Author: webrwanda

  • Abahoze ari inyangamugayo za Gacaca barasaba amafaranga yabo amaze imyaka 10 kuri konti y'umurenge – #rwanda #RwOT

    Nzayisenga Isiaka wari mu nyangamugayo z'Inkiko Gacaca yabwiye IGIHE ko buri nyangamugayo yari yagenewe amafaranga arenga ibihumbi 10Frw y'agahimbazamusyi ariko ko batigeze bayahabwa.

    Ati 'Bari bayatwimye ngo tubanze dukore koperative, ariko kuko tuzi ko koperative akenshi zihomba, twe twagira ngo batwihere amafaranga yacu, umuntu avuge ngo ayaguzemo agashashi k'agahene'.

    Habarugira Isaac wahoze ari Perezida wa IBUKA mu Karere ka Karongi yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga yabanje kuba kuri konti yo muri BPR nyuma aza gukurwaho ajyanwa kuri konti ya SACCO nyuma yo kubona ko agenda agabanuka kubera ko BPR yagendaga ikataho buri kwezi.

    Habarugira avuga ko inyangamugayo za Gacaca zo mu Murenge wa Bwishyura zasabwe gukora imishinga ku rwego rwa buri Kagari, hanyuma imishinga bakoze ntibayuvikaneho.

    Ati 'Inyangamugayo zo mu Kagari ka Gitarama ni zo zakoze umushinga wo kugura urutoki, zigurira urutoki ahitwa mu Kigezi'.

    Umurenge wa Bwishyura ugizwe n'utugari dutandatu ari two Burunga, Gasura, Gitarama, Kibuye, Kiniha na Nyarusazi.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste yabwiye IGIHE ko ubwo bari mu cyumweru cy'umujyanama hari umuturage wo mu Kagari ka Burunga wabagejejeho iki kibazo.

    Ati 'Amafaranga amaze imyaka irenga 10 kuri konti y'umurenge, ni amafaranga y'agahimbazamusyi yari agenewe inyangamugayo za Gacaca. Ni inyangamugayo zirenga 90, ukubye n'ibihumbi 10 Frw, urumva ko ari amafaranga arenga ibihumbi 900 Frw'.

    Umuyobozi w'Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yabwiye IGIHE ko bagiye gukurikirana iki kibazo kugira ngo bamenye icyo bafasha aba baturage batarabona amafaranga yabo.

    Ati 'Birasaba kureba uko giteye, konti ariho ni iyande? …. Tuzabanza tumenye imiterere y'ikibazo kugira ngo tumenye uko twabafasha'.

    Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi, bikaba byarihutishije ubutabera ugereranije n'igihe byari gufata mu nkiko zisanzwe.

    Inkiko Gacaca zasojwe ku wa 18 Kamena 2012 zimaze kuburanisha imanza miliyoni 1,9 mu myaka icumi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abahoze-ari-inyangamugayo-za-gacaca-barasaba-amafaranga-yabo-amaze-imyaka-10

  • Ruhango: Ahacukurwa ibumba habonetse grenade – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Kanama 2026 ni bwo abantu bacukuraga ibumba rikoreshwa amatafari mu gishanga kiri mu Mudugudu wa Karehe, Akagari ka Bunyogombe.

    Aba baturage bakibona iki gisasu bahise babimenyesha abayobozi mu nzego z'ibanze, na bo bihutira kubimenyesha igisirikare kugira ngo zigikureho.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, yabwiye IGIHE ko abasirikare bahise bahagera maze bagikuraho.

    Yagize ati “Nta we cyakomerekeje ndetse ntacyo cyangije cyane ko inzego zibishinzwe za gisirikare zahise zihagera maze zigikuraho.'

    Ubuyobozi bw'umurenge wa Ruhango busaba abaturage ko mu gihe babonye ikintu kidasanzwe bajya bihutira gutanga amakuru vuba kugira ngo inzego zibishinzwe zibikurikirane.

    Iki gisasu cyabonetse ahacukurwa ibumba, abasirikare bagikuraho neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-ahacukurwa-ibumba-habonetse-grenade

  • MINEDUC yahishuye ikosa ryatumye uwabaye uwa mbere bizamini bya Leta abura mu itangwa ry'ibihembo – #rwanda #RwOT

    Uwamariya ukomoka mu Karere ka Rusizi yigaga mu ishuri ryisumbuye rya ISF Nyamasheke. Yagize amanota 98,7%, anganya na Musonga Isimbi Orah wigaga muri Fawe Girls' School.

    Ibihembo bimaze gutangwa, hatangiye gucicikana amakuru avuga ko ababyeyi ba Uwamariya batigeze bahamagarwa ngo bamenyeshwe ko ari mu bazahabwa ibihembo. Bamwe batangiye kugaragaza ko hakozwe amanyanga.

    Minisiteri y'Uburezi, ikoresheje urubuga X yasobanuye ko telefone y'ababyeyi ba Uwamariya yahamagawe inshuro ebyiri ariko ntiyaboneka, iti 'ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera.'

    Ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama, Uwamariya aherekejwe n'ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke n'Umuyobozi wungirije w'akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza, Mukankusi Athanasie, bagiye kuri Minisiteri y'Uburezi.

    Bakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard, n'abandi bo mu nzego z'uburezi.

    Uwamariya yashyikirijwe icyemezo cy'ishimwe nk'uwahize abandi mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye, mudasobwa n'amafaranga y'ishuri azishyura mu mwaka w'amashuri wa 2026/2027 wose.

    Mu kiganiro na RBA cyabaye kuri uyu wa 22 Kanama, Irere yasobanuye ko tariki ya 19 Kanama, NESA yahamagaye ababyeyi b'abanyeshuri babaye indashyikirwa ku rwego rw'igihugu kugira ngo bazaherekeze abana babo mu gufata ibihembo.

    Ati 'Bose barabahamagara, byumvikane Leontine ni we wari ku mwanya wa mbere. Babanza guhamagara nimero imwe, ntiyari iriho nk'uko twabivuze. Bahamagara iya kabiri, yitabwa n'undi muntu.'

    Irere yasobanuye ko umukozi wa NESA yabajije umuntu wa kabiri niba ari umubyeyi wa Uwamariya, arikiriza, amumenyesha uko gahunda iteganyijwe, uwo amusubiza ko bazitabira igikorwa cyo gutanga ibihembo.

    Yagize ati 'Aravuga ati azaza. Ahamagara n'abandi bose bakurikiraho. Ku munsi nyirizina rero, ku itariki ya 20, barongera barahamagara habura igihe gito ngo umuhango nyirizina utangire, na none wa muntu aritaba, aravuga ati 'Simpari', ndumva yaravuze ko ari i Karongi, ati 'Ntabwo tubasha kuza'.'

    Ku bavuga ko kuba Uwamariya ataritabiriye igikorwa nyirizina ku munsi cyateganyirijweho byatewe n'amanyanga yageragejwe yo kutamuha ibihembo bye, Irere yasubije ko ibyo ari ibinyoma bidafite ishingiro.

    Ati 'Iyi haba harimo umugambi mubi no kudashaka ko ahabwa ibye, n'izina nta wari kwirirwa arivuga ariko izina ryo bararivuze.'

    Irere yasobanuye ko nimero y'umuntu wa kabiri witabye yemera ko ari umubyeyi wa Uwamariya yakuwe muri ISF Nyamasheke, bityo ko habaye ikosa mu kwandika iya nyayo mu gihe yiyandikishaga mu bakandida bazakora ibizamini bya Leta.

    Ati 'Tubaza ishuri 'iyi nimero yanditse kuri iri zina ni iyande?' Na bo batwemerera ko atari yo, ko bakoze ikosa mu kwandika nimero. Igikomeye hano ni ikosa ryo ku rwego rw'ubuyobozi kandi natwe tutihanganira.'

    Yavuze ko atari ubwa mbere umunyeshuri aza mu bagize amanota ya mbere mu bizamini bya Leta ariko ntaboneke mu gikorwa cyo gutanga ibihembo kuko byabaye no mu bihe byashize bidaturutse ku nzego z'uburezi.

    Ati 'Ibi ni ibintu rwose bisanzwe. Ntabwo ari ikintu kidasanzwe kibaho. Iyo rero umwana atabonetse, ibyo agenewe byose turabibika, icyo tudasiba gukora ni uko tudashobora kureka kuvuga izina rye.'

    Irere yavuze ko ibigo by'amashuri bikwiye gushishoza cyane mu kwandika imyirondoro y'abanyeshuri, ariko ko n'inzego nkuru z'uburezi zabonye isomo ry'uko guhamagara ababyeyi gusa bidahagije, ahubwo ko zizajya zihamagara n'ubuyobozi mu nzego z'ibanze.

    Ati 'Twabonye amasomo ndetse n'abo bireba turakomeza tubikurikire. Icya kabiri ni uko bitagomba kugarukira gusa ku mwana cyangwa se ku mubyeyi, ahubwo n'ishuri n'aho umwana abarizwa. Mu busanzwe ntabwo twirirwaga tubabwira, kuko twumvaga ko bireba umwana gusa n'umubyeyi ariko ubu byagaragaye ko bidahagije. Iri rero ni isomo.'

    Mu cyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye, Uwamariya Leontine yoherejwe kwiga muri Rwanda Coding Academy mu Karere ka Nyabihu. Aziga ibijyanye na porogaramu za mudasobwa.

    Uwamariya Leontine yagize amanota 98,7% mu bizamini bya Leta bisoza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye

    Uyu munyeshuri yaherekejwe n’ababyeyi be, Umuyobozi wa ISF Nyamasheke na Visi Meya wa Nyamasheke

    Irere Claudette na Dr. Bahati Bernard bashyikirije Uwamariya Leontine ibihembo nyuma y’umunsi habaye igikorwa nyirizina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yahishuye-ikosa-ryatumye-uwabaye-uwa-mbere-bizamini-bya-leta-ataboneka

  • Nyagatare: Abangirijwe imitungo n'umuyoboro w'amazi yuhira umuceri barasaba ingurane – #rwanda #RwOT

    Abafite iki kibazo bavuga ko uyu muyoboro wanyuze mu mirima yabo, abawukora babangiriza imyaka, ibiti by'imbuto n'ibindi bikorwa, bagenzi babo bahabwa ingurane, bo ntishyurwa kandi batazi impamvu.

    Haragakiza Donatien utuye mu Mudugudu wa Nyakagenge yagize ati 'Umuyoboro wanyuze mu isambu yanjye, wangiriza amasaka yari ahinze ndetse n'ibiti. Bambariye amafaranga asaga ibihumbi 690 ariko ntabwo nigeze nyahabwa.'

    Haragakiza akomeza avuga ko kudahabwa ingurane byamugizeho ingaruka mu mibereho ye ndetse bidindiza iterambere rye.

    Ati 'Umusaruro nagombaga kubona sinawubonye, kandi n'ingurane nabariwe ntayo nabonye. Bigira ingaruka kuko byabangamiye igenamigambi twari dufite. Turasaba ko twahabwa ingurane twabariwe.'

    Mukagahutu Christiana na we yagize ati 'Baturanduriye imyaka, batubwira ko bazatwishyura, ariko nta mafaranga twabonye. Yego twamaze guhomba, ariko turasaba ko batwishyura tukayakoresha.'

    Aba baturage bavuga ko batumva neza impamvu hari abishyuwe abandi ntibishyurwe, cyane cyane ko bamwe mu babwiwe ko bafite ibyangombwa bitanoze babikosoye, ariko bakaba bagitegereje ingurane.

    Uwimana Maria utuye mu Mudugudu wa Nyakagege yagize ati 'Bari bambariye amafaranga asaga ibihumbi 200 kubera ko uyu muyoboro wanyuze mu isambu yacu ukangiza ibiti birimo, gereveriya ndetse n'ibigori. Twategereje ko twishyurwa, ariko ntabwo twabonye ingurane.'

    Akomeza agira ati 'Badusabye gukosora ibyangombwa, twarabitanze. Njye bansabye icyangombwa cy'ubutaka, indangamuntu ndetse n'icyangombwa twasezeraniyeho, byose twarabitanze, ariko ntabwo twishyuwe. Twarategereje ariko nta gisubizo twabonye. Turasaba ingurane, baduhe amafaranga batubariye.'

    Kabera Jean Claude yavuze ko bibabaje kubona abantu bangirijwe ibikorwa byabo ariko bakaba batarishyurwa, ibyo avuga ko badasobanukirwa impamvu.

    Ati 'Ibyo twasabye gukosora twarabikosoye, ariko twibaza impamvu twebwe tutabona ingurane y'ibyangijwe. Turasaba inzego bireba kudukemurira ikibazo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Matsiko Gonzague, avuga ko abatarishyurwa byatewe n'uko hari abataruzuza ibisabwa, ariko ko bari muri gahunda yo kubafasha kubyuzuza.

    Yagize ati 'Abatarishyurwa ni abatujuje ibyangombwa bisabwa kugira ngo bishyurwe. Harimo abadafite ibyangombwa by'ubutaka ndetse n'abafite ubutaka butabanditseho. Abaguze ubutaka basabwe kubanza gukora mutation. Turimo kubafasha kuzuza ibisabwa kugira ngo bishyurwe.'

    Uyu muyoboro witezweho kongera amazi yuhira umuceri mu gishanga cya Cyabayaga, ufite uburebure bwa kilometero 3,4, ukaba ufite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 41.

    Abaturage 104 ni bo bagombaga guhabwa ingurane z'ibyangijwe mu itegurwa ry'uyu muyoboro. Abamaze kwishyurwa ni 78.

    Uyu muyoboro ufite uburebure bw’ibilometero 3,4

    Abaturage 26 bavuga ko batarahabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abangirijwe-imitungo-n-umuyoboro-w-amazi-yuhira-umuceri-barasaba

  • Ubuyobe bw'Ubuhanuzi butuma FDLR Yitera Ikinya mu mashyamba ya DRC kugirango irebe ko yamara kabiri #rwanda #RwOT

    Mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, hari abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bamaze imyaka myinshi babwirwa ko umunsi umwe bazambuka umupaka, bakinjira mu Rwanda bagafata ubutegetsi.

    Icyo cyizere gishingiye ku buhanuzi, ibihuha n'inyigisho zimaze imyaka zikwirakwizwa muri aba barwanyi, cyabaye kimwe mu byatumye bamwe muri bo bakomeza kwizirika ku buzima bwo mu mashyamba, aho gutaha ngo batangire ubuzima bushya.

    Babwirwa ko igihe cyo 'gufata u Rwanda' kiri hafi, ko ibimenyetso by'ubuhanuzi bihari ariko uko imyaka yagiye ihita, indi igataha, ayo masezerano ntiyasohoye. Kugira ngo badacika intege, bahabwa ibindi bisobanuro byitwa ubuhanuzi.

    Pasiteri Niyonzima Jean Damascène wabaye mu bayobozi bashinzwe ubutasi muri FDLR ndetse n'umuhanuzi, yasobanuye ko ubuhanuzi muri uyu mutwe bwatangiye nk'uburyo bwo gutera intege abarwanyi babo kugira ngo birengagize inte nke bafite.

    Ati 'Abari basigaye mu burasirazuba barisuganyije kugira ngo baze gutera u Rwanda ariko kubera ko nta bikoresho, noneho kubabwira ngo tujye gutera u Rwanda, ugasanga nta ngufu bifite.'

    Yasobanuye ko ingabo zatsinzwe (Ex-FAR) ndetse n'Interahamwe byari bisigaye mu burasirazuba bwa RDC byafashe icyemezo cyo gukoresha umuhanuzi ukomeye wo muri Teritwari ya Masisi witwaga Nyiraruvugo Taciana kugira ngo ahe 'morale' abarwanyi babo.

    Ati 'Kugira ngo rero imbaraga ziboneke, hari umuhanuzikazi witwa Nyiraruvugo Taciana wo muri Masisi, uwo nguwo twaramuhamagaye. Yari umuntu w'ikirangirire, umuntu wemerwa n'abaturage, abantu bemera ko ahanura iby'Imana.'

    Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko bahamagaye Nyiraruvugo kugira ngo nabahanurira, abarwanyi babo bumve ko koko ari Imana iri kubaha ubutumwa, kuko 'n'ubundi Abakongomani bavugaga ko ari Imana imuvugiramo.'

    Yakomeje ati 'We yaje kuvuga ibyo twamubwiye, tumubwira ko agomba kubwira abasirikare ko Imana iduhaye igihugu, kugira ngo dutere kandi ko tugomba gutsinda, kandi ko ibikoresho turi kubura nitugera mu Rwanda tuzahita tubibona, ari na byo bizadufasha kugira ngo dufate igihugu.'

    Nyuma y'ubuhanuzi bwa Nyiraruvugo, abarwanyi ba FDLR bateye u Rwanda, baratsindwa. Pasiteri Niyonzima yasobanuye ko bitari byoroshye gusobanurira abarwanyi b'uyu mutwe uburyo batsinzwe kandi bari barijejwe ko bagiye gufata igihugu.

    Ati 'Twaratsinzwe dusubira muri Congo, dutegura abandi bahanuzi bacu kuko hari amatsinda twashyizeho y'abanyamasengesho, noneho abo bahanuzi tubabwira ko bagomba guhanurira abantu ko gutsindwa atari uko Imana yabeshye, ahubwo ni uko hari inshingano twahawe tutubahirije; abandi baragiye barasinda, barasambana, bariba, bica abantu b'inzirakarengane, ari yo mpamvu dutsinzwe.'

    Pasiteri Niyonzima yavuze ko icyo gihe, abarwanyi ba FDLR babwiwe ko Imana itivugurije bityo ko bagomba kwihana ibyaha byose bakoze, hanyuma bagasubukura ibitero ku Rwanda kugira ngo barufate.

    Ubuhanuzi bwakubitishije FDLR

    Maj (Demob) Makuza Anastase wakoreraga hafi ya Perezida wa FDLR, Lt Gen Victor Byiringiro, imyaka 19, akora mu bijyanye n'itumanaho mbere y'uko ataha mu 2020, yasobanuye ko ubuhanuzi byari icyemezo kidafite aho gihuriye n'Imana.

    Ati 'Twabwitiriraga ubw'Imana ariko mu by'ukuri ni imyanzuro yaturukaga mu nama z'abayobozi. Niba harimo gutegurwa igitero ku Rwanda, kugira ngo byumvikane neza mu basirikare cyangwa se abaturage b'impunzi, ni uko hagombaga kugira abantu bategurwa, bagahabwa ayo magambo, uko imyanzuro y'inama yavuze, bikanyura mu biterane byo gusenga ko turi gusengera operation igiye gukorwa mu Rwanda, ba bantu bagahanura 'Njye nabonye dufata u Rwanda, nabonye abayobozi badutegurira igitero, dutera u Rwanda turarufata. Ari ibintu by'ibihimbano, twacuraga abantu.'

    Maj (demob) Makuza yavuze ko abahanuzi ba FDLR bitabwaho cyane, bakagirwa abatoni kugira ngo batazava muri uyu mutwe w'iterabwoba, bagahishurira abantu ko ibyo bakoraga byari ibihimbano.

    Yavuze ko amahirwe FDLR yagiraga ari ukubona umuntu ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ahungira muri RDC, akayiyungaho, kuko yamwifashishaga nk'umuhanuzi, agatangarizwa abarwanyi ko ari Imana yamutumye.

    Ati 'Reka mbyite ngo twabaga tugize Imana, hakagira nk'umuntu wakoze icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi hano, agahunga ubutabera, icyo gihe twabaga twungutse. Ntabwo twamwitaga impunzi, twamwitaga umuhanuzi, tukamutangariza abasirikare n'abaturage tuti 'Hari umuhanuzi waje'.'

    Maj (Rtd) Makuza yavuze ko uwabaga ahunze yabuzwaga kubwira abarwanyi ko atorotse ubutabera, ahubwo ko yagombaga kuvuga ko yemeye kuva mu Rwanda, asiga byose yari afite, arabasanga kugira ngo bifatanye gufata igihugu kuko ngo yabaga yabonye byegereje.

    Ati 'Kwari ukumukoresha ingendo, dusura abasirikare aho bari mu birindiro byabo n'abaturage atanga ubwo buhamya, noneho akaza no kuvuga ati 'Imana yarantumye ngo mwitegure'. Ahunze ubutabera, ntabwo dushaka ko aba impunzi.'

    Mu 2001, abarwanyi ba FDLR bagabye igitero gikomeye mu Rwanda bahaye izina 'Oracle du Seigneur'. Ni kimwe mu byari bishingiye ku buhanuzi, aho abarwanyi b'uyu mutwe bari babeshywe ko bagiye gufata igihugu.

    Maj (demob) Makuza yagize ati 'Icyo gitero twacyise Oracle du Seigneur. Ngenekereje cyari 'Igitangaza cy'Imana'. Twaje twateguye abahanura ko bagomba guhanura ko igihe kigeze tugomba gutera u Rwanda. Twe ibyo twapanze twabaga tubizi, ko tugomba kurwana ariko abo tuyobora bo bakaza bazi ko baje mu mugambi w'Imana.'

    Yasobanuye ko iki gitero cyafatiwemo abarwanyi benshi ba FDLR, bake basigaye basubira muri RDC, bahurizwa mu biganiro byo kubatera morale byari biherekejwe n'amasengesho, abahanuzi bababwira ko igitero kitagenze neza kubera ko bishoye mu byaha birimo ubusambanyi.

    Pasiteri Niyonzima yavuze ko hari ubwo we na bagenzi be bari bagiye kugaba igitero gikomeye mu Rwanda, bageze mu birunga, bajya gusenga, abahanuzi bababwira ko babonye umuhanda wa Gisenyi-Ruhengeri ufashwe.

    Ati 'Hari n'aho twageze mu birunga, tujya gusenga, abahanuzi bati 'Tubonye umuhanda Gisenyi-Ruhengeri urafashwe, gubonye ingabo zirimo kugenda zigiye i Kigali. Njyewe nasigaye mu birunga ariko abasirikare twari twajyanye, njyewe nari nturutse Rutshuru. Bari bajyanye nk'abasirikare 2000 ariko twagarutse tutarenze abasirikare 50. Abandi bose bafashwe, abandi bapfuye.'

    Maj (demob) Makuza na Pasiteri Niyonzima bashimangiye ko ubuhanuzi muri FDLR ari ikinyoma, basaba abarwanyi bakiri muri uyu mutwe cyane cyane urubyiruko kureka kubwishingikirizaho no kurangazwa n'abasaza, bagataha, bakubaka ubuzima bushya nk'abandi bemeye gutaha mu Rwanda.

    Pasiteri Niyonzima Jean Damascène yavuze ko ubuhanuzi muri FDLR bwatangiriye kuri Nyiraruvugo Taciana wamenyekanye cyane muri Masisi

    Abarwanyi bato ba FDLR babeshywa n'abitwa abahanuzi ko bagiye gufata u Rwanda, bakaguma mu mashyamba RDC kubera icyo cyizere

    Maj (Demob) Makuza Anastase yavuze ko abayobozi ba FDLR baba babizi ko ubuhanuzi ari ikinyoma, ariko abarwanyi bato bo bagafata ibitero byabo nk'umugambi w'Imana
    Ivomo: IGIHE

    Source : https://rushyashya.net/ubuyobe-bwubuhanuzi-butuma-fdlr-yitera-ikinya-mu-mashyamba-ya-drc-kugirango-irebe-ko-yamara-kabiri/

  • Kuki uruganda rw'amazi rwuzuye i Karongi rukoresha 23% by'ubushobozi rufite? – #rwanda #RwOT

    Uru ruganda ruri mu mushinga munini wo kugeza amazi ku baturage baturiye Ikiyaga cya Kivu wiswe 'Kivu Belt Supply' rwatangiye kugeza amazi meza ku baturage muri Mata 2026.

    Kuri ubu rutunganya meterokibe hagati ya 2.000 na 4.500 mu gihe rufite ubushobozi bwo gutunganya meterokibe 13.000 ku munsi.

    Umuvugizi w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe amazi isuku n'isukura (WASAC Group), Bimenyimana Robert, mu kiganiro na IGIHE, yavuze ko impamvu uru ruganda rukora ku kigero kiri hasi ugereranyije n'ubushobozi rufite ari uko mu kurwubaka harebwe ku ngano y'amazi akenewe muri iki gihe n'azakenerwa mu gihe kiri imbere bakaruha ubushobozi bwo kuzaba rushobora gutunganya amazi azaba akenewe mu myaka 15 iri imbere.

    Ati 'Iyo twubaka uruganda tubanza kureba amazi akenewe arangana iki? Muri icyo gihe, tukanatekereza amazi ashobora gukenerwa mu gihe kitarenze imyaka 10, cyane ko tuba tuzi ko bitewe n'imiturire abaturage baziyongera'.

    Bimenyimana avuga ko uru ruganda rwubakwa byari biteganyijwe ko ruzubakwa mu byiciro bibiri. Icya mbere cyari ukurwubaka rukarangira rukanageza amazi mu mirenge ibiri ya Karongi ari yo Bwishyura na Rubengera.

    Ati 'Ibyo niko bimeze amazi yarahageze, ariko hari ikindi cyiciro cya kabiri cyari giteganyijwe cyo kugeza amazi mu yindi mirenge ibiri ya Karongi ari yo Rugabano na Mubuga, hakaziyongeraho n'indi mirenge ine y'Akarere ka Rutsiro ari yo Mushubati, Gihango, Murunda na Musasa akaba ari yo mpamvu rero kuri ubu ruri gukora ku kigero kiri hasi kuko kuri ubu tuba turi hagati ya 20% na 23%'.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien ubwo aheruka gusura uru ruganda yavuze ko igihe hari ubushobozi bwo gutunganya amazi akwiye gutunganywa akagezwa ku baturage.

    Minisitiri yasabye ko harebwa niba nta yindi mirenge yo mu Karere ka Karongi uru ruganda rwaha amazi mbere yo kujya mu mirenge y'Akarere ka Rutsiro.

    WASAC Group ivuga ko nubwo uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya metero kibe 13.000 z'amazi ku munsi ndetse n'amazi yo gutunganya akaba ahari, ngo imiyoboro yo kugeza aya mazi ku baturage b'indi mirenge ntiraboneka uretse iyo kuyageza mu mirenge ya Rubengera na Bwishyura.

    Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka imiyoboro yo kugeza aya mazi ku baturage bo mu Mirenge isigaye ya Rugabano na Mubuga yo muri Karongi, na Mushubati, Gihango, Musasa na Murunda yo mu Karere ka Rutsiro izatangira Gashyantare 2027.

    Intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni uko amazi meza agomba kuzaba agera ku baturage bose 100% bitarenze umwaka wa 2029. Kuri ubu ku rwego rw'igihugu abagerwaho n'amazi meza bageze kuri 90%.

    Uruganda rw'amazi rwuzuye mu Murenge wa Rubengera mu Karere ka Karongi rukoresha hagati ya 20% na 23% by'ubushobozi rufite


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-uruganda-rw-amazi-rwuzuye-i-karongi-rukoresha-23-by-ubushobozi-rufite

  • Rubavu: Yishe umugore we yashinjaga kuryamana n'abandi bagabo – #rwanda #RwOT

    Ibi byabereye mu Murenge wa Nyamyumba, Akagari ka Munanira ho mu Mudugudu wa Busumba, ku gicamunsi cyo ku wa 21 Kanama 2026.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d'Amour yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwatewe n'amakimbirane ashingiye ku bushoreke.

    Ati 'Nibyo koko amakuru y'urupfu rw'uriya mubyeyi twarayamenye, dusanga rwarakomotse ku makimbirane ashingiye ku bushoreke, kuko hari ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa umugabo yashakaga gutwara, avuga ko atakwihanganira kuba byararyamweho n'undi mugabo, ndetse inzego zibifite mu nshingano ziracyakomeje iperereza.'

    Yakomeje avuga ko 'Ibi byabaye ubwo umukuru w'umudugudu yari ari kubakiza mu makimbirane y'ibikoresho uwo mugabo yazanye mu rugo rw'uyu mugore harimo matola, umugabo yari yazanye umupanga awuhishe mu ikote, ababwira ko ashaka kujya ku ruhande kwiyunga n'umugore we aribwo yahise amutema ijosi ndetse amukomeretsa no ku kuboko.'

    Amakuru IGIHE yamenye ni uko aba bombi babanaga mu buryo butemewe n'amategeko, ndetse bari barigeze kubana mu myaka ishize batuye i Rusizi ariko bakabura urubyaro umugore akaza gushakira ubuzima i Rubavu.

    Ubwo Umuyobozi w'umudugudu yari asoje kubunga, umugabo yahamagaye umugore we ngo bajye mu gikari kumvikana, bagezeyo afata umuhoro yari yahishe, abantu bahuruye basanga amaze kumutema.

    Umurambo wa nyakwigendera watwawe ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzumwa mbere y'uko ushyingura.

    Uyu mugabo yahise ajyanwa kuri Polisi ya Gisenyi mu gihe iperereza rigikomeje.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-yishe-umugore-we-yashinjaga-kuryamana-n-abandi-bagabo

  • Iburasirazuba: Abikorera bahomba miliyoni 135 Frw buri mwaka kubera kutagira aho bakorera 'Expo' – #rwanda #RwOT

    Byagarutsweho mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarukaga ku myiteguro y'imurikagurisha ryatangiye kubera muri iyi Ntara mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange. Iyi Expo yitabiriwe n'abamurika barenga 300. Yatangiye tariki ya 19 Kanama ikazarangira tariki ya 6 Nzeri 2026.

    Kimwe mu bibazo PSF ifite ni ukubona aho ikorera iri murikagurisha. Ubusanzwe yakundaga kurikorera mu Karere ka Rwamagana ariko ubu yimuriwe mu Karere ka Kayonza.

    Mu byumweru birenga bibiri hagaragajwe ko PSF ikoresha arenga miliyoni 135 Frw mu kubaka ahabera iri murikagurishwa, ariko bigafatwa nk'igihombo kuko hongera gusenywa.

    Perezida w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien, yavuze ko muri uyu mwaka bakoresheje miliyoni 135 Frw zishobora no kurenga mu kubaka aho expo ibera ndetse n'indi myiteguro itandukanye irushaho gutuma iri murikagurisha rigenda neza.

    Ati 'Ubutaka twari twabuhawe mu Karere ka Rwamagana ariko ntabwo byakunze, ubu natwe ntabwo twicaye turi mu bufatanye na Kayonza turashaka gushaka ubutaka bwacu aho kugira ngo tujye twubaka ibintu buke tubisenye. Turifuza kugura ubutaka tukubaka tukahagira ibiro n'inyubako zihoraho ku buryo ahantu ibikorwa byacu bizajya bibera haba ahantu hahoraho. Turi kuganira na Kayonza kandi twizeye ko bizakunda.''

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred, yavuze ko biteguye kwakira abantu bose bazitabira iri murikagurisha, agaragaza ko biteguye no gufasha abikorera kubona ubutaka bwajya buberaho iri murikagurisha mu buryo buhoraho.

    Ati 'Dushobora kuborohereza kubona ubutaka biciye mu gikorwa cy'inyungu rusange nk'uko biteganywa n'amategeko. Rero ni icyifuzo cyiza bafite kandi turi gukorana mu kureba uko ubwo butaka babubona kuko byaba ari n'amahirwe ku Karere kacu kuko gasanzwe kari hagati y'utundi.''

    Muri iri murikagurisha byitezwe ko bazajya bakira abantu 5.000 buri munsi baje kureba no gusura ibimurikirwamo. Kuri ubu biteganyijwe ko abantu 140 bazamurika ibintu bitandukanye bikorerwa mu Ntara y'Iburasirazuba.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kayonza, Hategekimana Fred yijeje ko bazafasha PSF mu bishoboka ikabona ubutaka

    Perezida wa PSF mu Ntara y'Iburasirazuba, Benedata Laurien yavuze ko bari gushaka uko bagura ubutaka bwajya buberaho Expo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-abikorera-bahomba-miliyoni-135-frw-buri-mwaka-kubera-kutagira-aho

  • Nyagatare: Arasaba ubutabera nyuma yo gucibwa ukuboko n'imashini y'umukoresha – #rwanda #RwOT

    Niyomurengezi avuga ko iyi mpanuka yamubayeho mu mwaka wa 2025, ubwo yari mu kazi ko gushyira ubwatsi mu mashini itunganya ibiryo by'amatungo, maze imufata ukuboko iraguca.

    Agira ati 'Nakoraga mu ifamu ya Mujyarugamba ndi gushyira ubwatsi mu mashini, imfata akaboko iragaca, banjyana kwa muganga.'

    Avuga ko uwamukoreshaga yamujyanye kwa muganga ndetse akamuvuza, ariko nyuma yo kuva mu bitaro nta bundi bufasha yahawe, ibintu avuga ko byagize ingaruka zikomeye ku mibereho ye, kuko ubu atagishoboye gukora imirimo yamubeshagaho.

    Niyomurengezi avuga ko yagerageje kugana inzego zitandukanye z'ubuyobozi asaba ko zamufasha gukemura ikibazo cye, ariko kugeza ubu ngo nta gisubizo kirambye yabonye.

    Ati 'Njya mu buyobozi bakambwira ngo ningende bazamfasha. Nta munsi ntajyayo ariko nta gisubizo, nta kintu bamfasha. Iyo mpamagaye uwankoresheje kugira ngo tuganire, hari igihe ambwira nabi.'

    Avuga ko kuba yaratakaje akaboko byatumye ubushobozi bwo gukora imirimo y'imbaraga bugabanuka cyane, bigatuma ubuzima bwe burushaho kugorana.

    Ati 'Icyo nifuza ni uko ikibazo cyanjye cyakurikiranwa nkabona ubutabera n'ubufasha bwamfasha kongera kugira imibereho myiza.'

    Abaturanyi ba Niyomurengezi bavuga ko ubuzima bwe n'ubw'abavandimwe be babiri babana mu rugo bugoye, bityo ko akwiye gufashwa.

    Mukandahiro Devotha avuga ko Niyomurengezi yari umuntu mukuru mu muryango wafashaga barumuna be, ariko ko nyuma yo gucika ukuboko, ubushobozi bwo kubitaho bwagabanutse.

    Ati 'Uyu mwana yapfushije mama we, papa we na we arabata ajya kwishakira undi mugore. Uyu ni we mukuru wabafashaga mu mibereho, na we yacitse akaboko. Ubu abayeho nabi we na barumuna be. Kurya barya ari uko hari ubahaye.'

    Mukanzirasanaho Immaculée na we avuga ko Niyomurengezi atigeze ahabwa ubufasha buhagije nyuma yo gukomereka.

    Ati 'Akaboko ke kacitse asya ubwatsi aho yakoraga. Nta bufasha bamuha, nta n'agatoki bamuha. Ubufasha tumusabira ni uko yahabwa ubutabera kuko yarirengagijwe bihagije.'

    Mukakigeri Concessa na we yagize ati 'Uriya mwana yabayeho nabi aho yacikiye akaboko. Uwo yakoreraga amwirengagije. Arya ari uko barumuna be hari icyo babonye, kandi ni bato. Ubu barya ari uko hari umuturanyi ugize icyo abaha. Akwiye ubufasha, na we akabasha kubona uko abaho nk'uko yahoze akora akabona ibimutunga.'

    Ndagijimana avuga ko ubuzima bw'uyu muryango bugoye, bityo ko inzego bireba zikwiye kugira icyo zibafasha.

    Ati 'Uyu muhungu we na barumuna be babayeho mu buzima bubi. Kurya kuri bo biragoye, bisaba ko hari ugira icyo abaha. Bityo rero inzego bireba zikwiye kumufasha.'

    Mujyarugamba John wakoreshaga Niyomurengezi avuga ko imashini yari ifite ubwishingizi bityo ko we yamuvuje kugeza akize, ariko ko ibindi bibazo byagombaga gukurikiranwa n'ubwishingizi kuko imashini yamuciye akaboko yari iya kompanyi kandi ifite ubwishingizi.

    Agira ati 'Imashini ntabwo ari iyanjye. Nakodesheje imashini kandi yari ifite ubwishingizi. Naramubwiye ngo azagende bamwishyure, sinzi impamvu atagiyeyo. Njye nakoze ubutabazi ndamuvuza.'

    Akomeza avuga ko na kompanyi yashatse kumwishyura, ariko ngo itamubonye.

    Ati 'Sinzi impamvu bahamagara njyewe, kuko nari natanze akazi, ariko imashini si iyanjye. Ifite ubwishingizi. Nyirayo ufite buri kimwe azajye ku cyicaro cya kompanyi bamufashe, kuko njye nari nakodesheje.'

    Niyomurengezi yasubije ko ibya kompanyi Mujyarugamba avuga ko yamwoherejeho ntayo azi, kandi ko iyo amuhamagaye amusaba ubufasha, amubwira nabi.

    Ati 'Iyo muhamagaye ambwira nabi ndetse no mu buyobozi ntacyo bamfasha. Ibyo kujya kuri kompanyi ntabyo nzi kuko imashini yanciye akaboko yari mu rwuri rwa Mujyarugamba.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko ikibazo nk'iki kigomba gukemuka hakurikijwe amategeko agenga umukoresha n'ubwishingizi.

    Agira ati 'Uburyo byagenze hari uwamukoreshaga ndetse n'ubwishingizi. Ibyo byombi bigengwa n'amategeko. Kereka binaniranye akiyambaza ubuyobozi cyangwa inkiko.'

