Ibyo wamenya ku byifuzo 249 bya Loni ku burenganzira bwa muntu u Rwanda rugiye gushyira mu bikorwa – #rwanda #RwOT

Written by

in

Ni ibyifuzo ako kanama ka Loni gatanga buri myaka ine, nyuma y'isuzumwa mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu rizwi nka Universal Periodic Review (UPR), rikorwa kuri buri gihugu, u Rwanda rukaba rwaratangiye gukorwaho iryo suzuma mu 2011.

Icyo gihe u Rwanda rwahawe ibyifuzo 73 rwemera gushyira mu bikorwa 67, mu 2015 ruhabwa 229 rwemeza 50, mu 2021 ruhabwa 284 rwemeza 160.

Kuzamuka kw'ibyo byifuzo si uko hari icyahungabanye mu burenganzira bwa muntu, ahubwo ni umubare w'ibihugu bikora ubugenzuzi bigenda byiyongera, kuko mu 2015 aka kanama kari kagizwe n'ibihugu 48, mu 2015 biba ibihugu 88 mu 2021, bigera kuri 99, naho mu 2026 biba 100.

Kuri iyi nshuro ibyifuzo u Rwanda rwemeye bikubiye mu byiciro 12 by'ingenzi birimo ubwisanzure bw'ibanze, kwemeza no kugira uruhare mu masezerano mpuzamahanga, uburenganzira bwo kwiga, uburenganzira bwa serivisi z'ubuzima, uburenganzira bwo kugira imibereho myiza.

Harimo kandi uburenganzira burebwa n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburenganzira bwa Muntu (NHRI), imiyoborere y'ubutabera n'uburenganzira bwo kuburanishwa mu buryo buboneye, ubwisanzure n'umutekano ku muntu, uburenganzira bw'umwana, amategeko n'imikorere ya politiki zitandukanye, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, uburenganzira bw'abakozi n'ubwo kubona akazi.

Kugeza ubu ibyifuzo byose bikubiye muri ibyo byiciro bizakorwa n'u Rwanda ndetse hamaze gukorwa inyigo y'ibigomba gukorwa nk'uko Umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera (MINIJUST), William Ndengeyinka yabigaragaje.

Ati 'Icyo twabanje gukora ni gukora ni ishusho rusange y'ibikorwa bikeneye gukorwa kugira ngo dushyire mu bikorwa buri mwanzuro, ni izihe nzego bireba, ni ibihe bipimo bizagenderwaho kugira ngo tumenye ko turi kubyubahiriza neza ndetse twiha n'igihe tuvuga ko ibyifuzo byose bizatangira gukorwaho muri Kamena 2026 kugeza 2030 ubwo tuza dutanga raporo y'ibyo twakoze.'

Yakomeje asobanura ko ibyifuzo biba byatanzwe atari uko ibyo byiciro biba bidasanzwe bifite ubwo burenganzira ahubwo baba basabwe kubyongera.

Ati 'Uburenganzira bwa muntu ni ikintu kinini ntabwo ari ikintu wakora ngo uvuge ngo kirarangiye noneho aha hantu hari uburenganzira bwose. Ni nayo mpamvu habaho iyi gahunda irebwa n'ibihugu byose bigizi Umuryango w'Abibumbye. Buriya muri raporo twakira hari imvugo ikoreshwa, harimo, mwongere imbaraga, mushyire imbaraga, mwongere ingengo y'imari se, amagambo nk'ayo agaragaza ko hari aho tuvuye hari n'aho tugomba kugera.'

Senateri Bideri John Bonds, yagaragaje ko nk'abagize inteko bazakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro kugira hirindwe ko hagira iyongera kugaruka.

Ati 'Tuzakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa ry'iyi myanzuro kuko twamaze kumva iyemewe ndetse n'igihe bizatwara. Ikindi cyiza n'uko tuzagaragarizwa raporo yo hagati mu mwaka wa 2028. Iyo raporo izadufasha kureba niba guverinoma iri mu murongo mwiza mu gushyira mu bikorwa iyo myanzuro, bizaduha n'umwanya wo gutanga inama aho bitagenda neza.'

Ibi yabivugiye mu nama yateguwe na Komisiyo y'Igihugu y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR) yari igamije kurebera hamwe uruhare rwa uru rwego mu gushyira mu bikorwa ibyo byifuzo.

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yagaragaje ko uburenganzira bwa muntu atari ikintu gishyirwa mu bikorwa n'urwego rumwe gusa, ahubwo inzego zose zaba iza leta n'izabikorera zigomba gushyira hamwe mu kubwubahiriza.

Ati 'Ibyo byifuzo ngishwanama biba bigomba kumenyeshwa inzego zose bireba yaba Inteko Ishinga Amategeko cyane cyane komisiyo zishinzwe uburenganzira bwa muntu kuko ari bo bafata ibyemezo yaba amategeko yaba ingengo y'imari izakoreshwa muri ibyo bikorwa ariko no kumenya muri rusange ibyo byifuzo.'

Hateganyijwe ibikorwa bigera kuri 323 mu gihugu hose bigamije gushyira mu bikorwa imyanzuro y'ibyifuzo byemejwe n'u Rwanda.

NCHR yateguye inama y’iminsi ibiri igamije kurebera hamwe uruhare rwa buri rwego mu gushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama byatanzwe na Loni

Senateri Bideri John Bonds, yagaragaje ko bazakomeza gukurikiranira hafi ishyirwa mu bikorwa y’ibi byifuzo-nama

Umukozi wa Minisiteri y'Ubutabera, William Ndengeyinka, yagaragaje ko u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gushyirwa mu bikorwa ibyifuzo-nama rwahawe na Loni

Perezida wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Umurungi Providence, yagaragaje ko uburenganzira bwa muntu atari ikintu gishyirwa mu bikorwa n'urwego rumwe

Inzego za Leta zifatanyije mu rugendo rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo-nama byatanzwe na Loni ku bijyanye no kubahiriza uburenganzira bwa muntu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-byifuzo-249-bya-loni-ku-burenganzira-bwa-muntu-u-rwanda-rugiye

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *