Gushaka urushishi ruhaka: Umunsi wa mbere muri 'internat' – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ku bafite imyaka 30 kuzamura bazi neza kujya muri internat ko wishimiraga ko ugiye kwiga ahantu abana mwakuranye batazongera kugusuzugura, ugenda uteze imodoka, waguriwe ibikoresho bigezweho, imyambaro n'ibindi abatsinzwe batazigera bakozaho imitwe y'intoki.

Byafatwaga nk'ahantu umwana amenyera kwiha gahunda, akagira ikinyabupfura no gukurikiza amabwiriza y'abayobora ikigo, kandi akitegurira ejo hazaza. Ariko kuri benshi byari n'ubwa mbere binjiye mu buzima umuntu abaho atari kumwe n'ababyeyi cyangwa abavandimwe, kurara mu cyumba cyawe wenyine ukabyibagirwa, hagakora inzogera ya mugitondo ikubyutsa ku itegeko cyangwa 'animateur/animatrice' akikorera akazi.

Umunsi wo kujya ku kigo cy'amashuri yisumbuye gishya byasaga nko kujya mu kindi gihugu. Nubwo benshi wasangaga bava mu karere bajya mu kandi, hari n'abarengaga intara imwe cyangwa ebyiri, bityo kujyayo bigasaba kuzinduka cyane.

Ibaze kuva i Muhanga ugiye kwiga Rubavu, cyangwa kuva i Nemba, Cyuve, Butaro na Kidaho ugiye kwiga i Mutunda, Mushubi, Gikonko cyangwa Karubanda.

Saa Kumi n'imwe z'igitondo umwana na nyina bagafata inzira yerekeza ku muhanda aho bafatira imodoka ngo bajye ku kigo cy'amashuri umwana yoherejweho, bahagera saa Cyenda z'umugoroba cyangwa na nyuma yaho, umwana yamara kwakirwa umubyeyi agasubira mu rugo, ubwo bakazasubira ku cyumweru cy'isura cyangwa amezi atatu ashize.

Ibikapu byuzuye imyenda, amashuka, inkweto, amakayi n'amakaramu n'ibindi byose umunyeshuri akenera ku ishuri. Ariko iyo myenda hehe no kuyambara kuko impuzankano ebyiri wishyuye ziguhenze n'umwambaro wa siporo ni yo yabaga igezweho umwaka ukirenga.

Kuri benshi iyi yari intangiriro y'ibihe bidasanzwe birimo kujya kurya mu kivunge, wazana bwa butesi bwo mu rugo uzi ko bagusigira, ibyo batetse nka kawunga n'ibijumba cyangwa amaganda utabishaka ugatangira kunanuka uko bwije n'uko bucyeye.

Wibuke ko aho kujya kunywa igikoma byari iby'abahungu bake nabwo, kurya saa Sita ari buri wese kandi mujyayo muri rusange kimwe na nimugoroba.

Kunnyuzura byari indi inkuru…

Umurimo wari ukomeye ku bana biga mu mwaka wa kabiri n'uwa gatatu wari uwo kwihorera ku bikorwa by'urugomo no kubacisha bugufi byitwaga 'kunnyuzura.' Byarimo ibikorwa byo kurwana n'ihohotera byitiriwe kwakira abashya mu ishuri bitwaga 'abaruru'.

Abannyuzuwe bazi kubyuka ukorera aba-ancients [abamenyereye ikigo] imirimo yose, uhanagura inkweto, uvoma amazi rimwe bayakumenaho, umesa imyenda, ngaho kuragira urushishi, gushaka urushishi ruhaka, kubyina amatangazo n'ibindi byinshi byatumaga umwana mu gihembwe cya mbere asa nk'uwanze ishuri.

Iraguha Fiston wize i Nyarusange mu kigo cy'Abapadiri ati 'Njyewe bitewe n'uko nari meze iyo umuntu ashatse kunyinjirira nanjye mwereka ko namwinjirira. Nagezeyo kwakundi bakujyana kukwereka aho uryama abo mpasanze bashaka kuza kunyaka amasabune, colgate n'ibindi mbereka ko bitakunda. Bari bagiye kunyirukana ababyeyi banjye batarava mu kigo. Kuko ndwanye ari bwo nkigera mu kigo.'

Ibikorwa byo kunnyuzura byagiye bicibwa mu mashuri ku buryo kuri ubu uwabikora ashobora guhura n'imbwa yiruka. Binahanwa n'amategeko.

Kurema inshuti nshya ni akandi kazi…

Abize mu mashuri biga bataha baba bamenyereye kugira inshuti z'abana baturanye, abashya bungutse bakaba bake. Mu mashuri biga barara, byari bigoye gusanga hari abantu bavuye ku kigo kimwe bagiye hamwe.

Imyanya y'umwaka wa mbere mu mashuri yisumbuye ibarirwa mu bihumbi 18 mu gihugu cyose ariko abana bose bashobora kwiga nibura imyaka 12 biga bataha. Bake mu barenga ibihumbi 200 bakora ibizamini bya Leta buri mwaka bagize amanota menshi kurusha abandi baba bashobora kubona imyanya muri internat.

Uwitwa Nancy yabwiye IGIHE ko kuva mu mashuri biga bataha ukajya kwiga muri 'internat' bibamo imbogamizi nyinshi.

Ati 'Imbogamizi ya mbere nahuye na yo ni ukubyuka kare, gushaka indi nshuti nshya na byo biba ari ibibazo, kukwiba ugatuza nyine kuko urihangana nta muntu wabibwira, iyo ubivuze na bwo barakubwira ngo tuzabikoraho, bigakomeza muri ubwo buryo.'