    Niyomurengezi David afite imyaka 20. Ubu abana mu nzu na barumuna be babiri. Abandi batatu bagiye gushaka imibereho ahandi, mu gihe se ubabyara batakibana, naho nyina akaba yarapfuye.

    Imashini isya ubwatsi yaciye Niyomurengezi David ukuboko kw’iburyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-arasaba-ubutabera-nyuma-yo-gucibwa-ukuboko-n-imashini-y-umukoresha

  • Nyagatare: Yamaze iminsi irenga 40 mu bitaro nyuma yo gushimutwa azira kubenga umukobwa – #rwanda #RwOT

    Mayeri w'imyaka 26 y'amavuko yari amaze iminsi irenga 40 arwariye mu Bitaro bya Nyagatare, aho agenda akoresheje igare ry'abafite ubumuga kuko atabasha kugenda ndetse akaba atabasha no kuvuga neza.

    Avuga ko yashimuswe n'abantu batatu, bakamukubita ndetse bakamutoteza, bamuhatira kurongora umukobwa wabo akamugira umugore.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Mayeri yavuze ko yashimuswe n'abantu batatu, bakamutoteza bamubwira ko agomba kurongora umukobwa wabo.

    Yagize ati 'Ndi hano kuko ndwaye. Nagiriwe nabi n'abantu batatu. Uwo namenye ni uwari utwaye, abandi ntababona.'

    Mayeri avuga ko impamvu yashimuswe ari uko atarongoye umukobwa w'umwe mu bamushimuse, kandi ko bari basanzwe bakundana. Avuga kandi ko uwo mugabo yari afite amafaranga yamwishyuzaga.

    Ati 'Icya mbere yavugaga ko namutwaye umugore, ngo nanga umukobwa we. Icya kabiri ngo namuteje abakire bamwishyuzaga amafaranga 9900, kandi nakundanaga n'umukobwa we.'

    Akomeza avuga ko kuba atabasha kuvuga no kugenda ari ingaruka z'ibyo yakorewe, birimo gukubitwa no guterwa inshinge.

    Yagize ati 'Nari mu cyumba giteye irangi ry'umweru. Kutagenda ni inshinge banteye, kutavuga ni uko banyicayeho. Ikindi, nabasabye amazi bampa inzoga.'

    Rukukundo Innocent, mukuru wa Mayeri Jean Claude, avuga ko ubuzima bwa murumuna we butameze neza kuko atarabasha kuvuga neza cyangwa kugenda.

    Avuga ko ibyabaye byagize ingaruka ku buzima bw'umuryango, kuko akazi Mayeri yakoraga kahagaze, ndetse na we akaba amaze iminsi amurwaje mu bitaro.

    Yagize ati 'Bamutwaye tariki ya 6, agaruka tariki ya 9 Nyakanga ameze nabi, atanavuga. Ngo bamubwiraga ko agomba kurongora umukobwa wabo, kandi hari n'amafaranga bari bamurimo. Uwo munsi bari bagomba kuburana ku Kagari.'

    Yakomeje ati 'Niba umwana yaracuruzaga, akazi ke karahagaze. Ikindi, nanjye ndi umuhinzi n'umworozi. Ubu umuceri wanjye warumye, nagombaga kuba ndi kwita ku muryango wanjye.”

    Rukukundo avuga kandi ko atumva impamvu hafashwe se w'umukobwa gusa kandi murumuna we avuga ko yashimuswe n'abantu batatu.

    Ati 'Ikimbabaza ni uko uyu mwana avuga ko yashimutswe n'abantu batatu, ariko hakaba harafashwe umuntu umwe. Turasaba ubutabera bwimbitse. Agaragaze abo bandi bafatanyije, kuko ngo bari bambaye udupfukamunwa, na bo bakurikiranwe.'

    Ibi abihurizaho n'abaturanyi be na bo bahamya ko yarenganyijwe bagahuriza ku gusaba ubutabera.

    Twisigimana Alexandre yagize ati 'Mayeri yaracuruzaga, yateretaga umukobwa w'uwo mugabo, ariko sinzi uko baje kutumvikana bakaratandukana. Uwo mugabo yategetse Mayeri kurongora uwo mukobwa, arabyanga. Ni bwo bamujyanye ahantu tutazi, agaruka ameze kuriya.'

    Yakomeje ati 'Yamujijije ko yanze kurongora umukobwa we ndetse yanga gutanga icyubahiro, kuko hari amafaranga bamwishyuzaga. Mbona akwiye ubutabera, kuko uburwayi bamuteye busa n'ubutazamworohera gukira. Akwiye kuvuzwa akanahabwa indishyi z'akababaro.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, avuga ko hafashwe se w'umukobwa uri muri batatu bakekwa, mu gihe abandi bagishakishwa.

    Yagize ati 'Yego, yitwa Mayeri, yatanze ikirego. Umwe muri bo ni we yabashije kumenya, yaravuze, yarafashwe kandi ari gukurikiranwa. Abandi baracyashakishwa.'

    Mayeri Jean Claude yashimuswe tariki ya 6 Nyakanga, aboneka tariki ya 9 Nyakanga 2026. Yasezerewe n'ibitaro tariki ya 21 Kanama, ahabwa gahunda yo gusubirayo gufata imiti.

    Mayeri Jean Claude avuga ko yamaze iminsi yarashimuswe n’abantu batatu, bamurekura bamugize intere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-yamaze-iminsi-irenga-40-mu-bitaro-nyuma-yo-gushimutwa-azira-kubenga