Author: webrwanda

  • Nyiramibwa Suzanne yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Nyarwanda wakunzwe na benshi, Nyiranyamibwa Suzanne, yitabye Imana azize uburwayi ku myaka 81.

    Urupfu rwe rwamenyekanye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026, akaba yaguye mu Bubiligi aho yivurizaga.

    Uyu muhanzikazi yakunzwe cyane mu ndirimbo nka 'Ese Mbaze’, 'Ndavunyisha’, 'Nkumbuye Iwacu’, 'Nimuberwe Bakobwa’, 'Ituze’ na 'Telefone’ n’izindi.

    Ni umwe mu bagize uruhare mu kuzamura impano z’abakiri bato kandi ari no mu bashinze Itorero Isamaza ryakunzwe n’abatari bake.

    Nyiranyamibwa Suzanne, avuka mu muryango w’abana icyenda akaba warabyaye bane, ni mu gihe umugabo babyaranye yaguye mu buhungiro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Nyiranyamibwa Suzanne yitabye Imana

    Source : http://isimbi.rw/nyiramibwa-suzanne-yitabye-imana.html

  • Muhanga: Urukiko rwategetse ko abakopeje abanyeshuri bakomeza gufungwa – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo cyafashwe ku wa 15 Ukwakira 2026, nyuma y'uko Ubushinjacyaha busabye ko abaregwa bakurikiranwa bafunzwe by'agateganyo, mu gihe bo bahakanaga ibyaha bashinjwa, bagasaba kuburana bari hanze.

    Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi n'abandi bareganwa batawe muri yombi ku wa 18 Nzeri 2026, bakurikiranyweho ibyaha bikekwa ko byakorewe muri Collège Saint Jean, ishuri riherereye mu Karere ka Muhanga.

    Mu iburanisha ryo ku wa 8 Ukwakira 2026, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Umuyobozi w'Ishami ry'Uburezi akurikiranyweho ibyaha byo kumena ibanga ry'akazi, gukoresha ububasha ahabwa n'amategeko mu nyungu ze bwite, no guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Abandi bareganwa bashinjwa icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.

    Ubushinjacyaha bwashingiye kuri ibyo birego busaba Urukiko ko abaregwa bose bakomeza gufungwa by'agateganyo, mu gihe iperereza n'izindi nzira z'ubutabera bikomeje.

    Abaregwa bose bahakanye ibyaha bashinjwa, basaba Urukiko ko bakurikiranwa badafunzwe by'agateganyo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-urukiko-rwategetse-ko-abakopeje-abanyeshuri-bakomeza-gufungwa

  • Umunyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenoside agiye kuburanishwa n'u Bufaransa – #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru La Nouvelle République cyatangaje ku wa 15 Ukwakira 2026 ko Safari, wari usanzwe atuye i Saint-Pierre-des-Corps hafi y'umujyi wa Tours, akekwaho kugira uruhare mu kwica Abatutsi mu gihe cya Jenoside, cyane cyane mu bice byahoze ari Perefegitura za Gitarama na Butare.

    Mu byo ubushinjacyaha bw'u Bufaransa bumushinja harimo kuba yaragize uruhare mu bikorwa byaberaga kuri bariyeri ya Bigega, izwi nka 'Chez Premier', aho Abatutsi bafatirwaga bakicwa.

    Raporo z'iperereza zivuga ko yari umwungiriza w'uwari uyoboye iyo bariyeri, ndetse akekwaho gutanga amabwiriza yo kwica Abatutsi.

    Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, bariyeri zashyizwe hirya no hino mu gihugu zakoreshwaga mu kugenzura ibyangombwa by'abagenzi, aho Abatutsi benshi bafatirwaga bakicwa.

    La Nouvelle République ivuga ko mu bimenyetso byakusanyijwe harimo ifoto yafashwe mu 1994, igaragaza umugabo uvugwa ko ari Safari ahagaze hafi ya bariyeri, afite umuhoro.

    Safari yatawe muri yombi muri Nyakanga 2023, nyuma y'iperereza ryari rimaze imyaka ine rikorwa n'inzego z'ubutabera z'u Bufaransa. Abashinzwe iperereza bagiye no mu Rwanda inshuro eshanu gukusanya amakuru.

    U Rwanda rwari rwaramushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2017, rusaba ko yoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda mu 2019, ariko u Bufaransa burabyanga, butangiza iperereza ryabwo.

