Author: webrwanda

  • Ageze ku ruganda rwa miliyoni 50 Frw: Inkuru ya Turimumahoro watangiye atiyizeye – #rwanda #RwOT

    Turimumahoro yatangije uruganda rutunganya ibiryo by'amatungo nyuma yo kubona ko aborozi bahura n'ikibazo cyo kubona ibiryo bihagije kandi ku giciro kiboroheye.

    Turimumahoro yatangiriye ku gishoro cy'ibihumbi 500.000 Frw ariko abikora ashidikanya ko azagera aho ageze ubu. Kuri ubu, uruganda Nyagatare Binary Industry rumaze kugira agaciro ka miliyoni zisaga 50 Frw n'abakozi 10 bahoraho.

    Uyu rwiyemezamirimo yatangiye iki gikorwa mu 2023, ariko, igitekerezo cyatangiye ubwo yororaga ingurube mu 2017, agahura n'ingorane zo kubona ibiryo byazo.

    Icyo gihe kubona ibiryo by'amatungo ku isoko byari bigoye, kandi ibiciro byabyo bikaba byari hejuru, ibintu yamaze kubona ko bidakwiye gukomeza kuba ikibazo mu Karere ka Nyagatare kazwiho ubuhinzi n'ubworozi.

    Nyuma yo kubona icyo kibazo, yakoze ubushakashatsi kugira ngo amenye niba ari ikibazo kireba aborozi b'ingurube gusa, asanga n'aborozi b'inka zitanga umukamo bahura n'imbogamizi nk'izo.

    Mu bushakashatsi bwe, yasanze mu Karere ka Nyagatare haboneka ibisigazwa bitandukanye by'ubuhinzi bishobora gukoreshwa mu gutunganya ibiryo by'amatungo.

    Mu 2023 yahise atangira kubibyazamo ibiryo by'inka, akoresheje imashini zikoresha mazutu.

    Yatangiriye ku gishoro cya 500.000 Frw, akoresha abakozi bane. Aho yakoreraga hari ahantu yakodeshaga, mu gihe ahandi yari yarahawe na Leta.

    Nubwo yatangiye ari muto, uyu mushinga waje kubona andi mahirwe yo kwaguka binyuze muri gahunda zifasha urubyiruko guteza imbere imishinga.

    Turimumahoro avuga ko amaze kumenya amarushanwa ya YouthConnect, yatanze umushinga we, arayitabira ndetse aza no kuyatsinda.

    Igihembo yahawe cyamufashije kubaka inyubako y'uruganda no kugura imashini zikoresha umuriro w'amashanyarazi.

    Ibi byatumye ubushobozi bw'uruganda bwiyongera cyane, kuko imashini yari afite mbere zakoraga hagati y'ibilo 500 na toni imwe mu cyumweru, mu gihe izo afite ubu zishobora gukora toni umunani ku munsi.

    Nubwo ubushobozi bwo gukora bwazamutse, Turimumahoro avuga ko hakiri imbogamizi y'igishoro ituma atabasha gukoresha ubushobozi bw'uruganda uko bikwiye.

    Ati 'Isoko riraboneka cyane. Ikibazo ni igishoro kikiri hasi, kuko kurihaza ntibishoboka kubera izo mbogamizi.'

    Yagerageje gushaka inguzanyo mu bigo by'imari bitandukanye, ariko kubona amafaranga akenewe bikaba bitaramworoheye.

    Ati 'Natanze umushinga, hashize amezi abiri barambwira ngo ntibakimpaye amafaranga ku nyungu iri hasi nk'iy'abari mu cyiciro cy'ubuhinzi n'ubworozi. Birangira bayanyimye ngo keretse nishyura ku nyungu nk'iy'abacuruzi.'

    Usibye ikibazo cy'igishoro, Turimumahoro kandi avuga ko hari ibikoresho fatizo bikenerwa mu gukora ibiryo by'amatungo bihenze, ko soya iri mu bimugora.

    Asaba ko hakorwa ubuvugizi ku nganda zitunganya amavuta ya soya kugira ngo ibisigazwa byayo biboneke no ku bakora ibiryo by'amatungo.

    Ati 'Turamutse tubonye aho twazikura ku giciro cyo hasi, byatuma n'ibyo dukora bihendukira aborozi.'

    Nubwo afite izo mbogamizi, Turimumahoro afite gahunda yo kwagura uruganda mu myaka itanu iri imbere. Intego ye ni ukuva ku bushobozi bwo gukora toni umunani ku munsi, akagera nibura kuri toni 50 ku munsi.

    Arashaka kandi kongera abakozi bahoraho, bakava ku 10 bafite ubu bakagera nibura kuri 30.

    Avuga ko kwagura uru ruganda bizajyana n'uko isoko rizagenda ryiyongera, kuko avuga ko isoko ry'ibiryo by'amatungo muri Nyagatare rihari.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, ashimira Turimumahoro kuba yarabonye ikibazo kiri mu gace atuyemo, akagishakamo igisubizo ndetse akabyaza umusaruro amahirwe yahawe.

    Kakooza avuga ko urubyiruko rukwiye kwiteza imbere rushingiye ku mahirwe aboneka aho rutuye, aho gutegereza gusa akazi ko kugahabwa n'abandi.

    Ati 'Urubyiruko rubyaze umusaruro amahirwe ahari, ruhaguruke. Akazi karabuze ariko amahirwe arahari. Urubyiruko rutekereze cyane, amahirwe arahari haba mu buhinzi, mu bworozi ndetse no mu bucuruzi.'

    Ku bijyanye n'igishoro, Kakooza asaba urubyiruko rufite imishinga kugana ibigo by'imari, avuga ko hari gahunda zashyizweho zo gufasha urubyiruko kubona amafaranga yo guteza imbere imishinga.

    Turimumahoro Celestin akora toni umunani z’ibiryo by’amatungo ku munsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ageze-ku-ruganda-rwa-miliyoni-50-frw-inkuru-ya-turimumahoro-watangiye-atiyizeye

  • Hatangijwe ihuriro rigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku wa 13 Ukwakira 2026, ni bwo Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yatangije iri huriro ry'imiryango mpuzamahanga itari iya Leta yita ku bana rigamije guhuza imbaraga mu bikorwa byo guharanira uburenganzira bwabo birusheho no guca burundu ihohoterwa ryose ribakorerwa.

    Nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye mu guteza imbere uburenganzira bw'abana no gukomeza uburyo bwo kubarinda, haracyari urugendo rurerure ku bijyanye n'ihohoterwa ribakorerwa, haracyagaragara intambamyi.

    Ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana n'urubyiruko (VACYS), bwakozwe mu 2015/2016, bwagaragaje ko abarenga 50% by'abana mu Rwanda bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ku mubiri cyangwa ku marangamutima.

    Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abakobwa batanu mu 10 bahura n'ihohoterwa iryo ari ryo ryose, mu gihe abahungu batandatu mu 10 na bo bahura na byo.

    Irishingiye ku gitsina na ryo riracyari ikibazo. Imibare ya Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, yagaragaje ko abangavu 22.454 basambanyijwe bakanaterwa inda mu mwaka wa 2024.

    Imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bw'abana mu Rwanda irimo SOS Children's Villages Rwanda, Plan International Rwanda, Save the Children Rwanda na World Vision International Rwanda yihurije hamwe kugira ngo barwanye ihohoterwa rikorerwa abana.

    Umuyobozi w'Ihuriro ry'uyu muryango mu Rwanda, Emile Fernandes, yagaragaje ko nubwo buri muryango ukora wigenga kandi ufite intego zawo, bahisemo guhuriza hamwe imbaraga mu bikorwa bitandukanye bigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

    Ati 'Twahuje imbaraga, umutungo n'ubuvugizi kugira ngo duharanire intego imwe yo guca burundu ihohoterwa rikorerwa abana.'

    Fernandes avuga ko mu bikorwa by'ingenzi bateganya gukora harimo ubuvugizi ku buryo abana bazajya bagira uruhare rufatika mu bibakorerwa, gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya ihohoterwa no gushishikariza inzego bireba gukora ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abana.

    Yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bushya kugira ngo hazaboneke amakuru mashya yerekana aho igihugu kigeze mu kurikumira.

    Ati 'Imibare iheruka yo mu 2016 igaragaza ko umwana umwe muri babiri mu Rwanda yahohotewe mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Turizera ko iki gipimo cyagabanyutse, ariko nta yandi makuru mashya yo ku Rwego rw'Igihugu dufite yatwereka uko bihagaze ubu.'

    Umwana wavuze ahagarariye abandi witwa Vestina Cyomoro yavuze ko abana bakeneye kwigishwa uburenganzira bwabo kugira ngo niba hari n'icyamuhungabanyije amenye aho yakigeza.

    Ati 'Abana dukeneye kumenya uburenganzira bwacu. Tukabwigishwa kugira ngo bidufashe kubuharanira. Ni na cyo dusaba iri huriro ko bafatanya na leta uburenganzira bw'abana bugasigasirwa.'

    Umuyobozi wa SOS Children's Villages, Rwanda Jean Bosco Kwizera yavuze ko kwihuriza hamwe bigiye kubongerera imbaraga mu gukomeza kurengera abana.

    Bosco ati, 'Kwishyira hamwe byari bikenewe cyane. Buri muryango wari ufite mu nshingano zawo uburyo bwo kurengera umwana ariko gushyira hamwe bizaduha imbaraga ndetse n'ahakeneye ubufasha bwihuta butangwe mu buryo bwihuse.'

    Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée, yashimiye iyi miryango yiyemeje gushyira hamwe no gukorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abana n'uburenganzira bwabo.

    Ati 'Ubu bufatanye bukwiye kongera imbaraga mu gukumira ihohoterwa, kumenya no gutanga amakuru ku ihohoterwa rikorerwa abana, gufasha abana bahuye na ryo mu gihe gikwiye no gukangurira abaturage kumva ko kurengera abana ari inshingano ya buri wese.'

    Ubushakashatsi ku mibereho n'ubuzima mu Rwanda (DHS7) bwerekanye ko mu 2005 abangavu batewe inda bari kuri 4%, mu 2010 bari kuri 6%, mu 2015, bageze kuri 7%, bigeze mu 2020 bageze ku ijanisha rya 5%, mu gihe mu 2025 bageze ku 8%.

    Mu Rwanda hatangijwe Ihuriro Mpuzamahanga riharanira uburenganzira bw'abana

    Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yashimye imiryango yiyemeje gushyira hamwe no gukorera hamwe mu guteza imbere imibereho myiza y'abana n'uburenganzira bwabo

    Imiryango ine iharanira uburenganzira bw’abana yihurije hamwe mu kurwanya ihohoterwa ribakorerwa

    Fernandes yagaragaje ko hakenewe gukorwa ubushakashatsi bushya kugira ngo hazaboneka amakuru mashya yerekana aho igihugu kigeze mu kurikumira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatangijwe-ihuriro-rigamije-kurwanya-ihohoterwa-rikorerwa-abana-mu-rwanda

  • Ibyihariye mu mushinga wa Dushime wo kubaka urwibutso ku mugezi wa Nyabarongo – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga w'inyubako abonaga wajya ku nkombe z'uyu mugezi ahasanzwe hari ikimenyetso cy'urwibutso ruriho urutonde rw'inzirakarengane zajugunywe muri uyu mugezi.

    Uwu mushinga yanawumurikiye abitabiriye inama yahuje abahanga mu guhanga inyubako bo Afrika y'Uburasirazuba, EAIA Congress 2026 iherutse kubera i Kigali.

    Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Dushime w'imyaka 26, yahishuye ko igitekerezo cyo gutegura igishushanyo k'iyi nyubako yakigize ubwo yari ageze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza.

    Nyuma yaje gusura aka gace kegereye uyu mugezi abasha kumenya amateka y'ibyahabereye mu gihe cya Jenocide yakorewe Abatutsi.

    Yasuye kandi ibindi bice birimo ibimenyetso ndangamateka harimo; Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyarubuye n'urwa Murambi, aho byamufashije mu kwegeranya amakuru no kurushaho kugira ishusho k'ukuri kw'amateka.

    Yavuze ko nyuma yo kubwirwa ubukana bw'ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bakajugunywa muri uwo mugezi yahise abona ko ikimenyetso cy'amateka gisanzwe gihari kidahagije, ahita agira igitekerezo cyo kubakwa urwibutso rwubakanye ubuhanga butanga igisobanuro cy'ibyabaye.

    Yagize ati 'Nasuye aka gace mbona kuba hari ikimenyetso kiriho amazina y'inzirakarengane zajugunywe muri uriya mugezi bidahagije. Byatangiye numva nakora igishushanyo cy'aho abantu bajya bahagarara heza bari gushyira indabo mu mugezi mu gihe cyo kwibuka. Iyo urebye usanga ahenshi mu migezi n'inzuzi zajugunywemo ahantu hadateguye neza mu buryo bworohereza abantu kwibuka no guha icyubahiro inzirakarenga zajugunywemo. Ni mu gihe amateka avuga ko imigezi n'inzuzi byajugunywemo Abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside'.

    Yakomeje avuga ko igitekerezo yaje kucyagura ageraho atekereza kubaka urwibutso rugari aho rwaba rufite ibice bitandukanye aho 'buri kintu cyose cy'aba kiri muri urwo rwibutso cy'aba gitanga ubusobanuro kubyabaye bityo amateka y'ibyabaye muri Jenoside n'umwihariko ku mugezi wa Nyabarongo bigasigasirwa'.

    Imiterere itangaje y'inyubako

    Ubwo IGIHE yatemberaga aho yamurikaga iki gishushanyo, Dushime yerekanye ndetse anasonura uko inyubako yaba iteye, yerekana ko yaba ari inyubako yaba iri mu ishusho y'ibiganza bibiri biri gusuhuzanya.

    Iyi ni yo ishusho izajya igaragaza iyi nyubako uyirebeye ahitaruye.

    Avuga ko bitanga igisobanuro cy'ubumwe n'ubwiyunge bw'Abanyarwanda bugaragarira buri wese, bukaba ubumwe kandi bwagezweho nyuma yo guca mu bihe by'umwijima.

    Ati 'Bisobanuye ko nubwo u Rwanda rufite ubumwe n'iterambere bigaragara, iyo ubashije kurwinjiramo, ukamenya amateka yarwo ubonako rwaciye mu ngorane harimo na Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mateka ni yo umuntu azajya amenya yinjiye mu rwibutso imbere'.

    Igice cya mbere cy'iyi nyubako ucyinjira yacyise; Silence Section, ni agace kazaba karimo umutuzo, hakumvikana amajwi y'ibidukikije gusa.

    Avuga ko iki ari igice kizajya gituma umuntu ajya mu ntekerezo z'ibyabaye muri ako gace no kwitegura kubona ukuri kw'amateka yahabereye.

    Hakurikiraho igice yise; Isolation Section, aho muri iki gice ari ho umuntu azajya abona byinshi bitandukanye bisobanura amateka y'ubwicanyi bwahabereye harimo n'urutonde rw'amazina y'Abatutsi bajungunjwe muri Nyabarongo.

    Mu gishushayo, agaragaza ko yateguye ikizaba kimeze nk'inzira ikikijwe n'ibirahure inyura mu mazi azaba ameze nka piscine, aho muri ayo mazi hazashyiramo ibimbumbano by'abantu.

    Dushime asobanura ko iyo piscine izaba isobanura amazi y'umugezi Nyabarogo, naho ibibumbano bisobanure abatutsi bayajugunywemo.

    Hejuru yayo mazi kandi hagaragara ibyatsi by'urufunzo aho bisobanuro uruhare rwabyo kurokora Abatutsi, aho mu gihe cya Jenoside abajugunywaga batarahwana babyifashishaga barokora ubuzima bwabo.

    Igice cya gatatu cy'iyi inyubako ni icyo yise; Meditation Section, kizajya gituma umuntu atekereza ku byo amaze kubona mu gice cya kabiri.

    Aka gace mu gishushanyo kagaragaza ko hazaba hubatse ikibumbano cy'abantu mu ngeri zitandukanye, aho icyo kibumbano kizaba gisobanura ko nubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye inzirakarengane ariko abararokotse, barashibuka ndetse baharanira kubaka igihugu tubona.

    Kugeza ubu, Dushime avuga ko inyigo y'uyu mushinga atarayinoza neza ku buryo avuga ko hakiri amakuru acyegeranya ashobora kuzamufasha kugira ibyo yongeramo.

    Avuga ubu ari mu nzira zo kwandikisha uyu mushinga ku buryo numara kunozwa neza, azatangira kuwumurikira inzego za Leta nka Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Uburere mboneragihugu (Minubumwe) mu rwego rwo kuwemeza no gushaka uburyo washyirwa mu bikorwa.

    Iyi piscine ifite ubusobanuro bw’amazi ya Nyabarongo yajugunywemo Abatutsi muri Jenoside

    Iki gishushanyo kigaragaza abantu bari mu mazi, urufunzo ndetse n’agiye kwibuka

    Dushine yamurikiye umushinga w’urwibutso rwa Nyabugogo abitabiriye EAIA Congress

    Dushime avuga ko umushinga nurangira azatangira gushaka abawushyira mu bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-mu-mushinga-wa-dushime-wo-kubaka-urwibutso-ku-mugezi-wa-nyabugogo

  • Rwanda Premier League yahannye Kigali FC na Gicumbi FC #rwanda #RwOT

    Urwego rutegura Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, Rwanda Premier League, rwahannye Kigali FC na Gicumbi FC kubera kurenga ku mabwiriza y’iyi Shampiyona aho bahinduranyije nimero z’abakinnyi.

