Naboneye ishyano mu rugo rwanjye – Junior Giti #rwanda #RwOT

Written by

in

Umusobanuzi Junior Giti yatangaje ko yahuye n’ibihe bikomeye mu rugo rwe, ariko agahitamo kubyihanganira no guhangana na byo aho guhita ahunga, ndetse ko ari byo byatumye amarana ikinyacumi n’umugore we.

Mu kiganiro yagiranye na ISIMBI, Junior Giti yavuze ko umuntu witwa inararibonye mu kubaka urugo aba yaranyuze mu bihe bikomeye, ariko akabasha kubitsinda no gukomeza kubana n’uwo bashakanye.

Ati 'Buriya nujya wumva umuntu bavuga ngo ni inararibonye mu kubaka urugo, ni ukuvuga ko aba yarabonye ishyano kuko buriya inararibonye mu kubaka urugo ni iyabonye ishyano noneho yamara kuribona ntirihunge, ikarifata ukuguru ryo rigata umutwe akaribwira ati wa shyano we sinkurekura tugomba guhangana kugeza umwe ahariye mugenzi we, kandi buriya iyo urihariye uhita waka gatanya ariko iyo riguhariye urahaguma.'

Uyu mugabo ureberera inyungu z’umuhanzi Chris Eazy yanongeyeho ko na we ubwe yahuye n’ibibazo mu rugo byashoboraga no gutuma yicuza impamvu yafashe umwanzuro wo gushinga urugo, ariko akiyemeza kubyihanganira.

Ati 'Oya njyewe nabonye ishyano mu rugo, rintera iminkanyari, rirambabaza ndavuga nti ntaho ndi bujye ndagufata imyaka 10 yose nuruha urasohoka ugende. Rero kuvuga ngo umuntu ni inararibonye mu kubaka urugo rugakomera nta kindi aba yarabonye usibye agahinda no guhanganyika gusa ariko ukemera ko ugiye guhangana nako.'

Uyu musobanuzi kandi yavuze ko imicungire y’amafaranga ari kimwe mu bifasha urugo gukomera. Yatanze urugero ku buryo akoresha amafaranga abonye, ashimangira ko atari uko abantu bose binjiza amafaranga menshi, ahubwo ko uburyo bayakoresha bugira uruhare mu mibereho yabo.

Ati 'Nkanjye nk’umugabo iyo nakiriye ibihumbi ijana, nka mirongo inani ahita ajya mu rugo andi makumyabiri nkayaryohamo; rero amafaranga dukorera si uko arenze ayo abandi bakorera ahubwo ni ya mibare no kwizirika ku byo dushaka, ituma bubaka ingo abandi bakagenda bakisindira agasaza nabi.'

Junior Giti yagaragaje ko kwihangana, kubara neza umutungo no kwizirika ku byo umuntu yiyemeje ari bimwe mu bishobora gufasha abashakanye gukomeza kubaka urugo nubwo baba bahuye n’ibigeragezo.

Junior Giti yavuze ko mu rugo rwe yahuyemo n’ibibazo ariko ntiyabihunga ahitamo guhangana nabyo

Source : http://isimbi.rw/naboneye-ishyano-mu-rugo-rwanjye-junior-giti.html

Comments

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *