Author: webrwanda

  • Amavubi U17 azahura na Somalia muri 1/2 cya CECAFA (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda isoje itsinda A iyoboye n’amanota 6/6 nyuma yo gutsinda imikino yayo ya Sudani y’Epfo ikaba yasoreje kuri Sudani iyitsinda ibitego bibiri ku busa ihita ibona itike ya 1/2 cya CECAFA aho izahura na Somalia.

    Wari umukino usoza itsinda A rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 irimo kubera mu Rwanda, ni mu rwego rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha mu kwezi kwa Kane.

    U Rwanda rwasabwaga kunganya gusa kugira ngo ruzamuke muri 1/2 cy’iri rushanwa.

    Gusa mu mitwe y’abasore ba Jimmy Mulisa ntabwo kunganya byarimo kuko batangiye basatira cyane ndetse bagenda babona amahirwe menshi, gusa kuyabyaza umusaruro biragorana kuko umunyezamu wa Sudani yari ahagaze bwuma.

    Akagozi kaje gucika ku munota wa 45 ubwo Bahati Pacifique yatsindiraga u Rwanda igitego cya mbere kuri kufura ku ikosa ryari rimukorewe.

    Uretse ishoti rimwe Sudani yateye naryo rikajya hanze, igice cya mbere cyose ntabwo yigeze yegera izamu ry’u Rwanda. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0.

    Kimwe no mu gice cya mbere, u Rwanda rwihariye igice cya kabiri, rurema amahirwe menshi akomeye ariko kuyabyaza umusaruro biragorana.

    Harimo n’amahirwe akomeye yo ku munota wa 85 ku mupira Munyembaraga Kelvin yahinduye imbere y’izamu bisaba gusunikira mu izamu kuko nta muntu wari urimo ariko Niyonzima Zaidi ataye mu izamu unyura hanze yaryo.

    U Rwanda rwaje kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Tuyizere Valentin ku munota wa kabiri w’inyongera mu minota 4 yari yongeweho.

    Muri iki gice, Sudani nta mahirwe yigeze ibona aho umukino warangiye ariko 2-0.

    Muri 1/2 u Rwanda ruzahura na Somalia rurasabwa gutsinda uyu mukino rugahita rubona itike cyangwa rwatsindwa rukazatsinda umukino w’umwanya wa 3 ruzahatanira kuko CECAFA izatanga amakipe atatu. Undi mukino wa 1/2 uzahuza Uganda na Ethiopia.

    Wari umukino unogeye ijisho

    Bahati Pacifique watsinze igitego cya mbere

    Valentin watsinze igitego cya kabiri

    Source : http://isimbi.rw/amavubi-u17-azahura-na-somalia-muri-1-2-cya-cecafa-amafoto.html

  • RIB yashyize umucyo ku rupfu rw'Umunyarwanda rwataziriwe Abanya-Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Abakurikira imbuga nkoranyambaga muri iyi minsi babonye amakuru yakwirakwijwe avuga ko umusore witwaga Mugaba Fred yishwe n'Abanya-Sudani y'Epfo baba i Kigali.

    Ni urupfu rwabaye mu ijoro ryo ku wa 10-11 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Gisozi mu Kagari ka Musezero.

    Mugaba yari asanzwe akora mu kigo cy'imari kiri mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

    Dr. Murangira yabwiye IGIHE ko iperereza kuri urwo rupfu ryatangiye gukorwa ndetse dosiye iri gukurikiranwa.

    Umuvugizi wa RIB yavuze ko kugeza ubu hamaze gufatwa abantu bane bakekwaho kugira uruhare muri uru rupfu.

    Yahakanye iby'uko hari umunyamahanga waba waragize uruhare mu rupfu rwa Mugaba hashingiwe ku bimaze kuva mu iperereza.

    Ati 'Kugeza ubu iperereza riragaragaza ko nta munyamahanga wagize uruhare muri uru rupfu. Turasaba abantu kwirinda gukwirakwiza ibihuha kuko bigize icyaha. Birinde kandi abantu bari gukwirakwiza ibihuha ku mbuga nkoranyambaga akenshi usanga bagambiriye ikibi.'

    Umuvugizi wa RIB kandi yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, ati 'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB rurihanganisha umuryango wa nyakwigendera ku uru rupfu rutunguranye rwa Mugaba. Turabizeza ko abarugizemo uruhare bazakurikiranwa nk'uko amategeko abiteganya.'

    Kugeza ubu kandi umuryango wa nyakwigendera wamaze kumenyeshwa ibyavuye mu iperereza ry'ibanze mu gihe rigikomeje ngo hamenyekane ukuri.

    Abanyarwanda bane bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Mugaba Fred


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yashyize-umucyo-ku-rupfu-rw-umunyarwanda-rwataziriwe-abanya-sudani-y-epfo

  • Icyiza ni cyo yita ikibi – Padiri Fraterne Nahimana yanenze Chaste Gahunde bavukana uhora asebya u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hari mu nama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa yahurije mu Karere ka Karongi abayobozi n'abahoze ari abayobozi bakomoka mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi ku wa 13 Ukwakira 2026.

    Padiri Nahimana yavuze ko urugendo rw'ubudaheranwa, ari urugendo rurerure, rwa ngombwa kandi rusaba byinshi.

    Ati “Nganisha ku batumva imbaraga nyinshi rudusaba, hari abari hanze y'igihugu, batabisobanukiwe na gato , birengagiza icyiza, cyangwa bafata ikibi bakacyita icyiza, icyari icyiza bakakigira kibi. Muri abo rero harimo n'umuvandimwe wanjye”.

    Padiri Nahimana yavuze ko umuntu yumva bimubabaje iyo yumvise ikintu kibi mu muryango abarizwamo.

    Padiri Nahimana yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye atari umwana muto kuko yigaga mu iseminari nto, ndetse ko yabonye ibyo umwana muto atagombye kubona birimo imfu z'abantu, ubuhemu bw'abantu, inabi ya muntu ariko nanone hari n'ineza yabonye.

    Uyu wihaye Imana yavuze ko urugendo rw'ubudaheranwa, ari urugendo rurerure, rwa ngombwa kandi rusaba byinshi.

    Ati 'Nabigarura kukuba umuvandimwe wanjye avuga ibidahuye n'uko njye mbyumva cyangwa se abafite umutima mwiza n'indoro nziza babibona, ibyo birababaza. Twabaye abapadiri natwe turi abapadiri basa n'abakomeretse. Kuko umupadiri ukwiye kuberaho ahantu bose, umuhuza w'abantu ukwiye kunga abantu n'Imana, umuhuza w'abakomeretse n'abakomerekeje, umuhuza w'abarokotse n'ababishe… natwe byaradukomeretsaga ariko nanone umuntu akishakamo imbaraga”.

    Yavuze ko mu bavuga nta cyiza gihari, kandi kigaragarira buri wese harimo n'umuvandimwe we kandi ko yagerageje kumuhana ariko bikaba iby'ubusa.

    Ati 'Mbisabwe n'umutimanama wanjye kandi mbisabwe n'ab'inshuti z'umuryango mvukamo, kandi mbisabwe n'abasaseridoti bagenzi banjye, njye naramubwiye nti, burya kirazira kuvuga ikintu uzi ko kitafasha mu bwiyunge bw'abantu, kirazira kuvuga ijambo uzi neza ko ritarimo ukuri.'

    Padiri Nahimana yakomeje avuga ko yakomeje gusaba umuvandimwe we guhonoka amwibutsa ko ukuri gutuma umuntu abohoka kandi akabohora n'abandi.

    Ati 'Ijambo rikomeretsa ijambo ryica, iryo riragatabwa, iryo ntacyo ryamara. Kwa kundi n'Imana tuyinanira, umuntu abwira umuntu, ariko umuntu akaba ashobora kuvuga Yego cyangwa Oya. Nabwiwe Oya, ariko nari nabivuze'

    Padiri Nahimana yagaragaje ko Gahunde yatangiye gusebya u Rwanda nyuma yo gutoroka, agaragaza uburyo umuntu ari mugari aba atekereza ikibi ariko akigaragaza neza.

    Ati 'Hari abantu baba bari mu gihugu bakavuga neza ubuyobozi, bagera hanze bagahindura imvugo akibaza niba ari abantu babamo abantu babiri bikagushobera.'

    Icyakora ngo nk'uko hari abantu bavugaga nabi ubuyobozi bw'u Rwanda uyu munsi bakaba baramenye ukuri, nk'umupadiri yemera ko guhinduka bibaho, bityo akizera ko n'umuvandimwe we umunsi umwe azahinduka.

    Chaste Gahunde, umuvandimwe wa Padiri Fraterne Nahimana, mu myaka irenga 20 ishize yatorokeye mu Bufaransa, nyuma y'aho yari yahamagajwe n'inkiko Gacaca zo mu Murenge wa Mushubati mu Karere ka Rutsiro ngo yisobanuye ku byaha akekwaho byo kuba yaragize uruhare mu iyicwa ry'Abatutsi mu Karere ka Rutsiro.

    Abamuzi bavuga ko gusebya ubuyobozi bw'u Rwanda abikora agamije kuyobya uburari ku ruhare akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Padiri Nahimana yanenze Chaste Gahunde bavukana uhora asebya u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyiza-ni-cyo-yita-ikibi-padiri-nahimana-yanenze-chaste-gahunde-bavukana-uhora

  • The Ben yakomoje ku mugore we Pamella mu ndirimbo yakoranye na Diez Dola #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben mu ndirimbo Oniva yakoranye na Diez Dola, yakomoje ku mugore we Uwicyeza Pamella avuga ko abantu baba bamubeshyera bashaka kumuteranya na we.

    Ni indirimbo yasohotse ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026 aho bumvikana baririmba mu ndimi zivanze yaba Ikinyarwanda n’Icyongereza.

    Iyi ndirimbo ‘Oniva’, itangira Diez Dola agira ati “show me your dance, show your talent talent, niba urenze biragaragara, it’s not too late bazimye amatara tara….”

    The Ben ni we uririmba igitero cya kabiri ari n’aho agaruka ku mugore we Uwicyeza Pamella, aho avuga ko bamushinja abandi bakobwa kandi bamubeshyera ahubwo bashaka kumuteranya n’umugore we.

    Ati “Kuva zamani nahoze ndi Tiger, baza abanzi they know my caliber, after party nibwo dutangira, samahani banshinja Magina ndetse na Sabrina kandi ari ama-rumors bashaka kunteza Mama Luna (umugore we Pamella).”

    Ni indirimbo ibyinitse kandi iyo urebye amashusho yayo usanga yarafatiwe mu Mujyi wa Kigali rwagati nko ku Isoko, kuri Sulfo n’ahandi.

    Iyi ndirimbo Diez Dola yifashishijemo The Ben izaba ari imwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri Album ye azamurika mu minsi iri imbere.

    Mu buryo bw’amajwi yakozwe Badman Quba na Madebeats ni mu gihe amashusho yayo yayo yayobowe na AKY.

    The Ben na Diez Dola bakoranye indirimbo Oniva

    The Ben muri iyi ndirimbo yagarutse ku mugore we Pamella

    Source : http://isimbi.rw/the-ben-yakomeje-ku-mugore-we-pamella-mu-ndirimbo-yakoranye-na-diez-dola.html

  • Imvura igwa mu Rwanda ikomeje kuba nke – #rwanda #RwOT

    Ibi bikubiye mu kinyamakuru cya Meteo Rwanda kigenewe abahinzi n'aborozi, cyasohotse ku wa 13 Ukwakira 2026, gikubiyemo isesengura ry'imiterere y'ikirere kuva ku wa 1 kugeza ku wa 10 Ukwakira.

    Meteo Rwanda yagaragaje ko mu bupimiro 44 bwafatiwemo ibipimo by'imvura, 34 bwagaragaje ko imvura yaguye yari munsi y'isanzwe igwa muri icyo gihe, hashingiwe ku mpuzandengo y'imyaka 30 ishize.

    Ubupimiro 10 gusa ni bwo bwagaragaje ko imvura yaguye yari hejuru y'isanzwe igwa.

    Nubwo imvura yabaye nke mu bice byinshi by'Igihugu, hari uduce twabonye imvura iruta isanzwe igwa, cyane cyane mu Karere ka Musanze, mu bice bimwe by'uturere twa Nyagatare, Gicumbi, Gisagara na Nyaruguru, ndetse no mu bice bito bya Burera, Gakenke na Huye.

    Mu minsi icumi ya mbere y'Ukwakira, imvura yaguye hagati y'umunsi umwe n'iminsi umunani, bitewe n'agace.

    Ubupimiro bwa Kansi bwo mu Karere ka Gisagara ni bwo bwagaragaje imvura nyinshi, aho hapimwe milimetero 73,1 mu minsi itanu.

    Bukurikira ubupimiro bwa Kagitumba bwo mu Karere ka Nyagatare, aho hapimwe milimetero 69 mu minsi itanu, n'ubwa Kinigi bwo mu Karere ka Musanze, bwapimye milimetero 68 mu minsi irindwi.

    Imvura nke cyane yapimiwe ku bupimiro bwa Mwiri bwo mu Karere ka Kayonza, aho hapimwe milimetero 3,1 gusa.

    Muri rusange, uturere twa Musanze, Rusizi na Huye ni two twagaragayemo iminsi myinshi y'imvura, mu gihe Ngoma ari ko kabayemo iminsi mike.

    Meteo Rwanda yagaragaje ko ubushyuhe bwari hejuru y'ikigereranyo gisanzwe mu bice byinshi by'Igihugu.

    Ubushyuhe bwo hejuru bwinshi bwapimiwe mu Kibaya cya Bugarama mu Karere ka Rusizi, aho bwageze kuri dogere Selisiyusi 32,5.

    Ubushyuhe bwo hejuru buke bwapimiwe i Kinigi mu Karere ka Musanze, bungana na dogere Selisiyusi 21,5.

    Ku bipimo by'ubushyuhe bwo hasi, ubupimiro bwa Busogo-ISAE bwo mu Karere ka Musanze bwagaragaje dogere 11,9, naho ubwa Bugarama bupima dogere 22,1.

    Meteo Rwanda yatangaje ko kuva ku wa 11 kugeza ku wa 20 Ukwakira 2026, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 22 na 105, ikaba iri ku kigero cy'impuzandengo y'isanzwe igwa muri icyo gihe.

    Biteganyijwe ko iyi mvura izatuma ubuhehere bw'ubutaka bwiyongera mu bice byinshi by'Igihugu.

    Iki kigo cyashishikarije abahinzi kwegera abashinzwe ubuhinzi kugira ngo babagire inama ku bikorwa bijyanye n'igihembwe cy'ihinga A 2027, ndetse no gufata ingamba zo kwirinda umuyaga mwinshi uteganyijwe.

    Aborozi na bo basabwe kwegera abaganga b'amatungo kugira ngo babagire inama ku buryo bwo kuyabungabunga, hashingiwe ku miterere y'ikirere iteganyijwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvura-igwa-mu-rwanda-ikomeje-kuba-nke

  • Ibigo 10 ni byo biri ku isoko ry'imari n'imigabane: RSE yagaragaje icyuho kikiri muri uru rwego – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro cyahuje abashoramari bato cyabaye mu cyumweru cyahariwe umushoramari ku Isi, World Investor Week 2026, cyari kigamije kongera ubumenyi ku bijyanye n'ishoramari no gushishikariza abantu kurushaho kwitabira Isoko ry'Imari n'Imigabane.

    Rwabukumba yagaragaje ko iki kigo cyatangiranye n'ibigo bibiri gusa ariko uko imyaka yagiye ishira byagiye bizamuka aho kugeza ubu ku Isoko ry'Imari n'Imigabane hari ibigo 10.

    Ati 'Uyu munsi ibigo dufite ku isoko ry'imari n'imigabane byazanye imigabane bigeze ku 10, impapuro mpeshamwenda z'abikorera zirenze 10, hakaba noneho n'izindi mpapuro mpeshamwenda zagiye ziza kuva isoko ryatangira, ibicuruzwa byagiye biza ku isoko bigeze ku 160 uyu munsi.'

    Yakomeje agira ati 'Wareba agaciro k'ibicuruzwa biri ku isoko uyu munsi, ubwo ni kuvuga ibigo byiyandikishije, impapuro mpeshamwenda zihari, ubishyize hamwe bigeze kuri miliyari 6$, miliyari 4,5$ ni imigabane, mu gihe miliyari 1,5$ ari impapuro mpeshamwenda, bingana na 37% by'ubukungu bw'igihugu, imigabane yonyine ni 28% by'ubukungu bw'igihugu.'

    Rwabukumba agaragaza ko kuba byonyine mu bigo 10 ari ho hava 37% by'ubukungu bw'igihugu bigaragaza ko byakomeza kwiyongera ibigo byinshi bizanye imigabane kuri iri soko.

    Ati 'Hari ibigo byinshi mu Rwanda iyo ugiye mu Rugaga rw'Abikorera (PSF) bakubwira ko bafite ibigo birenga ibihumbi 100 mu Rwanda, Abanyarwanda ni miliyari 14, abakora ku ifaranga nibura ni miliyoni umunani ku kwezi, abo bantu bose bagaragaza ko inzira ikiri ndende, abe ari ukubizigamira, ari no ku bashoramari no ku bigo kuko ibigo 10 ku bigo ibihumbi 100 urumva ko harimo icyuho.'

    Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri RNIT, Ruziga Emmanuel Masantura, yagaragaje ko ikigamijwe atari uko ibigo byose biza ku isoko ry'imari n'imigabane ahubwo ari uko abantu bakeneye ayo mahirwe yo gushora no mu bindi bigo na bo bagira ayo mahirwe ndetse n'ibyo bigo na byo bikaba byabona uburyo bwo kubona amafaranga.

    Ati 'Ugereranyije imibare yavuzwe ushobora kumva harimo icyuho ariko ntabwo bivuze ko ibigo byose bigomba kuba hano, oya, ahubwo turashishikariza ibindi kuba byaza kugira ngo n'abakeneye gushora mu bigo bito babona ayo mahirwe, ibyo bigo bikaba biri hano.'

    Umujyanama mu Kigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane, CMA, James Ndahiro, yagaragaje ko abantu bakwiye kumva akamaro ko kwizigamira kuko ari byo bifasha igihugu kwigira.

    Ati 'Iyo tuvuga ngo twigire tukabashishikariza kwizigamira bifasha igihugu mu bintu bibiri, icya mbere bituma cyihaza mu gukora ibyo gishaka mu bijyanye n'ubukungu noneho wa wundi ushaka ngo ukore ibyo ashaka kuko ari we ugutunze akabura inzira. Ikindi abacurizi bo mu gihugu bahora bavuga ngo banki zirabahenda, ni uko ubwizigame bukira hasi, tubuzamuye amafaranga akaba menshi banki zamanura amafaranga.'

    Shami Rindiro Benigne, usoje amashuri yisumbuye, yagaragaje ko yatangiye kwizigama yiga mu mashuri abanza, abyigishijwe n'ababyeyi be, birakura kugeza ashinze umuryango wigisha abana b'abakobwa ibijyanye no kwizigama ndetse n'uburyo bwo kuyakoresha mu kubyara inyungu.

    Yagaragaje ko ubu icyo ashyize imbere ari kwigisha urubyiruko rugenzi rwe kwiga kwizigamira ariko noneho binyuze mu bigo byizewe bibyara inyungu bikanafasha mu kubaka igihugu muri rusange.

    Mu mwaka wa 2025 Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda ryakusanyije arenga miliyari 359 Frw.

    RSE yizihije icyumweru cyahariwe umushoramari

    RSE yakanguriye abantu n’ibigo gukomeza kuyoboka Isoko ry’Imari n’Imigabane

    RSE yagaragaje icyuho kikiri mu bigo ku isoko ry’imari n’imigabane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-10-ni-byo-biri-ku-isoko-ry-imari-n-imigabane-rse-yagaragaje-icyuho-kikiri

  • Polisi yasubije abamotari bavuga ko bamburwa moto bazira kujyana abagenzi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw'Ishami rya Polisi rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda bwabitangaje nyuma y'uko bamwe mu bamotari, cyane cyane abakorera mu nkengero z'Umujyi wa Kigali, bagaragaje ko bahura n'imbogamizi zirimo gufatirwa moto igihe bazanye abagenzi muri uyu mujyi.

    Aba bamotari bavuga ko hari bagenzi babo bamaze igihe barafatiwe moto bazira kuvana abagenziu mu bice bakoreramo bakabageza i Kigali, kandi nta tegeko bazi ribibabuza.

    Umwe mu bamotari bakorera mu Karere ka Kamonyi, mu nkengero z'Umujyi wa Kigali, yabwiye TV1 ko moto ye imaze hafi ukwezi yarafashwe, nyuma yo kujyana umugenzi i Kigali kandi yari afite uruhushya rwo gukorera mu gace ka Ruyenzi.

    Ati 'Maze ibyumweru bitatu moto yanjye nshya bayifashe. Si uko itari ifite ibyangombwa ahubwo bambwiye ko najyanye umugenzi i Kigali kandi mfite uruhushya rwo ku Ruyenzi. Mu Gatsata hari moto nyinshi kubera icyo kibazo kandi ntibanayifata ngo baguce 10.000 Frw ujye kuyakorera ahubwo bayifunga iminsi 30.'

    Bamwe muri aba bamotari bavuga ko moto zifatirwa muri ubwo buryo ziganjemo izikoresha lisansi, kuko ngo muri iki gihe kubona uruhushya rwo kuzikoresha mu gutwara abagenzi bigoye.

    Bavuga kandi ko amakuru ajyanye n'ibyo bemerewe n'ibyo batemerewe gukora bayahabwa ahanini n'abashinzwe umutekano mu bice bakoreramo, bazwi nk'abasekirite b'abamotari.

    Bagaragaza ko batewe urujijo no kuba batemerewe gukorera mu bice bimwe na bimwe, mu gihe bagenzi babo bakorera i Kigali bashobora kujyana abagenzi mu ntara.

    Umwe muri bo yagize ati 'Nta cyapa kizwi kiri kuri Nyabarongo kitubuza kuza i Kigali. Bazagishyireho tukimenye ntituzongere kurenga ku mategeko.'

    Aba bamotari bavuga ko kubashyiriraho imbibi z'aho bagomba gukorera bibangamira akazi kabo, kuko imiterere yako ituma bajyana abagenzi mu bice bitandukanye bitewe n'aho bifuza kugera.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi y'u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Kayigi Emmanuel, yasobanuye ko umumotari ufite ibyangombwa byose yemerewe kwinjira mu Mujyi wa Kigali, yaba atwaye moto ikoresha lisansi cyangwa iy'amashanyarazi.

    Icyakora, yavuze ko buri mumotari agomba kubahiriza agace yemerewe gukoreramo, nk'uko bigaragara mu ruhushya ahabwa n'Urwego Ngenzuramikorere (RURA).

    Yagize ati 'Buri mumotari utwara moto ufite uruhushya yahawe n'Urwego Ngenzuramikorere rugaragaza aho agomba gukorera. Ubundi niba warasabye gukorera mu Karere runaka ni ho wagombye gukorera kuko iyo bitegenze utyo bitera akavuyo n'andi makosa akorwa n'abakora uwo mwuga.'

    SSP Kayigi yashimangiye ko nta kibazo gihari ku mumotari uzanye umugenzi i Kigali avuye mu kandi karere, ariko ko bitemewe kuhaguma ashaka abandi bagenzi kandi atari ho yemerewe gukorera.

    Ati 'Kuvuga ko hari ababuzwa kwinjira i Kigali bafite moto zitari iz'amashanyarazi ntabwo ari byo. Ibyo biremewe rwose kuhazana umugenzi nta kibazo. Ikibazo ni ukuvuga ngo uyu munsi ndabyutse reka njye gushakira amafaranga i Remera ni ho hari abantu benshi.'

    Yasobanuye ko umumotari ufite uruhushya rwo gukorera mu Karere ka Kamonyi, urugero, ashobora kuzana umugenzi i Kigali, ariko ko adakwiye kuhaparika ngo atangire gushaka abandi bagenzi nk'umuntu wemerewe kuhakorera.

    SSP Kayigi yibukije kandi ko gufatira moto atari cyo gihano cyonyine gishobora guhabwa abamotari barenze ku mabwiriza agenga umwuga wabo.

    Yavuze ko bitewe n'ikosa ryakozwe, Polisi ishobora kuganiriza umumotari ikamugira inama cyangwa ikamuca amande, mu rwego rwo gukosora amakosa no kunoza imikorere y'abakora uyu mwuga.

    Polisi yasubije abamotari bavuga ko bamburwa moto bazira kujyana abagenzi i Kigali batahakorera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasubije-abamotari-bavuga-ko-bamburwa-moto-bazira-kujyana-abagenzi-i

  • Bamporiki yagereranyije abarwanya u Rwanda n'ikamyo zapfiriye mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 13 Ukwakira 2026, mu nama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Karongi, yahuje abayobozi n'abahoze ari abayobozi bakomoka mu turere twa Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

    Iyi nama yabaye mu gihe utu turere turi mu dufite amanota ari munsi y'ikigereranyo cy'Igihugu mu bipimo by'ubumwe n'ubwiyunge, aho Akarere ka Rusizi kaza ku mwanya wa nyuma mu turere 30.

    Yitabiriwe n'abayobozi barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Minisitiri w'Umurimo, Uwizeye Judith; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, Senateri Uwamariya Valentine na Senateri Rugira Amandin.

    Muri iyi nama hagaragajwe ko imwe mu mpamvu zishobora kugira uruhare mu gutuma utu turere tugira amanota ari hasi mu bipimo by'ubumwe n'ubwiyunge ari uko hari bamwe mu bantu bahakomoka baba mu mahanga barwanya ubuyobozi bw'u Rwanda.

    Bamporiki ukomoka mu Karere ka Nyamasheke yashimiye Leta y'u Rwanda ku gushyiraho gahunda ya Ndi Umunyarwanda, avuga ko yamufashije kwikuramo ipfunwe yari afite bitewe no kuba akomoka mu muryango wakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati “Ntabwo wagira ishema uwawe yarakoze ikibi, keretse nawe uri kimwe na we. Urugamba turiho uyu munsi ni ukureba uko ipfunwe ryatsindwa. Ushobora kugira umugisha uwawe akihana ariko n'iyo atakwihana uva muri so, ukava muri nyoko.”

    Bamporiki yavuze ko ari kwandika igitabo yise Mitingi, aho yagiye mu magororero kuganira n'ababyeyi bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yasobanuye ko ubwo yaganiraga n'abana b'abo babyeyi, bamusabye kugaragaza ibyiza Igihugu cyabakoreye, ariko bakamubwira ko badashaka ko inkuru zabo zibangikanywa n'ibyo ababyeyi babo bakoze.

    Ati “Ukibaza ngo abantu badashaka guhurira n'ababyeyi babo mu gitabo, ubundi babana gute mu rugo”.

    Abarwanya u Rwanda yabagereranyije n'amakamyo yapfiriye mu muhanda

    Mu ijambo rye, Bamporiki yagarutse ku bantu bakomoka mu turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi na Rutsiro barwanya ubuyobozi bw'u Rwanda, asaba abaturage kudaha agaciro ibitekerezo byabo kubera gusa ko bakomoka mu gace kamwe.

    Mu bavuzwe harimo Padiri Nahimana Thomas na Padiri Rudakemwa bakomoka mu Karere ka Rusizi, ndetse na Chaste Gahunde ukomoka mu Karere ka Rutsiro.

    Bamporiki yifashishije urugero rw'ikamyo yapfiriye mu muhanda, avuga ko hari igihe abantu bakurikira ibitekerezo batabanje gushishoza, bikarangira bibadindije.

    Ati “Kugira ngo byorohere urubyiruko nifashishe urugero rw'igikamyo. Hari igihe ugera ku gikamyo cyapfuye ukagira ngo polisi yagihagaritse. Ukagiparika inyuma, ije nayo ikaguparika inyuma, ije nayo ikayiparika inyuma, noneho umuhanga akibaza ngo ni iki kiri gutuma tutagenda. Wagera imbere ugasanga ni ibitekerezo bya Twagiramungu. Babyeyi, basore bakobwa nimuce kuri ibyo bikamyo, mukurikire intekerezo nzima mwe guhagarara inyuma y'ikintu cyapfuye”.

    Uyu munyapolitiki, umusizi akaba n'umwanditsi w'ibitabo, yakomeje avuga ko abantu nibakomeza gukurikira ibyo yagereranyije n'ikamyo zapfiriye mu muhanda, bashobora guteza umubyigano w'ibitekerezo bigamije kudindiza iterambere.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yibukije abayobozi n'abahoze ari abayobozi ko inshingano zo kuyobora no gutanga urugero rwiza zitagarukira ku gihe umuntu amara mu mwanya w'ubuyobozi.

    Yabasabye kwirinda kuyoba, kuko iyo umuyobozi ayobye ashobora no kuyobya abo ayobora.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kayisire Marie Solange, yavuze ko nubwo amanota y'ubumwe n'ubwiyunge mu Rwanda ari ku rwego rushimishije, hakenewe gukomeza gushyira imbaraga mu gutuma nta Munyarwanda usigara inyuma muri urwo rugendo.

    Ibarura ry'Ibipimo by'Ubumwe n'Ubwiyunge rigaragaza ko ku rwego rw'Igihugu, iki gipimo cyavuye kuri 82% mu 2010 kigera kuri 95,3% mu 2025.

    Mu turere 14 dufite amanota ari munsi y'ikigereranyo cy'Igihugu harimo Karongi, Nyamasheke, Ngororero na Rusizi.

    Akarere ka Rusizi ni ko kaza ku mwanya wa nyuma n'amanota 92,3%, mu gihe Kayonza iza ku mwanya wa mbere n'amanota 98%.

    Abayobozi n’abahoze ari bo batanze impanuro

    Bamporiki Edouard yagereranyije abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda n’ikamyo zapfuye

    Minisitiri Dr Sabin Nsanzimana yasabye abayobozi kwirinda kuyoba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yagereranyije-abarwanya-u-rwanda-n-ikamyo-zapfiriye-mu-muhanda

  • Byiringiro Lague Zahabu yitesheje agaciro? Impano ishoboye ariko yatengushye abamukunda? #rwanda #RwOT

    Intangiriro z’urugendo rwe rwa ruhago, ibyishimo byari byose, abahanga mu gusesengura bakemeza ko u Rwanda rubonye umukinnyi uzakina ku rwego mpuzamahanga, rubonye umusimbura wa Jimmy Gatete na Karekezi Olivier, gusa Byiringiro Lague imyaka itanu gusa yari ihagije atangiye kubereka ko bamwibeshyeho.

    Impano ye irivugira, nta muntu ushidikanya ku bushobozi bwe bwo mu kibuga na bagenzi be barabyivugira, ejobundi aha Nsabimana Eric Zidane wabaye kapiteni we muri Police FC aganira na Kimenyi Yves, yaravuze ati 'Byiringiro Lague ufite amafaranga menshi muri ayo maguro ya we, hinduka uve mu byo urimo.'

    2018 nibwo izina Byiringiro Lague ryatangiye kuvugwa cyane hari nyuma yo kuva muri Vision FC akikoza mu Intare FC maze yisanga muri APR FC, icyo gihe yaracengaga agacenga n’ibyatsi.

    Ibi wabibaza ikipe y’igihugu ya Kenya y’abatarengeje imyaka 20 muri 2018 ubwo bari mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika, wenda kuyibona biragoye ariko Mbogo Ally wakiniraga Kiyovu Sports icyo gihe we mwamubona, ibyo yamukoreye mu Mahoro ntabwo biribagirana.

    Zahabu yiyongereraga agaciro umunsi ku munsi nk’ibiciro bya essence, irimo gutebera mu isayo

    Mu ntangiriro ze muri APR FC yari umukinnyi mwiza cyane ko bitatinze ngo abone umwanya ubanzamo ndetse anigaurire imitima y’abakunzi b’iyi kipe yambara umukara n’umweru.

    Gusa uko iminsi yashiraga, yatangiraga kugenda ahinduka gake gake, niba ari ifaranga yari atangiye gukirigita, sinakubeshya, uwabanaga n’umubyeyi we, ku myaka 18 yahise ajya kwikodeshereza.

    Aha umuntu yavuga ko ari bwo yatangiye guhinduka n’umusaruro mu kibuga utangira kubura, kuko yari atangiye guha umwanya ibindi byo hanze y’ikibuga kuruta ibyo mu kibuga, gusa hari hakiri igaruriro.

    Jimmy Mulisa wari umutoza mukuru wa APR FC, byabaye ngombwa ko yitabaza ubuyobozi bukuru bwa APR FC, Lague yaje gutegekwa kuva aho akodesha akajya kubana n’Intare FC, icyo gihe yagiranye ibibazo n’umutoza Jimmy Mulisa amushinja kumugendaho, kumwinjirira mu buzima, gusa ibi byaje kumusubiza ku murongo yongera kwitwara neza.

    Benshi bibuka mu Kuboza 2018 ubwo yari amaze gutsinda igitego Kiyovu Sports, yarapfukamye asaba imbabazi umutoza we Jimmy Mulisa ndetse n’abakunzi b’iyi kipe.

    Yigeze gushwana na Jimmy Mulisa ariko abonye ko atamwifurizaga inabi aza kumusaba imbabazi

    Byari ibyishimo kubona Lague yisubiyeho, ari mu mujyo umutoza n’ubuyobozi bwa APR FC bifuza, kuko yari icyizere cy’ejo hahazaza yaba kuri we no ku ikipe y’igihugu Amavubi.

    Umwaka wakurikiyeho wa 2019-2020 mbere y’uko utangira, APR FC yasezereye abakinnyi benshi bagera muri 16, Lague ntiyari kuri uru rutonde kuko yari yarisubiyeho ari intangarugero, gusa nyuma y’igihe gito yaje kongera kumvikana mu nkuru zo hanze y’ikibuga.

    Nubwo yari umukinnyi ukunzwe n’ubuyobozi bwa APR FC ariko inkuru ze zo hanze y’ikibuga zari zimaze kubarambira, uwinjiye muri iyi kipe atanywa inzoga atangira gusomaho, amadeni n’ibindi byinshi cyane.

    Muri 2023 yaje gutandukana na APR FC yerekeza muri Sweden gukina muri Sandvikens IF, icyo gihe yari mu cyiciro cya gatatu. Benshi bari bizeye ko noneho agiye kwisubiraho, agakina noneho agahinyuza abari batangiye kumushidikanyaho.

    Yarakinnye ikipe bayizamura mu cyiciro cya kabiri ari nabwo yatangiye kubura umwanya wo gukina maze mu ntangiriro za 2025 agaruka mu Rwanda gukina muri Police FC.

    Mu mwaka n’igice yayimazemo, yasoje amasezerano nta nkuru dore ko na none amakuru yo hanze y’ikibuga ari yo yabaye menshi kuri uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande, ngaho aravugwa mu bagore, ubundi yafunzwe kubera gutwara yanyweye inzoga n’ibindi.

    Yayikuye mu icupa imukura mu kibuga

    Njya nicara nkakumbura Byiringiro Lague wa 2018 atangira gukina icyiciro cya mbere, yari umwana utuje, utanywa inzoga wanabivuga akaguseka.

    Icyanyereka uwamwigishije kuzinywa yo ka… kuko yahemukiye Abanyarwanda, ngo hari akayoga karyohera bamusomeshejeho bamubwira ko ntacyo gatwara, agenda agiye sha.

    Kuva yatangira kunywa inzoga nibwo byose byatangiye kuba bibi kuri we, mu kibuga biranga n’indi myitwarire itari myiza ishamikiyeho igenda imuvugwaho.

    Ubwo yageraga muri Police FC mu ntangiriro za 2024, benshi bumvaga ari kwa Kundi umuntu ushaka gusimbuka akagera kure asubira inyuma, byari igihe cyiza cyo kwitekerezaho ngo abe yasubira gukina hanze y’u Rwanda.

    Mu ntangiriro ze muri Police FC yagize ibihe byiza, gusa byongeye kwanga ibikorwa bye hanze y’ikibuga bitangira kuganza ibyo mu kibuga.

    Umwaka umwe n’igice yasinyiye iyi kipe yagiye kurangiza amasezerano nta nkuru kuko inshuro nyinshi yahoranaga impamvu zituma adakora imyitozo, avuga ko arwaye, byageze igihe nabo babimenyera bakamubara bamubonye.

    Mbere y’uko shampiyona ya 2025-26 irangira ari nabwo yasozaga amasezerano ye, yaje no guhagarikwa muri Gicurasi 2026 azira kutitabira imyitozo y’ikipe akavuga ko arwaye yatumwa urupapuro rwo kwa muganga ntatware urw’umuganga w’ikipe.

    Ibi byaje byiyongera ku yindi myitwarire irimo gutwara ikinyabiziga yasinze aho yabifungiwe inshuro eshatu, hari n’izindi nkuru yagiye yumvikanamo kurusha mu kibuga tutagiye kugarukaho hano.

    Yaje kwisanga yavuze ko nta kipe yo mu Rwanda azongera gukinira kuko atari ku rwego rwazo, sinshaka kubivugaho byinshi, gusa yikojeje muri Afurika y’Epfo mu ikipe yari agiyemo igeragezwa riramunanira.

    Byiringiro Lague yahawe byose

    Niba hari umukinnyi weretswe urukundo, akarwazwa, akihanganirwa bishoboka, ni Byiringiro Lague. Biragoye ko hari umukinnyi waba ufite imyitwarire nk’iye agakinira APR FC na Police FC zikamwihanganira nk’uko yabikorewe.
    Gusa reka bamwihaganire ni mu gihe kuko afite impano idasanzwe ishobora kumubyarira umusaruro n’igihugu muri rusange, gusa we ubanza atabizi atanabyemera.

    Ni umwe mu bakinnyi bake, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC, Gen (Rtd) James Kabarebe yatahiye ubukwe ndetse aramwubakira, si amahirwe ya buri wese, nako ninshaka mvuge amahirwe ya buri mukinnyi wese wakiniye APR FC.

    Akami ka muntu ni umutima we, ariko se duterere iyo?

    Si umuswa, ahubwo ni umukinnyi ukwiye kwicara akibwiza ukuri, akareba niba impano afite yakabaye yicaye nta kipe afite mu gihe abo arusha bari mu kibuga.

    Imyaka 26 afite ntabwo arasaza, yagaruka mu kibuga ibyo yatangiye akabisoza gusa birasaba gutuza, ibindi bimutwarira umwanya akabyirengagiza, agashaka abajyanama beza bakamufasha kugaruka ku murongo kuko nk’uko Zidane yabivuze afite amafaranga menshi mu maguro ikibazo ntashaka kuyakuramo. Ababishoboye bamufashe agaruke mu kibuga.

    Byiringiro Lague aheruka gutandukana na Police FC

    Byiringiro Lague benshi bakumbuye

    Source : http://isimbi.rw/byiringiro-lague-zahabu-yitesheje-agaciro-impano-ishoboye-ariko-yatengushye-abamukunda.html

  • Umugore wa Clapton Kibonge yamuhaye isezerano ku isabukuru ye #rwanda #RwOT

    Ntambara Jacky, umugore w’umukinnyi wa filime Nyarwanda, Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge], yamusezeranyije ko azamuba hafi kugeza bashaje.

    Buri mwaka tariki ya 14 Ukwakira, Clapton Kibonge yizihiza isabukuru y’amavuko yishimira imyaka amaze ku Isi.

    Uyu munsi nubwo atari mu Rwanda aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku mpamvu z’akazi, yabifashijwemo n’umugore we wamubwiye amagambo meza y’urukundo aho yamusabiye guhirwa biturutse ku Mana.

    Ari “Mukundwa, ndashima Imana ku bw’impano yawe y’agatangaza n’ubuzima bwawe. Ndasenga iguhe ubizima burebure, ubuzima bwiza, ubuntu bw’Imana, gutsinda n’ibyishimo bitarangira.”

    Yakomeje amuha isezerano ko azamuhora iruhande kugeza bashaje.

    Ati “Imana ikurinde, iyobore intambwe zawe inuzuze inzozi nziza ziri mu mutima wawe. Mukunzi nzaguhora iruhande, ngukunde, ngusengere ndetse tuzasane.”

    Muri Mata 2026 nibwo Clapton Kibonge bakoze ubukwe, ni nyuma y’imyaka 8 babana nk’umugore n’umugabo kuko basezeranye imbere y’amategeko muri 2018.

    Muri uwo mwaka bibarutse imfura yabo, 2022 bibaruka ubuheta ni mu gihe 2024 bibarutse umwana wabo wa gatatu.

    Ntambara Jacky yifurije umugabo we Clapton Kibonge isabukuru nziza

    Source : http://isimbi.rw/umugore-wa-clapton-kibonge-yamuhaye-isezerano-ku-isabukuru-ye.html