    Mu itangazo Rwanda Premier League yashyize hanze, yagize iti “Rwanda Premier League yafatiye ibihano by’amande amakipe ya Kigali FC na Gicumbi FC nyuma yo kutubahiriza ibiteganyijwe n’ingingo ya 14 y’amabwiriza agenga BK Pro League, igika cya 3.”

    “Gicumbi FC yahinduye nimero z’abakinnyi batatu naho Kigali FC ihindura nimero y’umukinnyi umwe mu mukino w’umunsi wa kane wa BK Pro League wahuje aya makipe tariki 9 Ukwakira 2026 kuri Kigali Pelé Stadium.”

    Basoje bagira bati “Gicumbi yahanishijwe amande y’ibihumbi 300 Frw mu gihe Kigali FC yahanishijwe ibihumbi 100 Frw, agomba kwishyurwa mbere y’umukino amakipe yombi azakurikizaho muri BK Pro League.”

    Aya makipe yombi azagaruka mu kibuga ku mukino w’umunsi wa gatandatu kuko Kigali FC umunsi wa gatanu yagombaga guhura na APR FC, Gicumbi FC igahura na Al Merreikh SC, rero aya makipe azaba ari mu mikino Nyafurika.

    Rwanda Premier League yahannye Kigali FC na Gicumbi FC

    Source : http://isimbi.rw/rwanda-premier-league-yahannye-kigali-fc-na-gicumbi-fc.html

  • Perezida Kagame yashimye Ramaphosa wanyuzwe no kuba u Rwanda ruzakira F1 – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Perezida Kagame yashimiye Ramaphosa washimiye u Rwanda ndetse no ku bushake yagaragaje bwo kurufasha mu myiteguro yo kwakira iri rushanwa.

    Ati 'Urakoze cyane muvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa, ku butumwa bwawe bwo kudushimira no ku nkunga wemeye gutanga. Dutegereje gukorana nawe ndetse n'abandi bose dusangiye iki cyerekezo, kugira ngo iri rushanwa rya Grand Prix ribe irya Afurika koko mu buryo bwose bushoboka, tunazamure urwego rw'amasiganwa y'imodoka kuri uyu mugabane.'

    Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwari igisubizo ku bwo Perezida Ramaphosa yari yashyize kuri X mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, ashima u Rwanda ku bw'amasezerano rwahawe yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.

    Ramaphosa yavuze ko iki cyemezo ari intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika yose, kuko kigaragaza ubushobozi bw'ibihugu by'uyu mugabane bwo gutegura ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Mu izina rya Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo, ndashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n'abaturage b'u Rwanda ku bw'amasezerano y'imyaka 10 babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.'

    Yakomeje avuga ko Afurika y'Epfo yishimiye kuba u Rwanda rugiye guhagararira umugabane mu kwakira iri rushanwa rizabera ku kibuga giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera.

    Ati 'Aya masezerano ni ikimenyetso cy'uko ubushobozi bw'Abanyarwanda n'ubw'Umugabane wa Afurika muri rusange bwahawe agaciro.'

    Perezida Ramaphosa yanagaragaje ko igihugu cye cyiteguye gufasha u Rwanda, by'umwihariko binyuze mu gusangiza ubunararibonye gifite mu gutegura amarushanwa n'ibindi bikorwa bikomeye mpuzamahanga.

    Afurika y'Epfo yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1, ariko Ramaphosa yagaragaje ko kuba u Rwanda ari rwo rwahawe ayo masezerano ari intsinzi ikwiye kwishimirwa n'umugabane wose.

    Ku wa 13 Ukwakira 2026 ni bwo Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka, FIA, ryemeje ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy'imyaka 10, guhera mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.

    Iki cyemezo cyatangarijwe mu muhango wabereye muri BK Arena, witabiriwe na Perezida Kagame n'abayobozi ba Formula 1 na FIA.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera ku kibuga gishya kizubakwa mu Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa. Kizaba cyujuje ibisabwa na FIA ku bibuga byakira amarushanwa yo ku rwego rwo hejuru, bizwi nka FIA Grade 1.

    Kwakira iri rushanwa bizatuma Formula 1 igaruka muri Afurika nyuma y'imyaka myinshi, kuko iheruka kuhabera mu 1993, ubwo yakirwaga muri Afurika y'Epfo.

    Biteganyijwe ko iri rushanwa rizagira uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n'ibikorwa remezo bya siporo mu Rwanda.

    Perezida Kagame yashimye Ramaphosa wanyuzwe n’uko u Rwanda rwahawe kwakira F1


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yashimye-ramaphosa-wanyuzwe-no-kuba-u-rwanda-ruzakira-f1

  • Urutonde rw’ibyamamare Nyarwanda byujuje miliyoni kuri Instagram (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Ushobora kumva umubare miliyoni mu Isi ituwe n’abantu batabarika ukumva ari muto ariko kugeza abo bbantu bakwizera, bakizera ibyo ukora bakagukurikira, ntabwo ari ibintu byoroshye.

    Ibyo wabibaza ibyamamare Nyarwanda birimo Meddy na The Ben tugiye kugarukaho muri iyi nkuru, imyaka byabatwaye kugira ngo byuzuze uyu mubare w’ababakurikira muri Instagram.

    Uko Isi igenda itera imbere ni nako ibikorwa byinshi bigenda byimukira ku mbuga nkoranyambaga, benshi bazifashisha bagaragaza ubuzima bwa buri munsi babayemo, kumenyekanisha ibyo bakora, gucuruza hari n’abazikoresha mu rwego rwo kuruhuka mu mutwe.

    Bivuze ko Isi ya none kuyitandukanya na murandasi cyangwa imbuga nkoranyambaga ibyo benshi bita ‘Social Media’, ntibishoboka.

    Muri iyi nkuru ISIMBI igiye kugaruka ku byamamare Nyarwanda byujuje miliyoni y’ababakurikira ku rubuga rwa Instagram rukoreshwa n’abatari bake.

    Mbere y’uko tugaruka kuri uru rutonde rw’aba bahanzi, abakinnyi, abanyamideli, icyo wamenya ni uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ari we ukurikirwa na bantu benshi mu Rwanda aho akurikirwa na miliyoni 1.7 (miliyoni n’ibihumbi 700).

    Meddie Kagere

    Ni we uheruka kuzuza aba bantu, aho yabujuje ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 14 Ukwakira 2026.

    Meddie Kagere rutahizamu wakiniye amakipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, Police, Gor Mahia yo muri Kenya na Simba SC yo muri Tanzania, ubu ni umwe mu bantu bakurikirwa na miliyoni y’abantu kuri Instagram.

    Kagarara

    Amazina yiswe n’ababyeyi ni Uwizeye Enock ariko azwi nka Kagarara ku mbuga nkoranyambaga cyangwa Ashton Small.

    Yamenyekanye cyane bitewe n’ibikorwa bye byo ku mbuga nkoranyambaga aho aba agaragaza ko n’abafite ubumuga bashoboye, ubuzima bwe bwaje guhinduka ubwo yahuraga n’Umunyamerika Ashton Hall. Ubu na we akurikirwa na miliyoni kuri Instagram.

    Israel Mbonyi

    Ni umuhanzi wo kuramya no guhimbaza Imana ukunzwe cyane mu Rwanda no hanze yarwo.

    Urukundo abakunzi b’indirimbo ze bamukunda, banabimwerekeye ku mbuga nkoranyambaga aho kuri Instagram akurikirwa na we na miliyoni.

    Meddy

    Ngabo Medard wamenyekanye nka Meddy, ni umuhanzi wakunzwe mu ndirimbo z’Isi ariko ubu akaba yarahinduye ajya mu muziki wo kuramya no guhizamba Imana.

    Uyu mugabo w’umugore umwe n’abana babiri usigaye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, na we kuri Instagram akurikirwa na miliyoni imwe.

    The Ben

    Mugisha Benjamin ukunda kwiyita Tiger B, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ijwi rye n’indirimbo zigarurira imitima ya benshi. Ubu akurikirwa na miliyoni kuri Instagram.

    Miss Mutesi Jolly

    Ni Nyampinga w’u Rwanda wa 2016, ni umwe mu bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga.

    Ni umukobwa uzwiho kudaca ibintu ku ruhande, ibi ni bimwe mu byagiye bimwongerera igikundiro binazamura umubare w’abantu bamukurikira, ni umwe mu banyarwanda bakurikirwa n’abantu benshi kuri Instagram mu Rwanda aho akurikirwa na miliyoni imwe n’ibihumbi 100 (1.1M).

    Shaddyboo

    Mbabazi Chadia wamenyekanye nka Shaddyboo gusa iri izina ntakirikunda kuko yavuze ko yahindutse yabaye icyaremwe gushya, ubu yitwa Mama Africa.

    Uyu ni we munyarwanda wa mbere wujuje miliyoni y’abamukurikira kuri Instagram. Yigize no kwiyita umwamikazi w’imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, gusa byari byo ntiyabeshyaga. Kuri ubu akurikirwa na miliyoni imwe n’ibihumbi 100 (1.1M)

    Bruce Melodie

    Itahiwacu Bruce, umuhanzi Nyarwanda wamamaye nka Bruce Melodie afite abakunzi n’abafana benshi, nyuma ya Perezida Kagame ni we ukurikirwa na benshi, akurikirwa na miliyoni n’ibihumbi 200 kuri Instagram (1.2M).

    Source : http://isimbi.rw/urutonde-rw-ibyamamare-nyarwanda-byujuje-miliyoni-kuri-instagram-amafoto.html

  • Jimmy Mulisa yiteguye gufatirana amahirwe afite #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, Jimmy Mulisa yavuze ko yiteguye gufatirana amahirwe afite yo kuba yahesha u Rwanda itike y’Igikombe cya Afurika atsinda Somalia.

    Uyu mutoza yabigarutseho nyuma yo kugera muri 1/2 cya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17 irimo kubera mu Rwanda izanatanga itike y’Igikombe cya Afurika kizaba muri Mata 2027.

    Nyuma yo kuzamuka ayoboye itsinda A n’amanota atandatu kuri atandatu kuko yatsinze Sudani y’Epfo na Sudani, yavuze ko barimo gukina neza ariko bagifite ikibazo mu kubyaza umusaruro amahirwe babona, kuko barema uburyo bwinshi ariko gutsinda bikanga.

    Yakomeje avuga ko umukino wa mbere kubera urwego rw’irushanwa kandi abakinnyi bakiri abana, bakiniye ku gitutu, n’umukino wa kabiri nabwo hari ukuntu nabwo igitutu cyaje kubazamukana ariko yizeye ko umukino wa gatatu ari na wo wa 1/2 bazahuramo na Somalia agiye kubaganiriza bazakina batuje.

    Ati “Ndizera umukino ukurikiyeho bagiye gutangira gutuza, bakine badafite igitutu ariko ni ugukomeza umuntu abibutsa ko umupira ari ukuwishimira.”

    Yavuze ko bagomba gukora ibishoboka byose bagafatirana amahirwe bafite yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika byanaba ngombwa bagatwara Igikombe cya CECAFA.

    Ati “Tugomba gukora ibishoboka byose tugafatirana aya mahirwe dufite, binashobotse tukaba n’igikombe twakegukana.”

    Akarere ka CECAFA kazatanga amakipe atatu mu Gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera muri Maroc umwaka utaha.

    Bivuze ko mu gihe u Rwanda rwatsinda Somalia muri 1/2 cya CECAFA rukagera ku mukino wa nyuma, rwaba rwamaze kubona itike y’Igikombe cya Afurika.

    Mu gihe rwatsindwa, byarusaba kuzegukana umwanya wa gatatu muri iri rushanwa aho rwahura n’ikipe izatsindwa hagati ya Uganda na Ethiopia.

    Jimmy Mulisa yiteguye kujyana u Rwanda mu Gikombe cya Afurika

    Source : http://isimbi.rw/jimmy-mulisa-yiteguye-gufatirana-amahirwe-afite.html

  • Perezida Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yavuze ku gahigo k'u Rwanda ko kwakira F1 – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X ku wa 15 Ukwakira 2026, Ramaphosa yavuze ko Afurika y'Epfo yishimiye intsinzi y'u Rwanda, anizeza ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha bwose cyasabwa mu myiteguro y'aya marushanwa.

    Yagize ati 'Mu izina rya Guverinoma n'abaturage ba Afurika y'Epfo, ndashima byimazeyo Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, Guverinoma n'abaturage b'u Rwanda ku bw'amasezerano y'imyaka 10 babonye yo kwakira Formula 1 African Grand Prix.'

    Ramaphosa yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe kwakira iri rushanwa ari ishema kuri Afurika yose, kuko bigaragaza ubushobozi bw'ibihugu byayo bwo gutegura ibikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    Ati 'Afurika y'Epfo yifatanyije n'u Rwanda mu ishema rufite ryo kwitegura kuzamura ibendera rya Afurika, rwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego rw'Isi, ku kibuga giteganyijwe kubakwa mu Bugesera mu ntangiriro z'imyaka ya 2030.'

    Yakomeje agira ati 'Aya masezerano ni ikimenyetso cy'uko ubushobozi bw'Abanyarwanda n'ubw'Umugabane wa Afurika muri rusange bwahawe agaciro.'

    Perezida Ramaphosa yagaragaje ko Afurika y'Epfo, yari mu bihugu byifuzaga kwakira Formula 1, yiteguye gusangiza u Rwanda ubunararibonye ifite mu gutegura amarushanwa akomeye.

    Ati 'Nk'igihugu cyakiriye isiganwa rya Grand Prix rya nyuma ryabereye muri Afurika mu 1993, kandi cyateguye ibindi bikorwa bikomeye ku rwego mpuzamahanga, Afurika y'Epfo izishimira gutanga ubufasha ubwo ari bwo bwose yasabwa.'

    Yavuze ko kuba u Rwanda rugiye kwakira Formula 1 ari indi ntambwe yiyongera ku bikorwa bikomeye bya siporo mpuzamahanga rusanzwe rutegura, birimo Tour du Rwanda.

    Ati 'Formula 1 African Grand Prix ni indi ntambwe ishimishije yiyongereye ku rutonde rw'ibikorwa bikomeye mpuzamahanga u Rwanda rukomeje kwakira, birimo Tour du Rwanda, isiganwa ry'amagare riri ku ngengabihe y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino w'Amagare.'

    Yasoje ubutumwa bwe ashimira u Rwanda, agaragaza ko rufite amahirwe yo gutuma Afurika irushaho kwishimira ibyo imaze kugeraho mu mikino yo gusiganwa mu modoka.

    Ati 'Turagushimiye Rwanda. Muri ku mwanya mwiza wo gutuma Afurika yose ibatera ishema no kugeza umukino wo gusiganwa mu modoka ku rwego rushya.'

    On behalf of the government and people of South Africa, I offer warm congratulations to His Excellency President @PaulKagame and the government and people of Rwanda on securing a 10-year agreement to host the Formula 1 African Grand Prix.

    South Africa shares in the pride with which Rwanda is preparing to fly the chequered flag for our continent with the hosting of a globally prestigious event at the planned Bugesera circuit from the early 2030s.

    This contract is a recognition of the capabilities of the Rwandan nation and of our continent more broadly.

    As host of the first Grand Prix on African soil in 1993, and organiser of other major global events, South Africa will be happy to provide any support we may be invited to share.

    The F1 African Grand Prix is another lustrous addition to Rwanda's growing collection of top international events, including the UCI-classified Tour du Rwanda cycling race.

    Congratulations, Rwanda.

    You are in pole position to make all of Africa proud and take motorsport to new heights.

    — Cyril Ramaphosa 🇿🇦 (@CyrilRamaphosa) October 15, 2026

    Ubutumwa bwa Ramaphosa buje nyuma y'uko ku wa 13 Ukwakira 2026, Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Imikino y'Imodoka (FIA) ryemeje ko u Rwanda ruzakira Formula 1 African Grand Prix mu gihe cy'imyaka 10, guhera mu ntangiriro za 2030.

    Iki cyemezo cyatangarijwe mu muhango wabereye muri BK Arena, witabiriwe na Perezida Kagame, abayobozi ba Formula 1 n'aba FIA.

    Ni ubwa mbere Formula 1 izaba igarutse ku Mugabane wa Afurika kuva mu 1993, ubwo isiganwa rya nyuma ryaberaga muri Afurika y'Epfo.

    U Rwanda ruzakira iri rushanwa ku kibuga kigezweho kizubakwa mu Karere ka Bugesera, hafi y'Ikibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali kiri kubakwa.

    Iki kibuga kizubakwa hubahirijwe ibisabwa na FIA ku bibuga byo ku rwego rwa mbere, bizwi nka FIA Grade 1.

    U Rwanda rwari rumaze igihe rushaka kwakira Formula 1, nyuma y'uko Perezida Kagame atangaje ku mugaragaro kandidatire yarwo mu mpera za 2024.

    Iri rushanwa rizaterwa inkunga na Visit Rwanda, rikaba ryitezweho guteza imbere ubukerarugendo, ubucuruzi, ishoramari n'ibikorwa remezo bya siporo mu gihugu.

    Perezida Ramaphosa wa Afurika y'Epfo yishimiye u Rwanda rwahawe kwakira F1


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ramaphosa-wa-afurika-y-epfo-yavuze-ku-gahigo-k-u-rwanda-ko-kwakira-f1

  • Masai Ujiri yashimangiye ko kubaka Zaria Court byaturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Ujiri yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru ba Podcast ya 154, aho yasobanuye uko umubano we na Perezida Kagame wagize uruhare mu ishoramari yakoze mu Rwanda, by'umwihariko mu kubaka Zaria Court, ikigo gikomatanya ibikorwa by'imyidagaduro, ubucuruzi n'ubukerarugendo.

    Ubwo umwe mu banyamakuru yamubazaga iby'ishoramari rya miliyoni 26$ yakoze, akibeshya ko ryakorewe muri Nigeria, Ujiri yahise amusobanurira ko ryakorewe mu Rwanda.

    Yagize ati 'Nayubatse (Zaria Court) mu Rwanda. Ibyo byaturutse kuri Perezida Kagame. Umubano ukomeye dufitanye ni wo wabigizemo uruhare.'

    Yakomeje asobanura ko igitekerezo cyatangiye ubwo Perezida Kagame yasuraga Toronto mu 2016, akitabira umukino wa NBA All-Star, akibonera uburyo siporo ishobora guhuza abantu benshi ndetse ikabyara amahirwe y'ubucuruzi n'imyidagaduro.

    Ati 'Yaje gusura Toronto mu gihe cya All-Star mu 2016, yicara muri stade. Ni umuyobozi ufite icyerekezo. Ni umuntu udasanzwe iyo urebye ibyo yakoze.'

    Ujiri yavuze ko Perezida Kagame yashimishijwe n'ibikorwa byari bikikije uwo mukino, birimo ibyamamare nka Drake na Kobe Bryant, ndetse n'uburyo abantu bari bitabiriye ibirori.

    Ati 'Ubwo yabonaga Drake, akabona Kobe n'ibindi byose byari bihari, akabona n'uko abantu bari banezerewe, yaravuze ati 'Kuki tudashobora kubaka ibintu nk'ibi ku Mugabane wa Afurika?''

    Ujiri yasobanuye ko icyo gitekerezo cyakurikiwe n'ishoramari mu bikorwa remezo bya siporo n'imyidagaduro mu Rwanda.

    Ati 'Yubatse arena, ari yo iberamo imikino ya Basketball Africa League. Yanavuguruye stade, hanyuma natwe tubona ahantu hafi y'ibyo bikorwa remezo, tuhubaka agace kagenewe imyidagaduro.'

    Yavuze ko Zaria Court irimo hoteli, ahabera ibitaramo, restaurant n'utubari, amaduka ndetse n'ibindi bikorwa by'ubucuruzi.

    Ujiri yashimangiye ko Perezida Kagame yabaye intangarugero mu guteza imbere ibikorwa remezo by'imyidagaduro muri Afurika, mu gihe imijyi myinshi ikomeye kuri uwo mugabane igifite ikibazo cyo kutagira inyubako zigezweho zishobora kwakira ibitaramo bikomeye.

    Yatanze urugero rw'imijyi nka Lagos, Nairobi, Accra, Johannesburg na Addis Ababa, avuga ko kubura inyubako nk'izi bituma abahanzi bakomeye ba Afurika bagorwa no gutegura ibitaramo mu bihugu byabo.

    Ati 'Tekereza Lagos, Nairobi, Accra, Johannesburg na Addis Ababa. Nta nyubako nini zabugenewe zihari. Davido, Tiwa, Burna Boy, Wizkid na Asake, nta n'umwe ushobora gutegura ibitaramo bizenguruka iyo mijyi uko bikwiye.'

    Yagaragaje ko iki kibazo ari kimwe mu byatumye yiyemeza gushora imari mu bikorwa remezo by'imyidagaduro muri Afurika.

    Ati 'Ibyo ni byo byaduteye imbaraga zo kuvuga ko tugomba kubaka ibikorwa remezo kuri uyu mugabane. Perezida Kagame yakoze ikintu gikomeye, kuko yafashe iya mbere mu kubaka ibya mbere mu Rwanda.'

    Ujiri yavuze ko ibikorwa remezo nk'ibi byatumye u Rwanda rubasha kwakira ibitaramo by'abahanzi mpuzamahanga, agaruka ku mazina arimo John Legend.

    Ati 'Ibintu byinshi byahabereye, bakiriye abantu benshi barimo John Legend n'abandi. Ariko abo bahanzi ntibashobora gutegura ibitaramo bizenguruka umugabane wose. Tekereza turamutse dufite ibikorwa remezo bibibafashamo, ubucuruzi byabyara n'amahirwe byatanga.'

    Yashimangiye ko ishoramari muri siporo, imyidagaduro n'inganda ndangamuco rishobora guhanga imirimo myinshi ku rubyiruko rwa Afurika.

    Ati 'Byaba ari ibintu bidasanzwe kuri twe, cyane cyane ku mahirwe byaha urubyiruko no guhanga imirimo muri siporo, imyidagaduro n'inganda ndangamuco. Tugomba gushyira imbaraga muri ibi bikorwa.'

    Mu kiganiro kandi, Ujiri yashimye uruhare rwa Perezida Kagame mu guteza imbere Afurika, amushyira mu bayobozi n'abashoramari bafite ibikorwa bigira uruhare mu guhindura isura y'uyu mugabane.

    Ati 'Abantu nka Perezida Kagame ni bamwe mu bafite uruhare rukomeye mu guteza imbere Afurika. Bafashije gutuma abantu badutega amatwi no kubona ubushobozi uyu mugabane ufite.'

    Ujiri yanagarutse ku buryo Afurika ikunze kugaragazwa nk'umugabane urangwa n'ubukene gusa, nyamara ufite ibikorwa by'iterambere bitangaje.

    Ati 'Iyo ugiye ahantu nka Lagos, Nairobi, Abidjan na Kigali, uhasanga ahantu heza bidasanzwe, hamwe utigeze ubona no hano muri Amerika.'

    Yavuze ko Afurika ifite imijyi itera imbere, amashuri meza n'amahirwe menshi y'ishoramari, asaba ko ibyo byiza byajya bihabwa umwanya mu nkuru zivuga kuri uyu mugabane.

    Ujiri ni umwe mu bashoramari bakomeye mu bikorwa remezo bya siporo n'imyidagaduro muri Afurika. Mu Rwanda yashoye imari muri Zaria Court, iherereye i Remera, hafi ya BK Arena na Stade Amahoro, ikaba yarubatswe hagamijwe guteza imbere imyidagaduro, ubucuruzi n'ubukerarugendo.

    Masai Ujiri yashimangiye ko kubaka Zaria Court byaturutse ku gitekerezo cya Perezida Kagame


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/masai-ujiri-yashimangiye-ko-kubaka-zaria-court-byaturutse-ku-gitekerezo-cya

  • Imaramatsiko ku gusogongera ikawa: Ikiganiro na Gashema ubimazemo imyaka 20 – #rwanda #RwOT

    Gashema Olivier ni umwe mu bamaze igihe muri uyu mwuga mu Rwanda aho yagiye afasha mu gusongogera ikawa ziserukira u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza bw'ikawa y'u Rwanda, ndetse uyu mwuga akaba awumazemo imyaka igera kuri 20.

    Yabwiye IGIHE ko yatangiye gukora mu bijyanye n'ikawa mu 2006, ubwo yafashaga mu kuyicururiza ikigo cyari cyitabiriye imurikagurisha ry'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda ry'uwo mwaka.

    Mu ntangiriro, akazi ke kari ako gusobanurira abantu ibijyanye n'ikawa no kuyibacururiza. Uko iminsi yagiye ishira, abo yakoranaga batangiye kumwizera bakajya bamusigira aho bacururizaga.

    Ati 'Nabitangiye ari bya bindi byo kwishakira imibereho by'abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bategereje amanota ngo bajye muri kaminuza. Mbitangira gutyo ariko ngenda mbikunda ku buryo byaje kuvamo umwuga wa buri munsi.'

    Mu bantu yaje gucururizaho harimo umushoramari wari ufite uruganda rutunganya ikawa kandi washakaga umukozi.

    Ni bwo Gashema yabonye amahirwe yo kwinjira by'umwuga muri uru rwego, atangira kwiga uburyo ikawa itunganywa kuva mu murima kugeza igiye kunyobwa.

    Mu 2008 yitabiriye amahugurwa y'abasogongezi b'ikawa, akora ibizamini aratsinda ahabwa impamyabushobozi y'abasogongezi b'umwuga ya 'Q Grader'.

    Uburyohe si bwo bwibandwaho gusa

    Gashema yabwiye IGIHE ko iyo umusogongezi ari gusogongera ikawa, atareba gusa niba iryoshye cyangwa isharira, ahubwo asesengura ibintu byinshi bigira uruhare mu buryo ikawa yumvikana mu kanwa no mu mazuru.

    Ati 'Mu gusogongera ikawa tuba twumvamo ibintu byinshi birimo uburyohe, icyanga, ubusharire (acidity), impumuro, iyo uyinyoye uko uba wumva imeze mu kanwa, uko nyuma yo kuyinywa mu kanwa isigara imeze, no kumva niba hari ikindi kintu kidasanzwe cyangwa inenge.'

    Yasobanuye ko icyo bita icyanga gishobora kugereranywa n'uburyo umuntu anywa ikinyobwa akamenya ko kirimo amacunga, indimu cyangwa izindi mbuto.

    Ati 'Ikawa buriya igira ibyo bita icyanga, ibyo ni ibi bintu tubona mu buzima busanzwe, urugero nk'uko unywa fanta ukamenya ko iyi ari orange cyangwa izindi no mu ikawa bibamo, habamo chocolat buriya iyo uri gusogongera urayumva. Ikindi ni uburyohere n'uburemere bwayo mu kanwa, icya nyuma ni impumuro nk'uko wumva indi mibavu ukumvamo indabo, n'ibindi no mu ikawa bibamo'

    Gashema asobanura ko ikawa nziza iva mbere na mbere mu buryo umuntu yayiteye, uko umurima umeze, ubwoko umuhinzi yateye, uko yayifumbiye n'ibindi.

    Ati 'Aho ni ku ruhande rw'umuhinzi, ku ruhande rw'uruganda na rwo rugakomeza urugendo mu buryo bayoza, uburyo bayikorera ibyo twita guhuguta, kuyanika, aho bayibika mu bubiko bwabo, na byo bigenda bigena uko ikawa izaba imeze.'

    Agaragaza ko uburyo buryo ikawa itunganywamo bushobora guhindura cyane uko izaryoha nyuma yo gukarangwa.

    Ubu mu Rwanda habarurwa ubuso bungana na hegitari ibihumbi 42 buhinzeho ikawa. Mu myaka itanu ishize (guhera mu 2020 kugeza 2025), ikawa yinjirije igihugu miliyoni 527$.

    Muri Gahunda ya Kabiri y'Igihugu yo Kwihutisha Iterambere, NST2, u Rwanda rwihaye intego y'uko mu 2029 ikawa izaba yinjiriza igihugu miliyoni zisaga 115$ ku mwaka.

    Gashema Olivier ni inzobere mu gusogongera ikawa

    Gashema Olivier umaze imyaka igera kuri 20 akora mu bijyanye no gutunganya ikawa no kuyisogongera

    Uko ikawa itunganywa kuva mu murima kugera ku meza y’abayinywa biri mu bituma iba nziza cyangwa ikaba mbi

    Mu gusogongera ikawa hitabwa ku bintu byinshi birenze uburyohe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imaramatsiko-ku-gusogongera-ikawa-ikiganiro-na-gashema-ubimazemo-imyaka-20