    Safari ahakana ibyaha ashinjwa. Yavuze ko muri icyo gihe yitaga kuri Se wari wakomeretse, bityo akaba atarabashaga kugenda uko yishakiye.

    Uyu mugabo, wari umucuruzi i Nyanza, yageze mu Bufaransa n'umuryango we mu 2009, ahabwa ubuhungiro mu 2017. Urubanza rwe rutegerejwe kumara hafi ukwezi, rukazagaragaza niba ibirego bimureba bifite ishingiro.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-ukekwaho-kugira-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-agiye

  • Musanze: Hamaze kuboneka imyanya 735 izimurirwamo abacururizaga mu isoko rya GOICO – #rwanda #RwOT

    Tugengwenayo yabwiye IGIHE ko kugeza ubu hamaze kwandikwa abacuruzi 1.807 bafite imitungo yangijwe n'iyo nkongi, mu gihe ibikorwa byo kubarura ibyangiritse no gushakira aho abo bacuruzi bakomereza imirimo yabo bikomeje.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Tugengwenayo yasobanuye ko hari gukorwa ibarura ry'abacuruzi bari bafite ubwishingizi n'abatari babufite, kugira ngo hamenyekane imibare nyayo y'abahuye n'ibihombo.

    Ati 'Turi mu bikorwa byo kubarura abari bafite ubwishingizi n'abatari babufite kugira ngo tumenye imibare nyakuri yabo. Ikindi ku bufatanye n'Ikigo RICA turi no kugenzura ibicuruzwa byabashije kurokoka, turebe ibigishobora gukoreshwa bibe byasubizwa ku isoko, noneho ibyangiritse byo bishyirwe ahabugenewe'.

    Tugengwenayo yavuze ko ku bufatanye n'ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze n'ubw'Intara y'Amajyaruguru, bakomeje gushakisha ahantu hashobora kwakira abacuruzi bakoreraga muri GOICO Plaza.

    Ati 'Twatangiye gushakira imyanya aho abacuruzi bashobora kwimukira. Hari abari kugenda bafata imyanya yo gukoreramo n'ubwo imibare yabo itaranozwa neza'.

    Yasobanuye ko kubona imyanya ihagije yo kwakira abacuruzi bose icyarimwe bitoroshye, ariko agaragaza ko hari icyizere cy'uko mu mezi atarenze atatu hazaba hamaze kuzura inyubako enye zigeretse mu Mujyi wa Musanze, zishobora gufasha gukemura ikibazo cy'ibibanza by'ubucuruzi.

    Ati 'Mu bihe bidasanzwe nk'ibi turasaba abacuruzi ko aho bishoboka baba bafashe imyanya iboneka mu nkengero z'umujyi.'

    Haracyasuzumwa niba inyubako ya GOICO ishobora gusanwa

    Hagati aho, Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Imyubakire (RHA) cyatangiye ubugenzuzi bugamije kumenya niba inyubako ya GOICO Plaza ishobora gusanwa ikongera gukoreshwa cyangwa niba yarangiritse ku buryo bisaba ko isenywa burundu.

    Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yabwiye IGIHE ko iryo genzura rimaze iminsi rikorwa, kandi ko ibyavuyemo bizatangazwa mu gihe cya vuba.

    Ati 'Turi gukora ingenzura ngo tumenye niba iriya nyubako yakongera gukorerwamo. Hari gupimwa niba inkingi, ibikuta n'ibindi bigize inyubako bitaba byarangiritse'.

    Rukaburandekwe yasobanuye ko ibyavuye muri iryo genzura bizashyikirizwa ubuyobozi bw'Akarere ka Musanze na ba nyir'inyubako, kugira ngo hafatwe umwanzuro ku kizakurikiraho.

    Inkongi y'umuriro yibasiye inyubako ya GOICO Plaza ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Ukwakira 2026, ahagana saa cyenda n'igice z'amanywa.

    Iri soko ryajyaga rirema abantu bagera ku bihumbi 12 ku munsi, rikaba ryari rimwe mu masoko akomeye mu Mujyi wa Musanze.

    Amakuru agaragaza ko iyi nkongi yangije ibicuruzwa byari bifite agaciro karenga miliyari 30 Frw, mu gihe inyubako ubwayo yari ifite agaciro k'ishoramari ka miliyari 17 Frw.

    Iyi nyubako yari ihuriweho n'abanyamigabane bagera kuri 87, bari bafite imigabane ingana na 51%, mu gihe Leta yari ifitemo imigabane ya 49%.

    GOICO Plaza yafashwe n'inkongi y'umuriro ku wa 10 Ukwakira 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-hamaze-kuboneka-imyanya-735-izimurirwamo-abacururizaga-mu-isoko-rya

  • Ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi byinjirije u Rwanda miliyoni 13,8$ mu minsi itanu – #rwanda #RwOT

    Mu mibare yatangajwe na NAEB, ikawa ni yo yinjije amafaranga menshi, aho toni 660 zoherejwe mu mahanga zinjije 5.730.628$.

    Yakurikiwe n'ibindi bicuruzwa bitandukanye bikomoka ku buhinzi, byinjije miliyoni 5,5$ bivuye kuri toni 7.275 zoherejwe mu mahanga. Mu masoko byoherejwemo harimo Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, Bangladesh n'ibihugu byo muri Afurika.

    Icyayi cyinjije 790.098$ avuye kuri toni 265 zoherejwe mu mahanga, mu gihe toni 483 z'imbuto zinjije 604.174$. Izo mbuto zoherejwe muri Oman, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu no mu bihugu byo muri Afurika.

    Imboga zoherejwe mu mahanga zari toni 460, zinjiza 594.215$. Mu masoko zoherejwemo harimo u Bushinwa, u Bwongereza, u Bufaransa, u Buholandi, El Salvador, u Budage, Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu, u Bubiligi n'ibihugu byo muri Afurika.

    Ku bijyanye n'ibikomoka ku bworozi, toni 241 zoherejwe mu bihugu bya Afurika zinjije 429.006$.

    Indabo zo zinjije 110.963$ avuye kuri toni 28 zoherejwe mu mahanga. Amasoko yazo arimo Nigeria, Afurika y'Epfo, u Buholandi, u Bubiligi n'u Bwongereza.

    Umusaruro ukomoka ku buhinzi woherejwe mu mahanga ukomeje kwiyongera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibikomoka-ku-buhinzi-n-ubworozi-byinjirije-u-rwanda-miliyoni-13-8-mu-minsi

  • Kamonyi: Abantu umunani bafunzwe bakekwaho gutema mugenzi wabo ikiganza kikavaho – #rwanda #RwOT

    Abakekwaho kugira uruhare muri uru rugomo basanzwe bakorana ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe n'amategeko mu Karere ka Kamonyi.

    Amakuru avuga ko ku wa 13 Ukwakira 2026, abagabo bari basanzwe bakorana ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro nta ruhushya bagiye kunywa inzoga, baza gusinda, bituma amakimbirane bari bafitanye kuva kera abyuka.

    Muri ayo makimbirane ni bwo Twibanire Emmanuel w'imyaka 39 yakorewe urugomo, agatemwa ikiganza kikavaho.

    Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyenga, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yabwiye IGIHE ko Polisi ikimara kumenya ibyabaye, yahise ijya aho byabereye, ita muri yombi abantu umunani bakekwaho kugira uruhare muri urwo rugomo.

    Ati “Iperereza rirakomeje kandi n'undi uwo ari we wese wagaragara ko yagize uruhare muri urwo rugomo ndetse n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bose Polisi ntawe izihanganira barafatwa bafungwe”

    Abatawe muri yombi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, mu gihe Twibanire wajyanywe mu Bitaro bya Remera Rukoma, aho ari kwitabwaho n'abaganga.

    Polisi yibukije abaturage kwirinda urugomo n'ibindi bikorwa binyuranyije n'amategeko, kuko bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abantu no ku mutekano rusange.

    Yasabye kandi abaturage gukomeza ubufatanye n'inzego z'umutekano, bagatanga amakuru ku gihe ku bikorwa byose bishobora guhungabanya umutekano n'ituze rusange.

    Polisi yashimangiye ko gutanga amakuru ku bikorwa binyuranyije n'amategeko atari ukuregana, ahubwo ari inshingano ya buri muturage mu kubungabunga umutekano no gukunda igihugu.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-abantu-umunani-bafunzwe-bakekwaho-gutema-mugenzi-wabo-ikiganza-kikavaho

  • Umunsi Junior atandukana n’umugore we #rwanda #RwOT

    Umusobanuzi wa filime, Bugingo Bonny wamamaye nka Junior Giti, yahishuye ko yigeze gufata umwanzuro wo gutandukana n’umugore we, Muhoza Angel kubera kutumvikana ku bintu byinshi.

