Abanyarwanda bakoresheje asaga miliyari 291 Frw mu ngendo zo hanze y'igihugu mu mezi atandatu – #rwanda #RwOT

Written by

in

Aya mafaranga yakoreshejwe mu bikorwa bitandukanye birimo amacumbi, amafunguro n'ibinyobwa, imyidagaduro, gusura ahantu nyaburanga, kugura impano n'ibindi bikorwa bikorwa n'abagenzi bari hanze y'u Rwanda.

Ni ibyagaragajwe muri Raporo y'Ubushakashatsi ku Mikoreshereze y'Amafaranga mu Ngendo (Travel Expenditure Survey) ya NISR yasohotse ku wa 15 Nzeri 2026.

Iyo raporo igaragaza ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, amafaranga yakoreshejwe arimo miliyoni 98,1$ yakoreshejwe mu gihembwe cya mbere n'izindi miliyoni 99,7$ zakoreshejwe mu gihembwe cya kabiri.

Mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka wa 2026, ingendo z'akazi nizo zari iza mbere mu gutwara amafaranga menshi, aho yihariye 49,1% by'amafaranga yakoreshejwe mu gihembwe cya kabiri.

Ni mu gihe gusura inshuti n'abavandimwe byatwaye miliyoni 20,5$, ingendo zijyanye n'uburezi hakoreshejwe miliyoni 18,9$, ibiruhuko bikoreshwamo miliyoni 8,6$, naho ingendo zijyanye no kwivuza hakoreshwa miliyoni 2,8$.

Mu ngendo zakozwe, inyinshi hakoreshejwe indege kuko mu gihembwe cya kabiri abantu bakoze ingendo zo mu kirere bakoresheje miliyoni 76,2$ mu gihe abakoresheje imodoka cyangwa ubundi buryo bwo ku butaka bakoresheje miliyoni 23,5$.

NISR igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri honyine, Abanyarwanda 53.904 bagarutse mu Rwanda bavuye mu mahanga. 31.876 muri bo bari baragiye mu ngendo z'akazi, 14.928 basuye inshuti cyangwa abavandimwe, 4.929 bari mu biruhuko, 1.644 bari baragiye kwiga, naho 527 bari bagiye gushaka serivisi z'ubuzima.

Ni mu gihe Abanyarwanda 276.416 bagarutse mu Rwanda banyuze ku mipaka yo ku butaka muri icyo gihe. Muri bo, hafi 210.000 bari bagiye mu ngendo z'akazi, naho 59.599 bari bagiye gusura inshuti cyangwa abavandimwe.

Abanyarwanda bakoresheje asaga miliyari 291 Frw mu ngendo zo hanze y'igihugu mu mezi atandatu


Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakoresheje-asaga-miliyari-291-frw-mu-ngendo-zo-hanze-y-igihugu-mu

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *