Author: webrwanda

  • Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w'Ubukene #rwanda #RwOT

    Mu nama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore/CNF mu Karere ka Kamonyi yateranye kuri uyu wa 20 Kanama 2026, abagore bahagarariye abandi mu Tugari, Imirenge n'Akarere, bagaragaje Ukwishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu bukene, bagaragaza bimwe mu byo bamaze kugeraho ariko kandi n'uruhare rwabo mu gutuma haba impinduka nziza ku Iterambere ry'Umuryango muri rusange.

    Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Abagore/CNF mu Karere ka Kamonyi, Madame Musabyimana Marie Goretti, yabwiye intyoza.com ko bishimira uruhare rwabo mu mpinduka zatumye umugore arushaho kwisobanukirwa akareka kuba nk'Umugore wa cyera.

    Musabyimana Marie Goretti/CNF Kamonyi

    Ati' Hamwe na Nyakubahwa Perezida wacu, Paul Kagame we wadusubije agaciro, Akadukura mu bwigunge, agatuma Abagore twisobanukirwa byaduteye imbaraga bituma natwe dukora ibikorwa byinshi bituma mu by'ukuri umugore atakiri wa wundi wa cyera, ahubwo aba Umugore wisobanukiwe nawe ajya mu Rugamba rugamije iterambere haba we ubwe, Umuryango we n'Igihugu muri rusange'.

    Avuga kuri bimwe mu bikorwa by'ingezi nka CNF bagezeho mu myaka 5 yagize, ati' Bimwe mu byo twagezeho, twavuga nko gukura umugore mu murongo w'Ubukene ku gira ngo abashe kuba Umugore ushoboye, Umugore ukabakaba Ifaranga, Umugore ufasha Umuryango gukemura ibibazo'.

    Abagore bamuritse ibyo bakora mu kwiteza imbere,

    Akomeza avuga ko muri urwo rugendo rugamije kuzana impinduka nziza ku mugore ubereye Umuryango we n'Igihugu muri rusange, bamushishikarije Gukunda Umurimo, Guhanga Umurimo, Gukorana n'Ibigo by'Imari, Gukangurira abari mu buhinzi kumenya Ibihingwa biberanye n'Ubutaka bw'aho bahinga, Gukoresha Ifumbire, ariko kandi no kumenya ko agomba Gukora Ubuhinzi agamije Kwihaza no Gusagurira amasoko.

    Musabyimana Marie Goretti, avuga kandi nka CNF bagize uruhare mu gukemura ibibazo by'amakimbirane mu miryango imwe n'imwe aho bagiye begera abafitanye ayo makimbirane bakabaganiriza ndetse hamwe mu Midugudu hagashyirwa Icyumba cyiswe icy'Ihaniro, aho hahamagazwa Umugore ufitanye amakimbirane n'Umugabo we akabanza akaganirizwa n'Abagore bagenzi be( ba Mutimawurugo), Umugabo we nawe akaganirizwa n'Abagabo bagenzi be( ba Rudasumbwa), nyuma bagahurizwa hamwe bombi hagamijwe gukemura amakimbirane.

    Avuga kandi ko mu Mihigo ya ba Mutimawurugo, Amatsinda ari mu Midugudu ntangarugero yakanguriwe gukoresha Ikoranabuhanga, bakorana cyane n'Amabanki, Ibigo by'Imari, SACCO, MoMo bakamenya Kuzigama, Kubitsa ndetse no Kuguza bagamije gukora biteza imbere.

    Abagore n'Abakobwa bakanguriwe kwiga Imyuga n'Ubumenyingiro, Imiryango yakanguriwe kugira Umuco w'Isuku n'Isukura, Ikangurirwa kandi yigishwa kurwanya no guca Imirire mibi n'Igwingira ry'Abana, Yigishwa kwita ku Burere n'Uburezi bw'Abana, hagamijwe kugira Umuryango ushoboye, Ushobotse kandi Utekanye.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Sylvere Nahayo atangiza ku mugaragaro inama rusange y'Inama y'Igihugu y'Abagore/CNF Kamonyi, yabashimiye uruhare rwabo mu bikorwa bitandukanye bigamije gutuma umugore yumva uruhare rwe mu Iterambere rye bwite, Umuryango ndetse n'Igihugu muri rusange.

    Yabasabye gukora cyane kurusha uko bakoze mbere, ati' Iyo tuvuze Iterambere, bivuze kuva ku rwego rumwe tujya ku rundi. Imbaraga zakoreshejwe umwaka ushize zibaye arizo zikoze uyu mwaka ntabwo twava ku rwego rumwe ngo tugere ku rundi. Bivuze ko rero tugomba kongeramo imbaraga ndetse n'Ingamba dufata tukagira uburyo bw'imikorere bunoze n'imikorere mishya'.

    Dr Sylvere Nahayo, yasabye abagize CNF kudasubira inyuma ahubwo bakarushaho kongera imbaraga mu byo bakora ariko kandi no guhanga ibishya, byose bigamije kuzana impinduka nziza mu muryango Nyarwanda. Yabasabye gukorana Umurava bakagaragaza ko koko ari Abesamihigo nk'uko Ikivugo cy'Abanyakamonyi kibivuga.

    Iyi ni inteko rusange ya 25 y'Inama y'Igihugu y'Abagore. Ifite Insanganyamatsiko igira iti ' Umugore Ushoboye, Imbarutso y'Umuryango Utekanye'.

    Théogène Munyaneza

    The post Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w'Ubukene first appeared on Intyoza.

    The post Kamonyi/CNF: Abagore barishimira uruhare rwabo mu gukura bagenzi babo mu murongo w'Ubukene appeared first on Intyoza.

    Source : https://intyoza.com/2026/08/21/kamonyi-cnf-abagore-barishimira-uruhare-rwabo-mu-gukura-bagenzi-babo-mu-murongo-wubukene/

  • Ibanga ryakuye Karongi ku kuba rukurikirizindi mu bizamini bya Leta – #rwanda #RwOT

    Mu bizamini bya Leta bisoza umwaka w'amashuri 2025/2026, mu mashuri abanza Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa gatanu ku rwego rw'Igihugu kavuye ku mwanya wa 21 umwaka ushize n'umwanya wa 27 mu myaka ibiri ishize. Bivuze ko mu mwaka ushize kazamutseho imyanya 19 mu gihe ugereranyije n'imyaka ibiri ishize kazamutseho imyanya 22.

    Mu bizamini bya Leta bisoza icyiro rusange, Akarere ka Karongi kaje ku mwanya wa 3 ku rwego rw'igihugu kavuye ku mwanya wa 11 kariho umwaka ushize n'umwanya wa 25 kariho mu myaka ibiri ishize.

    Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere ka Karongi, Ngarambe Vedaste mu kiganiro na IGIHE yavuze ko bishimiye uyu musaruro avuga ko wakomotse mu myanzuro yafatiwe mu mwiherero w'uburezi bakoze.

    Ati 'Nyuma yo kubona ko Akarere kacu gakomeje kuza inyuma mu bizamini bya Leta twarababaye, bituma dutegura umwiherero uvuga ku burezi gusa, twereka abayobozi b'amashuri ko kuba abana bari gutsindwa mu bizamini bya Leta biri guterwa n'uko batari kuba hafi y'abarimu n'abanyeshuri'.

    Ngarambe avuga ko we ubwe yasuye ibigo by'amashuri agasanga hari abayobozi b'ibigo by'amashuri bageraga ku ishuri Saa Tatu abanyeshuri bahageze Saa Moya za mu gitondo.

    Ahandi biberaga muri gahunda zabo, ugasanga hari abari bafite utubari, abandi ari abapasiteri umwanya wabo munini bawumara mu bikorwa bya korali n'ibindi.

    Umwe mu myanzuro yafatiwe muri uwo mwiherero ni ugushyiraho isaha mu gitondo yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri (etude).

    Umukozi mu ishami ry'uburezi mu Karere ka Karongi, yabwiye IGIHE ko iyo gahunda yo gusubiramo amasomo itangira Saa Kumi n'Ebyiri imaze kuba umuco mu mashuri ya Karongi hafi ya yose.

    Ati 'Iyo saha yo gusubiramo amasomo ku banyeshuri iri mu byatumye tuva mu myanya ya nyuma mu gutsindisha ariko siyo gusa'.

    Mu bindi byafashije Karongi kuza mu turere twa mbere mu gutsindisha harimo no kuziba icyuho cy'abarimu, kuko umwaka ushize aka Karere kaburaga abarimu barenga 200.

    Akarere kandi kakoze impinduka mu buyobozi bw'amashuri abayobozi barenga 100 bakurwa mu bigo bari bamaze imyaka irenga 10 bayobora bimurirwa ku bindi bigo. Ikindi cyakozwe ni uko abayobozi b'amashuri 39 bakuwe muri izo nshingano bagirwa abarimu basanzwe.

    Mu mwaka w'amashuri wa 2025/26 abanyeshuri bakoze ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza batsinze ku rugero rwa 88,21%, kandi ko biyongereye ugereranyije n'umwaka ushize wa 2024/2025, kuko bari 75,6%.

    Urebye umubare w'abakobwa gusa, batsinze ku kigero cya 87,1%, mu gihe abahungu harebwe umubare wabo gusa batsinze ku kigero cya 89,59%, mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza.

    Abana bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza uyu mwaka ni 276,579 mu gihugu hose bo mu mashuri 3,895. Abahungu bagize ijanisha rya 44,35%, mu gihe abakobwa ari bo benshi ku ijanisha rya 55,65%.

    NESA yatangaje ko abakoze ibisoza icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye ni 149.015, mu gihe abatsinze ari 85,70%.

    Uyu mubare w'abatsinze wariyongereye bigaragara kuko mu mu mwaka ushize wa 2024/25 bari batsinze ku rugero rwa 64%.

    Karongi yakundaga kuza mu myanya y’inyuma yikubise agashyi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibanga-ryakuye-karongi-ku-kuba-rukurikirizindi-mu-bizamini-bya-leta

  • Abasaba ubuhungiro n'impunzi bemerewe kujuririra ibyemezo bafatirwa n'urwego rw'abinjira n'abasohoka – #rwanda #RwOT

    Inama y'Ubujurire ni urwego rusuzuma ibibazo by'abimukira cyangwa impunzi zitanyuzwe n'icyemezo bafatiwe igihe basaba sitati y'ubuhunzi.

    Itangazo ry'Inama y'Ubujurire ryashyizweho umukono ku wa 19 Kanama 2026, rivuga ko abasaba sitati y'ubuhunzi bafite uburenganzira bwo kujuririra bimwe mu byemezo bafatirwa n'urwego rw'abinjira n'abasohoka.

    Abajurira harimo abasaba sitati y'ubuhunzi batanze ubusabe bukangwa, ndetse n'impunzi zakuriweho ubuhunzi n'Urwego Rushinzwe Abinjira n'Abasohoka ntibanyurwe kandi bakaba bafite impamvu zumvikana zituma bajurira.

    Ubujurire butangwa mu gihe kitarenze iminsi 30 uhereye igihe usaba sitati y'ubuhunzi cyangwa impunzi yamenyesherejwe icyemezo cy'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka.

    Gutanga ubujurire ku rwego rwa mbere bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga rizwi nka Integrated Electronic Case Management System (IECMS), aho usaba agomba gushyikiriza ubujurire bwe akurikije amabwiriza ateganyijwe.

    Ku mpunzi n'abasaba ubuhungiro baba mu nkambi, bakeneye ibisobanuro bazajya begera abakozi ba UNHCR ndetse n'abafatanyabikorwa mu by'amategeko bo muri Prison Fellowship Rwanda bakorera mu nkambi, kugira ngo babafashe kubona amakuru n'ubujyanama mu by'amategeko ku bijyanye n'ubujurire, mu gihe ababa mu mijyi basabwa kugana Gikondo Community Center.

    Inama y'Ubujurire yashyizweho n'Itegeko n° 042/2024 ryo ku wa 19/04/2024 rigenga impunzi n'abasaba sitati y'ubuhunzi mu Rwanda

    Abasaba ubuhungiro n’impunzi bamenyeshejwe ko bashobora kujuririra ibyemezo bafatirwa n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaba-ubuhungiro-n-impunzi-bemerewe-kujuririra-ibyemezo-bafatirwa-n-urwego-rw

  • Asaga miliyari 5 Frw agiye kwifashishwa mu gushyigikira imishinga mito n'iciriritse – #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Kanama 2026, nibwo Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda yemeje icyiciro cya gatatu cy'uyu mushinga uzafasha guteza imbere imishinga mito n'iciriritse mu Rwanda.

    Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Kanama rivuga ko ibigo bito n'ibiciriritse bizunguka byinshi birimo kumenya uburyo bongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo bigire ubuziranenge bwuzuye bibashe no kubona isoko ryagutse ryo kubicururizaho.

    Harimo kandi kugera ku bigo by'imari n'amahirwe y'ishoramari, guhuzwa n'amasoko, kongera ubushobozi no guhuzwa n'amahirwe no kwigishwa uburyo bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.

    Asaga miliyari 5 Frw azifashishwa mu gushyigikira imishinga mito ni iciriritse mu Rwanda mu myaka itanu iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/asaga-miliyari-5-frw-agiye-kwifashishwa-mu-gushyigikira-imishinga-mito-n

  • Kuki amashuri yigenga yakomeje guhigika aya Leta mu bizamini bisoza abanza? – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro n'abanyamakuru cyakurikiye itangazwa ry'amanota y'ibizamini bisoza amashuri abanza n'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye [Tronc Commun].

    Abanyeshuri biyandikishije gukora ibizamini bya Leta mu mashuri abanza bari 277.593 ariko ababyitabiriye ni 276.579.

    Amanota yashyizwe hanze agaragaza ko abanyeshuri batsinze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, ni ukuvuga abagize kuva kuri 50% kuzamura ari 88,21%.

    Gusa urugero abanyeshyuri umunani bose babaye indashyikirwa mu barangije amashuri abanza ni abo mu bigo by'amashuri yigenga gusa, harimo Ecole Internationale La Racine ryo mu Bugesera, Wisdom Center, Kigali Harvest School, APACOPE, Collège Saint André na Ecole Les Rossignols.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Uburezi Claudette Irere yatangaje ko mu bibazo bituma abana bo mu mashuri ya Leta batagaragara mu babaye indashyikirwa harimo n'ubucucike mu mashuri.

    Ati 'Abahize abandi ubu ni umunani bakaba baturutse mu bigo byigenga, iyo ukomeje n'ahandi mu yindi myanya ikurikira urababona. Ariko nanone umuntu ntabwo yakwirengagiza uburyo [sonditions] abana bigamo rimwe na rimwe buba butandukanye, murabizi dufite ibibazo by'ubucucike, hari abana biga ari benshi ntabwo wabagereranya n'abana biga ari bake. Hari bimwe na bimwe baba badahuje n'abandi gusa ni cyo twese tubereyeho, ni ugukomeza kugira ngo tubafashe na bo bige kandi batsinde neza.'

    Yasobanuye ko abatsinze muri iki cyiciro 88,21% barimo benshi bo mu mashuri ya Leta n'ayigenga.

    Raporo y'ibikorwa bya Minisiteri y'Uburezi y'ibikorwa bya 2024/25 igaragaza ko abanyeshuri bicara mu cyumba kimwe bavuye kuri 51 mu 2023/24 bagera kuri 50 mu 2024/25.

    Umwaka w'amashuri wa 2025/26 wagize abanyeshuri benshi ahanini kubera icyorezo cya Covid-19, byatumye abakora ibizamini bya Leta biyongeraho 56.252.

    Amashuri ari mu Rwanda arimo 2.083 afashwa na Leta ku bw'amasezerano, amashuri ya Leta ni 1.576, mu gihe amashuri yigenga ari 1.337.

    Mu 2024/25, abanyeshuri bigaga mu mashuri afashwa na Leta ku bw'amasezerano bari 2,411.376, abigaga mu mashuri 1.879.240, abo mu mashuri yigenga bo bari 475.509.

    Izindi nkuru wasoma:

    Abanyeshuri 88,21% barangije amashuri abanza batsinze ibizamini bya Leta

    Impinduka nshya enye zigiye gukorwa mu burezi bw'u Rwanda

    Abanyeshuri babaye indashyikirwa mu mashuri abanza bose ni abo mu mashuri yigenga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuki-amashuri-yigenga-yakomeje-guhigika-aya-leta-mu-bizamini-bisoza-abanza

  • Ruhango:Rurageretse hagati y'abaturage n'abacukura umucanga mu mirima yabo – #rwanda #RwOT

    Abagaragaza iki kibazo ni abo mu midugudu ya Cyimana na Kantwari mu Kagari ka Gako mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

    Bavuga ko bagiye kubona, babona abagize sosiyete icukura umucanga, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako, DASSO w'Umurenge wa Ntongwe n'ushinzwe ubuhinzi mu murenge batera imbago mu masambu yabo ndetse bucyeye batangira gukuramo umucanga.

    Nyirabarera Josiane yagize ati “Bashyize imbago mu murima wanjye nta nama ngishijwe gusa nakuyemo izo mbago bateye, bambwira ko bamfunga yewe navuga bakambwira ko bamfunga.'

    Bimenyimana Apollinaire na we yavuze ko ubwo yakuraga mu murima we imbago zashyizwemo n'aba bayobozi, bamukangishije ko bamufunga, agira ubwoba, bongera kuziteramo.

    Ati “Nari kumwe n'umugore wanjye tuvomera mbona abacukura umucanga, Gitifu w'Akagari ka Gako, DASSO w'umurenge na agronome w'umurenge mbona batera borne mu murima yanjye ngo baje gushaka umucanga mu butaka bwanjye. Gusa izo borne baraziteye ndazirandura, bambwira ko bamfunga ndagenda bongera gutera izo mbago.'

    Mukaramba Cansilde yashimangiye ko abayobozi bajya gushinga imbago mu mirima yabo, bakanacukuzamo umucanga, batabisabiwe uburenganzira.

    Tariki ya 8 Kanama 2026, abaturage 11 bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Ruhango, babumenyesheje ko barenganyijwe n'abayobozi bose bagaragaye mu gushinga imbago mu mirima yabo, banacukuzamo umucanga.

    Iyi baruwa ivuga ko batangajwe no kubona ubuyobozi bushyira mu mirima yabo umushoramari witwa Nshimiyimana Timothée ufite sosiyete Zamuka Travel and Supply Company Ltd, babaza n'impamvu bakangishijwe gufungwa.

    Ibaruwa igira iti “Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'akagari, aho kumva ikibazo cyacu akaba ari we uturenganya, afatanyije n'umushoramari mu butaka bwacu.'

    Aba baturage basabye ubuyobozi bw'akarere guhagarika ibikorwa byo gucukura umucanga mu mirima yabo.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Gako nk'umwe mu bavugwa muri iki kibazo, yasubije ko ibyo byabazwa Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, akabisubiza.

    Nyiri Zamuka Travel and Supply Company Ltd, Nshimiyimana Timothée, yavuze ko abaturage bahawe ingurane y'amafaranga ahubwo bafite ikibazo cy'imyumvire.

    Nshimiyimana yavuze kuko abaturage bari basanzwe bacukura umucanga mu buryo budakurikije amategeko, bityo ko sosiyete Zamuka yaje gukemura icyo kibazo.

    Yagize ati “Hariya hacukurwaga bidakurukije amategeko. Abavuga ko bitabanyuze ni abantu babiri gusa, ni bo banafite amagambo atari meza. Twe aho dukura umucanga tubanza guha ingurane umuturage.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bisaba kubanza kugishakira amakuru kugira ngo hamenyekane ukuri.

    Yagize ati “Birasaba gushaka amakuru tukabanza tukamenya ukuri kwabyo.'

    Ubusanzwe, abaturage bakuraga umucanga mu masambu yabo, bakawukoresha ibyo bashaka. Abaturage bifuza ko Zamuka Travel and Supply Company Ltd yahava, bakawukoresha mu nyungu zabo.

    Aho uyu mucanga ucukurwa hashinzwe imbago

    Umucanga ucukurwa ushyirwa ku muhanda hafi y’aya masambu, ugatwarwa n’amakamyo

    Abaturage basaba gusubizwa amasambu yabo, bakajya bicukuriramo umucanga uko babishaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-urunturuntu-hagati-y-abaturage-n-abari-gucukura-umucanga-mu-mirima-yabo

  • Ibyuma biragatsindwa n'Imana y'i Rwanda -Musenyeri Sinayobye – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, ubwo yaganirizaga urubyiruko Gatolika rwitabiriye ihuriro ryo ku rwego rw'igihugu ryabereye muri Cathedrale ya Byumba, mu Ntara y'Amajyaruguru.

    Iri huriro ryitabiriwe n'urubyiruko ruturutse muri Diyosezi Gatolika icyenda zo mu Rwanda

    Musenyeri Sinayobye yavuze ko urubyiruko ko rukwiye kugira inyota yo kumenya Imana no kuyegera, kurusha gukururwa n'ibyishimo by'akanya gato bishobora kubagiraho ingaruka.

    Yagize ati 'Ibyuma biragatsindwa n'Imana y'i Rwanda, mugire inyota yo kumenya Imana…Ibyuma birica, mubyirinde.'

    Ubu butumwa buje mu gihe inzego z'ubuzima mu Rwanda zagaragaje ubukana bw'ingaruka z'inzoga zitujuje ubuziranenge, zirimo iziswe 'ibyuma'.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yatangaje ko kuva mu ntangiriro za 2026, abantu barenga 500 bari bamaze kujyanwa kwa muganga kubera ibibazo bifitanye isano no kunywa izo nzoga. Muri bo, abarenga 50 barapfuye, mu gihe hafi 100 bahumye burundu

    Minisitiri Nsanzimana yavuze ko izo nzoga zitangiza ubuzima gusa, ahubwo ko ingaruka zazo zishobora no kugira uruhare mu bibazo bikomeye by'umuryango n'umutekano w'abaturage.

    Guverinoma yafashe ingamba zo guhagarika no gukura ku isoko inzoga zitujuje ubuziranenge, inasaba abaturage kudakora, kudacuruza no kutanywa izizwi nka 'ibyuma'.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyuma-biragatsindwa-n-imana-y-i-rwanda-musenyeri-sinayobye

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu Muhindo wa 2026, ishobora kugera kuri milimetero 1000 – #rwanda #RwOT

    Meteo Rwanda yavuze ko hagati ya Nzeri na Ukuboza 2026 hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, mu gihe impuzandengo y'imvura isanzwe igwa muri iki gihe iba iri hagati ya milimetero 279 na 962.

    Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda Aimable Gahigi yasobanuye ko ubwinshi bw'imvura buteganyijwe buzaterwa n'imiterere y'ubushyuhe bwo mu nyanja ya Pasifique no mu Nyanja y'u Buhinde, bikazongera ubuhehere bw'umwuka ukururwa n'imiyaga igana mu karere u Rwanda ruherereyemo.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura izaba nke mu kwezi kwa Nzeri 2026, ariko ikagenda yiyongera mu mezi akurikiyeho. Iyi mvura ngo ishobora kugereranywa n'iyabonetse mu bihembwe by'Umuhindo byo mu 1997 na 2023.

    Mu turere duteganyijwemo imvura nyinshi, harimo Nyamasheke, ibice by'uburengerazuba bwa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n'amajyepfo ya Nyamagabe na Nyaruguru ndetse n'iburasirazuba bwa Rusizi, aho hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 800 na 1000.

    Mu bindi bice birimo Musanze na Gakenke, ndetse n'ahandi mu Ntara y'Iburengerazuba, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 600 na 800. Mu Mujyi wa Kigali n'ahandi henshi mu gihugu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 300 na 600.

    Meteo Rwanda yavuze ko imvura y'Umuhindo izatangira kugwa mu bice bimwe by'igihugu hagati ya tariki ya 15 na 22 Nzeri 2026, cyane cyane mu Karere ka Musanze, Burera, ibice bya Gakenke na Nyamagabe ndetse no mu Ntara y'Iburengerazuba.

    Mu bindi bice by'igihugu, imvura izatangira kugenda igaragara hagati ya tariki ya 22 na 29 Nzeri, naho mu bice bimwe byo mu Ntara y'Amajyepfo, Kigali n'Iburasirazuba ikazatangira hagati ya tariki ya 29 Nzeri na tariki ya 6 Ukwakira 2026.

    Iki kigo cyasabye abaturage n'inzego bireba gufata ingamba zo gukumira ingaruka z'imvura nyinshi, zirimo inkuba, imiyaga ikomeye, amahindu, imyuzure n'inkangu cyane cyane ahantu hahanamye.