    Junior Giti umaze iminsi Zanzibar mu buruhuko n’umugore we Angel, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Kiss FM.

    Yavuze ko abantu bakwiye gufata urugo nk’igisirikare ariko na none gifite intego kuko nibwo umuntu arwubaka rugakomera.

    Ati “Fata urugo nk’igisirikare gifite intego, ibyo tubivangure hari inyeshyamba, hari ibisirikare by’abancancuro ariko rufate nk’igisirikare gifite intego, reka mbyite igisirikare cy’Inkotanyi. Impamvu mbivuga gutyo buriya Inkotanyi ziri mu ngabo twiboneye n’amaso yacu cyangwa twumvise n’amatwi yacu zakubititse ariko bafite intego ngo ntakurekura, iki gihugu ni icyacu gikire gikene, gisonze, byange ariko turi ku gihugu cyacu.”

    Yakomeje avuga ko hari igihe cyageze afata umwanzuro wo gutandukana n’umugore we kubera ko bari bananiwe kumvikana, bahitamo no kugabana abana kuko babonaga bitagishobotse.

    Ati “Urugo iyo uvuga ngo intego yanjye ya mbere ni ukubaka ukiha icyo bita ingamba, kuko ntabwo byoroshye, njyewe sinkubeshye nigeze no guha gatanya umugore, ndamubwira nti umva rwose tubivuyemo ufate umuto njye mfate umukuru, turagiye dutandukane twihe agahenge, byari byanze.”

    Junior wari kumwe n’umugore we muri iki kiganiro, yavuze ko nyuma y’amasaha atatu yicaye akitekerezaho akibaza mu gihe yagenda akazana undi na we ari ko ameze yazaherera he? Yibaza ati “Ese ko yakoze ikintu kimwe kibi ariko se nta bindi byiza 10 yakoze?” Nibwo yahisemo gutuza akomezanya n’umugore we.

    Junior Giti na Muhoza Angel barimo kwizihiza imyaka 10 bakoze ubukwe, bafitanye abana babiri nk’umusaruro wavuye mu rukundo rwabo.

    Junior Giti yavuze ko uko yari yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugore we

    Source : http://isimbi.rw/umunsi-junior-atandukana-n-umugore-we.html

  • 11 APR FC ishobora kubanzamo kuri Zamalek #rwanda #RwOT

    Harabura amasaha make APR FC ikakira Zamalek FC mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League, umukino witezwe na benshi ndetse ushobora kutabamo impinduka nyinshi muri 11 umutoza Talib asanzwe yifashisha.

    Uyu mukino uteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2026 kuri Stade Amahoro saa 18h00′.

    Ni umukino iyi kipe isabwa gutsinda kugira ngo itere intambwe ya mbere igana mu matsinda ya CAF Champions League, kuko irasabwa gusezerera Zamalek igahita iyageramo.

    Gusa na none irakina uyu mukino idafite umwe mu bakinnyi bayo ngenderwaho mu kibuga hagati, Ssekiganda Ronald kubera ikarita itukura yahawe ku mukino wa Les Aigles du Congo.

    Ni umukino kandi abakinnyi nka Ishimwe Christian, William Togui Mel, kapiteni Cheikh Djibril Ouattara, Byiringiro Gilbert na Madou Zon bagomba kwitonda kuko uri bubone ikarita y’umuhondo ntabwo azakina umukino wo kwishyura kuko bose bafite iyo babonye ku mukino wa Les Aigles.

    Iyo urebye 11 bashobora kubanzamo nta mpinduka ishobora kuba ku bakinnyi bakinnye na Les Aigles du Congo uretse Hakizimana Adolphe ushobora kuvamo kubera imvune yagiriye mu ikipe y’igihugu, gusa na we amaze icyumweru akora imyitozo haraza kubaho amahitamo y’umutoza.

    11 bashobora kubanzamo kuri Zamalek FC

    Umunyezamu: Ernan Siluane

    Ba Myugariro: Byiringiro Gilbert, Ishimwe Christian, Nshimiyimana Yunusu na Madou Zon

    Abakina Hagati: Seidu Yussif Dauda, Mamadou Traore na Memel Dao

    Ba Rutahizamu: Amani Michel, Cheikh Djibril Ouattara na William Togui Mel

    11 APR FC ishobora kubanzamo

    Source : http://isimbi.rw/11-apr-fc-ishobora-kubanzamo-kuri-zamalek.html

  • Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB #rwanda #RwOT

    Ahagana ku i saa tatu za tariki 14 Ukwakira 2026, mu Mudugudu wa Nyenge, Akagari ka Bugoba, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, uwitwa Twibanire Emmanuel w'imyaka 39 y'amavuko ari mu nzira ataha yahuye n'itsinda ry'abasore avuga ko ryaremye umutwe w'Abajura n'abagizi ba nabi baramutema, bamuca ikiganza gitandukana n'Ukuboko, banamutema akaguru ariko kuko yari yambaye inkweto ndende(Bote) umupanga nti wafata ku mubiri, hacika Bote yari yambaye. Avuga ko mu basaga icumi yiboneye bamwe akanabamemya, hamaze gufatwa 9.

    Amakuru y'ubu bugizi bwa nabi, intyoza.com ya yamenye nyuma gato yo gitemwa ikiganza kwa Twibanire Emmanuel, ariko habanza gushakishwa amakuru mpamo arenze ibyavugwaga ariko kandi ndetse n'imvano y'ubu bugizi bwa nabi.

    Twibanire Emmanuel watemwe ikiganza, ubwe yabwiye intyoza.com ko aba basore baremye umutwe w'Abajura ndetse n'abagizi ba nabi kandi ko benshi mu banyarukoma babazi, aho bamwe ngo baba mu gatsiko k'abacukura buhebyi(Abahebyi) amabuye y'agaciro mu buryo butemewe.

    Yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko ubu yamaze kugezwa ku bitaro bya Kaminuza y'u Rwanda/CHUB ngo yitabweho. Avuga ko ajya gutemwa ikiganza yari mu nzira ataha ava mu kazi, ageze ku rugo rw'umu Mama witwa Ingabire Marie Claire, asanga bamugose bamubujije no kwinjira iwe ahubwo ari guhungira ku muturanyi, amubonye aramuhamagara ngo aze amubwire kuko yari atarabageramo.

    Ati' Mugezeho yarambwiye ati dore bariya bahungu ni wa mutwe w'abambuzi(Abajura), shaka nawe indi nzira wacamo'. Akomeza ati' Mu gihe tukiri mu magambo tuganira baje batumurika n'amatoroshi, we yahise apfumura urugo arinjira njyewe bangeraho bambwira ngo ibyo mfite byose hasi. Namenyemo bane harimo n'uwanciye ikiganza, bantema no ku kaguru ariko umuhoro nti wafata ku mubiri hacika Bote nari nambaye. Icyenda nziko bamaze gufatwa na Polisi ariko bari hejuru y'icumi abo niboneye, nka12'.

    Akomeza avuga ko bamaze kumutema bakamuca ikiganza, bagiye nawe akagita aho ariko abavandimwe be yahuruje ngo nibo baje kugishaka barakimuzanira yinjira mu bitaro bya Remera Rukoma agifite ukwacyo.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, mbere y'uko intyoza.com ivugana na Twibanire Emmanuel waciwe ikiganza, CIP Hassan yabwiye Umunyamakuru ko Polisi yafashe abantu 8 bakekwaho gukorera urugomo mugenzi wabo bapfuye ubucukuzi bwa mabuye y'agaciro butemewe.

    Avuga ko abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rukoma, aho Ubugenzacyaha/RIB bwatangiye gukurikirana abamaze gufatwa ariko kandi ngo n'abandi bose bakekwa muri ubu bugizi bwa nabi barakomeza gushakishwa.

    Mu butumwa bwa Polisi, CIP Hassan Kamanzi aributsa buri wese kwirinda ibikorwa bitemewe birimo; Urugomo, Ubucukuzi bw'Amabuye y'agaciro butemewe ndetse n'Ubusinzi kuko byose bigize ibyaha bihungabanya Umutekano n'Ituze ry'Abaturage. Asaba kandi Abaturage gukomeza kugira uruhare rufatika mu kubungabunga Umutekano batangira Amakuru ku gihe kandi vuba kucyo ba bona cyose kibangamiye Amahoro n'ituze ryabo.