Nturanyenabo Hassan we yavuze ko kujya muri internat byari ibihe bishya aho agiye nta mubyeyi, nta muvandimwe ariko byose ashaka uko abinyuramo.

Ati 'Byari ibintu bishya kuri njye, bigiye kumbaho bwa mbere ahantu ugiye kujya nta mama, nta papa, nta muvandimwe uhasanze…kwisangamo bisaba kuba uzi kubana n'abantu cyane, kuba uzi kwisanisha n'ibihe kurusha uko wabikoraga uri mu rugo.'

Salha Uwimana we yisanze ari wenyine kubera kutagira abantu baziranye yasanze ku ishuri yizeho. Kubyutswa na kadende cyangwa inzogera, kujya gusubiramo amasomo mu gitondo kandi byose wubahirije igihe byabaje kumugora.

Ati 'Kumenyana n'abantu biba bigoye ako kanya, navuga ko nisanze ndi njyenyine kuko nta bantu nari nzi aho hantu, byarangoye kwisanga aho hantu ariko uko iminsi igenda ishira, uko ugenda umenyana n'abantu ugenda ubisangamo.'

Ba bantu yarebaga akabona ntaho abazi baje kuvamo inshuti bakomezanya urugendo rw'amasomo kugeza igihe arangije ayisumbuye.

Kujya kwiga mu ishuri bacumbikamo ni ubundi bumenyi umuntu asanga yari akeneye cyane mu mibanire n’abandi

Hari ibyatunguye abantu…

Iraguha Fiston yavuze ko mu buzima atumvaga ukuntu umuntu atekera abantu 1500 ari umwe ariko yabonye umugabo atekera kawunga abanyeshuri bose.

Ati 'Haba harimo abantu batandukanye, abo muhuje imico n'abo mudahuje, abavuye mu bice bitandukanye…ubwo rero biragiye kugira ngo ujye mu kwakira abo bantu bose. Ikintu cyantunguye ni ukubona umuntu umwe asongera ikigo cy'abantu 1500. Ugasanga umuntu umwe asonga kawunga y'abo bantu bose kandi ikaza ihiye.'

Mu bigo by'amashuri byashinzwe n'amadini hari ibitegeka abana gusengera muri iryo dini hakaba n'ibitanga uburenganzira bwo gusengera mu idini ubarizwamo.

Raporo ya Minisiteri y'Uburezi ku bikorwa by'uburezi mu 2024/2025, yashyizwe hanze ku wa 30 Werurwe 2026, igaragaza ko muri uyu mwaka ibigo by'amashuri byageze kuri 4.996 bivuye kuri 4.986 byariho mu 2023/2024.

Amashuri ya Leta angana na 31,5%, aya Kiliziya Gatolika angana na 28,1%, ay'Abaporotesitanti ni 20,5%, ayashinzwe n'abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitari ibya Leta ni 16,9%.

Amashuri yashinzwe n'Itorero ry'Abadiventisiti b'Umunsi wa karindwi ni 1,7%, ay'Abiyisilamu ni 0,6%, ayashinzwe n'amahuriro y'ababyeyi ni 0,6% mu gihe amashuri y'abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bitegamiye kuri Leta ni 16,9%.

Mu buryamo ni mu yindi Si…

Mu rugo wagiraga icyumba cyawe cyangwa icyo usangiye n'umuvandimwe kandi umuryango wawe wari uzi uko ubaho. Mu ishuri rya internat ni ho watangiraga kurara mu cyumba kirimo abantu amagana bafite imyitwarire itandukanye, mu bitanda bigeretse umwe hasi undi hejuru n'ibindi.

Hari uwasuraga nk'imodoka cyangwa moto ya lisansi yitegura guhaguruka, abarotsa saa Cyenda z'ijoro n'abandi. Hari uwabyukaga mbere y'inzogera akitwara nk'aho ari umuyobozi wa 'dortoire' hakaba n'uwahoraga ataka ko yibwe ibintu bye byabuze kenshi bikaba ukuri kuko n'ab'akaboko karekare bahahoraga.

Indobo n'isabune nta nyirabyo bigira, cyane cyane abantu bashya babibamaragaho mu cyumweru cya mbere.

Ifunguro rya mbere umuntu yariye muri internat, umuntu wa mbere mwahuye, uwakunnyuzuye, uwo mwicaranye bwa mbere, akazina baguhimbye n'umwarimu wakwigishije isomo utumva ni bimwe mu bitava mu mitwe y'abize mu mashuri ya internat.

Muri rusange kujya kwiga muri internat ntibigizwe no kwiga amasomo asanzwe mwarimu yigisha gusa, ahubwo ni no kwiga kubana n'abandi, kwitoza gufata inshingano ukamenya kwiyobora, kuyobora abandi, ariko by'umwihariko ukagira ikinyabupfura, kubahiriza amabwiriza y'ishuri no gukorera ku ntego.

Ibanga ryafashije benshi kuhava badahawe igihano cyo kumara icyumweru mu rugo [week-end] cyangwa no kwirukanwa [gutemwa] ni ukuba aho abandi bari mu gihe nyacyo, kandi ugakurikiza amabwiriza akadomo ku kandi, amasomo yo ntigire munsi ya 50% muri buri somo kuko mwarimu ushinzwe ishuri yayandikishaga ikaramu y'umutuku kandi amasomo atatu hamwe warirukanwaga cyangwa ugasibira.


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gushaka-urushishi-ruhaka-umunsi-wa-mbere-muri-internat

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *