera burundu.
Source : http://isimbi.rw/story-ya-israel-mbonyi-n-umumotari-wamubeshye-bikamusetsa.html
Leave a Reply