    Umuremge wa Rukoma, ni hamwe mu bice by'Akarere ka Kamonyi hakunze kugaragara urugomo, akenshi rukorwa n'insoresore zibarizwa mu bucukuzi bw'Amabuye y'agaciro butemewe. Abaturage baho baratabaza kuko muri iyi minsi ikibazo cy'Urugomo n'Umutekano muke byongeye kubura, ariko bakavuga ko impamvu nyamukuru ari abashinzwe Umutekano( twirinze kuvuga) bajyaga babafasha guhashyababa bagizi ba nabi ubu bahakuwe bakimurirwa ahandi. Basaba ko hashyirwa imbaraga mu kongera guhashya aba bagizi ba nabi babibasiye.
    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi-Rukoma: Bamwe mu bakekwaho gutema Umuntu bakamuca ikiganza batawe muri yombi, Uwatemwe ageze CHUB appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/10/15/kamonyi-rukoma-bamwe-mu-bakekwaho-gutema-umuntu-bakamuca-ikiganza-batawe-muri-yombi-uwatemwe-ageze-chub/

  • Perezida wa Zambia yashimye intambwe yatewe n'u Rwanda mu kwakira F1 – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Hichilema yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira Formula 1 African Grand Prix ari ikimenyetso cy'ubushobozi, icyerekezo n'umurava byaruranze mu rugendo rw'iterambere.

    Ati 'Ndashima umuvandimwe wanjye Perezida Paul Kagame n'Abanyarwanda ku bw'amahirwe babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.'

    Yakomeje agira ati 'Iki gikorwa cy'amateka kigaragaza ubushobozi bwanyu bwo guhangana n'ibibazo, icyerekezo mufite n'umurava mukorana ubushishozi. Zambia yifatanyije namwe mu kwishimira iyi ntambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika.'

    Perezida Kagame yasubije ubwo butumwa, ashimira mugenzi we wa Zambia, anagaragaza ko u Rwanda rwiteguye gukorana n'ibindi bihugu bya Afurika kugira ngo iri rushanwa rizagirire akamaro umugabane wose.

    Mu butumwa na we yashyize ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yagize ati 'Murakoze muvandimwe wanjye Perezida Hichilema. Iyi ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika, kandi dutegereje gukorana namwe n'abavandimwe bacu b'Abanyafurika kugira ngo African Grand Prix izagende neza, ibe intsinzi y'umugabane wose.'

    Ubutumwa bwa Hichilema buje nyuma y'uko Perezida wa Afurika y'Epfo, Cyril Ramaphosa, na we washimye u Rwanda ku bw'iyi ntambwe, agaragaza ko ari ishema ku Mugabane wa Afurika.

    Ramaphosa yavuze ko Afurika y'Epfo, yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1, yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu gutegura amarushanwa akomeye ku rwego mpuzamahanga.

    U Rwanda rwemejwe nk'igihugu kizakira Formula 1 African Grand Prix mu muhango wabereye muri BK Arena ku wa 13 Ukwakira 2026, witabiriwe na Perezida Kagame, abayobozi b'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) n'aba Formula 1.

    Amasezerano yashyizweho umukono ateganya ko u Rwanda ruzakira aya marushanwa mu gihe cy'imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.

    Ni intambwe ikomeye kuko Formula 1 izaba igarutse ku Mugabane wa Afurika ku nshuro ya mbere kuva mu 1993, ubwo isiganwa rya nyuma ryaberaga muri Afurika y'Epfo.

    Biteganyijwe ko amasiganwa azajya abera ku kibuga gishya kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa.

    Icyo kibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa na FIA ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1, ari na rwo rwego rukenewe kugira ngo ikibuga cyemererwe kwakira amasiganwa ya Formula 1.

    U Rwanda rwari rumaze igihe rushyira imbaraga mu gushaka kwakira aya marushanwa, nyuma y'uko Perezida Kagame atangaje ku mugaragaro kandidatire yarwo mu mpera za 2024.

    Formula 1 African Grand Prix izaterwa inkunga na Visit Rwanda, ikaba yitezweho kugira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ishoramari, ubucuruzi n'ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

    Perezida wa Zambia yashimye intambwe yatewe n'u Rwanda mu kwakira F1


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-wa-zambia-yashimye-intambwe-yatewe-n-u-rwanda-mu-kwakira-f1