    Imvura yitezwe mu Rwanda izarenga milimetero 1000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/meteo-rwanda-yateguje-imvura-idasanzwe-mu-muhindo-wa-2026-ishobora-kugera-kuri

  • Ecobank yashyizeho inguzanyo ku bakeneye kugura inzu muri Masaka Views Project – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibikubiye mu masezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 14 Kanama 2026 i Kigali hagati y'Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni n'Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer.

    Aya masezerano agamije korohereza abifuza gutura muri Masaka Views kubona ubushobozi bwo kugura inzu, kuko Ecobank izajya ibaha inguzanyo ishobora kugera kuri 90% by'agaciro k'inzu.

    Inguzanyo umuntu ashobora guhabwa ishobora kugera kuri miliyari 1 Frw ikishyurwa mu gihe kigera ku myaka 20 kandi izajya yishyurwa ku nyungu nto ugereranyije n'izindi.

    Masaka Views Project ni umushinga wo kubaka inzu ugeze kure ukorwa na Fortis Green Housing mu Mudugudu wa Ganza, Akagari ka Cyimo, Umurenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro.

    Uyu mushinga wose uzaba ugizwe n'inzu 400 ariko izigera ku 180 zahereweho mu gice cya mbere.

    Muri izi 180 harimo 35 ziri ukwazo (family houses) n'izindi za 'townhouses' 57 ndetse na za 'appartements' zigizwe n'inzu 88 ari na zo ubu bufatanye na Ecobank Rwanda buri gukoraho.

    Umuntu ushaka kugura inzu muri uyu mushinga azajya agana Ecobank kugira ngo hasuzumwe ubushobozi afite bwo kwishyura inguzanyo mbere y'uko hatangwa ubusabe bw'inguzanyo.

    Mu gihe ukeneye inguzanyo yamaze gutanga ibyo asabwa byose muri Ecobank hazajya habaho amasuzuma mu gihe gito abujuje ibisabwa bahite bemererwa inguzanyo.

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yavuze ko kubona uburyo bworohereza abantu kubona amafaranga yo kugura inzu ari ingenzi mu iterambere ryabo kuko inzu ari umwe mu mitungo itimukanwa y'ingenzi cyane.

    Ati 'Ecobank isanga ko kubona inguzanyo ihendutse ari ingenzi mu gufasha abantu benshi kugera ku nzozi zo gutunga inzu. Ku bufatanye na Fortis Green Housing, turashaka korohereza abifuza gutunga amazu kubona izo nguzanyo.'

    Uyu muyobozi kandi yavuze ko bishimiye kugira uruhare mu guteza imbere imiturire iboneye kandi itangiza ibidukikije, ndetse no gushyigikira intego y'u Rwanda yo gufasha abantu benshi gutunga inzu zirengera ibidukikije, bityo bigafasha umuryango mugari guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe.

    Ku ruhande rwa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer yavuze ko ubu bufatanye bugamije gutuma gutunga inzu birushaho kugera ku Banyarwanda benshi kuko inguzanyo zizishyurwa mu gihe kirekire.

    Ati 'Guhuza uburyo bworoshye bwo kubona inguzanyo natwe dufite inzu zubatswe mu buryo burengera ibidukikije muri Masaka Views bizafasha gufasha Abanyarwanda benshi kugera ku nzozi zo gutunga inzu nziza. Dutekereza ko bijyanye n'icyerekezo cy'u Rwanda cyo gutura mu mijyi ariko irengera ibidukikije mu rwego rwo kwita ku kubuzima bw'abayituye.'

    Ecobank Rwanda igaragaza ubu bufatanye bushya buri mu bigize gahunda yayo yo gushaka uburyo bwo korohereza Abanyarwanda kugira amacumbi binyuze mu kubaha inguzanyo zihendutse kandi zishyurwa mu gihe kirekire.

    Aya masezerano hagati ya Ecobank Rwansa na Fortis Green Housing agamije guha abantu inguzanyo yo gutunga inzu

    Mbere yo gusinya amaserezano hagati ya Ecobank Rwanda na Fortis Green Housing impande zombi zabanje kuganira

    Aya masezerano yashyizweho umukono n'Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda Plc, Carine Umutoni n'Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer

    Umuyobozi Mukuru wa Ecobank Rwanda, Carine Umutoni yavuze ko kubona uburyo bworohereza abantu kubona amafaranga yo kugura inzu ari ingenzi mu iterambere ryabo

    Umuyobozi Mukuru wa Fortis Green Housing, Jonathan Everett Shafer, yavuze ko ubufatanye na Ecobank Rwanda bugamije gutuma gutunga inzu birushaho kugera ku Banyarwanda benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ecobank-yashyizeho-inguzanyo-ku-bakeneye-kugura-inzu-muri-masaka-views-project

  • Nanjye nkumbuye kubabona ndi ku rubyiniro – Tom Close ku gitaramo arimo ategura #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda ukunzwe na benshi, Dr Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yavuze ko uko abantu bamukumbuye kumubona ku rubyiniro (stage) na we abakumbuye akaba ari no gutegura igitaramo.

    Ibi yabitangarije ikinyamakuru ISIMBI nyuma yo gusohora indirimbo 'Look At Me’, ikaba indirimbo ya mbere mu ndirimbo 16 zigize Album ye nshya yise 'Sunshine’.

    Ni indirimbo y’urukundo aba abwira umukobwa ko amukeneye mu buzima bwe ko nta na rimwe yifuza kumutakaza niyo yaba ari mu nzozi kandi ko azakora buri kimwe cyose ngo amugumane, mu gihe cyose azajya aba amukeneye ajye amuhamagaraga azajya ahita amwitaba.

    Iyi ndirimbo ikaba ikozwe mu rurimo rw’icyongereza aho yavuze ko impamvu yakoresheje uru rurimo ari uko rwemewe mu Rwanda kandi akaba afite n’abakunda ibihangano bye batumva ikinyarwanda.

    Ati 'Ni uko ari ururimi rukoreshwa mu Rwanda, buriya mu Rwanda haba indimi zitandukanye harimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igiswayili zemewe gukoreshwa ariko hari n’abakunzi mba mfite mu bindi bihugu bakunda ibihangano byanjye nabo batumva ikinyarwanda, nahisemo gukora mu rurimi bose bumva.'

    Ni indirimbo ya mbere igize Album ye izaba iriho indirimbo 16 izasohoka mu cyumweru gitaha, izindi ndirimbo ziyigize nazo zizagenda zijya hanze gake gake mu buryo bw’amashusho ariko mu buryo bw’amajwi zizaba ziboneka.

    Ati 'Album izasohoka mu cyumweru gitaha, n’izindi ndirimbo zizagenda zisohoka ariko nk’abazashakira ku mbuga zitandukanye mu buryo bw’amajwi zizaba ziri hanze, amashusho ni yo azagenda asohoka gake gake, ariko mu cyumweru gitaha abazakenera kumva 'Sunshine’ izaba iri hanze.'

    Yavuze ko nta gitaramo ateganya gukora cyo kumurika iyi Album ariko hari icyo arimo gutekereza gukora mu minsi iri imbere.

    Ati 'Nta gitaramo ndimo guteganya nonaha ariko ndimo ndagiteganya mu minsi iri imbere nabyo abantu bazagenda babimenyeshwa.'

    Kuri iyi ngingo y’igitaramo, Tom Close yakomeje agira ati 'Nanjye nkumbuye kubabona ndi rubyiniro. Sinavuga ngo ni uyu munsi ariko ni mu minsi iri imbere kuko haba harimo inshingano, gutegura ibyo byose ariko hari umunsi utari n’uwa kera cyane kizatangazwa noneho tukagikora.'

    Tom Close yinjiye mu muziki muri 2005 ari mu itsinda 'Afro-Saints’ gusa ntiryaje gukundwa maze 2007 atangira gukora wenyine aho yahereye ku ndirimbo 'Mbwira Yego’ yahise ikundwa cyane akaba ari nayo yabaye inkingi mu rugendo rwe rwo kwamamara mu muziki.'

    Sunshine’ akaba ari Album ye ya 10 ni nyuma y’izindi zirimo na 'Essence’ yaherukaga gusohora muri 2023.

    Tom Close yasohoye indirimbo nshya anateguza Album n’igitaramo

    Source : http://isimbi.rw/nanjye-nkumbuye-kubabona-ndi-ku-rubyiniro-tom-close-ku-gitaramo-arimo-ategura.html