Author: webrwanda

  • Ibyihariye ku kigo cya RCS kigishirizwamo abagororwa b'abagore bagiye gutaha (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iki kigo cyiswe Rwamagana Social Reintegration Centre, cyafunguwe ku mugaragaro muri Nzeri 2025, giherereye mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.

    Kuri ubu kiri kwigishirizwamo abagororwa b'abagore 215 baba babura nibura amezi atandatu n'umwaka ngo batahe.

    Mu myuga bigishirizwamo harimo gutunganya imisatsi n'ubwiza, ubudozi hakaba n'indi mirimo y'ubukorikori nko kuboha ibyibo, kuboha imipira y'ubudodo, amakanzu ndetse bakanigishwa ubuhinzi nko gutegura uturima tw'igikoni n'ubuhinzi bw'imboga.

    Ku muntu wari usanzwe ari mu igororero iyo agejejwe muri iki kigo abona ko bitandukanye n'aho yari ari kuko igipangu cyaho ari kigufi, bemererwa gusurwa kandi bakamarana umwanya munini n'ababasuye.

    Bemererwa uruhushya rwo gutaha bakajya gushyingura cyangwa bagataha ubukwe bwabereye mu miryango yabo, bahabwa kandi uruhushya ku buryo ushaka kugura ikintu runaka ajya ku muhanda kandi nta muntu umurinda bari kumwe.

    Yangiriyeneza Joyce wo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo wafungiwe kwihesha ikintu cy'undi, yavuze ko yize ibijyanye no gutunganya ubwiza bw'abagore cyane cyane gukora inzara. Yavuze ko ari umwuga uzamufasha cyane nafungurwa.

    Ati ' Mbere nakoraga akazi ko gucuruza imbuto binatuma ngongana n'amategeko. Nageze hano nihebye ariko RCS imfasha mu kwigarurira icyizere, byongeye niga umwuga mwiza kandi ukenewe ku isoko. Icyo nasaba ni uko turamutse turekuwe tukanahabwa ibikoresho byibanze byadufasha gutangira ubuzima neza.''

    Uwineza Janviere wo mu Karere ka Ngororero wari wafungiwe urugomo avuga ko amaze amezi atatu yigishwa kudoda n'ubundi bumenyi butandukanye buzamufasha kwiteza imbere nasoza igihano cye.

    Ati 'Nkora ibyaha nta kintu na kimwe nakoraga ariko aho mfungiwe narize, noneho biba akarusho kwigishwa umwuga wo kudoda nk'umuntu wabaga hanze nta kazi mfite intego zo gusohoka nkiteza imbere nkoresheje umwuga wo kudoda.''

    Mukabugingo Louise w'imyaka 62 wo mu Karere ka Rwamagana wafungiwe ingengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko yishimira ko n'abakuze batibagiranye mu gushakirwa umwuga bigishwa.

    Yavuze ko ari kwiga kuboha ibiseke akamenya gukora imipira n'udupfukantoki mu budodo kandi yumva yizeye ko bizamugirira umumaro nasohoka.

    Ati 'Turasaba RCS ko yazanadufasha kujya tubona ibikoresho ku buryo umuntu uvuye hano yajya ahita atangira kwikorera agaca ukubiri n'ibyaha.''

    Umuyobozi wa Rwamagana Social Reintegration Centre, SSUPT Oliver Nzayisenga, yavuze ko abagororwa barenga 150 ari bo bamaze gutaha nyuma yo kwigishwa imyuga itandukanye.

    Ati 'Uretse iyi myuga hari n'amasomo RCS yabateguriye tubaha abigisha kubana neza n'abo basanze, tubigisha kwihangira imirimo kugira ngo bizabafashe kutongera kugongana n'amategeko.''

    Rwamagana Social Reintegration Centre kuri ubu ibarizwamo abagororwa 215 b'abagore, hakaba hari no gutunganywa ikindi gice kizashyirwamo abagororwa b'abagabo.

    Bamwe mu bagororwa bitegura gutaha baba bari kwiga gusuka n'indi myuga itandukanye

    Abagororwa bigishwa no kudoda

    Yangiriyeneza Joyce avuga ko kwigira imyuga muri iki kigo bizamufasha kutongera kugongana n'amategeko

    Gutunganya inzara ni bimwe mu byo bigishwa kugira ngo bizabafashe nibasohoka

    SSUPT Oliver Nzayisen avuga ko abarenga 150 bamaze kunyura muri iki kigo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyihariye-ku-kigo-cya-rcs-kigishirizwamo-abagororwa-b-abagore-bagiye-gutaha

  • U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari mu bijyanye no gutunganya imisatsi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangiriye mu Karere ka Rwamagana aho RTB iri gufatanya na Sendika y'abatunganya imisatsi, inzara n'ubwiza mu Rwanda.

    Ku ikubitiro muri aka karere abantu 100 ni bo batangiye guhabwa ibizamini kugira ngo bahabwe impamyabushobozi zemewe mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru wa RTB, Eng. Paul Umukunzi, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda igamije gusuzuma abantu basanzwe bakora imyuga itandukanye ariko badafite impamyabushobozi.

    Yavuze ko amasuzumabumenyi bahabwa agamije gutuma babasha kugera no ku isoko mpuzamahanga.

    Ati 'Nk'abakora muri salon bizatuma bagirirwa icyizere bitume bajya n'ahandi bakaba bahabwa akazi, abo tuzajya tubona ko batari bagera ku rwego rushimishije tuzajya tubafasha mu kubona amahugurwa. Ubu turatangirira ku bantu 1200 bakora muri salon ariko tukazakomeza kugeza bose tubagezeho mu gihugu hose.''

    Uwimana Diane utuye mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko yari amaze imyaka ibiri akora muri salon aho afasha abagore gutunganya imisatsi yabo.

    Yavuze ko yabyigiye muri salon n'ubundi ubwo yarangiza amashuri yisumbuye agahitamo kuba ari byo ahugiyemo bikarangira abimenye neza.

    Ati 'Nkanjye nakoraga nta byangombwa kandi ni akazi ntateze kureka. Rero hari abantu bajyaga bashaka kumpa akazi muri salon zisumbuyeho bagasanga nta byangombwa mfite ariko ubu nimbihabwa bizamfasha no kujya hanze y'u rwanda nkakora nkatera imbere.''

    Nshimiyimana Nazar usanzwe ukora akazi ko kogosha, yavuze ko yari amaze imyaka itanu yogosha aho yabyigiye kuri bagenzi be. Yashimiye Leta yatangiye kubafasha kubona ibyangombwa bihamya neza akazi kabo.

    Ati 'Akazi kacu ni ko kari gasigaye karimo akajagari kuko umuntu yazaga atazi kogosha akakubwira ko avuye mu kandi karere, wamuha imashini akayigiraho ariko ubu turashimira Leta ko bigiye gucika, ka kajagari kose kagiye kuvaho.''

    Umuyobozi wa Sendika y'abatunganya imisatsi, inzara n'ubwiza, Rushigajiki Haruna, yavuze ko bari gufatanya na RTB gukoresha ibizamini abari muri uyu mwuga kugira ngo bagire impamyabushobozi zishobora kubafasha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse banajya hanze y'Igihugu bakaba bakwerekana icyo cyangombwa.

    Ati ' Abogosha nta cyangombwa na kimwe baba bafite cyemeza ko azi kogosha kinyamwuga, ibi bibangamira n'umuntu uba ushaka kumuha akazi kuko ntamenya neza ni ba azi kogosha. Ni ugupfa kugirira icyizere umuntu ariko nibahabwa ibyangombwa bizatuma buri wese aho yajya hose ku Isi yaba ari umunyamwuga wemewe.''

    Rushigajiki yavuze ko nibura bafite imyaka itatu yo kuba bamaze guhugura no gutanga ibyangombwa ku bakora muri salon zose mu Rwanda nyuma bakazajya bahana umuntu uha akazi umuntu udafite ibyangombwa bimwemerera gukora aka kazi.

    Biteganyijwe ko ku ikubitiro abarenga ibihumbi 30 ari bo bazakoreshwa ibizamini by'uko bazi kogosha, gukora inzara ndetse n'ubwiza. Abatsinze akaba ari bo bazajya bahabwa impamyabushobozi zitangwa na RTB

    RTB iri gukoresha ibizamini abakora muri ‘salon de coiffure’ kugira ngo bahabwe impamyabushobozi bice akajagari abiyitiriraga uyu mwuga

    Abarimu basanzwe bigisha mu mashuri ya Tekiniki Imyuga n'Ubumenyingiro ni bo bari gukoresha ibi bizamini

    U Rwanda rwahagurukiye akajagari kari muri ‘salon de coiffure’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwahagurukiye-akajagari-kari-mu-bijyanye-no-gutunganya-imisatsi

  • Prime Insurance yiyemeje kwihutisha ubwishyu ku bakiliya bagizweho ingaruka n'inkongi yibasiye GOICO Plaza – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bw'ubuyobozi bayo, Prime Insurance yagaragaje ko izirikana uburemere bw'igihombo abahuye n'iyi nkongi bagize, ndetse n'ingaruka cyagize ku bucuruzi bwabo no ku mibereho y'imiryango yabo.

    Yagize iti “Turazirikana igihombo gikomeye mwagize n'ingaruka zacyo ku bikorwa byanyu no ku mibereho yanyu n'iy'imiryango yanyu. Muri ibi bihe bitoroshye, tubifurije gukomera no kugira icyizere cyo kongera kwiyubaka.”

    Iyi sosiyete yasabye abafite ubwishingizi bwayo bagizweho ingaruka n'inkongi kugana ishami rya Prime Insurance ribegereye, kugira ngo bagaragaze ibyangiritse bitangire gusuzumwa.

    Prime Insurance yavuze ko izakurikiranira hafi dosiye zabo kandi ikabafasha muri buri cyiciro cy'ikurikiranwa ry'ubwishyu, kugira ngo bahabwe amafaranga y'ubwishingizi byihuse hakurikijwe ibyo amasezerano yabo ateganya.

    Yagize iti 'Twiyemeje gukurikirana dosiye zanyu byihutirwa no kubafasha muri buri ntambwe kugira ngo muhabwe ubwishyu vuba hakurikijwe amasezerano y'ubwishingizi bwanyu, mwongere kwiyubaka kandi musubukure ibikorwa byanyu.'

    Inkongi yibasiye GOICO Plaza tariki ya 10 Ukwakira 2026, ihereye ku igorofa rya gatanu, ikwira no mu bice byinshi byo hasi, itwika ibicuruzwa n'ibikoresho byarimo. Iri soko ryakoragamo abacuruzi barenga 2000.

    Ibarura ry'ibanze ryagaragaje ko ibicuruzwa n'ibikoresho byangiritse bifite agaciro ka miliyari zisaga 30 Frw, mu gihe inyubako ya GOICO ubwayo ifite agaciro ka miliyari 17 Frw.

    Nubwo inkongi yangije ibintu byinshi, nta muntu wahasize ubuzima. Abantu 17 bajyanywe kwa muganga, barimo babiri bakomeretse mu buryo bworoheje, abandi 15 bagira ihungabana.

    Impamvu nyayo y'inkongi ntiratangazwa, ariko amakuru y'ibanze yatangajwe n'abakoreraga muri iyi nyubako avuga ko ibishashi by'abasudiraga byaguye mu myenda, umuriro ukwira inyubako yose.

    Prime Insurance yiyemeje gufasha byihuse abakiliya bayo bagizweho ingaruka n’inkongi yibasiye GOICO Plaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yiyemeje-kwihutisha-ubwishyu-ku-bakiliya-bagizweho-ingaruka-n

  • U Rwanda na Mali mu biganiro byo kwagura ubufatanye mu by'umutekano – #rwanda #RwOT

    Ibi biganiro byabereye i Bamako, mu Murwa Mukuru wa Mali, aho Minisitiri Nduhungirehe ari mu ruzinduko rw'akazi.

    Mu butumwa Nduhungirehe yanyujije ku rubuga rwa X, mu gitondo cyo kuri uyu wa 13 Ukwakira 2026, yavuze ko we na Abdouaye Diop, baganiriye ku gushimangira umubano w'ibihugu byombi.

    Ati 'Ibiganiro byacu byibanze ku bijyanye no gukomeza ubufatanye mu nzego mpuzamahanga n'ibibazo by'amahoro n'umutekano mu turere ibihugu byombi biherereyemo ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange.'

    Yakomeje avuga ko mu bindi baganiriyeho harimo uburyo ibihugu byombi byakomeza kunoza umubano ndetse no kwagura imikoranire mu gukemura ibibazo bihuriweho, birimo ibirebana no kwimakaza amahoro n'umutekano.

    Muri uru ruzinduko, Minisitiri Nduhungirehe yanahuye na Minisitiri w'Ubumwe n'Ubwiyunge muri Mali, Lt Gen Ismaël Wagué, baganira ku buryo bwo kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge mu baturage bo muri icyo gihugu.

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu gifite ubunararibonye mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n'ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Hashyizweho gahunda n'inzego bitandukanye bigamije kubaka icyizere, guteza imbere imibanire myiza no gushimngira ubumwe bw'Abanyarwanda, ibikomeje gufasha igihugu gutera imbere nta muntu usigaye.

    Mali na yo ihanganye n'ibibazo by'umutekano muke n'amakimbirane bituma amahoro n'ubumwe bw'abaturage biba ingingo z'ingenzi mu gushaka ituze rirambye.

    Kuva Mali yafungura ambasade yayo mu Rwanda muri Gashyantare 2017 hari byinshi byakozwe, harimo n'amasezerano mu ngeri zitandukanye yasinywe mu 2023, ibyabaye umusingi watumye ibihugu byombi birushaho kugirana ubufatanye bugamije iterambere.

    Mu 2024 u Rwanda na Mali byasinye amasezerano 19 agamije guharanira iterambere ridaheza kandi rishingiye ku bufatanye.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, aganiriza abanyamakuru

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ari kugirira uruzinduko muri Mali

    Minisitiri Amb Nduhungirehe yahuye na mugenzi we wa Mali bagirana ibiganiro byo kwagura imikoranire hagati y’ibihugu byombi

    Minisitiri Nduhungirehe yaganiriye na Lt Gen Ismael Wagué ushinzwe n’Ubumwe n’Ubwiyunge muri Mali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-mali-mu-biganiro-byo-kwagura-ubufatanye-mu-by-umutekano

  • U Rwanda rwahawe kwakira Formula One imyaka 10 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu Modoka rya ‘Formula One African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 30 uhereye mu ntangiriro za 20230.

    Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, ni ryo ryahaye u Rwanda kwakira iri siganwa rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda aho ikibuga kizaryakira kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y’ikibuga cy’Indege.

    U Rwanda rwemeje kwakira iri siganwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2026 muri BK Arena, umuhango witabiriwe na Perezida Kagame.

    Muri 2024 nibwo Perezida Kagame yatanze kandidatire asaba ko iri risaganwa ryazakirwa n’u Rwanda, rikagaruka ku mugabane wa Afurika waherukaga kuryakira mu 1993. Rwabihawe ruhigitse ibihugu birimo Afurika y’Epfo.

    Perezida Kagame muri uyu muhango yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rukora cyane kugira ngo ruzemererwe kwakira iri siganwa.

    Ati 'Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula One African Grand Prix mu ntangiriro za 2030.'

    Formula One African Grand Prix ibaye isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 ibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

    U Rwanda rumaze kugaragaza ko ari igicumbi cya siporo aho rwakiriye amarushanwa akomeye arimo BAL, FIFA Series rwakiriye kandi Inama y’Inteko rusange ya FIFA ya 2023 Inteko Rusange ya FIA n’umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

    U Rwanda rwahawe kuzakira Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwahawe-kwakira-formula-one-imyaka-10.html

  • Mico The Best yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Nyarwanda, Mico The Best yavuze ko yakoze impanuka ikomeye mu mpera z’icyumweru gishize iba yaratwaye ubuzima bwe ariko Imana ikinga akaboko.

    Uyu muhanzi yavuze ko ari impanuka yabaye ku Cyumweru tariki ya 11 Ukwakira ubwo yarimo ajya mu irushanwa rya Rwanda Next Super Star yagombaga kuba yicaye mu kanama nkemurampaka.

    Kubera ko yabonaga agiye gukererwa, abona ‘Traffic’ itari bumworohere yahisemo guparika imodoka maze afata moto kugira ngo yihute agereyo ku gihe.

    Nibwo ibintu byose byahise bihinduka kuko batararenga umutaru, imodoka yarabinjiranye maze motari arayikubita moto irabatumbagiza barayirenga bagwa mu muhanda.

    Ati “Nakoze impanuka ikomeye yashoboraga kuba yatwara ubuzima bwanjye ku buryo umwe mu bantu twakoranye impanuka sinzi niba akiriho cyangwa se yaritabye Imana, ariko ndaza gushaka nimero ze mbaze neza.”

    “Navuye mu modoka mfata moto, mfashe moto nagira ngo mpagere byihuse, tukigenda umuntu yaratwinjiranye atateguje, motari byaramutunguye cyane ahita akubita imodoka hagati tuba turatumbagiye mu kirere, motari yaguye muri rigori nanjye ngwa mu muhanda rwagati.”

    Ntabwo yari akigiye aho yagombaga kujya ahubwo yahise ashaka uko ajya kwa muganga kugira ngo bamwiteho.

    Ati “Abantu babibonye n’inkweto zari zavuyemo, nahise ngira n’ubwoba kuko baravuga ngo iyo umuntu akoze impanuka zikavamo arapfa, sinari nkigiye aho nari ndimo kujya ahubwo nahise mpaguruka vuba vuba barambwira ngo icare aho mu byatsi nti oya bya bindi nyine bya gisani hari n’ukuntu uba utinya ngo hatagira ufotora ariko narimo nshira, gusa byari hafi y’aho imodoka yanjye ari iri, ndayifata umuntu arantwara tujya kwa muganga.”

    Yavuze ko kwa muganga bamwitayeho ubu akaba yumva ameze neza ari muzima ndetse anashimira Imana yabanye na we muri iyo mpanuka ntabe yahasiga ubuzima.

    Mico The Best yavuze uburyo yarokotse impanuka ikomeye

    Source : http://isimbi.rw/mico-the-best-yakoze-impanuka-ikomeye-imana-ikinga-akaboko.html

  • U Rwanda rwahawe kwakira Fomula One imyaka 10 #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa ryo gusiganwa mu Modoka rya ‘Fomula One African Grand Prix’ mu gihe cy’imyaka 30 uhereye mu ntangiriro za 20230.

    Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka, FIA, ni ryo ryahaye u Rwanda kwakira iri siganwa rizajya riba ku bufatanye na Visit Rwanda aho ikibuga kizaryakira kigiye gutangira kubakwa mu Bugesera hafi y’ikibuga cy’Indege.

    U Rwanda rwemeje kwakira iri siganwa kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukwakira 2026 muri BK Arena, umuhango witabiriwe na Perezida Kagame.

    Muri 2024 nibwo Perezida Kagame yatanze kandidatire asaba ko iri risaganwa ryazakirwa n’u Rwanda, rikagaruka ku mugabane wa Afurika waherukaga kuryakira mu 1993. Rwabihawe ruhigitse ibihugu birimo Afurika y’Epfo.

    Perezida Kagame muri uyu muhango yavuze ko u Rwanda rumaze igihe rukora cyane kugira ngo ruzemererwe kwakira iri siganwa.

    Ati 'Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda rumaze igihe rushyira imbaraga nyinshi mu myiteguro yo kwakira isiganwa rya Formula One African Grand Prix mu ntangiriro za 2030.'

    Fomula One African Grand Prix ibaye isiganwa rya 24 ku ngengabihe ya Formula One yari isanzweho Grand Prix 23 ibera ku migabane itandukanye y’Isi. Iyo mu Rwanda ni yo yonyine izajya ibera muri Afurika.

    U Rwanda rumaze kugaragaza ko ari igicumbi cya siporo aho rwakiriye amarushanwa akomeye arimo BAL, FIFA Series rwakiriye kandi Inama y’Inteko rusange ya FIFA ya 2023 Inteko Rusange ya FIA n’umuhango wo gutanga ibihembo bya FIA byabaye mu 2024.

    U Rwanda rwahawe kuzakira Formula 1 mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere

    Source : http://isimbi.rw/u-rwanda-rwahawe-kwakira-fomula-one-imyaka-10.html

  • Igororero rya Bugesera ryafunzwe kubera igabanyuka ry'abagororwa – #rwanda #RwOT

    Bikubiye mu itangazo ryashyizweho umukono n'Umuvugizi wa RCS, CSUPT Hillary Sengabo, rivuga ko abari baririmo bimuriwe mu yandi magororero.

    RCS yagize iti 'Ubuyobozi bw'Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) buramenyesha abafite ababo mu Igororero rya Bugesera, ko iryo gororero ryafunzwe guhera uyu munsi, bityo mukaba mumenyeshejwe ko abari barimo bimuriwe mu yandi magororero.'

    Uru rwego rwanatangaje ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n'abo mu miryango yabo, kugira ngo babamenyeshe aho bimuriwe.

    Ayo magororero bimuriwemo ni yo imiryango yabo izajya ijyaho kubasura.

    Iti 'Muramenyeshwa kandi ko abagororwa bashyiriweho uburyo bwo kuvugana n'abo mu miryango yabo aho bimuriwe ari na ho bazajya baza kubasura.'

    CSUPT Hillary Sengabo, yabwiye IGIHE ko iri gororero ryari risanzwe ricumbikiye abantu 2320.

    Ati ' Impamvu muri rusange ni uko imibare y'abagororwa mu gihugu iba yaragiye igabanyuka. Iyo imibare igabanyuka n'amagororero aragabanyuka. Ubu abimuwe nta kibazo cy'ubucucike bateza aho bagiye kuko ubucucike dufite buri kuri 97%, mbese ntabwo tugifite ahubwo buragenda bugabanyuka, kubajyana rero twagiye tureba ahatari ubucucike akaba ariho tubajyana.''

    Abantu bari mu magororero uyu munsi babarirwa muri 68.733.

    U Rwanda ubu rusigaranye amagororero 12 arimo arindwi agororerwamo abagabo gusa, mu gihe abiri [Nyarugenge na Musanze] abarizwamo abagabo n'abagore naho irya Nyagatare rikaba ribarizwamo abana. Amagororero abiri [Nyamagabe na Ngoma] abamo abagore gusa.

    RCS yemeje ko Igororero rya Bugesera ryafunzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igororero-rya-bugesera-ryafunzwe

  • Kayonza: Umusaza yishe umugore we akoresheje isuka na we ariyahura – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize mu Mudugudu wa Nyakabungo mu Kagari ka Juru mu Murenge wa Gahini mu Karere ka Kayonza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gahini, Nsoro Bright, yabwiye IGIHE ko ibi byabaye mu mpera z'icyumweru gishize, aho uyu muryango wari usanzwe ufitanye amakimbirane ashingiye ku gucunga nabi umuntungo ndetse n'ubusinzi.

    Ati ' Wari umuryango ufite abana batandatu ndetse babiri muri bo bari barashyingiwe ku buryo bari bafite n'abuzukuru. Bagirana amakimbirane ashingiye ku businzi n'umutungo ariko bikaba bikarangira bakikiza nkuko abaturanyi babitubwiye. Ejo bundi rero umuhungu wabo yaratashye asanga iwabo hafungiwemo imbere, yitabaza abaturanyi bica urugi basanga se yanyweye imiti myinshi ashaka kwiyahura.''

    Gitifu Nsoro yakomeje avuga ko bakomeje kureba basanga umugore we na we yicishijwe isuka bituma bahamagara ubuyobozi. Yavuze ko bajyanyeyo na RIB umurambo bawujyana ku bitaro ndetse n'uwo musaza wari utarapfa na we bamujyana kwa muganga.

    Ati ' Kwa muganga yagezeyo bamwitaho cyane asa n'uworohewe, nyuma bamujyana muri Sitasiyo ya RIB ya Gahini, agezeyo imiti yari yanyweye kubera ari myinshi kandi amoko atandukanye yarongeye imurusha imbaraga bamujyanye kwa muganga ahita apfa nawe.''

    Gitifu Nsoro yasabye abaturage kwirinda amakimbirane yo mu miryango, abibutsa ko nk'ubuyobozi bubari hafi kugira ngo babubwire ibitagenda neza bubafashe aho kugera aho bicana hagati yabo. Kuri ubu imirambo y'uyu musaza n'umugore we yashyinguwe n'abana babo kuri uyu wa Mbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umusaza-yishe-umugore-we-akoresheje-isuka-na-we-ariyahura

  • Umunyarwanda wari umaze imyaka ine afungiye mu Burundi yarekuwe – #rwanda #RwOT

    Hakizimana w'imyaka 35 yatawe muri yombi ku wa 21 Nyakanga 2022, ubwo yari yagiye kwahira ubwatsi mu gishanga cy'Akanyaru, yambuka umupaka uhuza u Rwanda n'u Burundi.

    Nyuma yo gutabwa muri yombi, yafungiwe mu gace ka Ngozi mu Burundi, aza gushyikirizwa ubutabera bw'icyo gihugu, bumukatira igifungo cy'imyaka irindwi.

    Icyakora, ku wa 9 Ukwakira 2026, Hakizimana yararekuwe atarangije igihano yari yarakatiwe, agaruka mu Rwanda anyuze ku mupaka w'Akanyaru mu Karere ka Nyaruguru.

    Uyu mugabo asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gihama, Akagari ka Mbuye, mu Murenge wa Kibirizi w'Akarere ka Nyanza.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kibirizi, Burezi Eugène, yemereye IGIHE amakuru y'irekurwa rya Hakizimana, avuga ko yamaze kugera mu rugo kandi yakiriwe n'umuryango we.

    Ati “Nibyo umuturage wacu yari yaratwawe n'Abarundi baramufunga ariko baramurekuye ari mu rugo umuryango waramwakiriye”

    Irekurwa rya Hakizimana rije nyuma y'uko ku wa 23 Nzeri 2026, undi Munyarwanda w'imyaka 23 yiciwe mu Burundi, aho yari yagiye kwahira ubwatsi.

    Muri icyo gihugu hanavuzwe inkuru y'undi Munyarwanda wari warafunzwe nyuma yo kwambuka umupaka, ariko aza kurekurwa.

    Burezi yasabye abaturage kwirinda kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, by'umwihariko kunyura mu nzira zitemewe, kugira ngo birinde ibibazo bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwanda-wari-umaze-imyaka-ine-afungiye-mu-burundi-yarekuwe